Blog

  • Abagore b’ibyamamarekazi Diamond yaterese bik… – #rwanda #RwOT

    Nasibu Abdul Juma Issack wamenyekanye nka Diamond Platinumz ni umuhanzi rurangiranwa w’umunya- Tanzania wabaye ubukombe mu muziki wo muri Afrika no ku Isi hose. 

    Yavutse ku wa 2 Ukwakira 1989, yavukiye muri Tanzania, mu bwana bwe yaciye mu buzima butoroshye. Yakoze umuziki uramuhira, bikaba byaramuhaye n’igikundiro kidasanzwe, akundwa n’ingeri zose, harimo n’igitsinagore cyamwihebeye. 

    Ibyo byatumye ahinduranya abagore nk’imyenda by’umwihariko yakunze kurangwa no gutereta ibyamamarekazi bizwi muri Tanzania no mu karere kibiyaga bigari (East Africa). 

    Gusa nubwo yakundanye nabo ntabwo byamuhiriye dore ko bose batandukanaga nabi ndetse bigakurikirwa no guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga hamwe no kwitana ba mwana mu itangazamakuru.

    Dore urutonde rw’abagore b’ibyamamarekazi Diamond Platnumz yakundanye nabo bikarangirira mu marira:

    1. Upendo Moshi

    Diamond Platinumz agitangira gufatisha mu muziki, yagiye mu rukundo na Upendo Moshi, akaba ari umukinnyikazi wa filime ukomeye cyane muri Tanzania. Yamufashije kuzamura umuziki we.

    Upendo na Diamond bakundanye amezi atanu (5) gusa bahita batandukana

    Urukundo rw’aba bombi ntirwamaze kabiri kuko batandukanye nyuma y’amezi atanu gusa. Uyu Upendo avuga ko urukundo yagiranye na Diamond Platinumz ari rwo rubi yabonye mu buzima bwe.

    2. Wema Sepetu

    Nyuma yo gutandukana na Upendo, Diamond Platinumz yajyiye mu rukundo n’undi mukobwa wabica bigacika mu bwiza, Wema Sepetu. Bakundanye igihe Diamond Platinumz yaramaze kwamamara hirya no hino muri Afrika, icyo gihe umuziki we warutangiye kwambuka imigabane.

    Wema Sepetu na Diamond bakanyujijeho igihe kitari gito

    Aba bombi bakundanye hagati y’umwaka wa 2010 na 2014, nyuma baje gutandukana mu buryo buteruye kuko barahuraga ikindi gihe bagashwana. 

    Wema yatangaje ko Diamond ariwe muntu wamubabaje kurusha abandi mu rukundo

     Nubwo urukundo rwabo rwagaragaraga ko ari rwiza, nyuma yo gutandukana kwabo Wema Sepetu yavuze ko Diamond ari we muntu wamushenguye umutima kurusha abandi bose yakundanye nabo.

    3. Jokate Kidoti

    Diamond Platinumz akibeshyabeshya Wema Sepetu ko amukunda, yijyiriye mu rukundo na Jokate Kidoti. Uyu Kidoti akaba yari umunyamidelikazi karundura muri Tanzania.

    Jokate yari inshuti magara ya Sepetu bituma banangana amaze kumenyako yakundanaga na Diamond

    Muri ibyo bihe byahishuwe ko Kidoti wakoraga kuri imwe muri taleviziyo zo muri Tanzania yari inshuti magara na Wema Sepetu, ibyo byatumye ubuncuti bwabo bugera ku musozo.

    Ubu Jokate ni Umuyobozi w’Akarere ka Temeke ho mu mujyi wa Dar Es Salaam, akaba aherutse kwibaruka umwana witwa Totoo.

    4.Penny Mungilwa

    Nk’uko twabivuze haruguru, Diamond Platinumz yatandukanaga na Wema bakongera bagasubirana. Urukundo rwabo rukomeje gucumbagira, Platinumz yajyiye mu rukundo n’indi ncuti ya Wema ari we Penny.

    Umunyamakurukazi Penny Mungilwa nawe yakanyujijeho na Diamond mu myaka yashize

    Uyu Penny Mungilwa yari umunyamakurukazi kuri imwe muri televiziyo zo muri Tanzania. Urukundo rwabo ntirwarambye, baje gutandukana Platinumz ahita asubira kwa Wema Sepetu.

    5. Zari Hassan

    Amaze kugaruka kwa Wema, yamwakiranye ubwuzu agira ngo ntazongera kujarajara. Nyuma haje gusohoka amashusho ndetse n’amafoto ari kumwe n’ umunyamidelikazi akaba umushabitsi w’ Umugande, Zari Hassan uzwi nka Zari The Boss Lady bari kumwe. Wema amubajije ibyayo, Diamond yarahakanye avuga ko ari iby’ indirimbo bari gukoraho.

    Urukundo rwa Zari Hassan na Diamond Platnumz rwavugishaga benshi

    Byaje kwemezwa ko bari mu rukundo  kugera  n’ aho babana muri Tanzania. Babyaranye abana 2 aribo Princess Tiffah na Prince Nillan. Na we ntibyatwaye imyaka myinshi, muri 2018, batangaje ko batandukanye. Zari yahise amuta ajya gutura muri Afrika y’ Epfo n’ urubyaro rwe. 

    Batandukanye bamaze kubyarana abana babiri

    Nyuma yo gutandukana kwabo, Zari yakunze kuvuga mu itangazamakuru ko Diamond Platnumz yamucaga inyuma ndetse ko yaramukurikiyeho amafaranga. Kugeza ubu aba bombi bakunze gutungana intoki ku cyatumye ibyabo birangirira mu marira.

    6. Hamisa Mobeto

    Nubwo Diamond Platinumz yari yajyiye mu rukundo n’umugore mwiza kandi ufite amafaranga, Zari, Diamond Platinumz yakomeje gushurashura mu zindi nkumi. Yajyiye mu rukundo rwa bucece n’umunyamidelikazi karundura, Hamisa Mobeto. Zari yaje kubivumbura afata icyemezo cyo kumusiga.

    Bagitangira gukundana Diamond yifashishije Hamisa mu mashusho y’indirimbo yitwa ‘Salome’

    Uyu akaba yarakoreshejwe mu mashusho y’ indirimbo Diamond Platinumz yakoranye na Rayvanny, Salome. Zari yamubajije impamvu akomeza kumwikubaho, Diamond amusubiza ko nta rukundo bafitanye ahubwo ari ibijyanye n’ indirimbo bari gukoraho.

