Blog

  • Hamenyekanye impamvu abakobwa beza bigira kuri murandasi batsindwa cyane kurusha abandi #rwanda #RwOT

    Umuhanga Adrian Mehic wakoreye ubushakashatsi muri Kaminuza ya Lund mu gihugu cya Suède, yagaragaje ko iki kibazo cyagaragaye mu bihe by'icyorezo cya Covid-19 aho abanyeshuri benshi bo ku Isi bose bigaga hakoreshejwe ikoranabuhanga , ari nabwo basanze abantu bafite uburanga aribo bagiraga amanota mabi ugereranyije n'abandi.

    Ubwo bushakashatsi bwasohotse ku kinyamakuru cya Economic Letters , hifashishije imibare y'abanyeshuri 300 bigaga muri Kaminuza ya Lund mu masomo atandukanye.

    Icyo gihe yakoresheje itsinda ry'abakorerabushake 74, kugira ngo batange ibitekerezo ku buranga bw'abo banyeshuri 300 bakurikije uko bababonaga.

    Yagaragaje ko abakobwa b'uburanga bagize amanota make mu ishuri mu bihe by'icyorezo cya Covid-19, ubwo amasomo menshi yimurirwanga ku ikoranabuhanga, abarimu bakigisha abanyeshuri benshi batari kumwe imbonankubone.

    Icyo gihe yakurikije igereranya ry'abanyeshuri batangiye kwiga mbere y'icyorezo cya Covid-19 ubwo bigaga bari kumwe n'abarimu, ndetse na nyuma y'aho gitangiriye amasomo akimurirwa ku ikoranabuhanga.

    Icyatumye hatangazwa ubushakashatsi ku mwihariko w'abakobwa b'uburanga, ni uko mu bakoreweho ubushakashatsi hari harimo n'abahungu ndetse n'abatarabwiwe ko bafite uburanga, ariko abo bakobwa babwiwe ko bafite uburanga akaba ari bo bagira amanota make.

    Mehic yanagaragaje ko abakobwa b'uburanga bakurikira amasomo iyo bari kumwe n'umwarimu ubigisha bakungurana ibitekerezo, ariko ko iyo amasomo ashyizwe ku ikoranabuhanga bakiga badatanga ibitekerezo, batakaza ubushake bwo kwiga.

    Aganira na Daily Mail, yavuze ko nta cyamutangaje mu byavuye mu bushakashatsi, kuko benshi mu bakobwa b'uburanga bakunze guhabwa amahirwe menshi mu kazi ndetse no mu bindi bitandukanye, bakanahembwa umushahara mwinshi ugereranyije n'abandi bakorana, ibituma bigirira icyizere cyinshi bakagira byinshi kandi by'ingenzi batitaho.

    Ubundi bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Wisconsin muri 2021, bwagaragaje ko abantu bafite uburanga bahabwa umushahara wisumbuyeho ku kigero cya 9%, ugereranyije n'abandi bakozi bafite ubumenyi bungana n'ubwabo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/hamenyekanye-impamvu-abakobwa-beza-bigira-kuri-murandasi-batsindwa-cyane

  • Impaka zikomeje kuzamuka ku kiruhuko kiri gusabirwa umugabo ufite umugore wabyaye #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagize Inteko Ishingamategeko y'u Rwanda barifuza ko ikiruhuko cy'umugabo ufite umugore wabyaye kiva ku minsi ine ikaba 30, naho icy'umugore kikava ku mezi atatu akaba atandatu.

    Iyi ni ingingo Abanyarwanda barimo gutangaho ibitekerezo bitandukanye, bamwe bayishyigikiye abandi bavuga ko yemejwe yagira ingaruka ku bukungu bw'igihugu.

    Kuwa kabiri, minisiteri y'umurimo yajyanye mu Nteko Ishingamategeko umushinga usaba abadepite kuvugurura itegeko ry'umurimo.

    Depite Frank Habineza yabwiye BBC ko iyi minisiteri yazanye uyu mushinga 'cyane cyane ugamije kwemeza igabanywa ry'amasaha y'akazi yavuye kuri 45 akaba 40 mu cyumweru'.

    Itegeko risanzwe ry'umurimo ntiriteganya ikiruhuko cy'umubyeyi w'umugabo ufite umugore wabyaye, ahubwo sitati rusange igenga abakozi ba leta niyo imuha iminsi ine(4).

    Habineza avuga ko minisiteri y'umurimo yaje inasaba ko iyi minsi ine y'ikiruhuko ku mugabo yemezwa mu itegeko.

    Ati: 'Rero, natanze igitekerezo ko tuzamura ikiruhuko cy'umugore wabyaye kikava ku mezi atatu akaba atandatu, kandi n'icy'umugabo we kikava ku minsi ine ikaba ukwezi kumwe.'

    Ikinyamakuru New Times kivuga bamwe mu bandi badepite bashyigikiye iki gitekerezo mu mpaka zo mu Nteko kuri uyu mushinga wo kuvugurura itegeko ry'umurimo ryo mu 2018 nk'uko byifuzwa na minisiteri y'umurimo.

