Blog

  • Abategura irushanwa rya Miss Uganda bakomeje kotswa igitutu n'abafana b'uwabaye igisonga cya mbere #rwanda #RwOT

    Aya mashyamirane ari hagati y'abategura irushanwa rya Miss Uganda ndetse n'itsinda ry'abari bashyigikiye Ademun Whitney Martha, murumuna w'umuhanzikazi Cindy Sanyu bahamya ko bibwe ndetse ko ikamba ritari gutwarwa na Tumukunde Hannah Karema.

    Izi mvururu zose zongeye kuzamuka ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko Spark TV isohoreye amashusho yafashe abafana ba Ademun Whitney Martha bavuga ko bibwe.

    Bamwe mu bitabiriye ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Uganda baganiriye na Spark TV, bagaragaje ko batishimiye ibyemezo byafashwe n'abari bagize akanama nkemurampaka.

    Aba bafana bagaragazaga amashagaga n'umujinya mwinshi mu maso, bavuze ko batumva ukuntu Ademun Whitney Martha yaba ategukanye ikamba rya Miss Uganda bagashinja abateguye irushanwa kubiba.

    Ku rundi ruhande ariko bose ubwo babazwaga niba babona uwaryegukanye we atujuje ibisabwa, bahurizaga ku kuvuga ko na we ari mwiza ariko atigeze arusha uwo bashyigikiye.

    Ademun Whitney Martha nubwo atabaye nyampinga wa Uganda 2023 yabonye ikamba ry'igisonga cya mbere
    Ni amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye icyakora mu bitekerezo hakabamo abagaragaza ko batumva icyo abatemera Miss Uganda watowe bashingiraho.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abategura-irushanwa-rya-miss-uganda-bakomeje-kotswa-igitutu-n-abafana-b-uwabaye

  • Meteo Rwanda yatanze umuburo ko mu minsi icumi iri imbere hari imvura nyinshi #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo guteguza Abanyarwanda, Ikigo gishinzwe ubumenyi bw'ikirere mu Rwanda (Meteo Rwanda) kivuga ko mu minsi icumi(10) iri imbere, hateganyijwe imvura 'nyinshi cyane' irimo n'inkuba.

    Meteo Rwanda yasabye  abaturage kurushaho kwitwararika.

    Mu iteganyagihe ry'iminsi 10 ryatangajwe kuri uyu wa Mbere rivuga ko imvura izagwa izaba iri hagati ya milimetero 30 na milimetero 180 nk'uko Taarifa yabyanditse.

    Izaba iri hejuru y'imvura isanzwe igwa mu gihe nk'icyo.

    Iyo bavuze milimetero 30 na milimetero 180 biba bivuze litiro ziri hagati ya 30 na litiro 180 z'amazi zimenwe muri metero kare imwe y'ubutaka.

    Umuntu ahita yumva ubwinshi bwayo mazi.

    Iri teganyagihe n'iry'igice cya gatatu cya Werurwe 2023, ni ukuvuga kuva taliki ya 21 kuzageza taliki ya 31.

    Ikigo cy'igihugu cy'ubumenyi bw'ikirere kivuga ko ingano y'imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y'ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa mu gihugu kandi ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri iki gice iba iri hagati ya milimetero 30 na 100.

    Ubuyobozi bw'iki kigo butangaza ko imvura izagwa muri iki gihe izaba irimo inkuba, ikazaturuka ku miyaga ituruka mu Burasirazuba bwa Afurika igana mu karere u Rwanda ruherereyemo.

    Abahanga mu by'ubumenyi bw'ikirere bavuga ko iriya mvura izaterwa kandi ni uko imiyaga idasanzwe ari yo iza muri iki gihe ikamara igihe gito kiri hagati y'Icyumweru kimwe  n'ibyumweru bibiri.

    Imara igihe gito ariko iba irimo ibicu biremereye bitanga imvura iruta isanzwe igwa.

    Ahenshi mu Rwanda, iriya mvura izamara iminsi iri hagati y'ine(4) n'iminsi umunani(8).

