Blog

  • Gatsibo: Abasore babiri barakekwaho kwica mubyara wabo bamuziza ko ababyeyi bamutetesha kubarusha – #rwanda #RwOT

    Aba bavandimwe bikekwa ko bishe uyu mubyara wabo kuwa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023 mu Mudugudu wa Kashango mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Kageyo.

    Amakuru avuga ko uyu musore wabaga muri uru rugo yitwaraga neza kurusha abana baho bigatuma ababyeyi babo basore bamukunda kurenza bo. Ibi byanatumye bamuha urutoki n'indi mitungo imwe n'imwe nko kumushimira umuhate akoresha.

    Abana b'uyu muryango batari barigeze bahabwa ikintu na kimwe, ntibyabashimishije aho ngo batangiye kugira ishyari bavuga ko imitungo yabo ababyeyi babo batangiye kuyiha rubanda.

    Aba basore ngo batangiye kumugirira ishyari banatangira gutegura umugambi mubisha wo kumwica, mu rukerero rwo kuwa Gatatu babyukije mubyara wabo ahagana saa kumi n'igice za mugitondo bamubwira ko bagiye gutunda ifumbire bayijyana mu murima, nuko bageze mu nzira umwe ahita amutemesha umuhoro aramwica.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kageyo, Nayigizente Gilbert, yabwiye IGIHE ko aba bavandimwe bakekwaho kwica mubyara wabo bamaze gutabwa muri yombi aho ngo buri wese ashinja undi kuba ariwe wamwishe.

    Yagize ati 'Uwo mwana yabaga muri uwo muryango ariko atari uwabo, umugabo waho rero yatangiye kumukunda kubera ko yitwaraga neza, amuha aho gukorera, amuha urutoki, abana b'uyu muryango ntibabyishimira batangira kumugambanira baza kumutemesha umuhoro ubwo bari bajyanye ifumbire mu murima.'

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kurenga ibijyanye n'amakimbirane, aho agaragaye bakiyambaza ubuyobozi aho kurinda kuvutsanya ubuzima kubera imitungo n'ibindi bintu by'ubusabusa.

    Kuri ubu aba basore bafungiye kuri sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Gatsibo iperereza rikaba rigikomeje ngo hamenyekane uwatemesheje umuhoro uyu musore.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-abasore-babiri-barakekwaho-kwica-mubyara-wabo-bamuziza-ko-ababyeyi

  • U Rwanda na Suède bishimiye ibyagezweho mu bufatanye bw'imyaka 20 – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 22 Werurwe 2023 hatangijwe inama y'iminsi itatu iri kubera i Kigali, irebera hamwe ibyagezweho mu myaka 20 y'imikoranire ya UR n'Igihugu cya Suède binyuze muri iyi gahunda n'ibiteganya gukorwa mu gihe kiri imbere.

    Ku munsi wayo wa mbere yitabiriwe Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima, Noella Bigirimana, n'Umuganga akaba n'Umushakashatsi muri Kaminuza Gothenburg yo muri Suède, Prof. Gunilla Krantz.

    Yitabiririwe kandi n'abahagarariye ibigo bya Leta n'ibyikorera byagiranye ubufatanye na Kaminuza y'u Rwanda muri uru rugendo, ndetse n'abafatanyabikorwa bo ku ruhande rwa Leta ya Suède muri iki gikorwa.

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko ibi bihe ibihugu byombi byishimira ibyagezweho, ari n'umwanya mwiza wo gutekereza ku cyakorwa ku byabaye imbogamizi.

    Ati ''Ibi bihe ni ibyo kwishimira ibyo twagezeho, ariko na none byashyizweho kugira ngo twongere dusuzume iby'urugendo rwacu, harebwa no ku byabaye inzitizi.''

    Ubu bufatanye bwaje nyuma y'uko u Rwanda rushegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma yayo rugatangira inzira yo kwiyubaka kuko ibikorwa byinshi mu ngeri zose byari byarangiritse.

