Blog

  • Tanzania: Leta yavuze ko indwara iherutse kwica abantu batanu ari virusi ya Marburg #rwanda #RwOT

    Leta ya  Tanzania yatangaje ko indwara yari yayoberanye yishe abantu batanu mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania ari virusi ya Marburg.

    Nibwo bwa mbere iyi virus ivuzwe muri Tanzania.

    Minisitiri w'ubuzima, Ummy Mwalimu, yavuze ko abantu 160 barimo gukurikiranwa kandi leta yafashe ingamba z'ubugenzuzi mu duce ivugwamo.

    Nta bandi barwayi baratangazwa hanze y'akarere ka Bukoba mu ntara ya Kagera.

    Dr Ahmed Ogwell, umukuru w'ikigo cy'umuryango w'Ubumwe bwa Africa cyo kurwanya indwara z'ibyorezo yatangaje ko bahise bohereza itsinda gufatanya na Tanzania kurwanya ibyago by'ikwirakwira ry'iyi virusi.

    Minisitiri Mwalimu yavuze ko iyi ndwara ishobora gukumirwa.

    Ati 'Tuzi aho umurwayi wa mbere yabonetse, kandi twakoze ku buryo abagize umuryango we bose bakurikiranwa harimo n'abamuvuye. Ndasaba buri wese gufata ingamba.'

    Mu cyumweru gishize ubwo iyi ndwara yadukaga, leta ya Tanzania yatangaje ko ari indwara itazwi kandi ishobora kuba yandura.

    Ibipimo by'abanduye byoherejwe kuri laboratwari y'igihugu ngo bisuzumwe, Minisitiri Mwalimu akaba yatangaje ko babisanzemo virusi ya Marburg.

    Mu bishwe n'iyi ndwara harimo umuganga wagize ibimenyetso birimo guhinda umuriro, kuruka, kuva amaraso ahafunguye ku mubiri no kunanirwa kw'impyiko.

    The post <strong>Tanzania: Leta yavuze ko indwara iherutse kwica abantu batanu ari virusi ya Marburg</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/22/tanzania-leta-yavuze-ko-indwara-iherutse-kwica-abantu-batanu-ari-virusi-ya-marburg/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tanzania-leta-yavuze-ko-indwara-iherutse-kwica-abantu-batanu-ari-virusi-ya-marburg

  • Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza Abapolisi bo muri Afurika y'i Burasirazuba yatangiranye intsinzi #rwanda #RwOT

    Amakipe ya Polisi y'u Rwanda yatsinze aya Polisi y'u Burundi mu mikino itangiza umupira w'amaguru n'umukino w'intoki (Volley ball) yabahuje ku munsi wa mbere w'imikino ihuza abapolisi bo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO).

    Ni imikino yabaye nyuma y'ibirori byo gutangiza iyi imikino ya EAPCCO byabereye kuri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

    Mu masaha y'umugoroba kuri icyo kibuga niho habereye umukino wahuje Polisi y'u Rwanda ihagarariwe na Police FC ndetse na Polisi y'i Burundi ihagarariwe na Rukinzo FC.

    Ni umukino warangiye Police FC y'u Rwanda yatsinze Rukinzo FC ibitego bitatu kuri kimwe, ni ibitego byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri, Mugisha Didier na Kayitaba Jean Bosco ku ruhande rw'u Rwanda na Hakizimana Tity wa Rukinzo.

    Nyuma y'uyu mukino umutoza wa Police FC, Mashami Vincent yashimye uburyo abakinnyi uko bitwaye muri uyu mukino ashimangira ko intego bafite ari ugutwara igikombe.

    Yagize ati: 'Twari dufite intego yo gutsinda kandi twayigezeho, tuzakomerezaho no ku mukino utaha kandi twizeye ko tuzatwara igikombe turimo gukinira.'

    Mu mukino wa Volleyball wakiniwe kuri BK Arena ku isaha ya  saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba, ikipe ya Polisi y'u Rwanda nayo yatsinze  iya Burundi amaseti atatu ku busa.

    Umukino wahuje u Rwanda ruhagarariwe na Forefront Volleyball Club yatsinze uyu mukino mu buryo buyoroheye, aho iseti ya mbere yayitsinze ku manora 25 kuri 17, iya Kabiri yarangiye ku manota 25 kuri 20 mu gihe iya nyuma yarangiye ari  amanota 25 kuri 22.