    Hamisa arikumwe n’umuhungu yabyaranye na Diamond Platnumz

    Hamisa Mobeto yaje kwibaruka umwana, Diamond aramwigarama, ariko nyuma yaje gutangaza ko ari uwe. Ibyo byose byatumye Zari afata icyemezo cyo gutandukana na we.

    7. Tanasha Donna

    Diamond Platinumz yakomeje urugendo rutamworoheye rw’ urukundo. Yajyiye mu rukundo n’ Umunyakenyakazi, Tanasha Donna aka ari umunyamakuru kuri imwe muri radio zo muri icyo gihugu. Aba bombi baryohewe n’urukundo dore ko batasibaga kugaragara mu bitangazamakuru bitandukanye.

    Baje no kubyarana umwana w’ umuhungu bamwita Naseeb Junior. Urwabo na bo rwaje gushwenyuka. Muri Gashyantare 2020 nibwo bemeje ko bamaze gutandukana.

    Tanasha Donna yakundanye na Diamond igihe kitari gito birangirira mu marira

    Nyuma yo gutandukana na we, inkuru yuko Diamond Platinumz yaba ari mu rukundo n’uwo yasinyishije mu nzu ye ifasha abahanzi ya WCB, ari we Zuchu yatangiye gucicikana mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Tanzania.

    Batandukanye nabo babyaranye umwana w’umuhungu

    Aba nibo bagore b’ibyamamarekazi Diamond Platnumz yaterese bikarangirira mu marira. Aha kandi ntihabarizwamo umuhanzikazi Zuchu uherutse gutangaza ko yatandukanye nawe kuko byaje kumenyekana ko mu byukuri aba bombi batakundanaga ahubwo byari uburyo bakoresheje kugirango bakomeze kuvugwa cyane no gucuruza ibihangano byabo (Publicist Strategie).

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127275/abagore-bibyamamarekazi-diamond-yaterese-bikarangirira-mu-marira-amafoto-127275.html

  • EAPCCO Games 2023: Polisi y’u Rwanda yanyagiy… – #rwanda #RwOT

    Imikino iri guhuza Polisi zo mu bihugu u Rwanda ruherereyemo, umukino wa mbere urangiye Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe na Police FC, itsinze Polisi y’u Burundi yari ihagarariwe na Rukinzo FC, ibitego 3-1. Polisi y’u Rwanda yatsindiwe na Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier na Kayitaba Jean Bosco, naho igitego cya Polisi y’u Burundi cyatsinzwe na Hakizimana Tity.

    Uko umukino wagenze

    90+4″ Umukino urarangiye

    Umukino wahuzaga ikipe ya Polisi y’u Burundi na Polisi y’u Rwanda, urangiye Polisi y’u Rwanda itsinze Polisi y’u Burundi ibitego 3-1 harimo 2 byabonetse mu gice cya kabiri.

    90″ Umusifuzi Moise yongeyeho iminota 4, bisaba ko ikipe ya Polisi y’u Burundi ikora ibisa n’amateka, ikishyura ibi bitego.

    87″ Umukino w’umupira w’amaguru uzongera gukinwa muri aya marushanwa ku wa 5 tariki 25 Werurwe.

    83″ Ikipe ya Polisi y’u Burundi yatangiye gucika intege, ndetse babona ko gucyura amanota 3 kuri uyu mukino ari ibintu bigoye

    79″ Igitego cya gatatu cya Polisi y’u Rwanda nibwo cyageze mu izamu

    Kayitaba Jean Bosco wari ukijya mu kibuga yatsinze igitego cya gatatu ku mupira wari mu kavuyo imbere y’izamu, ndetse haza no kubonekamo abakinnyi bagize ikibazo cy’imvune.

    77″ Mugisha Didier wagize ikibazo, yavuye mu kibuga asimburwa na Kayitaba Jean Bosco

    77″ Gusimbuza ku ruhande rwa Polisi y’u Burundi, Hakizimana Tity ahaye umwanya Kahindo Fils

    65″ Igitego cya Polisi y’u Rwanda

    Mugisha Didier atsinze igitego cya kabiri cya Polisi y’u Rwanda acomotse ba myugariro bagera kuri batatu arekura ishoti rikomeye, umunyezamu ntiyamenya aho umupira unyuze. Didier yigaruriye abapolisi bose bari ku kibuga ndetse n’abandi bafana.

    58″ Uyu mukino nurangira harakurikiraho umukino wa Volleyball uri bubere muri BK Arena ku isaha ya saa 18:00 PM

    56″ Irakoze Jimmy Kapiteni wa Polisi y’u Burundi ahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye Muhadjiri

    55″ Polisi y’u Rwanda iri gushaka uko yatsinda igitego ikoresheje uburyo nk’ubwa mbere ariko igasanga Polisi y’u Burundi amakosa yayakosoye

    50″ Polisi y’u Rwanda ibonye koroneri itewe na Rutanga Eric ariko avamo indi ya kabiri nayo ayiteye umupira ba myugariro ba Rukinzo bawukuramo.

    48″ Amakipe yombi atangiranye imbaraga zo hejuru ndetse ubona ko nta kipe yifuza kunganya

    45″ Igice cya kabiri kiratangiye hagati y’ikipe ya Polisi y’u Burundi ihagarariwe na Rukinzo FC ndetse na Polisi y’u Rwanda ihagarariwe na Police FC

    IGP Felix Namuhoranye umuyobozi wa Police y’u Rwanda ni we watangiye umukino ku mugaragaro ubwo ikipe ya Polisi y’u Rwanda yakinaga na Police y’u Burundi. Uyu muyobozi yagaragaje ubuhanga kuri ruhago ubwo yageragezaga gutangiza umukino akoresheje ubuhanga bwa kinyamwuga.

    45″ Umusifuzi yongeyeho iminota 2 itagize icyo itanga, igice cya mbere kikaba kirangiye amakipe yombi aganya igitego kimwe kuri kimwe.

    44″ Amakipe yombi amaze iminota 10 ubona umupira wagabanyije imbaraga, ndetse uburyo bukomeye bw’ibiyego bwagabanyutse.

    42″ Polisi y’u Burundi ibonye kufura ariko ntiyayibyaza umusaruro ku mupira wari utewe na Ndikumana Danny umupira urenga izamu.

    37″ Nimero 10 Munaba Edison ukinira ikipe ya Polisi y’u Burundi amaze kugaragaza urwego rwo hejuri muri iyi kipe ndetse yanagoye abakinnyi ba Polisi y’u Rwanda.