    Mu iteganyigihe bavuga ko bitewe n'imvura nyinshi yaguye mu gice cya kabiri, ubutaka bukaba bwaramaze gusoma ndetse n'amazi mu migezi akaba yariyongereye, imvura iteganyijwe izateza ibiza bizaturuka ku kwiyongera kw'amazi y'imvura mu butaka, mu migezi, mu nzuzi no mu biyaga.

    Biteganyijwe ko ibiza bizibasira Abanyarwanda bizaba birimo imyuzure, isuri, inkangu n'inkuba.

    Abahinzi bagiriwe inama yo gukoresha neza amazi y'imvura iteganyijwe mu mirimo yabo y'igihembwe cy'ihinga, ariko ntibibagirwe no kurwanya isuri n'imyuzure.

    Ubumenyi bw'ikirere mu Rwanda buvuga ko muri iriya minsi hazaboneka imihanda inyerera cyane irimo iy'ibitaka kandi imihanda myinshi izaba irimwo ibihu, ibi bikaba byazagira ingaruka ku bakoresha imihanda kandi bafite ibinyabiziga bifite imipine yashaje.

    Mu Burengerazuba niho hateganyijwe imvura nyinshi izaba ifite milimetero ziri hagati ya 150 na milimetero 180, mu turere twa Rusizi na Rubavu ndetse no muri Nyamasheke.

    Ahandi hazibasirwa ni muri Nyamagabe, Nyaruguru, Nyabihu na Musanze.

    Mu bice bisigaye by'Intara y'Iburengerazuba, Amajyaruguru uretse mu majyepfo y'akarere ka Gicumbi ni by'Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe no mu bice bicye by'uturere twa Huye na Muhanga, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 120 na 150.

    Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60 ni yo nke iteganyijwe mu Burasirazuba bw'Intara y'i Burasirazuba no mu Majyepfo y'Akarere ka Bugesera.

    Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 120.

    Mu gice cya gatatu cya Werurwe 2023 kandi hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi mu Rwanda buzaba buri hagati ya dogere celsius 18 na 28.

    Ibice by'Umujyi wa Kigali, Amayaga, ikibaya cya Bugarama, uturere twa Ngoma, Nyagatare, Rwamagana no mu Karere ka Bugesera hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.

    The post <strong>Meteo Rwanda yatanze umuburo ko mu minsi icumi iri imbere hari imvura nyinshi</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/22/meteo-rwanda-yatanze-umuburo-ko-mu-minsi-icumi-iri-imbere-hari-imvura-nyinshi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=meteo-rwanda-yatanze-umuburo-ko-mu-minsi-icumi-iri-imbere-hari-imvura-nyinshi

  • Nyagatare: Baratabariza umwana ufite ubumuga wirukanwe mu ishuri #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, basabira ubufasha umwana ufite ubumuga bw'ingingo ngo asubire ku ishuri kuko yari ageze mu mwka wa Gatandatu w'amashuri yisumbuye.

    Mu mudugudu wa Nshuri mu Murenge wa Tababwe muri Nyagatare, ni ho iwabo wa Nshimiyimana JMV ufite ubumuga bw'ingingo mu gice cyo ku maguru, yari ageze mu mwaka wa nyuma w'amashuri yisumbuye mu kigo cya Gitisi TSS cyo mu Karere ka Ruhango,yaburaga igihembwe kimwe ngo arangize mu bijyanye n'iterambere rya Porogaramu za mudasobwa.

    Yishyurirwa n'ihuriro ry'imiryango y'abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ariko ikigo yigagamo cyamwirukanyekuko yari akigezemo amafaranga y'ibihembwe bibiri.

    Ati 'Nari mfite umushinga witwa NUDOR ariko ukaba usa nk'aho wishyura utinze amafaranga, bituma ku ishuri banyirukana. Kandi ndabura igihembwe kimwe. Ndagira ngo leta rwose imfashe inyishurire amafaranga abura ngo nsubire mu ishuri ndangize umwaka wa Gatandatu.'

