Blog

  • Abatuye ku Nkombo bari mu marira baterwa no kudahabwa inguzanyo ku ngwate y'ubutaka – #rwanda #RwOT

    Ibi bituma badindira mu iterambere kuko batabasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo cyangwa ngo babashe kwagura ibikorwa byabo by'ubushabitsi.

    Ngerageza Placide yabwiye IGIHE ko mu 2019 yagiye muri imwe mu mabanki akorera mu Mujyi wa Rusizi, akeneye inguzanyo ya miliyoni 2Frw. Iyo banki imubaza niba afite ingwate, avuga ko afite isambu. Yamutumye icyangombwa cy'ubutaka isanze ari ubwo ku Kirwa cya Nkombo imusubiza ko ubutaka bwaho butemerwa nk'ingwate y'inguzanyo muri iyo banki.

    Ati 'Iyo banki nayivuyemo njya mu yindi na yo bigenda uko. Ingaruka byangizeho ni uko umushinga nashakaga gukora ntashoboye kuwushyira mu bikorwa'.

    SACCO ya Nkombo ni yo yonyine yemera guha abatuye ku Nkombo inguzanyo batanze ingwate y'ubutaka.

    Abaturage bakavuga ko iyi SACCO ibaha amafaranga make kandi na yo agatangwa atinze ku buryo niba usaba inguzanyo yari afite umushinga wihutirwa ashaka gushyira mu bikorwa, iyamuha igihe cyararenze.

    Mukeshimana Solange yagiye muri SACCO ya Nkombo akeneye inguzanyo ya miliyoni 1Frw kugira ngo yagure ubucuruzi bwe, imubwira ko izamuha ibihumbi 300Frw bituma yambuka Ikiyaga cya Kivu ajya kwaka iyi nguzanyo muri banki y'ubucuruzi yo mu Karere ka Rusizi.

    Ati 'Nagezeyo inguzanyo barayinyemerera, bansaba ingwate mberetse icyangombwa cy'ubutaka mfite ku Nkombo, bambwira ko iyo ngwate batayemera, bansaba gushaka indi ngwate itari ubutaka bwo ku Nkombo'.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry'ubukungu , Ndagijimana Louis Munyemanzi, yabwiye IGIHE ko ubutaka bwo ku Nkombo bufite agaciro, bityo ko nta banki yakwanga ingwate yabwo.

    Ati 'Kereka niba abo baturage barashatse gutanga ingwate y'ubutaka bwo mu buhumekero bw'Ikiyaga'.

    Impuguke mu by'ubukungu, Teddy Kaberuka, yabwiye IGIHE ko kuba amabanki atemera ingwate y'ubutaka bwo ku Nkombo biterwa n'uko ayo mabanki aba afite impungenge ko umukiliya abuze ubwishyu bw'inguzanyo iyo sambu ishobora kujya mu cyamunara ntibone uyigura.

    Ati 'Ikintu cya mbere gikwiye gukorwa ni uko kiriya Kirwa cyatezwa imbere kikubakwaho ibikorwa by'ubukerarugendo nk'amahoteli, bityo amabanki akabona ko ubutaka bwaho bukenewe n'abashoramari, gusa bitewe n'uko ibi ari ibintu bishobora gufata igihe kirekire, Leta yashyiraho by'agateganyo uburyo bwo kubishingira ku ngwate'.

    Nkombo ni Ikirwa kikaba n'umwe mu mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi. Magingo aya ikigo cy'imari kihaboneka ni Ngira Nkugire SACCO Nkombo, abaturage bakaba bifuza ko n'andi mabanki yahafungura amashami.

    Ubuyobozi buvuga ko ibivugwa n’abaturage ko batemererwa guhabwa inguzanyo natanze ingwate y’ubutaka bwo ku Nkombo

    Abatuye ku Nkombo bavuga ko ibigo by’imari bitemera kubaha inguzanyo

    Ibiro by’Umurenge wa Nkombo utuwe n’abaturage ibihumbi 20


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatuye-ku-nkombo-bari-mu-marira-baterwa-no-kudahabwa-inguzanyo-ku-ngwate-y

  • Iyo bisigaye turabimena! Haba hagiye kuboneka… – #rwanda #RwOT

    Ibi biribwa bimenwa haba harimo ibiribwa ndetse n’ibiryo bivuye mu ngo, mu masoko, mu maresitora, mu nganda n’ahandi.

    Uko ibi biribwa bimenwa ku bwinshi, ni nako hari n'abantu bakirwana no kubona ibyo barya. 

    Ikigo African Economy Network, ACEN, gitangaza ko mu myaka 30 iri imbere, umugabane wa Afurika ushobora kuziyongeraho nibura abantu miliyari, bazaba bakeneye kugaburirwa. Uyu mubare ushobora kuzaza unongera umubare w'ibiribwa bikomeza kwangirika, tutibagiwe umubare w'abashonje.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura miliyari imwe n'igice ya toni ku mwaka z'ibiryo, byangirika ku isi.