    Kuri uyu munsi imikino irakomeza muri Volleyball aho u Burundi buhura na Kenya, naho mu mupira w'amaguru amakipe akazongera gukina kuri uyu wa gatanu.

    Amakipe yo mu bihugu umunani ari byo u Burundi, Uganda, Tanzaniya, Kenya, Sudani, Sudani y'Epfo, Etiyopia ndetse n'u Rwanda rwaryakiriye bwa mbere, niyo yitabiriye iri rushanwa ribaye ku nshuro yaryo ya Kane.

    Ni imikino irimo gukinwa mu byiciro 13 by'imikino itandukanye harimo umupira w'amaguru, Volley ball, netball, Hand ball, Beach volleyball, Basketball, Athletisme, Darts, Karate, Taekwondo, Judo, Iteramakofe no Kumasha.

    The post Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza Abapolisi bo muri Afurika y'i Burasirazuba yatangiranye intsinzi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amakipe-ahagarariye-u-rwanda-mu-mikino-ihuza-abapolisi-bo-muri-afurika-yi-burasirazuba-yatangiranye-intsinzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amakipe-ahagarariye-u-rwanda-mu-mikino-ihuza-abapolisi-bo-muri-afurika-yi-burasirazuba-yatangiranye-intsinzi

  • Hotel ishobora gutuma Amavubi aguma muri Beni… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryamenyesheje ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ko Amavubi azakirira umukino wayo na Benin muri Benin, kandi ari naho umukino ubanza uri bubere.

    U Rwanda rufitanye imikino ibiri na Benin y’ijonjora, ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire umwaka. Iyi mikino harimo umukino ugomba kuba kuri uyu wa Gatatu ukabera muri Benin, ndetse n’umukino wo kwishyura wagombaga kubera i Huye kuri sitade mpuzamahanga y’akarere ka Huye tariki 27 Werurwe, ariko CAF ikaba uyu mukino yawuteye utwatsi.

    Sitade ya Huye iherutse kuvugururwa ngo izakire imikino mpuzamahanga, ariko byarakozwe hotel ziribagirwa

    CAF yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko i Huye bakabaye bakirira Benin, nta hotel ihari yakakira ikipe nka Benin. CAF ubusanzwe isaba ko ahantu ikipe y’igihugu ishobora kwakirira imikino, nibura haba hari amahoteli 3 afite inyeyeri 4, ariko i Huye izo hotel ntabwo zihari.

    Kuki CAF yategetse u Rwanda kwakirira muri Benin?

    Ubusanzwe ikipe y’igihugu niyo itanga ahantu izakirira imikino yayo hakiri kare, noneho CAF ikahemeza amakipe yose akahamenya kare. Kuri ubu rero mu gihe hasigaye iminsi itanu gusa ngo umukino wo kwishyura ube, CAF yanze ibitinda, ihitiramo Amavubi aho agomba kwakirira kandi hadatinza imyiteguro y’umukino. 

    Urwandiko CAF yageneye FERWAFA

    Bikomeje uku, u Rwanda rushobora kuzasoza imikino y’amatsinda nta mukino n’umwe rwakiriye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127306/hotel-ishobora-gutuma-amavubi-aguma-muri-benin-127306.html

  • Urubyiruko rwinshi rufite ibikomere bikomoka ku mateka ya Jenoside – Minubumwe #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, yagaragaje ko guhangana n'ikibazo cy'ihungabana mu murubyiruko giterwa n'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye kujyana no gukemura ibibazo byugarije umuryango birimo ubukene n'amakimbirane.

    Igendeye kubushakatsi, Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, igaragaza ko ihungabana mu rubyiruko rikomoka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikibazo gihangakishijze nk'uko Clarisse Munezero, Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri abisobanura.

    Ati 'Ba bandi batoraguwe mugihe cya Jenoside kuburyo badashobora kumenya abo bakomokaho, bafite ibikomere ku rugero rwa 99%, abari mu kiciro cy'abakorokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ibikomere biri k urugero rwa 87%, abavutse ku babyeyi basambanyijwe ibikomere biri ku kigero cya 69%, abavutse ku babyeyi badahuje icyo twitaga cyera amoko, nabo bafite ibikomere ku kigero cya 43%, naho abavuka ku babyeyi bakoze Jenoside bafite ibikomere ku kigero cya 35%.'