    Abaturanyi b'uyu muryango nabo basaba Leta ko yafasha uyu mwana kwiga, kuko n'ubusanzwe umuryango we ubayeho mu buzima batashobora kumwishyurira.

    Umwe ati 'Akeneye inkunga y'ibyo yaba abona ko ari ingenzi jngo abone uko yiga.'

    Undi ati 'Ni umukene kandi akeneye kwiga, anakeneye inkunga bitewe n'ubumuga yifitiye.l'

    Umucungamutungo w'ikigo Gitisi TSS, Ngendahimana Paulin, uyu munyeshuri yirukanwemo, avuga ko batamwirukanye ahubwo ko bamwohereje iwabo kuzana amafaranga y'ishuri.

    Ati 'Ntabwo twamwirukanye, twamwohereje mu rugo gushaka mafaranga y'ishuri. Nshimiyimana abereyemo umwenda ikigo 329.000Frw.'

    Umuyobozi w'Umushinga wa NUDOR ushinzwe gufasha abana n'urubyiruko kwisanga mu muryango Nyarwanda, bwana Sekarema Jean Paul, avuga ko hari abihay'Imana ba Nyagatare banyuzaho amafaranga yishyurirwa uyu munyeshuri, ko abaterankunga bayishyuye, igisigaye ari ukugera kuri Konti.

    Sekarema kandi akanenga ikigo cyamwirukanye, ngo kuko cyanyuranyije n'amabwiriza ya Minisiteri y'uburezi.

    Ati 'Aho kugira ngo umwana abirenganiremo, wahamagara ikigo kiyemeje kwishyurira umwana, aho kugira ngo babwire umwana ngo taha ejo garuka, taha , ejo garuka, Ku bwanjye ikigo cyakoze amakosa kuko kirengangije inzira yo guhana amakuru. Igihari ni uko amafara yatinze kutugeraho sinzi ikibazo kiri mu mabanki. Icyo twagombaga gukora ni ugushaka uburyo buryo kandi twarayishatse'

    Ihuriro ry'imiryango y'abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), rivuga ko binyuze mu bafatanyabikorwa ubusanzwe ryishyurira abanyeshuri basaga 300 mu Rwanda hose.

    Mu gihe iki kibazo kidakemuwe n'inzego zirimo n'izihagarariye abafite ubumuga, usibye Nshimiyimana hari n'abandi bashobora kubura amahirwe yo gukomeza amashuri batangiye.

    KWIGIRA Issa

    The post <strong>Nyagatare: Baratabariza umwana ufite ubumuga wirukanwe mu ishuri</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/22/nyagatare-baratabariza-umwana-ufite-ubumuga-wirukanwe-mu-ishuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-baratabariza-umwana-ufite-ubumuga-wirukanwe-mu-ishuri

  • Abakinnyi ba Brazil bahishuye umutoza ukomeye i Burayi bifuza ko abatoza #rwanda #RwOT

    Hamaze iminsi amakuru avuga ko abanya Brazil benshi n'Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ryabo bifuza ko Umutaliyani watwaye ibikombe byinshi Carlo Ancelotti yaza kubatoza.

    Umunyezamu wa Manchester, Ederson yavuze ko bifuza ko Ancelotti yaba umutoza w'igihugu cyabo kubera ibigwi afite mu mupira w'amaguru.

    Uyu mutoza yatangiye kuvugwa muri Brazil nyuma y'aho umwenegihugu Tite asezeye kubera umusaruro mubi cyane wo gusezererwa muri 1/4 cy'igikombe cy'isi na Croatia kuri penaliti.

    Ederson yavuze ko we na bagenzi be bifuza ko Ancelotti yahabwa akazi ko gutoza Brazil akabafasha kwegukana igikombe cy'isi bakumbuye cyane.

    Uyu yabitangaje ubwo yari ageze mu ikipe y'igihugu mu mikino mpuzamahanga.Yagize ati “Naganiriye na Casemiro, Vinicius na Militao…hari amahirwe menshi ko Carlo Ancelotti yaba umutoza mushya wa Brazil.