    Hakizimana Muhadjiri ati ‘niko mbaho iyo ngeze imbere y’izamu’

    31″ Ikipe ya Rukinzo FC ihagarariye Polisi y’u Burundi, muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Burundi, iri ku mwanya wa 8 n’amanota 31 mu mukino 23 shampiyona imaze gukinwa, mu gihe Police FC muri shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa 6 n’amanota 36 mu mikino 23 imaze gukinwa

    28″ Igitego cya Polise y’u Burundi

    Polisi y’u Burundi ibonye igitego gitsinzwe na Hakizimana Tity ku burangare bwa Rutanga Eric banyuzeho ku mupira wazamukanwe na Ndikumana Danny areba uko Tity ahagaze amuha agapira keza nawe ahita atereka mu izamu.

    24″ Mugisha Didier uri gukina aciye ku ruhande mu ikipe ya Polisi y’u Rwanda yagoye ba myugariro ba Polise y’u Burundi kuko umupira wose afashe uba ugoye.

    Polisi y’u Rwanda ifite abafana benshi bambaye impuzankano

    17″ Rukinzo FC ihagarariye Polisi y’u Burundi yatangiye gushira ubwoba, yatangiye kugera imbere y’izamu rya Polisi y’u Rwanda, ndetse ubona ko bashaka kugerayo ku gapira bahererekanya ko hasi.

    14″ Umukinnyi wa Rukinzo FC ihagarariye Polisi y’u Burundi Simpo Juma, ari gutangaza abantu baje kureba uyu mukino kubera uburyo arimo kunaga imipira. Buri mupira wose urengeye imbere y’izamu rya Polisi y’u Rwanda arahita awunaga mu izamu ntakuzuyaza.

    10″ Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ubona ko yatanze ikipe ya Polisi y’u Burundi kwinjira mu mukino, nyuma yaho bamaze kubatera imipira igera kuri 4 igana mu izamu abandi badakoramo.

    Hakizimana Muhadjiri utarahamagawe mu Amavubi, niwe watsinze igitego cya mbere cya Polisi y’ u Rwanda

    07″ Police y’u Rwanda ihushije igitego. Mugisha Didier ashatse gutsinda igitego ari kure arekura ishoti rikomeye, umupira unyura hejuru y’izamu gato.

    03″ Police FC ibonye igitego

    Hakizimana Muhadjiri Police FC wambaye nimero 10 mu mugongo, afunguye amazamu ku gitego atsinze yinjiye mu rubuga rw’amahina areba uko umunyezamu wa Rukinzo ahagaze amutera ishoti rikomeye, umupira uruhukira mu izamu.

    15:19″ Umukino uratangiye ukaba utangijwe n’ikipe ya Police FC

    15:16″ Umusifuzi Moise uri busifure mu kibuga hagati, arimo aganira n’abasifuzi ndetse ababwira ko bagomba gukina bitonze.

    15:14″ Ikipe ya Police FC yambaye imyenda itari isanzwe yambara, ndetse n’ikirango cya ‘Gerayo Amahoro’ nta kiriho.

    15:14″ Amakipe yombi arimo kwifotoza amafoto y’urwibitso.

    15:13″ Byari biteganyijwe ko umukino utangira ku isaha ya saa 15:00 PM ariko kubera ubu ntabwo Umusifuzi Moise arahuha mu ifirimbi.

    Rutanga Eric ni we kapiteni wa Police FC kuri uyu mukino

    Aya makipe yombi ahagarariye Polisi z’ibi bihugu mu mikino ya EAPCCO iri kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere

    Abakinnyi 11 Rukinzo FC yabanje mu kibuga
    23 Rugumandiye Yvan
    19 Icoyitungiye Alain
    20 Nizigiyimana Amissi
    22″ Mugisha Blaise
    13″ Ciza Paul
    15″ Simpo Juma
    28″ Mpawenimana Abdoul
    29″ Hakizimana Tity
    10″ Munaba Edison
    7″ Ndikumana Danny
    5″ Muhuza Patient

    Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga
    18. KWIZERA Janvier
    3. Rutanga Eric
    13. Ruhumuriza Patrick
    4. Rurangwa Moss
    5. Turatsinze John
    22.Iyabivuze Osee
    21.Nsabimana Eric
    80. Rutonesha Hesborn
    9.Mugisha Didier
    10. Hakizimana Muhadjir
    8.Ntirushwa Aime

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127292/live-eapcco-2023-police-fc-yakiriye-rukinzo-fc-yi-burundi-127292.html

  • Yakuze ashaka kwikorera! Miss Umuratwa yinjiy… – #rwanda #RwOT

    Rwari ruteguye mu buryo bwihariye kandi hajyanishijwe n'umuco w'u Rwanda. Amatara y'amabara atandukanye yacanwa bikanogera ijisho, ukavuga uti 'koko umuco w'u Rwanda urakungahaye'.

    Kubona insina, imiseke, indabo, inkoko, ibibambano, ibiti, inyegamo, imisambi n'ibindi byihariye byari bigize uru rubyiniro, ubwabyo byari biteye ubwuzu.

    Uburyo buri kimwe cyari ku murongo byateguwe bigizwemo uruhare na sosiyete ya 'Nita Impressions' ya Umuratwa Kate Anitha wegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021. Asanzwe ari umubyinnyi mu Inyamibwa.

    Umuratwa yabwiye InyaRwanda ko kuva cyera yahoranye igitekerezo cyo kurimbisha ahantu habereye ibirori, ariko ntiyari azi igihe azabitangirira.

    Yavuze ko muri iki gihe yitegura gusoza amasomo ye ya Kaminuza, yasubije inyuma amaso atekereza ku rugendo rw’ubuzima, rurimo kuba yaritabiriye Miss Rwanda, Miss Supranational, agahagararira u Rwanda n’ibindi bikorwa binyuranye yanyuzemo birimo n’ubuhinzi ariko akabona ntari gushyikira iterambere nk’uko yarishakaga.

    Uyu mukobwa avuga ko yemeranyije n’umutima we kwikorera, kandi ko ari inzozi yiyubatsemo kuva cyera. Ati “Nakuze numva nzaba uwikorera […] Ibyo byose najyagamo bya Miss Rwanda n’ibiraka nagiye nkora ni ugukorera abandi, hari icyo byagiye bingezaho, ariko kwari ugukorera abandi atari ukwikorera.”

    Umuratwa avuga ko ari umuntu ushyira umutima ku kazi kose yahawe, byanatumye yibaza uko byagenda ashyize umutima ku bintu bye, kandi akabigenera igihe cye cyose.

