Blog

  • Miss azahembwa miliyoni 6Fbu! Ibyo umukobwa a… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023 mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Roca Golf Hotel, cyahuje abayobozi ba Sosiyete ya SS Enterprise, Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda, gutwara abantu n'Ubukerarugendo.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi wa 'SS Entreprise' itegura irushanwa rya Miss Burundi, Sultan Suleiman yavuze ko igikorwa cyo kwiyandikisha cyatangiriye kuri uyu wa 22 Werurwe 2023, aho biteganyijwe ko kizarangira tariki 25 Mata 2023.

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda, gutwara abantu n'Ubukerarugendo, Bwana Jacques Bigirimana yavuze ko iri rushanwa rya Nyampinga w'u Burundi, ari ahantu heza ho kugaragariza ubwiza n'ubuhanga 'bw'abakobwa b'abarundi'.

    Uyu muyobozi yavuze kandi ko iri rushanwa ari amahirwe akomeye ku bakobwa bashaka kugaragaza icyo bashoboye, kubashyigikira no kubatera imbaraga zituma bagera ku nzozi zabo.

    Ni ku nshuro ya gatatu hagiye gutorwa Nyampinga w'u Burundi. Uwiyandikisha asabwa kuba afite ubwenegihugu bw’iki gihugu, kuba ashobora kwisobanura cyangwa se kuvuga neza ururimi rw’Ikirundi n’Igifaransa, yarasoje amashuri yisumbuye kandi ari hagati y’imyaka 18 na 25.

    Agomba kuba afite uburebure butari hasi ya 1.65cm, kandi atarengeje ibiro 65Kg; kuba nta mwana afite, kandi akaba atarigeze akatirwa n’inkiko.

    Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura Kelly Ngaruko wabaye Miss Burundi 2022.

    Uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Burundi 2022, aherutse kwandika kuri konti ye ya Instagram agaragaza uburyo aterwa ishema no kuba yaregukanye iri kamba.

    Yashimye buri wese wagize icyo akora kugira ngo agere kuri iyi ntera, cyane cyane ubuyobozi bwa Miss Burundi ndetse n'Umufasha w'Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi, Angeline Ndayishimiye n'umuryango w'abafasha b'abakuru b'ibihugu bya Afurika uharanira iterambere 'OPDAD'.

    Mu gihe cy'umwaka umwe amaranye ikamba, yakoze ibikorwa by'urukundo bigamije gufasha abatishoboye n'ibindi yagiye ashyigikirwamo na Angeline Ndayishimiye, aho byinshi yabaga ari kumwe n'ibisonga bye.

    Ubwo yatorwaga, yavuze ko mu byo azakora harimo guharanira kugera ku ntego yihaye no gushyira mu bikorwa umushinga we.

    Ibihembo kuri Miss Burundi 2023:

    -Azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa 'Ractis'.

    -480 Litre za Essance mu gihe cy'umwaka umwe.

    -Ubwishingizi bw'ikinyabiziga mu gihe cy'umwaka.

    -Kumukorera imodoka igihe igize ikibazo.

    -Bazamwishyurira ishuri.

    -Buri kwezi azajya ahabwa umushahara w’amafaranga 500.000fbu [Ku mwaka ararenga Miliyoni 2.6 Frw- Ni mu gihe Nyampinga w’u Rwanda ahabwa Miliyoni 9, 600,000Frw ku mwaka].

    Ibihembo ku bisonga bye n'umukobwa uzakundwa mu irushanwa 'Miss Popularity':

    Igisonga cya mbere azahembwa 2.500.000fbu, ahabwe n'amafaranga yo kwiga.

    Igisonga cya kabiri, azahembwa 2.000.000fbu, ahabwe n'amafaranga yo kwiga.

    Nyampinga ukunzwe 'Miss Popularity' azahembwa 1.500.000fbu, ahabwe n'amafaranga yo kwiga. 