    Mu Rwanda, ikimoteri cya Nduba cyakira imyanda yo mu mujyi wa Kigali, mubyo cyakira nibura hafi 70% aba ari imyanda y'ibiribwa, ni ukuvuga ibiryo bitetswe bimenwa ndetse n'ibiribwa yaba ibiturutse mu isoko byangiritse, mu ngo byangiritse bitaratekwa n'ibindi bifitanye isano n'ibiribwa.

    Uretse kuba biba byangiritse nyamara hari ababikeneye badafite ibyo barya, biba binahombeye ba nyirabyo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Mu masoko nk'ahantu hakunze kugaragara ibiribwa ku bwinshi, abahakorera ubanza bamaze kumenya agaciro k'ibyo barangura.

    Chantal Iribagiza, umubyeyi ucururiza imbuto mu isoko rya Nyarugenge yadutangarije ko mu gihe cy'umwaka umwe amaze akorera muri iri soko, nta biribwa ajya amena byangiritse.

    Mu kiganiro n'inyaRwanda.com yagize ati: 'Turangura ibyo turi bucuruze bigashira. Maze umwaka nkorera muri iri soko ariko sindabona tumena ibiribwa, kuko turangura dukurikije ibyo abakiriya bakenera. Niba abakiriya bakugurira bakenera ibiro 20 nibyo ugura. Ntabwo tujya tubimena.'

    Uy umubyeyi yongeyeho ko iyo hagize ibyo babona ko bishobora kwangirika babicyura mu rugo bakabirya, cyangwa se bakabigurisha make aho kugira ngo babimene.

    Yanatubwiye kandi ko na bagenzi be ariko babigenza. Ati: 'Twahawe amahugurwa umwaka ushize, badukangurira kujya turangura ibyo turi bumare cyangwa se twanabona byenda gupfa tukabitanga kuri make. Mu isoko ntabwo tukimena ibiribwa'.

    Chantal uba mu muryango ugizwe n'abantu bane, yatubwiye ko kandi no mu rugo iwe nta biryo bajya bamena, kuko ngo bateka ibyo bari bumare.

    Mugenzi we bakorana, Uwumukiza Justine ucuruza imboga, inyanya, ibitunguru n'ibindi bijyanye n'imboga, nawe yadutangarije ko arangura ibyo ari bucuruze bigashira, ariko mu gihe abona ko hari ibishobora kumupfana abigurisha kuri make bitarapfa cyangwa akabijyana mu rugo.

    Justine ukiri umukobwa ndetse akaba anibana, yavuze ko we rimwe na rimwe mu rugo ajya amena ibiryo. Ati: 'Njyewe ndibana, hari igihe ibiryo bisigara nkabimena.' Tumubajije niba yashimishwa no kubona uburyo bwamufasha kubyaza umusaruro byabindi amena, asubiza agira ati: 'Byanshimisha cyane'.

    Mu mpera z'icyumweru gishize, ku wa Gatanu tariki 17 Werurwe muri Kigali Convention Center, hamuritswe umushinga wo gufasha inganda nto n'iziciriritse gukora ubukungu bwisubira 'Circular Economy' hibandwa by'umwihariko mu kubyaza inyungu ibiribwa byangirika cyangwa se by'imyanda, umushinga bise 'Circular Food Systems for Rwanda' ugenekereje mu kinyarwanda akaba ari ukubyaza umusaruro ibiribwa byangiritse cyangwa se imyanda y'ibiryo bikabyazwamo ibindi bintu (ubukungu bwisubira).

    Ni gahunda yo gufasha imishinga izakora cyangwa ikora ku bukungu bwisubira, mu kugabanya ibiribwa bipfa ubusa mu kubibyaza inyungu no kubungabunga ibidukikije.

    Iyi gahunda izamara imyaka itatu izafasha nibura imishinga 20 izaba yatoranyijwe, aho mu kiciro cya mbere hazatoranywa imishinga 7 ifashwe mu gihe cy'amezi atandatu, indi irindwi ikurikira nayo ifashwe mu gihe cy'amezi atandatu hanyuma nanone hafashwe irindwi ya nyuma mu gihe cy'amezi atandatu nk'uko twabitangarijwe na Sylvie Mugabekazi, umuyobozi w'agateganyo w'ikigo cy'igihugu giteza imbere inganda 'Cleaner Production and Climate Innovation Centre', ifite mu nshingano ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga.

    Aganira na InyaRwanda nyuma y'imurikwa ry'uyu mushinga, yagize ati: 'Ubusanzwe hari ibikorwa dusanzwe dukora by'ubucuruzi bisanzwe byo gukora ibyo bavuze bakora mu bucuruzi, niba ari ugukora ibinyobwa agashyiramo ibyo akeneye, agatunganya agashyira ku isoko ariko ugasanga ku ruhande no mubyo bakoze, hari ibyagiye biboneka bitakoreshejwe. Ibyo nakwita nk'imyanda. Ni ukongera kubakangurira kubibona ibyo byabonetse by'imyanda nk'andi mahirwe yo kubona ubukungu. Ndavuga ngo ni 'generation of income'. Ni ukubafasha kongera kubonamo ayo mahirwe bakongera bakabikoresha, cyangwa ibyo badakoresheje ntibijye mu kimoteri, ahubwo bikaba byahabwa abandi.'

