Blog

  • Dubai:Uwasabirizaga yatawe muri yombi nyuma yo gusanganwa Miliyoni 89 #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa kane w'icyumweru gishize na Polisi ya Dubai bivugwa ko ari umuco umaze gusakara mu banyamahanga bajya muri iki Gihugu.

    Ikinyamakuru Gulf News kivuga ko uyu mugabo winjiye muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu afite viza yo gusura, yafatiwe aho yasabiraga imfashanyo hafi y'imisigiti ndetse no mu duce dutuwemo n'abantu benshi, ahita yoherezwa mu bushinjacyaha bwa Dubai.

    Ku wa Kane, Polisi ya Dubai yihanangirije abaturage kudashukwa n'abasabirizi bakoresha amayeri atandukanye yo kubatera impuhwe.

    Mu yindi mijyi, abapolisi bafashe abasabiriza batatu umwe bamufatanye asaga miliyoni 21, undi afatanwa arenga gato miliyoni 13, mu gihe undi na we bamusanganye akabakaba miliyoni 14.

    Polisi kandi yahamagawe n'umugore wo muri Asia winjiye muri iki gihugu akoresheje viza y'ukwezi kumwe, avuga ko yibwe asaga miliyoni 30 z'amanyarwanda.

    Nk'uko ikinyamakuru Gulf News kibitangaza, iperereza ryerekanye ko uyu mugore yakiriye aya mafaranga asabiriza,

    Burigadiye Jenerali Saeed Suhail Al Ayali, Umuyobozi wungirije w'ishami rusange rishinzwe kurwanya ubugizi bwa nabi, mu kiganiro n'abanyamakuru ku cyicaro gikuru cya polisi cya Dubai, yavuze ko bahangayikishijwe n'ikibazo cy'abanyamahanga bo muri UAE barimo kwishora mu gusabiriza ngo babeho.

    Ati: 'Abasabirizi bagera kuri 90 ku ijana bafashwe ni abashyitsi kandi baza muri Ramadhan kugira ngo babone amafaranga yoroshye kuko bazi ko UAE ari igihugu gikize kandi abantu hano bahora bifuza gufasha. Dufite itsinda ry'abapolisi bashinzwe guhashya abasabiriza.'

    Al Ayali, yashimangiye ko gusabiriza ari ibintu birwanya umuco w'iterambere bikamunga sosiyete kandi ubusanzwe bizamuka mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

    Yasabye abantu kudashukwa n'abasabirizi kuko gusabiriza bishobora gukurura ibindi byaha nko kwiba no gukoresha abana, abasaza ndetse n'abiyemeje gushaka amafaranga mu buryo butemewe.

    Ati: 'Abasabirizi benshi ni abariganya, baza muri Ramazani kuri viza yo gusura bakaza kuzenguruka imisigiti. Ntimukabagirire impuhwe, ahubwo muge mutanga ubufasha bwanyu cyangwa amafaranga mu miryango y'abagiraneza mu gihugu.'

    Abaturage kandi baburiwe kwirinda gusabiriza ku mbuga nkoranyambaga. Ati: 'Abantu bagomba kwitonda igihe bakiriye ubutumwa cyangwa inyandiko ku mbuga nkoranyambaga zerekeye abakene bakeneye ubufasha kuko ibyinshi atari ukuri.'

    Mu rwego rwo kurwanya gusabiriza muri Ramazani, abapolisi bagabanyijwe mu mijyi no mu turere dutandukanye hashingiwe ku hazwiho kugira abasabirizi benshi. yataye muri yombi umusabirizi wari wigize nk'umuntu wacitse akaguru yahishe amafaranga yo muri iki gihugu angana n'ibihumbi 300, ni ukuvuga arenga miliyo 89 z'amanyarwanda yayahishe mu nsimburangingo ya ruhurika.

    Ikinyamakuru Gulf News kivuga ko uyu mugabo winjiye muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu afite viza yo gusura, yafatiwe aho yasabiraga imfashanyo hafi y'imisigiti ndetse no mu duce dutuwemo n'abantu benshi, ahita yoherezwa mu bushinjacyaha bwa Dubai.