    Kelly Ngaruko wabaye Miss Burundi yashimye uburyo mu gihe cy'umwaka umwe ushize yashyigikiwe n'abarimo Angeline Ndayishimiye 

    Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda, gutwara abantu n'Ubukerarugendo, Bwana Jacques Bigirimana yavuze ko Miss Burundi ikwiye gufasha abakobwa kwitinyuka no gushyira mu ngiro imishinga yabo

     

    Umuyobozi wa 'SS Entreprise' itegura irushanwa rya Miss Burundi, Sultan Suleiman yavuze ko kwiyandikisha muri iri rushanwa bizarangira tariki 25 Mata 2023


    Kuri uyu wa Gatatu, nibwo habaye ikiganiro n'itangazamakuru gitangiza Miss Burundi 2023




    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127350/miss-azahembwa-miliyoni-6fbu-ibyo-umukobwa-asabwa-mu-guhatanira-kuba-miss-burundi-2023-127350.html

  • Perezida Ruto na Odinga basabwe kugirana ibiganiro bakazana ituze mu gihugu #rwanda #RwOT

    Inama y'Abeposkopi gatolika ya Kenya, yasabye ko Perezida William Ruto na Raila Odinga bahanganye, kugirana ibiganiro bagahosha imvururu mu gihugu.

    Aba banyedini basabye Perezida Ruto kuguma ku ijambo rye, kuko yavuze ko azajya yicarana n'abahanganye nawe muri politki, bakaganira bagashaka igisubizo,

    Aba basenyeri basabye Raila Odinga utavuga rumwe n'ubutegetsi, gucisha make akajya mu biganiro na William Ruto, bagakemura amakimbirane bafitanye.

    Ikinyamakuru The Citizen Digital, cyanditse ko aba basenyeri gatulika basabye Martha Karua na Kalonzo Musyoka, guhagarika imyigaragambyo ya buri cyumweru.

    Ubu busabe bw'abasenyeri ba kiliziya gatulika buje nyuma y'ishyaka NRM ryo muri Uganda, risabye Raila Odinga gushaka inzira y'amahoro n'ibiganiro kuruta guhagarika ubuzima bw'abaturage.

    Kuva kuwa mbere tariki 20 Werurwe 2023, Raila Odinga, yatangije imyigaragambyo yamagana ubutegetsi buriho muri Kenya, asaba ko perezida Ruto yegura kuko ubuzima bwahenze mu gihugu.

    Uretse ibi kandi abambari ba Odinga bavuze ko kuwa mbere no kuwa Kane, bazajya baramukira mu myigaragambyo ubuzima bugahagarara.

    Abashyigikiye Perezida Ruto basabye polisi ya Kenya guta muri yombo Odinga agahagarika uku kwigaragambya.

    Perezida Ruto yavuze ko agiye gukora uko ashoboye kose kuwa mbere no kuwa Kane, hakaba umunsi w'ubucuruzi ushyushye aho kuba uwo kumwamagana.

    Inama y'abasenyeri isanga kwicara mu biganiro ariyo nzira yonyine, yakemura ikibazo kiri mu gihugu ariko Odinga ntabikozwa.

    The post Perezida Ruto na Odinga basabwe kugirana ibiganiro bakazana ituze mu gihugu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/23/perezida-ruto-na-odinga-basabwe-kugirana-ibiganiro-bakazana-ituze-mu-gihugu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-ruto-na-odinga-basabwe-kugirana-ibiganiro-bakazana-ituze-mu-gihugu

  • DR Congo: M23 yarekuye Karuba, Mushaki, Kirolirwe muri Masisi #rwanda #RwOT

    I Masisi, ingabo z'u Burundi nizo zirimo guhita zigenzura ibice byari byarafashwe na M23 ubu irimo kugenda irekura mu kubahiriza gahunda y'amahoro yategetswe n'abakuru b'ibihugu by'akarere.

    Ingabo z'ibihugu byo mu karere (EACRF) zoherejwe muri DR Congo, zatangaje ko umutwe w'ingabo z'u Burundi watangiye kugenzura uturere twa Karuba, Mushaki, Kirolirwe nyuma y'uko M23 ihavuye.