    Depite Habineza yabwiye BBC ati: 'Mu by'ukuri, iminsi ine [ku mugabo] ni micye cyane, hari igiye irangira mukiva kwa muganga [nabwo] iyo nta bibazo byabaye [ku mubyeyi].

    'Ariko kandi [ukwezi kw'ikiruhuko] kwafasha kurushaho kwegerana mu marangamutima k'umubyeyi, umwana, n'umugabo.'

    Immy Kanyange, umukozi wa leta, yabwiye BBC ko 'byaba ari byiza cyane' umugabo ahawe ikiruhuko cy'ukwezi.

    Ati: 'Muri iki gihe ubuzima buragoye, nkanjye iwanjye nta mukozi [wo mu rugo] tukigira, ndamutse mbyaye umugabo akamara ukwezi ari mu rugo urumva ko byadufasha cyane'.

    Naho kuvana ikiruhuko cy'umugore wabyaye ku mezi atatu akaba amezi atandatu, Kanyange abona ko 'ibyo ni ibyo mu bihugu bifite ubukungu bukomeye, kandi aho ntiturahagera'.

    Marcel Karinganire abona ko ikiruhuko cy'umugabo w'umugore wabyaye koko gikwiye kongerwa ariko ntikirenze iminsi 15.

    Ati: 'Amasaha y'akazi yaragabanutse, abantu ntibakizinduka cyane, rero ndumva umugabo wabyaye bamuhaye iminsi 15 yaba ari iyo, naho ubundi se yamara ukwezi mu rugo akora iki?'

    Depite Habineza avuga ko minisitiri w'umurimo n'abakozi ba leta atashyigikiye igitekerezo [Habineza] yatanze 'avuga ko cyagira ingaruka ku ngengo y'imari'.

    Ati: 'Twarakomeje kugeza twemeranyije ko bazabyigaho kurushaho, tunemeranya ko iteka rya Minisitiri ari ryo rizagena iyo minsi [y'ikiruhuko].”

    Impinduka ziheruka ku murimo n'ibiruhuko mu Rwanda

    Itegeko ry'umurimo ryemeraga umugore wabyeye ikiruhuko cy'amezi atatu (ibyumweru 12)

    Ryageneraga umugore wabyaye umushahara we wose ukwezi kumwe n'igice

    Nyuma yahitamo kuguma mu kiruhuko ukundi kwezi kumwe n'igice agahembwa 20%

    Abagore benshi bahitagamo gusiga abana b'ukwezi kumwe bagasubira ku kazi aho guhembwa 20%

    Iri tegeko ryavuguruwe mu 2016 ryemerera umugore wabyaye guhembwa umushahara we wose mu mezi atatu y'ikiruhuko

    Kuva muri Mutarama(1) 2023 amasaha y'akazi yavanywe ku icyenda ku munsi aba umunani

    Akazi gatangira saa tatu kakarangira saa kumi n'imwe, mugihe mbere katangiraga saa moya.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/impaka-zikomeje-kuzamuka-ku-kiruhuko-kiri-gusabirwa-umugabo-ufite-umugore

  • Nigeriya:Perezida Tinubu uherutse gutorwa yerekeje i Paris na London mu karuhuko #rwanda #RwOT

    Perezida wa Nigeria uherutse gutorerwa iyo ntebe, Bola Tinubu yahisemo kujya mu karuhuko gato nyuma y'urugamba rukomeye rw'amatora rwamuhaye instinzi yo kuyobora igihugu.

    Ubunyamabanga bwe buyobowe na Tunde Rahman bwatangaje ko Tinubu yvuye mu gihugu kuri uyu wa kane tariki ya 23 werurwe 2023 mu buryo bwo kujya gutekereza igikurikiyeho mu buyobozi bwe.

    Bimwe mu byo batangaje azakora muri ako karuhuko ngo ni ugutegura umunsi mukuru wo kurahirira intebe y'ubutegetsi muri Nijeriya uteganijwe kuya 29 Gicurasi 2023.

    Rahman, yatangaje ko kandi Perezida Tinubu azava mu mugi wa Paris mu Bufaranda na London mu Bwongereza yerekeze muri Saudi Arabia, aho azabonana na Hajj atangira ukwezi kwa Ramadan kugizwe no kwigomwa ifunguro amasaha menshi .

    Icyakora abakurikiranira hafi uyu Tinubu watorewe kuyobora Nigeriya bavuga ko akunze gutembera amahanga mu buryo bwo kwivuza kuko ubuzima bwe butameze neza.

    Uru rugendo nti rutunguranye kuko no mugihe cyo kwiyamamaza yibandaga ku rugendo azakorera muri ibyo bihugu byavuzwe haruguru, ari nabyo abamushinja kuba ubuzima bwe butameze neza babihera.

    Hagati aho abatavuga rumwe n'ubutegetsi bo bakomeje kugeza ibirego ku rukiko rukuru na komisiyo y'amatora bavuga ko amatora yajemo uburiganya kandi ko uwatowe atariwe nyakuri.