    Ati “Niba ‘Business’ nkorera zitera imbere, abo menyekanishiriza ibikorwa (bakamenyekana), kubera iki ntakora ibyanjye nanjye nkabishyiramo imbaraga, nkabyamamaza, nkatangira gahoro gahoro, nanjye nkazafatisha ibyanjye, abo bampa akazi nanjye nkajya nkabaha.”

    Yavuze ko ari umuntu wakuze ushaka gukora cyane, biri mu byatumye atekereza kucyo azakora kikamuteza imbere nyuma yo gusoza amasomo.

    Ati “Iyo urangije kwiga uba ubaye mukuru… Uba utangiye urundi rugendo, abantu baba bakubona muyindi shusho, yaba ababyeyi, yaba n’abaguha ibyo wita ko ari bicye, niko byiyumvamo rero uba ukwiye kuba mukuru ugatingira ugakora.'

    Yabanje kwandika ibintu byose atekereza ko afitiye ubushobozi bwo gukora:

    Uyu mukobwa wahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational, avuga ko yafashe igihe cyo kubanza kwitekerezaho afata ikaramu n’urupapuro yandika buri kimwe atekereza ko yerekejeho amaboko cyamuhira, birangira ‘nkunda ibintu byo gutegura’.

    Umuratwa avuga ko akazi yinjiyemo ko kuririmbisha ahabera ibirori atari bishya kuri we, kuko abamuzi kuva akiri muto bamubwira ko ‘wagiye mu bintu byawe kandi ukunda’.

    Akomeza avuga ko ubuzima bwe buhora bwisanisha n’ibintu bisa neza, biri mu bituma n’ahantu hose agiye yita cyane ku bwiza bw’aho. Ati “Ibi byose maze kubirebaho nibwo nabonye ko nkunda umuteguro.”

    Yatangiye atekereza kujya akora ‘Decoration’ mu bukwe ariko akabona biramusaba amafaranga menshi n’ubwo abikunda. Ariko, yiha intego yo kwizigamira ku buryo azatangirana na 2023 yikorera. Kuri we, avuga ko ukwezi gushize atangiye gukora.

    Uyu mukobwa avuga ko yakuze yiyumvamo kwikorera, ariko ntiyari aziko azakora ibijyanye na ‘Decoration’.


    Inzozi ze n’umwihariko we

    Umuratwa avuga ko afite inzozi zagutse, kuko ashaka gukora ibijyanye na ‘Decoration’ ku rwego rwiza kugeza ubwo azatangira kwiyambazwa ahantu hanyuranye.

    Uyu mukobwa avuga ko umwihariko we ari uko yita kuri buri kantu kose asabwa. Ati “Nita kuri buri kintu kenshi abantu benshi batitaho. Njye ukuntu nagiye mbibona ari nacyo kintu cyatumye nshaka kuza nkakora ibintu byanjye, abantu bakora ibintu kugira ngo birangire, niba wamuhaye akazi ngo birangire, ntabwo ari bose ariko uko byagenda kose abenshi.'

    'Umwihariko wanjye rero ni uko nita kuri buri kantu. […] Ibintu biba bigomba kumera neza n’ubwo yaba ari akadomo.”

    Yavuze ko n’ubwo afite abo akorana nabo, ariko agira uruhare rukomeye mu gutuma ibyo yateguye cyangwa se yasabwe gutegura bisa neza.

    Kuri we, ntabwo areka umukozi ngo akore wenyine. Ati “Ninjye ubyikorera, nkabitangira nkamubwira nti nsoreza.”

    Umuratwa avuga ko amaze gukorana n’abantu bacye kubera ko ari bwo agitangira, kandi ntabwo ashyize imbere cyane inyungu, ahubwo arashaka kubanza kugaragaza ko ashoboye mu kurimbisha ahantu.

    Uyu mukobwa avuga ko ibyo akora yishyira mu mwanya w’umukiriya bituma ibyo yateguye nawe abanza kubyiyumvamo.

    Ibyiyumviro nyuma yo kurimbisha ahabereye igitaramo cy’Inyamibwa:

    Igitaramo ‘Urwejeje Imana’ ni kimwe mu byubakiye ku muco byitabiriwe ku buryo bukomeye n’ibihumbi by’abantu.

    Kuri Umuratwa guhabwa kuririmbisha iki gitaramo, ni urwibutso rudasaza kuri we. Yavuze ko amaze gutegura ubukwe bw’umuntu umwe, ibirori by’isabukuru bitatu kugeza ubu.

    Umuratwa yavuze ko ashingiye ku kuntu yaririmbishije iki gitaramo ‘binyereka ko ejo hazaza ari heza’. Agakomeza ati “Iyo umuntu agitangira aba atarakora neza, ariko niba ntangiye gutya ndabizi neza ko uyu munsi kuba nakoze iki gitaramo uko, uko abantu bakibona mpawe ikindi gitaramo byaba byiza kurushaho.”

    Uyu mukobwa ashimangira ko uburyo yateguye iki gitaramo byamuhaye ishusho y’uko afite ubushobozi bwo gukora mu bikorwa binini.

    Ati “Kuko kiriya gitaramo cyari kinini. Urubyiniro rwari runini, nakoze uko nari nshoboye, mu bikoresho nari mfite, ntekereza ko iyo biza kuba byinshi kurushaho byari bube byiza kurushaho. Sinzi uko abantu babibonye, sinzi uko bimeze, ariko byanyeretse ko nshoboye kandi nakora nibirenze biriya.”

    Umuratwa avuga ko nyuma y’iki gitaramo yakiriye ibitekerezo by’abantu bashimye umuteguro we. Bimuha imbaraga zo gukomeza urugendo rwe rwo kurimbisha ahantu hahuriza abantu hamwe.

    Anitha yavuze ko n’ubwo inshuti ze zakundaga kumubwira ko atubahiriza igihe, iyo bigeze ku mukiriya harimo umwihariko kuko yubahiriza igihe cyane.

    Uyu mukobwa avuga ko akunda umuco w’u Rwanda, ari nabyo ashaka gushyiramo imbaraga cyane akarimbisha ibirori byubakiye ku muco. Yemeza ko iki gitaramo cy’inyamibwa ‘cyabaye intangiriro yo gukora ibintu bya Kinyarwanda’.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127285/yakuze-ashaka-kwikorera-miss-umuratwa-yinjiye-mu-barimbisha-ibirori-ahereye-ku-gitaramo-cy-127285.html

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro aba bakuru b'ibihugu bombi bagiranye, byibanze ku buryo bw'ubufatanye ndetse n'uko bakomeza gushimangira ubufatanye mu ngeri zirimo ubukungu n'ishoramari.