    Yongeraho ko 'inshingano zacu zijyanye no guteza imbere ibikorwa birengera ibidukikije, ndetse no guhanga udushya mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.'

    Umuyobozi w'uyu mushinga 'Project Manager', Eric Ruzigamanzi, umukozi wa World Resources Institute 'WRI' yadutangarije ko iyi gahunda y'uyu mushinga 'Igamije gufasha abantu kugabanya ibintu byangirika.

    Ati: 'Hano turi kuvuga kubijyanye n'ubuhinzi cyangwa se Food System, aho dufite ibisubizo bifasha abantu kugabanya ibyo kurya byangirika, cyangwa se n'ibyangiritse byageze mu ngo, buriya hari technologies zishobora gukoreshwa kugira ngo biriya byangiritse byageze mu ngo, ibingibi tumena mu buryo busanzwe, bishobora kuvamo ikindi kintu.

    Bishobora kuvamo ibyo kurya by'amatungo, bishobora kuvamo ifumbire, bishobora kuvamo n'ibindi bitandukanye. Ubwo buryo nibwo twaje gupromotinga [kwamamaza], ariyo fund [ikigega] twa-launchinze [twamuritse] uyu munsi, dushaka gukorana n'ibigo bito cyangwa se ibiciriritse, 'SMEs', kugira ngo ibisubizo bitandukanye, 'technologies' zitandukanye zibe zatangira gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda kugira ngo tugabanye iyangirika ry'ibyo byo kurya hanyuma habeho mu by'ukuri kwihaza mu biribwa ndetse no kongera ubukungu.'

    Umuyobozi mukuru w'Ikigo Gishinzwe Ubushakashatsi n'Iterambere ry'Inganda, (NIRDA) Dr. Christian SEKOMO BIRAME aganira n'InyaRwanda.com yadutangarije ko iki kigega kigomba gufasha Inganda zifite aho zihuriye n'ibiribwa n'abandi bari muri gahunda yo kubyaza umusaruro ibiribwa byangirika muri gahunda y'ubukungu bwisubira (Circular Food System).

    Yagize ati: 'Isi ubungubu ibangamiwe n'ikibazo cyo gukomeza gupfusha ubusa ibiryo, ibyo duhinga, twamara kubisarura ugasanga hariho igice kinini cyangirika kitageze ku isoko, kidakoreshejwe n'abantu. Rero ino 'Circular Economy for Food System icyo dushaka kureba, ni ukureba ese ni gute twajya turushaho gukoresha ibiryo neza, tugabanya ibyangirika? Twangiza byinshi nanone ugasanga hari igice kinini cy'abaturage gishonje kitabona ibiryo.

    Mwabonye ko mu kigereranyo, barerekana ko ari miliyari imwe n'igice ya toni ku mwaka z'ibiryo byangirika ku isi. Rero ikigamijwe mu gutangiza iki kigega kigomba gufasha izi nganda n'abari muri 'Circular Food System' ku isi ni uko mu Rwanda dushaka kureba uburyo bwaba buhamye, bwatuma duhuza gukura umusaruro mu mirima, kubigeza ku masoko, tugabanye byinshi byangirika.'

    Bamwe mu bakora mu Nganda zifite aho zihuriye n'ibiribwa, basanga iyi gahunda izabagirira akamaro, yaba mu kazi kabo ndetse no gufasha mu kugira ngo ingano y'ibyangirika igabanuke cyangwa se iveho burundu.

     

    Uwitwa Nizeyimana Noel, akaba umuyobozi wa Green Care Rwanda Ltd, ikompanyi nyarwanda itunganya imyanda, yatangarije InyaRwanda ko mu myanda batunganya harimo ibora ndetse n'itabora. Mu myanda batunganya, 80% ni imyanda ibora harimo n'iy'ibiribwa.

     

    Ati: 'Imyanda dutunganya harimo imyanda ibora n'itabora, ariko imyinshi ni imyanda ibora. 80% ni imyanda ibora, mu buryo bwo gukemura ikibazo cy'uko iyo iri mu bidukikije, yangiza ibidukikije ndetse ikaba yateza n'ibibazo mu bijyanye n'imihindagurikire y'ikirere. Ni muri ubwo buryo rero twahisemo gukoramo amafumbire y'imborera mu butyo bwa gihanga afunze mu mifuka, kugira ngo aze kugira uruhare mu gutuma bwa butaka bwongera kugira umwimerere bubashe kuba bwatanga ibidutunga bihagije kandi bimeze neza.'

    Yavuze ko iyi gahunda izabafasha kurushaho kurengera ibidukikije no kugera ku ntego zabo. Ati: '…kuko nibyo dusanzwe dukora ariko ubushobozi buracyari buke, ni amahirwe rero kuri twebwe. Kugira ngo tubashe gufata aya mahirwe aje, tubashe kuyabyaza umusaruro, mu buryo bwo gukemura imyanda ikomoka ku biryo ariko ikongera ikagaruka muri urwo ruhererekane kugira ngo ibiryo bibashe kuba byaboneka, kandi mu buryo burambye.'

