Blog

  • Uganda: Abaryamana bahuje igitsina bashobora kuzajya bafungwa #rwanda #RwOT

    Inteko ishingamategeko ya Uganda yemeje umushinga w'itegeko rishobora guhana abahuza ibitsina ari ab'igitsina kimwe bazwi nk'abatinganyi, aho bashobora gufungwa igihe kirekire mu gihe uyu mushinga waba wemejwe nk'itegeko na Perezida Museveni.

    Abo bantu bashobora gufungwa igihe kirekire mu gihe uyu mushinga w'itegeko waba ushyizweho umukono ukemezwa nk'itegeko na Perezida Yoweri Museveni.

    Bijyanye n'uyu mushinga w'itegeko, inshuti, abo mu muryango n'abandi baturage bafite inshingano yo gutanga amakuru ku bategetsi mu gihe bamenye abantu bahuza ibitsina ari ab'igitsina kimwe.

    Ibikorwa by'ubutinganyi bisanzwe binyuranyije n'amategeko muri Uganda.

    Ariko uyu mushinga w'itegeko urashaka gufata indi ntera ugahindura icyaha kuba abantu baba ari abatinganyi byo ubwabyo.

    Uyu mushinga w'itegeko, wari wagejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda muri uku kwezi kwa Werurwe, wemejwe n'inteko ishingamategeko kuri uyu wa kabiri ku bwiganze bw'amajwi.

    Ubu ugiye kwerekeza kwa Perezida Museveni, ushobora guhitamo gukoresha ububasha bwe akawuhagarika, bigatuma aguma kugirana umubano mwiza n'ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika) biha imfashanyo Uganda ndetse akagumana umubano mwiza n'abashoramari bo mu burengerazuba cyangwa akawushyiraho umukono ugahinduka itegeko.

    Uyu mushinga w'itegeko unarimo ko umuntu wahamijwe n'urukiko guhindura imyitwarire y'umwana cyangwa gukora ubucuruzi bw'abana agamije kubakoresha mu bikorwa by'ubutinganyi ashobora gukatirwa igifungo cya burundu.

    Abantu cyangwa ibigo bishyigikira cyangwa bitera inkunga ibikorwa by'uburenganzira bw'abatinganyi cyangwa imiryango y'abatinganyi, cyangwa bitangaza mu nyandiko, mu mashusho n'amajwi no mu bitangazamakuru ndetse no mu rwego rw'ubuvanganzo (literature) ibintu bishyigikiye abatinganyi, na byo bishobora kuburanishwa mu nkiko no gufungwa.

    The post <strong>Uganda: Abaryamana bahuje igitsina bashobora kuzajya bafungwa</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/22/uganda-abaryamana-bahuje-igitsina-bashobora-kuzajya-bafungwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-abaryamana-bahuje-igitsina-bashobora-kuzajya-bafungwa

  • Uganda: Inteko ishingamategeko yemeje umushinga w'itegeko ryo gufunga abatinganyi #rwanda #RwOT

    Inteko ishingamategeko ya Uganda yemeje umushinga w'itegeko rishobora guhana mu rwego rw'amategeko abantu bavuga ko bahuza ibitsina ari ab'igitsina kimwe, bazwi nk'abatinganyi (LGBT).

    Abo bantu bashobora gufungwa igihe kirekire mu gihe uyu mushinga w'itegeko waba ushyizweho umukono ukemezwa nk'itegeko na Perezida Yoweri Museveni.

    Bijyanye n'uyu mushinga w'itegeko, inshuti, abo mu muryango n'abandi baturage bafite inshingano yo gutanga amakuru ku bategetsi mu gihe bamenye abantu bahuza ibitsina ari ab'igitsina kimwe.

    Ibikorwa by'ubutinganyi bisanzwe binyuranyije n'amategeko muri Uganda.

    Ariko uyu mushinga w'itegeko urashaka gufata indi ntera ugahindura icyaha kuba abantu baba ari abatinganyi byo ubwabyo.

    Uyu mushinga w'itegeko, wari wagejejwe mu nteko ishingamategeko ya Uganda muri uku kwezi kwa gatatu, wemejwe n'inteko ishingamategeko ku wa kabiri ku bwiganze bw'amajwi.

    Ubu ugiye kwerekeza kwa Perezida Museveni, ushobora guhitamo gukoresha ububasha bwe akawuhagarika – bigatuma aguma kugirana umubano mwiza n'ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika) biha imfashanyo Uganda ndetse akagumana umubano mwiza n'abashoramari bo mu burengerazuba – cyangwa akawushyiraho umukono ugahinduka itegeko.

