Blog

  • Ndabarasa wa Gasogi United yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023 saa 10h za mu gitondo.Ubera mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera aho bombi barahiriye kubana akaramata.

    Uku gusezerana kwitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bakinana na Trésor muri Gasogi United barangajwe imbere na kapiteni wa Gasogi ari we Kazindu Guy Bahati, umunyezamu Cuzuzo Gael ndetse na Kabera Fils Fidele ushinzwe ibijyanye n'itangazamakuru muri iyi kipe.

    Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko biteganyijwe ko ubukwe nyirizina buzaba tariki ya 1 Mata 2023.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/ndabarasa-wa-gasogi-united-yasezeranye-imbere-y-amategeko-n-umukunzi-we-amafoto

  • Nyuma y'impanuka ikomeye! Mama Nick agiye kubagwa #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa firime MuKamanzi Beatha uzwi nka Mama Nick muri firime y'uruhererekane ya City Maid ica kuri televiziyo y'U Rwanda nyuma yo gukora impanuka akagongwa n'igare agiye gukorerwa operasiyo.

    Mu kiganiro yagiranye na MIE EMPIRE dukesha aya aya makuru , Mama Nick yavuze ko agiye kubagwa ukuguru nk'uko yabisabwe n'abaganga bari kumwitaho, yavuze ko n'ubwo bitoroshye ariko yizeye ko bizatinda bikagenda neza n'ubwo atorohewe, n'uburibwe ari kunyuramo.

    Uyu mubyeyi ukunzwe cyane muri cinema nyarwanda bivugwa ko yakoze impanuka ari hafi yiwe murugo I Nyamirambo ku ya 17 Werurwe agonzwe n'igare nyuma akaza guhita ajyanwa kwa muganga.

    Ubusanzwe uyu mubyeyi yamenyekanye muri filime zitandukanye nka Gica, Intare y'Ingore, Giramata n'izindi nyinshi zirimo na filime y'uruhererekane ya City Maid aho akina ari Maman wa Nick na Diane. Ubusanzwe yitwa Beathe Mukakamanzi ni umubyeyi ndetse aranuzukuruje. Ahamya ko filime yatunga umuntu rwose ku bakuze n'abato akabashishikariza kurushaho kudacika intege no kuzamura uwo mwuga, ugatera imbere ukamamara.

    Mu mwaka wa 2020 Mama Nick yahawe igihembo cy'umukinnyi wa filime uhiga abandi mu bagore 'Best Actress people Choice' muri Rwanda international Movie Awards People's mu birori byabereye muri Kigali Convention center . Iki gihembo yatsindiye kiri kurwego mpuzamahanga dore ko ibyo bihemboo byari byitiriwe n'abafite aho bahuriye na Cinema bo muri Kenya Uganda ndetse n'u Burundi. Icyo sinacyo gusa ahubwo anafite ikindi gihembo yahawe muri Isango Star nk'umukinnyikazi mwiza wa firime mu gihugu(Best Actress 2020).

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-impanuka-ikomeye-mama-nick-agiye-kubagwa

  • Rutsiro: Baratakamba kuko bameze nk'abigira munsi y'igiti #rwanda #RwOT

    Ishuri riherereye mu kagari ka Kabuga,Umurenge wa Mukura,muri Rutsiro, rifite inyubako ziteye inkeke kuko zisakajwe amategura ashaje ndetse nazo zikaba zishaje cyane .

    Abarezi bavuga ko iyo bari mu ishuri haba hatabona kuko bakingisha inzugi zi'imbaho nazo zishaje bigatuma abana hatabona neza ku kibaho.

    Sibomana Gerard yiga mu mwaka wa gatanu aganira na Umuryango .rw yagize ati”Iyo imvura iguye turanyagirwa aya mategura arava , niba koko dufite amahirwe angana natwe nibaduhe amashuri mazima tumeze nk'abigira munsi y'igiti.

    Umuyobozi w'ishuri, Bizimana Seth nawe avuga ko bibangamye. Yagize ati.”Nibyo mwabyiboneye hari ibyumba bishaje cyane ku buryo bukabije.Iyo imvura iguye abana baranyagirwa.Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi.

    Ikindi hari inzugi z'ibiti ku buryo imbere hatabona rwose natwe nibatwibuke abana baha banga ishuri kubera aho bigira nihabi pe kuko aya mashuri yubatswe kera mu 1968 ishuri rishingwa,urumva rikenewe kuvugururwa.

    Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza, Muragijemariya Chantal aganira n'itangazamakuru nawe yemeye ko ibi byumba bishaje ariko hari ikigiye gukorwa.

    Ati, “ibyumba bikenewe gusimbuzwa ni 171, ibikenewe gusanwa Ni 347, hategerejwe gahunda ya Mineduc kuko niyo itanga ingengo y'imali y'ibikorwa remezo buri mwaka.”

    Mu gihe ntacyakorwa ngo iri shuri risanwe abanyeshuri bashobora guhura n'ibyago ko ryabagwaho cyane cyane muri ibi bihe by'imvura nyinsshi.







    Sylvain Ngoboka

    Umuryango.rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/rutsiro-baratakamba-kuko-bameze-nk-abigira-munsi-y-igiti

  • Gatsibo: Abavandimwe bishe mubyara wabo bamuziza impamvu itangaje #rwanda #RwOT

    Aba basore b'abavandimwe bitana bamwana ku kwica mubyara wabo babanaga mu rugo iwabo mu Mudugudu wa Kashango mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Kageyo ari na ho habereye iki cyaha kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe.

    Bombi uko ari babiri bahise batabwa muri yombi, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) yo mu Murenge wa Gatsibo, kugira ngo hakorwe iperereza.

    Aya makuru kandi yemejewe na Gilbert Nayigizente uyobora Umurenge wa Kageyo wabereyemo iki cyaha cy'ubwicanyi, avuga ko aba basore bitana bamwa kuri iki cyaha cyo kwica mubyara wabo.

    Gilbert avuga ko hakekwa kuba aba basore baragiriye ishyari mubyara wabo wabaga iwabo, bamuhoye kuba ababyeyi b'aba bahungu bakundaga nyakwigendera kubarusha, dore ko bari baramuhaye umurima w'intsina ndetse baramuhaye n'aho gukorera.

    Yagize ati 'Abana b'uyu muryango ntibabyishimira, batangira kumugambanira baza kumutemesha umuhoro ubwo bari bajyanye ifumbire mu murima.'

    Amakuru ava mu baturanyi, avuga ko aba bahungu bashobora kuba baragiriye ishyari mubyara wabo, kuko bo ntacyo bari barahawe n'ababyeyi babo, nyamara bakaba bari barahaye uyu mubyara wabo, urutoki.

    Aba baturanyi bavuga ko nyakwigendera yari umwana witwara neza, urangwa n'imico myiza, ari na byo byatumye ababyeyi b'aba bahungu, bari baramukunze bakamuha ibyo byose.

    Src:Radiotv10

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/gatsibo-abavandimwe-bishe-mubyara-wabo-bamuziza-impamvu-itangaje

  • Kenya: Abaturage basabwe gusimbura indyo imenyerewe ngo bahangane n'amapfa #rwanda #RwOT

    Aba nya Kenya bagiriwe inama yo gutangira kwiga kurya ibiryo bitagira akaunga (ifu y'ibigori) ngo babashe kwisanisha n'ibihe by'umusaruro muke igihugu cyahuye nawo kubera uruzuba.

    Ni inama itanzwe nyuma y'imyigaragambyo ikomeye yaranze Nairobi muri iki cyumweru, ndetse bititezwe ko izahosha kuko abatavuga rumwe n'ubutegetsi biyemeje kuyitabira buri cyumweru.

    Barashinja leta kutita ku kibazo cy'ibiribwa byahenze cyane bikagora abakene, birimo ifu y'ibigori ifatwa nk'ifunguro ry'ibanze kuri benshi,umuco bamaranye igihe.

    Minisitiri w'ubuhinzi muri Kenya,Mithika Linturu yavuze ko izamuka ry'ibiciro ryakuruwe ahanini n'uko ibinyampeke byaheze ku isoko mpuza mahanga.
    Yagize ati' ndakangurira abanya Kenya kwiga kuyoboka umuceri, ibijumba n'ibindi biryo ngandurarugo bibasha kuboneka. Ubu twamaze kuzana amatoni y'umuceri kandi turakomeza kuyongera mu cyumweru gitaha. Rero ibigori mube mubyibagiwe.

    Icyakora yongeyeho ko ifu y'ibigori izagabanya ikiguzi mu minsi 10 iri imbere niba ubwato bwikoreye amatoni y'ibigori n'umuceri leta yaguze bigeze mu gihugu.

