Blog

  • Umukinnyi wa Filime wakunzwe na benshi Paul Grant yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Amakuru ahari avuga ko Ku wa Kane tariki 16 Werurwe Grant yasanzwe hafi ya gariyamoshi i Londres yaguye, ahita ajyanwa kwa muganga.

    Ikinyamakuru Sky news kivuga vuga ko Grant wari waguye muri koma yaje kwitaba Imana nk'uko byatangajwe n'umukobwa we, Sophie Jayne Grant.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana ikihishe inyuma y'urupfu rwa Grant usize abana batatu n'abuzukuru.

    Paul Grant yavutse tariki 3 Gashyantare 1967 mu Bwongereza. Yamenyekanye cyane muri sinema kubera indeshyo ye ya metero imwe na santimetero 32.

    Paul Grant yagaragaye muri filime zakunzwe nka 'Harry Potter', 'Star wars' yahuriyemo na Liam Neeson, 'Goblin Corps' n'izindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umukinnyi-wa-filime-wakunzwe-na-benshi-paul-grant-yitabye-imana

  • Bwa mbere Perezida Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano u Rwanda rufitanye n'Ubwongereza #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro umukuru w'igihugu cya RD Congo yagiranye yagiranye n'Ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza, yavuze ko iki gihugu kirimo 'kwima amaso' ibibera mu gihugu cye, kigahitamo guceceka.

    Yakomeje ati 'Bisa n'aho aya masezerano afite agaciro kanini ku Bwongereza kurusha gushyigikira amahoro n'umutekano muri RDC.'

    Ku rundi ruhande, Braverman yagaragaje ko ibikorwa bimwe byo kwibasira u Rwanda bishingiye ku bintu bidafatika.

    Iyi mvugo yo gushaka kwikoma u Rwanda no kurusabira ibihano, iheruka guturwa na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu ruzinduko aherukamo i Kinshasa.
    Yeruriye Tshisekedi ko adashobora gushyigikira ibiganiro byagarura amahoro, ku rundi ruhande ngo ashyire imbere ibihano ku Rwanda.

    Muri make, yagaragaje ko Leta ya Congo itari shyashya mu bibazo irimo, aho M23 ari umwe mu mitwe isaga 130 yitwaje intwaro iri mu gihugu. Byongeye irwana isaba Leta kubahiriza amasezerano yose bagiranye.

    Icyo gihe Macron yagaragaje ko ubutegetsi bwa RDC bwananiwe guharanira ubusugire bw'igihugu mu gihe kirekire.

    Mu kiganiro na The Times kandi, Tshisekedi yanenze u Bwongereza ko bwakomeje gufasha Ukraine, ariko bugatererana igihugu cye.

    Ati 'Iyo amakimbirane abaye mu Burayi cyangwa mu bindi bihugu by'inshuti zabo, habaho kwegeranya imbaraga ku rwego rw'umuryango mpuzamahanga. Ariko iyo bibaye muri Afurika, umuryango mpuzamahanga uryumaho. Ugenda ubona ugutakarizwa icyizere cy'umuryango mpuzamahaga, tukisanga mu biganza by'u Burusiya.'

    Ni ibintu Tshisekedi avuga ko bigaragaza ukudafata ibintu mu buryo bumwe ku ruhande rw'u Bwongereza, hagati ya RDC na Ukraine.

    Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe iterambere na Afurika, mu cyumweru gishize yari i Goma muri RDC, aho atangije umushinga uzafasha mu burezi bw'abana 60.000, mu Ntara ya Kasai.

    Ni urugendo rwanaganiriwemo ku bibazo by'umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

    Tshisekedi yigeze kuvuga ko azashyigikira Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bwa Kagame, mu kumusubiza Perezida Paul Kagame avuga ko 'yabifashe nko kwikinira', gusa avuga ko ategereje ko azabishobora.

