Blog

  • Amavubi y'abakinnyi 10 yahagamye Benin ayikuraho inota bigoranye #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu “Amavubi”y'abakinnyi 10 yabashije gukura inota rimwe kuri Benin yari imbere y'abakunzi bayo,nyuma yo kunganya igitego 1-1.

    Bénin n'u Rwanda igitego 1-1 mu mukino w'Umunsi wa Gatatu wo gushaka Itike y'Igikombe cya Afurika cy'ibihugu giteganyijwe umwaka utaha.

    Rugikubita ku munota wa 2,Hakim Sahabo yahawe ikarita y'umuhondo,kubera gutinda kujya guhindura umwenda w'imbere.

    Amavubi niyo yatangiye neza uyu mukino ubwo ku munota wa 5 gusa Meddie Kagere yabonaga amahirwe imbere y'izamu wenyine ananirwa kuroba umunyezamu atera kanze.

    Nyuma y'aya mahirwe akomeye,ba rutahizamu b'Amavubi bakomeje guhanahana imipira neza ariko ntibabashe kubona amahirwe yo kunyeganyeza inshundura.

    Bidatinze ku munota wa 13 Mugisha Gilbert yatsinze igitego cy'u Rwanda ku mupira mwiza yahawe na Hakim Sahabo awunyujije hagati ya ba myugariro ba Benin.

    Uyu rutahizamu ukinira APR FC yarobye umunyezamu wa Beni awukoraho gato ariko ahita awushyira mu izamu.

    Amavubi akimara kubona iki gitego yahise atangira gukina acungira ku mipira Benin yari itakaje cyane ko yari imbere y'abafana bayo.

    Ku munota wa 19,Benin yabonye uburyo bukomeye ubwo haterwaga umupira ku ikosa ryari rikozwe hanyuma umukinnyi wari mu rubuga rw'amahina atera umutwe ukomeye umunyezamu Ntwari Fiacre awushyira muri koloneri.

    Bidatinze ku munota wa 21,Benin yashose irindi shoti ariko Ntwari afata umupira neza.

    Ku munota wa 29 3Mugisha Gilbert yahaye umupira mwiza Muhire Kévin ateye ishoti rikomeye umupira ufata umutambiko w'izamu,ujya hanze.

    Ku munota wa 30,Meddie Kagere yacometse umupira mwiza imbere, Mugisha Gilbert awukinisha umutwe awushyira imbere ye,asigarana n'Umunyezamu Saturnin Allagbé yagerageje kuroba biranga.

    Benin yakomeje gusatira Amavubi ndetse ku munota wa 35 itera ishoti rigana mu izamu umunyezamu Ntwari arawufata.

    Ku munota wa 37,Benin yabuze amahirwe akomeye ubwo Olaïtan yateraga ishoti rikomeye mu izamu, Ntwari Fiacre akuramo umupira hanyuma Imanishimwe Emmanuel arawurenza.

    Igice cya mbere cyarangiye ku ntsinzi y'Amavubi y'igitego 1-0.

    Mu gice cya kabiri Benin yaje yakaniye ishaka kwishyura binakubitira ko myugariro ' Imanishimwe Emmanuel yavunitse,asimburwa na Ishimwe Christian.

    Ku munota wa 49,Benin yabuze amahirwe akomeye ubwo rutahizamu wayo yasigaranaga na Fiacre ananirwa kumuroba.

    Ku munota wa 57, Ishimwe Christian yateye ishoti rikomeye mu izamu, rikurwamo n'umunyezamu Saturnin Allagbé ariko habura undi mukinnyi w'u Rwanda usubizamo umupira.

    Ku munota wa 60,Hakim Sahabo yabonye ikarita ya kabiri y'umuhondo nyuma yo gukurura umukinnyi wa Bénin, bimuviramo iy'umutukuasiga Amavubi mu mazi abira.