    Urwego rw'Uburezi ruri mu zagizweho ingaruka mbi na Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y'uko hari abarubarizwagamo bishwe muri icyo gihe, mu gihe hari n'abari barurimo bakoze Jenoside bagombaga gukurikiranwa n'ubutabera.

    Ibi biri mu byatumye ubwo u Rwanda rwatangiraga gahunda y'icyerekezo 2020, Suède yaraje mu bihugu bya mbere bigira ishyaka ryo gufatanya n'u Rwanda kongera kwiyubaka mu nguni zose ariko hubakiwe ku burezi.

    Hakomojwe ku byagezweho mu myaka 20 ishize hagendewe ku mpinduka z'ubuzima rusange, ariko hibandwa cyane ku zagaragaye mu burezi, ubuhinzi, imihindagurikire y'ibihe no kwihaza mu biribwa.

    Hanagarutswe kandi ku rwego rw'ubuzima, harebwa ku bushakashatsi bwarukozwemo mu myaka yashize, muri iki gihe ndetse n'ubuteganya gukorwa.

    Hanavuzwe kandi ku bijyanye no gushishikariza abagore n'abakobwa kwiga amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n'Imibare kuko bakiri bake muri ayo masomo, hagaragazwa amahirwe yagiye ashyirwaho mu bihe bitandukanye binyuze muri gahunda ya UR-Sweden Program, ndetse n'ahari ubu.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RBC, Noella Bigirimana, yashimiye uruhare rwa UR-Sweden Program, mu guhindura Urwego rw'Ubuzima binyuze mu gutanga ubumenyi.

    Ati ''Imwe mu nyungu nabonye ni uko iyi gahunda iri gutanga ubumenyi, ikaba iri no kuzana ingamba nshya, iyi mishinga iri kugira uruhare mu kubona ibifatika twakoresha mu kugira ibindi dushyira mu bikorwa''.

    Prof. Gunilla Krantz uri mu batanze ibiganiro, yamuritse bimwe mu bikorwa byagezweho muri iyi myaka 20, avuga ko u Rwanda nirukomeza gahunda rufite yo gushyira imbaraga mu kurandura ubukene, n'ibisigaye bizagerwaho.

    Yavuze ibi nyuma yo kumurika bimwe mu byagezweho n'ubushakashatsi bwatewe inkunga n'igihugu cya Suède, ikorwa ryabwo rigirwamo uruhare n'abanyeshuri b'abanyarwanda bize muri icyo gihugu bishyurirwa amashuri binyuze muri gahunda ya UR-Sweden Program.

    Bamwe mu barangirije muri Kaminuza zo muri Suède binyuze muri ubu bufatanye, ubu ni abayobozi bafite imyanya ikomeye mu nzego zitandukanye mu Rwanda, harimo za minisiteri, Inteko Ishinga Amategeko, Abayobozi b'ibindi bigo bya Leta ndetse n'indi myanya ikomeye.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabanjirije iyi nama, Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didas na Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, bavuze ko bishimira ibyagezweho mu myaka 20 ishize binyuze muri ubu bufatanye, ndetse ko ibihugu byombi bigifite ubushake wo kubukomeza hakagira n'ibindi bikorwa birimo kongera umubare wa kaminuza zibwongerwamo.

    Ku ruhande rw'u Rwanda, Inama y'igihugu y'ubumenyi n'ikoranabuhanga (NCST), Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB), IKigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) n'abandi, bari mu bafatanyabikorwa b'iyi gahunda, mu gihe Suède nay o ifite mu ubufatanye bwa Kaminuza zo muri icyo gihugu no hanze yacyo.

    UR-Sweden Program iri mu cyiciro cyayo cya Kane cyatangiye mu mwaka wa 2019 kugeza muri 2026, cyari giteganyijwe gusozwa muri 2024 ariko gikomwa mu nkokora n'impamvu zitandukanye zirimo n'icyorezo cya Covid-19.

