Blog

  • Musanze: Urubura rwinshi rwangije imyaka n'inzu #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahinzi bo mu Mirenge ya Kinigi na Musanze mu Karere ka Musanze, baravuga ko baguye mu gihombo gikomeye bitewe n'urubura rwangije ibirayi byari mu mirima, ku buryo ntacyo bazasarura.

    Iyi mirenge niyo yibasiwe n'imvura ivanze n'urubura rwinshi.

    Aho itangazamakuru rya Flash ryageze ryasanze urubura rukiri hejuru y'imyaka ihinze mu mirima irimo ibirayi ibigori n'ibindi.

    Bamwe mu bahinzi bo muri iyi mirenge bavuga ko usibye kuba uru rubura rwangije byinshi ari ubwa mbere babonye urubura rungana gutya rugwa muri aka gace.

    Umwe ati 'Njye mfite imyaka 45 y'amavuko, navukiye aha ariko  nibwo nabona urubura rungana uku. Nari narateye ibipaki bitatu by'ibigori bya iburide kandi twagifata tukiguze 8.000Frw, ariko ubu nta kintu nshobora kuzasaruramo ntabyo kurya byarangiye.Amabati y'inzu yatobaguritse, abantu baraye hanze bahunze.'

    Mugenzi we ati 'Rwari rwuzuye mu murima wagira ngo barumennyeme, ibi birayi (bihinze) byari biteye appétit (soma apeti). Nonehyo ugeze muri iyi nzu yanjye amabati yangiritse ntiwareba.'

    Undi ati 'Ntagusarura.'

    Aba bahinzi banshingiye kubyangiritse baravuga ko mu minsi iri imbere bashobora kuwibasirwa n'inzara, bagasaba inzego zibishinzwe kubagoboka.

    Umwe ati 'Byo byarangiye ni amapfa ni ukwitegura n'ikilo cy'ibirayi kizagura na 2.000Frw. Twebwe icyo twasaba niba hari komisiyo ishinzwe Ibiza yakagombye kuza igakurikirana aha.'

    Undi ati 'Inzara izatwica ibirayi n'ibigori byangiritse.'

    Muri rusange ibyangijwe n'urubura muri iyi mirenge harimo ibirayi, ibigori n'amashaza n'inzu zatobotse amabati.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze buvuga ko bukiri gukusanya ibyangijwe n'uru rubura mui yi mirenge, hakanarebwa uko aba baturage bagobokwa.

     

    UMUHOZA Honore

    The post <strong>Musanze: Urubura rwinshi rwangije imyaka n'inzu</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/23/musanze-urubura-rwinshi-rwangije-imyaka-ninzu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=musanze-urubura-rwinshi-rwangije-imyaka-ninzu

  • Abagabo bo mu cyaro baratungwa agatoki mu kudindiza iterambere ry'abagore babo #rwanda #RwOT

    Abagize Sosiyete Sivile bagaragaje ko iterambere ry'abagore bo mu cyaro, ahenshi usanga ridindizwa n'uko abagabo babo babahozaho ijisho bakabima  ubwinyagamburiro, bwo kujya mu mirimo ibyara inyungu.

    Ubushakashakatsi  bwakozwe n'ikigo IPAR gisesengura Politiki za Leta gifatanyije n'umuryango Reseaux de Femmes, bugaragaza  ko kimwe mubidindiza iterambere  ry'abagore  bo mu cyaro ari uguhozwaho ijisho n'abagabo babo, aho ngo abagabo baba  bashaka kumenya buri kanya aho abagore babo bari n'ibyo barimo. 

    Ibi ngo bituma umugore abura ubwinyagamburiro bwo kujya   mu bikorwa bibyara inyungu, ahubwo akirirwa mu rugomu mirimo itandukanye ariko idahabwa agaciro nabo bashakanye.

    Nk'ubu 68% by'abagabo bo mucyaro ngo usanga bahoza ijisho kubagore babo kuburyo ngo umugore ubayeho muri ubu buzima bwo guhozwaho ijisho, adashobora kubona umwanya mubikorwa bibyara inyungu.