    EACRF ivuga kandi ko izi ngabo ziteze no kugenzura umujyi wa Kitchanga, M23 niwuvamo.

    Ibi ni ibice M23 yirukanyemo ingabo za leta n'inyeshyamba zitandukanye mu mirwano yo mu ntangiriro z'uyu mwaka muri Masisi.

    Itangazo rya M23 ryo mu ijoro ryo kuwa gatatu rishinja ingabo za leta gufatanya n'inyeshyamba zitandukanye 'bagafata ibice M23 irimo kuvamo bakabikoresha batera ibirindiro bya M23'.

    Uruhande rw'ingabo za leta ntacyo ruratangaza kuri ibi birego, ariko mu minsi ishize rwashinje M23 gutera ibirindiro byazo muri teritwari ya Nyiragongo.

    Mu ijoro ryo kuwa gatatu kandi imirwano ikomeye hagati ya M23 n'ingabo za leta yumvikanye mu duce twa Rukoko hafi ya Buhumba muri teritwari ya Nyiragongo mu majyaruguru ya Goma.

    Umutwe wa M23 urimo gusubira inyuma muri teritwari ya Masisi ariko uracyagenzura hafi teritwari ya Rutshuru yose n'inzira ziyerekezamo.

    Amasezerano y'amahoro atandukanye ategeka uyu mutwe gusubira inyuma kugera ku kirunga cya Sabyinyo. Ntibizwi neza niba uyu mutwe uzabikora.

    M23 ivuga ko ingabo za leta zikomeje 'gukwiza urwango n'ubwicanyi ku basivile n'abasirikare bamwe na bamwe', mbere yashinje uruhande rwa leta gukora 'jenoside ku batutsi'.

    M23 ivuga ko ishaka 'ko aya makimbirane arangira haherewe ku mpamvu muzi zayo mu biganiro by'amahoro bitaziguye na leta'.

    Uruhande rwa leta ruhakana ibirego bya M23 ku bwicanyi no kwibasira igice cy'abaturage ba Congo b'Abatutsi, kandi ivuga ko itazaganira n'uyu mutwe yita uw'iterabwoba.

    Leta ya Kinshasa kandi ishinja u Rwanda gufasha M23, ibyo leta ya Kigali ihakana.

    Aya makimbirane yatumye abaturage barenga 600,000 bava mu byabo barahunga, nk'uko bivugwa na ONU.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/dr-congo-m23-yarekuye-karuba-mushaki-kirolirwe-muri-masisi

  • Perezida Tshisekedi yasabye ubufasha Sarkozy ku mubano we n'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari Perezida w'Ubufaransa,Nicolas Sarkozy yagiriye uruzinduko muri RDC kuri uyu wa 22 Werurwe 2023,anagirana ibiganiro na Perezida Felix Tshisekedi.

    Mu biganiro byabo,Perezida Tshisekedi yasabye Sarkozy kugira uruhare mu biganiro hagati ye na Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame nk'uko inkuru ya Africaintelligence ibivuga.

    Sarkozy agiriye uruzinduko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma ya Emmanuel Macron uherukayo mu ntangiriro z'uku kwezi.

    Uruzinduko rwa Sarkozy muri RDC ntabwo rwigeze rutangazwa icyakora Umuryanama we mu bya dipolomasi, Pierre Regént, yamubanjirijeyo umunsi umwe mbere y'uko ahagera.

    U Rwanda rumaze iminsi rushinjwa gushyigikira Umutwe wa M23 uhanganye n'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na rwo rugashinja icyo gihugu gukorana no gufasha Umutwe w'Iterabwoba wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Ibi birego byatumye hatutumba umwuka utari mwiza wagejeje ku kurebana ay'ingwe hagati y'ibihugu byombi.