    Ubufatanye bw’u Rwanda na Suède bwateje imbere urwego bw’ubushakashatsi mu Rwanda

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko iyi nama y’iminsi itatu ari umwanya mwiza wo kwishimira ibyagezweho no gusuzuma icyakorwa ku bitaragerwaho

    Prof. Gunilla Krantz yavuze ko hari icyizere ku mpinduka nziza zizakomeza kuzanwa n’ubu bufatanye harimo no kurandura ubukene mu gihugu

    Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RBC, Noella Bigirimana, ashimira ubufatanye bw’ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-suede-bishimiye-ibyagezweho-mu-bufatanye-bw-imyaka-20

  • Hatangajwe ibihembo bizahabwa umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2023 #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa ryatangijwe kuri uyu wa 22 Werurwe 2023 aho mu kiganiro n'abanyamakuru hatangarijwemo ibisabwa ku bakobwa bifuza kwiyandikisha ndetse n'ibihembo bizagenerwa uzabasha gutsinda.

    Kuva kuri uyu wa 22 Werurwe 2023 kugeza ku wa 25 Mata 2023 abujuje ibisabwa bifuza guhatanira ikamba rya Miss Burundi bazaba biyandikisha hanyuma hatangire igikorwa cyo gushaka uzaryegukana.

    Uwifuza guhatanira ikamba rya Miss Burundi agomba kuba ari umukobwa ufite ubwenegihugu bw'u Burundi, afite imyaka itarenze 25 ariko itari munsi ya 18, ashobora kuvuga neza Igifaransa n'Ikirundi.

    Agomba ariko kandi yararangije amashuri yisumbuye, afite uburebure butari munsi ya metero 1.65 atarenge ibiro 65, atarigeze abyara cyangwa ngo ashake umugabo, ikindi ni uko agomba kuba atarigeze akatirwa n'inkiko.

    Ku rundi ruhande, hanatangajwe ibihembo bizahabwa abazegukana amakamba mu irushanwa rya Miss Burundi.

    Uzegukana ikamba rya Miss Burundi azahabwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa Toyota Ractis, litiro 480 za lisansi, ubwishingizi bw'iyi modoka, azajya akorerwa imodoka, yishyurirwe amashuri ndetse anagenerwe umushahara w'ibihumbi 500Fbu.

    Igisonga cya mbere cya Miss Burundi azagenerwa 2 500 000Fbu, Igisonga cya kabiri azagenerwa 2 000 000Fbu naho umukobwa uzagaragaza ko ashyigikiwe cyane akazagenerwa 1 000 000Fbu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hatangajwe-ibihembo-bizahabwa-umukobwa-uzegukana-ikamba-rya-miss-burundi-2023

  • Musanze: Polisi yafashe ushinjwa kwiba telefone zigezweho akajya kuzigurisha mu bindi bihugu #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'inzego z'ibanze n'abaturage mu Karere ka Musanze, yafashe umusore w'imyaka 29 ukurikiranyweho kwiba telefone zigezweho (smart phones) akazigurishiriza mu bindi bihugu.

    Yafatiwe mu mudugudu wa Nyamuremure, akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe, afite telefone 6 zigezweho yari yibye mu Rwanda ashaka kwerekeza mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aho yari buzigurishirize.

    Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yagiye atangwa n'abaturage bagiye bibwa telefone zabo.

    Yagize ati:'Twari dufite amakuru yagiye atangwa n'abaturage mu bihe bitandukanye ko bibwa telefone zabo n'umuntu utaramenyekana uzibashikuza mu masaha y'umugoroba. Ku wa Kabiri ahagana ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri nibwo twahamagawe n'umwe mu bakora ubucuruzi bw'ibikoresho by'amashanyarazi n'iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe mu Mujyi wa Musanze, ko hari umuntu uje kugurisha telefone adafitiye ibyangombwa bikekwa ko yibwe.'

    Yakomeje agira ati: 'Ubwo abapolisi bahageraga, bamusanganye telefoni esheshatu zigezweho, Samsung galaxy S10, Samsung galaxy 03 Core, iPhone XR, Infinix smart 6, Google Pixel 3A na Tecno Camon 19 adafitiye ibyangombwa ahita atabwa muri yombi.'