    Uyu mushinga w'itegeko unarimo ko umuntu wahamijwe n'urukiko guhindura imyitwarire y'umwana cyangwa gukora ubucuruzi bw'abana agamije kubakoresha mu bikorwa by'ubutinganyi ashobora gukatirwa igifungo cya burundu.

    Abantu cyangwa ibigo bishyigikira cyangwa bitera inkunga ibikorwa by'uburenganzira bw'abatinganyi cyangwa imiryango y'abatinganyi, cyangwa bitangaza mu nyandiko, mu mashusho n'amajwi no mu bitangazamakuru ndetse no mu rwego rw'ubuvanganzo (literature) ibintu bishyigikiye abatinganyi, na byo bishobora kuburanishwa mu nkiko no gufungwa.

    Itsinda rito rw'abadepite bo mu nteko ishingamategeko ya Uganda bo mu kanama kiga kuri uwo mushinga w'itegeko, ryanze ishingiro ryawo. Abagize iri tsinda bavuze ko ibyaha rishaka guhana bisanzwe bihanwa mu gitabo cy'amategeko ahana cya Uganda.

    Impirimbanyi n'aba LGBT bo muri Uganda bavuze ko umwuka uri mu bantu wo kurwanya abatinganyi muri icyo gihugu urimo gutuma bibasirwa ku mubiri no ku mbuga za internet, kandi ko uwo mushinga w'itegeko ushobora kugira ingaruka zikomeye ku Banya-Uganda muri rusange.

    Mu mwaka wa 2014, urukiko rwa Uganda rurinda iremezo ry'itegekonshinga rwahinduye impfabusa undi mushinga w'itegeko nk'uwo wari wakajije amategeko ahana abatinganyi.

    Uwo mushinga wari urimo ko binyuranyije n'amategeko kwamamaza no gutera inkunga amatsinda y'aba LGBT hamwe n'ibikorwa byabo, ndetse ugashimangira ko ibikorwa by'ubutinganyi bikwiye guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

    Icyo gihe, urwo rukiko rwanzuye ko iryo tegeko rikurwaho kuko ryari ryemejwe n'inteko ishingamategeko itujuje umubare wa ngombwa wo kugira ngo iterane. Iryo tegeko ryari ryamaganwe henshi mu bihugu byo mu burengerazuba.

    Umubano w'abahuza ibitsina b'igitsina kimwe urabujijwe mu bihugu bigera kuri 30 byo muri Afurika, aho benshi mu babituye bakurikiza indangagaciro zikomeye ku bya kera zijyanye n'idini n'imibereho.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uganda-inteko-ishingamategeko-yemeje-umushinga-w-itegeko-ryo-gufunga

  • Kizahabwa impande zombi! Ikiruhuko gihabwa umubyeyi umaze kwibaruka kigiye kongerwa #rwanda #RwOT

    Hari abaturage n'abadepite bahuriza ku cyifuzo cy'uko ikiruhuko gihabwa umukozi w'umugore wabyaye cyakongerwa kikava ku byumweru 12, ndetse n'igihabwa umugabo kikava ku minsi 4 kikaba cyagera ku kwezi.

    Ibi ngo ni mu rwego rwo kongera umwanya ababyeyi bamarana n'umwana hagamijwe kwita ku muryango uburere n' uburezi bw' umwana.

    Ubusanzwe itegeko ry' umurimo riteganya ikiruhuko cy' ibyumweru 12 gusa ku mukozi w' umugore wabyaye mu gihe umugabo rimuteganyiriza iminsi 4 gusa. Abaturage bagaragaza aho babona hakwiye impinduka kuri ibi biruhuko.

    “Hari ibintu biba bikenewe mu rugo, umugabo akagushakira agasombe, agakoma, byaba ngombwa ukanamutekera kuko uwo mugore nta mbaraga aba yagatoye rero bamuhaye icyumweru wenda yaba abikoze akazasubira ku kazi umugore yarabonye imbaraga zo kuba utwo turimo tworoheje yatwikorera.” – Byukusenge Esperance, Umuturtage wo mu Karere ka Gasabo.

    “Umugabo, iminsi 4 ni mike, yakabaye icyumweru kimwe cyangwa bibiri akazagaruka stress zarangiye ku buryo anagarutse yaza afite imbaraga umutima uri hamwe akazi akagakora akitayeho.” – Pacifique Dukuzimana, Umuturage wo mu Karere ka Nyarugenge.

    Ibi kandi babihuriraho na bamwe mu badepite bagize Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage, bahamya ko ibi byahabwa agaciro kanini mu gusuzuma umushinga w' itegeko rihindura itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.

    DepiteManirarora Annoncee yagize ati: “Niba bishoboka mu iteka rizashyirwaho, icyo gihe cyakongerwa, ku mugabo nawe iminsi 4 ni mike, irangira mukiri kwa muganga hanyuma ukamusigayo ugahita ugenda ku buryo usanga iriya minsi ine ntacyo ikumariye.”