    Ku wa Kane, Polisi ya Dubai yihanangirije abaturage kudashukwa n'abasabirizi bakoresha amayeri atandukanye yo kubatera impuhwe.

    Mu yindi mijyi, abapolisi bafashe abasabiriza batatu umwe bamufatanye asaga miliyoni 21, undi afatanwa arenga gato miliyoni 13, mu gihe undi na we bamusanganye akabakaba miliyoni 14.

    Polisi kandi yahamagawe n'umugore wo muri Asia winjiye muri iki gihugu akoresheje viza y'ukwezi kumwe, avuga ko yibwe asaga miliyoni 30 z'amanyarwanda.

    Nk'uko ikinyamakuru Gulf News kibitangaza, iperereza ryerekanye ko uyu mugore yakiriye aya mafaranga asabiriza,

    Burigadiye Jenerali Saeed Suhail Al Ayali, Umuyobozi wungirije w'ishami rusange rishinzwe kurwanya ubugizi bwa nabi, mu kiganiro n'abanyamakuru ku cyicaro gikuru cya polisi cya Dubai, yavuze ko bahangayikishijwe n'ikibazo cy'abanyamahanga bo muri UAE barimo kwishora mu gusabiriza ngo babeho.

    Ati: 'Abasabirizi bagera kuri 90 ku ijana bafashwe ni abashyitsi kandi baza muri Ramadhan kugira ngo babone amafaranga yoroshye kuko bazi ko UAE ari igihugu gikize kandi abantu hano bahora bifuza gufasha. Dufite itsinda ry'abapolisi bashinzwe guhashya abasabiriza.'

    Al Ayali, yashimangiye ko gusabiriza ari ibintu birwanya umuco w'iterambere bikamunga sosiyete kandi ubusanzwe bizamuka mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

    Yasabye abantu kudashukwa n'abasabirizi kuko gusabiriza bishobora gukurura ibindi byaha nko kwiba no gukoresha abana, abasaza ndetse n'abiyemeje gushaka amafaranga mu buryo butemewe.

    Ati: 'Abasabirizi benshi ni abariganya, baza muri Ramazani kuri viza yo gusura bakaza kuzenguruka imisigiti. Ntimukabagirire impuhwe, ahubwo muge mutanga ubufasha bwanyu cyangwa amafaranga mu miryango y'abagiraneza mu gihugu.'

    Abaturage kandi baburiwe kwirinda gusabiriza ku mbuga nkoranyambaga. Ati: 'Abantu bagomba kwitonda igihe bakiriye ubutumwa cyangwa inyandiko ku mbuga nkoranyambaga zerekeye abakene bakeneye ubufasha kuko ibyinshi atari ukuri.'

    Mu rwego rwo kurwanya gusabiriza muri Ramazani, abapolisi bagabanyijwe mu mijyi no mu turere dutandukanye hashingiwe ku hazwiho kugira abasabirizi benshi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dubai-uwasabirizaga-yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-gusanganwa-miliyoni-89

  • Robin Van Persie yagaragaje ikibazo cyatumye Arsenal idatwara shampiyona mu myaka ya nyuma ya Wenger #rwanda #RwOT

    Umuholandi Robin van Persie wahoze akinira Arsenal ngo yabwiye mugenzi we bakinanaga ko ubwo yayivagamo akerekeza muri Manchester United mu mwaka wa 2012,yasanze imyitozo yabo itandukanye cyane.

    Patrice Evra yahishuye ko Robin van Persie yamubwiye ko yatunguwe n'imyitozo yasanze muri Man United kuko ngo yari hejuru cyane y'iya Arsenal yari amazemo imyaka isaga umunani.

    Rutahizamu Van Persie yerekeje muri United aguzwe akayabo ka miliyoni 22.5 z'amapawundi mu mpeshyi ya 2012 nyuma yo kunanirwa gutwara igikombe cya shampiyona mu myaka umunani yari ayimazemo.

    Evra yabwiye Vibe with Five,ko yibuka ukuntu Van Persie yamubwiye ko bagenzi be bakinanaga muri Arsenal nta bwitange bari bafite.

    Evra yagize ati: “Robin, yarambwiye ati: 'Patrice, sinigeze mbona abantu babigize umwuga gutya.Bitoza ukuntu mwitoza iyo muri mu myitozo'.