    Umuyobozi wa IPAR,Eugenia Kayitesi, avuga ko ibi bigira bidindiza  iterambere ry'urugo.

    Ati 'Twigishe abantu bose babohoke kugira ngo abantu bamenye ko umuntu iyo yagiye mu kazi aba ari akazi, twubahane tugirane ikizere mu muryango ariko ni uko twamenyereye ko abagore ari nk'abakozi bo mu rugo.'

    Hari bamwe mu baturage basanga muri iki gihe ,nta mugabo ukwiye kumva ko kuba umugore ari uwo kwirirwa mu rugo gusa.

    Umwe ati 'Bizana ubukene kuko nta muntu ugomnba gukora mu rugo ari umwe.'

    Undi ati 'Iyo wanze uko umugore ajya gukora ngo muteze imbere urugo, ni ukuvuga ngo niba ari umushahara umugabo akorera mushobora kuwukoresha, ukarangirira mu kurya gusa nta bwizigame.'

    Umuryango Uharanira Iterambere ry'Abagore bo mu cyaro Reseaux des Femmes,  asanga hari igikwiye gukorwa kugira ngo umugore wo mucyaro agire uburenganzira bwo kujya mu mirimo ibyara inyungu.

    Uwimana Xaverine ni umuyobozi w'umuryango Reseau des femmes wita Ku iterambere ry'abagore.

    Ati 'Kugira ngo umugore asohoke ajye gukora imirimo ibyara inyungu ntabwo ari ikibazo, bakunze kuvuga ngo yaca inyuma umugabo ahubwo iriya ni imyumvire ishobora kudindiza urugo. Ngira ngo rero ni uko urugo ari urwa babiri kurukorera umugore akinjira mu mirimo ibyara inyungu umugabo nawe akayikora.'

    Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, ivuga ko hakenewe ubukangumbaraga buhoraho abagabo bagasobanurirwa ibyiza byo kuba abagore bajya mu bikorwa bibyara inyungu.

    Silas Ngayaboshya, ni umuyobozi muri Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango

    Ati ' Igihari ni uko iyo wa mwanya twese tuwushoye, uwo dufite tukawushora mu gufatanya ya mirimo yo mu rugo, ukabona n'umwanya wo gushora mubibyaraamafaranga.'

    Ubushakashakatsi bwashyizwe ahagarara na IPAR bwakorewe mu turere twa  Rwamagana, Burera, Gicumbi, Musanze, na Nyabihu, bugaragaza ko umubare munini w'abagore mu bice by'icyaro bamara amasaha menshi bahugiye mu mirimo yo murugo.

    Inzego zishinzwe ubukungu zimaze igihe zigaragaje ko mu minsi iri imbere, mu kubara umusaruro mbumbe w'Igihugu n'imirimo yo mu rugo ikorwa n'abagore, izajya ihabwa agaciro harebwe uruhare rwayo.

    Daniel Hakizimana

    The post <strong>Abagabo bo mu cyaro baratungwa agatoki mu kudindiza iterambere ry'abagore babo</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/23/abagabo-bo-mu-cyaro-baratungwa-agatoki-mu-kudindiza-iterambere-ryabagore-babo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagabo-bo-mu-cyaro-baratungwa-agatoki-mu-kudindiza-iterambere-ryabagore-babo

  • Minisitiri wa Siporo yifatiye ku gahanga itangazamakuru rya Siporo arishinja gusenya igihugu #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yanenze itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda uko ryitwaye mu kibazo cya Benin n’u Rwanda aho yavuze ko ibyo bakoze ari nko gusenya igihugu.

    Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe CAF yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko umukino yagombaga kwakirira Benin kuri Stade ya Huye tariki ya 27 Werurwe 2023 utakihabereye kubera ko muri Huye nta hoteli ihari iri ku rwego CAF yifuza, bityo ko n’umukino wo kwishyura ugomba kubera muri Benin.