    Basaba ko Mr Tinubu yatangarizwa ko yibye amatora maze hagafatwa izindi nzira ziganisha ku gutora binyuze mu mucyo nkuko bo babyivugira.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/nigeriya-perezida-tinubu-uherutse-gutorwa-yerekeje-i-paris-na-london-mu

  • Amafoto y’umukobwa wa Meddy na Mimi wakorewe ibirori byo kwizihiza isabukuru #rwanda #RwOT

    Ntiyakunze kugaragazwa mu ruhame kuva yavuka nk’abana b’ibindi byamamare, gusa ubwo yari yujuje umwaka, Myla ababyeyi be Meddy na Mimi basangije ababakurikira amafoto y’uyu mukobwa bamukoreye ibirori.

    Uyu munsi tariki ya 23 Werurwe 2023 ni bwo umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ngabo Medard [Meddy] yasangije abamakurikira AMAFOTO y’umwana we na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia bari mu birori by’isabukuru ye.

    Meddy ifoto imwe y’uyu mukobwa yayiherekeresheje amagambo agira ati “igikomangomakazi cyanjye. Umwana wanjye yujuje umwaka 1 w’amavuko.”

    Tariki ya 23 Werurwe 2022 nibwo Meddy ni bwo yahishuye ko umugore we Mimi yibarutse imfura ya bo bise Myla Ngabo.

    Aba bombi bakoze ubukwe muri Gicurasi 2021, bubera muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-etiyopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

    Muri Kanama 2019, Mimi yari yatangaje ko nyuma y’igihe amaranye n’uyu musore yabonye ari umwizerwa bityo ko amusabye ko babana atazuyaza.

    Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo, akaba ari nabwo uyu mukobwa w’imyaka 30 aheruka mu Rwanda ariko akaba yavuze ko ari hafi kugaruka.

    Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.

    Myla yujuje umwaka umwe

    Ari kumwe n’ababyeyi be

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-y-umukobwa-wa-meddy-na-mimi-wakorewe-ibirori-byo-kwizihiza-isabukuru

  • RDC: Fayulu yasabye ko hajyaho inzibacyuho amatora ya Perezida atabereye igihe  #rwanda #RwOT

    Umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kongo, bwana Martin Fayulu, yavuze ko igihe amatora ya perezida atabera igihe mu Ukuboza uyu mwaka, hazajyaho inzibacyuho y'amezi hagati y'Atatu n'Ane, nyuma yaho abaturage bagatora.

    Ikinyamakuru Mediacongo, cyanditse ko iyi ngingo y'uko amatora yazaba cyangwa se agasubizwa inyuma, ari imwe muziri kuvugwaho cyane mu gihugu.

    Hari ababona ko ubutegetsi buriho bushobora gutinza amatora nk'uko byagenze kubwa Joseph Kabila Kabange, wayakerereje imyaka itatu kuva 2015 kugera muri 2018.

    Martin Fayulu utarahiriwe n'amatora ya 2018, avuga ko amahanga akwiriye kuba maso agafasha iki gihugu kugira amatora no kubaha inzego ziriho.

    Kuri we ngo amatora atabaye mu kwezi k'Ukuboza, abayobora inzibacyuho y'amezi atatu, baba bakumiriwe kukwiyamamariza gushaka ubutegetsi bose.

    Leta ya Kongo ntacyo itangaza ku gukoresha amatora mu mpera z'uyu mwaka, ariko amakuru avuga ko perezida uriho yazashyirwaho igitutu cyangwa se akitwaza umutekano muke mu gihugu, cyane mu ntara z'uburasirazuba  agasubika amatora mu kwezi k'Ukuboza 2023.

    Ibihugu birimo Amerika n'uburayi bimaze igihe bisaba abategetsi muri Kongo Kinshasa, kubahiriza ingengabihe y'amatora akazaba ku gihe kandi mu bwisanzure.

    The post RDC: Fayulu yasabye ko hajyaho inzibacyuho amatora ya Perezida atabereye igihe  appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/23/rdc-fayulu-yasabye-ko-hajyaho-inzibacyuho-amatora-ya-perezida-atabereye-igihe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-fayulu-yasabye-ko-hajyaho-inzibacyuho-amatora-ya-perezida-atabereye-igihe

  • Amezi atandatu yavugishije benshi: Impaka ku kiruhuko cy'umugore n'umugabo babyaye – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'ibiganiro Minisiteri yagiranye n'abadepite bagize Komisiyo y'imibereho y'abaturage mu mutwe w'abadepite kuwa Kabiri w'iki cyumweru, bigendanye n'amavugurura mu itegeko no 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda.

    Ubusanzwe umugore wabyaye yahabwaga ikiruhuko cy'amezi atatu [ni ukuvuga ibyumweru 12], icyifuzo ni uko ikiruhuko cyaba amezi atandatu, naho umugabo wabyaye wahabwaga iminsi ine, agahabwa ukwezi kumwe.