    Green Care Rwanda yifuza kuba yakubye hafi kabiri umusaruro mu myaka ibiri iri imbere kuko 'tugeze kuri capacity yo gukora toni 600 ku mwaka y'ifumbire y'imborera, inoze neza, tukaba twifuza ko mu mwaka wa 2025 tuzaba tugeze kuri toni 1000, ni muri ubwo buryo rero tugomba kongera 'technology', kongera abakozi, ndetse no kwagura amasoko kugira ngo tubashe kugera kuri iyo ntumbero.'

    Iki kigega kizibanda cyane kubijyanye n'ikoranabuhanga 'Technology' ndetse n'ibijyanye n'amafaranga kugira ngo ibikorwa bibashe kwaguka nk'uko Sylvie Mugabekazi yabitangarije InyaRwanda, anogeraho ko hakenewe kongera 'ubumenyi, technologie, noneho tukabona n'amafaranga yo kubikora bityo n'isoko rikaguka kugira ngo tubashe kuba twakemura ikibazo gihari.'


    Circular Food Systems for Rwanda, ni umushinga watewe inkunga na IKEA Foundation, ikaba ishyirwa mu bikorwa n'ibigo bigera kuri bitandatu biyobowe na World Resources Institute (WRI), mu Rwanda hakaba harimo umufatanyabikorwa witwa Cleaner Production And Climate Innovation Center ikorera muri NIRDA; ku rwego rwa Afurika bagakorana na African Circular Economy Network (ACEN) n'indi yitwa African Circular Economy Alliance (CEA) naho ku rwego rw'isi bagakorana na PACE (Platform for Accelerating the Circular Economy) n'indi yitwa Resonance.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127301/iyo-bisigaye-turabimena-haba-hagiye-kuboneka-igisubizo-ibiribwa-byamenwaga-bikabyazwa-umus-127301.html

  • Uwahoze ari umukunzi wa Cristiano Ronaldo yatakaje abakunzi be miliyoni 11 mu munsi umwe bakimara gutandukana #rwanda #RwOT

    Umunyamideli ukomeye ku isi, Irina Shayk w'imyaka 37,yahuye n'uruva gusenya akimara gutandukana n'uwari umukunzi we Cristiano Ronaldo kuko abantu miliyoni 11 bahise bareka kumukurikira kuri Instagram.

    Madamu Shayk yatandukanye na rutahizamu wa Al-Nassr,Cristiano Ronaldo w'imyaka 38, bakundanye muri 2010 na 2015.

    Uyu Murusiyakazi w'uburanga yahuye na Ronaldo ubwo uyu mukinnyi yavaga muri Manchester United yerekeza muri Real Madrid muri 2009.

    Aba ntibahise batangaza ko bakundana kuko babikoze nyuma y'umwaka wose bakundana mu ibanga.

    Aba bombi babanye mu nzu imwe mu gihe cy'imyaka itanu ndetse baba abakundana b'icyitegererezo mu byamamare

    Icyakora umubano wabo waje kurangira muri 2015 ubwo aba bashwanaga bananiwe kutumvikana ku byerekeye kubana nk'umugabo n'umugore.

    Andi makuru avuga ko Irina yanze kwitabira ibirori by'isabukuru ya nyina wa Ronaldo birakaza uyu mukinnyi bahita bacana uwaka.

    Icyakora uhagarariye Irina, yarabihakanye avuga ko igihe cyose uyu mugore yakundanye na Cristiano Ronaldo yari hafi y'umuryango w'uyu mukinnyi.

    Nyuma yo gutandukana,Irina yahise akundana n'umukinnyi wa Filimi Bradley Cooper banabyarana umwana w'umukobwa.

    Muri 2016,nibwo Ronaldo yahuye n'umukunzi we bakiri kumwe ubu, Georgina Rodriguez.

    Muri uwo mwaka,Irina yasabye abamukurikira kuri Instagram guhagarika kumukurikira niba bamuzi guza nk'uwahoze ari umukunzi wa Cristiano Ronaldo.

    Akimara gutanga iryo tangazo,abantu miliyoni 11 mu bamukurikiraga bahise bahagarika kumukurikira mu masaha 24 gusa.Abo banganaga na 75 ku ijana ry'abantu yari afite.

    Icyakora uyu mugore muri 2023,afite abamukurikira kuri Instagram bangana na miliyoni 21.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uwahoze-ari-umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-yatakaje-abakunzi-be-miliyoni-11-mu

  • Moses mu mwambaro ukoze nk'ijipo yongeye kuvugisha benshi(Ifoto) #rwanda #RwOT

    Moses yongeye kugarukwaho cyane nyuma y'uko muri Mutarama uyu mwaka nyuma yyagaragaye mu mashusho ari gukora imibonano mpuzabitsina n'ababandi bagabo.

    Uyu musore waje no kwemera ko ugaragara muri ayo mashusho, ari we koko, yasabye imbabazi ku baba barakojejwe isoni na yo, avuga ko azagaragara muri film iri gukorwa ku bijyanye n'imyororokere y'Ingagi, ariko habaye ikibazo akaza kubacika akajya hanze mu buryo bw'impanuka.