    Akimara gufatwa yiyemereye ko zimwe muri izo telefone yazibye mu Mujyi wa Kigali izindi aziba mu Karere ka Musanze, azishikuje abantu izindi akaziba mu maduka, kandi izo yibye mu Rwanda azigurishiriza i Goma muri RDC, aho agera akiba izindi nazo akazambukana akazigurishiriza mu Rwanda.

    Yavuze ko ubwo yafatwaga yari agiye kugurisha imwe muzo yari ajyanye i Goma kugira ngo abashe kubona itike kuko yari imushiriyeho.

    Yashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Muhoza kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha, telefone 3 mu zo yafatanywe zisubizwa ba nyirazo mu gihe hagishakishwa na ba nyiri telefone zisigaye.

    SP Ndayisenga yashimiye uwatanze amakuru yatumye afatwa, asaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagashaka imirimo bakora ibateza imbere bakareka kwishora mu bujura kuko butazabahira.

    Amabwiriza agenga ubucuruzi bw'ibikoresho by'amashanyarazi n'iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe, muri zimwe mu ngingo ziyakubiyemo harimo ko ubicuruza agomba kuba afite icyemezo cy'ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB, kigaragaza inkomoko y'ibyo acuruza n'urutonde rwabyo, gutanga inyemezabwishyu no kugira umwirondoro w'uwo aguze nawe igikoresho.

    Aya mabwiriza kandi ateganya mu ngingo ya 15, ko uguze igikoresho cy'ikoranabuhanga n'ukigurishije bagirana amasezerano mu nyandiko ariho imyirondoro yose ya buri ruhande.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije cyangwa kwiba byakozwe nijoro.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/musanze-polisi-yafashe-ushinjwa-kwiba-telefone-zigezweho-akajya-kuzigurisha-mu

  • Cholera iri kwiyongera bikomeye mu bihugu by'Afurika– WHO #rwanda #RwOT

    Urwego rushinzwe ubuzima ku Isi WHO ,rwatanze impuruza ko indwara Cholera iterwa n'umwanda ikomeje kwiyongera ku muvuduko udasanzwe.

    Ni ikibazo uru rwego rwavuze ko gikabije cyane mu bihugu byinshi by'Afurika, ruburira gukaza ingamba z'isuku mu rwego rwo kurinda abaturage babyo

    Ni mu bushakashatsi WHO yakoze mu kwezi gushize kwa gashyantare bwatanze ishusho y'uko iki kibazo kimeze mu bihugu bitandukanye ku isi.

    Kugeza ubu, ibihugu bine nibyo bimaze gutangaza Ebolla nk'icyorezo cyibyugarije. Muri byo harimo Tanzania, Zambia, Zimbabwe na South Africa, byatumye ubu habarurwa ibihugu 24 byugarijwe na Ebola ku isi.

    Ukwiyongera kw'icyorezo cya Ebola gikabije cyane mu bihugu bya Malawi na Mozambique biherereye mu ihembe ry'Afurika

    WHO irakangurira amahanga gufata ingamba zihamye zo kurwanya Ebola kuko ubu hari ikibazo cy'imiti n'inkingo bihagije nabyo biri mubiri ku yitiza umurindi.
    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/cholera-iri-kwiyongera-bikomeye-mu-bihugu-by-afurika-who

  • Umuraperi Tekashi 6ix9ine arembeye mu bitaro nyuma yo gukubitwa akagirwa intere #rwanda #RwOT

    Amakuru yamenyekanye ni uko Tekashi 6ix9ine yakubiswe mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe 2023 ubwo yari mu nzu y'imyitozo ngororamubiri ( gym) n'inshuti ze muri Leta ya California muri USA.

    Nkuko amafoto abigaragara Tekashi yarakubiswe bikomeye ndetse asigarana ibikomere mu maso gusa ku bw'amahirwe Imana ikinga akaboko ntiyahasiga ubuzima kuko yahise ajyanwa mu bitaro igitaraganya.

