Igisirikare cya Uganda cyavuze ko ibikorwa bahuriyemo na FARDC ya Congo byo guhashya ibyihebe bya ADF izanzwe irwanya Uganda byabyaye umusaruro ufatika ku rwego rwo hejuru.
Uwo musaruro uragaragarira mu birindiro by'inyeshamba za ADF bitandukanye ubu byamaze gusenywa mu burasirazuba bwa Congo, byatumye ibyo byihebe bisenyukira mu tundi dutero shuma tudafite icyo tuvuze kandi natwo ngo bari kudukurikirana.
Col Deo Akiiki uvugira igisirikare yatangaje ko Abakomando ba bakuru b'uyu mutwe wa ADF barishwe , abandi bagenda bafatwa umwe ku wundi kuba iyo operasiyo yatangira .
Batayo y'abasirikare ba Uganda bafatanije naba Congo batangije ibitero ku nyeshyamba za ADF mu kwezi k'ugushyingo 2022.
Igitero cyagabwe kuri izo nyeshyamba mu cyumweru gishize cyahitanye abarwanyi 5 ba ADF , kibohoza n'imbunda 4 zo mu bwoko bwa Machegun n'ibikoresho by'itumanaho bitandukanye nk'uko The east African dukesha iyi nkuru yabyanditse.
Minisitiri w'ingabo muri Uganda ,Jacob Oboth-Oboth yabwiye inteko ishingamategeko y'igihugu cye ko mu kwezi kwa 1 konyine abarwanyi 424 ba ADF bishwe 81 barafatwa, habohozwa abaturage 115 bari barashimuswe naho intwaro 118 ziratwikwa zirimo n'ibiturika 10.
Abakinnyi ba FC Barcelona na Real Madrid ntabwo bari gukora imyitozo begeranye mu ikipe y'igihugu kubera uburakari bwaturutse ku mukino wo ku Cyumweru.
Ku cyumweru nibwo biriya bigugu byombi byahuye birangira FC Barcelona ariyo itsinze ibitego 2-1 ku kibuga Camp Nou.
Nyuma y'uwo mukino,abakinnyi ba Barca, Gavi na Alejandro Balde berekeje mu ikipe y'igihugu bahahurira n'aba Madrid barimo Dani Carvajal, Nacho na Dani Ceballos.
Ikinyamakur El Chiringuito,kiravuga ko abakinnyi b'aya makipe yombi bari kwitoreza mu matsinda atandukanye kubera gushwana kwabaye mu mukino wo ku cyumweru.
Abakinnyi ba Real Madrid ntibishimiye imyitwaire ya Gavi wabasuzuguye ndetse ngo bahamagaye abakinnyi bakuru bo muri FC Barcelona ngo bamuganirize agabanye agasuzuguro nkuko byatangajwe n'umunyamakuru,Adrian Sanchez.
Aba bakinnyi ngo barakajwe nuko uyu mwana w'imyaka 18 yakuruye nabi mugenzi we Dani Ceballos mu mpera z'umukino.
Uyu musore muto ashobora gufatanya na Ceballos mu kibuga hagati mu ikipe ya La Roja mu mikino mpuzamahanga.
Umutoza Luis de la Fuente wa Espagne aratangira akazi ko gushaka itike ya Euro 2024 yakira igihugu cya Norway mu mujyi wa Malaga.Umukino uzaba kuwa Gatandatu.
Hanyuma bazahita berekeza i Glasgow gukina na Scotland kuri Hampden Park,kuwa Kabiri.
Minisiteri y'Umutekano w'Imbere mu gihugu, iravuga ko ibyaha bikorwa muri iki gihe bitagira umupaka bityo ko kubirwanya bisaba ubufatanye.
Ibi minisitiri muri iyi minisiteri, Bwana Gasana Alfred, yabigarutseho kuri uyu wa kabiri ubwo yatangizaga ku mugaragaro imikino ihuza inzego za polisi z'ibihugu byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba EAPCCO, u Rwanda rwakiriye.
Akarasisi gasanzwe gakorwa n'inzego z'umutekano niko kabimburiye umuhango wo gutangiza iyi mikino ihuza inzego za Polisi zo mu karere k'Afurika y'iburasirazuba ibaye ku nshuro ya kane ariko akaba ari ubwa mbere u Rwanda ruyakiriye.
N'ubwo iyi mikino ari umwanya urangwa no kwidagadura, abayitabiriye babarirwa mu bihumbi basanzwe bari mu nzego z'umutekano, bibukijwe ko ari umwanya wo gushyira hamwe, gukura no kwimakaza umuco wo gukorera hamwe.
IGP Felix Namuhoranye akuriye igipolisi cy'u Rwanda.
