Blog

  • Sena yatuwe uruhuri rw'ibibazo biri muri siporo mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Amashyirahamwe y'imikino itandukanye mu Rwanda, yatakambiye Sena y'u Rwanda ngo iyakorere ubuvugizi kuri guverinoma, kugira ngo uruhuri rw'ibibazo biri mu rwego rwa siporo mu Rwanda bibonerwe ibisubizo.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, Sena y'u Rwanda yari yatumije inama nyungurana bitekerezo ku ruhare rwa siporo mu guteza imbere urubyiruko.

    Ukurikije ishusho ry'imbogamizi ziri mu mashyirahamwe y'imikino mu Rwanda afatwa nka kizigenza imbere no hanze y'igihugu, biroroshye kwanzura ko icyuho kiri muri siporo y'u Rwanda mu byiciro byose gishingiye ku bikorwaremezo bikiri iyanga n'ibikoresho byafasha abakinnyi kuba abanyamwuga, bisaba ingengo y'imari y'umurengera.

    Nizeyimana Mugabo Olivier ni Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda(FERWAFA) naho Mureshyankwano Marie Rose ni senateri.

    Nizeyimana Mugabo Olivier yagize ati 'Ibikorwaremezo bidahagije ndetse n'ibihari hakaba hari uburyo tubona byakoreshwa neza cyangwa byabyazwa umusaruro kurenza uko bimeze.'

    Senateri Mureshyankwano we ati 'Noneho hari ikindi kibazo tugenda tubona cy'ahantu hahoze ibibazo cyangwa amasitade wenda atari yubatse yubakwaho ibindi bikorwaremezo, kandi ya masitade ntagire aho yimurirwa. Ibyo bikorwaremezo wenda nabyo biba bifite agaciro ndavuga nk'i Gatwaro hubatswe urwibutso rwa Karongi, ariko hakabaye harashatswe ahandi hakubakwa icyo kibuga'

    Uretse mu mupira w'amaguru ufatwa nka siporo ihatse izindi mu Rwanda n'izindi siporo zibarirwa muri 30 zizwi mu Rwanda kandi zihagarariwe, ibibazo bisa naho ari bimwe birimo ubuke bw'ibibuga, ibikoresho bidahagije kandi bihenze.

    Urugero ruto ni nko ku mukino wo gusiganwa ku magare kuri ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 5 muri Afurika rwarahoze ku wa 3, ariko uwo mukino ntukinwa mu mashuri kandi n'ibikoresho ukenera birahenze ku gipimo cy'aho umukinnyi umwe kugira ngo asiganwe yujuje ibisabwa, agomba kuba yatakajweho miliyoni 3 z'u Rwanda kandi ibikoresho by'igare n'ibibisimbura bikaba bigurwa muri za miliyoni nyinshi.

    Hari abagira uruhare mu iterambere rya siporo bahereye ku kurera abana bato, basabye sena y'u Rwanda kubakorera ubuvugizi kugira ngo ibikoresho bya siporo byinjizwa mu Rwanda bisonerwe imisoro, kandi bishyirirweho nkunganire  ndetse hahashyirwaho urwego ruhuriza hamwe ibikorwa bya siporo nk'uko bikorwa mu zindi nzego zo mu gihugu.

    Habimana Hamdan akuriye ihuriro ry'amarerero 200 y'abana bakina batozwa umupira w'amaguru mu Rwanda, mu gihe Kwisanga Janvier ayobora ikipe ya Impesa FC yo mu cyiciro cya kabiri muri ruhago.

    Kwisanga yagize ati 'Ikigaragara buri wese akora ibye n'undi agakora ibye, mu gihe twaba tubikora muri ubwo buryo tudahuza, tudafite icyerekezo kimwe, tuzahora buri munsi mu bibazo bidafite ibisubizo.'

    Habimana Hamdan we ati 'Nk'ubuvugizi mwadukorera nka sena muri guverinoma no muzindi nzego zibishinzwe, ni uko habaho nkunganire mu bikoresho bya siporo kugira ngo tworoherwe. Iyo misoro ibaye ivuyeho ndetse na leta ikagira uruhare mu gufasha abafite ubushake kugira ngo siporo ibe yatera imbere.'

    Minisiteri ya Siporo yemera ko ibibazo byose biri mu rwego rwa siporo bifite umuzi uturuka ku mikoro adahagije kuri leta, mu gutera inkunga amashyirahamwe ya siporo amwe n'amwe.