    Umutoza nyuma gato yahise akora impinduka yinjiza Mugenzi Bienvenu, Niyonzima Ally na Rwatubyaye Abdul basimbuye Meddie Kagere, Bizimana Djihad na Muhire Kevin.

    Guhera kuri uyu munota wa 61 Bénin yacuritse ikibuga isatira bikomeye cyane Amavubi.

    Ku munota wa 70, Stéphane Sessègnon yasigaranye na Ntwari Fiacre bonyine ariko ntiyashobora kuboneza umupira mu rushundura.

    Ku munota wa 75,Umukinnyi wa Benin yahawe umupira mwiza cyane awutera n'umutwe asigaranye n'izamu arawudunda uca hejuru.

    Ku munota wa 82,82' Steve Michel Mounié yatsinze igitego cyo kwishyura cya Benin ku ishoti rikomeye yateye Ntwari Fiacre ntiyashobora kugarura umupira.

    Ubwugarizi bw'u Rwanda bwarangaye uyu rutahizamu winjiye asimbuye abuca mu rihumye.

    Nyuma y'iminota 90 hongeweho iminota 6 yari akaga ku Mavubi kuko yasatiriwe cyane ariko ubwugarizi bwihagararaho.

    Ku munota wa 91,Ntwari Fiacre yakoze ibitangaza arokora Amvubi nyuma y'aho abakinnyi ba Benin bahererekanyije umupira mu rubuga rw'amahina,umukinnyi wa Benin amusigarana wenyine aramuroba undi akuramo umupira byarangiye.

    Abakinnyi ba Benin bongeye gusatira nabwo babona amahirwe akomeye ariko Ntwari ababera ibamba akuramo umupira.

    Umukino warangiye ari igitego 1-1 ku mpande zombi.

    Nyuma y'imikino itatu rumaze gukina, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n'amanota abiri ku icyenda.

    Muri iri Tsinda L ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire umwaka utaha, Sénégal irayoboye n'amanota atandatu, Mozambique bazahura ifite ane,mu gihe Bénin ari iya nyuma n'inota rimwe.

    Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Bénin uzakinwa ku wa 27 Werurwe 2023.

    Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika yamenyesheje ko ugomba kubera i Cotonou ariko u Rwanda rujuririra uyu mwanzuro,hategerejwe igisubizo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-y-abakinnyi-10-yahagamye-benin-ayikuraho-inota

  • Itangazo: INGABIRE Solange yasabye guhindura amazina akitwa INGABIRE FASHAHO Solange #rwanda #RwOT

    Uwitwa INGABIRE Solange yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa INGABIRE FASHAHO Solange mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina Ry'umuryango.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-ingabire-solange-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-ingabire-fashaho

  • Impamvu itegeko rirebana no gusambanya abana rikwiye kuvugururwa – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu biganiro byateguwe n'uyu muryango bikitabirwa n'inzego zinyuranye ziganjemo iz'ubutabera nk'Ubushinjacyaha, abanyamategeko, RIB, Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, imiryango itegamiye kuri Leta n'abandi.

    Mu byaganiriweho harimo icyuho kigaragara mu itegeko ryifashishwa mu guhana umuntu wasambanyije umwana.

    Umuyobozi w'Umuryango, Center for Rule of Law Rwanda, Mudakikwa John, yavuze ko uwakoze icyaha akwiye guhanwa ariko ibihano biremereye cyane bituma ubutabera bukenewe butaboneka.

    Ati 'Ubona uburyo batanga ikirego bikiri hasi cyane, iyo uganiriye na bo bakubwira ko badashaka gutanga amakuru. Kimwe mu byo batinya ni ukwirinda gufungisha abo bakunda. Abantu bahanwe ababikora bagabanuka ariko ibihano bihambaye usanga bidatanga ubutabera buboneye.'

    Umwe mu baturage batanze ubuhamya yasobanuye uko umukobwa we yatewe inda n'umusore ufite imyaka 19 undi afite 16 ariko bajya gupimisha inda umusore agahita afungwa bikaba byaragize ingaruka ku mukobwa n'umwana babyaye.

