Blog

  • Dore ibiribwa umuntu wifuza kureka inzoga ashobora gufata bikamworohera nta ngaruka #rwanda #RwOT

    Ibiribwa bifasha umuntu ushaka kureka cyangwa wamaze kureka inzoga

    1.Inkeri

    Inkeri kimwe n'izindi mbuto zose ziri mu bwoko bumwe, zifasha umubiri kubona isukari y'umwimerere ifasha umuntu kudakomeza gushaka ibintu byongewemo isukari yo mu ruganda. Inkeri kandi zikungahaye no ku zindi vitamine n'imyungu ngugu ikenewe mu mubiri.

    2.Ibinyampeke

    Ibi ni ibiribwa bikize ku ntungamubiri zizwi nka 'fibre' zituma bitinda mu rwungano ngogozi kandi bigatinda kurekura isukari, bityo umuntu ntasonze vuba ngo abe yashaka kurya bya hato na hato. Ibiribwa by'ibinyampeke birimo: umuceri utaranyuze mu ruganda, ibikomoka ku ngano zitanyuze mu nganda (umugati na biswi), ibigori cyangwa injugu.

    3.Imbogarwatsi

    Izi mboga ziri mu biribwa by'ingenzi cyane ushobora gufata igihe icyo ari cyo cyose, ari yo mpamvu nazo ziza mu by'ibanze bifasha umuntu urimo kuva ku nzoga by'umwihariko kubera ko zikungahaye kuri vitamine B izirana n'inzoga.

    4.Urusenda rwa kamurari

    Uru rusenda rufasha umuntu kutongera kurarikira inzoga cyangwa ibyo yumva bishobora kuzisimbura mu mubiri we ngo agire amahoro. Urusenda kandi rutera umuntu kumva ashaka amafunguro, bikaba ari ingenzi cyane igihe umuntu waretse inzoga yumva afite isesemi ituma atabasha kurya.

    5.Amafi afite ibinure

    Vitamine D ni intungamubiri yangizwa no kunywa inzoga zisindisha, kandi iyi vitamine iboneka cyane mu biribwa bifite ibinure bitangiza umubiri, bikagira uruhare mu gufasha umuntu kutagirira amerwe ibiribwa biba byaraciye mu nganda bityo bikanamurinda ingaruka ziterwa no kurya ibinure byinshi bitari byiza.

    Amafi yo mu bwoko bwa mackerel na salmon ni yo ahanini akize kuri vitamine D n'ibinure bitangiza umubiri byo mu bwoko bwa omega-3. Hejuru y'ibyo kandi, ayo mafi akungahaye no kuri protein ifasha umubiri kongera kwiyubaka kandi ukumva uguwe neza nyuma yo gufata ifunguro.

    6.Imbuto z'ibihwagari

    Kubera ko ibisindisha biri mu bya mbere bigabanya imisemburo ya dopamine mu mubiri bigatuma umuntu ahora yumva ashaka inzoga, kurya imbuto z'ibihwagari ku bwinshi ni imwe mu nzira nziza zo kurwanya icyaka cyabaye cyorezo. Ni kimwe n'imbuto z'urumogi aho rwemewe, imbuto za watermelon n'iza pumpkin kuko zikungahaye ku byuka umubiri bizwi nka fibre kandi zikagira isukari nke cyane.

    7.Amafunguro akize kuri Zinc

    Muri aya mafunguro hagarukamo ibiribwa bikomoka ku binyampeke bitaciye mu nganda (ingano n'umuceri), hakabamo n'imbuto nka avoka, inkeri z'umukara, iz'ubururu n'imbuto zitwa pomegranates. Ibi byose bikaba bikungahaye ku ntungamubiri ya fibre ituma umuntu atagirwaho ingaruka no kureka inzoga, cyangwa gusonza bya hato na hato akaba yasubira ku byo yaretse.

    8.Imineke

    Imineke kimwe n'imbuto z'ibihwagari, nayo ifasha kuzamura imisemburo ya dopamine no kurwanya kumva umuntu ashaka gusubira cyo yaretse. Imineke ikize ku myunyu ya potasiyumu (potassium) ifite akamaro kanini ku buzima bw'umutima n'imikorere yawo kandi mwibuke ko kunywa inzoga zisembuye igihe kirekire byangiza umutima.