    Urubyiruko mu byiciro binyuranye rwagaragaje ko ibikomere bikomoka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariyo atera ihungabana benshi muri bo bagaragaza  n'ibikwiye gukorwa.

    Umwe ati 'Nyakubahwa Minisitiri Mutuvuganire abana badafite inkomoko ntabwo dufite aho kuba ntabwo twagize amahirwe yo kwiga.'

    Undi ati 'Hari ibimina numva mwagerayo nabo mukaganira nabo uko biteza imbere,ariko bakabanza kuba bakize ibikomere mbere y'uko banashaka iterambere rindi. Ariko nibura bakabanza kuganira ku buzima twaciyemo.'

    Mugenzi we ati 'Kugira ihungabana n'ibikomere bya Jenoside ntabwo bisobanuye kuba warayibayemo gusa n'abakomoka ku bakoze Jenoside bakatiwe bararigira. Niyo mpamvu nagize igitekerezo cyo gushinga umuryango 'generation sans complexe' ni ukuvuga ngo ni ihuriro buri wese yakwibonamo yaba ukomoka ku miryango y'abakoze Jenoside bakatiwe cyangwa bahunze igihugu ndetse n'abakomoka ku miryango y'Abarokotse Jenoside.'

    Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, igaragaza ko guhangana n'ikibazo cy'ihungabana mu rubyiruko bigomba kujyana no gukemura ikibazo cy'ubukene n'amakimbirane byugarije Umuryango.

    Minubumwe igaragaza ko zimwe mu ngamba za Leta zo guhangana n'ihungabana mu rubyiruko, ari ugushyiraho uburyo bw'ibiganiro bigamije komorana ibikomere, gushyira urubyiruko mu nzego zinyuranye, gufasha imiryango yabo no kubafasha kwihangira imirimo.

    Daniel Hakizimana

    The post <strong>Urubyiruko rwinshi rufite ibikomere bikomoka ku mateka ya Jenoside — Minubumwe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/22/urubyiruko-rwinshi-rufite-ibikomere-bikomoka-ku-mateka-ya-jenoside-minubumwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urubyiruko-rwinshi-rufite-ibikomere-bikomoka-ku-mateka-ya-jenoside-minubumwe

  • Karongi: Urusengero rwibwe ibikoresho by'asaga miliyoni – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Werurwe 2023, abasengera muri Evangelical Restoration Church mu murenge wa Rubengera, bageze mu rusengero basanga ibikoresho birimo intebe n'ibikoresho byo gucuranga byibwe.

    Pasiteri Hakizimana Pacifique yabwiye IGIHE ko ibyo bikoresho byibwe mu masaha y'ijoro.

    Ati 'Baciye ingufuri barinjira batwara ibikoresho birimo intebe 71 nshyashya, amabafure abiri, microphones ebyiri zidakoresha umugozi, imikeka itatu n'ibase'.

    Pasiteri Hakizimana avuga ko ibi bibaye mu gihe urusengero nta muzamu rwari rufite kuko uwo bahoranye yari amaze igihe gito ahagaritse akazi.

    Ati 'Icyo dusaba ubuyobozi ni ubufatanye kugira ngo turebe ko twabasha kugaruza ibi bikoresho. Twese tugomba gufatanya haba ari abanyetorero aribo twebwe n'abaturage kuko umutekano ni uwacu twese'.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kibilizi, Habimana Viateur yabwiye IGIHE ko inzego z'umutekano n'iz'ubuyobozi bari gufatanya kugira ngo barebe ko aba bajura bafatwa bakagaruza ibyo bibye.

    Gitifu Habimana yasabye umuturage cyangwa undi wese waba ufite amakuru yafasha mu kumenya aho ibi bintu byarengeye yakwegera ubuyobozi akabuha amakuru.

    Ahazwi nko ku Gitikinini hafi y'aho uru rusengero rwasahuwe ruherereye hamaze iminsi ubujura bwo gushikuza abantu amatelefone n'amasakoshi ndetse hari abantu batatu bamaze gufatirwa muri icyo cyaha.

    Urusengero rwa Evangelical Restauration Church rwasahuwemo ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 1.2

    Pasiteri Habimana yasabye uwamenya amakuru y’aho ibi bikoresho byarengeje kuyageza ku nzego zibishinzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-urusengero-rwibwe-ibikoresho-by-asaga-miliyoni

  • U Bwongereza: Minisitiri w'Umutekano yateranye amagambo n'abadepite banenze imikoranire n'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uku guterana amagambo kwabaye kuri uyu wa 20 Werurwe 2023 mu nama yahuje abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza ndetse Minisitiri Braverman abazwa n'abagize inteko byinshi ku rugendo aherutsemo mu Rwanda.