    Ati 'Amaze gufungwa byamuviriyemo guhita ahagarika ishuri kuko yageragayo bagenzi be bakamushinja gufungisha umuhungu bangana kandi nta ruhare we yabigemo. Ibyo bimubera igikomere.'

    Uyu mubyeyi agaragaza ko uretse no kuba nta butabera buboneye bahawe ariko byakuruye n'amacakubiri mu muryango.

    Abatanze ibitekerezo bagaragaje ko hari icyuho ku bijyanye no guhana abakoze iki cyaha kuko abana bari mu myaka imwe batagakwiye guhanwa nk'abakuru basambanyije umwana.

    Uwari uhagarariye Ubushinjacyaha muri iyi nama nyunguranabitekerezo, Me Ninahazwa Roselyne, yashimangiye ko mu gutegura amategeko habaho impamvu zo guhana uwakoze icyaha ariko kandi bigakorwa mu gutinyisha abantu gukora icyo cyaha.

    Ati 'Nibyo koko hagombye kurebwa n'impamvu zo guhana mu by'ukuri. Guhana uwakoze icyaha, gutinyisha abandi bantu bashobora gukora icyaha. Urebye ibirego byakirwa na RIB ukareba ibigera mu Bushinjacyaha n'ibihano bitangwa twakagombye kugira impungenge kuko n'ibihano bitangwa ubwabyo ni bito.'

    Ubusanzwe itegeko riteganya ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko itarenze 25.

    Rikomeza rigaragaza ko iyo bikurikiwe no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AVEGA, Kalisa Etienne, yavuze ko uyu muryango witeguye no gukora ubuvugizi bugamije gutanga ubutabera kandi uwakorewe icyaha ntakomeze kubihomberamo.

    Ati 'Wa muntu twavuze wakorewe icyaha, uwakimukoreye ahanwe ariko na we abone ubutabera bwuzuye. Mbivuze kubera ko hari ababyitwaza bakavuga ngo runaka ntafungwe. Ntekereza ko uyu ari umwanya w'ishyirwa mu bikorwa ry'ayamategeko agenga umuryango ariko uharanira kubaka ejo hazaza.'

    Yavuze ko hakenewe ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu kwigisha amategeko ku baturage no kubahamagarira kwirinda gukora ibyaha.

    Umushinjacyaha Ninahazwa Roselyne yavuze ko itegeko ritahindurwa ahubwo kugena igihano byarekerwa ubushishozi bw’urukiko

    Bamwe mu bitabiriye ikiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe na AVEGA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-itegeko-rirebana-no-gusambanya-abana-rikwiye-kuvugururwa

  • Impamyabumenyi z'Ikirenga: Umusaruro w'ubufatanye bwa Kaminuza y'u Rwanda na Suède mu myaka 20 – #rwanda #RwOT

    Bwabitangaje ku wa 21 Werurwe 2023 mu kiganiro cyahuje inzego zihuriye kuri ubwo bufatanye zagiranye n'itangazamakuru mu kwitegura umuhango wo kwizihiza imyaka 20 y'ubwo bufatanye uzaba ku wa 24 Werurwe 2022.

    Mu myaka 20 ishize Suède yafatanyije na UR mu nzego zirimo ubuhinzi, ubuzima, ibidukikije, siyansi, ubumenyi rusange ndetse na gahunda yo gushishikariza abagore kwitabira siyansi n'inzego z'ubuyobozi, bigakorwa bafasha abanyeshuri kuziminuzamo ariko icyo gihugu kigatanga n'amafaranga yo gukora ubushakashatsi.

    Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didas yavuze ko 'kuri ubu ikigezweho ari ukubaka ubushobozi, tugikisha abanyeshuri bakorera PhD [impamyabumenyi y'ikirenga] hano mu Rwanda batiriwe bajya [muri Suède]. Umwaka ushize abagera kuri 25 bakoreye PhD mu Rwanda. '

    Dr Kayihura avuga ko iyi gahunda iri mu murongo wa leta wo kongera umubare w'abakorera PhD, binyuze mu biganiro byahuje impande zombi, 'bive mu kubohereza hanze hagabanywa n'ikiguzi gitangwa ahubwo bigire hano dore ko ubushobozi butangiye kuboneka.'

    Amasomo azibandwaho mu gukorera PhD arimo ajyanye no gukora inkingo, ibijyanye n'ubumenyi bwo gusesengura amakuru (Data Science), gukemura amakimbirane n'ibijyanye n'umutekano, ubuhinzi, ikoranabuhanga ndetse n'ubuvuzi muri rusange.

    Mu gihe cy'imyaka 20 ubu bufatanye bumaze binyuze muri porogaramu yo guteza imbere uburezi (UR-Sweden Program), bwatumye abagera kuri 88 barimo abagore 30 n'abagabo 58 bakorera PhD mu masomo atandukanye.

    Mu rwego rw'ubushakashatsi UR-Sweden Program yateye inkunga ubugera ku bihumbi 2121 kuva mu 2013 kugeza ku 2022 ndetse ubwo bushakashatsi bwakoreshejwe n'abandika ibindi bitabo bagera ku 2842 kuva mu 2013 kugera mu 2018.

    Ubushakashatsi bugera kuri 719 bwasohowe mu bigo by'ubushakashatsi bushingiye ku bumenyi (Scientific Journals).

    Mu nkunga zahawe abakora ubushakashatsi, 36 zahawe abakora ubushakashatsi busanzwe, 26 ku bari gukora ubushakashatsi nyuma yo kubona PhD , 13 ku basoje PhD bakora ubushakashatsi mu gihugu, mu gihe 49 zahawe abagore bakora ubushakashatsi mu nzego zitandukanye.

    Dr Anne Marie Kagwesagye, ni umwarimu muri UR wasoje amasomo muri UR-Sweden Program mu bijyanye n'uburezi, avuga ko akimara gusoza amasomo atari kuguma iyo yize ahubwo yagombaga gutanga umusanzu mu bijyanye no kwigisha ndetse no gukora ubushakashatsi bugirira akamaro Abanyarwanda.

    Kuri ubu ahagarariye umushinga wa MasterCard Foundation, ufasha mu gutegura abanyeshuri kuzagira uruhare mu buyobozi bw'ejo hazaza hagamijwe gushaka ibisubizo by'ibibazo bahura nabyo, no kubatoza ibijyanye no kwihangira imurimo.

    Dr Kagwesagye avuga ko gutangiza porogaramu yo kwigisha abakorera PhD mu Rwanda bizafasha mu buryo butandukanye cyane ko 'ubumenyi bazajya bahabwa buzajya buhita butangwa mu mashuri aho gutegereza ko basoza imyaka runaka ngo amasomo asozwe.'

    Umuyobozi Mukuru wa UR wungirije ushinzwe igenamigambi n'imiyoborere, Ndikumana Raymond wanasoje muri iyi porogaramu mu masomo ajyanye n'icungamutungo n'imiyoborere, avuga ko iyi porogaramu yagize uruhare rufatika mu gukemura ibibazo umuryango nyarwanda uhura nabyo.

    Yagaragaje ko ubu hubatswe amasomero agezweho mu mashami yose ya UR, bikajyana no kubaka ikigo kijyanye no gusesengura amakuru (data Center), n'imishinga yo kureba uko imirire mibi yagabanuka bigizwemo uruhare n'abashakashatsi b'iyi kaminuza.

    Yerekanye ko ubumenyi bwakuwe muri ubu bufatanye bwafashije no gutunganya igishanga cya Muvumba mu Karere ka Nyagatare cyari kigizwe n'imyunyu yatumaga kitabyazwa umusaruro ariko ngo uyu munsi abaturage batangiye kugihingamo umuceri, binyuze mu kwiga ikoranabuhanga ryatumye iyo myunyu igabanyuka.