    Depite Frank Habineza nawe yagize ati: “Iriya minsi ine ni mike cyane, nk'umudamu wagize ingorane akabyara umwana udashyitse, ya minsi 4 umugabo niwe umwitaho ariko kwa muganga iyo bafashe icyemezo cyo gusaba umubyeyi kuguma aho kubera nyine uko babona ubuzima bwe, uwo umugabo ntabona uko akurikirana bwa buzima bw' umubyeyi n' umwana.”

    Hon. Uwamariya Odette, Perezida wa Komisiyo y'Imibereho myiza mu mutwe w'abadepite, ashimangira ko izi ngingo zisaba ibiganiro byimbitse ariko ko byaba ibitekerezo by' abaturage, abadepite n'abandi bizahabwa agaciro ariko hashyizwe imbere inyungu umuturage abifitemo muri rusange.

    “Ibyo byose mu gusuzuma ingingo ku yindi muri uyu mushinga w'itegeko, tuzagenda byose tubisuzuma, twita ku bitekerezo haba mu nteko rusange cyangwa hano muri komisiyo aiko nyine ibyo byose birumvikana tuba dushyize imbere inyungu z' umuturage muri rusange.”

    Minisitiri w'abakozi ba leta n'umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan avuga ko ibi bitekerezo bizakomeza kuganirwaho n' izindi nzego bireba zirimo izifite mu nshingano ubwiteganyirize n' izindi hagamijwe ko ababyeyi bombi babona ikiruhuko cyo kubyara gihagije.

    “Natwe twifuza ko ibi byahinduka ariko uyu munsi sibyo byatugenzaga gusa twumva ko uko tuzagenda turushaho gushyira imbaraga mu kwizigamira no kwiteganyiriza tuzahindura rwose iriya minsi tuyongere haba ku bagabo no kubagore.”

    By'umwihariko ku bijyanye n'ikiruhuko ku mubyeyi w'umugabo wabyaye, Minisiteri y'abakozi ba leta itanga inama ko cyakongerwa vuba cyangwa bitinze byanajyanishwa n'ubukangurambaga bugamije koko gutuma umubyeyi w' umugabo akoresha ibikwiye iki kiruhuko, aho kugikoresha nk'ikiruhuko cyo kwishimira ko yabyaye gusa ahubwo akagikoresha yita ku ruhinja na nyina.

    Inkuru ya RBA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ikiruhuko-gihabwa-ababyeyi-bamaze-kwibaruka-kigiye-gushyirwa-ku-mezi-menshi

  • Gen Muhoozi yahishuye ikintu gikomeye yifuza gukorera 2Pac #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yashyize kuri Twitter yanditse agira ati 'Niba abavandimwe na bashiki bacu dukunda bo muri Amerika batarubatse ikibumbano cy'umuhanzi ukomeye w'Umunyafurika wo mu gihe cyacu, ndashaka gutanga ubufasha.'

    'Ndashaka kubaka ikibumbano cya Tupac mu mujyi yavukiyemo. Uyu mugabo udasanzwe akomeze aruhukire mu mahoro.'

    Ni ubutumwa bwari buherekejwe n'amafoto abiri y'umuraperi 2Pac umaze imyaka 27 apfuye.

    If our beloved brothers and sisters in the USA have not built a great statue to the greatest African singer of our generation, I want to help. I want to build a statue to Tupac in his hometown. May the great man rest in peace! pic.twitter.com/wDzUJp78XM

    — Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 21, 2023

    Tupac Amaru Shakuru ni umwe mu bamamaye cyane mu myaka ya 90, yagurishije kopi zisaga miliyoni 75 za album ze ndetse kugeza ubu aracyafatwa nk'umuraperi w'ibihe byose.

    Uyu muraperi wari ukunzwe na benshi mu myaka yashize kugeza n'ubu, ubwo yari afite imyaka 25 mu ijoro ryo ku wa 7 Nzeri 1996 yarashwe arakomereka bikomeye ndetse nyuma y'iminsi itandatu aza kwitaba Imana.

    Abantu benshi bagiye bakora ibikorwa bitandukanye byo kuzirikana ubuzima bw'uyu muraperi barimo n'umubyeyi we, Afeni Shakur wubakishije ikibumbano kinini cy'umuhungu we kiri mu busitani bwa Peace Garden of the Tupac Amaru Shakur Center muri Georgia, cyakozwe na Jim Burnett.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/gen-muhoozi-yahishuye-ikintu-gikomeye-yifuza-gukorera-2pac

  • Amavubi yareze Benin yishe amategeko ikabirukana ku kibuga #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu “Amavubi” yasohowe mu kibuga arakiniraho uyu munsi nta minota 45 amaze atangiye imyitozo ya nyuma yemeye na CAF ihitamo gutanga ikirego.