    Yakomeje ati “Tuzagerageza gusezerera Real Madrid kugira ngo Carlo Ancelotti aze muri Brazil byihuse.

    Reba ibigwi bye [CV].Tuzamenya vuba niba azaza hano cyangwa atazaza.Ndatekereza ko dukeneye umutoza mushya vuba..”

    Brazil irakina na Morocco muri iyi weekend mu mukino wa gicuti, itozwa numutoza wa U20, Ramon Menezes.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-ba-brazil-bahishuye-umutoza-uzwi-cyane-i-burayi-bifuza-ko-abatoza

  • Ethiopiya: Inteko ishingamategeko yakuye TPLF ku rutonde rw'ibyihebe #rwanda #RwOT

    Umutwe wa TPLF wamaze igihe utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Ethiopiya ari nako barwana, inteko ishingamategeko imaze ku wukura ku rutonde rw'ibyihebe

    Inteko ishingamategeko muri Etiyopiya yatoye ku bwiganze ingingo ikura TPRF (Tigray People's Liberation Front) kuri risiti yayo igaragaza imitwe y'ibyihebe.

    Ni nyuma y'amezi 4 gusa uyu mutwe wemeye gusinya amasezerano yo guhagarika intambara n'ibikorwa by'urugomo birwanya Leta, byari bimaze imyaka 2 bigahitana ababarirwa mu 1000 no gukurura akaga k'inzara mu gihugu.

    Iyi ntambwe yatewe yari imwe mu ngingo zasinyiwe muri afurika yepfo na leta ya Ethiopiya ko TPRF igomba gukurwa ku rutonde rw'ibyihebe, nayo igatanga intwaro zose no kugarura umutekno mu majyaruguru ya Tigray.

    Umutwe wa Oromo Liberation Army wahindutse military alliance with the TPLF mu gihe cy'amakimbirane, nanubu wari ukiri ku rutonde rw'ibyihebe.

    Minisiteri w'intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed aherutse gushyira imbaraga mu kwimakaza amahoro mu gihugu cye, ababikurikirana bakavuga ko ariyo yatangiye guterwa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ethiopiya-inteko-ihingamategeko-yakuye-tplf-ku-rutonde-rw-ibyihebe

  • Nyirasenge wa Miss Naomie yasezeranye mu mategeko[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023 ni bwo Kelly na David basezeraniye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, mu muhango witabiriwe n'inshuti, abavandimwe n'imiryango y'aba bombi.

    Mu bitabiriye uyu muhango harimo kandi Miss Naomie Nishimwe wabaye Miss Rwanda 2020, n'abavandimwe be, Jeannine Noach, ababyeyi babo n'abandi bari hafi y'imiryango yabo ndetse biranavugwa ko Ange Ingabire Kagame ari mubari bitabiriye uyu muhango.

    Ku wa 14 Gashyantare 2023, ni bwo David Nsengiyumva n'umukunzi we basohoye integuza y'ubukwe bwabo (Save the Date), bagaragaza ko bazakora ubukwe ku wa 24 Werurwe 2023.

    Nsengiyumva David ari mu basirikare baherutse guhabwa ipeti rya Sous Lieutenant mu Ngabo z'u Rwanda, akaba n'umukinnyi wa APR BBC.

    Uwineza agiye gukora ubukwe nyuma ya Uwase Pamela Loana nawe ubarizwa muri Mackenzies, warushinze ku wa 15 Ukuboza 2022 mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Romantic Garden ku Gisozi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nyirasenge-wa-miss-naomie-yasezeranye-mu-mategeko-amafoto

  • RDC yashinje u Rwanda kuyiba amabuye y'agaciro afite agaciro ka miliyari y'amadolari buri mwaka #rwanda #RwOT

    Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yavuze ko itakaza hafi miliyari imwe y'amadolari ku mwaka mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro anyuzwa mu Rwanda mu buryo butemewe n'amategeko,yongera gusaba ko leta y'u Rwanda yafatirwa ibihano mpuzamahanga.