    U Rwanda rushinja Congo kurugira urwitwazo mu bibazo biyireba, ndetse no gufasha umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/bwa-mbere-perezida-tshisekedi-yagize-icyo-avuga-ku-masezerano-u-rwanda

  • Umuhate watumye Umuziranenge ashinga ikigo gikora 'cotex' zimeswa (Video) – #rwanda #RwOT

    Ku mwana w'umukobwa n'umugore ujya mu mihango buri kwezi we byo ni akarusho, kuko akenera ibikoresho by'isuku yifashisha mu bihe bye.

    Ubushakashatsi bwakozwe na Banki y'Isi bwagaragaje ko nibura abakobwa miliyoni 500 ku Isi, batabasha kubona ibikoresho by'isuku mu gihe bari mu gihe cy'imihango.

    Mu Rwanda, ababasha kugura cotex bayibona ku mafaranga ari hagati 1000 Frw na 1500 Frw bitewe n'ubwoko bwazo.

    Kubura ubushobozi kuri bamwe nibyo byahaye Umuziranenge Blandine yo gukora 'Kosmo pads', cotex zishobora gukoreshwa igihe kinini, ku buryo bigabanya amafaranga umuntu yatangaga azigura buri kwezi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhate-watumye-umuziranenge-ashinga-ikigo-gikora-cotex-zimeswa-video

  • Abadepite basabye ko ikiruhuko cy'umugore wabyaye kigirwa amezi atandatu – #rwanda #RwOT

    Ni ibitekerezo byatanzwe n'Abadepite bagize Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage ku wa Mbere tariki 21 Werurwe 2023, ubwo batangiraga gusuzuma umushinga w'itegeko rihindura itegeko rigenga umurimo.

    Ni umushinga w'itegeko rihindura itegeko ry'umurimo mu Rwanda ryo mu 2018, harimo no kwemeza ingingo zijyanye n'impinduka ku masaha y'akazi n'ikiruhuko muri rusange.

    Ubusanzwe itegeko ry' umurimo riteganya ikiruhuko cy'ibyumweru 12 gusa ku mukozi w'umugore wabyaye mu gihe umugabo rimuteganyiriza iminsi ine gusa.

    Abadepite bagaragaje ko impamvu bifuza ko hongerwa igihe cy'ikiruhuko ari mu rwego rwo kongera umwanya ababyeyi bamarana n'umwana hagamijwe kwita ku muryango uburere n'uburezi bw' umwana.

    Depite Frank Habineza ati 'Niba bishoboka muri iryo teka, icyo gihe nacyo cyakongerwa nibura kikaba amezi atandatu ariko nanone no ku mugabo, ubusanzwe mu itegeko hari harimo iminsi ine umubyeyi akibyara.'

    Depite Manirarora Annoncée yagize ati'Mu by'ukuri iriya minsi ine ni mike cyane. Nk'umudamu wagize ingorane akabyara umwana udashyitse, ya minsi ine umugabo ni we umwitaho ariko kwa muganga iyo bafashe icyemezo cyo gusaba umubyeyi kuguma aho kubera nyine uko babona ubuzima bwe, uwo umugabo ntabona uko akurikirana bwa buzima bw'umubyeyi n'umwana.'

    Perezida wa Komisiyo y'Imibereho myiza mu mutwe w'abadepite, Uwamariya Odette ashimangira ko izi ngingo zisaba ibiganiro byimbitse.

    Depite Uwamariya agaragaza ko ibizagenderwaho bizashingira ku nyungu umuturage abifitemo muri rusange.

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan avuga ko ibi bitekerezo bizakomeza kuganirwaho n'izindi nzego bireba zirimo izifite mu nshingano ubwiteganyirize.

    Ati 'Natwe twifuza ko ibi byahinduka ariko uyu munsi ntabwo aribyo twazanye. Twumva ko uko tuzagenda dutera imbere ushyira imbaraga mu kwizigamira no kwiteganyiriza tuzahindura rwose iriya minsi tuyongere haba ku bagabo no ku bagore.'

    Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'umurimo itanga inama ko cyakongerwa vuba cyangwa bitinze byanajyanishwa n'ubukangurambaga bugamije koko gutuma umubyeyi w'umugabo akoresha ibikwiye iki kiruhuko, aho kugikoresha nk'ikiruhuko cyo kwishimira ko yabyaye gusa ahubwo akagikoresha yita ku ruhinja na nyina.