    Bénin niyo irakira uyu mukino kuri Stade Amitié GMK saa Kumi n'ebyiri za Kigali,kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 22 Werurwe 2023.

    Nk'uko amategeko abigena, u Rwanda rwagombaga kugira umwanya wo gukorera imyitozo ya nyuma kuri iki kibuga ruzakiniraho ndetse ku masaha y'umukino.

    Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ikipe y'Igihugu yageze ku kibuga saa Kumi n'imwe nyuma y'uko Umutoza Carlos Alós Ferrer na Kapiteni w'Amavubi, Meddie Kagere, bari bavuye mu kiganiro n'abanyamakuru.

    Intangiriro z'imyitozo zaranzwe no gushwana hagati y'abagize Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' n'abanyamakuru bo muri Bénin kubera ko iminota 15 bari bemerewe yo gufata amashusho yarenze, ariko bashaka gukomeza gufata.

    Nyuma yo kubigizayo mu buryo bugoranye, Amavubi yatangiye kwitoza, Umutoza Ferrer atangira guhindura uburyo butandukanye yarebamo abakinnyi be.

    Mu gihe imyitozo yari irimbanyije, saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba, abakinnyi n'abatoza b'Amavubi batunguwe no gufungurirwaho amazi yuhira ikibuga, barijujuta ariko biba iby'ubusa.

    Ku rundi ruhande, Ikipe y'Igihugu ya Bénin yari yinjiriye mu wundi muryango utandukanye, byatumye abatoza n'abayobozi bayoboye Amavubi bajya kubasanganira bababaza uburyo babasohoye mu kibuga badasoje imyitozo ndetse bakanabinjirana.

    Habayeho guterana amagambo hagati y'impande zombi, ariko Amavubi yemera gucisha make asohoka mu kibuga ndetse ajya hanze ya Stade aho imodoka yari iparitse.

    Mu gihe ibyo byabaga, abayoboye Amavubi bari bacyereka Abanya-Bénin ko ibyo bakoze bidakwiye ndetse bidakurikije amategeko, bamwe muri bo babasaba imbabazi bavuga ko 'atari iby'aba-sportifs'.

    Amakuru yizewe IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ni uko ahagana saa Yine z'ijoro ku wa 21 Werurwe ari bwo FERWAFA yanditse ibaruwa yohererejwe CAF, igaragaza uburyo Ikipe y'Igihugu yakuwe mu kibuga mu buryo budakwiye kandi amategeko yayemereraga gukora imyitozo nta nkomyi, isaba kurenganurwa.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yareze-benin-yishe-amategeko-ikabirukana-ku-kibuga

  • U Rwanda rwashimiwe na EU mu ruhare rutanga mu mutekano wa Afurika #rwanda #RwOT

    Muri iyo nama yateguwe na EU, u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w'Ingabo Maj Gen Murasira Albert ari kumwe n'Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya Gisirikare mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) Brig. Gen. Patrick Karuretwa.

    Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda yashimangiye ko uruhare rw'ingenzi u Rwanda rugira mu gutanga serivisi z'umutekano zizewe rwashimiwe ku rwego ruhanitse muri iyo nama.

    U Rwanda rwashimiwe mu gihe ari kimwe mu bihugu by'Afurika bifitanye umubano na EU n'imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo n'urwa Gisirikare.

    Mu mpera z'umwaka ushize EU yemeye miliyoni 20 z'Amayero, ni ukuvuga zirenga miliyari 20 z'amafaranga y'u Rwanda, mu gushyigikira ibikorwa by'Inzego z'umutekano z'u Rwanda byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

    Guverinoma y'u Rwanda yiyemeje gukomeza kuba umufatanyabikorwa mu kurwanya iterabwoba ku mugabane w'Afurika, kandi yishimiye gufatanya na EU muri ibyo bikorwa.

    Uretse muri Mozambique, u Rwanda rwohereje Ingabo n'abapolisi mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika, muri Sudani y'Epfo n'ahandi.

    Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane muri EU Josep Borrell n'abandi banyacyubahiro batandukanye batanze ibiganiro byibanze ku bufatanye bwa EU n'amahanga, by'umwihariko ku bikorwa uwo muryango ugirana na Guverinoma z'Afurika mu birebana n'umutekano n'Igisirikare.

    Yavuze ko mu gihe abafatanyabikorwa ba EU muri Afurika mu Burasirazuba bwo Hagati bakeneye ubufasha mu bya gisirikare n'umutekano, uwo Muryango ukeneye igihe kigeze ngo bafashwe mu buryo bitanga umusaruro.