    Minisitiri w'imari wa DRC, Nicolas Kazadi, yavuze ko u Rwanda mu mwaka ushize rwinjije hafi miliyari imwe y'amadolari muri zahabu, tin,Coltan na tungsten, kandi ngo iki gihugu gifite amabuye y'agaciro make cyane.

    Uyu yatangarije Financial Times muri Commodities Global Summit yabereye i Lausanne ati: “Byose biva muri DRC – ibyo biragaragara.Ntabwo ari ibirego gusa,hari n'ibimenyetso.”

    Kinshasa imaze igihe kinini ishinja u Rwanda gusahura umutungo kamere wayo rushyigikira M23, umutwe witwaje intwaro wasubukuye imirwano mu mpera za 2021.

    Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi, aherutse gusaba Perezida w'Ubufaransa wabasuye, Emmanuel Macron gufatira ibihano by'ubukungu u Rwanda kubera ko rutera inkunga M23, yayogoje Uburasirazuba bwa DRC.

    Kazadi yagize ati: “Turacyategereje ibyo bihano.” Yongeyeho ko intego nyamukuru ya M23 ari ugutwara amabuye y'agaciro ya DRC no kuyanyuza ku mupaka.

    Ati: 'Twatunguwe cyane no kubona ko nta 'bihano [ku Rwanda], nta n'intangiriro y'ibihano.'

    Minisiteri w'ububanyi n'amahanga wa Amerika, Antony Blinken, yabwiye perezida w'u Rwanda, Paul Kagame mu Kuboza ko 'inkunga iyo ari yo yose iterwa imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta ya DRC igomba kurangira, harimo n'ubufasha bw'u Rwanda kuri M23.'

    U Rwanda rwamaganye inshuro nyinshi ibirego bivuga ko rufasha M23 ndetse n'uyu mutwe uhakana ko ufashwa n'u Rwanda.

    Yolande Makolo, Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda, yagize ati: 'Minisitiri [Kazadi] afite imyumvire mibi. U Rwanda ntirukwiye gushinjwa gutsindwa kwa Leta ya DRC no kwangirika k'ubukungu bwabo kubera imitwe irenga 100 yitwaje intwaro yemerwa na leta ibemerera, ndetse ikanayitera inkunga. '

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-yashinje-u-rwanda-kuyiba-amabuye-y-agaciro-afite-agaciro-ka-miliyari-y

  • Dore ibiribwa wafata bikakurinda umunaniro #rwanda #RwOT

    Ibyo urya ni byo bigena ingufu umubiri ugomba kugira.Ese wabonye ukuntu uhita unanirwa nyuma yo gufata ifunguro rinini rya saa sita cyangwa nimugoroba? Biterwa n'uko umubiri wawe uba urimo gukoresha ingufu nyinshi mu kugogora ibyo wariye.

    Inzira yoroshye yo kwirinda umunaniro nyuma y'ifunguro ni ukurya amafunguro mato mato umunsi wose. Ibi bizagumisha umubiri wawe kuri gahunda buri gihe.

    1.Ibiribwa bitanyujijwe mu nganda

    Ibiribwa byanyujijwe mu nganda bikongerwamo amasukari, ibiribwa bifunze mu makarito n'inyama zibikwa igihe kirekire n'ibindi biribwa bimeze bityo, bishobora kubangamira imbaraga z'umubiri wawe.

    2.Imbuto n'imboga zikiri nshyashya

    Ibiribwa bishya, ni isoko y'intungamubiri nyinshi. Bitandukanye n'ibiribwa bitunganirizwa mu nganada kuko bishobora kwamburwa intungamubiri zigufasha kugira ngo ubeho igihe kirekire, ibiryo bishya mu bisanzwe birimo intungamubiri nyinshi. Ni byiza kurya imbuto n'imboga bikiri bishyashya.