    Yvette Cooper yatangiye yakira Minisitiri Braverman mu nteko mu buryo buninura aho yagize ati 'Twakiriye Minisitiri w'Umutekano Suella Braverman uvuye mu butembere bw'akazi buhenze cyane.'

    Aha yashakaga kugaragaza ko urugendo Braverman amazemo iminsi mu Rwanda rugamije kureba aho abinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe bazatuzwa, ruhenze ndetse rutari rukenewe.

    Mu kumusubiza Breverman yavuze ko atangazwa n'uburyo Yvette Cooper azamura ijwi iyo bigeze k'u Rwanda. Ati 'Ndamukangurira kureka ibitekerezo bye by'ubugoryi ndetse bitakigezweho akenshi avuga ku nshuti zacu z'u Rwanda.'

    Hakurikiyeho Stephen Kinnock na we wo mu Ishyaka ry'Abakozi, ritemeranya n'iyi mikoraniye y'u Bwongereza n'u Rwanda, wabajije Braverman ku bijyanye n'amafaranga azagenda ku kubimukira, anamubaza uburyo azabona aho ashyira abinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe umunsi ku munsi.

    Braverman yahise abwira abo mu Ishyaka ry'Abakozi kuva kuri Twitter n'ahandi bagasura u Rwanda aho gukomeza kurwanya ibyo batarabona, asaba abaturage kugereranya ibyo Guverinoma y'u Bwongereza yakoze mu minsi 10 ishize n'ibyo abo mu Ishyaka ry'Abakozi bakoze.

    Yakomeje ati 'Minisitiri w'Intebe nanjye twakoze uko dushoboye ngo dufatanye n'u Bufaransa ku bijyanye n'abinjira muri ibyo bihugu ku buryo butemewe. Nagaragaje ingamba twakoresha mu guhangana n'icyo kibazo ndetse twarabitoreye.'

    Yakomeje ati 'Mu mpera z'iki cyumweru nahuye n'impunzi zatujwe mu Rwanda mbona uburyo babayeho neza ndetse mbona n'inzu abazajyanwa yo bazakoresha. Ese abo mu Ishyaka ry'Abakozi bo bakoze iki? Uretse [Yvette Cooper] guhora kuri Twitter yigaragara nk'intyoza.'

    'Icyo mbasaba ni ukuva kuri urwo rubuga mukajya mu Rwanda (kureba)'.

    Minisitiri Braverman yabwiye abadepite ko ingengo y'imari yagenewe gufasha abimukira iri gukoreshwa mu buryo bwemewe n'amategeko yaba ajyanye n'uburenganzira bwa muntu ndetse n'andi ku buryo nta kibi kibirimo.'

    Yatangaje ibi mu gihe akimara kuva mu Rwanda, yamaganye abanenga ayo masezerano yo kohereza abimukira, avuga ko ahubwo bizaba ari 'n'umugisha ku bimukira' bazoherezwa kuba mu Rwanda.

    Imibare ya Guverinoma y'u Bwongereza igaragaza ko mu mwaka ushize, abimukira binjiye muri icyo gihugu bakoresheje ubwato bageze ku 45.756, bavuye ku 28.526 mu 2021.

    Mu kugabanya iyo mibare u Bwongereza buri gukora uko bushoboye ngo bugenzure aho abimukira banyura (mu nzira y'amazi azwi nka English Channel).

    Muri Mata 2022, u Bwongereza bwemeranyije n'u Rwanda ko abimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n'amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe ubusabe bwabo bugisuzumwa.

    , Suella Braverman yasabye abanenga u Rwanda kurujyamo bakarwirebera, bakabona kunenga imikoranire yarwo n’u Bwongereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bwongereza-minisitiri-w-umutekano-yateranye-amagambo-n-abadepite-banenze

  • Benin yasohoye Amavubi mu kibuga amaguru adakora hasi adasoje imyitozo (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu Amavubi ntabwo imyitozo ya nyuma yitegura Benin muri Benin yagenze neza, ni nyuma y’uko yasohowe mu kibuga nabi itayisoje ubwo babasukagaho amazi.