    Ni amashusho yatanzweho ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi banengaga uyu musore w'Umunyarwanda, bavuga ko iby'ariya mashusho ari ishyano ryari rwagwiririye u Rwanda.

    Moses ubu yongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto imugaragaza yambaye imyambaro imenyerewe ku bakobwa, ndetse yifashe mu buryo bumenyerewe cyane ku bakobwa bakunda kwifata iyo bariho bifotoza.

    Uwitwa Urinde Wiyemera, umwe mu bashyize iyi foto kuri Twitter, yagize ati 'Umukobwa wacu ngo mutahe.'

    Abagiye batanga ibitekerezo kuri iyi foto, biganjemo n'ubundi abanenze imyitwarire y'uyu musore wagaragaye yifashe mu buryo butamenyerewe ku b'igitsinagabo ndetse n'imyambaro idasanzwe.

    Uwitwa Ingengo y'Abeza kuri Twitter yagize ati 'Ubundi uyu we RIB yazabaye imubitseho gato bakareba ko ubwenge bwasubira ku muronko.'

    Uwitwa Mugabe Musaka na we yagize ati 'Iki na cyo ni icyorezo, nuko leta iba yirengagiza bimwe na bimwe.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/moses-mu-mwambaro-ukoze-nk-ijipo-yongeye-kuvugisha-benshi

  • Dore ibintu 5 udakwiye kwirengagiza niba wifuza kugira ubuzima bwiza #rwanda #RwOT

    Bimwe mu bintu byagufasha kugira ubuzima bwiza buzira indwara za hato na hato

    1.Kwiga kurya ibiryo witeguriye

    Abashakashatsi bavuga ko kurya ibiryo wateguriye iwawe birushaho gufasha kuko umuntu abasha kurya ibyo ashaka kandi yateguye uko ashaka. Ikindi ni uko iyo uriye ibyo wateguye cyangwa wagize uruhare mu gutegura bishobora kukurinda indwara ziterwa n'isuku nke kuko uba wabyitayeho kurushaho.

    2.Kunywa amazi menshi

    Amazi nayo ni ingirakamaro cyane ku buzima bw'umuntu. Abashakashatsi bavuga ko kunywa amazi biruhura mumutwe ndetse bikanafasha igogora. Bituma imitsi irambuka amaraso agatembera neza. Amazi anyobwa hakurikijwe ibiro by'umuntu kuko atari byiza kurenza urugero.

    Gukoresha amazi meza buri munsi kandi cyane cyane mu gitondo mbere yo kugira ikindi ushyira mu kanwa bishobora gufasha mu gutunganya inzira z'igogora.

    3.Kunywa kawa

    Abahanga mu by'imirire bavuga ko kunywa kawa y'umukara (Black coffee) bifasha gutwika ibinure byo mu mubiri bityo amaraso agatembera neza mu mubiri. Bavuga kandi ko kunywa byibuze uturahuri hagati ya 3-5 twa kawa bishobora gutuma umuntu aramba mu gihe yadukoresheje neza.

    4.Gufata akaruhuko

    Kuruhuka ni ngombwa mu gihe umuntu yakoze. Abashakashatsi bavuga ko iminota 30 ku munsi mu masaha ya kumanywa ihagije kugirango ubwenge bube busubiye ku gihe.

    5.Imyitozo ngororamubiri

    Gukora imyitozo ngororamubiri ni kimwe mu bifasha kugira ubuzima bwiza kuko bituma buri rugingo rubasha gukora neza ndetse no gusohora umwuka.
    Abahanga mu bujyanye n'ubuzima bavuga ko imyitozo ngororamubiri kabone nubwo yaba kugenda gahoro n'amaguru bifasha kuruhuka mu mutwe no gutekereza neza.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-ibintu-5-udakwiye-kwirengagiza-niba-wifuza-kugira-ubuzima-bwiza

  • Igihugu cya Kenya kimaze kwakira toni 30 000 by'ingano zivuye muri Ukraine #rwanda #RwOT

    Igihugu cya Ukraine ubu cyugarijwe n'intambara cyashojweho n'Uburusiya, nicyo cyahaye Kenya ingunga y'ingano ipima mu matoni ibihumbi 30.

    Igamije gufasha abanya Kenya bagizweho ingaruka zikomeye n'inzara yatewe n'uruzuba ruherutse kwibasira iki gihugu mu mezi ashize.

    Inkuru yo kubona iyo nkunga yamenyekanye kuri uyu wambere , aho ubwoto buhetse ayo matoni y'ingano bwasesekaraga ku cyambu muri Kenya.

    Ni igice cyambere cy'inkunga Ukraine yohereje muri gahunda yayo yo kugaragariza amahanga ubumuntu.

    Umwungiriza wa Perezida Rigathi Gachagua, wakiriye iyo nkunga yavuze ko izagabanywa abanya Kenya bakabakaba Miriyoni 5 n'ibihumbi 400 bugarijwe n'inzara kuri ubu.

    Agashami ka L'ONU gashinzwe kwita ku biribwa ku isi nako kateye inkunga iki gikorwa cy'ubutabazi Ukraine yakoze ifatanije n'ibindi bihugu nka Norway, Belgium, Italy, the Czech Republic na United Kingdom.