    Kuri ubu muri Kenya umufuka munini w'ibiro 90kg uri kugura amashilingi 5600 ni ukuvuga amadorari 43$ asatira ibihumbi 50 000 FRW.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/kenya-abaturage-basabwe-gusimbura-indyo-imenyerewe-ngo-bahangane-n-amapfa

  • Griezmann arashaka gusezera mu ikipe y'Ubufaransa kubera Mbappe #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wibanza ku mupira w'amaguru w'Umufaransa, Julien Laurens yavuze ko Antoine Griezmann ashaka gusezera mu ikipe y'igihugu kubera uburakari yatewe no kwimwa igitambaro cy'ubukapiteni kigahabwa mugenzi we Kylian Mbappe.

    Umutoza Didier Deschamps yavuze ko yarebye ku bakinnyi bose afite birangira ahisemo guha ubuyobozi kizigenza Mbappe w'imyaka 24.

    Ibi yabitangaje mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuwa Kabiri.

    Iki cyemezo ngo cyababaje cyane Griezmann, nubwo yagizwe kapiteni wungirije.

    Ikinyamakuru Le Figaro kivuga ko uyu mujinya w'uyu mugabo watumye afata umwanzuro wo kuba yahita asezera mu ikipe y'igihugu.

    Uyu rutahizamu w'imyaka 32 ukinira Atletico Madrid amaze guhamagarwa inshuro 117 mu ikipe y'Ubufaransa kuva muri 2014.

    Griezmann yatsinze ibitego 42 mu ikipe y'Ubufaransa ayifasha kwegukana igikombe cy'isi cya 2018 ndetse ngo yabonaga ko ubunararibonye afite bwamereraga kuba ariwe usimbura Lloris.

    Griezmann ngo yatunguwe no kumva ko Mbappe yagizwe kapiteni imbere ye ndetse hari amakuru avuga ko aba bombi bateranye amagambo mu myitozo.

    Mbappe aratangira izi nshingano mu mukino wo gushaka itike ya Euro 2024 bafitanye n'Ubuholandi na Republic of Ireland.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/griezmann-arashaka-gusezera-mu-ikipe-y-ubufaransa-kubera-mbappe

  • Uko Umuhinde Vijay yiyemeje gushyira itafari… – #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro uyu musore yakoranye indirimbo na Afrique, uri mu bahanzi bo mu kiragano gishya bagezweho.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda yavuze ko yatangiye umuziki akiri umwana, ariko agatangira kubikora by'umwuga nyuma.

    Ati 'Nahoraga niyumvamo umuziki kuko cyari kimwe mu bice bingize, ariko ntekereza ko igihe natangiye kuwiyumvamo byimbitse uko natangiye kumenya umuziki, ubwoko bw'umuziki niyumvamo […] natangiye gukunda umuziki mu by'ukuri mfite imyaka 14 cyangwa 15.''

    Arakomeza ati 'Natangiye gukuza guhuza amagambo, ndetse n'amarangamutima yanjye atangira kwigaragaza. Ntekereza ko ukunda umuziki iyo ubonye ukunyura kurushaho. Wiyumvamo nk'aho ari wowe umuhanzi ari kuvuga, n'iyo ibyo ari kuririmba byaba bitandukanye nawe. Buri wese afite uko akunda umuziki mu buryo butandukanye n'undi.''

    Akomeza avuga ko umuziki ari kimwe mu bintu bimushimisha, akaba ari nayo mpamvu waje guhinduka umwuga yashyiramo ingufu akaba ariwo ahanga amaso.

    Ati 'Umuziki wabaye ikintu kinshimisha kuva nkiri umwana, nageze kuri byinshi mu buzima bwanjye. Buri gihe nashakaga kuririmbana n'abandi. Icyorezo cya COVID-19 cyatumye mbona ko ubuzima ari buto cyane, kandi muri ubwo buzima buto ngomba kugera ku nzozi zanjye zose. Rero ubu, ndi gukabya inzozi zanjye zose.''

    Ahanze amaso umuziki nyarwanda…

    Vijay yatangiye kwinjira ku isoko rya muzika nyarwanda, ndetse yanakoranye indirimbo na  Afrique bise 'Oya'. Ni indirimbo avuga ko yakoze kubera ko ashaka gutanga umusanzu ku muziki nyarwanda, kubera ko ari igihugu akunda.

    Ati 'Nkunda u Rwanda n'abanyarwanda. U Rwanda rwampaye ibintu byinshi mu buzima bwanjye. Nkorwa buri gihe ku mutima n'ubwiza karemano bwarwo, umuco, imyitwarire y'abantu barwo n'ibindi. Ndetse umuziki w'abanyafurika cyane u Rwanda  uranyura, rero mu minsi mike yashize nashakaga gukorana n'umuhanzi nyarwanda.'