    Kugeza ubu abakubise uyu muraperi ntibaramenyekana icyakora Polisi ya Los Angeles muri California yatangaje ko iperereza rigikomeje.

    Lance Lazzaro umu avoka wa Tekashi yatangaje ko umukiriya we yakubiswe n'abagabo bari hagati ya batatu na bane.

    Tekashi wavutse 1996 ni umwe mu baraperi bakunzwe muri Leta zunze ubumwe z'America akaba azwiho kugira ibishushanyo byinshi k'umubiri we(Tatoo) ndetse n'imisatsi y'amabara atandukanye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-tekashi-6ix9ine-arembeye-mu-bitaro-nyuma-yo-gukubitwa-akagirwa-intere

  • Real Madrid igiye kugura umusimbura wa Karim Benzema ukomeye cyane #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane,tariki ya 23 Werurwe 2023, itangazamakuru ryo mu mujyi wa Madrid ryongeye kubyutsa inkuru ivuga ko Erling Haaland ashobora kwerekeza muri Real Madrid muri 2024.

    Uyu rutahizamu ukomoka muri Norway ukinira Manchester City ashobora noneho kwinjira muri La Liga bitewe n'ingingo yo kumurekura iri mu masezerano ye,kuyemeza bikaba bishobora gutuma aba umukinnyi uhenze cyane mu mateka ya ruhago asimbuye, Neymar Jr.

    Florentino Perez arifuza Erling Haaland muri Real Madrid kandi ngo bimaze imyaka myinshi. Ariko nyuma yo kumubura muri 2020 no muri 2022,ngo ntashaka kumubura muri 2024.

    Kuri uyu wa kane, ikinyamakuru AS cyashyize ku rupapuro rwa mbere gahunda yo kuza kwa Haaland muri Real Madrid.

    Nk'uko amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo muri Esipanye abitangaza, Real yashyize Erling Haaland ku mwanya wa mbere ku musimbura wa Benzema.

    Nyubwo agiye kongererwa umwaka umwe,uyu Mufaransa w'imyaka 35 y'amavuko azasigira umwanya we Haaland.

    Mu rwego rwo kwerekana impamvu Madrid itagize icyo ikora ku isoko muri 2023, ikinyamakuru AS cyasobanuye ko iteganya ko mu 2024 yiteguye kuzana uyu rutahizamu imukuye muri Manchester ku giciro gito,cyane ko hazakurikizwa ingingo imurekura iri mu masezerano ye.

    Ikinyamakuru AS, kivuga ko nubwo iyo ngingo ihari ariko uyu rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu marushanwa yose amaze gukina muri uyu mwaka w'imikino azagurwa akayabo kari hagati ya miliyoni 220 na 240 z'amayero.

    Ibi bivuze ko Erling Haaland azahita aba umukinnyi uhenze kurusha abandi bose babayeho ku isi aho azahita aca ku bakinnyi ba PSG, Neymar (222M€) na Kylian Mbappé (180M€).

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-igiye-kugura-umusimbura-wa-karim-benzema-ukomeye-cyane

  • Abapfumu n'Abapasiteri bakomeje gukoma mu nkokora ubuvuzi bwo mu mutwe-Minisante #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima (Minisante), yagaragaje ko mu bikomeje gukoma mu nkokora gahunda zo kugeza ubuvuzi ku bafite uburwayi bwo mu mutwe by'umwihariko ubukomeye, harimo kuba imiryango yabo ihitamo kubajyana mu bapfumu no mu Bapasiteri ngo babasengere aho kubajyana kwa muganga.

    Ni ibyatangajwe kuri uyu wa 22 Werurwe 2023, ubwo abayobozi muri Minisante bari bitabye Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite.

    Ni ibiganiro byagarutse ku isesengura rya Raporo y'ibikorwa bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu by'umwaka wa 2021/2022 n'Iteganyabikorwa ry'umwaka wa 2022/2023.