    Ishingiro ry'iki cyifuzo ni ukongera umwanya ababyeyi bamarana n'umwana hagamijwe kwita ku muryango.

    Depite Frank Habineza, avuga ko niba bishoboka ikiruhuko gihabwa umugore wabyaye cyakongerwa 'nibura kikaba amezi atandatu ariko nanone no ku mugabo kikongerwa kikava ku minsi ine'.

    Ati 'Iyo urebye mu by'ukuri iminsi ine [ku mugabo] ni mike cyane usanga irangira mukiri kwa muganga akenshi iyo habayemo ibibazo mu kubyara usanga umusiga mu rugo ugahita ugenda ugasanga ntacyo iminsi ine ikumariye'.

    Mugenzi we, Depite Manirarora Annonce ashimangira ko iminsi ine ihabwa umugabo ari mike cyane kuko nk'iyo umudamu yagize ingorane akabyara bigoranye cyangwa akabyara n'umwana udashyitse, ya minsi ine umugabo aba ari we wita kuri uriya mugore.

    Ati 'Igihe wamuhaye iyo minsi ine no kwa muganga bagafata ikindi cyemezo kijyanye n'ubuzima bw'umubyeyi bakongera iyo minsi, sinzi ko umugabo azabasha kurwaza wa mugore n'umwana'.

    Perezida wa Komisiyo y'imibereho y'abaturage mu mutwe w'abadepite, Uwamariya Odette, ashimangira ko izi ngingo zisaba ibiganiro byimbitse ariko ko ibitekerezo by'abaturage, abadepite n'abandi bizahabwa agaciro hashyizwe imbere inyungu z'umuturage.

    Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, avuga ko ibi bitekerezo bizakomeza kuganirwaho n'izindi nzego bireba zirimo izifite mu nshingano ubwiteganyirize n'izindi hagamijwe ko ababyeyi bombi babona ikiruhuko gihagije.

    Ati 'Uko tuzagenda dutera imbere, uko tuzagenda turushaho gushyira imbaraga cyangwa ingufu mu rwego rw'ubwiteganyirize, twumva tuzagenda duhindura tukongera iyo minsi ku bagore ndetse no ku bagabo'.

    Amezi atandatu yateje impaka

    Umunyamabanga Mukuru wa REWU, sendika ikorera ubuvugizi abakozi bo mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, Eng. André Mutsindashyaka, yabwiye IGIHE ko 'muri sendika yabo bifuza ko umugore wabyaye ahabwa ibyumweru 14 naho umugabo agahabwa bine'.

    Ati 'Nibura umugore burya mu gihe cy'amezi atatu n'igice twavuga ko aba amaze gukomera iyo atagize ingorane zo kubyara, noneho n'umugabo igihe umugore yabyaye nta ngorane zabayeho, aba akeneye kugira ngo amube hafi aho kugira ngo yiyambaze abo mu muryango nabo bajye gufata za konji kandi umugore ari uwe'.

    Ku bifuza ko umugore wabyaye yahabwa ikiruhuko cy'amezi atandatu, Mutsindashyaka avuga ko atari ko abibona kuko byabangamira iterambere ry'abakoresha n'umurimo muri rusange.

    Ati 'Mu rwego rw'umurimo, wa mukoresha turi gusaba ngo ahembe umudamu wabyaye, aba akeneye ko uwo mudamu agomba kuboneka mu kazi agatanga umusaruro n'icyo kumuhemba kikabasha kuboneka'.

    Mutsindashyaka asanga ibyasabwa bidakwiye kubangamira imibereho myiza y'umwana, umubyeyi ndetse n'umusaruro w'ikigo.

    Ati 'Amezi atandatu twaba twihuse, igihugu kiracyakeneye ko dukoresha imbaraga nyinshi tuzamure umusaruro tugere ku bukungu twifuza, bikaba bikeneye ko n'umusaruro tugomba kuwukorera'.

    Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter, bagaragaje ko amezi atandatu ari ikiruhuko gikwiye ku mugore wabyaye kuko yajya asiga umwana yatangiye gufata imfashabere.

    Umunyamakuru Rigoga Ruth yagize ati 'Iki kiruhuko cyaba ari cyiza mu buzima. Ni ukuva mu rugo umwana amaze gufatika'.

    Uwitwa Mucyo Herve yagize ati 'Badepite bacu mwihangane mureke gushishikariza abantu kudakora ngo bararuhuka nyuma yo gutangira akazi saa tatu haje n'ibiruhuko bikabije'.

    Rahmat Umuhoza ati 'Igitekerezo ubwacyo si kibi, ahubwo nibaza hari hakwiye kurebwa uburyo nyuma y'amezi atatu umubyeyi yoroherezwa niba ari ugukorera mu rugo cyangwa kugira ibyumba byabugenewe mu kazi. Bitari ibyo, kubyongera ni igitekerezo cyiza ku ruhande rumwe ariko ku rwego rw'imari, ibigo bizabyumva ni bike'.