    3.Ibinyobwa bitarimo caffeine

    Cafeine ni nziza mu rugero, kandi byagaragaye ko ifite inyungu mu buzima. Nubwo itanga imbaraga z'igihe gito, ntabwo iha umubiri imbaraga z'igihe kirekire.

    Niba ushaka kugira ibyo ukosora, hitamo nibura ikawa y'umukara. Soda n'ibinyobwa bitera imbaraga bishobora kuba byuzuyemo isukari itunganijwe bishobora kugutera guhanuka, kandi biganisha ku bindi bibazo by'ubuzima iyo urengeje urugero.

    4.Amazi

    Kunywa amazi ni ngombwa kugira ngo habeho imikorere myiza y'umubiri. Nubwo amazi adatanga ingufu mu buryo bwa karori, bifasha koroshya inzira z'ingufu mu mubiri, ni zo zongera imbaraga ubwazo.

    Kunywa amazi umunsi wose, ukareka soda, ikawa, n'ibindi binyobwa. Niwimenyereza ibi, uzabona impinduka nziza ku buryo bwihuse.

    5.Imineke

    Imineke yuzuyemo umunyu ngugu wa potasiyumu, fibre, vitamins n'ibindi byinshi byagufasha kongera ingufu karemano (natural energy)

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/dore-ibiribwa-wafata-bikakurinda-umunaniro

  • Uwineza Kelly yasezeranye mu mategeko na 2nd… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023 ni bwo Kelly na David basezeraniye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, mu muhango witabiriwe n'inshuti, abavandimwe n'imiryango y'aba bombi.

    Uyu muhango witabiriwe n’abarimo Ange Ingabire Kagame nk’uko byemezwa n’umufotozi wacu Nathanael Ndayishimiye wageze ahabereye uyu muhango.

    Ntabwo itangazamakuru ryari ryemerewe gufata amashusho n’amafoto, usibye abahawe uburenganzira. Gusa inyaRwanda.com yabashije kubona amashusho magufi ya 2nd Lt David & Kelly ubwo bavaga mu Murenge.

    Mu bitabiriye uyu muhango harimo kandi Miss Naomie Nishimwe wabaye Miss Rwanda 2020, n'abavandimwe be, Jeannine Noach, ababyeyi babo n'abandi bari hafi y'imiryango yabo.

    Ku wa 14 Gashyantare 2023, ni bwo David Nsengiyumva n’umukunzi we basohoye integuza y’ubukwe bwabo (Save the Date), bagaragaza ko bazakora ubukwe ku wa 24 Werurwe 2023.

    Nsengiyumva David ari mu basirikare baherutse guhabwa ipeti rya Sous Lieutenant mu Ngabo z’u Rwanda, akaba n’umukinnyi wa APR BBC.

    Uwineza agiye gukora ubukwe nyuma ya Uwase Pamela Loana nawe ubarizwa muri Mackenzies, warushinze ku wa 15 Ukuboza 2022 mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Romantic Garden ku Gisozi.

    Pamela yasezeranye n'umukunzi we Martin Carlos Mwizerwa imbere y'amategeko, mu muhango wari wabaye ku wa 8 Ukuboza 2022.

    Ubwo basezeranaga imbere y’amategeko

    Itsinda rya Mäckenzies ryaramamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'abakobwa batanu b'ubwiza, bakunda kwifata amashusho bari kubyina indirimbo z'abahanzi batandukanye.

    Inseko, ubwiza, kujyanisha ibyo bakora, bituma benshi bahora batera akajisho kuri instagram ngo barebe ko nta gashya bafite.

    Abantu benshi bababona batyo, ntibazi umuto, umukuru cyangwa niba ari impanga, niba ari abavandimwe. Ikizwi ni uko ari Mäckenzies. Aba bakobwa ni bo bavuyemo Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie. 