    Yakomeje avuga ko n'ubwo bitari byoroshye  yabashije gukora indirimbo ye ya mbere ari kumwe n'Umunyarwanda, ariyo 'Oya'. Akomeza avuga ko impamvu ashaka gukorana n'abahanzi nyarwanda ari uko akunda kwidagadura mu tubyiniro. Ati 'Mba nshaka ko umuntu yishima, nyuma yo kumva indirimbo mu bihe bya Weekend.'

    Avuga ko nta muhanzi wihariye wo mu Rwanda ashaka gukorana nawe kuko yifuza gukorana na buri wese bizabasha gukunda, mu gihe yaba abonye ayo mahirwe.

    Vijay agaragaza ko ashaka kumenyekana mu muziki nyarwanda. Ati 'Nshaka kumenyekana, nkakundwa mu muziki nyarwanda na buri wese. Nshaka gukora indirimbo nyinshi mu muziki nyarwanda, zakundwa n'abanyarwanda n'Abahinde.''

    Aho ashaka kwibona mu myaka itanu iri imbere mu muziki

    Avuga ko mu myaka itanu iri imbere ashaka kuba ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, n'iwabo mu Buhinde.

    Ati 'Mu myaka itanu iri imbere ndashaka kubona umuziki wanjye wageze henshi, kandi ugakundwa n'abanyarwanda bose ndetse no mu Buhinde iwacu. Nshaka gutangiza byinshi mu muziki nyarwanda, ndetse nkazana ibitekerezo bishya.'

    Avuga ko ashaka kumenya igishoro cyo mu muziki na filime nyarwanda. Ngo ashaka kubona uruganda rw'umuziki wo mu Rwanda rukura, nk'izindi nganda ndetse n'igihugu.

    Vijay ashaka kuba umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda 

    Ubwiza bw’u Rwanda n’abaturage baho byatumye arwiyumvamo, ku buryo yarukoreramo umuziki

    REBA INDIRIMBO VIJAY YAKORANYE NA AFRIQUE BISE OYA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127354/uko-umuhinde-vijay-yiyemeje-gushyira-itafari-ku-muziki-nyarwanda-video-127354.html

  • Imana yampaye umugore! Bwa mbere Meddy yereka… – #rwanda #RwOT

    Mu mafoto yashyize hanze mu masaha make ashize akaba aje akurikira amashusho y'ibirori byakorewe umwana wabo Myla, Meddy yongeye kwerekana urwo akunda umuryango we.

    Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Meddy yabanje gusangiza ifoto y'umwana we abwira abantu ko umwamikazi we muto yujuje umwaka umwe avutse.

    Nyuma y'iyo foto yahise ayikurikiza andi atatu hari aho ateruye umwana we n'indi mama we, ubona ko ari gukina nawe bishimana.

    Ayo ni nayo yahise atangariza ko Imana yamuhaye umugore. Yongeraho ko umwana n'umugore we ari Paradizo ye.

    Muri Gicurasi 2021 nibwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze, nyuma y'igihe kinini bakundana.

    Myla, imfura ya Meddy na Mimi yujuje umwaka

    Aba bombi ibirori by'ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n'abandi.

    Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva muri Kanama 2017.

    Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye, yifuriza isabukuru uyu muhanzi.

    Ni ibyishimo biseseka mu muryango wabo bose

    Icyo gihe yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y'Ikinyarwanda amubwira ati 'Mutima wanjye, ndagukunda', arangije ashyiraho utumenyetso tw'umutima.

    Urukundo rwakomeje kugurumana kugeza aho Mimi yifataga rimwe na rimwe akandika ku mbuga nkoranyambaga, amagambo agaragaza ko ariwe mukobwa ubayeho neza ku Isi kubera urukundo ahabwa na Meddy.

    Mimi na Myla bameze nka Paradizo kuri Meddy

    Urukundo rwabo ruba rwigaragaza aho bari hose

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127351/imana-yampaye-umugore-bwa-mbere-meddy-yerekanye-umwana-we-ahishura-ikintu-gikomeye-kuri-mi-127351.html

  • Indege ya Kigali Huye! Bimwe mu byakorwa Beni… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryatambutse nibwo u Rwanda rwakinnye na Benin umukino ubanza, ndetse ukaba umukino wa gtatu wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire umwaka utaha. Ni umikino u Rwanda rwanganyijemo na Benin igitego 1-1, ndetse u Rwanda rukaba arirwo rwafunguye amazamu ku munota wa 13 ku gitego cya Mugisha Gilbert.