    Uwitwa Kamanzi Jean Bosco yavuze ko 'Iki kiruhuko cy'amezi 6 ku mubyeyi wabyaye kiramutse cyemejwe cyaba ari ingirakamaro ku buzima n'imikurire by'umwana. Byatuma umwana yonka bihagije kdi bizwi neza ko ku mezi 6 aribwo atangira guhabwa imfashabere'.

    Hamim Kanze 'Ni byiza cyane mu gufasha umwana gukura neza mu mezi 6 ya mbere, ariko ku rwego rw'ubukungu biragoranye ko ibigo byakomeza guhemba abantu babiri muri icyo gihe (uri mu kiruhuko n'uwamusimbuye)'.

    Nshimiyimana Didier ati 'Badepite bacu ndabibonye koko muri intumwa zacu nka rubanda! Icyo gitekerezo kizafasha mu kubaka umuryango wacu nyarwanda mu buryo ntajorwa, kuko umugore amarana n'uruhinja rwe igihe gihagije, kandi n'umugabo ni uko. Ikindi umugabo yita neza ku mugore we wabyaye!'.

    Uwihoreye Marie Grace yagize ati 'Rwose abadepite twitoreye ndabashimiye cyane abadamu bari mu nteko kuko muzi neza konsa akamaro kabyo nanjye ndabashyigikiye umubyeyi yamara amezi 6 hanyuma agasubira mu kazi umwana nibura afata n imfashabere'.

    Indi nkuru wasoma: Kugabanya amasaha y'akazi, ikiruhuko cy'abagabo… Impinduka mu itegeko ry'umurimo mu Rwanda

    Bamwe mu badepite basaba ko umubyeyi wabyaye ahabwa ikiruhuko cy’amezi atandatu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amezi-atandatu-yavugishije-benshi-impaka-ku-kiruhuko-cy-umugore-n-umugabo

  • Kigali: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwizigamira ku bakira bato #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rurasabwa guhindura imyitwarire, rukarenga imbibi zituma rutabasha kwizigamira mu gutegura ubuzima bw'ahazaza. Umuryango mpuzamahanga ufasha urubyiruko mu kwiteza imbere mu miyoborere ishami ry'U Rwanda(AIESEC), bafatanyije n'isoko ry'Imari n'imigabane (Rwanda Stock Exchange, RSE), bibukije abakiri bato kwizigamira bahereye ku mafaranga macye babona bagategura ahazaza habo n'Ababo.

    Umuyobozi w'Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, Rwabukumba Pierre Celestin yabwiye abakiri bato barimo n'Urubyiruko rwiga muri Kaminuza ko nta mafaranga macye abaho kuko uko wizigamiye bituma umugabane wawe wiyongera.

    Yagize Ati' Turasaba abakiri bato ko bakwiye kwizigamira mu mafaranga babona make, bakagura imigabane ku isoko ry'Imari n'imigabane kugirango bazabashe kwiteza imbete mu gihe kizaza'.

    Rwabukumba, avuga ko ku isoko ry'Imari n'imigabane hari ibigo 10 bigurisha imigane ndetse banafite impapuro mpeshamwenda za Leta y'U Rwanda byose hamwe bifite agaciro ka Miliyari 5. Akomeza yemeza ko aheza h'Igihugu hashingiye ku mafaranga aba yazanywe na ba nyirayo ku isoko ry'Imari n'imigabane agaruka agakorwamo ibikorwa maze nabyo bigatanga akazi ku baturage bakiteza imbere.

    Umuyobozi w'umuryango mpuzamahanaga ufasha urubyiruko mu buryo bwo kwiteza imbere mu miyoborere ishami ry'U Rwanda(AIESEC), Niyonzima Emmanuel avuga ko uyu muryango washinzwe ahagana mu 1948 nyuma y'Intambara ya 2 y'Isi yose. Yemeza ko mu rwego rwo kugira ubukungu bukomeye, abakiri bato bakwiye guhaguruka bagakora bakizigamira bagamije gutegura ubuzima bw'Ejo heza habo n'ababo kuko kutizigamira bituma benshi bakomeza kubaho mu bukene.

    Ingabire Kevine, avuga ko ubumenyi yahawe bujyanye no kugura imigane afashijwe n'amafaranga ahabwa nk'umunyeshuri yamufasha kwizigama no kubasha gutegura uburyo azakoresha amafaranga ye. Asaba ko ubu bujyanama butakagombye kuza gusa muri iki cyumweru cyahariwe kwizigamira. Agira inama abakiri bato kumva ko amafaranga babona yabafasha kugera kuri byinshi ndetse bagatanga akazi ku bandi.

    Elisee Kwitonda, umunyeshuri muri Kaminuza yagize ati' Iyi minsi igiye gukurikiraho ikwiye kutubera umwitangirizwa ugaragaza ko dukwiye kugira umuhamagaro wo kumva ko dukwiye kwizigamira dutegura ejo heza hacu nyuma yo kuva ku ishuri'.