    Abadepite bagaragaje ko ikiruhuko cy’umugore wabyaye cyagirwa amezi atandatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-basabye-ko-ikiruhuko-cy-umugore-wabyaye-kigirwa-amezi-atandatu

  • Abagan ibitaro bya leta barinubira serivisi bahabwa #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage bagana amavuriro ya leta, baravuga ko babangamiwe na serivisi mbi bahabwa kwa muganga, aho usanga abaganga bibereye kuri telefone abandi bibereye mu biganiro byabo, kandi hari abarwayi babuze ababakira.

    Ibi ngo byatumye bamwe bafata icyemezo cyo kujya bivuriza mu mavuriro yigenga(Privé) kuko ariho bitabwaho .

    Umwe mu barwayi itangazamakuru rya Flash ryasanze ku bitaro bya muhima, avuga ko ku itariki 13 Werurwe 2023, yakoze impanuka azanwa ku bitaro bya Muhima, aho guhabwa ubutabazi bwibanze abwirwa ko atavurwa adafite amafaranga y'ubwishyu.

     Yatashye mu rugo ajya gushaka amafaranga aho ayaboneye agarutse abwirwa ko igisebe cye yagitindanye, bityo ko badafite ubushobozi bwo kumuvura ko bamuha taransiferi (transfer) akajya ahandi.

     Aha niho ahera asaba ko aho bibaye ngonbwa bajya batanga ubutabazi bw'ibanze bagatabara ubuzima bw'umuntu akishyuzwa amafaranga nyuma ariko nibura yavuwe.

    Ati 'Ndataha ndicara nshaka aho nzakura amafaranga nyine biranshanga ndayabura, ubwo naje gushakisha munshuti hirya no hino amafaranga ndayabona ndaza ndishyura, maze kwishyura dogiteri arambwira ngo igisebe naragitindanye birasaba ko bampa 'transfe'r nkajya ahandi.'

    Uyu kimwe n'abandi bagana amavuriro ya Leta bakomeza bavuga ko bakirwa nabi ndetse bakanabwirwa nabi n'abaganga.

    Ibi ngo byatumye bahitamo kujya bivuza mu mavuriro yigenga kuko ariho bitabwaho.

    Umwe ati 'Kuri ibi bitaro bya muhima ujyayo umeze nabi, aho kugira ngo muganga akuvure akifatira telefone akireberamo, ugasanga niba wahageze saa moya akwakiriye saa yine, kandi waje urembye akaba ari nayo mpamvu umuntu ahitamo kutivuriza kuri mutuelle, nivuriza muri privé(ibitaro byigenga), nonese kugera ahantu mu gitondo bakakwakira saa sita ntiwashobora ukajya muri privé ugatanga bitanu(5000Frw) bakaguha imiti ukitahira.'

    Undi ati 'Njye barantindanye umwana agiye kundembana. umwana mujyana muri privé usanga nyine ari igihombo byangizeho numva birambabaje, cyane kubu nka muutuellr nshobora kumara umwaka ntayivurijeho, kuko usanga kwa muganga ntacyo bagufasha.'

    Mugenzi we ati 'Nari nagiye mu gitondo mpava saa cyenda, urumva ko ari ikibazo rwose.'

    Aba baturage barasaba inzego zibishinzwe kubafasha gukosora iki kibazo cyo kutakira neza abagana amavuriro ya Leta.

    Umwe ati 'Rwose batwingingire abaganga niba bageze mu kazi telefone zabo bazibike babanze batwakire, nibabona baturangije bakoreshe telefone zabo.'

    Undi ati 'Ikintu bagomba gukosora ni uko nta muryango ugomba kujya ufungwa , niba umwe agiye muri pause(ikiruhuko) undi ahasigare.'

    Mugenzi we ati 'Nibadufashe bongere abaganga.'