    Banunguranye ibiterekezo ku ngingo zirebana n'ibibazo mpuzamahanga ndetse n'ibyo mu karere.

    Ibiganiro byabo byitabiriwe n'abaminisitiri batandukanye ku mpande zombi. Nyuma yabyo, Emir wa Qatar yakiriye Perezida Kagame n'itsinda ryamuherekeje mu musangiro.

    Sheikh Thani by'umwihariko ni inshuti y'u Rwanda na Perezida Kagame. Uyu mugabo w'imyaka 43 yasuye u Rwanda inshuro nyinshi ndetse muri Kanama yari i Kigali yitabiriye CHOGM nk'umutumirwa. Ni mu gihe ishoramari ry'Abanya-Qatar rikomeje kwiyongera mu Rwanda mu nzego zitandukanye.

    Umukuru w’Igihugu ubwo yakirwaga na Emir wa Qatar

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar byibanze ku gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-emir-wa-qatar

  • Ibyo kwitega ku rugendo rwo guhuza amatora ya Perezida n'ay'Abadepite – #rwanda #RwOT

    Muri Gashyantare nibwo Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Odda Gasinzigwa, yabwiye abanyamakuru ko hari icyifuzo cy'uko amatora y'Abadepite ateganyijwe muri uyu mwaka, yazabera rimwe n'aya Perezida mu 2024.

    Yagize ati “Ibi rero bihujwe, cyane cyane dushyira mu gaciro ko manifesto (ibikorwa bishyizwe imbere) y'aya mashyaka iba iganirwa mu gihe cyo gushaka Abadepite bahagararira ayo mashyaka ya politiki, ndetse no mu gihe cy'amatora ya Perezida wa Repubulika, manifesto y'ayo mashyaka ni yo isubizwa muri ba baturage kugira ngo bayumve.”

    “Bikunze rero kugira ngo tuyahuze, byatugabanyiriza cyane ibijyanye n'ingengo y'imari, ariko nanone n'umwanya.”

    Komisiyo y'Amatora igaragaza ko usanga itora rimwe ritwaye hafi miliyari 7 Frw, ku buryo kuyakora inshuro ebyiri byatwara nibura miliyari 14 Frw mu myaka ibiri ikurikirana.

    Iyi ngingo yongeye kugibwaho impaka kuri uyu wa Mbere, mu kiganiro Imboni Musesenguzi kuri Televiziyo Rwanda.

    Ni ikiganiro cyatumiwemo Depite Frank Habineza wo mu Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibisukikije, DGPR na Senateri Evode Uwizeyimana uvuga ko nta mutwe wa politiki abarizwamo.

    Depite Habineza yavuze ko babona inyungu mu guhuza aya matora, bashingiye ku byo babonye nk'ishyaka ryitabiriye amatora ya Perezida n'ay'Abadepite mu myaka ibiri ikurikiranye.

    Ati “Twabonye imvune irimo ikomeye cyane, ari mu rwego rw'ingufu abantu bakoresha, ari n'abaturage ukuntu bitabira, ndetse no mu rwego rw'amafaranga amashyaka cyangwa imitwe ya politiki ikoresha, hakenerwa byinshi cyane kugira ngo tuzenguruke igihugu cyose.”

    Yavuze ko iki gitekerezo batagishyigikiye kuko bari mu Nteko, ahubwo “iyo igitekerezo ari cyiza, kiba ari cyiza.”

    Yakomeje ati “Iki gitekerezo twabonye harimo inyungu ku ishyaka, nkatwe murabizi ko cyane cyane mu buryo bw'amafaranga biba bigoye, hari igihe abantu bibasaba gufata n'amadeni kugira ngo bajye mu matora, urumva nubwo wafata ideni warifatira icyarimwe, ukabikorera icya rimwe, aho kugira ngo uyafate kabiri.”

    Inzira bizanyuzwamo bihuzwa

    Senateri Evode Uwizeyimana wari mu itsinda ry'abantu bafashije mu kuvugurura iri tegeko nshinga mu 2015, yavuze ko guhuza aya matora, uretse kuzigama amafaranga yari gukoreshwa mu matora inshuro ebyiri mu bihe byegeranye, harimo no gukoresha neza igihe cy'abaturage.

    Mu gihe manda itaha ya perezida n'iy'abadepite ari imyaka itanu, amatora yari kuzajya aba mu myaka ikurikiranye.

    Ati “Nk'uko bigaragara, bizasaba ko Itegeko nshinga ryongera gukorwaho, ryongera kuvugururwa kuko manda y'abadepite ni manda igenwa n'Itegeko Nshinga, bityo birumvikana nta bundi buryo bwashoboka bwo kugira ngo aya matora ahuzwe bitanyuze mu kuvugurura Itegeko nshinga, cyane cyane iriya ngingo ya 76 ivuga ibijyanye na manda y'abadepite.”

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yavuze ko iki ari igitekerezo cyiza, kandi itegeko nshinga rihinduwe ntabwo byaba ari igitangaza.

    Ati “Hano rigomba guhindurwa, ntabwo bisaba referendumu, bisaba ko uwaba abifitiye ububasha, ushobora kubisaba, ahangaha, guverinoma ifite uburenganzira bwo kubisaba, bifite inzira bicamo binyuze muri minisiteri runaka, bikagera mu nama ya Guverinoma bakabyemeza, noneho ubusabe bugashyikiriwa Inteko, ikabisuzuma.”

    Abafite ububasha bwo gutangiza ivugururwa ry'Itegeko Nshinga ni Perezida wa Repubulika abinyujije mu nama y'abaminisitiri, n'Inteko ishinga amategeko.

    Senateri Uwizeyimana yavuze ko mu ngingo ya 79 y'Itegeko Nshinga, havuga ko iyo abadepite babura iminsi 30 ariko itagera kuri 60 ngo mada yabo irangire, Perezida wa Repubulika asesa umutwe w'abadepite ku mpamvu z'amatora.

    Ati “Ni ukuvuga ko turebye nko mu kwa karindwi nk'uko bisanzwe bigenda, Perezida Kagame mu mpera yagombye gusesa umutwe w'abadepite kugira ngo bajye mu matora y'iyindi manda.”

    “Uburyo bushoboka ni uko Perezida wa Repubulika ari we uzatangiza iri vugurura, nibyo byaba ari byiza. Nubwo umutwe w'abadepite na wo ufite ubwo bubasha, ariko bagomba kwirinda n'icyo kintu cyo kuvuga ngo mwebwe twabatoreye manda, none mubonye igiye kurangira murakwedura, muriyongeza.”