    Biteganijwe ko ubu bufasha buzaba bubumbatiye toni 140 000 by'ingano igomba gutangwa muri Afurika kuva mu kwezi kwa 11 k'umwaka ushize wa 2022.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/igihugu-cya-kenya-kimaze-kwakira-toni-30-000-by-ingano-zivuye-muri-ukraine

  • Umutwe wa CNRD/FLN wemeje ko uri gufatanya na FARDC kurwanya M23 #rwanda #RwOT

    Umutwe wa CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw'u Rwanda, wemeje ko uri gufasha Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC kurwanya M23 mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Mu itangazo uyu mutwe washyize hanze kuwa 18 Werurwe 2023 ryananyuze kuri radiyo ivugira uyu mutwe, rivuga ko bitewe n'uko Ubutegetsi bw'u Rwanda bwanze kuganira n'imitwe irurwanya, ahubwo rugahitamo gutera DRC rwihishe mu cyiswe'M23' ,CNRD/FLN yahisemo kurwana k'uruhande rw'igisrikare cya FARDC.

    CNRD/FLN, ikomeza ivuga ko hari abarwanyi bayo bavuye muri Kivu y'Amajyepfo ubu bakaba baramaze kugera muri Kivu y'Amajyaruguru ndetse ko kuwa 27 Werurwe 2023 basakiranye na M23 ,bo bavuga ko ari ingabo z' u Rwanda mu mirwano yabereye muri Kivu y'Amajyaruguru mu gace uyu mutwe utigeze utangaza.

    CNRD/FLN, yasabye Abanyanrwanda bose bari mu mitwe irwanya Ubutegetsi bw'u Rwanda gushyigikira ubufatanye bwa FARDC na FLN mu rugamba bahanganyemo na M23 ,kugirango bahagarike umugambi w'u Rwanda ugamije gukurikirana no kugirira nabi impunzi z'Abanyarwanda ziri muri DRC, rwihishe mu mutwe wa M23.

    CNRD/FLN, itangaje ibi mu gihe hari hashize ukwezi havugwa amasezerano hagati ya FARDC n'uyu mutwe igice kiyobowe na Gen Hakizimana Antoine Jeva .

    Amakuru yo kwizerwa dukesha imboni yacu iherereye mu gace ka Hewa Bola muri Kivu y'Amajyepfo ahari ibirindiro bikuru bya FLN avuga ko guhera mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2023, hari abasirikare bakuru ba FARDC boherejwe kujya guhura na Gen Maj Jeva, bamusaba ko nawe yatanga umusanzu we mu kurwanya M23.

    Aba bofisiye ba FARDC, ngo babwiye Gen Maj Jeva ko nawe agomba kohereza abarwanyi be muri Kivu y'Amajyaruguru gufasha FARDC nk'uko indi mitwe y'Abanyarwanda nka FDLR na RUD-URUNANA iri kubigenza, nyuma yo kwizezwa ko iki gihugu nacyo kizabafasha gukuraho ubutegetso mu Rwanda.

    Aya makuru akomeza avuga kugera mu mpera z' ukwezi kwa Gashyantare 2023 ,CNRD/FLN yari igishidikanya kuri ubwo busabe bitewe n'urugamba rwari rukomereye FARDC ndetse M23 ikaba yari imereye nabi abarwanyi ba FDLR na RUD-URUNANA ,aho barimo bapfa umusubirizo ku mirongo y'urugamba muri teritwari ya Masisi na Rutshuru.

    Ibi kandi ngo biri mu byatumye uyu mutwe ucikamo ibice, kuko igice cya Lt Gen Hamada afatanyije na Chantal Mutega bari banze ubwo busabe bwa FARDC, ariko Gen Maj Jeva akaza kubaganza nyuma yo kwemererwa agatubutse n'Ubutegetsi bwa Kinshasa.

    IVOMO: RWANDA TRIBUNE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umutwe-wa-cnrd-fln-wemeje-ko-uri-gufatanya-na-fardc-kurwanya-m23

  • Dr. Daniel Ngamije nyuma yo kuva muri RBC yagizwe umuyobozi ukomeye ku Isi #rwanda #RwOT

    Dr Ngamije yatangaje ko porogaramu azaba ayoboye ishinzwe gushyira mu bikorwa izi ntego Isi yose yihaye.

    Ati 'Izi ntego zaremejwe icyo iyi porogaramu yo kurwanya no kurandura malaria ishinzwe ni ugushyira mu bikorwa iyi gahunda ifatanyije n'abafatanyabikorwa batandukanye'.

    Yakomeje avuga ko aba bafatanyabikorwa barimo abatanga inkunga y'amafaranga nka Global Fund, Presidential Malaria Initiative ya Guverinoma ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu by'u Burayi n'abandi barimo abakora ubushakashatsi ku miti, inzitiramibu n'izindi ngamba zo kurwanya malaria.

    Ati 'Porogaramu nzaba nshinzwe izakora ihuzabikorwa ry'abafatanyabikorwa bose bari muri gahunda yo kurwanya malaria ndetse n'abakora ubuvugizi mu gushaka amafaranga'.