    Mu Rwanda, abayobora uyu muryango mpuzamahanaga ufasha urubyiruko mu buryo bwo kwiteza imbere mu miyoborere ishami ry'Urwanda(AIESEC) bavuga ko ibihumbi 600 by'urubyiruko bamaze kugerwaho, aho bamwe bahabwa uburyo bwo kujya kwigira hanze, abandi bagahabwa amahugurwa abongerera ubushobozi bwo guhanga udushya tujyanye n'Ikoranabuhanga. Bemeza ko binyuze muri iyo mikorere yo kuba abakiri bato bakwizigama, bagafashwa kongererwa ubushobozi ndetse bakihangira imirimo, ibyo ngo byabafasha kugira intangiriro nziza y'Ubuzima mbere na nyuma yo kurangiza amashuri.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/23/kigali-hatangijwe-icyumweru-cyahariwe-ibikorwa-byo-kwizigamira-ku-bakira-bato/

  • Uganda ishobora gufatirwa ibihano mu gihe yaba yemeje itegeko rihana abatinganyi #rwanda #RwOT

    Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi na leta zunze ubumwe za Amerika ngo byaba byiteguye guhana byihanukiriye Uganda, ndetse amakompanyi yaho akomeye ashobora kuva ku butaka bw'iki gihugu, nyuma y'uko inteko ishinga amategeko itoye umushinga w'itegeko rishobora gufunga imyaka 20 abazagaragara ko bahuza ibitsina n'abo bateye kimwe bazwi nk'abatinganyi.

    Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko aba dipolomate b'uburayi na Amerika, bari gutegura inyandiko igaragaza aho bahagaze kuri uyu mushinga w'itegeko, ugiye kugezwa kwa Perezida Museveni ngo awusinye ube itegeko.

    Umwe mu bategetsi b'ibi bihugu utashatse kuvugwa amazina yabwiye iki kinyamakuru, ko iri tegeko rizasubiza inyuma ubukungu bwa Uganda, kuko amakompanyi yabo bazayahavana bagakorera ahandi.

    Uyu mushinga w'itegeko igihe waba wemejwe, hari aho uteganya igihano cy'urupfu kuwuzagaragarwaho ingeso y'ubutinganyi no gushora abandi kubukora.

    Iri tegeko bivugwa ko rigamije kurengera kirazira z'umuco wa Uganda kubirebana n'imibonano mpuzabitsina, hari ingingo ivuga ko ikigo kizagaragara nk'igishyigikiye ubutinganyi kizacibwa akavagari ka miliyaridi y'amashilingi.

    Minisitiri w'Ububiligi ushinzwe iterambere n'ubutwererane,Caroline Gennez, aherutse kubwira ubutegetsi bwa Kampala ko igihe Perezida Museveni yasinya iri tegeko, imishinga y'iterambere y'abanyaburayi bazayimurira ahandi.

    Ibi bishobora kuba byatera ubwoba Perezida Museveni, akaba aretse gusinya iri tegeko kuko ibigo by'abanyamahanga aribyo bitanga umusoro mwinshi mu gihugu, cyane ko Uganda ifite imishinga myinshi iri guterwamo inkunga n'abanyamahanga, gusinya iri tegeko bikaba byabihagarika.

    Itsinda rito ry'abadepite bo mu nteko ishinga amategeko ya Uganda bo mu kanama kiga kuri uwo mushinga w'itegeko, ryanze ishingiro ryawo. 

    Abagize iri tsinda bavuze ko ibyaha rishaka guhana bisanzwe bihanwa mu gitabo cy'amategeko ahana cya Uganda.

    Impirimbanyi n'aba LGBT bo muri Uganda, bavuze ko umwuka uri mu bantu wo kurwanya abatinganyi muri icyo gihugu, urimo gutuma bibasirwa ku mubiri no ku mbuga za interineti, kandi ko uwo mushinga w'itegeko ushobora kugira ingaruka zikomeye ku Banya-Uganda muri rusange.

    Mu mwaka wa 2014, urukiko rwa Uganda rurinda iremezo ry'itegekonshinga rwahinduye impfabusa undi mushinga w'itegeko nk'uwo, wari wakajije amategeko ahana abatinganyi.

    Uwo mushinga wari urimo ko binyuranyije n'amategeko kwamamaza no gutera inkunga amatsinda y'aba LGBT hamwe n'ibikorwa byabo, ndetse ugashimangira ko ibikorwa by'ubutinganyi bikwiye guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

    Icyo gihe, urwo rukiko rwanzuye ko iryo tegeko rikurwaho kuko ryari ryemejwe n'inteko ishinga amategeko itujuje umubare wa ngombwa wo kugira ngo iterane. 

    Iryo tegeko ryari ryamaganwe henshi mu bihugu byo mu burengerazuba.

    Umubano w'abahuza ibitsina bazwi nk'abatinganyi urabujijwe mu bihugu bigera kuri 30 byo muri Afurika, aho benshi mu babituye bakurikiza indangagaciro zikomeye ku bya cyera zijyanye n'idini n'imibereho.