    'Yavuga ukuntu twarangizaga imyitozo, abantu bose bakajya muri Gym. Mbere yo kwitoza muri gym, na nyuma yo kwitoza muri Gym. “

    “Niyo mpamvu yavuze ati:”Ubwo nakinaga muri Arsenal, nabaga nkiri mu kibuga nkabona abana bafashe imodoka zihindura bagiye Harrods cyangwa ahandi hose. “

    Van Persie yari we rutahizamu mwiza wa Arsenal icyo gihe kuko yatsinze ibitego 132 mu mikino 278 yakinnye.

    Nyuma yo gutsinda ibitego 30 mu mwaka w'imikino 2011-12 akarusha abandi ba rutahizamu bose bari bahanganye,Arsenal yarangije ku mwanya wa gatatu irushwa amanota 19 na Manchester City.

    Kubera imyitwarire ya Arsenal,uyu yahisemo kwerekeza muri Man United gushaka igikombe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/robin-van-persie-yagaragaje-ikibazo-cyatumye-arsenal-idatwara-shampiyona-mu

  • U Rwanda ku mwanya wa mbere k'urutonde rw'ibihugu 10 muri Afurika bifite abakobwa beza[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku mugabane wa Afurika hari ibihugu bizwiho kuba bifite abakobwa beza kurusha abandi, gusa ikiza ku mwanya wa mbere mu bihugu 10 biyoboye ibindi kiraza kugutungura kuko utakekaga ko cyaza kuri uwo mwanya.

    Dore uko ikinyamakuru cyitwa howafrica cyakoze urutonde rw'ibihugu 10 bifite abakobwa beza muri Afrika.
    10.Tanzaniya

    Tanzaniya ni igihugu cyizwiho kugira abakobwa beza muri Afurika kandi bazi kwiyitaho ku buryo umubiri wabo uhora usa neza kandi bakamenya gukurura ababareba

    9.Kenya
    Abakobwa n'abagore bo muri Kenya nabo baza mu bakobwa n'abagore beza muri Afurika bakaba bazwiho gukunda nyabyo, kubana n'abandi neza no gukunda umurimo.

    8. Ghana

    7.Nigeria
    Nigeria iza ku mwanya wa karindwi gusa bikunze kuvugwa ko abagore n'abakobwa baho bashakira ubwiza mu birungo( maquillage) ariko bakamenya kubyisiga neza ku buryo bibabera wabareba ukabona babaye beza.


    6.Afurika y'epfo
    Afurika y'epfo nayo iri mu biguhu bigira bagore n'abakobwa beza muri Afurika nubwo ari igihugu gituwemo n'abantu b'amoko atandukanye barimo abazungu n'abirabura.


    5.Angola
    Angola nayo iri mu biguhu bifite abakobwa beza bazwiho kuba bafite uruhu rujya gusa nka shokola, uruhu rukunda kwifuzwa na benshi kuko rugaragara neza.


    4.Cape Vert

    Ikirwa cya cape Vert naho haba abakobwa beza n'ubwo hadatuwe cyane. Abakobwa n'abagore baho nabo bazwiho kugira uruhu rwiza rwa shokora.
    3.Ethiopia
    Ethiopia nayo izwiho kugira bakobwa beza kandi bafite igihagararo bakanatera neza.


    2.Somalia
    Igihugu cya Somalia nacyo kigira abakobwa beza bateye neza kandi bafite uruhu rwiza rutemba itoto.


    1.Rwanda
    Bikunzwe kuvugwa ko mu Rwanda haba abakobwa n'abagore beza abantu benshi bakabigira impaka nyamara n'ibinyamakuru byo hanze bikora ubushakashatsi bikemeza ko koko mu Rwanda ari iwabo w'abakobwa beza n'abahungu beza bityo bagashyirwa ku mwanya wa mbere muri Afrika.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/u-rwanda-ku-mwanya-wa-mbere-k-urutonde-rw-ibihugu-10-muri-afurika-bifite-70072

  • Umunyamakuru yituye hasi ari mu kiganiro bitera impuenge abakunzi be #rwanda #RwOT

    Umunyamakurukazi yaguye igihumure ari gusoma amakuru imbonankubone kuri TV mu gihugu cya Colombia.