    Ni ibintu yavuze ko bitagaragara neza, nubwo n'iyo guverinoma yatangiza uru rugendo bizabageraho.

    Depite Frank Habineza na we yavuze ko “byaba byiza” Perezida wa Repubulika ari we utangije uru rugendo.

    Ku rundi ruhande ariko, avuga ko bitari bikwiye kuba ngombwa ko ikintu cyose kibaye, cyasaba kuvugurura itegeko nshiga, ku buryo nibura ryagakwiye kumara imyaka 100.

    Icyakora ngo kubera ko ari impinduka nto zireba gusa igihe amatora abera, ngo basanze ari igitekerezo cyiza.

    Hari inzitizi bizazana

    Senateri Uwizeyimana yavuze ko nubwo guhuza aya matora hari impinduka nziza bizazana, hari n'ingaruka mbi bishobora guteza.

    Ati “Hari uburyo buriya iyo amatora arimo kubaho mu bihe bisiganamo gato, amajwi wagize mu itora rimwe akwereka uko uhagaze mu baturage cyangwa akakwereka icyo wakosora, noneho ntube wakwiyahura mu itora rikurikiraho, byaba ngombwa ukaryihorera cyangwa se ukamenya icyo ugiye kunoza hagati aho.”

    Yanagaragaje inzitizi zishobora kubaho ku muntu washakaga kwitabira amatora y'abadepite n'aya perezida.

    Yakomeje ati “Aha Hon Frank (Habineza) ashobora guhiramo aramutse ashaka kwiyamamaza hombi, kubera ko ku itora rizabera umunsi umwe, bishobora kutemerwa ko umuntu yaba ari ku rutonde rw'abadepite ngo abe ari no kuri lisite ku matora ya perezida wa Repubulika.'

    Ni mu gihe ngo yashoboraga gutega hombi, avuga ati “mu gihe ntatowe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, wenda nabona umwanya mu nteko ishinga amategeko wenda ijwi ryanjye rigakomeza kumvikana.”

    Depite Habineza yagarutse ku mbogamizi y'uko hari ubwo umuntu atakwemererwa kwiyamamaza ku myanya yombi, ko umuntu yahitamo hamwe.

    Ati “Njyewe ndamutse ntoranyijwe go mbe umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, birumvikana ko ntakwitabira amatora abiri, nahitamo hamwe, ubwo ay'abadepite nayareka.”

    Ibindi bikwiye kuvugururwa

    Depite Habineza kandi yasabye ko amajwi yemerera umuntu kwijira mu Nteko asanzwe ari 5% by'igihugu hose ku mashyaka no ku bakandida bigenga, ariko ngo “ntabwo bigihuye n'igihe”.

    Yavuze ko umubare fatizo ku mutwe wa politiki hakwiye gufatirwa kuri 3%, naho ku mukandida wigenga bikaba kuri 1 cyangwa 2%, kuko udakwiye kugereranya umukandida wigenga n'ishyaka.

    Ni ibintu ngo byafasha mu ihame ryo gusaranganya ubutegetsi.

    Ku rundi ruhande, Depite Habineza yavuze ko hakenewe ko n'abasenateri bajya batorwa mu buryo bumwe n'abadepite, abaturage bakabigiramo uruhare rutaziguye.

    Depite Habineza yavuze ko bakomeje gusaba ko umudepite ajya atorwa ahagarariye agace runaka, ndetse bakomeje kugiranirahon'abayobozi batandukanye.

    Icyakora ngo basanze “uko u Rwanda ruhagaze ubu aribyo byiza kubera ko bishobora guteza ikibazo cy'amacakubiri, kuko nk'uko batugaragarije kiracyahari hirya no hino.”

    Ibyo ngo basanze byaba biretse, ariko basanga hari ibindi bikeeye guhindurwa.

    Yakomeje ati “Itegeko Nshinga ryo mu 2003 ryagaragaje abadepite 80. Uko imibare ihagaze ubu twagaragaje ko ari bakeya, kubera ko mu 2003 abatoraga bari nko muri miliyoni enye, kandi n'umubare w'abaturage wari muto, kandi turibuka ko ejobundi abatoraga bari bageze muri miliyoni zirindwi.”

    “Biragaragara ko amatora y'umwaka utaha tuzaba tugeze nko muri miliyoni umunani z'abatora, ni ukuvuga ngo bazaba bikubye inshuro zirenze ebyiri. Bivuze ko abaturage bahagarariwe, ntabwo bangana n'umubare uri mu nteko. Twari twasabye ko kubera ko ingengo y'imari ari ikibazo, twari twasabye ngo nibura bakongeraho nka 20 bakaba nka 100.”

    Nubwo ngo byashoboka, bakikuba kabiri ngo byaba byiza kurushaho, mu gihe byaba bihura n'Ingengo y'imari ihari.

    Depite Habineza yanavuze ko Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ikwiye kuba igizwe n'imitwe ya politiki yose, kugira ngo barusheho no kwibona mu bikorwa bya komisiyo ndetse n'ibiva mu matora.

    Yanasabye ko amashyaka yemerewe kwiyamamaza, amafaranga asubizwa abagize 5%, abemerewe kwiyamamaza bose bajya bayahabwa mbere, aho kugira ngo biyamamaze bafashe amadeni.

    Senateri Uwizeyimana yavuze ko kongera abadepite ari ibintu bikwiye kugendana n'amikoro y'igihugu, kuko abadepite bahembwa, bakagira n'ibindi byinshi bagenerwa.

    Ati “Ababishinzwe babireba hakurikijwe amikoro y'igihg. Ariko ku bwanjye ndibwira ko igihe kitaragera ngo abantu bongere umubare w'abadepite.”

    Senateri Uwizeyimana yavuze ko ibindi bikunda gutindwaho ari uko hari abantu bavuga ko mu ntumwa za rubanda batora urutonde rw'amashyaka, ariko hari abazi neza ko bibaye kwiyamamaza umuntu ku giti cye, bashobora kudatorwa.

    Ati “Abantu bazaba batangije icyo gikorwa bashingiye no ku biganiro bakoze, nibo bazamenya ngo ni izihe ngingo zivugururwa n'izitavugururwa.”