    Ku bijyanye n'ikoranabuhanga, ubu bufatanye bwafashije mu kubaka ibigo by'icyitegererezo na za laboratwari zitandukanye aho ishingwa ryabyo ryagizwemo uruhare n'abasoje amasomo muri ubwo bufatanye.

    Uretse gahunda nshya yo gufasha u Rwanda kujya rwigisha abashaka PhD, Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yavuze ko bari kwinjira mu bufatanye bushya burimo no kongera umubare wa za kaminuza zo muri iki gihugu zigakorana n'izo mu Rwanda kugira ngo ibiva mu bushakashatsi bigirire akamaro abaturage b'impande zombi.

    Umuyobozi wa UR, Dr Didas Kayihura Muganga ari kumwe na Ambasaderi wa Suède mu Rwanda bagaragaza umusaruro w’ubufatanye mu burezi mu gihe cy’imyaka 20

    Umuyobozi Mukuru wa UR wungirije ushinzwe igenamigambi n'imiyoborere, Ndikumana Raymond yagaragaje ko ubufatanye bwabo na Suède bwagize uruhare rukomeye mu guteza imbere kaminuza

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague yagaragaje ko ubufatanye bwa UR na Suède buzakomeza mu isura nshya aho hazongerwa n’umubare wa za kaminuza zinjizwa muri ubu bufatanye

    Ubufatanye bwa Suède na UR bukomeje kwagurirwa no mu zindi nguni hagamijwe guteza imbere uburezi

    Umuyobozi wa UR, Dr Didas Kayihura Muganga yagaragaje ko ubufatanye bafitanye na Suède bugeze aho hatangizwa amasomo y’imyamyabumenyi y’ikirenga mu Rwanda

    Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kagwesage Anne Marie yavuze ko gutangiza amasomo ya PhD mu Rwanda bizafasha cyane kuko amasomo abanyeshuri bazajya bahita bayatanga kuri kaminuza ako kanya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamyabumenyi-z-ikirenga-umusaruro-w-ubufatanye-bwa-kaminuza-y-u-rwanda-na

  • Amavubi y’abakinnyi 10 yaguye miswi na Benin (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yasoje ari abakinnyi 10 nyuma y’uko Sahabo yahawe ikarita itukura, yanganyije na Benin 1-1 mu mukino utari woroshye.

    Wari umukino w’umunsi wa 3 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

    Benin yari yakiriye Amavubi kuri Stade del’Amitié, u Rwanda rukaba nta mahirwe yahabwaga.

    Rwagiye gukina uyu mukino nyuma y’uko ejo Benin yayakuye mu kibuga adasoje imyitozo.

    Ku munota wa 5 w’umukino Meddie Kagere yahushije amahirwe y’igitego cyabazawe.

    Amavubi yakomeje gukina ashakisha igitego aza kukibona ku munota wa 11 gitsinzwe na Mugisha Gilbert.

    Ni ku mupira mwiza Hakim Sahabo yacomucomekeye nta kindi yakoze yahise atsinda igitego.

    Benin yashize igitutu ku Rwanda, irema uburyo bwinshi ndetse inatera mu izamu ariko umunyezamu Ntwari Fiacre yitwara neza. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Iminota ya mbere y’igice cya kabiri, Benin yarushaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

    Ku munota wa 51, Ishimwe Christian yasimbuye Imanishimwe Emmanuel wagize ikibazo cy’imvune.

    Ku munota wa 57, Ishimwe Christian yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu awukuramo.

    Ku munota wa 58 Muhire Kevin yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Meddie Kagere ananirwa kuwushyira mu izamu.