    The post Uganda ishobora gufatirwa ibihano mu gihe yaba yemeje itegeko rihana abatinganyi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/23/uganda-ishobora-gufatirwa-ibihano-mu-gihe-yaba-yemeje-itegeko-rihana-abatinganyi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-ishobora-gufatirwa-ibihano-mu-gihe-yaba-yemeje-itegeko-rihana-abatinganyi

  • Kigali: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwizigamira kubakira bato #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rurasabwa guhindura imyitwarire, rukarenga imbibi zituma rutabasha kwizigamira mu gutegura ubuzima bw'ahazaza. Umuryango mpuzamahanga ufasha urubyiruko mu kwiteza imbere mu miyoborere ishami ry'U Rwanda(AIESEC), bafatanyije n'isoko ry'Imari n'imigabane (Rwanda Stock Exchange, RSE), bibukije abakiri bato kwizigamira bahereye ku mafaranga macye babona bagategura ahazaza habo n'Ababo.

    Umuyobozi w'Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, Rwabukumba Pierre Celestin yabwiye abakiri bato barimo n'Urubyiruko rwiga muri Kaminuza ko nta mafaranga macye abaho kuko uko wizigamiye bituma umugabane wawe wiyongera.

    Yagize Ati' Turasaba abakiri bato ko bakwiye kwizigamira mu mafaranga babona make, bakagura imigabane ku isoko ry'Imari n'imigabane kugirango bazabashe kwiteza imbete mu gihe kizaza'.

    Rwabukumba, avuga ko ku isoko ry'Imari n'imigabane hari ibigo 10 bigurisha imigane ndetse banafite impapuro mpeshamwenda za Leta y'U Rwanda byose hamwe bifite agaciro ka Miliyari 5. Akomeza yemeza ko aheza h'Igihugu hashingiye ku mafaranga aba yazanywe na ba nyirayo ku isoko ry'Imari n'imigabane agaruka agakorwamo ibikorwa maze nabyo bigatanga akazi ku baturage bakiteza imbere.

    Umuyobozi w'umuryango mpuzamahanaga ufasha urubyiruko mu buryo bwo kwiteza imbere mu miyoborere ishami ry'U Rwanda(AIESEC), Niyonzima Emmanuel avuga ko uyu muryango washinzwe ahagana mu 1948 nyuma y'Intambara ya 2 y'Isi yose. Yemeza ko mu rwego rwo kugira ubukungu bukomeye, abakiri bato bakwiye guhaguruka bagakora bakizigamira bagamije gutegura ubuzima bw'Ejo heza habo n'ababo kuko kutizigamira bituma benshi bakomeza kubaho mu bukene.

    Ingabire Kevine, avuga ko ubumenyi yahawe bujyanye no kugura imigane afashijwe n'amafaranga ahabwa nk'umunyeshuri yamufasha kwizigama no kubasha gutegura uburyo azakoresha amafaranga ye. Asaba ko ubu bujyanama butakagombye kuza gusa muri iki cyumweru cyahariwe kwizigamira. Agira inama abakiri bato kumva ko amafaranga babona yabafasha kugera kuri byinshi ndetse bagatanga akazi ku bandi.

    Elisee Kwitonda, umunyeshuri muri Kaminuza yagize ati' Iyi minsi igiye gukurikiraho ikwiye kutubera umwitangirizwa ugaragaza ko dukwiye kugira umuhamagaro wo kumva ko dukwiye kwizigamira dutegura ejo heza hacu nyuma yo kuva ku ishuri'.

    Mu Rwanda, abayobora uyu muryango mpuzamahanaga ufasha urubyiruko mu buryo bwo kwiteza imbere mu miyoborere ishami ry'Urwanda(AIESEC) bavuga ko ibihumbi 600 by'urubyiruko bamaze kugerwaho, aho bamwe bahabwa uburyo bwo kujya kwigira hanze, abandi bagahabwa amahugurwa abongerera ubushobozi bwo guhanga udushya tujyanye n'Ikoranabuhanga. Bemeza ko binyuze muri iyo mikorere yo kuba abakiri bato bakwizigama, bagafashwa kongererwa ubushobozi ndetse bakihangira imirimo, ibyo ngo byabafasha kugira intangiriro nziza y'Ubuzima mbere na nyuma yo kurangiza amashuri.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/23/kigali-hatangijwe-icyumweru-cyahariwe-ibikorwa-byo-kwizigamira-kubakira-bato/

  • Hagiye kuba umuganda wo gukusanya ibikoresho… – #rwanda #RwOT

    Imyanda y'ubwoko bwose iyo itabungabunzwe ngo ishyirwe aho igomba kujya, itera ibibazo birimo no kwangiza ibidukikije.

    Mu myanda harimo ibora n'itabora, ariyo akenshi usanga ikeneye kubyazwamo ibindi bikoresho kugira ngo habungabungwe ubuzima n'ibidukikije.