    Madamu Elianis Garrido w'imyaka 35,ukora ikiganiro kuri TV yo muri Colombia cyitwa Lo Sé Todo yaguye hasi bitunguranye ari live.

    Mu mashusho yagiye hanze, uyu mukobwa usanzwe ari n'umunyamideli n'umukinnyi wa filimi,yagaragaye atitira ku gatebe yari yicayeho hafi y'undi munyamakuru mugenzi we Ariel Osorio.

    Yagaragaye ko ufite ikibazo,mbere yo gushyira ikiganza cye ku munwa,hanyuma yikubita hasi bagenzi be barwana no kujya kumutabara.Ibi byabaye kuwa 16 Werurwe.

    Madamu Osorio yahise ahaguruka asaba ko abafata amashusho bashyiraho amatangazo akajya kureba uwo bakorana.

    Uyu munyamakuru yahise ajyanwa kwa muganga ndetse uyu Osorio yabwiye abari babakurikiye ko mugenzi we yagize ibibazo byo guhumeka.

    Uyu yahise abwira nyina wa Garrido,yagize ati “Ibintu byose bimeze neza,Eli ameze neza.Yakorewe ubutabazi ubu ameze neza,ntugire ikibazo.Araguhamagara vuba kandi turakubwira uko Eli ameze.”

    Uyu nyuma yaje kubwira abasaga miliyoni 6 kuri Instagram ko ameze neza ndetse n'ibinyamakuru byemeje ko uyu mugore ameze neza.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umunyamakuru-yituye-hasi-ari-mu-kiganiro-bitera-impuenge-abakunzi-be

  • FERWAFA yatanze abagabo nyuma yaho Benin isu… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, nibwo u Rwanda rwakoze imyitozo ya nyuma ibanziriza umukino bafitanye n’ikipe y’igihugu ya Benin kuri Stade de l’amitié Général Mathieu Kérékou. Umukino w’u Rwanda na Benin uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatatu ku isaha ya saa 17:00, ndetse ari nazo Amavubi yagombaga gukoreraho imyitozo ya nyuma.

    Amategeko avuga ko ko ikipe yasuye ariyo ikorera imyitozo ya nyuma ku kibuga kizaberaho umukino, ndetse iyo myitozo ikaba ku isaha n’ubundi umukino uzaberaho.

    Nk’ibisanzwe u Rwanda rwagiye ku myitozo bisanzwe, ndetse baritegura batangira imyitozo. U Rwanda rwagombaga gukoresha iki kibuga iminota 120, gusa ku munota wa 45, Benin yatangiye kuhira ikibuga idasabye uburenganzira U Rwanda rwari rurimo gukoresha ikibuga, abakinnyi bajya kumva bumva amazi abari hejuru ndetse imyitozo ihagarara ku gihe kitateganyijwe.

    Twashatse kubaza FERWAFA umwanzuro yafashe kuri ibi bikorwa bigambanira umukino, Jules Karangwa uri kumwe n’ikipe y’igihugu atubwira ko nta kirego batanze ahubwo bamenyesheje ubuyobozi bushinzwe uyu mukino. Yagize ati “Ubundi uko protocol ibiteganya ikintu cyose kibaye mbere cyangwa nyuma cyagira impinduka ku mukino, mukimenyesha Commissioner w’umukino. Ntitwatanga ikirego tutabanje kubimucishaho, kandi twabikoze.”

    Amavubi ari mu bihe bigoye nyuma y'aho Benin ibasohoye mu kibuga binyuranyije n’amategeko, haciyemo amasaha 4 gusa CAF nayo ihita ivuga ko u Rwanda rutazakirira Benin i Huye kuko nta Hotel iri ku rwego rwo kwakira iyi kipe ihari.

    Abakinnyi batunguwe no kubona ikibuga kizamuwemo amazi, kandi barimo kugikoresha.