Ati 'Siporo itanga umwanya wo gushyira hamwe, kwiga, gukura no kongera imbaraga mu kugera ku ntego. Iki gikorwa ni umwanya mwiza ku bitabiriye bose mu guteza imbere ubufatanye bw'inzego zishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko, mu rwego rwo kugira akarere gatekanye kurushaho.'
Iyi mikino ihuza Polisi z'Ibihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba u Rwanda ruyakiriye, mu gihe akarere ruherereyemo ari kamwe mu twibasiwe n'ibyaha byambukiranya imipaka byiganjemo iby'iterabwoba.
 Bwana Gideon Kimilu uhagarariye Polisi mpuzamahanga Interpol muri ako Karere, aragaraza akamaro ka siporo mu guhangana n'ibyo bibazo by'umutekano muke.
Ati 'Aka karere ka EAPCCO kagizwe n'ibihugu 14, umugabane w'Afurika n'umugabane w'Isi muri rusange, bikomeje guhura n'akaga gakomeye k'ibyaha byambukiranya imipaka kandi biteguwe, n'ibindi bibazo bibangamiye umutekano. Ibyo bibazo n'izo nzitizi birasaba ubufatanye bw'akarere n'umugabane mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko, kandi bumwe mu buryo bwiza bw'imikoranire hagati y'inzego za Polisi ni siporo.'
Minisiteri y'Umutekano w'Imbere mu gihugu yo isanga  ibyaha bikorwa muri iki gihe bitagira umupaka bityo ko kubirwanya bisaba ubufatanye.
Minisitiri muri iyi minisiteri, Bwana Gasana Alfred, arashimangira ibi yifashishije urugero rw'akaga k'umutekano muke kari mu Karere u Rwanda rurimo.
Aragira ati'Ibyaha kuri ubu nta mipaka bigira, aho byakorerwa hose bihita bigira ingaruka ku bihugu bituranyi. Turi abahamya b'ibyo kubera abaturage bo mu karere kacu bibasirwa n'imitwe y'iterabwoba irimo Al shebab, ICC, ADF na FDRL. Imiterere y'ibyaha byambukiranya imipaka bikorwa kuri ubu, bituma bigorana ku gihugu kimwe ubwacyo kubirwanya cyonyine, ari nayo mpamvu nshimangira byimazeyo agaciro k'ubufatanye hagati y'inzego zishinzwe iyubahiriza ry'amategeko.'
Iyi mikino igiye kumara icyumweru ibera mu Rwanda, ifite  insanganyamatsiko igira yo 'Guteza imbere ubufatanye bwa Polisi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu mikino n'imyidagaduro.'
Koperative Abateraninkunga ba Sholi batunganya Kawa, barishimira ko biyujurije iteme ryatumaga batabasha kugeza umusaruro bejeje ku kicaro cya Koperative. Bari banafite impungenge z'uko na nyuma yo kuwutunganya utari kuzabona aho unyuzwa ujyanwa ku Isoko. Nyuma yo kwiyubakira iteme, bavuga ko bafite imbogamizi zo kutagira umuriro, aho bahendwa no kugura ibikomoka kuri Peterori.
Abanyamuryango b'iyi Koperative bakavugako iyangirika iki kiraro cyaboroherezaga mu bikorwa byabo ryaturutse ku biza byatewe n'imvura yaguye ari nyinshi cyane. Gahutu Vincent, umuhinzi wa Kawa akaba n'umunyamuryango w'iyi Koperative avuga ko nyuma yo kuganira n'ubuyobozi bwa Koperative basanze bagomba gutanga amaboko bakubaka iteme kugirango umusaruro wabo uzabone aho unyuzwa.
Niyitegeka Pascal, avuga ko nubwo hakozwe iri teme hanakwiye gukorwa n'andi atandukanye yo mu duce dutandukanye yagiye yangirika. Asaba kandi ko bahabwa umuriro kuko mu maraporo bahabwa bigaragara ko amavuta akoresha imashini zitonora Kawa n'iziyikaranga bitwara hafi Miliyoni 6 ku mwaka bigatuma bunguka amafaranga macye.
Byari ibyishimo ku baturage kongera kubona iki kiraro cyabahuzaga cyongera gutuma umuhanda uba nyabagendwa.
Yagize ati' Hari n'andi mateme ari hirya no hino akwiye gukorwa kuko nayo yarapfuye, ashobora gutuma abahinzi batabasha kugeza umusaruro ku isoko. Nubwo tuvuga amateme hari n'ikindi kibazo kibangamiye Koperative kijyanye n'umuriro w'amashanyarazi kuko ibyo dukora byose bidusaba kugura amavuta akoresha imashini zitandukanye dufite, zaba izitonora cyangwa izikaranga kuko buri mwaka nibura hagenda asaga Miliyoni 6 buri kanya'.