    Ni imyitozo yabaye ku mugoroba w’ejo tariki ya 21 Werurwe 2023 itegura umukino w’uyu munsi wo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 wo Benin igomba kwakiramo Amavubi uyu munsi saa 17h (za Benin) kuri Stade del’Amitié.

    Nk’uko amategeko ya CAF abiteganya ni uko mbere y’amasaha 24, igihugu cyasuye kiba kigomba gukorera imyitozo kuri Stade izakira umukino.

    Uyu mukino ugomba kuba uyu munsi saa 17h00′ za Cotonou bikaba saa 18h00′, Amavubi yahuye n’uruva gusenya ubwo yari mu myitozo ya nyuma itegura uyu mukino.

    Habanje kuba imvururu n’itangazamakuru ubwo ryari ryanze gusohoka muri Stade nyuma y’iminota 15 bari bagenewe gusa ku munota wa nyuma ryaje gusohoka.

    Umutoza Carlos Alós Ferrer yaje gukomeza imyitozo agerageza tekinike azakoresha kuri uwo mukino.

    Mu gihe imyitozo yari irimbanyije, ikipe y’igihugu Amavubi yafunguriweho amazi yuhira ikibuga mu buryo butunguranye biba ngombwa ko imyitozo ihagarara.

    Ni nako kandi ikipe y’igihugu ya Benin yari yinjiriye mu wundi muryango, maze abarimo Jules Karangwa bajya kubabaza ibyo bakora ariko biba iby’ubusa imyitozo isubikwa ityo itamaze n’isaha.

    Ibyo byose nubwo byabaga hafashwe amashusho n’amafoto, FERWAFA ikaba yahise itanga ikirego muri CAF igaragaza akarengane yakorewe.

    Imyitozo yari irimbanyije

    Babafunguriyeho amazi birabarenga

    Ikipe y’igihugu ya Benin yinjiranye Amavubi mu myitozo

    Ubwo Jules Karangwa yabazaga abanya-Benin ibyo barimo gukora

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/benin-yasohoye-amavubi-mu-kibuga-amaguru-adakora-hasi-adasoje-imyitozo-amafoto

  • CAF yategetse FERWAFA ko Amavubi agomba kuzinga akarago #rwanda #RwOT

    Impamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF yategetse Amavubi kuzakirira Benin muri Benin kubera ko i Huye nta Hoteli ihari yujuje ibisabwa.

    Amavubi uyu munsi arakina na Benin muri Benin umukino w’umunsi wa 3 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

    Umukino wo kwishyura ukaba wagombaga kuzabera mu Rwanda i Huye ariko CAF ikaba yamaze kumenyesha FERWAFA ko iki kibuga nta hoteli ihari yakwakira amakipe n’abasifuzi.

    Nk’uko bigaragara mu ibaruwa CAF yandikiye FERWAFA ni uko Benin yayimenyesheje ko Huye nubwo Stade yujuje ibisabwa ariko nta hoteli yujuje ibisabwa bityo ko nta mukino uzahabera.

    Ubusanzwe CAF isaba byibuze hoteli 3 z’inyenyeri 4, ebyiri zakira amakipe n’indi y’abasifuzi.

    Iti “Nk’uko mubizi, CAF yaburiye ishyirahamwe ryanyu inshuro nyinshi ko hakenewe nibura hoteli eshatu z’inyenyeri enye cyangwa izisumbuyeho muri Huye zishobora kwakira amakipe, abasifuzi n’abayobozi mu gihe cy’imikino y’amakipe makuru ya CAF.”

    CAF yabwiye FERWAFA ko iki kibuga kitazigera gikoreshwa ku mukino wa Benin.

    Iti'Stade ya Huye ntizakoreshwa ku mukino w’Umunsi wa Kane wo gushaka Itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.”

    Bakaba bahise bategeka u Rwanda kuzakirira Benin muri Benin kuri Stade del’Amitié kubera ko imikino yegeranye cyane.

    Bati 'Bitewe n’uburyo imikino yegeranye, Stade de l’Amitié Mathieu Kérékou y’i Cotonou ni yo izakira umukino w’Umunsi wa Kane u Rwanda ruzakiramo Bénin.”

    Mu ntangiriro za Gashyantare 2023 CAF yari yasohoye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bidafite Stade zemewe na CAF, FERWAFA yahise ijya gufata amafoto n’amashusho ibyohereza muri CAF na yo itanga uburenganzira bwo kuhakinira.