    Ikinyamakuru igihe dukesha iyi nkuru cyanditse ko Minisante yagaragaje ko hakiri impungenge z'Abanyarwanda, bahitamo kujyana aba bantu mu bapfumu n'Abapasiteri ngo babasengere, aho kubajyana kwa muganga.

    Umukozi wa RBC ushinzwe ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe, Dr Jean Damascène Iyamuremye, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw'inzego ndetse n'Abanyarwanda bose muri rusange bagaha agaciro ubuzima bwo mu mutwe.

    Ati 'Abantu bose bagomba kumva ko nta buzima umuntu ashobora kugira adafite ubuzima bwo mu mutwe. Igice kinini cy'Abanyarwanda bamaze kubyumva, yaba ari na serivisi zishinzwe gufasha abafite ibibazo by'ubuzima muri rusange ko umuntu agomba gufashwa ku mubiri no mu mutwe.'

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko abantu bafite ubu burwayi bwo mu mutwe bukomeye ku Isi yose ari 1,5%.

    Dr Iyamuremye agaragaza ko hari ibintu bikwiye guhinduka mu muryango Nyarwanda birimo guheza abafite uburwayi bwo mu mutwe ndetse n'Abanyarwanda bakijyana aba barwayi mu bapfumu.

    Ati 'Abanyarwanda tubanenga guheza no guha akato umuntu wese ugaragayeho ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe.Tubanenga ko abantu aho kugira ngo niba afite uburwayi bwo mu mutwe, agane urwego rw'ubuvuzi ruzwi kandi ruzwi aho rukorera, ahubwo bakajya kubariza abandi mu bapfumu noneho hakaba n'abagerageza gusengera abantu.'

    Dr Iyamuremye avuga ko ibi byo gutinza abantu bababeshya ko bazavurwa binyuze muri izo nzira, biteye impungenge kandi bikoma mu nkokora gahunda zo kugeza ubuvuzi ku bafite uburwayi bwo mu mutwe.

    Ati 'Indwara zo mu mutwe ni indwara zivurwa zigakira, abantu nibatuzanire abo babufite hakiri kare, ibyo byo gukereza abantu ni byo bituma abantu bavuga ngo uburwayi bwo mu mutwe ntibukira kubera ko abenshi babanza kunyura muri izo nzira, bakaza batabonye ibisubizo.'

    Yakomeje agira ati 'Icyo gihe bigorana kubavura noneho ugasanga bavuga ngo uburwayi bwo mu mutwe ntabwo bukira. Indwara yose iyo bayibonye hakiri kare, ikavurwa, ivurwa kuri make kandi igakira.'

    Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, Nyirahirwa Veneranda nawe avuga ko iki ari ikibazo ndetse inzego zikwiye guhaguruka zigakaza ubukangurambaga kugira ngo kirandurwe burundu.

    Ati 'Abaturage duhagarariye icyo twakora ni ukubigisha, kubakangurira ko igihe cyose ugize ikibazo cy'ubuzima wakwihutira kujya mu rwego rushinzwe iby'ubuvuzi aho kujya mu byumba by'amasengesho, aho kujya mu bavuzi ba gakondo kuko ntabwo baba bapimye ngo barebe ikibazo ufite.'

    Yunzemo agira ati 'Iyo uri kwa muganga baragupima bakareba uko uburwayi buhagaze n'icyo bagukorera kugira ngo bagufashe, ni gahunda rero ikomeza yo gukangurira abaturage kwegera inzego z'ubuvuzi, aho kwitabaza abandi bantu batabafasha uko bikwiye.'

    Indwara zo mu mutwe ziri ubwoko bwinshi , aho abahanga basobanura ko umuntu aba afite uburwayi bwo mu mutwe mu gihe hari impinduka zabaye mu mitekerereze, imikorere ndetse n'imyitwarire. Muri muri rusange usanga umuntu yatangiye kwitwara bitandukanye n'uko sosiyete ibigena.

    Ubundi burwayi bwo mu mutwe ni ubw'agahinda gakabije nko kwanga kurya ndetse hakabaho n'uburwayi bwo mu mutwe bw'amarangamutima ashobora kujya hejuru cyane cyangwa hasi umuntu akagira ibyishimo bidasanzwe, gusengerera uwo abonye wese.