    Ku munota wa 60, Sahabo Hakim w’u Rwanda yabonye ikarita y’umutuku. Yakururanye ahabwa umuhondo usanga undi yabonye umukino ugitangira kubera ko yari yambaye kora idasa n’imyenda (Jersey).

    Ku munota wa 66 umutoza yakoze impinduka 3, Muhire Kevin, Bizimana Djihad na Meddie Kagere bavuyemo hajyamo Rwatubyaye Abdul, Ally Niyonzima na Mugenzi Bienvenue ni na ko Mugisha Gilbert yaje guha umwanya Mugisha Bonheur.

    Kubera guhuzagurika yaje k’ubwugarizi bw’u Rwanda, Amavubi yaje gutsindwa igitego na Steve Moune ku munota wa 82.

    Benin yakomeje gushyira igitutu ku Rwanda ishaka igitego cy’intsinzi ariko Fiacre aba ibamba. Umukino warangiye ari 1-1.

    Amavubi azagaruka mu kibuga tariki ya 27 Werurwe n’ubundi akina na Benin mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L.

    11 Carlos Alós Ferrer yabanje mu kibuga

    Ntwali Fiacre Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Bizimana Djihad, Muhire Kevin na Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert, Rafael York na Meddie Kagere

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Kagere Meddie yagerageje ariko biranga

    Mugisha Gilbert ni we watsindiye Amavubi

    Bishimira igitego cya Mugisha Gilbert

    Amavubi yaguye miswi na Benin

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-y-abakinnyi-10-yaguye-miswi-na-benin

  • ONU yateguje isi akaga ko kubura amazi meza kubera kuyakoresha nabi #rwanda #RwOT

    Raporo y'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) yaburiye ko hari gututumba amakuba ku isi y'ubucye bw'amazi kandi ko “igihe icyo ari cyo cyose hashobora kubaho ibyago” by'ubucye bw'amazi butewe no kuyakoresha mu buryo burenze urugero no kubera imihindagurikire y'ikirere.

    Iyi raporo ivuga ko isi “irimo kugenda buhumyi mu nzira iteje ibyago” yo “kuyakoresha bunyamaswa birengeje urugero n'iterambere rirenze urugero”.

    Iyi raporo yatangajwe ku wa kabiri, mbere yuko haba inama ya mbere ikomeye ya ONU yiga ku mazi ibayeho kuva mu mwaka wa 1977.

    Intumwa zibarirwa mu bihumbi ziritabira iyi nama y'iminsi itatu i New York, itangira kuri uyu wa gatatu, umunsi mpuzamahanga wahariwe kurizikana ku mazi ku isi.

    Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres avuga ko amazi, “ishingiro ry'ubuzima”, arimo gukamywa n'”ikoreshwa ryayo mu buryo butaramba, ihumanya ry'ikirere ndetse n'ubushyuhe bw'isi butagenzurwa”.

    Iyi raporo, yatangajwe n'ishami rya ONU ryita ku mazi (UN Water) hamwe n'ishami rya ONU ryita ku burezi, ubumenyi n'umuco (UNESCO), iburira ko “ubucye [bw'amazi] burimo guhinduka ikiza

    Raporo yo mu gihe cya vuba cyane gishize ya ONU ku mihindagurikire y'ikirere, yatangajwe ku wa mbere n'itsinda ry'inzobere zo mu kigo IPCC (Intergovernmental Panel on Climate Change), irimo ko “hafi kimwe cya kabiri cy'abatuye isi ubu bugarijwe n'ikibazo gikomeye cy'ubucye bw'amazi nibura mu gice cy'umwaka”.
    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/onu-yateguje-isi-akaga-ko-kubura-amazi-meza-kubera-kuyakoreha-nabi

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESERA #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA WA NKUNDAMAHORO ILDEPHONSE NA NYIRARUKUNDO DATIVE UGIZWE N'INZU IRI MU KIBANZA GIFITE UFITE UPI:5/07/07/01/2253 GIHEREREYE MU MUDUGUDU WA RUKORONKO, AKAGALI KA BITABA, UMURENGE WA MWOGO,AKARERE KA BUGESERA.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 27/03/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H00) KUGEZA TARIKI YA 03/04/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA(11H00).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788734008.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-uherereye-bugesera-70082