    Dr Ngamije ni inzobere mu gusuzuma indwara n'ubuzima rusange (physician and public health specialist). Yari ashinzwe gahunda y'igihugu yo kurwanya malariya n'indwara zititabwaho mu Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS, mu Rwanda.

    Afite uburambe bw'imyaka irenga 25 mu rwego rw'ubuzima aho yakoze mu mavuriro, mu bitaro n'imishinga yerekeye ubuzima mu Rwanda no mu Karere. Mbere yo gukora muri OMS, Dr Ngamije yakoze imyaka 10 mu rwego rwo gushaka inkunga zitandukanye zo gushyira mu gahunda z'ubuzima muri Minisiteri y'ubuzima n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima.

    Dr Ngamije yakoze imirimo myinshi mu rwego rw'ubuzima irimo kuba Umuhuzabikorwa wa Global Fund muri gahunda yo kurwanya Virusi Itera Sida, Igituntu na Malaria. Yabaye kandi Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imishinga muri Ministeri y'ubuzima.

    Kuwa 28 Ugushyingo 2022 nibwo Dr Ngamije yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w'Ubuzima na Dr Sabin Nsanzimana.

    Inkuru ya IGihe

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/dr-daniel-ngamije-nyuma-yo-kuva-muri-rbc-yagizwe-umuyobozi-ukomeye-ku-isi

  • Abanyafurika b'indashyikirwa barimo Dr John Magufuli bazashimirwa mu birori bizabera i Kigali – #rwanda #RwOT

    Mu bazagezwaho ibyo bihembo harimo Dr. Goodluck Jonathan wahoze ayobora Nigeria, John Pombe Magufuli wahoze ayobora Tanzania, Lt. Gen. Seretse Khama Ian Khama wahoze ayobora Botswana, Visi Perezida wa Liberia, Dr. Jewel Howard-Taylor n'abandi.

    Ibi bihembo bizatangirwa muri Kigali Marriott Hotel kuwa 1 Mata 2023, mu muhango uzagaragarizwamo ibikorwa bitandukanye bigaragaza ubudasa n'umwihariko w'umuco nyafurika.

    Heritage Times (HT) itegura ibi bihembo, yatangaje ko ari umwanya wo guha agaciro no gushimira Abanyafurika bo mu nzego zitandukanye, bakoze ibikorwa by'indashyigikirwa bigamije kuzamura umugabane.

    Ni ibihembo bireba Abanyafurika barimo n'ababa mu mahanga, mu nzego zose zirimo ubucuruzi, politiki, ibikorwa by'ubugiraneza, imyidagaduro, ubuvanganzo, Umuco, ikoranabuhanga, siyansi no guhanga udushya.

    Nka Goodluck Jonathan wayoboye Nigeria hagati ya 2010-2015, azashimirwa uburyo ari we Perezida wa mbere wa Nigeria wemeye gutanga ubutegetsi mu mahoro, akabuha abatavuga rumwe na we ubwo yatsindwaga mu matora ya 2015.

    Guverinoma ye kandi ni yo yazamuye inzobere mu bukungu ziri gufasha Afurika mu iterambere nka Akinwumi Adesina uyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) na Ngozi Okonjo-Iweala uyobora Umuryango Mpuzamahanga w'Ubucuruzi (WTO).

    Ian Khama azashimirwa umuhate we mu guharanira uburenganzira bwa muntu n'iyubahirizwa ry'amategeko. Abinyujije mu muryango yashinze, SKI Khama Foundation, yafashije urubyiruko arwongerera ubushobozi mu nzego zirimo ubuzima, uburezi, siporo n'ibindi.

    John Pombe Magufuli wahoze ari Perezida wa Tanzania, azahabwa igihembo cy'umuntu waharaniye impinduka abinyujije mu miyoborere, agamije guhashya ibibazo byari byugarije igihugu cye birimo ruswa, imitangire mibi ya serivisi, gusesagura umutungo wa Leta n'ibindi.

    Umunyarwandakazi Christelle Kwizera azahemberwa ibikorwa bye byo kugeza amazi meza ku baturage binyuze mu muryango yashinze 'Water Access Rwanda'.

    Biteganyijwe ko hazahembwa abandi barimo Victoria Nalongo Namusisi, washinze umuryango ufasha wiswe Bright Kids Uganda akaba ari n'umunyamakuru wa mbere wa siporo muri Uganda; Engr. Simbi Kesiye Wabote, uyobora ikigo cy'Iterambere muri Nigeria, Umunyamategeko wo muri Kenya Prof. Patrick Loch Otieno Lumumba, Sir Benedict Peters uyobora Ikigo gicuruza ibikomoka kuri Peteroli muri Nigeria Aiteo Group; Dr. Ifie Sekibo uyobora ikigo African Chairman of International Energy Insurance (IEI).