    Ni nyuma y’ikirego Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Benin ryari ryatanze muri CAF bavuga ko batazaza gukinira mu Rwanda.

    Iyi nkuru yatunguye benshi ndetse ni na yo yiriwe ari inkuru y’ingenzi mu bitangazamakuru bitandukanye hibazwa ukuntu Stade yavuguruwe hakibagirana amahoteli kandi na yo ari ingenzi.

    Gusa nubwo bavugaga ibi banagaragaje ko amakosa ari aya CAF yemereye u Rwanda kwakirira kuri iyi Stade ibizi neza ko itujuje ibisabwa, aho nko mu ibaruwa yo ku wa 6 Werurwe 2023 bemenyesheje FERWAFA ko bemerewe kuhakinira umukino wa Benin indi bikazasaba kugenzura ngo barebe ko ibyo basabzwe birimo hoteli 3 z’inyenyeri 4 byagezweho.

    Ejo hashize tariki ya 22 Werurwe 2023 inzego zitandukanye za siporo zari zahuye n’abasenateri baganira ku iterambere rya siporo, umunyamakuru yaboneyeho abaza Minisitiri Aurore ku kibazo cya Benin n’u Rwanda niba koko u Rwanda ruzakirira muri Benin.

    Minisitiri Munyangaju yamusibije ko byaje ni njoro abantu babiraramo ndetse ko hari icyakozwe, gusa yahise agaya itangazamakuru rya Siporo ko ryagiye mu mujyo wo gushyigikira Benin rigatera umugonga u Rwanda rirusenya.

    Ati “Kwihutira kuvuga inkuru ntabwo ari cyo cyihuta cyane, ahubwo kuvuga inkuru nyayo kandi y’ukuri, itanasebya igihugu n’aho uhagaze, uyu munsi ngira ngo mbonereho umwanya Bénin irimo iricara, abanyamakuru babo baravugira Bénin ariko ubu CAF irabona abanyamakuru b’u Rwanda bari ku ruhande rwa Bénin, barasenya u Rwanda, aba Benin barakiza Bénin, ubwo urumva ko byanga bikunda natwe hari ikintu tuba tubura cy’ishyaka ry’igihugu, ibyaba byose ishyaka ry’igihugu ni ngombwa ibindi bikaza nyuma ariko abantu bagasenyera umugozi ariko abantu bahagaze ku ibendera ry’igihugu.'

    Yakomeje avuga ko ari igisebo kuvuga ko u Rwanda nta hoteli rufite kandi ruheruka kwakira inama ya FIFA.

    Ati “Niba uyu munsi abanyamakuru bahaguruka bakavuga ngo u Rwanda nta hoteli rufite, tumaze kwakira FIFA, mbese ni ukuvuga ngo tugiye mu mujyo w’uruhande rwa Bénin.'

    Yibajije impamvu inkuru yabaye hoteli nyamara ngo ntibavuge uko ikipe y’igihugu yakuwe mu kibuga idasoje imyitozo kubera kuyimenaho amazi, mu isaha bari bemerewe bagakora imyitozo iminota 30.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikaba iri mu nzira igaruka i Kigali aho yanze gukinira umukino wo kwishyura muri Benin aho basabye CAF kuza kureba aho ibyo basabwe kuvugurura bigeze bakareka kugendera ku birego bya Benin biri mu nyungu za yo.

    Munyangaju Aurore Mimosa yifatiye ku gahanga itangazamakuru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisitiri-wa-siporo-yifatiye-ku-gahanga-itangazamakuru-rya-siporo-arishinja-gusenya-igihugu

  • Ishuri rya mbere mu Rwanda ryahawe internet ya Starlink – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatatu nibwo iri shuri ryatangiye gukoresha umuyoboro wa internet wa Starlink. Muri Gashyantare nibwo iyi internet yatangijwe mu Rwanda ku mugaragaro.