    Umuyobozi w'ibitaro bya muhima, Dr Steven Mugisha, asobanura ko ubucye bw'abaganga kandi bakira abarwayi benshi, aribyo bitera iki kibazo cyo kwakirwa nabi ariko akaba yizeza ababagana ko vuba bidatinze iki kibazo kiraba cyabonewe umuti.

    Ati 'Mu bigo by'ubuvuzi mu gihugu  hirya no hino, umubare w'abaganga ntuhagije, kandi twita ku barwayi benshi bituma babandi twitaho batabasha guhabwa serivisi inoze, Cyiri mu bibazo bikomeye cyane ndetse na Minisante ishyize imbere. Twizera ko mu ntangiro z'ukwezi kwa kane, Minisante ifite gahunda yo kongera umubare w'abakozi bakora kwa muganga, kugira ngo bahaze serivisi abaza batugana bahabwa, ni ikibazo ariko gifitiwe umuti mu gihe cya vuba turizera ko kiza gukemuka.'

    Ni kenshi hirya no hino mu gihugu abaturage bagaragaza ikibazo cy'uko bahabwa  serivise mbi mu mavuriro ya Leta, iki kibazo kandi cyagarutsweho mu myanzuro y'inama y'umushyikirano, aho byanzuwe ko hakwiye kuvugururwa serivisi z'ubuvuzi no kwakira neza abagana amavuriro.

    Eminente Umugwaneza

    The post <strong>Abagan ibitaro bya leta barinubira serivisi bahabwa</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/22/abagan-ibitaro-bya-leta-barinubira-serivisi-bahabwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagan-ibitaro-bya-leta-barinubira-serivisi-bahabwa

  • Abarimo Marina, Bushali na Mr Kagame bagiye g… – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Musanze ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y'Amajyaruguru kashyizweho n'Itegeko Nᵒ 29/2005 ryo kuwa 23 Ukuboza 2005, rishyiraho kandi rigenga Inzego z'Imitegekere y'Igihugu. 

    Akarere ka Musanze gakomoka ku cyahoze ari Umujyi wa Ruhengeri, Akarere ka Mutobo, Akarere ka Kinigi, Imirenge 14 y'icyahoze ari Akarere ka Bugarura n'Imirenge 3 y'icyahoze ari Akarere ka Bukamba.

    Ni kamwe mu turere twabereyemo ibitaramo by'umuziki bikomeye nka Primus Guma Guma Super Stars n'ibindi, ndetse haberaga ijonjora rya Nyampinga w'u Rwanda.

    Ni akarere kazwi cyane mu Rwanda, ahanini binaturutse ku kuba ari yo nzira ba mukerarugendo bifashisha basura ibyiza bitatse u Rwanda n'ibindi.

    Kuri ubu uruganda rwa Skol ruratangaza ko rukomeje ibitaramo bizagera mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda bizwi nka 'Nyega Nyega', hagamijwe kumenyekanisha ikinyobwa cya Skol Lager.

    Ibi bitaramo bizabera mu Mujyi wa Musanze ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 no ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023, guhera saa cyenda z'amanywa kuri sitade Ubworoherane.

    Byatumiwemo Orchestre Impala, umuhanzikazi Marina, Bushali, Papa Cyangwe ndetse na Mr Kagame.

    Ibi bitaramo bigiye kubera i Musanze, nyuma y'uko aba bahanzi batanze ibyishimo ku baturage bo mu Karere ka Muhanga mu byumweru bibiri bishize.

    Mu baririmbiye i Muhanga ntabwo Marina arimo kubera ko atari kuri gahunda. Yanditse kuri konti ya Instagram ateguza abafana be n'abakunzi be kutazacikwa n'iki gitaramo. Kwinjira muri ibi bitaramo, usabwa kugura Skol Lager 2 ku mafaranga 1000 Frw. 