Umucungamutungo wa Koperative Abateraninkunga ba Sholi ikorera mu murenge wa Cyeza, Nshimiye Aimable avuga ko bagize igitekerezo cyo kwikorera iteme basaba n'umuganda abandi baturage kuko ryari ribangamiye imigenderanire y'abaturage.
Agira kandi ati' Nkuko mubizi mu cyerekezo cya Repuburika y'U Rwanda, kigaragaza ko muri 2024 abaturage 100% bazaba bafite amashanyarazi, bityo rero hari umushinga ugiye gutanga amashyanyarazi ku baturage ku nkunga ya Banki y'Isi kandi mu kwezi kwa 7 abatuye hano n'uruganda rwa Kawa narwo ruzaba rukoresha umuriro'.
Mu karere ka Muhanga hari amateme menshi yangijwe n'ibiza byatewe n'imvura atarasanwa, aho agomba kugendaho asaga Miliyari hafi 2 ndetse mu ngengo y'imari ivuguruye, ubuyobozi bwagaragaje ko hari amateme menshi azakorwa hagamijwe gufasha abahinzi n'aborozi kugeza umusaruro ku isoko.
Kutagira umuriro w'amashanyarazi, bituba bahendwa n'ibikomoka kuri Peterori mu gutunganya umusaruro wa Kawa.
Bamwe mu baturage bari mu kiciro cya mbere bo mu Murenge wa Rukumberi mu Kagari ka Rubango, baravuga ko bababajwe n'uko bagiye gufata imbabura ya rondereza bakakwa agera ku  6000Frw nk'ikiguzi.
Mu rwego rwo kurengera ibidukikije no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kugabanya imyuka ijya mu kirere, mu Karere ka Ngoma hateguwe umushinga wo gutanga rondereza kubaturage batishoboye.
 Mu Murenge wa Rukumberi mu Kagari ka Rubango, aba baturage baravuga ko abo zagenewe batazihawe ahubwo batswe amafaranga 6000Frw na Sosiyali muri ako kagali bakaba basaba ko bakwiye kuzihabwa.
Mugenzi we ati 'Twagiye gufata amashyiga batwaka ibihumbi bitandatu, twagarutse ntayo tuzanye. Twabibwiwe na Nkuranga kandi ni umuyobozi muri uyu mudugudu. Yaravuze ngo udafite 6000Frw ntagereyo.'
Undi ati 'Twagiye kuzifatira ku Kagari ka Rubago, sosiyale w'Akagari niwe twayahaye. Abaturage ubana nabo kugira ngo ubageze ku iterambere ryiza,iyo hajemo amafaranga rero abaturage ntabwo bakumva. Kandi mu Karere ka Rwamagana bazitangiye ubuntu njye ntari mpari.'
Umuyobozi w'Umurenge wa Rukumberi, Mugabo Daniel, arasaba umuturage ufite icyo kibazo ko aza ku murenge akabafasha, kuko badakwiye kubuzwa amahirwe abagenewe.
Ati 'Ufite icyo kibazo, arebe gitifu w'umurenge kuko ntabwo yakabujijwe amahirwe ari mu cyiciro cy'ayigenewe kandi umubare munini baranazibonye.'
Mu rwego rwo guharanira ko abakoresha inkwi n'amakara bagabanuka mu Rwanda, Leta yemeye gushyira nkunganire mu bikorwa bitandukanye by'abakora ibicanwa n'ibikoresho byifashishwa mu gutunganya amafunguro bitangiza ikirere.
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko muri Qatar, yahuye n'Umuyobozi w'Ikirenga w'iki gihugu, Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, baganira ku mubano w'ibihugu byombi mu nzego zinyuranye zirimo ubukungu n'ishoramari.
Perezida Kagame yageze I Doha kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023.
Mu mishinga ikomeye ibihugu byombi bifitanye, harimo iyubakwa ry'ikibuga cy'Indege cya Bugesera ndetse n'Ishoramari muri Sosiyete ya RwandAir.
Qatar yashoye imari mu mushinga w'iyubakwa ry'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera, aho ubu imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere igeze kuri 66%.
Muri uyu mushinga, Qatar Airways ifitemo imigabane ingana na 60%, wose hamwe ufite agaciro ka miliyari $1,3.
Iki kibuga kizahabwa ubushobozi bwo kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi ku mwaka mu cyiciro cya mbere, icyiciro cya kabiri kizaha iki kibuga ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 14.
Qatar Airways iri mu biganiro na RwandAir hagamijwe kugura 49% by'imigabane muri iyi sosiyete nyarwanda. Ibiganiro ntibiragana ku musozo ariko impande zombi zivuga ko bikomeje kugenda neza.
Amakuru aturuka kumbuga nkoranyambaga aravuga ko Mama Nick yakoze impanuka ari hafi yiwe murugo agonzwe n'igare bakahamukura amerewe nabi cyane. Iyi mpanuka yayikoze mu mpera za kiriya cy'umeru ku ya 17 Werurwe 2023.