    9.Umugati w'ingano gusa

    Umugati w'ingano zitavangiye ntukize gusa ku ntungamubiri za fibre kimwe n'ibinyampeke ubwabyo, ahubwo wuzuyemo n'imyunyu ya manyeziyumu (magnesium) kandi ukaba uzwiho guhaza byihuse. Bityo rero gusimbuza umugati w'umweru uw'ingano zonyine, byongera intungamubiri za fibre kandi bikakurinda kwifuza inzoga kurusha uko umugati w'umweri ubigenza.

    10.Amafunguro akize ku myunyu ya fer (iron)

    Imyunyu ya fer ni yo ifasha gutembereza umwuka mwiza (oxygen) mu mubiri, kandi inzoga zisindisha zikaba zangiza iyo myunyu. Ni yo mpamvu igihe iyo myunyu ibaye mike mu mubiri umwuka wa Oxygen uba utakibasha kugera mu bice byose uko bikwiye. Amafunguro akungahaye kuri iyo myunyu ni inyama y'inkoko, tofu, ibishyimbo na lentiye.

    Niba warabashije kureka inzoga zisembuye cyangwa ukiri muri urwo rugamba rutoroshye, gerageza urebe ko wabasha kujya ubona aya mafunguro yose uko ari 10 kenshi gashoboka, kugira ngo ubuzima bwawe bwongere burangwe no kuzira umuze.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-ibiribwa-umuntu-wifuza-kureka-inzoga-ashobora-gufata-bikamworohera-nta

  • Itangazo: GASINZIGWA Janviere yasabye guhindura amazina akitwa JANVIERE CHRISTINE UWAMAHORO #rwanda #RwOT

    Uwitwa GASINZIGWA Janviere yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa JANVIERE CHRISTINE UWAMAHORO mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina afite kuri Passport.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-gasinzigwa-janviere-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-janviere

  • Umupolisikazi yishwe n'umukunzi we wakoresheje imbunda ye akamurasa #rwanda #RwOT

    Abapolisi bo mu Karere ka Kabale, muri Uganda barimo gukora iperereza ku rupfu rw'umupolisi w'umugore w'imyaka 23 warashwe n'umukunzi we w'umusivili.

    Nk'uko abapolisi babitangaza, PC Caroline Komuhangi wakoraga ku ishami rya polisi rya Kabale yishwe mu gitondo cyo ku cyumweru, tariki ya 19 Werurwe 2023, mu rugo rwe

    Umuvugizi wa polisi mu karere ka Kigezi, Elly Maate, yatangarije Daily Monitor ati: 'Bivugwa ko ku ya 18 Werurwe 2023 ahagana mu ma saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, nyakwigendera yasinyiye imbunda akajya ku kazi nijoro.

    Ku ya 19 Werurwe ahagana mu ma saa kumi n'ebyiri n'igice za mu gitondo, bivugwa ko yavuye ku kazi kandi mu gihe yari mu kiruhuko, inshuti ye y'umugabo Denis Arinaitwe yamusanze mu rugo maze bombi baratongana. '

    Bwana Maate yakomeje agira ati: “Ubwo Komuhangi yageragezaga kumuhunga, uyu mukunzi we yafashe imbunda ye,amurasa isasu rimwe inyuma n'andi abiri ku rutugu, ahita amwica.”

    Ku cyumweru, abapolisi baturanye n'aba bombi bafashe uyu musivili bamujyana mu bitaro by'akarere ka Kabale (KRRH) arinzwe.

    Maate yagize ati: “Ibi byatewe nuko na we yakomeretse ubwo yageragezaga kwiyahura yirasa anyujijje mu izuru”.

    Bwana Maate yavuze ko ibisigazwa by'amasasu hamwe n'imbunda yariho amaraso byavumbuwe kandi ikirego cy'ubwicanyi cyageze kuri sitasiyo ya polisi ya Kabale.

    Ku Cyumweru, umurambo wa nyakwigendera wakuwe aho yiciwe ujyanwa mu bitaro KRRH gusuzumwa.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupolisikazi-yishwe-n-umukunzi-we-wakoresheje-imbunda-ye-akamurasa

  • Goverinoma y'U Rwanda yakuyeho urujijo ku bizatunga abimukira bazava mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Ibi Umuvugizi wa Leta y'u Rwanda yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa The New Times dukesha iyi nkuru ko ubufatanye bushingiye ku masezerano y'ibihugu byombi byagiranye muri Mata 2022,agamaije gushakira umuti ikibazo cy'abimukira bakomeje kwinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n'amategeko , bigashyira ubuzima bwabo mu kaga gakomeye dore ko iyo baza babanza kunyura mu nzira zigoye .