    Umuhango wo gutangiza iyi gahunda yo kugeza Internet ya Starlink mu mashuri witabiriwe Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, Tony Blair wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza n'abandi.

    Ubwo hatangizwaga iyi, abanyeshuri bo muri GS Gaseke, bari barimo kwiga isomo ry'ubumenyamuntu [Biology], aho bakoreshaga Internet mu kureba aho bikorwa mu bindi bihugu.

    Abarimu bagaragaje uko kugira Internet yihuta bizabafasha mu kuzamura ireme ry'uburezi haba mu mashuri y'incuke ndetse n'abanza

    Iyi internet ya Starlink ikoresha ikoranabuhanga rya satellite, irihuta kandi irahendutse ku buryo izafasha u Rwanda kugeza internet mu bice byari bisanzwe bigoye ko ibonekamo.

    Mu gutanga iyi internet, Starlink yifashisha ibyogajuru bisaga 3.500 biri mu isanzure. Ni ubushobozi bukomeza kwiyongera, kuko SpaceX ifite ubureganzira bwo kohereza ibyogajuru 12.000 mu isanzure ndetse yasabye ko byakongerwa, ikemererwa ibyogajuru 30.000.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko hari amashuri 500 agomba gushyirwamo iyi internet, bikajyana na gahunda igihugu gifite cy'uko igomba kugezwa hirya no hino mu bice by'ibyaro.

    Ni gahunda igamije kuzamura imyigire n'imyigishirize mu mashuri ku buryo abanyeshuri biyongerera ubumenyi. Gushyira internet mu mashuri bigomba kujyana no gushyiramo ibikoresho birimo mudasobwa.

    Ati '[Ibigo by'amashuri] Ntabwo byose birabona mudasobwa ariko birimo gukorerwa icya rimwe, dushyiramo mudasobwa tukanashyiramo internet aho buri shuri gahunda ari uko habamo ibyumba bibiri birimo mudasobwa zigera kuri 90 cyangwa 50 ku buryo nibura abanyeshuri bashobora kubona amasomo bifashishije internet.'

    Ingabire yasobanuye ko abanyeshuri bari gufashwa kumenya gukoresha mudasobwa, ibi bikanajyana no kuba bazifashisha bihugura mu masomo atandukanye.

    Mu kugeza iyi internet ku Banyarwanda, Starlink yishyuza igiciro cy'ifatabuguzi ryishyurwa buri kwezi ndetse n'ibikoresho by'ibanze byifashishwa mu gutanga iyi internet, birimo igisahane (satellite dish) gishobora gushyirwa ku nzu cyangwa ahandi ndetse n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga bijyana nacyo.

    Biteganyijwe ko igiciro cy'ifatabuguzi kizaba ari amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 48, mu gihe ikiguzi cy'ibikoresho ari ibihumbi 572 Frw. Igiteranyo cy'ikiguzi cyose ni ibihumbi 620 Frw.

    Ufashe iri fatabuguzi ashobora kubona internet yihuta ku kigero cya megabyte 350 mu isegonda. Iyi internet yagenewe nibura ibigo kuko ishobora kuboneka mu buryo bw'inziramugozi (Wifi) cyangwa hagakoreshwa umugozi.

    Mu gushyira iyi internet ahantu runaka nibura bishobora gufata iminota 15 igihe byamaze kugaragara ko aho hantu hagera network ya Satellite.

    Muri make uko gutanga iyi internet bikorwa bijya gusa neza n'uko umuntu ahabwa serivisi zo kureba televiziyo mpuzamahanga, bikozwe na Canal+ cyangwa ikindi kigo gitanga izi serivisi.

    Iyo abakozi ba Starlink bageze ku mukiliya ushaka iyi internet, bamanika ku nzu ye igisahani (dish) ikoreshwa mu itumanaho rya satelite.