    Hari kandi uburwayi bwo mu mutwe bweruye harimo nko kwiruka, kutikorera isuku , guterana amabuye. Abanyarwanda bafite ubwo burwayi bwo mu mutwe bukomeye ni 1,6%.

    The post Abapfumu n'Abapasiteri bakomeje gukoma mu nkokora ubuvuzi bwo mu mutwe-Minisante appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/23/abapfumu-nabapasiteri-bakomeje-gukoma-mu-nkokora-ubuvuzi-bwo-mu-mutwe-minisante/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abapfumu-nabapasiteri-bakomeje-gukoma-mu-nkokora-ubuvuzi-bwo-mu-mutwe-minisante

  • CAF yaryumyeho, Amavubi mu nzira agaruka i Kigali, hoteli ziravugururwa amasigamana #rwanda #RwOT

    Mu gihe CAF yategetse u Rwanda ko rugomba kuzakirira Benin muri Benin mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, u Rwanda ntirubikozwa ruri mu nzira rugaruka i Kigali.

    Mu ijoro rya ku wa Gatatu tariki yua 21 Werurwe 2023 ni bwo CAF yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko i Huye ahari Stade imwe u Rwada rufite yemewe na CAF nta mahoteli ari ku rwego rw’inyenyeri 4 nk’uko CAF ibiteganya, bityo ko n’umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 27 Werurwe 2023 na wo uzabera muri Benin kuri Stade e l’Amitié Mathieu Kérékou. Umukino ubanza amakipe yombi yaraye anganyije 1-1.

    Ibi ntabwo u Rwanda rwabyakiriye neza kuko CAF yari yabahaye uburenganzira bwo gukinira kuri iki kibuga umukino umwe ubundi rukazasabwa kuba ruffite byibuze amahoteli 3 ari ku rwego rw’inyenyeri 4 nk’uko amabwiriza ya CAF abisaba.

    Amakuru avuga Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryahise ryandikira CAF riyimenyesha ko babatunguye kuko bari baremerewe kwakirira kuri iki kibuga umukino umwe none bakaba babahakaniye hasigaye icyumweru, ikindi ni uko batumva uburyo bategekwa kwakirirwa muri Benin.

    FERWAFA yavuze ko kuva CAF yabaha uburenganzira bwo kuhakirira itigeze igaruka kureba ibyo basabwe aho bigeze ahubwo bagendeye ku birego bw’uwo bahanganye wabitanze mu nyungu ze.

    Ikindi ni uko mu nyandiko zose bohererejwe na CAF nta hantu na hamwe yigeze babwirwa ko hoteli igomba kuba ari inyenyeri 4 uretse mu itangazo rirabamenyesha ko umukino uzabera muri Benin ariko ntaho biri mu mategeko.

    Bavuga ko amakosa atari ayabo kuko CAF yari yarabemereye kugikiniraho bityo ko bakabaye barashatse ikindi kibuga, bakaba batumva impamvu yo gutegekwa kwakirira muri Benin bagasaba ko bidashobotse ko bakinira i Huye u Rwanda ari rwo rwashaka ahandi ruzakirira Benin.

    Ikindi rwari rwasabye ko niba ikibazo ari hoteli zitari i Huye bityo ko i Kigali zuzuye harebwa nibwa uyu mukino utakinirwa kuri Kigali Pele Stadium iheruka kuvugururwa (bafashe amashusho n’amafoto babyohereza muri CAF).

    Nyuma yo kubona ko ikibazo cy’amahoteli kibaye ingorabahizi i Huye, amakuru ISIMBI yamenye ubu i Huye hari hoteli imwe irimo kuvugururwa amasigamana kugira ngo irebe ko yakuzuza ibisabwa ikagera ku rwego rw’inyenyeri 4.