    Ku nshuro ya mbere u Rwanda ruzahabwa amafaranga angana na miliyoni 140 z'amapawundi ,azazifashishwa mu gufasha no kwitegura abaimukira bazahagera mbere ,ibihugu byombi bikazakomeza gukorana kugira ngo iyo gahunda izanozwe neza.

    Yolande Makolo yabajijwe niba muri iyo gahunda nta mafaranga azava mu isanduku ya Leta y'u Rwanda, mu gihe igihugu gifite ibindi bibazo bicyugarije cyakabaye gihanganye nabyo.

    Mu gusubiza yagize ati “Ku bijyanye n'amafaranga avuye mu misoro y'abaturage, ni oya. Hari ishoramari rishya u Bwongereza buri gushyira muri iyi gahunda, rizafasha ahubwo amafaranga ava mu misoro y'abaturage gukora ibirenzeho mu gufasha izindi gahunda dusanganywe.”

    U Bwongereza mu mwaka ushize bwatangaje ko nibura ku munsi bukoresha miliyoni 7 z'amapawundi yo kwita ku bimukira binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n'amategeko. Ubaze ku mwaka, nibura u Bwongereza butakaza miliyari 2.5 z'amapawundi yo kwita kuri abo bantu.

    Yolande Makolo yavuze ko u Bwongereza bwiteguye gufasha u Rwanda kubaka ubushobozi buzatuma abo bimukira babishaka baguma mu Rwanda, bakahabona amahirwe atuma bagera ku nzozi zabo.

    Yakomeje ati “Icyo u Bwongereza burimo gukora ni ukubaka ubushobozi bwacu kugira ngo tubashe kwita kuri aba bimukira, noneho hejuru y'iyo nkunga u Bwongereza buzanashora imari mu guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda, kugira ngo tubashe gukora byinshi ku byo dukora haba mu bikorwa remezo, guteza imbere urwego rwa serivisi, guteza imbere uburezi, mu gutanga amahugurwa menshi haba ku banyarwanda ndetse n'abimukira.”

    Makolo yabajijwe uburyo u Rwanda nk'igihugu gikennye cyakwemera gufasha u Bwongereza muri iki kibazo, aho kubureka ngo bukorane n'inzego bireba nk'ishami ryita ku mpunzi risanzwe ribifitemo ubunararibonye.

    Yagize ati “U Rwanda rubikora kubera ko Abanyafurika ntabwo turi isoko y'ibibazo gusa dushobora no kuba isoko y'ibisubizo. Muzi ko u Rwanda rufite ubufatanye bwinshi mu nzego zitandukanye, tuzwi mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bice bitandukanye by'isi, dufitanye amasezerano ajyanye n'umutekano n'ibihugu bitandukanye muri Afurika, tubasha kugira uruhare no gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo zitandukanye bireba isi.”

    “Ibyo turimo gukora ubu ku bimukira ni uko ari ikibazo gihangayikishije isi. Niba gikeneye igisubizo gihuriweho n'isi yose, twiteguye kugira uruhare mu gushaka uburyo bushya bwo gukemura ikibazo cy'abimukira, mu buryo budafasha isi mu kugikemura gusa, ahubwo bunadufasha natwe nk'abanyarwanda.”

    Makolo yavuze ko ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bwongereza mu guhangana n'ikibazo cy'abimukira ari bushya, bityo abantu bakwiriye kubuha amahirwe bakareba ko butanga umusaruro.

    Ati “Abantu bakwiye kubuha amahirwe kandi butanze umusaruro bwagera no ku bihugu byinshi. Yego turimo gufasha u Bwongereza gukemura ikibazo bufite, ariko u Bwongereza nabwo burimo gushyira ubushobozi hano mu Rwanda, ku buryo dushobora kubwifashisha mu kubaka u Rwanda rwiza twifuriza Abanyarwanda.”