    Stade Huye yanzwe na CAF

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/caf-yategetse-ferwafa-ko-amavubi-agomba-kuzinga-akarago

  • #TdRwanda23: Akanyamuneza ku ba-agents ba Cogebanque bahinduriwe ubuzima – #rwanda #RwOT

    Muri poromosiyo yiswe 'Tugendane' ya Cogebanque, izi ntumwa zayo ziri mu duce dutandukanye tw'igihugu na zo zashyizwe igorora, zinjizwa mu bazagenerwa ibihembo bitandukanye bitewe na serivisi batanga.

    Umu-agent ukorera mu Karere ka Karongi, Manizabayo Blaise, yishimira intambwe amaze gutera binyuze mu gukorana na Cogebanque.

    Yagize ati 'Mu by'ukuri nasanze kubera intumwa Cogebanque ari byo byambera amahirwe n'uburyo bwo kwiteza imbere byoroshye. Mbere nari umu-agent w'ahandi, nyuma nagiye no muri Cogebanque, bimfasha kongera amafaranga nabonaga.'

    'Poromosiyo ya 'Tugendane' rero ivuze ikintu kinini cyane ku ba-agent kuko hari ibihembo duteganyirijwe birimo televiziyo, amatelefone agezweho, amafaranga na mudasobwa. Uzitwara neza mu gufungura konti nyinshi, kubitsa no kubikuriza abakiriya neza kandi benshi, ibyo byose biramutegereje. Nanjye nizeye ko bimwe muri byo ari ibyanjye.'

    Manizabayo yongeyeho ko gukora akazi ko kuba umu-agent ari byiza kandi ari ishoramari “ryamuhinduriye ubuzima” kandi rigendanwa.

    Ati 'Ni akazi ushobora gukorera aho ubarizwa cyangwa se aho utabarizwa. Icyo nashishikariza buri wese ni uko n'utarabikora yabigerageza, akagana Cogebanque, agakorana na yo. Biroroshye kandi birashoboka.'

    Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko impamvu bari gukora ubu bukangurambaga ari ukugira ngo buri wese yegerezwe serivisi za banki kandi mu gihe cyose.

    Yagize ati 'Turimo turashishikariza abakiliya n'abatari abakiliya ba Cogebanque kwegera amashami cyangwa intumwa zacu bakabafungurira konti, bakabitsa, bakabaguriza, bakakira ndetse bakanohereza amafaranga. Ubwo rero turi kugira ngo babagane, wishyure amafaranga y'ishuri n'izindi serivisi harimo n'ifatabuguzi rya televiziyo, mu gihe ishami rya banki ryaba riri kure yawe cyangwa rifunze.'

    Yashimangiye ko iyi poromosiyo yahawe umwihariko aba-agents hagamijwe kurushaho kwimakaza serivisi z'imari binyuze mu mfuruka zose.

    Yakomeje ati 'Ku ntumwa za Cogebanque, ari zo aba-agents ni ukubabwira ngo baze tugendane muri ubu bukangurambaga aho uzafungura konti nyinshi, uzabasha gutanga serivisi zitandukanye za banki, azagira amahirwe yo gutsindira ibihembo byinshi bitandukanye birimo amafaranga ndetse n'ibikoresho bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.'

    Cogebanque iri guherekeza Tour du Rwanda ku nshuro ya 12. Ni nyuma y'uko mu Ugushyingo yo n'Ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY, byashyize umukono ku masezerano y'imyaka itatu azatuma ikomeza gutera inkunga iri rushanwa.

    Iyi banki ni yo ihemba umukinnyi mwiza uzamuka imisozi kurusha abandi. Muri Etape ya Kane Ya Tour du Rwanda 2023 yahagurukiye i Musanze yerekeza i Karongi ku ntera y'ibilometero 138,3, umwambaro wa Cogebanque watahanywe na Marc Olivier Pritzen ukinira EF Education- Nippo.

    Umufaransa Thomas Bonnet ukinira TotalEnergies ni we wegukanye iyi etape akoresheje amasaha atatu, iminota 19 n'amasegonda 23.

    Kuva yatangira gukorera mu Rwanda, Cogebanque imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.