Ubusanzwe uyu mubyeyi yamenyekanye muri filime zitandukanye nka Gica, Intare y'Ingore, Giramata n'izindi nyinshi zirimo na filime y'uruhererekane ya City Maid aho akina ari Maman wa Nick na Diane. Ubusanzwe yitwa Beathe Mukakamanzi ni umubyeyi ndetse aranuzukuruje. Ahamya ko filime yatunga umuntu rwose ku bakuze n'abato akabashishikariza kurushaho kudacika intege no kuzamura uwo mwuga, ugatera imbere ukamamara.
Mu mwaka wa 2020 Mama Nick yahawe igihembo cy'umukinnyi wa filime uhiga abandi mu bagore 'Best Actress people Choice' muri Rwanda international Movie Awards People's mu birori byabereye muri Kigali Convention center . Iki gihembo yatsindiye kiri kurwego mpuzamahanga dore ko ibyo bihemboo byari byitiriwe n'abafite aho bahuriye na Cinema bo muri Kenya Uganda ndetse n'u Burundi. Icyo sinacyo gusa ahubwo anafite ikindi gihembo yahawe muri Isango Star nk'umukinnyikazi mwiza wa firime mu gihugu(Best Actress 2020).
Umugore w'Umwongereza yatangaje ko yahisemo kwicwa n'inzara nk'ikiguzi cyo kugumana injangwe ze esheshatu.
Madamu Yasemn Kaptan w'imyaka 46 yavuze ko arya ifunguro rimwe gusa mu cyumweru rigizwe n'imboga, igitunguru,urusenda na salade.
Yasemn ukomoka ahitwa Tottenham mu majyaruguru ya London, mu Bwongereza yavuze ko anywa icyayi mu gitondo, saa sita na nimugoroba kugira ngo inzara itamuhitana, kandi yatakaje ibiro byinshi mu mwaka ushize.
Yasemn yagize ati: 'Nta mafaranga mfite yo gushora – ariko sinshobora kureka injangwe zanjye ngo zigende.
'Zakuranye natwe. Nari nzifite kuva zikiri nto.
'Natanze amafaranga menshi yo kuzitunga,ziri mu mpera y'ubuzima bwazo.Mu by'ukuri, ntibikwiye kuzireka zikagenda.
'Iyo ndiye aba ari ibintu byoroshye nka yogurt cyangwa imboga. Ndarira iminsi yose, ngerageza kwishakamo ibyishimo ariko ndababaye kandi ndarushye.
'Ibyumweru bimwe na bimwe sindya neza uko bikwiriye,mba mfite amazi gusa kugira ngo nkomeze kubaho.'
Yasemn yabonye izi njangwe ubwo yacuruzaga kandi 'yashoboraga' kuzitunga neza, ariko avuga ko ibintu byabaye bibi ubwo yavaga mu kazi umwaka ushize nyuma yo gufatwa n'indwara ya osteoporosis.
Umunyeshuri wigaga mu mwaka wa 3 wa kaminuza muri Kenya izwi nka Maseno University, niwe waraye arasiwe mu myigaragambyo y'abamagana ubutegetsi bwa William Ruto.
N'imyigaragambyo yateguwe na Raila Odinga ukuriye ishyaka Azimio la Umoja One Kenya Alliance ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Ruto.
Amazina ye ni William Mayange, yarashwe ahagana mu ijosi ubwo abigaragambyaga birukankanaga igipolisi cya Kenya cyageragezaga gukumira abigaragambya , aza gupfira mu bitaro ubwo abaganga bageragezaga ku mutabara.
Police muri Kenya yatangaje ko usibye uwo munyeshuri wishwe arashwe, hari n'aba polisi bagera kuri 6 bakomerekeye muri iyo myigaragambyo.
Police yavuze ko icyayiteye kurasa ariko urubyiruko rw'abanyeshuri n'insoresore batatse umurongo wa Polisi ya Maseno police line ubwo bigaragambyaga bashaka kubagiriranabi, bituma birwanaho bakoresheje amasasu.
Imyigaragambyo muri Kenya y'abashyigikiye Odinga urwanya ubutegetsi ,yatumye kugeza ubu ubuzima buhagarara muri Kenya kuburyo ubu nta gikorwa cy'ubucuruzi na kimwe kiri gukorwa.
Urwo rubyiruko rwafuze umuhanda wa Kisumu-Busia rusahura amaguriro ya Sairam Supermarket n'ibindi bikorwa remezo.
The east African yavuze ko urwo rubyiruko rwakomeje no kurwanya I Gipolisi cya Kenya bigaragara ko rwa maramaje mu kwihimura ku nzego zishinzwe umutekano, byaruviriyemo kuraswa umwe akahasiga ubuzima.