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESERA #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA WA YADUFASHIJE ALPHONSINE NA HITIMANA NOEL UGIZWE N'INZU IRI MU KIBANZA GIFITE UFITE UPI:5/07/07/03/2489 GIHEREREYE MU MUDUGUDU WA RUGAZI, AKAGALI KA RUGUNGA, UMURENGE WA MWOGO,AKARERE KA BUGESERA.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 27/03/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA (11H00) KUGEZA TARIKI YA 03/04/2023 I SAA TANU Z'AMANYWA(11H00).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+250788734008.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-utimukanwa-uherereye-bugesera-70084

  • Mesut Özil wakunzwe na benshi yasezeye ku mupira w'amaguru #rwanda #RwOT

    Umukinnyi Mesut Ozil wakunzwe na benshi by'umwihariko abafana ba Arsenal na Real Madrid yatangaje ko asezeye ku mupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga.

    Uyu mukinyi w'imyaka 34 yahisemo guhagarika umwuga we shampiyona igeze hagati mu ikipe yakiniraga ya Istanbul Basaksehir.

    Ibi yabyemeje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Ozil yashimiye amakipe yose yakiniye arimo Arsenal na Real Madrid, gusa yemeza ko imvune amaranye iminsi arizo zigize uruhare mu gufata iki cyemezo.

    Ati ” Muraho mwese.Nyuma yo gutekereza cyane ndashaka gutangaza ko nsezeye igiraganya ku mupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga.

    Nagize amahirwe yo kuba umukinnyi w'umupira w'amaguru wabigize umwuga mu myaka 17,ubu ndumva nshaka gushimira kubera aya mahirwe.

    Mu byumweru bishize n'amezi,nahuye n'umvune nyinshi,binyereka ko aricyo gihe cyo kuva mu mupira w'amaguru wo ku rwego rwo hejuru.

    Rwari urugendo rurerure rwari rwuzuyemo ibihe bitazibagirana n'amarangamutima.Ndashaka gushimira amakipe yanjye.Schalke 04, Werder Bremen, Real Madrid, Arsenal FC, Fenerbahce, Basaksehir n'abatoza bose banshyigikiye,abakinnyi bagenzi banjye babaye inshuti zanjye.

    Uyu yakomeje ashimira abagize umuryango we bagize uruhare mu buzima bwe,bakamushyigikira mu bihe bibi n'ibyiza.

    Yashimiye abafana bamweretse urukundo mu bihe byose atitaye ku ikipe yose yakiniye.

    Yasoje avuga ko agiye kureba ibiri imbere we n'umugore we, Amine, abakobwa babo babiri, Eda na Ela —gusa yizeza abakunzi be ko azajya abavugisha ku mbuga nkoranyambaga.”

    Mesut Ozil afatwa nka nimero 10 uri mu ba mbere ku isi kubera ubuhanga bwe mu kurema uburyo bwavagamo ibitego.

    Yamenyekanye cyane mu gikombe cyisi cya 2010,byatumye agurwa miliyoni 13 na Real Madrid,mu mpeshyi y'uwo mwaka.

    Ozil yatwaye LaLiga na Copa del Rey mu gihe cyose yamaze muri Madrid yavuyemo yerekeza muri Arsenal mu mwaka wa 2013 aguzwe miliyoni 42.5 z'amapawundi.

    Ozil yatsinze ibitego 44 mu mikino 254 yakiniye Arsenal,anatwara FA Cup eshatu mu myaka ine. Yanatwaye igikombe cy'isi muri 2014 ari kumwe n'Ubudage.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mesut-ozil-wakunzwe-na-benshi-yasezeye-ku-mupira-w-amaguru