    Iyi banki inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n'amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

    Inkuru bifitanye isano: Thomas Bonnet yegukanye Etape ya 4 ya Tour du Rwanda 2023 (Amafoto &Video)

    Umu-agent ukorera mu Karere ka Karongi, Manizabayo Blaise, yishimira intambwe amaze gutera binyuze mu gukorana na Cogebanque

    Muri Tour du Rwanda 2023 yafunguriye abakiliya konti nshya mu kubafasha kugera kuri serivisi z’imari biboroheye

    Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko gukorana n’aba agents ari ingenzi kuko byorohereza abashaka serivisi z’imari kuzigeraho bwangu

    Marc Olivier Pritzen wa EF Education- Nippo yahembwe na Cogebanque nk’umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi muri etape ya Musanze-Karongi

    Ahasorezwa Tour du Rwanda haba hari abantu benshi by’umwihariko aho Cogebanque ishinga ihema ryayo igafasha mu kumenyekanisha serivisi z’imari

    Video: Mugisha Dua


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tdrwanda23-akanyamuneza-ku-ba-agents-ba-cogebanque-bahinduriwe-ubuzima

  • Gicumbi: Bahishuriwe ibanga riri mu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z'imari – #rwanda #RwOT

    Umukozi ushinzwe Itangazamakuru n'Itumanaho muri Cogebanque, Kwizera Carmella, yavuze ko abatuye i Gicumbi babashishikarije kurushaho gukoresha amakarita y'ikoranabuhanga.

    Muri Tour du Rwanda by'umwihariko abakoresha serivisi z'ikoranabuhanga za Cogebanque zirimo n'amakarita ya Cogebanque Mastercards, bibaha amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye binyuze muri Gahunda ya Tugendane.

    Amakarita ya MasterCard arimo amoko ane atuma ubona serivisi z'imari aho uri hose ku Isi. Arimo 'MasterCard Prepaid', 'MasterCard Debit', 'Mastercard Credit' na 'MasterCard Prestige'.

    Ukeneye aya makarita yose ya MasterCard agana ishami rya Cogebanque rimwegereye agasaba ikarita imubereye.

    Muri Tour du Rwanda, Cogebanque yakomeje Ubukangurambaga yise 'Tugendane'. Bwatangijwe mu ntangiriro za Gashyantare 2023 mu gufasha abaturarwanda kugera kuri serivisi z'imari nk'inzira igana ku bukungu buhamye.

    Ubu bukangurambaga bwifashishwa mu gushishikariza abakiliya kubitsa, kuzigama no kurushaho gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga.

    Ku muntu ushaka gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque afite telefoni ntoya akoresha *505# akabona serivisi yifuza mu gihe abafite izigezweho bakoresha porogaramu ya banki yitwa 'Coge mBank' ishyirwa muri telefoni.

    Igishya muri uyu mwaka ni uko ibihembo byongerewe ndetse bizajya bitangwa buri kwezi, aba-agents ba banki na bo bashyirwa mu bazahembwa ibirimo amafaranga, ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibindi.

    Ibihembo biteganyijwe ku bakiliya birimo moto, amagare ya siporo, ibikoresho byo mu nzu nka televiziyo, frigo, telefoni zigezweho n'amafaranga.

    Ubukangurambaga bwa 'Tugendane' buzamara amezi abiri. Bwifashishwa mu gushishikariza abakiliya kubitsa, kuzigama no kurushaho gukoresha serivisi z'ikoranabuhanga.

    Ku muntu ushaka gukoresha ikoranabuhanga rya Cogebanque afite telefoni ntoya akoresha *505# akabona serivisi yifuza mu gihe abafite izigezweho bakoresha porogaramu ya banki yitwa 'Coge mBank' ishyirwa muri telefoni.

    Igishya muri uyu mwaka ni uko ibihembo byongerewe ndetse bizajya bitangwa buri kwezi, aba-agents ba banki na bo bashyirwa mu bazahembwa ibirimo amafaranga, ibikoresho by'ikoranabuhanga n'ibindi.

    Ibihembo biteganyijwe ku bakiliya birimo moto, amagare ya siporo, ibikoresho byo mu nzu nka televiziyo, frigo, telefoni zigezweho, amafaranga n'ibindi.

    Kuva yatangira gukorera mu Rwanda, Cogebanque imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.

    Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n'amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

    Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi wahembwe na Cogebanque ni Marc Oliver Pritzen wa EF Education- Nippo

    Video: Mugisha Dua


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-bahishuriwe-ibanga-riri-mu-gukoresha-ikoranabuhanga-muri-serivisi-z