    Hazahembwa kandi Olumide Akpata Esq wahoze ari Perezida w'Urugaga rw'Abavoka muri Nigeria, Hajiya Hafsat Kolere Buni, umugore w'uwahoze ari Guverineri wa Yobe muri Nigeria, Fred Swaniker washinze Kaminuza ya African Leadership University mu gihe itsinda ry'abana b'ababyinnyi ryo muri Uganda 'Triple Ghetto Kids' naryo rizashimirwa.

    Kwitabira uyu muhango bizasaba gutumirwa cyangwa kwiyandikisha nyuma yo gusura urubuga www.theheritagetimes.com/afriheritage

    U Rwanda rwatoranyijwe ngo rwakire ibi birori kubera imbaraga rukomeje gushyira mu iterambere, ku buryo rwamaze kuba icyitegererezo kuri benshi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyafurika-b-indashyikirwa-barimo-dr-john-magufuli-bazashimirwa-mu-birori

  • Ibirego bigera ku 3000 bimaze gukemuka hifashishijwe ubuhuza mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Dr Ntezilyayo yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubuhuza, mu muhango wahurije hamwe inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'ubutabera.

    Ubuhuza ni igikorwa cyo guhuza abantu bafitanye ikibazo bagahuzwa n'undi muntu bahisemo udafite aho ahuriye n'ikibazo kugira ngo abafashe kuganira no kumvikana ku mwanzuro warangiza ikibazo bafitanye.

    Ubu buryo bwaratangijwe mu nkiko zo mu Rwanda mu 2018 mu miburanishirize y'imanza z'imbonezamubano, iz'ubucuruzi, iz'umurimo n'izubutegetsi.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Ntezilyayo yavuze ko umusaruro w'ubuhuza mu nkiko umaze kwigaragaza.

    Ati 'Imibare dufite ubu igaragaza ko ubuhuza mu nkiko bwagize uruhare mu cyerekezo cy'u Rwanda. Hagati ya 2019 na 2022, ibirego bigera kuri 3000 bimaze gukemurirwa mu buhuza. Twishimiye akazi kari gukorwa n'abahuza ariko urugendo ruracyari rurerure ari na yo mpamvu dukwiriye gukomeza kuvugurura kugira ngo birusheho kuba byiza.'

    Yavuze ko mu rwego rwo kurushaho kumenyekanisha uru rwego, muri iki cyumweru bagiye kwibanda ku bukangurambaga mu kongera ubumenyi ku bijyanye n'ubuhuza ndetse no gufasha abahuza b'umwuga gukomeza kwihugura.

    Ati 'Tuzaganira ku bibazo bikibangamiye ubuhuza hanyuma tubishakire umuti. Bizatuma ubuhuza buba inzira nziza zitangirwamo ubutabera, dushingiye ku bimaze kugerwaho.'

    Umuyobozi w'Akanama Ngishwanama k'Abahuza, Prof Sam Rugege, yavuze ko gukemura amakimbirane binyuze mu buhuza ari byiza ku butabera ndetse no ku iterambere ry'igihugu.

    Icyakora yavuze ko hakiri imbogamizi zirimo n'abari mu butabera batabyumva.

    Ati 'Mu mezi abiri ashize, twasuye inkiko icyenda mu mujyi wa Kigali n'indi mijyi. Twumvise ko abanyamategeko batita ku kumvisha abakiliya babo kugana inzira y'abahuza. Hari n'abashishikariza abakiliya babo kutajya mu buhuza.'

    'Nko mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo twumvise ko hari umunyamategeko n'umukiliya we bemeye kugerageza inzira y'ubuhuza, ariko basohotse umwanditsi w'urukiko yumva umunyametegeko abwira umukiliya we kubireka kuko bazatsinda.'

    Umunyamategeko Clotilde Rwimo usanzwe ari n'umuhuza, yavuze ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo abantu benshi bayoboke inzira y'ubuhuza.

    Ati 'Nk'umunyamategeko niba wakiriye ikibazo cy'umuturage, ukwiriye kumubwira ko hari igihe kinini bizatwara igisubizo kitaraboneka kubera umubare w'ibirego biri mu nkiko. Ushobora kubaza umuturage ko hari ubundi buryo ikibazo cyakemuka mu mahoro. Hakenewe ubukangurambaga.'

    Itegeko riha umwanditsi w'urukiko ububasha bwo kumvikanisha ababuranyi mu gihe cy'Inama Ntegurarubanza bakarangiza ikibazo bafitanye mu buhuza.

    Umucamanza na we ashobora kugira inama ababuranyi kwiyambaza ubuhuza aho urubanza rwaba rugeze hose. Iyo bumvikanye kuri byose Perezida w'urukiko akora icyemezo kibyemeza kigashyirwaho kashe mpuruza, kikaba cyarangizwa.

    Iyo bumvikanye kuri bimwe, raporo y'umwanditsi irabigaragaza igashyikirizwa Perezida na we akagena umucamanza uzaburanisha urubanza ku ngingo ababuranyi batumvikanyeho gusa.

    Dr Ntezilyayo yagaragaje ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo ubuhuza bwitabirwe

    Abari mu rwego rw’ubutabera basabwe umusanzu kugira ngo abantu babyitabire


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibirego-bigera-ku-3000-bimaze-gukemuka-hifashishijwe-ubuhuza-mu-rwanda