    Ati: 'Ni iki dushobora gukorera hamwe kugira ngo dukemure ibibazo bya gisirikare n'umutekano. Ibikorwa bya Gisirikare n'umutekano byagaragaje ko dukwiye kwicisha bugufi, tukaba tugondeka, kandi tugatanga ibisubizo bijyanye n'ibibazo bihari.'

    Yavuze ko ibihugu byose bidakeneye kugeia indangagaciro zimwe kugira ngo bifatanye mu guhuza ibikorwa bya Gisirikare no kubungabunga umutekano, ahubwo igikenewe ari uguhuza ibikorwa bishyirwa hejuru y'ibindi.

    Yakomoje ku butumwa bwa EU butagenze neza muri Repubulika ya Santarafurika no muri Mali kubera ko butashyigikiwe n'imbaraga zo guha abafatanyabikorwa ibikoresho bakeneye.

    Ati: 'Dukeneye gufasha abafatanyabikorwa kubona ubufatanye, amahugurwa n'ibikoresho bikenewe. Twatangiye gukora ibikorwa byo guhugura no gutanga ibikoresho. Dukwiye gushyira imbaraga nyinshi mu gukumira.'

    Muri iyo nama, hagarutswe no ku bibazo by'intambara y'u Burusiya na Ukraine, hagarukwa ku buryo icyemezo cy'Urukiko Mpuzamahanga Mpananabyaha (ICC) cyo gushyiraho impapuro zita muri yombi Perezida Vladmir Putin w'u Burusiya ari ingenzi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/u-rwanda-rwashimiwe-na-eu-mu-ruhare-rutanga-mu-mutekano-wa-afurika

  • ONU: Intagondwa muri Hayiti zimaze guhitana Abantu Barenga 530 #rwanda #RwOT

    Abantu bagera ku 160.000 muri Hayiti bamaze guta ingo zabo kubera imirwano y'imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwiyongera y'abagizi banabi bitwaje intwaro.

    Raporo ya ONU yaraye isohotse yerekanye ko byibura abantu babarirwa muri 530 batakaje ubuzima kubera iyo mirwano muri uyu mwaka wonyine.

    Ibiro bya komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri l'ONU yavuze ko iyo mitwe yongeye kubura imirwano ibahanganishije kandi bisa n'aho bimaze kumenyerwa.

    Amashyirahamwe yigenga aharanira uburenganzira bwa muntu muri Hayiti, agereranya ko iyo mitwe y'abagizi ba nabi igenzura umurwa mukuru wose, Port-au-Prince, n'igice kirenga kimwe cya kabiri cy'igihugu.

    ONU yongeye guhamagarira ibihugu byose kwihutisha gahunda yo kohereza ingabo zidasanzwe zo kubohora igihugu.

    Mu kwezi kwa cumi, reta ya Hayiti yasabye byihuta abasirikare bafasha igiporisi, ariko nta gihugu na kimwe cyasubije ubwo busabe.

    Urwo rwego rwa ONU rwavuze ko abantu hafi 208 bapfuye mu byumweru bibiri gusa kubera guhangana gukomeye kwabaye mu ntangiriro z'ukwezi kwa gatatu.

    (Reuters)

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/onu-intagondwa-muri-hayiti-zimaze-guhitana-abantu-barenga-530

  • Ibyo Perezida Putin na Xi bemeje ku ntambara ya Ukraine #rwanda #RwOT

    Umugambi w'amahoro w'Ubushinwa kuri Ukraine ushobora gukoreshwa nk'ibanze mu kurangiza intambara, nk'uko Perezida Vladimir Putin abivuga.

    Gusa Putin yavuze ko uwo mugambi ushoboka ari uko gusa 'Uburengerazuba na Kyiv biteguye'.

    Putin yahuye na Perezida Xi Jinping w'Ubushinwa kuwa kabiri i Moscow ngo baganire kuri iyi ntambara, hamwe n'umubano w'ibihugu byabo.

    Umugambi w'Ubushinwa watangajwe mu kwezi gushize, ntabwo uzasaba weruye Uburusiya kuva muri Ukraine.

    Kuwa mbere, Antony Blinken ushinzwe ububanyi n'amahanga bwa Amerika yavuze ko gusaba guhagarika imirwano Uburusiya butarava aho bwafashe 'byaba ari ugushyigikira ibitero Uburusiya bwakoze'.

    Mu kiganiro gihuriweho bahaye abanyamakuru nyuma yo kuganira na Perezida Xi, Putin yagize ati: 'Byinshi mu biteganywa n'umugambi w'amahoro w'Ubushinwa byaba ibanze mu gukemura amakimbirane muri Ukraine, igihe cyose Uburengerazuba na Kyiv biteguye kuri ibi.'