    Inkunga u Bwongereza buzajya buha u Rwanda yagenewe ibikorwa birimo imyiteguro yo kwakira aba bimukira, hakaba n'igice cyagenewe gutera inkunga iterambere ry'ubukungu nko mu bikorwa remezo, imyubakire, uburezi n'ibindi.
    Yolande Makolo yavuze ko u Bwongereza bwiteguye gutanga andi mafaranga bitewe n'abimukira buzajya bwohereza.

    Ati “Nitumara kubona neza umubare w'abimukira bazaza n'igihe bazazira, hazatangwa ubushobozi bw'inyongera kugira ngo babashe kwakirwa neza mu baturage, bahabwe amahugurwa bakeneye bafashwe gutangira ubucuruzi, kubasha kubona ubutaka, bizaterwa n'umubare w'abimukira bazoherezwa hano n'igihe bazazira.”

    Yongeyeho ati “Tuzakira aba bimukira mu ngo zitandukanye muri Kigali, si inkambi, gereza cyangwa ibigo bifungirwamo by'igihe gito, tuzabashakira aho kuba mu muri Kigali no mu Mijyi yunganira Kigali. Bazatuzwa mu baturage ku nkunga ya Guverinoma mu myaka runaka, twizera ko bazaba bamaze kumenyera ku buryo babasha gukomeza ubuzima bwabo.”

    Muri icyo gihe ngo bazafashwa kwiga, bahabwe amahugurwa atandukanye yabafasha gutangira ubucuruzi, ndetse no kwiga indimi zikoreshwa mu Rwanda.
    Ibikorwa bya mbere byo kwitegura abo bimukira byaratangiye aho kuri iki Cyumweru tariki 19 Werurwe Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman yashyize ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa inzu zizatuzwamo abo bimukira mu karere ka Kicukiro.

    Ni inyubako biteganyijwe ko zizatwara miliyari 60 Frw aho hagiye kubakwa inzu 528 zikazuzura mu gihe cy'amezi atandatu.

    Abimukira ba mbere bagombaga kugera mu Rwanda mu mwaka ushize, icyakora byatindijwe n'ikirego cyatanzwe mu nkiko zo mu Bwongereza, bamwe bagaragaza ko kohereza abo bantu binyuranyije n'amategeko. Haracyategerejwe umwanzuro ku bujurire.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/goverinoma-y-u-rwanda-yakuyeho-urujijo-kubizatunga-abamimukira-bazava-mu

  • RDC: Abategetsi muri Beni baratabaza leta nyuma y'igitero cy'ibyihebe bya ADF cyahitanye imbaga #rwanda #RwOT

    Iyi mpuruza itanzwe nyuma yuko uyu mutwe usanzwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda ukaba ufite ibirindiro muri Congo, ukomeje kugaba ibitero byinshi mu baturage bo mu gace ka Beni, bigahitana abaturage benshi.

    Icyizere cyo kongera kwizera umutekano wabo bagitegereje ku bikorwa bihuriweho na FARDC ndetse na UPDF, basaba ko byongera imbaraga mu guhangana n'umutwe wa ADF ukomeje koreka imbaga.

    Saddam Patanguli uri mu bayobozi bo muri Sheferi ya Bashu, yagize ati 'Niba koko ihuriro ryita ku baturage, ntabwo ryari gutangirira mu gihuru ngo ryirukane inyeshyamba mu migi minini. Ahubwo, yashoboraga gutangirira mu midugudu minini hanyuma agakora inzira yerekeza mu gihuru kugira ngo imirwano ibere mu gihuru. Ubu ni bwo bwoba bwacu. Twumva ko Uganda ishaka gukuraho akaga ku mipaka yayo kandi abaturage ba Bashu ni bo barimbuka.'

    Yakomeje agira ati 'Kuva mu kanya kamwe kugeza ku wundi urashobora kumva ko ADF iri ku rwego rwa Lubero kuko hamwe ni iterambere ryabo kugera ku rwego rwa Mabuku, Maboya, Mukondi, hafi y'ubutaka bwa Lubero. Ibyo ari byo byose, ni ibintu biteye ubwoba. Byaba ngombwa kongera gusobanura agace kagira uruhare muri ubu bufatanye bwa FARDC-UPDF kugira ngo harebwe urugero abaturage b'abasivili bazarindwa.'