    Senateri Uwizeyimana agaragaza ko byaba byiza Perezida wa Repubulika ari we utangije ivugururwa ry’Itegeko Nshinga kubera amatora y’abadepite

    Depite Frank Habineza asanga hari byinshi bikeneye kuvugururwa bijyanye n’amatora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-kwitega-ku-rugendo-rwo-guhuza-amatora-ya-perezida-ya-repubulika-n-ay

  • Dore amakosa abakobwa bakunze guhuriraho mu rukundo bikabangamira umusore bakundana #rwanda #RwOT

    Nkuko uurubuga Elcrema rubitangaza hari amakosa mato mato abakobwa bakora bikarakaza abakunzi babo cyangwa bakababaza nyamara babikora batabizi ko ari amakosa.

    1. Gushaka gutwara umwanya we wose

    Kimwe mu bintu abakobwa bakora ngo bibangamira abasore haro ugushaka gutwara umwanya we wose, ibi bivuze kumuhamagara igihe cyose, gushaka kumenya aho ari igihe cyose n'icyo ari kuhakora, gushaka kubonana nawe buri gihe, mbese ntumuhe umwanya wo kubaho ubuzima bwe yisanzuye. Ibi ngo bibangamira abasore batari bake, aba yifuza ko wamuha umwanya wo gukora gahunda ze, kubonana n'incuti ze n'ibindi bitandukanye, ntibivuze ko nta gaciro aguha ahubwo wishaka ko umwanya we wose ujyamo wowe gusa.

    2. Kuganiriza incuti ibibazo bafitanye n'umukunzi nk'aho ari ibisanzwe

    Abasore usanga baba bazi neza ko abakobwa baganiriza incuti zabo ibijyanye n'umusore bakundana ariko nanone ngo abasore ntibakunda ko uganiriza inshuti zawe ku bibazo mwagiranye ngo nurangiza unabifate nk'aho kubivuga ari ibintu bisanzwe, ngo abasore babyanga cyane cyane iyo ubishyize ku mbuga nkoranyambaga yaba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye. Iyo umusore agukunda aba yumva wamubwira incuti ze ariko ntuvuge ibibazo mugirana, iyo amenye ko wabivuze biramubabaza.

    3. Kwisanzura cyane no kwigenga cyane

    Ubusanzwe abasore bakunda umukobwa wigenga kandi wisanzura ku buryo byoroshye kuganira nawe ndetse ngo abakobwa bigenga baba bazi icyo bashaka mu buzima. Ibi ariko ngo iyo birengeje urugero abasore barabyanga, aba akeka ko uko kwigenga kwawe no kwisanzura cyane bifite ikindi bihatse, yaba ari uburara cyangwa indi mico itari myiza.

    4.Guhorana n'abasore no kugira inshuti nyinshi z'abasore

    Abakobwa bakunze kubangamirwa cyane no kugira umukunzi ufite inshuti nyinshi z'abakobwa ariko bo bakifata nk'aho kugira inshuti nyinshi z'abahungu ntacyo bitwaye ndetse ugasanga hari ufite umukunzi ariko agahorana n'abasore muri za gahunda zitandukanye. Ibi bibangamira abasore cyane iyo umukunzi wabo ahorana n'abasore. Ibi ngo si ugufuha cyangwa ibindi ahubwo biri muri kamere y'umuntu kubabazwa n'iyo umukunzi wawe afite inshuti nyinshi badahuje igitsina ahorana nabo.

    5. Guhora ushaka kumuhindura

    Usanga hari abakobwa bakundana n'umusore ufite imico runaka cyangwa akamenyero runaka kadahuye n'uko babyifuza, ariko bakizera ko bazabahindura uko bumva babishaka. Si bibi kuba wafasha umukunzi wawe kureka ingeso mbi nko kunya itabi cyangwa kunywa cyane inzoga, ariko ngo abasore ntibakunda na gato umukobwa uza mu buzima bwabo agashaka guhindura ibintu byose. Hari n'igihe ngo umubangamira ugerageza kumukundisha ibintu adashobora gukunda na rimwe, urugero umusore ashobora kuba akunda umupira ukagerageza kuwumukuraho mgo umushyire ku kureba filime z'urukundo ariko burya ngo uba uri kumubangamira cyane.

    6. Kutamushimira

    Abakobwa usanga akenshi bashimishwa no guhabwa impano cyangwa se kwitabwaho mu buryo butandukanye. Abasore ngo bababazwa cyane n'iyo birya bakimara kugira ngo bashimishe umukunzi ariko we ugasanga ntabwo ajya ashimira na rimwe. Niba ufite umukunzi, kumushimira ni kimwe mu bintu bikomeye aba yifuza.

    7. Kutamenya igihe adashaka kuvuga

    Ngo muri kamere y'abasore, hari igihe aba yumva adashaka kuvuga, cyane cyane iyo afite ibyamubabaje, niba mukundana ashobora kubikubwira mu ncamake cyangwa ntanabikubwire, hagakurikiraho guceceka kugira ngo abanze yakira ikibazo yahuye nacyo cyangwa ashobora no guceceka ntacyo yabaye, iyo ari muri iki gihe cyo guceceka ugakomeza kumuhatira kuvuga, arabangamirwa cyane.

    8. Kutumva ibyo ashaka kugeraho mu buzima bwe

    Buri muntu mu buzima aba afite ubuzima yifuza kubamo ndetse n'ibyo ashaka gukora kugira ngo atere imbere.

    Abasore ngo babangamirwa cyane n'iyo umukunzi wabo atekereza ko ibyo bari gukora cyangwa bateganya gukora nta kintu bizabagezaho cyangwa ari ibintu bidafatika. Aba atekereza ko ari wowe muntu wagakwiye kuba umwumva kurusha abandi, iyo umweretse ko ibyo akunda ari impfabusa biramubabaza.
    9. Gukomeza gukoresha telephone muri kumwe

    Igihe muri kumwe, umusore aba ashaka ko umuha umwanya wawe wose ndetse ukanamutega amatwi, iyo abona ukomeza kwitaba abantu kuri telephone ubutitsa cyangwa ukomeza wandikirana n'abantu ku mbuga nkoranyambaga, ureba agahise kose kuri interineti, biramubangamira cyane.

    10. Guhorana amaganya

    Mu buzima nta muntu utagira ibibazo ariko abasore ngo banga umukobwa uhoana utubazo tutarangira mu buzima bwe. Ikibazo si uko waba ufite ibibazo ahubwo ngo uburyo uheranwa ba nyo n'uko ubyitwaramo nibyo bimubangamira. Abasore ngo bakunda umukobwa uzi kwikomeza no kwihagararaho igihe afite ibibazo kurusha uko wahora mu maganya n'agahinda katarangira.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-amakosa-abakobwa-bakunze-guhuriraho-mu-rukundo-bikabangamira-umusore

  • Karongi: Abajura bibye urusengero bararweza #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri,tariki ya 21 Werurwe 2023, nibwo hagaragaye ko urusengero nkomatanyo byagaragaye ko rwibwe n'abajura.