    Ariko Uburusiya ntabwo burabona uko 'kwitegura' k'urundi ruhande, nk'uko yabyongeyeho.

    Ari iruhande rwa mugenzi we, Perezida Xi yavuze ko leta ye ishyigikiye amahoro n'ibiganiro kandi ko Ubushinwa buri 'ku ruhande rukwiriye rw'amateka'.

    Yongeye kuvuga ko Ubushinwa 'nta ruhande rubogamiyeho' muri iyi ntambara ya Ukraine, agamije kugaragaza Beijing nk'umuhuza mwiza ushoboka.

    Putin na Xi baganiriye kandi ku bucuruzi, ingufu n'umubano wa politike hagati y'ibihugu byabo.

    Putin yagize ati: 'Ubushinwa ni cyo gihugu kiza imbere mu buhahirane n'amahanga n'Uburusiya', yizeza ko ibi bizarushaho bikarenga 'urugero rwo hejuru' byagezeho umwaka ushize.

    Mbere, Xi yise Ubushinwa n'Uburusiya 'abaturanyi b'imbaraga n'abafanyabikorwa bumvikana'.

    Itangazamakuru rya leta mu Burusiya rivuga ko aba bategetsi bombi kandi:

    Basinye amasezerano ku bufatanye mu bucuruzi no gukomeza umubano

    Bageze ku bwumvikane ku muhora uca muri Siberia ugeza gas y'Uburusiya mu Bushinwa uciye muri Mongolia

    Bemeranyije ko 'intambara kirimbuzi itagomba gutangizwa'

    Baganiriye ku mpungenge zabo ku masezerano mashya ya gisirikare ya Aukus — hagati ya Australia, Ubwongereza na Amerika

    Batangaje impungenge zabo ku kwaguka kwa OTAN muri Aziya 'mu bya gisirikare n'ibindi by'umutekano'

    Hari impungenge zirimo kwiyongera mu bihugu by'iburengerazuba ko Ubushinwa bushobora guha intwaro Uburusiya mu ntambara ya Ukraine.

    Avugira i Brussels, umukuru wa OTAN Jens Stoltenberg yavuze ko 'nta kimenyetso cyemeza barabona ko Ubushinwa burimo guha intwaro Uburusiya'.

    Gusa yongeyeho ko hari 'ibimenyetso' ko Uburusiya bwazisabye, kandi ko ubwo busabe burimo kwigwaho na Beijing.

    Itangazo rihuriweho rwasohowe n'Ubushinwa n'Uburusiya nyuma ya kuriya guhura kw'abategetsi babyo rivuga ko ubufatanye bwa hafi bw'ibihugu byombi butarimo 'gufatanya bya gisirikare na politike'.

    Ryongeraho ko iyo mibanire 'ntirimo uburyo bwo guhangana kandi ntabwo irwanya ibindi bihugu'.

    Putin kandi yakoresheje ikiganiro n'abanyamakuru ashinja uburengerazuba kohereza intwaro zifite 'ibizigize bya kirimbuzi', yongeraho ko bishobora kuba ngombwa ko Uburusiya 'busubiza' niba Ubwongereza bwoherereje Ukraine ibisasu bikozwe n'ibirimo ikinyabutabire cya uranium igabanyije.

    Minisitiri w'ingabo w'Ubwongereza yavuze ko uranium igabanyije ari 'ikintu cyemewe' kidafite 'aho gihuriye n'intwaro za kirimbuzi'.

    Perezida Xi yatangaje ko 'yishimiye cyane' kugera i Moscow kandi yavuze ko ibiganiro na mugenzi we Putin byari 'byeruye, bifunguye kandi ari ibya gicuti'.

    Uru ruzinduko rwaje nyuma y'iminsi Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rusohoye inyandiko zo guta muri yombi Perezida Putin kubera ibirego by'ibyaha by'intambara.

    Uru ruzinduko rwabaye mu gihe na Minisitiri w'Intebe w'Ubuyapani bitunguranye nawe yahise asura Kyiv — aba umutegetsi wa mbere w'Ubuyapani usuye igihugu kiri mu ntambara kuva mu ntambara ya kabiri y'isi.

    Perezida Zelensky yavuze ko ku ikoranabuhanga rya video azitabira inama ya G7 izabera mu Buyapani muri Gicurasi(5) kuko yatumiwe na Minisitiri w'Intebe Kishida.