    Ubushakashatsi bwakorewe mu Rwanda nk'uko tubikesha Enviroserve Rwanda, bwerekanye ko kuva mu 2010 kugeza 2014 ibikoresho by'ikoranabuhanga byinjiraga mu Rwanda byikubye inshuro eshanu kandi bikaba bishobora kubyara imyanda (ituruka ku bikoresho by'ikoranabuhanga) ingana na toni 9.417.

    Muri iyi myanda ingana na toni 9.417; toni 7,677 ni ukuvuga 81.52% zituruka ku bantu ku giti cyabo, mugihe toni 1,143 (12.14%) zituruka mu bigo bya Leta naho toni 597 (6.34%) zikava mu bigo byigenga. Ibi ahanini bikaba biterwa no kwiyongera kw'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu nzego zose z'ubukungu harimo itumanaho rigendanwa, uburezi, ubuzima, imari, no gutanga serivisi.

    Mu Rwanda kandi ibijyanye no kugura firigo zo mu ngo ndetse na AC (Air Conditioning cyangwa se imashini ikoreshwa mu gutanga umwuka ukonje) biriyongera, kandi biteganyijwe ko biziyongera kurushaho mu myaka 15 mu gihe abaturage n'ubukungu bikomeje kwiyongera.

    Ibi n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga bikomeza kwiyongera, iyo bishaje benshi babijugunya aho babonye hose cyangwa se bakabivanga n'indi myanda.

    Byinshi mu bikoresho by'ikoranabuhanga n'ibikoresho bikonjesha iyo bishaje, imyanda yabyo ishobora kuba uburozi, cyangwa se ikanateza ibindi bibazo ku bidukikije harimo kugira uruhare mu kugabanuka kwa Ozone no gutera ubushyuhe bukabije ku isi.

    Niyo mpamvu hateguwe igikorwa cy'umuganda kugira ngo habeho gukusanywa kw'ibyo bikoresho bitabora by'ikoranabuhanga n'ibikonjesha bitagikoreshwa (imyanda), kugira ngo n'uwaba abifite abizane babimugurire bizabyazwemo ibindi cyangwa se bitunganywe mu buryo butangiza ibidukikije.

    Mu kiganiro na Félix Mihigo, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Enviroserve Rwanda ifite mu nshingano iki gikorwa, ubwo twamubazaga uburyo babikora kugira ngo abaturage bose bamenye ko imyanda y'ikoranabuhanga ikoreshwa, yatubwiye ko bakorana n'aba 'agents' hirya no hino mu gihugu. 

    Yagize ati: 'Dukoresha uburyo bwa drop off/ collection points. Ziri hirya no hino mu ntara. Zifite aba agents bazikoraho bafasha abaturage kuzikusanya.'

    Mu gushishikariza abaturage kuzana ibyo bikoresho kandi, ngo bashyiraho n'ibihembo kubabizana.

    Ati: 'Kugira ngo zize dukora ubukangurambaga harimo kuzana izo bafite bakaba batsindira ibihembo, nk'ama unite na MBs bya phone, cyangwa se bagatsindira refurbished laptops (imashini zigendanwa zongeye gutunganywa).'

    Uyu muganda kandi unagamije gushishikariza no gukangurira abaturage kumenya ko ibikoresho by'ikoranabuhanga bishaje bitavangwa n'indi myanda, ahubwo ko bajya babitanga bikagurwa bikabyazwamo uwundi musaruro.

    Uyu muganda uzaba kuwa Gatandatu w'iki cyumweru turimo, tariki 25 Werurwe 2023 muri IPRC Kicukiro.

    Ni umuganda utumiwemo abaturage bose bazabishobora, abafite ibikoresho bishaje by'ikoranabuhanga bakabizana. Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Global Green Growth Institute (GGGI) ku bufatanye na MINICT, RURA, R-COOL na Enviroserve, ukaba uri mu mushinga w'amezi atandatu y'ubukangurambaga ku bijyanye n'imyanda y'ikoranabuhanga.

    Uzitabirwa n'ibigo bya Leta na za Minisiteri harimo Minisiteri y'Ikoranabuhanga 'MINICT, Minisiteri y'Ibidukikije 'MoE', MINALOC, MININFRA;

    Ibigo bya Leta nka REMA, RURA, RDB, NIRDA, GMO, RISA, FONERWA; n'ibigo by'uburezi nka RP, IPRCs na UR.

    Imyanda y'ikoranabuhanga iyo ijugunywe ahabonetse hose iteza ibibazo bikomeye

    Iyi myanda ishobora kubyazwa undi musaruro 

    Aho wasanga aba agents ba Enviroserve Rwanda, ukabaha imyanda y'ikoranabuhanga

    Uburyo bwiza bwo kubika imyanda ni ukuyibika ukurikije imiterere n'ubwoko bwayo 

    Igikorwa cy'umuganda giteganyijwe kuwa Gatandatu muri IPRC Kicukiro 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127342/hagiye-kuba-umuganda-wo-gukusanya-ibikoresho-byikoranabuhanga-nibikonjesha-bishaje-127342.html