    Mu nzu hashyirwa agakoresha kamwe kifahishwa mu guha umuriro iki gisahani. Aka gakoresho gacomekwa ku mashanyarazi. Hashyirwa kandi 'router' ishobora gutanga internet mu buryo bwa Wifi, cyangwa iy'umugozi ikenerwa cyane n'abantu bakorera mu biro.

    Kugeza ubu Umunyarwanda ukeneye internet ya Starlink ashobora kuyibona binyuze ku rubuga rw'iki kigo, aho ajya akuzuzamo imyirondoro y'aho atuye, ubundi ibikoresho byangombwa na internet akabigezweho mu gihe kiri hagati y'icyumweru kimwe n'ibyumweru bibiri.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishuri-rya-mbere-mu-rwanda-ryahawe-internet-ya-starlink

  • Reba amagambo yuzuye urukundo wakoherereza umukunzi wawe mu butumwa bugufi akaryoherwa #rwanda #RwOT

    Niba ujya wibaza amagambo yuzuye urukundo wakoherereza umukunzi wawe mu butumwa bugufi, umwereke ko urwo umukunda rukuva ku mutima. Iyi nkuru nicyo kibazo ije gusubiza.

    1. Jya uhora wibuka ko Imana yasize umwanya hagati y'intoki zawe ngo iz'umukunzi wawe zinjiremo, imitima wanyu ibe ibaye umwe iteka ryose.

    2. Mukundwa, ndashaka gutura muri wowe nkakubera akamwenyu,amarira, n'urukundo. Nyamuneka ntuzansige.

    3. Jya unyibuka mu bihe byawe byiza,jya unyibuka mu bihe bikugoye, jya unyibuka wishwe n'irungu, unanyibuke mu gihe ufashwe n'ibinezaneza. Muri ibi bihe byose nzaba ndi kumwe nawe.
    4. Rukundo rwanjye, uri agatangaza, urukundo ukunda runzanira ibyishimo.

    5. Urukundo unkunda rwafashe umutima wanjye,urukundo unkunda rwafashe ubwonko bwanjye, runafata ubuzima bwanjye. Uvuyemo nabura igisobanuro cy'ubuzima bwanjye.

    6. Uri roho yanjye, ngwino umfate mu biganza unyuzuze.

    7. Ubwonko bwanjye buguhoza mu bitekereza,mu nzozi zanjye mpora nkubona.

    8. Ngumbura tugitandukana, iminsi n'amajoro bigatangira kumbana birebire.

    9. Icyo nari nkeneye n'urukundo runyitaho,icyo narinkeneye ni umpora hafi. Sinakurekura nabikubonyemo.

    10. Uri ubuzima bwanjye,uri essence y'imibereho yanjye, uri Isi yanjye, nkumbura urukundo rwanjye igihe cyose udahari. Nkumbuye inseko yawe, nkumbuye ijwi ryawe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-amagambo-yuzuye-urukundo-wakoherereza-umukunzi-wawe-mu-butumwa-bugufi

  • Byinshi wamenya ku ndwara ya Stroke ihitana benshi n'uburyo wayirinda #rwanda #RwOT

    Ushobora kwibaza ngo ese strock n'iki cyangwa se iterwa n'iki?

    Ibaho iyo amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cg agize impamvu iyabuza kugenda nk'ibisanzwe. Iyo ibi bibaye; ibyo ureba, uko ugenda, uko uvuga ndetse n'uko utekereza byose birahinduka ntibibe bikiba mu buryo busanzwe, hari n'igihe uhita uta ubwenge. Ibi biba bitewe n'uko ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije wa oxygen ndetse n'ibibutunga, bityo uturemangingo twabwo tugatangira gupfa.

    Kudatembera neza kw'amaraso mu bwonko bitera stroke, biba mu buryo 3 bw'ibanze

    Ubwoko bwa stroke.

    1.Ischemic strokes

    Ubu nibwo buryo rusange bukunze kuboneka muri benshi. Bukaba buterwa n'ukwifunga cg kugabanuka cyane kw'imijyana y'amaraso mu bwonko, bityo amaraso ahagera akagabanuka, ingiramubiri z'ubwonko zigatangira gupfa.