    Kuwa kabiri nimugoroba, Zelensky yabwiye abanyamakuru ko yasabye kandi Ubushinwa kugira uruhare mu biganiro ariko ategereje igisubizo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ibyo-putin-na-xi-bemeje-ku-ntambara-ya-ukraine

  • CAF yangiye u Rwanda kwakira umukino wa Benin kubera Hoteli z'i Huye #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF, yamenyesheje Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ko u Rwanda rutemerewe kwakirira Bénin i Huye kubera ikibazo cy'amahoteli yaho ari hasi.

    Mu ibaruwa yandikiwe Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri,CAF yamumenyesheje ko umukino w'Umunsi wa Kane w'u Rwanda na Bénin utazabera i Huye.

    Ati 'CAF yakiriye ikirego cy'Ishyirahamwe rya Ruhago muri Bénin ko nta hoteli z'inyenyeri enye zujuje ibipimo mpuzamahanga bisabwa byo kwakira amakipe n'abayobozi muri aka gace kavuzwe.''

    CAF ivuga ko nyuma y'igenzura ryayo, yasanze hoteli ziri mu Karere ka Huye ziri ku rwego rwo hasi ugereranyije n'ibisabwa.

    Ikomeza iti 'Nk'uko mubizi, CAF yaburiye ishyirahamwe ryanyu inshuro nyinshi ko hakenewe nibura hoteli eshatu z'inyenyeri enye cyangwa izisumbuyeho muri Huye zishobora kwakira amakipe, abasifuzi n'abayobozi mu gihe cy'imikino y'amakipe makuru ya CAF.''

    CAF yabwiye FERWAFA ko nubwo yamenyeshejwe iki kibazo mbere, nta kigeze gikorwaho mbere.

    Yamenyesheje ko 'Stade ya Huye itazakoreshwa ku mukino w'Umunsi wa Kane wo gushaka Itike y'Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire.''

    Iki cyemezo cyanatumye hanzurwa ko umukino wo kwishyura uzabera mu Mujyi wa Cotonou.

    CAF iti 'Bitewe n'uburyo imikino yegeranye, Stade de l'Amitié Mathieu Kérékou y'i Cotonou ni yo izakira umukino w'Umunsi wa Kane u Rwanda ruzakiramo Bénin.''

    CAF isaba nibura Hoteli 3 z'inyenyeri enye zo gucumbikira amakipe 2 n'abasifuzi.I Huye nta yahari ariyo mpamvu u Rwanda rwangiwe kwakira uyu mukino.

    Byari biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzabera mu Karere ka Huye, mu ntangiriro z'icyumweru gitaha ku wa 27 Werurwe 2023.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/caf-yangiye-u-rwanda-kwakira-umukino-wa-benin-kubera-hoteli-z-i-huye

  • Tanzania: Indwara yishe abantu 5 I Bukoba yamaze kumenyekana #rwanda #RwOT

    Abategetsi muri Tanzania batangaje ko indwara yari yayoberanye yishe abantu batanu mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania ari virusi ya 'Marburg'. Nibwo bwa mbere iyi virus ivuzwe muri Tanzania.

    Minisitiri w'ubuzima Ummy Mwalimu yavuze ko abantu 160 barimo gukurikiranwa kandi Leta yafashe ingamba z'ubugenzuzi mu duce ivugwamo. Nta bandi barwayi baratangazwa hanze y'akarere ka Bukoba mu ntara ya Kagera.

    Dr Ahmed Ogwell, umukuru w'ikigo cy'umuryango w'Ubumwe bwa Africa cyo kurwanya indwara z'ibyorezo yatangaje ko 'ako kanya' bahise bohereza itsinda gufatanya na Tanzania 'kurwanya ibyago by'ikwirakwira' ry'iyi virusi.

    Minisitiri Mwalimu yavuze ko iyi ndwara ishobora gukumirwa. Ati:' Tuzi aho umurwayi wa mbere yabonetse, kandi twakoze ku buryo abagize umuryango we bose bakurikiranwa harimo n'abamuvuye. Ndasaba buri wese gufata ingamba'.

    Mu cyumweru gushize ubwo iyi ndwara yadukaga Tanzania yatangaje ko ari 'indwara itazwi' kandi 'ishobora kuba yandura'. Ibipimo by'abanduye byoherejwe kuri laboratoire y'igihugu ngo bisuzumwe, Minisitiri Mwalimu akaba yatangaje ko babisanzemo virusi ya Marburg.

    Mu bishwe n'iyi ndwara nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, harimo umuganga wagize ibimenyetso birimo guhinda umuriro, kuruka, kuva amaraso ahafunguye ku mubiri no kunanirwa kw'impyiko.

    Marburg ni ndwara ki?