    Iraguha Hadji yabanje kubereka ko ibyo bari gukora ntacyo bivuze
    Abakinnyi amazi yaje kubaganza kandi bagifite inyota y’imyitozo 

    Abakinnyi bageze aho bigira ahagana mu izamu batangira gushota mu izamu ariko nabyo ntibyatinze 

    Byanze amazi akomeza kuba menshi birangira abakinnyi b’u Rwanda basohotse mu kibuga imburagihe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127316/ferwafa-yatanze-abagabo-nyuma-yaho-benin-isutse-amazi-ku-bakinnyi-bahagarariye-miliyoni-za-127316.html

  • Donald Trump yatawe muri yombi (…) #RwOT #Rwanda

    Ibi bikomejwe kw’itega any time soon ko uyu muyobozi wahoze ayobora amerika akaba yarashinjwe gukorana na Vladimir Putin ashobora gutabwa muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kutamenyekanisha amafaranga yahaye Umukinyi wa prono Ngo atamwandagaza , nubwo byarangiye n ubundi abikoze.

    Iyi nkuru turacyayikurikirana

  • Umuraperi Bad Bunny ari kwishyuzwa miliyoni 40$ n'uwahoze ari umukunzi we #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa mu kirego yatanze mu rukiko rw' i Porto Rico, yavuze ko amajwi ye yashyizwe mu ndirimbo ebyiri z'uyu muhanzi atabimuhereye uburenganzira.

    Indirimbo ya mbere yakoreshejwemo ijwi ry'uyu mukobwa ni 'Pa Ti' imaze kurebwa na miliyoni 358 kuri YouTube na miliyoni 235 kuri Spotify.

    Indi ndirimbo yumvikanamo ijwi rya Carliz De La Cruz Hernández ni 'Dos Mil 16' imaze kurebwa n'abantu basaga miliyoni 63 kuri YouTube na miliyoni 280 kuri Spotify.

    Uyu mukobwa mu kirego yatanze, yavuze ko izi ndirimbo zakoreshejwe mu bitaramo uyu muhanzi, mu nkuru zamamaza, kuri radiyo na televiziyo akishyurwa ariko uyu mukobwa we ntagire icyo abona.


    Aba bombi batangiye gukundana muri 2015 mu gihe urukundo rwari ruryoshye Bad Bunny yasabye umukunzi we ko yamukorera akantu ko gushira mu bihangano bye umukobwa yifata amajwi agira ati”'Bad Bunny, baby' (Bad Bunny mukundwa) ari nayo yifashishijwe mu ndirimbo zavuzwe haruguru.

    Muri 2017 umubano wabo watangiye kuzamo agatotsi cyane ko ari nabwo washyizweho iherezo nyuma Bad Bunny na Rimas Entertainment bakorana basabye uyu mukobwa ko bagirana ibiganiro bakanamwishyura kugira ngo bakomeze gukoreshwa ayo majwi mu bihangano bye gusa uyu mukobwa ntiyabikozwa kuko avuga ko bimubangamiye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-bad-bunny-ari-kwishyuzwa-miliyoni-40-n-uwahoze-ari-umukunzi-we

  • Ferwafa yateye utwatsi umwanzuro wa CAF isaba u rwanda kwakirira benin iwayo #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, ryatangaje ko ryamaze kwandikira CAF risaba impinduka ku mukino u Rwanda rufitanye na Benin tariki 27 Werurwe 2023.

    Uyu mukino CAF yari yatangaje ko u Rwanda ruzawakirira muri Benin aho kuba I Huye nkuko byari bimaze iminsi bizwi.

    Umwanzuro w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika CAF, wamenyakanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, ubwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda yari isoje imyitozo itegura umukino ifitanye na Benin kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe.

     Uyu ukaba ari umukino umwe muri ibiri igomba guhuza ibi bihugu byombi, mu rwego rwo gushaka itike yerekeza muri Côte d'Ivoire mu gikombe cya Afurica cya 2024.

    Ferwafa yabwiye CAf ko itakwemera kwakirira Benin iwayo nk'uko Habyarimana Marcel, visi perezida wa Ferwafa yabitangarije itangazamakuru rya Flash.

    Yagize ati 'Ibaruwa ya CAF idusaba kwakirira Benin iwayo twayibonye ariko natwe twabandikiye tubibutsa ibyo itegeko rivuga. Turategereza icyo CAF izadusubiza kuko nitwe dushaka ikibuga twakiniraho, mu gihe ibibuga dusanzwe dufite bitaruzuza ibisabwa.'