    Nyuma yo gusezerana bafashe ifoto y’urwibutso

    Miss Naomie ni uko yaserutse mu birori bya Kelly Uwineza

    Jeanine Noach ni uko yaserutse mu muhango wo gusezerana kwa Uwineza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127335/uwineza-kelly-yasezeranye-mu-mategeko-na-2nd-lt-david-mu-muhango-witabiriwe-na-ange-kagame-127335.html

  • Miss Umulisa yinjiye mu mideli, mu birori byi… – #rwanda #RwOT

    Ni mu birori byabaye tariki 17 Werurwe 2023, aho byitabiriwe n'abantu banyuranye barimo Umujyanama wa kabiri wa Ambasaderi w'u Rwanda muri Poland, Herbert Ndahiro, Uwase Clementine (Miss Tina) wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2018 n'umukunzi we Lukasz n'abandi.

    Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Warsaw muri Poland. Iri duka ry'imideli ririmo imyambaro y'abagore gusa. Ryatangiriye muri Poland ariko hari gahunda y'uko mu Rwanda hazashyirwa ishami ryaryo guhera muri Mata 2023.

    Miss Umulisa yabwiye InyaRwanda ko yari amaze igihe atekereza gushinga iduka ry'imyambaro, ariko ko yagiye akomwa mu nkokora n'ibintu binyuranye.

    Yavuze ati 'Igitekerezo nari nkimaranye igihe gusa kubera akazi kenshi n'ibindi bintu mba nirukamo nari ntarabona umwanya uhagije wo kubishyira mu bikorwa.'

    Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo gutangira gucuruza imyambaro y'abagore, kubera ko ariyo yisangamo cyane, ariko kandi yatangiye no kwiga ibijyanye n'imyambaro y'abagabo.

    Akomeza ati 'Nahisemo guhanga imyambaro y'ab'igitsinagore kuko niho nisanga cyane gusa ndi kwihugura no mu bijyanye n'imideri y'abagabo nimara kubisobanukirwa nayo nzayishyiramo. Ikaba ari imyenda ikorerwa hano Poland.'

    Umulisa avuga ko gutangiza iri duka ry'imideli byari mu nzozi ze, ariko kandi byashyigikiwe no kuba akunda ibijyanye imideli, kandi akaba umuntu ukunda gukora no kugerageza gushyira mu bikorwa ibitekerezo bitandukanye byamufasha kwiteza imbere.

    Avuga ko afite icyizere cy'uko 'Abanyarwanda nabo bazakunda imyambaro yanjye'.

    Umulisa asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya WSG mu ishami ry'Ubukerarugendo Mpuzamahanga n'amahoteli [International Tourism and Hospitality Management]. Ndetse ni umunyamakuru kuri TV Bet. Ari mu bakobwa 10 bavuyemo Miss Warszawy 2022 wahatanye muri Miss Poland 2022.

        

    Umulisa Charlotte yashimye buri wese wamushyigikiye mu gufungura ku mugaragaro iri duka ry’imyambaro yise 'Charlotte Boutique121' 

    Mu ijambo rye, Umulisa yavuze ko ari inzozi zibaye impano kuko yakuze ashaka kwikorera no guhanga udushya cyane cyane mu mideli 

    Umujyanama wa kabiri wa Ambasaderi w’u Rwanda muri Poland, yashimiye Umulisa Charlotte wagize igitekerezo cyo kwagurira muri iki gihugu ibikorwa bye 


    Miss Uwase Clementine uzwi nka Tina yashyigikiye umuvandimwe we winjiye mu byo guhanga imyambaro 

    Lukazsk [Uri ibumoso], umukunzi wa Miss Tina yari muri ibi birori byo gufungura iri duka ry’imyambaro y’abagore 

    Mu gutangiza iri duka, hanamuritswe imwe mu myambaro y’abagore ibarizwamo. Yamuritswe n’abanyamideli barimo Tina Uwase 

    Umulisa yashimye inshuti ze n’abandi bamushyigikiye muri uru rugendo rushya rwo kwikorera yatangiye


     

    Umulisa yavuze ko azafungura mu Rwanda ishami ry’iri duka ry’imyambaro y’abagore












    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127333/miss-umulisa-yinjiye-mu-mideli-mu-birori-byitabiriwe-numujyanama-wa-ambasaderi-wu-rwanda-m-127333.html