    2.Hemorrhagic strokes

    Ubu bwoko bwo buterwa n'uko imijyana y'amaraso ku bwonko no mu bwonko hagati yaturitse.

    3.Transient Ischemic attacks (TIAs)

    Ubu bwoko bwitwa kandi mini-strokes, butandukanye n'ubwavuzwe haruguru, kuko bwo buterwa no guhagaraga kw'amaraso ajya mu bwonko igihe gito.TIAs ijya gusa na ischemic stroke kuko byose biterwa n'ukwifunga kw'udutsi tujyana amaraso.

    Ibiranga stroke ugomba kwitondera.

    Nuramuka ubonye kimwe muri ibi bimenyetso uzihutire kugana kwa muganga udatindiganije, kuko stroke ni indwara yica vuba;

    •Guhorana ibinya mu maboko, amaguru, cg mu isura cyane cyane ku gice kimwe cy'umubiri cg se kumva udafite imbaraga muri ibyo bice.

    •Gucangwa ugatangira kwitiranya ibintu

    •Niba utangiye kuvuga no kumva bigukomereye

    •Igihe utabona neza yaba ku jisho rimwe cg yombi

    •Kutagenda neza, ugatera intambwe ubona zitajyanye

    •Guhorana isereri

    •Uburibwe bw'umutwe bukomeye cyane kandi utazi impamvu

    Uburyo ushobora kwirinda stroke

    Nubwo ari indwara ikomeye kandi ihitana benshi, hari uburyo ushobora kuyirinda ubwawe.

    Dore bimwe mu byo wakora ukaba wagabanya ibyago byo gufatwa n'iyi ndwara:

    •Gukora imyitozo ngorora mubiri bihoraho

    •Mubyo ufungura ugomba kwibanda ku bishyimbo, utubuto duto ndetse n'imboga

    •Kwirinda inzoga

    •Niba unywa cg uba hafi y'unywa itabi bihagarike

    •Mu byo kurya byawe, gabanya ibinure ufata, isukari ndetse n'ibiryo bicisha mu nganda.

    •Aho kurya inyama zitukura ibande cyane ku bituruka mu mazi nk'amafi, isambaza n'ibindi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/byinshi-wamenya-ku-ndwara-ya-stroke-ihitana-benshi-n-uburyo-wayirinda

  • U Rwanda rukomeje guhatana kugira ngo haboneke igisubizo cy'aho Amavubi azakinira #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu “Amavubi”iri mu nzira zo kugaruka i Kigali nyuma yo kunganya igitego 1-1 na Benin mu mukino wa gatatu mu gushaka itike yo kwerekeza muri AFCON 2024.

    Nyamara CAF yategetse ko bakinira muri Benin imikino yombi ndetse ntabwo irisubiraho kuri icyo cyemezo nubwo MINISPORTS yavuze ko hari ikiri gukorwa.

    Icyemezo kidahindutse Amavubi yasubira i Cotonou.

    Abakunzi ba ruhago mu Rwanda bari mu rujijo rw'aho undi mukino uzahuza aya makipe yombi uzabera kubera ko CAF yamenyesheje u Rwanda ko rutemerewe kwakira uyu mukino kubera ko nta hoteli zemewe ziri mu karere ka Huye aho uwo mukino wagombaga kubera.

    Minisitiri Munyangaju ubwo yari muri Sena mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku ruhare rwa siporo mu guteza imbere urubyiruko, ku wa 22 Werurwe 2023, yakomoje ku biri gukorwa kugira ngo icyemezo cya CAF gihindurwe.

    Ati 'Byarangiye saa Saba za mu gitondo, FERWAFA, yandikirana na CAF.''

    Yaciye amarenga ko hari ibiri gukorwa kandi inzego bireba ziticaye ubusa.