    Icyakora Minisitiri wa siporo, Aurore Munyengaju Mimosa, ashyira mu majwi abikorera kugira ubwoba bwo gushora muri urwo rwego no kugira ubumenyi buke mu gucuruza muri siporo.

    Yagize ati 'Ariko biragaragara ko hari abakitinya mu gushora imari mu bikorwa bya siporo, n'ubumenyi budahagije mu gucuruza ibikorwa bya siporo.'

    Icyakora bamwe mu bashoye imari muri siporo bo bahera ku nzitizi ziri muri uru rwego, mu kugaragaza ishingiro ry'ubwoba bw'abatinya gushora imari muri uru rwego.

    Inshuti Fidele aturuka muri Dream Team Academy naho Mudaheranwa Shafi ni visi  Perezida wa Gorilla FC.

    Inshuti Fidele yagize ati 'Nawe uratekereza ukavuga ngo nshobora gushora aya mafaranga muri iki gikorwa ukabona ntazagaruka.'

    Mudaheranwa Shafi we ati 'Oya kunguka ubu ntabwo bishoboka ninako 'business' y'umupira ikorwa. Haba harimo n'ubwoba bw'uko n'iyo nyungu itazaboneka bitewe n'ibyo babona'

    Kuri ubu abantu batunzwe na siporo nk'umwuga mu Rwanda ntabwo bazwi, icyakora Minisiteri ifite mu nshingano urwo rwego, ivuga ko iri gukora ubushakashatsi kugira ngo ibamenye nyamara intego ya guverinoma ari uko umwaka 2030 siporo izaba ari urwego rutanga inyungu kubayikora, rukungahaye ku bunyamwuga kandi rwihagije mu bukungu.

    Tito DUSABIREMA

    The post <strong>Sena yatuwe uruhuri rw'ibibazo biri muri siporo mu Rwanda</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/22/sena-yatuwe-uruhuri-rwibibazo-biri-muri-siporo-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sena-yatuwe-uruhuri-rwibibazo-biri-muri-siporo-mu-rwanda

  • Nijeriya: Amashyaka ane mu rugamba rwo kurwanya intsinzi ya Perezida Tinubu #rwanda #RwOT

    Amashya atavuga rumwe n'ubutegetsi muri Nijeriya yagejeje ikirego cyayo mu nkiko kirwanya ibyavuye mu matora byasize Perezida Bola Tinubu yegukanye instinzi mu matora yo kuya 25 gashyantare 2023.

    Ishyaka (PDP) cyangwa The People's Democratic Party mu magambo arambuye y'icyongereza, riyobowe na Atiku Abubakar, , Labour Party ya Peter Obi na Action Alliance ya Solomon Okangbuan ndetse na Allied People's Movement rya Chichi Ojei niyo yatanze ikirego mbere y'uko itariki yo kwemeza burundu Perezida igera.

    Abayobozi babiri bayoboye amashyaka yambere atavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Nijeriya barimo Mr Abubakar na Mr Obi basabye urukiko gutangaza ko Perezida Tinubu atatowe n'abanya Nijeriya kubwiganze.

    Mr Obi alleged rigging in 11 states including Rivers, Lagos, Taraba, Benue, Adamawa, Imo, Bauchi, Borno, Kaduna and Plateau.

    Obi avuga ko habaye kwiba amajwi kuri site z'itora 11 zirimo ahitwa Rivers, Lagos, Taraba, Benue, Adamawa, Imo, Bauchi, Borno, Kaduna na Plateau.

    Mr Abubakar na Mr Obi kuribo barifuza ko urukiko rw'ikirenga muri Nijeriya rutesha agaciro byihuse instinzi ya Perezida Tinubu maze amatora akongera kuba bundi bushya.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/nijeriya-amashyaka-ane-mu-rugamba-rwo-kurwanya-instinzi-ya-perezida-tinubu

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESERA #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA WA NIYITEGEKA FABIENNA NYIRANZAYINO JOSEPHINE UGIZWE N'INZU IRI MU KIBANZA GIFITE UFITE UPI:5/07/07/04/1877 GIHEREREYE MU MUDUGUDU WA RWABASHENYI, AKAGALI KA RURENGE, UMURENGE WA MWOGO,AKARERE KA BUGESERA.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 27/03/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H00) KUGEZA TARIKI YA 03/04/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA(11H00).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788734008.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-uherereye-bugesera-70080

  • Umukinnyi wa APR 2nd Lt David na Nyirasenge wa Miss Naomie basezeranye imbere y’amategeko #rwanda #RwOT

    Uwineza Kelly wo mu itsinda Mackenzie akaba Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie, yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda ukinira APR BBC, 2nd Lt Nsengiyumva David.

    Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023 ubera mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya.

    Uku gusezerana imbere y’amategeko bikaba byabaye itangazamkuru ritemerewe gufata amashusho n’amafoto, gusa hari amashusho magufi yagiye hanze.

    Bamwe mu bitabiriye uyu muhango barimo Miss Nishimwe Naomie, Jeanninne Noach wahoze akundana n’umuhanzi Cyusa Ibrahim, inshuti n’umuryango.

    Basezeranye imbere y’amategeko mu gihe ubukwe bwa bo buzaba tariki ya 24 Werurwe 2023. Biteganyijwe ko imihango yose y’ubukwe izabera umunsi, gusaba no gukwa kimwe no gusezerana imbere y’Imana.

    Itsinda rya Mackenzie Uwineza Kelly abarizwamo, ni itsinda rigizwe n’abakobwa 7 bamamaye ku mbuga nkoranyambaga basubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye bakazisangiza ababakurkira.

    Agiye gukora ubukwe nyuma y’uko na Uwase Pamela Loana na we wo muri Mackenzie yakoze na Carlos Mwizerwa tariki ya 15 Ukuboza 2022.

    2nd Lt David Nsengiyumva ugiye gukora ubukwe na Kelly, ni umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ndetse akaba akinira ikipe ya APR Baskteball Club.

    Basezeranye imbere y’amategeko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umukinnyi-wa-apr-2nd-lt-david-na-nyirasenge-wa-miss-naomie-basezeranye-imbere-y-amategeko

  • Sobanukirwa byinshi ku ndwara ya Marburg iherutse kwica abantu muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Marburg ni virusi yegeranye cyane n'iya Ebola, nk'uko ishami rya ONU rishinzwe ubuzima ku Isi OMS, ribivuga.

     Marburg yatangiye kuboneka igihe abantu 31 bayanduye nyuma y'icyumweru bagapfa mu 1967 muri:

    • Marburg na Frankfurt, mu Budage
    • Belgrade nuri Serbia

    Iyi ndwara basanze yarahazanywe n'inkende zinjijwe mu Budage zivuye muri Uganda.

    Ariko kuva icyo gihe, iyi virus yagiye ica no mu zindi nyamaswa hanyuma no mu bantu.

    Yandura iciye ku bantu bamaze igihe binini mu buvumo no mu binogo bicukurwamo ubutare bisanzwe bituwemo n'uducurama

    Ni bwo bwa mbere ibonetse muri Tanzania — ariko hari ibindi bihugu vya Africa yigeze kubonekamo, birimo Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Kenya,Angola, Afurika y'Epfo, Uganda, Zimbabwe,Ghana.

    Mu 2005 iyi virusi yahitanye abantu barenga 300 muri Angola.

    Ariko i Burayi, yishe abatarenze 10 mu myaka 40 ishize — hamwe n'undi umwe muri Amerika, yari yaravuye mu buvumo muri Uganda.

    Iyi virusi itungura umubiri ikawushegesha, ibimenyetso byayo birimo:

    • Guhinda umuriro
    • Kuribwa umutwe
    • Kubabara ingingo

    Nyuma y'iminsi itatu, akenshi hakurikira:

    • Gucibwamo
    • Kuruka
    • Kuva amaraso
    • Kuribwa cyane mu nda

    OMS ivuga ko kuri uru rugero, abantu babona umuntu uyanduye nk'umuzimu, amaso agatukura, isura igahinduka, agacika integer cyane.

    Abantu benshi bahita batangira kuva amaraso mu bice bitandukanye by'umubiri, bagapfa mu gihe cy'iminsi icyenda kuva batangiye kurwara, kubera gutakaza amaraso menshi no kunegekara.

    Ugereranije, iyi virusi yica icya kabiri cy'abayanduye, nk'uko OMS ibivuga, ariko aho byari bikomeye cyane ni aho yishe hafi 90% by'abanduye.

    Uducurama two mu bwoko bwa 'Fruit Bat' akenshi nitwo tuba tubitse iyi virusi.

    Inkende zo muri Africa n'ingurube nazo zishobora kugendana iyi virusi.

    Mu bantu, ikwirakwira iciye mu matembabuzi y'uruhu no gukora ku byandujwe iyi virusi.