    Uru rusengero rugizwe n'inyubako imwe ikorerwamo n'amatorero atatu(3) ya Restoration Church, itorero rya Anglican,na Zion temple aho bagenda bahana amasaha yo guterana .

    Hakizimana Pacifique,umuyobozi w'itorero rya Evangilic restoration church Rubengera, niwe mushumba twahasanze muri batatu basengera aha.

    Aganira n'Umuryango.rw yagize ati: “Mu gitondo nibwo twamenye ko badusahuye batwaye intebe nshya twari tumaze iminsi mike tuguze, 72, imwe twayiguze ibihumbi 7 ndetse banatwara bafure (speakers) ebyiri, imikeka ibiri, microfone sans files ebyiri zifite agaciro k'ibihumbi 80 FRW ,ndetse na ka matela gatoya.

    RIB yahageze ndetse n'ubuyobozi,wenda reka turebe ko hari icyo badufasha.”

    Umunyamakuru wa Umuryango.rw amubajije niba bataragize uburangare kuko bafungishaga akagufuri gato nta serire iriho kandi harimo ibintu by'agaciro.

    Uyu yemeye ko barangaye kuko umuzamu Bari bafite yagiye bagatinda kuzana undi.

    Bamwe mu baturage baturiye uru rusengero batunga agatoki aba pasteri bahasengera .

    Umwe utashatse ko dutangaza amazina ye yagize ati:”biriya bintu byapakiwe mu modoka iyo aba ari ibisambo bisanzwe byari gutwara bafure.Bigaragara ko umuntu wabitwaye ntacyo yikangaga,buriya ni umwe muri bo wigiriye gushinga urusengero ahandi .

    Habimana Viateur,Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagali ka Kibirizi uru rusengero ruherereyemo, yabwiye Umuryango.rw ko baje bahurujwe n'umwe mu ba Pasiteri bagasanga koko bibwe .

    Ati “Nibyo Koko twasanze baciye ingufuri.Twazanye na RIB ngo iperereza ritangire ariko nabo bagize uburangare,nta na serire yarimo, n'akagufuri gato baciye.

    Ahantu hari ibintu by'agaciro karenga miliyoni ugakingisha akafuri nka kariya?.Reka dukomeze dushakishe wenda Hari icyo turi bugereho.”

    Muri uyu murenge hasanzwe hamenyerewe ubujura bwo gushikuza amasakoshi n'amatelefone ariko ni ubwambere bibye urusengero.





    Sylvain Ngoboka
    Umuryango.rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/karongi-abajura-bibye-urusengero-bararweza

  • Goverinoma yamaze gutanga akayabo ka nkunganire mu bigo bitwara abagenzi #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda iravuga ko imaze gutanga Miliyari hafi 50 z'amafaranga y'u Rwanda za nkunganire Leta yishyurira umugenzi ugenda mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

    Nubwo bimeze bityo ariko kompanyi zitwara abagenzi ziracyishyuza leta izindi miliyari 10 z'amezi 2 ya mbere y'uyu mwaka wa 2023.

    Mu Cyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru hasakaye ibaruwa ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'abatwara abantu mu buryo bwa rusange ATPR bwandikiye Minisitiri w'Intebe bumusaba kwishyurwa inyunganizi leta yemereye abaturage ku giciro cy'umugenzi.

    Ni ikibazo Perezida wa ATPR, Mwunguzi Théoneste avuga ko cyatangiye gukemuka nyuma y'igihe gito bandikiye Minisitiri w'Intebe.

    Nubwo hari amezi 2 asigaye leta itarishyura, muri rusange kompanyi zitwara abantu mu buryo bwa rusange ziruhukije kuko hari ibibazo bimwe bigiye guhita bikemuka nkuko Twahirwa Innocent, umuyobozi wa JALI Transport abivuga.

    Icyakora Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Nsabimana Ernest avuga ko nubwo leta yishyuye nyuma y'ibaruwa ATPR yandikiye Minisitiri w'Intebe inzego bireba zitari zicaye ubusa kuko n'asigaye azishyurwa mu gihe kitarambiranye.

    Ku rundi ruhande ariko Minisitiri Nsabimana agaragaza ko leta ishobora kugabanya cyangwa ikavanaho nkunganire itanga mu nzego zitandukanye z'imibereho y'igihugu kuko uko iminsi ihita zikomeza kuba umutwaro uremereye.

    Dore nk'ubu nkunganire leta itangira umugenzi ku giciro yakabaye yishyura mu gihe ateze imodoka itwara abantu mu buryo bwa rusange imaze kugera hafi muri miliyari 50 uhereye mu kwezi kwa 10 kwa 2020.

    Kugeza ubu kuri kilometero imwe y'urugendo ibarirwa amafaranga asaga 30 leta yishyurira umugenzi amafaranga 9 utabariyemo na nkunganire leta iba yashyize mu kiguzi cya lisansi na mazutu.

    Inkuru ya RBA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/goverinoma-yamaze-gutanga-akayabo-ka-nkunganire-mu-bigo-bitwara-abagenzi

  • Christopher yanyuzwe no kureba umukino wa PSG amaso ku maso(Amafoto) #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye mu ijoro ryo ku wa 19 Werurwe 2023 aho Paris St Germain yatsindiwe na Rennes kuri stade yayo ya 'Parc des Princes' ibitego bibiri ku busa.

    Christopher warebye uyu mukino abifashijwemo na gahunda ya Visit Rwanda yawukurikiraniye mu myanya y'icyubahiro ahasanzwe hicara abatumirwa cyangwa abashyitsi b'icyubahiro.

    Mu kiganiro na Igihe, uyu muhanzi yagize ati 'Byari ibintu bishimishije, kureba Paris St Germain amaso ku yandi byari iby'agaciro, ikirenze ni uko nagize amahirwe yo kwibonera abakinnyi nari nsanzwe numva amazina yabo gusa.'

    Uyu mukino kandi Christopher yahuriyemo n'ibyamamare bitandukanye birimo munyamideli Kim Kardashian.

    Christopher ukiri i Burayi aho ari gukorera ibitaramo bitandukanye ategerejwe mu gitaramo azahuriramo na Bwiza ndetse na Riderman i Lyon mu Bufaransa ku wa 24 Werurwe 2023.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/christopher-yanyuzwe-no-kureba-umukino-wa-psg-amaso-ku-maso-amafoto