    Ni hoteli ya Centre d’Acceuil Mater Boni Consilii yari isanzwe ifite inyenyeri 3 n’igice, yatangiye kuvugururwa ku munsi w’ejo aho barimo gukora amanywa n’ijoro ngo barebe ko byagera ku wa Gatanu ibyaburaga babishyizemo.

    Iyi hoteli ni yo ubusanzwe ikipe y’igihugu iyo iri bukinire i Huye ibamo ariko bakaba baremeye kuyiha Benin bo bagashaka indi.

    Amakuru kandi ni uko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, CAF yari itarasubiza u Rwanda ariko bakaba bafashe umwanzuro wo kuva muri Benin bakagaruka i Kigali.

    Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu ihaguruka muri Benin kuri uyu wa Kane tariki 23 Werurwe 2023 saa 11h zo muri Benin bikaba saa 12h z’i Kigali mu Rwanda.

    Hoteli Centre d’Acceuil Mater Boni Consilii irimo kuvugururwa amasigamana

    Amavubi ari mu nzira agaruka i Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/caf-yaryumyeho-amavubi-mu-nzira-agaruka-i-kigali-hoteli-ziravugururwa-amasigamana

  • Ndikumana Danny uri gukinira Polisi y’u Burun… – #rwanda #RwOT

    Ndikumana Danny w’imyaka 22, ni umukinnyi ufite ubwenegihugu bubiri, harimo ubwenegihugu bw’u Burundi ndetse n’u Rwanda.

    Kuri uyu wa Kabiri, nibwo hatangiye imikino ya EAPCCO ihuza polisi zo mu karere u Rwanda ruherereyemo. Mu mupira w’amaguru iyi mikino iri guhuza ikipe ihagarariye Polisi y’u Rwanda, ndetse n’ikipe ihagarariye Polisi y’u Burundi. 

    Ndikumana Danny yagoye cyane ba myugariro ba Police FC 

    Umukino wa mbere, warangiye polisi y’u Rwanda itsinze polisi y’u Burundi ibitego 3-1. Muri uyu mukino, umukinnyi wa Polisi y’u Burundi ihagarariwe na Rukinzo FC, Ndikumana Danny yagaragaje ubuhanga bukomeye ndetse abari ku kibuga bose bataha bemeye.

    Nyuma y’uyu mukino, InyaRwanda yaganiriye n’uyu musore ayibwira ko ari umunyarwanda, ndetse hari ibiganiro arimo n’amakipe y’i Kigali. Yagize ati” nishimiye gukina iri rushanwa, kandi rinyeretse ko mu Rwanda hari shampiyona ikomeye. Amasezerano yanjye ari kugana ku musozo mu ikipe ya Rukinzo FC, ariko ikipe yose yanyegera twavugana yaba hano mu Rwanda kuko ni no mu rugo.”

    Ndikumana Danny yavukiye mu gihugu cy’u Burundi, avuka ku babyeyi barimo Papa Kayiranga Daniel ukomoka mu Rwanda.

    Tumubajije niba ikipe y’igihugu Amavubi imwifashishije yayikinira, Danny yavuze ko ntako byaba bisa” ntabwo numva ko ikipe y’igihugu yankenera ngo nange kuyitangira. Byaba ari umugisha gukinira ikipe y’igihugu Amavubi, kuko n’u Burundi ntabwo ndabukinira.”

    Biravugwa ko nyuma yo kugora ikipe ya Police FC, ubuyobozi bw’iyi kipe bwaba bwaratangiye ibiganiro byo gusinyisha uyu musore usatira izamu aciye mu mpande, ndetse hakaba n’andi makuru ava mu Burundi avuga ko uyu mukinnyi ashobora kuzakinira ikipe ya APR FC umwaka utaha, ndetse bigeze ku kigero cya 80%. 

    Ndikumana Danny aragaruka mu kibuga kiri uyu wa Gatanu Polisi y’u Rwanda ikina na Polisi y’u Burundi  

    Amasezerano ye muri Rukinzo FC ageze ku musozo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127347/ndikumana-danny-uri-gukinira-polisi-yu-burundi-afite-indoto-zo-gukinira-amavubi-127347.html