    Yakomeje ati 'Ibyo byose ni byo twarayemo, ni byo turimo. Hari aho bigera bikaba ngombwa ko amakuru adasohoka ako kanya kugira ngo bitagira icyo byangiza.''

    Nyuma yo kumenyeshwa icyemezo cyo kwakirira umukino warwo muri Bénin, u Rwanda rwahise rwandikira CAF rugaragaza ko rutanyuzwe n'uwo mwanzuro ndetse n'uburyo ikipe yabujijwe gukora imyitozo ku kibuga yakiniyeho, imigirere ubusanzwe ihanirwa n'amategeko ya CAF.

    Amakuru aravuga ko u Rwanda rukomeje gushakisha hirya no hino ndetse ku mugoroba byavuzwe ko uyu mukino ushobora kubera i Lome muri Togo nubwo nta rwego rwizewe rurabitangaza.

    Amavubi yahagurutse muri Bénin agaruka mu Mujyi wa Kigali aho biteganyijwe ko ikipe ihagera mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023, ahagana saa Sita na 45.

    Nyuma y'imikino itatu u Rwanda rumaze gukina, ruri ku mwanya wa gatatu aho rufite amanota abiri ku icyenda. Muri iri Tsinda L ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d'Ivoire. Sénégal ni yo iyoboye n'amanota atandatu, Mozambique ifite ane [ibihugu byombi ntibirahura] mu gihe Bénin ya nyuma ifite inota rimwe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/u-rwanda-rukomeje-guhatana-kugira-ngo-haboneke-igisubizo-cy-aho-amavubi

  • M23 yatangiye kurekura ibice yari yarigaruriye #rwanda #RwOT

    I Masisi, ingabo z'u Burundi nizo zirimo guhita zigenzura ibice byari byarafashwe na M23 ubu irimo kugenda irekura mu kubahiriza gahunda y'amahoro yategetswe n'abakuru b'ibihugu by'akarere.

    Ingabo z'ibihugu byo mu karere (EACRF) zoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zatangaje ko umutwe w'ingabo z'u Burundi watangiye kugenzura uturere twa Karuba, Mushaki, Kirolirwe nyuma y'uko M23 ihavuye.

    EACRF ivuga kandi ko izi ngabo ziteze no kugenzura umujyi wa Kitchanga, M23 niwuvamo.

    Ibi ni ibice M23 yirukanyemo ingabo za leta n'inyeshyamba zitandukanye mu mirwano yo mu ntangiriro z'uyu mwaka muri Masisi.

    Itangazo rya M23 ryo mu ijoro ryo kuwa gatatu rishinja ingabo za leta gufatanya n'inyeshyamba zitandukanye bagafata ibice M23 irimo kuvamo bakabikoresha batera ibirindiro bya M23.

    Uruhande rw'ingabo za leta ntacyo ruratangaza kuri ibi birego, ariko mu minsi ishize rwashinje M23 gutera ibirindiro byazo muri teritwari ya Nyiragongo.

    Mu ijoro ryo kuwa gatatu kandi imirwano ikomeye hagati ya M23 n'ingabo za leta yumvikanye mu duce twa Rukoko hafi ya Buhumba muri teritwari ya Nyiragongo mu majyaruguru ya Goma.

    Umutwe wa M23 urimo gusubira inyuma muri teritwari ya Masisi ariko uracyagenzura hafi teritwari ya Rutshuru yose n'inzira ziyerekezamo.

    Amasezerano y'amahoro atandukanye ategeka uyu mutwe gusubira inyuma kugera ku kirunga cya Sabyinyo. Ntibizwi neza niba uyu mutwe uzabikora.

    M23 ivuga ko ingabo za leta zikomeje gukwiza urwango n'ubwicanyi ku basivile n'abasirikare bamwe na bamwe, mbere yashinje uruhande rwa leta gukora 'jenoside ku batutsi'.

    M23 ivuga ko ishaka ko aya makimbirane arangira haherewe ku mpamvu muzi zayo mu biganiro by'amahoro bitaziguye na leta.