    Yewe nubwo abayirwaye baba bamaze kuyikira, amaraso yabo cyangwa intanga bishobora kwanduza abandi nyuma y'amezi atari macye.

    Nta rukingo rwihariye cyangwa imiti yihariye biraboneka.

    Ariko ibintu bitari bike biva mu maraso, imiti hamwe n'ubuvuzi bwo kongererera ingufu umubiri (immunothérapie), birakora, nk'uko OMS ibivuga.

    Abaganga kandi bashobora kugabanya ubukana bwayo mu guha abarwayi ibintu byinshi byo kunywa no gusubizamo amaraso uwayatakaje.

    Gavi, ishirahamwe mpuzamahanga riteza imbere inkingo, risaba ko abantu bakwirinda kurya cyangwa gukorakora inyama zo mw'ishyamba.

    Ko kandi bakwirinda gukorakora ingurube mu turere twadutsemo iyo ndwara, nk'uko OMS ibivuga.

    Abantu bigeze kwandura iyi virusi, mu mibonano mpuzabitsina yabo bogomba gukoresha agakingirizo igihe cy'umwaka kuva batangiye kubona ibimenyetso kugeza intanga zabo zipimwe incuro ebyiri bikagaragara ko nta virusi zigifite.

    Hanyuma abashyingura abishwe n'iyi virusi bakwirinda gukorakora umurambo.

    The post Sobanukirwa byinshi ku ndwara ya Marburg iherutse kwica abantu muri Tanzania appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/22/sobanukirwa-byinshi-ku-ndwara-ya-marburg-iherutse-kwica-abantu-batanu-muri-tanzania/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sobanukirwa-byinshi-ku-ndwara-ya-marburg-iherutse-kwica-abantu-batanu-muri-tanzania

  • Musanze: Umuturage arashinja akarere kumuhombya miliyoni 40 Frw – #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru kizamara iminsi itanu, abakozi b'uru rwego bazasura imirenge 15 igize akarere ka Musanze. Byinshi mu bibazo byakiriwe ni iby'amakimbirane ashingiye ku mitungo, imanza zitarangijwe ndetse n'izitararangijwe uko bikwiye.

    Ikibazo cyafashe umwanya munini, ni icya Mushengezi Jean Damascène uvuga ko akarere ka Musanze kamuhombeje; nyuma yo kumukodesha ubutaka yacukuyemo ibyuzi; nyuma hakaza koherezwamo ruhurura ubwo hubakwaga imihanda.

    Mushengezi ukoresha ubutaka bwa Leta buri mu kagari ka Mpenge, yabwiye IGIHE ko yakoze uyu mushinga w'ubworozi bw'amafi agamije inyungu ariko afite n'intego zo guha abaturage b'umudugudu amafi ku buntu mu rwego rwo gufasha akarere guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi.

    Yateganyaga gusarura toni enye buri mezi atandatu, ariko kuri ubu ntashobora no kubona ibiro 50 bitewe n'uko amazi yayobowe mu byuzi agatwara amafi yari yarabibye.

    Yagize ati 'Ikibazo mfite kimaze imyaka igera muri ine, akarere kakoze ruhurura iraza itembana amafi, mbibwiye akarere karabyirengagiza. Nandikiye intara ntiyagira icyo imfasha; icyo nashakaga ni ingurane y'ibyo ruhurura yangije kuko byanshyize mu gihombo.'
    Yavuze kandi ko nyuma yo kohereza aya mazi, ubukode bw'ubu butaka bwavuye ku bihumbi bisaga ijana bukagera ku bihumbi bitatu ku mwaka.

    Ati 'Kugabanya amafaranga bifitanye isano n'igihombo bari banteye; kuko bamaze kubona banteje igihombo babona nta handi nzakura inyungu. Nasabye Meya kunsura kugira ngo yibonere ukuri ariko ntiyigeze aza, yewe na gitifu narabimusabye ntiyaza.'

    Mushengezi yavuze ko zimwe mu ngaruka z'igihombo yagize arii uko yagurishije aho yari atuye mu manegeka.

    Ubwo umuyobozi w'akarere ka Musanze yabazwaga iki kibazo umwaka ushize, yatangaje ko uyu muturage atahombejwe n'akarere ahubwo ko ahari ibi byuzi hari hasanzwe igishanga.