    Ibitaramo bya SKOL bigiye gukomereza i Musanze nyuma yo kuva i Muhanga  


    Marina uzwi mu ndirimbo nka ‘Ni wowe’, ‘Ok’ yakoranye na Li John ategerejwe mu Karere ka Musanze  

    Impala nazo ziri mu bagiye kuririmbira i Musanze

    Umuririmbyi Munyanshoza Dieudonné wamenyekanye nka Mibirizi agiye kongera gutaramira abakunzi be 

    Joselyne, umwe mu bahanzikazi babarizwa muri Orchestre Impala-Ibyishimo byari byose kuri we ubwo bataramiraga i Muhanga mu bitaramo bya Skol

    Umuraperi Papa Cyangwe yifashishije indirimbo ze zakunzwe yacanye umucyo i Muhanga mu gitaramo giheruka

    Umuhanzi Mr Kagame, byageze aho yikura umwenda wo hejuru yari yambaye ubwo yari ku rubyiniro i Muhanga 

    Ibi bitaramo bigamije kumenyekanisha birushijeho inzoga ya Skol Lager 

    Bushali imbere y’abakunzi be mu Karere ka Muhanga  

    Ibi bitaramo bihuza abantu banyuranye, binyuze mu kubegereza ibinyobwa bya SKOL

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127315/abarimo-marina-bushali-na-mr-kagame-bagiye-gutaramira-i-musanze-mu-bitaramo-bya-skol-127315.html

  • U Rwanda rugiye kwakira amahugurwa y’abatoza… – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa akaba yari yateguwe n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa karate Shotokan (ISKF). Mu Rwanda aya mahugurwa yari yanitabiriwe n’uhagarariye iri shyirahamwe mu mu gihugu, Bwana Nduwamungu Sesiha Jean Vianney. Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa karate Shotokan kw’isi, (Chairman & ChiefInstructor International Shotokan Karate Federation) bwana Hiroyoshi Okizaki ufite Dan 9 muri uyu mukino, niwe watanze aya mahugura.

    Nduwamungu uhagarariye uyu mukino mu Rwanda yishimira ko yabashije kubona aya mahugurwa, kuko yatumye arushaho kuzamura ubumenye ku rwego mpuzamahanga. Ibi byanatumye abona icyemezo kimuhesha uburenganzira bwo kuba umutoza wa Karate Shotokan ku rwego mpuzamahanga, akaba ari nawe mutoza rukumbi u Rwanda rugize uri kuri uwo rwego.

    Nduwamungu ahanganye na Hiroyoshi mu mukino bakinnye nyuma y’amahugurwa 

    Nduwamundu kandi akaba yaranatsinze ikizamini kimuhesha Dan ya 5 muri uyu mukino, akavuga ko ibi ni iby'agaciro kuko bizatuma umubare w’abarimu muri uyu mukino wiyongera mu Rwanda, kuko kuzagirana ubufatanye mu guhugurana no kugira ubuvugizi mu mahanga.'

    Mu gusoza aya mahugurwa y’abarimu mu mukino wa karate Shotokan, Abayobozi b'uyu mukino ku rwego mpuzamahanga barangajwe imbere na Hiroyoshi Okazaki bemeje ko muri Kanama uyu mwaka, amahugurwa nk'aya azabera i kigali, akazanitabirwa n'umwe mu barimu bakomeye cyane mu mukino wa Karate Shotokan Denis Hoode. Uyu akaba amaze gusura u Rwanda inshuro 2.

    Jean Vianney Nduwamundu Sesiha uhagarariye iri shyirahamwe rya karate Shotokan mu Rwanda, yemeza ko 'aya ni  amahirwe akomeye abakarateka bu Rwanda tubonye cyane ko cyari ikifuzo twari dufite, ibi bikazatuma umubare w’abarimu bafite ubumenyi kandi bemewe ku rwego mpuzamahanga wiyongera bityo bigatuma umukino karate Shotokan utera imbere.'