    Uyu mwanzuro wa CAF wabaye nk'utungurana, kubera ko nta kwezi kwari gushize CAF isohoye urutonde rw'ama Stade yemerewe kuzakira imikino y'amajonjora y'igikombe cya Afurika.

    Urwo rutonde rwari rwagaragaje ko na Stade ya Huye iri muzujuje ibisabwa, kugira ngo zibereho imikino yo kuri urwo rwego.

    Peter Uwiringiyimana

    The post <strong>Ferwafa yateye utwatsi umwanzuro wa CAF isaba u rwanda kwakirira benin iwayo</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/22/ferwafa-yateye-utwatsi-umwanzuro-wa-caf-isaba-u-rwanda-kwakirira-benin-iwayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ferwafa-yateye-utwatsi-umwanzuro-wa-caf-isaba-u-rwanda-kwakirira-benin-iwayo

  • U Rwanda rugiye kugusha imvura idasanzwe irimo n'inkuba – #rwanda #RwOT

    Ni iteganyagihe ry'iminsi 10 ryasohowe kuri uyu wa Mbere, rigaragaza ko hazagwa imvura iri hagati ya milimetero 30 na 180, ikazaba iri hejuru y'impuzandengo y'imvura igwa muri iki gice.

    Ni iteganyagihe ry'igice cya gatatu cy'ukwezi kwa Werurwe 2023, ni ukuvuga kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 31.

    Meteo Rwanda yakomeje iti “Ingano y'imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y'ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa mu gihugu. Ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri iki gice kiri hagati ya milimetero 30 na 100.”

    “Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba, ikazaturuka ku miyaga ituruka mu burasirazuba bwa Afurika igana mu karere u Rwanda ruherereyemo.”

    Iyi miyaga idasanzwe imara igihe gito kiri hagati y'icyumweru n'ibyumweru bibiri, izana ibicu biremereye bitanga imvura iruta isanzwe igwa, n'igabanuka ry'ubushyuhe.

    Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y'iminsi ine n'iminsi umunani henshi mu gihugu.

    Meteo Rwanda yakomeje iti “Bitewe n'imvura nyinshi yaguye mu gice cya kabiri, ubutaka bukaba bwaramaze gusoma ndetse n'amazi mu migezi akaba yariyongereye, imvura iteganyijwe ishobora guteza ibiza bituruka ku kwiyongera kw'amazi y'imvura mu butaka ndetse no mu migezi.”

    “Ibiza biteganyijwe birimo isuri n'inkangu ahantu hahanamye hatarwanyijwe isuri n'imyuzure hafi y'imigezi no mu bishanga. Abahinzi bagirwa inama yo gukoresha neza amazi y'imvura iteganyijwe mu mirimo yabo y'igihembwe cy'ihinga, ariko banita cyane ku bikorwa byo kurwanya isuri n'imyuzure.”

    Meteo Rwanda kandi ivuga ko hateganyijwe ibihu ndetse no kunyerera kw'imihanda y'itaka, bishobora kubangamira imigendekere myiza mu mihanda.

    Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 180 niyo nyinshi iteganyijwe mu bice by'uburasirazuba n'amajyaruguru y'uturere twa Rusizi na Rubavu, ibice byinshi by'akarere ka Nyamasheke no mu burengerazuba bw'uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Nyabihu na Musanze.

    Mu bice bisigaye by'Intara y'Iburengerazuba, Amajyaruguru uretse mu majyepfo y'akarere ka Gicumbi niby'Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe no mu bice bicye by'uturere twa Huye na Muhanga, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 120 na 150.

    Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60 ni yo nke iteganyijwe mu burasirazuba bw'Intara y'Iburasirazuba no mu majyepfo y'akarere ka Bugesera.

    Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 120.

    Mu gice cya gatatu cya Werurwe 2023 kandi hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi mu Rwanda buzaba buri hagati ya dogere celcius 18 na 28.

    Ibice by'Umujyi wa Kigali, Amayaga, ikibaya cya Bugarama, uturere twa Ngoma, Nyagatare, Rwamagana no mu Karere ka Bugesera hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.

    Ibice bimwe by’u Rwanda bigiye kugusha imvura nyinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kugusha-imvura-idasanzwe-irimo-n-inkuba