    Nicolas Sarkozy ni umunyepolitiki wabaye Perezida w'u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012. Ni umwe mu bayoboye u Bufaransa wakoze ibishoboka byose kugira ngo azahure umubano w'u Rwanda n'igihugu cye ndetse yakunze kuvuga ashize amanga ko ashima imiyoborere ya Perezida Kagame.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/perezida-tshisekedi-yasabye-ubufasha-sarkozy-ku-mubano-we-n-u-rwanda

  • Hagaragajwe impamvu hari ubwiyongere bw'abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Abadepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ubwo bagiranaga ibiganiro na Minisiteri y'Ubuzima ku isesengura rya Raporo y'Ibikorwa bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu by'umwaka wa 2021/2022 n'Iteganyabikorwa ry'umwaka wa 2022/2023.

    Ni ku bibazo byagaragaye muri serivise z'ubuvuzi ku bafite ubumuga barimo serivise zigenerwa abafite ibibazo by'indwara zo mu mutwe ndetse n'ikibazo cy'inyunganirangingo n'insimbura ngingo.

    Perezida w'iyi komisiyo, Mukamana Elisabeth yagaragaje ko ibi bibazo biri mu bibangamiye uburenganzira bwa muntu cyane cyane abafite ubumuga.

    Kuri iki kibazo kandi hari n'ubwiyongere bw'abagerageje kwiyahura bagateshwa, nabo umubare wabo ukomeje kwiyongera umwaka ku mwaka dore ko bamaze kwikuba inshuro 2.

    Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Yvan Butera yagaragaje ko hari ikirimo gukorwa ngo serivise zihabwa abafite ibi bibazo by'uburwayi bwo mu mutwe zirusheho kunoga.

    Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y'Ubuzima mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko mu Rwanda abaturage basagaho gato 20,5% bafite ibibazo by'uburwayi bumwe cyangwa bwinshi bwo mu mutwe.

    Bitewe n'amateka yajenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo, umubare munini w'abarokotse bagera kuri 50,2% bafite ubu burwayi bumwe cyangwa bwinshi bwo mu mutwe.

    Ibi bibazo byiganje mu mu Mujyi wa Kigali aho Akarere ka Gasabo abagatuye 36% bafite ibi bibazo ndetse no mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo bafite 27,5%.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/hagaragajwe-impamvu-hari-ubwiyongere-bw-abantu-bafite-uburwayi-bwo-mu-mutwe

  • Urukiko rwarekuye Tuyizere wahoze ayobora Akarere ka Kamonyi na bagenzi be #rwanda #RwOT

    Tuyizere Thaddée wayoboye Akarere ka Kamonyi by'agateganyo we na bagenzi 4 bafashwe n'Ubugenzacyaha taliki ya 22 Gashyantare, 2023 bakurikiranyweho umukozi wa Kampani witwa Ndayizeye Jean de Dieu wagiriye impanuka mu kirombe, bagenzi be bakamuzamukana agashiramo umwuka bageze mu nzira bagasiga umurambo we bakigendera.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Werurwe, 2023 Urukiko rw'Ibanze rwa Gacurabwenge rwarekuye by'agateganyo Tuyizere Thaddée n'abandi 4, ariko rubategeka kujya bitaba Umushinjacyaha rimwe mu cyumweru.

    Urukiko kandi rwabatgetse kutarenga imbibi z'u Rwanda kugeza ubwo urubanza ruzaburanishwa mu mizi bakaba abere cyangwa bagahamwa n'icyaha bagakomeza gufungwa.

    Urukiko rw'Ibanze kandi rwasanze impamvu ubushinjacyaha bwashingiyeho rubafunga by'agateganyo zidafatika.

    Urukiko rwasanze ingwate batanze ziguma mu maboko y'Urukiko hakaba ntawemerewe kugira icyo ahindura ku mutungo yatanzeho ingwate kugeza ubwo urubanza ruzaburanishwa mu mizi.