    Kanama uyu mwaka, u Rwanda ruzakira amahugurwa y’abatoza muri Karate Shotokan 

    Nduwamungu yatahukanye Dany ya 5 muri aya mahugurwa yaberaga muri Afurika Y’Epfo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127327/u-rwanda-rugiye-kwakira-amahugurwa-yabatoza-mpuzamahanga-mu-mukino-wa-karate-127327.html

  • 'Nta kumanika amaboko'-Raila Odinga yiyemeje guhangana na William Ruto akoresheje imyigaragambyo #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi Raila Odinga yatangaje ko imyigaragambyo yo kurwanya leta yatangiye ku wa mbere izakomeza buri wa mbere no ku wa kane guhera mu cyumweru gitaha.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Werurwe,mu kigo cya Jaramogi Oginga Odinga Foundation i Nairobi,Raila Odinga yavuze ko imyigaragambyo yabereye ejo i Nairobi no mu tundi turere tw'igihugu ko 'yatanze umusaruro cyane', ashimangira ko atazahagarara kugeza igihe Perezida William Ruto yumviye ibyo basaba.

    Bwana Odinga yashinje abapolisi kuba barateje akaduruvayo n'urugomo byagaragaye mu myigaragambyo, avuga ko yahitanye ubuzima bw'abantu babiri abandi benshi bagakomereka.

    Ati”Benshi mu bigaragambyaga barababajwe kandi byibura Abanyakenya babiri b'inzirakarengane bishwe n'abapolisi. Twihanganishije byimazeyo imiryango yabuze ababo kubera ubugome bwa polisi. Tuzafatanya n'iyo miryango gushakira ubutabera abo bakunda.”

    Yakomeje avuga ko abapolisi bagerageje kumuhitana we n'umuyobozi w'ishyaka rya Wiper Kalonzo Musyoka kuko bivugwa ko barashe ku modoka zabo.

    Odinga ati: “Habayeho kugerageza guhitana ubuzima bwa Raila Odinga na Kalonzo Musyoka. Imodoka zabo zararashwe ariko ku bw'amahirwe nta wakomeretse.”

    Yemeje ko azarega umuyobozi wa polisi ya Nairobi, Adamson Bungei,mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

    “Ni muri urwo rwego, twamaganye guceceka kwa IPOA na KNHCR kuba Ruto yarakoresheje nabi abapolisi. Tugiye kureba umuntu ku giti cye ndetse n'abapolisi bakoze ibinyuranyije n'Itegeko Nshinga. Kugeza ubu tugiye kurega Bwana Adamson Bungei ku giti cye.

    Odinga ati: “Tuzakurikirana ibi birego mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”

    Umuyobozi w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi yashimangiye ati: “Uru rugamba nibwo rutangiye gusa ntituzasubira inyuma. Ntabwo tuzaterwa ubwoba. Nta kumanika amaboko”.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/nta-kumanika-amaboko-raila-odinga-yiyemeje-guhangana-byeruye-na-william-ruto

  • Abishe umuraperi XXX Tentacion bahamijwe icyaha nyuma y'imyaka 5 yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro wafashwe Ku wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023 n'rukiko rwo muri Leta ya Florida rwahamije icyaha aba basore batatu barimo Michael Boatwright, Dedrick Williams na Trayvon Newsome cyo kwica barashe umuraperi XXX Tentacion muri Kamena 2018.

    Amakuru dukesha BBC avuga ko aba basore uko ari batatu bahamijwe ubwicanyi bwo ku rwego rwa mbere ndetse bashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

    Umwaka ushize nibwo hafunzwe Robert Allen wagize uruhare mu rupfu rw'uyu muraperi aza no gutanga ubuhamya kuri abo bagenzi be batatu hanaherewe ku mashusho yafashwe na camera zo ku muhanda zagarageje ko XXX Tentacion yibasiwe n'abasore babiri bamwambura igikapu cyari kirimo amafaranga bahita bamurasa.

    Tariki 18 Kamena 2018 ni bwo umuraperi XXX Tentacion yarashwe ku manywa y'ihangu mu mujyi wa Plantation wo muri Leta ya Florida.

    XXX Tentaction yakoze indirimbo zakunzwe a benshi zirimo Bad, Infinity ndetse n'izindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abishe-umuraperi-xxx-tentacion-bahamijwe-icyaha-nyuma-y-imyaka-5-yitabye-imana