    Meya wa Musanze Ramuli Janvier yavuze ko abatekinisiye b'akarere bagaragaje ko umuturage ibikorwa bye biri mu gishanga ari nacyo cyatumye byangirika.

    Ati 'Abatekinisiye bashobora kuzana raporo wenda idahuje n'ukuri ijana ku ijana umuyobozi yajyayo akabiha undi murongo, ariko tunarebe ngo ese nitunajyayo tugasanga wenda nta gishya kiriyo dukurikije n'igisubizo twamuhaye?'

    Mu guha iki kibazo umurongo, Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine yanzuye ko we n'abakozi b'uru rwego bazajya aho ubu bworozi buherereye kugira ngo babone ishusho y'ikibazo.

    Umuvunyi mukuru avuga ko bitagakwiriye ko ibibazo bisaba inzego zo hejuru kugira ngo bikemuke mu gihe biri mu bubasha bw'izindi nzego zo hasi.

    Uyu muturage avuga ko kuri ubu miliyoni 40 yashoye zimaze guhomba bitewe n'uko aya mafi atwarwa n'amazi y'izi ruhurura akigira mu mugezi wa Mpenge wisuka muri Mukungwa.

    Mushengezi avuga ko akarere kamuhombeje agera kuri Miliyoni 40

    Umuvunyi mukuru avuga ko bitagakwiriye ko ibibazo bisaba inzego zo hejuru kugira ngo bikemuke mu gihe biri mu bubasha bw'izindi nzego zo hasi

    Amafi ntakiba mu byuzi, iyo imvura ibaye nyinshi atwarwa n’umugezi

    Ibyuzi yateganyaga gusaruramo toni zigera kuri enye mu gihembwe, ubu ntashobora gukuramo n’ibiro 50


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-umuturage-arashinja-akarere-kumuhombya-miliyoni-40-frw

  • Kayonza: Umuturage yapfiriye ku wiyita umuvuzi gakondo wari ugiye kumuvura urushwima – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Werurwe 2023 mu Mudugudu wa Rurenge mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo.

    Amakuru avuga ko nyakwigendera waturukaga mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiziguro, yari afite gahunda ya muganga [rendez-vous] yo kujya kuvurirwa ku bitaro bya gisirikare i Kanombe ariko ababyeyi be baza kumujyana ku wiyitaga umuvuzi gakondo wo mu Murenge wa Kabarondo.

    Abaturanyi b'uwiyita umuvuzi bavuga ko yari ahamaze umwaka umwe akaba ari ubwa mbere bari bumvise agiye kuvura umuntu.

    Ubwo uwo musore ngo yahageraga byananiye uwo mugabo kumuvura hashize iminsi ine aza kuhapfira babigira ibanga, nyuma gato ababyeyi be baje kuhafata umurambo, abaturanyi babona mu mudugudu wabo abantu bajyanye umurambo batazi uko uwo muntu yapfuye n'icyamwishe bahitamo kubibwira ubuyobozi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yiyitaga umuvuzi gakondo kandi adafite ibyangombwa ndetse atanabarizwa mu rugaga rwabo.

    Yavuze ko yamaze gutabwa muri yombi ndetse ngo umurambo wa nyakwigendera basabye umuryango we kuba baretse kuWushyingura kugira ngo ubanze upimwe harebwe icyamwishe.

    Ati 'Urumva yazanye umuntu mu rugo rwe ntiyamwanzuza ndetse ntiyanabibwira abaturanyi, tuza kubimenya ari uko abaturage babonye abantu bazanyeyo isanduku mu modoka baje kuhafata umurambo nibwo babitubwiye turakurikirana dusanga ni umuntu waje kuhivuriza arahagwa.'

    Gitifu Kagabo yakomeje avuga ko uyu mugabo ngo bamushyikirije RIB ababwira ko ngo yari ari kumuvura urushwima akaza kuhapfira. Yakomeje avuga ko bamubajije ibyangombwa by'uko ari umuvuzi gakondo akabibura ndetse bakanasanga yabyiyitiriraga abandi bavuzi gakondo batamuzi.

    Gitifu Kagabo yasabye abaturage kwitonda bakabanza kwizera gahunda baba bahawe n'abaganga bemewe akaba ariyo bakurikiza aho kwizera abavuzi gakondo batanafite ibyangombwa.

    Ati 'Nibashire ubute bajye kwivuriza mu mavuriro azwi kandi banubahirize gahunda baba babahaye, ikindi turabasaba kwirinda abavuzi gakondo batabifitiye ibyangombwa kuko ushobora kumugana aho kukuvura akakwica cyangwa akakwangiza.'

    Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarondo mu gihe hagikorwa iperereza.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umuturage-yapfiriye-ku-wiyita-umuvuzi-gakondo-wari-ugiye-kumuvura

  • Benin yakoze udushya tubiri tudasanzwe kugira ngo itsinde Amavubi #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Bénin ryatanze ubusabane ku bafana, kwinjira ku mukino ubahuza n'Amavubi babigize ubuntu.

    Ibi byiyongereyeho ko na leta y'iki gihugu bivugwa ko yatanze ikiruhuko ku bakozi bose nyuma ya saa sita kugira ngo baze kwitegura uyu mukino.

    Amavubi ari muri Bénin aho yitegura gucakirana n'iki gihugu kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Werurwe 2023 mu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2023,bahuriye mu itsinda L.

    Igihugu cya Benin gifite ubusa muri iri tsinda cyafashe hasi hejuru gishaka gutsinda umukino w'uyu munsi ariyo mpamvu cyagerageje gukurura abafana kugira ngo batere imbaraga abakinnyi babo.

    Mu Itsinda L,u Rwanda rufite rimwe, Mozambique ikagira ane muri iri tsinda riyobowe na Sénégal yatsinze imikino ibiri imaze gukinwa hashakwa itike y'Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d'Ivoire mu mwaka utaha.

    Kubera ko uyu mukino ufite agaciro gakomeye ku mpande zombi,igihugu cya Benin cyakoze iyo bwabaga kirega u Rwanda kutagira amahoteli i Huye byatumye CAF yemeza ko uyu mukino nawo uzabera muri iki gihugu.

    Biravugwa ko u Rwanda rwamaze gusaba ko uyu mukino wo kwishyura rwari rwizeye kwakiramo Bénin ku wa 27 Werurwe,wasubikwa.

    Nubwo ibaruwa ya CAF itegeka u Rwanda kwakirira i Cotonou kubera ko imikino yegeranye, amategeko ateganya ko igihugu cyakira umukino gishobora kumenyesha ikibuga mu masaha atarenze 48.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/benin-yakoze-udushya-tubiri-tudasanzwe-kugira-ngo-itsinde-amavubi

  • Miss Muyango yakorewe ibirori byagatangaza [Amafoto] #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Muyango uri mubanyamidelikazi bakunzwe nabatari bacye mu Rwanda ,yakorewe ibirori byo kwizihiza umunsi w'amavuko n'umugabo we ndetse n'inshuti z'umuryango wabo .

    Umunsi ku munsi, isabukuru ku yindi, Miss Muyango ntahwema kwerekwa urukundo na Kimenyi Yves, yaba aho basohokeye, aho bari, mu nshuti zabo no ku mbuga nkoranyambaga.

    Miss Muyango wizihiza isabukuru y'amavuko, yabanje kuyizihizanya n'abakunzi be mu kabari barara babyina bishimanye kugeza ubwo banyuzwe bagataha mu rukerera bamwirahira.

    Nyuma y'urwo rwibutso rw'abafana, hari hatahiwe nyiri ubwite Kimenyi Yves akaba na nyiri urugo, wateguriye ibirori bidasanzwe umukunzi we banabyaranye. Kimenyi yatumiye inshuti n'abavandimwe ba Muyango maze barizihirwa cyane.

    Miss Muyango wagiye ugaragara mu mashusho atandukanye yari iwe na Kimenyi baryohewe n'ubuzima n'inshuti n'abavandimwe bizihiwe ubona ko banyuzwe no kwitabira ibyo birori by'abanyamujyi.

    Kimenyi Yves na Muyango mu munyenga w'isabukuru

    Kimenyi Yves yatangiye gukundana na Miss Muyango muri Kanama 2019. Tariki 13 Ukwakira 2019, Muyango yateguye ibirori by'isabukuru y'umukunzi we amushimira urwo yamukunze. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu munsi, ibyabo ni inkuru idasiba gusomwa, bitewe n'umunyenga w'urukundo bahoramo.

    Uwase Muyango Claudine yabaye Miss Photogenic muri Miss Rwanda 2019. Yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we w'igihe kirekire, Kimenyi Yves usanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'Igihugu Amavubi ndetse n'ikipe ya Kiyovu Sports. Byari tariki 28 Gashyantare 2021.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-muyango-yakorewe-ibirori-byagatangaza-amafoto