    Src:Umuseke

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/urukiko-rwarekuye-tuyizere-wahoze-ayobora-akarere-ka-kamonyi-na-bagenzi-be

  • Cristiano Ronaldo yavuze amagambo akomeye abajijwe ku kuva muri Man United #rwanda #RwOT

    Cristiano Ronaldo yavuze ko ari umugabo mwiza ubwo yabazwaga ku byerekeye gusohoka kwe muri Manchester United.

    Uyu munya Portugal w'icyamamare yasohotse muri Man United nyuma y'ikiganiro yakoranye n'umunyamakuru,Piers Morgan.

    Amezi ye ya nyuma muri Man United yaranzwe n'ibibazo birimo kubura umwanya wo gukina kubera ko umutoza Erik ten Hag yamwimye umwanya.

    Ronaldo yanze kwinjira mu kibuga asimbuye mu mukino wa Tottenham mbere y'uko aganira na Morgan.

    Muri icyo kiganiro yibasiye umutoza we Ten Hag na ba nyiri ikipe byatumye asabwa ko basesa amasezerano.

    Uyu yahise yerekeza mu ikipe yo muri Saudi Arabia, Al Nassr yamwemereye kuzajya imuhemba akayabo ka miliyoni 173 z'amapawundi ku mwaka.

    Ronaldo yongeye kugaruka mu bihe byiza atsinda ibitego icyenda mu mikino umunani ye ya mbere muri shampiyona ya Saudi Pro League.

    Ronaldo uri mu ikipe ya Portugal,yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru aho yagarutse ku bihe bya nyuma muri Man United no gutandukana nayo.

    Yagize ati “Rimwe na rimwe uba ugomba guca mu bintu kugira ngo urebe uri ku ruhande rwawe.

    Nta kibazo cyo kuvuga mfite,nagize igihe kibi mu mwuga wanjye,ariko nta gihe cyo kwicuza.

    Ubuzima burakomeza waba umeze neza cyangwa nabi,ni bimwe mu bigize gukura kwanjye.

    Iyo turi ku gasongero ku musozi,hari ubwo tutabasha kureba hasi.Ubu nditeguye cyane kandi nize ko byari ingenzi kuko sinigeze nyura mu byo naciyemo mu mezi ashize.

    Ubu ndi umugabo mwiza.”

    Ronaldo yaherukaga kuvuga ko kuva kuri Old Trafford ari inkuru yafunzwe.

    Portugal ya Ronaldo irakina imikino ibiri yo gushaka itike ya Euro aho irakina na Lichtenstein hanyuma bazakine na Luxembourg.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-yavuze-amagambo-akomeye-abajijwe-ku-kuva-muri-man-united

  • Bwa mbere Meddy yerekanye usura y'umwana we izamura amarangamutima ya benshi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023, nibwo uyu muhanzi yasangije abamukurikira amafoto ateruye umwana we Myla Ngabo arikumwe na Mama we mu byishimo byinshi ,maze agira ati' Imana yampaye umufasha mwiza , mba mu ijuru rito'.

    Aya mafoto yakuruye amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga, arimo nay'uwitwa Anitha Pendo wishimiye cyane uyu mwana .

    Myla Ngabo niyo mazina yiswe n'ababyeyi be, ndetse uyu mwana akaba yarerekanye igikundiro cyinshi ubwo yagera ku isi.


    Myla wujuje umwaka umwe w'amavuko

    Tariki 22 Werurwe 2022 nibwo umuryango wa Ngabo Medard Jobert na Mimi Mehfra bibarutse umwana w'umukobwa.

    Muri Gicurasi 2021 nibwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze, nyuma y'igihe kinini bakundana.

    Aba bombi ibirori by'ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n'abandi.

    Meddy yerekanye amwe mu mafoto yaranze ibirori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko y'imfura ye Na Mimi

    Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva muri Kanama 2017.

    Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye, yifuriza isabukuru uyu muhanzi.