    Umuvugizi w'ibikorwa bihuriweho na FARDC-UPDF, Lt Col Mack Hazukay yerekana ko hari gukorwa inyigo y'uburyo bwo kujya guhashya ibikorwa by'iterabwoba bya ADF byimukiye mu tundi duce.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-abategetsi-muri-beni-baratabaza-leta-nyuma-y-igiterocy-ibyihebe-bya-adf

  • Itangazo: UWANGE Claudine yasabye guhindura amazina akitwa UWASE Claudine #rwanda #RwOT

    Uwitwa UWANGE Claudine yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa UWASE Claudine mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina Ry'irigenurano rikaba riteye ipfunnwe.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-uwange-claudine-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-uwase-claudine

  • Kylian Mbappe yagizwe kapiteni mushya w'Ubufaransa #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Ubufaransa Didier Deschamps yahisemo kizigenza Kylian Mbappé nka Kapiteni mushya w'ikipe y'igihugu 'Les Bleus',iri kwitegura imikino yo gushaka itike ya Euro.

    Nyuma yo gusezera kwa Hugo Lloris mu Ikipe y'Igihugu y'u Bufaransa,Umutoza Deschamps yagombaga gushaka kapiteni mushya aho yahisemo kizigenza Kylian Mbappe.

    Rutahizamu wa Atletico Madrid,Antoine Griezmann yagizwe umwungiriza wa mbere asimbuye myugariro wa Manchester United,Raphael Varane nawe wasezeye nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi mu mpera z'umwaka ushize.

    Uyu rutahizamu wa Paris Saint-Germainw'imyaka 24,yemeye iki cyemezo nyuma yo kuganira n'umutoza Didier Deschamps mu gitondo.

    Lloris w'imyaka 36, yari amaze imyaka irenga icumi ari kapiteni w'Ubufaransa.

    Mbappe,umaze gukinira igihugu cye inshuro 66 yavuzwe cyane kuri uyu mwanya nyuma yo gutsinda ibitego bitatu ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi baheruka gutsindwamo na Argentine kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu minota 120.

    Mbappe yari mu ikipe y'igihugu y'Ubufaransa yatwaye igikombe cy'isi muri 2018.

    Uyu wahoze akinira AS Monaco ni kapiteni wungirije muri PSG,inyuma y'umunya Brazil, Marquinhos ndetse yari kapiteni mu mukino baheruka gutsindwamo na Rennes ibitego 2-0.

    Umukino wa mbere wa Mbappe nka Kapiteni w'Ubufaransa n'uwo kuwa Gatanu bahatanira itike ya Euro 2024,ubwo bazaba bahanganye n'Ubuholandi kuri Stade de France.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kylian-mbappe-yagizwe-kapiteni-mushya-w-ubufaransa

  • RDC: Masisi yubuyemo imirwano hagati ya M23 na FARDC nyuma y'agahe gato hatangajwe agahenge #rwanda #RwOT

    Abaturage muri segiteri za Mpati, Kibachiro, Bibwe na Nyange muri Bashali, Mokoto ho muri Teritoire ya Masisi muri Kivu ya Ruguru bamaze gutatanira mu mashyamba guhera mu mpera z'icyumweru gishize.

    Aba bahunze intambara ikomeje guhanganisha umutwe w'inyeshyamba za M23 na Fardc n'imitwe yitwaje intwaro bafatanya.

    Intandaro y'iyi mirwano ngo n'ibitero by'inyeshyamba zagabye ku birindiro bya M23 nyuma yo kwemera kurekura ibice byinshi yari yafashe ngo hatangire inzira y'ibiganiro biganisha ku mahoro arambye.

    Amakuru ava mu baturage muri icyo gice avuga ko M23 yari yarekuye ibice bya Kitshanga na Mweso berekera mu bindi bice bya Busumba, Kirumbu na Kibachiro, ahakomereje imirwano n'ingabo za Congo by'umwihariko muri Bibwe, Nyange na Kitso.

    Kurundi ruhande, abatanga amakuru bavuga ko M23 ikomeje imirwano ishaka kwigarurira ibice bya Pinga na Lukweti mu buryo bwo kuyobya uburari ko bafite umugambi wo kurambika intwaro hasi nkuko bitangazwa na Radio Okapi dukesha iyi nkuru.