    Uruhande rwa leta ruhakana ibirego bya M23 ku bwicanyi no kwibasira igice cy'abaturage ba Congo b'Abatutsi, kandi ivuga ko itazaganira n'uyu mutwe yita uw'iterabwoba.

    Leta ya Kinshasa kandi ishinja u Rwanda gufasha M23, ibyo leta ya Kigali ihakana.

    Aya makimbirane yatumye abaturage barenga 600,000 bava mu byabo barahunga, nk'uko bivugwa na ONU.

    The post M23 yatangiye kurekura ibice yari yarigaruriye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/23/m23-yatangiye-kurekure-uduce-dutatu-two-muri-masisi-yari-yarigaruriye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=m23-yatangiye-kurekure-uduce-dutatu-two-muri-masisi-yari-yarigaruriye

  • U Rwanda ntako rutagira ngo amahoro aboneke muri RDC ariko abayobozi bayo ntibabigiramo uruhare-Ministiri Biruta #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Vincent Biruta yavuze ko umubano w'u Rwanda n'ibindi bihugu umeze neza, ariko hari ikibazo giterwa na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, avuga ko u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo amahoro aboneke mu Burasirazuba bw'iki gihugu, ariko bikigoye kubera ko abayobozi bacyo badashaka kubigiramo uruhare.

    Ibi Minisitiri Biruta yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu nama yahuje imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 23 Werurwe 2023.

    Ni ikiganiro kigaruka kuri politiki y'u Rwanda ku bubanyi n'amahanga, ibyagezweho ndetse n'ibibazo bihari n'ingamba zo kubikemura.

    Tariki 26 Mutarama 2023,ubwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite uko umubano w'u Rwanda n'ibihugu byo mu Karere uhagaze yavuze ko rwo na RDC bitabanye neza.

    Yavuze ko abashinja u Rwanda gukorana na M23 no guhungabanya umutekano wa RDC baba bafite inyungu zindi bashaka ziganisha ku bukungu n'imitungo kamere iyibarizwamo.

    U Rwanda na RDC bimaze igihe birebana ay'ingwe, nyuma y'aho Umutwe wa M23 wuburiye imirwano n'ingabo z'iki gihugu mu mpera za 2021.

    RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 irwana isaba ko uburenganzira bw'abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bw'icyo gihugu bwubahiriza, mu gihe rwo ruyishinja gufasha no gukorana n'Umutwe w'Iterabwoba wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bagikomeje no guhembera ingengabitekerezo yayo.

    The post <strong>U Rwanda ntako rutagira ngo amahoro aboneke muri RDC ariko abayobozi bayo ntibabigiramo uruhare-Ministiri Biruta</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/23/u-rwanda-ntako-rutagira-ngo-amahoro-aboneke-muri-rdc-ariko-abayobozi-bayo-ntibabigiramo-uruhare-ministiri-biruta/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-ntako-rutagira-ngo-amahoro-aboneke-muri-rdc-ariko-abayobozi-bayo-ntibabigiramo-uruhare-ministiri-biruta

  • Myugariro wa Gasogi United yasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Myugariro wa Gasogi United, Ndabarasa Trésor yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwera Josiane.

    Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023 saa 10h za mu gitondo.

    Wabereye mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera aho bombi barahiriye kubana akaramata.

    Uku gusezerana kwitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bakinana na Trésor muri Gasogi United barangajwe imbere na kapiteni wa Gasogi ari we Kazindu Guy Bahati, umunyezamu Cuzuzo Gael ndetse na Kabera Fils Fidele ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru muri iyi kipe.

    Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba tariki ya 1 Mata 2023.

    Tresor arahirira kubana akaramata n’umukunzi we Uwera Josiane

    Josiane yarahiriye kubana akaramata na Tresor

    Bamwe mu bakinnyi bakinana bari baje kumushyigikira

    Ubukwe buzaba mu kwezi gutaha

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-gasogi-united-yasezeranye-imbere-y-amategeko-amafoto