    Icyo gihe yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y'Ikinyarwanda amubwira ati 'Mutima wanjye, ndagukunda', arangije ashyiraho utumenyetso tw'umutima.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-meddy-yerekanye-usura-y-umwana-we-izamura-amarangamutima-ya-benshi

  • Amerika yakumiriye abimukira nk'icyorezo isubizayo abagerageje Kwinjira muri Canada #rwanda #RwOT

    Abategetsi ba leta zunze ubumwe za Amerika basubije muri Texas abimukira bafashwe bagerageza kwinjira muri Canada baciye mu nzira zitazwi.

    Urwego rw'iki gihugu rushinzwe abinjira n'abasohoka rwavuze ko abimukira babarirwa mu 100 batwawe indege 2 z'Amerika , abo bose bafatiwe I Plattsburgh ihana imbibe na Canada.

    Minisitiri w'intebe muri Canada, Justin Trudeau, yavuze ko ari buze kuganira na Prezida Joe Biden i Ottawa ku kibazo cy'abimukira uyu munsi n'ejo.

    Inzego z'umutekano ku mipaka y'America zimanze gufata abandi bimukira bakabakaba 3000 binjira muri America bavuye muri Canada mu buryo butemewe n'amategeko mu mezi atanu kuva mu kwezi kwa 10/ 2022.

    VOA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/amerika-yakumiriye-abimukira-nk-icyorezo-isubizayo-abagerageje-kwinjira-muri

  • Dani Alves ushinjwa gufata ku ngufu yandikiye ibaruwa ikomeye umugore we ushaka kumusiga #rwanda #RwOT

    Ibaruwa DANI Alves yandikiye umugore we ushaka ko batandukana yashyizwe ahagaragara mu gihe we akomeje gufungwa nyuma y'ibirego bivugwa ko yasambanyije umugore mu kabyiniro ku ngufu.

    Uyu mukinnyi wahoze akinira FC Barcelona yandikiye ibaruwa ivuye ku mutima uyu wahoze ari umugore we Joana Sanz w'imyaka 29, ari muri gereza ya Brian 2 aho afungiye ashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu.

    Yagize ati “Mukundwa Joana,hashize imyaka umunani yuzuye urukundo,kwitanaho,kubahana no guhana ibyishimo.

    imyaka yashize ku ruhande rwawe ibintu byose byasaga nk'ibyoroshye kandi bishimishije.

    “Wowe n'abana banjye, Dani Filho na Victoria, ni cyo kintu cyiza cyambayeho mu buzima bwanjye.

    “Twakuriye hamwe kuva umunsi twahuye, kuva ku munota wa mbere twatangiriye ubuzima hamwe.

    “Muri iyo myaka yose twarafatanyije,turakomezanya buri wese yita ku buzima bwa mugenzi we.

    “Ubu, muri ibi bihe bitoroshye,mbabajwe n'icyemezo cyawe kandi ndifuza ko ubuzima bwampa andi mahirwe yo kongera kugukunda.

    “Ndumva ububabare ibintu bitari byo turimo byaguteye kandi ndumva ko udashoboye kwihanganira igitutu cyose.

    “Ibintu ndegwa ntibisanzwe kuri njye, no ku ndangagaciro zayoboye ubuzima bwanjye: urukundo, kubahana n'imbaraga.

    “Nzakomeza kurwana nk'uko nahoze mbikora, nshyigikiwe n'abari iruhande rwanjye kugira ngo nereke isi yose ko ndi umwere.

    “Nzarwana kugeza ku ndunduro bitewe n'urukundo rutagira akagero rw'abana banjye, ababyeyi banjye ndetse n'abakomeje kumba iruhande, kugira ngo mpamye ko ndi umwere ku isi yose.”

    Dani Alves yemereye urukiko ko yaryamanye n'uyu mukobwa babyumvikanyeho ariko atamufashe ku ngufu nkuko abishinjwa.

    Ntabwo haramenyekana igihe urubanza rwe ruzabera.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/dani-alves-ushinjwa-gufata-ku-ngufu-yandikiye-ibaruwa-ikomeye-umugore-we-ushaka