    Kugeza ubu ubuzima bw'abaturage muri Kivu ya Ruguru bukomeje kujya mu kaga kuva mu kwezi gushize kubera imirwano yubuye i Kitshanga na Mweso. Aho abaturage bahora biruka bashaka aho bihisha kandi nta butabazi bw'ibiribwa n'imiti bafite kugeza ubu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-masisi-yubuyemo-imirwano-hagati-ya-m23-na-fard-nyuma-y-agahe-gato

  • Wema Sepetu yahishuye impamvu yari yarahishe inda ye iherutse kuvamo #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje nyuma y'igihe atangaje ko yabwiwe ko atazabyara ariko nyuma umukunzi we Whozu yavuze ko muri Kanama 2022 Wema Sepetu yari atwite ariko ubwo inda yari ifite amezi 3 ikaza kuvamo kubera ibibazo bombi bagiranye atakekaga ko byagira ikibazo ku nda, ikaza kuvamo.

    Nyuma y'uko abantu benshi bagiye bibaza impamvu uyu mukinnyi wa filime yahishe ko atwite, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatanze ubutumwa burimo igisubizo.

    Ati “ntabwo ngititwe. Ni yo naba ntwite ukeka nzabivugaho? Imana niba ivuze ngo reka mpe umugisha inda ya we Wema hanyuma nkatwita ntabwo nzabibabwira mwese. Gusa nifuza gutwita.”

    Ni nyuma y'uko mu ntangiriro za 2020 Wema Sepetu yatangaje ko yabuze urubyaro akaba ari nyuma y'uko yakuyemo inda 2 z'uwahoze ari umukunzi we akaba n'umukinnyi wa filime Kanumba ariko nyuma akaza kwitaba Imana.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/wema-sepetu-yahishuye-impamvu-yari-yarahishe-inda-ye-iherutse-kuvamo

  • Umukinnyi wakiniye Juventus yahawe igihano gikomeye azira kwihagarika mu kibuga #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari umukinnyi wa Juventus,Cristian Bunino,yahawe ikarita itukura nyuma yo kwihagarika mu kibuga …ari hafi kwinjira asimbuye.

    Umutoza w'uyu mukinnyi yababajwe n'iki gihano gikomeye yahawe kubera ko ngo 'nta muntu n'umwe ibyo yakoze byagizeho ingaruka.

    Cristian Bunino w'imyaka 26, yamaze imyaka itatu akinira Juventus ndetse yabonwaga nk'uzaba umukinnyi ukomeye nubwo bitakunze.

    Uyu akina mu ikipe yitwa Lecco yo mu cyiciro cya gatatu,Serie C, yagezemo mu ntangiriro z'ukwezi kwa mbere.

    Icyakora, Bunino ntabwo yigaragaje muri iyi kipe nkuko byari byitezwe ku munsi cyumweru ubwo banganyaga 0-0 na Piancenza.

    Uyu rutahizamu wari ugiye kwinjira mu kibuga asimbuye habura iminota 20 ngo umukino urangire,yashatse kwihagarika ntiyajya mu rwambariro ahubwo abikorera mu kibuga ku ruhande byatumye ahabwa ikarita itukura adakinnye.

    Buninio yagerageje kwihisha abasifuzir ariko umusifuzi wo ku ruhande amutera imbona abimenyesha uwo hagati nawe ahita aza amuha ikarita itukura.

    Iki cyemezo cyababaje umutoza we Luciano Foschi, wumvaga ko uyu mukinnyi we yagombaga guhabwa umuhondo kuko ntawe yahohoteye.

    Foschi ati: 'Ni itegeko rigomba gukurikizwa ariko ndakeka abasifuzi bagomba gukoresha inyurabwenge yabo kuko ntawe yigeze agirira nabi,nta n'uwabibonye.”

    Si ubwa mbere hatanzwe ikarita itukura umukinnyi yihagaritse mu kibuga kuko umunyezamu wa Salford City nawe yayihawe muri 2017 ubwo yabikoraga ikipe ye ikina na Bradford.

    Muri Nzeri umwaka ushize nabwo,undi munyezamu wo hasi yahawe ikarita itukura kubera ibi mu mukino wa FA Cup.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukinnyi-wakiniye-juventus-yahawe-igihano-gikomeye-nyuma-yo-kwihagarika-mu