    Ni virusi yegeranye cyane n'iya Ebola, nk'uko ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku isi ribivuga, Marburg yatangiye kuboneka igihe abantu 31 bayanduye nyuma y'icyumweru bagapfa mu 1967 muri:

    • Marburg na Frankfurt, mu Budage
    • Belgrade nuri Serbia

      Virus ya Marburg yabonetse bwa mbere mu Budage mu 1967.

    Iyi ndwara basanze yarahazanywe n'inkende zinjijwe mu Budage zivuye muri Uganda.

    Ariko kuva icyo gihe, iyi virus yagiye ica no mu zindi nyamaswa hanyuma no mu bantu. Yandura iciye ku bantu bamaze igihe kinini mu buvumo no mu binogo bicukurwamo ubutare bisanzwe bituwemo n'uducurama (ubuhungarema mu Kirundi). Ni bwo bwa mbere ibonetse muri Tanzania, ariko hari ibindi bihugu bya Africa yigeze kubonekamo, birimwo:

    • DR Congo
    • Kenya
    • Angola
    • Afrika y'Epfo
    • Uganda
    • Zimbabwe
    • Ghana

    Mu 2005 iyi virusi yahitanye abantu barenga 300 muri Angola. Ariko i Burayi, yishe abatarenze 10 mu myaka 40 ishize — hamwe n'undi umwe muri Amerika, yari yaravuye mu buvumo muri Uganda.

    Aho yabotse bikomeye ni;

    • 2017, Uganda: Abantu batatu nibo banduye, barapfuye
    • 2012, Uganda: 15 nibo banduye, bane barapfuye
    • 2005, Angola: 374 nibo banduye, 329 barapfuye
    • 1998-2000, DR Congo: 154 nibo banduye, 128 barapfuye
    • 1967, mu Budagi: 29 nibo banduye, indwi barapfuye

    Byavuye muri OMS/ WHO

    Uwayanduye afatwa ate?

    Iyi virusi itungura umubiri ikawushegesha, ibimenyetso byayo birimo;

    • Guhinda umuriro
    • Kuribwa umutwe
    • Kubabara ingingo

    Nyuma y'iminsi itatu, akenshi hakurikira:

    • Gucibwamo
    • Kuruka
    • Kuva amaraso
    • Kuribwa cyane mu nda

    OMS ivuga ko: 'Kuri uru rugero, abantu babona umuntu yanduye nk'umuzimu', amaso agatukura, isura igahinduka, agacika inkokora cyane'. Abantu benshi bahita batangira kuva amaraso mu bice bitandukanye by'umubiri, bagapfa mu gihe cy'iminsi icyenda kuva batangiye kurwara, kubera gutakaza amaraso menshi no gushengabara.

    Ugereranije, iyi virusi yica icya kabiri cy'abayanduye, nk'uko OMS ibivuga, ariko aho byari bikomeye cyane ni aho yishe hafi 90% by'abanduye.

    Yandura ite?

    Uducurama two mu bwoko bwa 'Fruit Bat' akenshi nitwo tuba tubitse iyi virusi. Inkende zo muri Africa n'ingurube nazo zishobora kugendana iyi virusi. Mu bantu, ikwirakwira iciye mu matembabuzi y'uruhu no gukora ku byandujwe iyi virusi. Yewe nubwo abayirwaye baba bamaze kuyikira, amaraso yabo cyangwa intanga bishobora kwanduza abandi nyuma y'amezi atari macye.

    Ivurwa ite?

    Nta rukingo rwihariye cyangwa imiti yihariye biraboneka. Ariko ibintu bitari bike biva mu maraso, imiti hamwe n'ubuvuzi bwo kongererera ingufu umubiri (immunothérapie), birakora, nk'uko OMS ibivuga. Abaganga kandi bashobora kugabanya ubukana bwayo mu guha abarwayi ibintu byinshi byo kunywa no gusubizamo amaraso uwayatakaje.

    Wayirwanya ute?

    Gavi, ishyirahamwe mpuzamahanga riteza imbere inkingo, risaba ko abantu bakwirinda kurya cyangwa gukorakora inyama zo mw'ishyamba. Ko kandi bakwirinda gukorakora ingurube mu turere twadutsemo iyo ndwara, nk'uko OMS ibivuga.

    Uducurama two mu bwoko bwa Fruit Bat turi mu tubika cyane iyi virusi.

    Abantu bigeze kwandura iyi virusi, mu mibonano mpuzabitsina yabo bagomba gukoresha agakingirizo igihe cy'umwaka kuva batangiye kubona ibimenyetso kugeza intanga zabo zipimwe incuro ebyiri bikagaragara ko nta virusi zigifite. Hanyuma abahamba abishwe n'iyi virusi bakwirinda gukorakora umurambo

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/22/tanzania-indwara-yishe-abantu-5-i-bukoba-yamaze-kumenyekana/