    Uyu mukino wagiye kuba CAF imaze kwandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA , ko umukino wo kwishyura uzabera muri Benin kuko i Huye nta Hotel ihari yakakira iyi kipe.

    Byabaye agatereranzamba kuko sitade ya Huye yari yarasuwe ndetse n’ibindi bisabwa byose byarakozwe, ariko nyuma CAF igatungura abantu ivuga ko u Rwanda rutazakira uyu mukino. N’ubwo aya makuru ahagaze uku ntabwo FERWAFA iremezako u Rwanda ruzakirira Benin muri Benin,  ahubwo haracyakorwa igishiboka cyose ngo uyu mukino ubere mu majyepfo y’u Rwanda.

    Ikipe y’igihugu ya Benin yaraye ibonye inota rya mbere nyuma yo kunganya n’u Rwanda

    Inzira zakoreshwa u Rwanda rukakira Benin i Huye

    Inzira ya mbere

    I Huye ku itaba hari hotel ibarwa n’ifite inyenyeri enye, kandi mwene izo hotel nizo CAF iba isaba. Hotel isanzwe yakira amakipe atandukanye mpuzamahanga, ndetse niyo ikanyakanya mu karere ka Huye. Iyi hotel byashoboka ko yavugururwa igashyirwamo ibikoresho bishya by'ibanze, ikaba yabasha kwakira Benin.

    Amakiru InyaRwanda yamenye ni uko Hotel yatangiye kuvugurwa ndetse abakozi bahawe amasaha 48, bakaba bamaze kuvugurura ndetse no gutanga iyo hotel.

    Inzira ya kabiri

    Ikipe y’igihugu ya Benin yatakambiye CAF iyibwira ko nta hotel bararamo iri Huye, gusa ikibuga cyo CAF icyemera nk’icyujuje ibyangombwa. N’ubwo ari ibintu bidakunze kubaho, birashoboka ko u Rwanda rwasaba Benin ikaza mu Rwanda ndetse ikaba i Kigali yitoreza i Kigali, ariko kujya Huye ikajya ikoresha indege.

    Mu karere ka Huye hafi ya sitade haba ikibuga cy'indege gito gishobora kugwaho indege, bivuze ko urwo rugendo rwashoboka kuva i Kigali werekeza i Huye mu ndege. Ni urugendo rutarenza iminota 10 kandi iyi minota ni micye kuyikoreshwa uva kuri hotel werekeza kuri sitade ya Huye mu modoka.

    Umunsi ubanziriza umukino, mu gihe ikipe ya Benin yaba igiye gukorera imyitozo ku kibuga izakiniraho, yahabwa indege iyijyana ndetse yasoza imyitozo ikayigarura i Kigali ho hari hotel bishimira.

    Mu gitondo cy’umukino ubwo ni tariki 27, Benin nanone yahabwa indege iyigeza kuri sitade ya Huye, ubundi igakina umukino, yasoza nabwo igasubira i Kigali ndetse umukino ukarangira neza u Rwanda narwo rwakiriye.

    Benin izatangwaho amafanga y’umurengera ariko ikunde ize i Huye

    Bimwe mu bimenyetseko bigaragaza ko u Rwanda rushobora kuzakirira Benin i Huye, ni uko ikipe y’igihugu Amavubi iri buhaguruke  muri Benin saa 12:00 PM zo muri Benin ikagaruka mu Rwanda, ndetse bivuze ko itapfa gusubirayo ahubwo umukino wasubikwa. 


    Mugisha Gilbert uri hagati, niwe watsinze igitego cyahesheje u Rwanda inota rimwe

    Hotel Boni Consilii iri kuvugururwa ngo barebe ko yakakira Benin mu gihe gito gisigaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127360/indege-ya-kigali-huye-bimwe-mu-byakorwa-benin-ikemera-kuza-gukinira-i-butare-127360.html

  • Musanze: Uwamahoro agiye kumurika filime yagi… – #rwanda #RwOT

    Filime nyinshi zagiye zisohoka zakiniwe mu Mujyi wa Kigali akaba ari naho zimurikirwa. Biri mu byatumye, Uwamahoro ahitamo kujya gukorera filime ye mu Karere ka Musanze ho mu Majyaruguru y'u Rwanda akanifashisha abakinnyi baho.

    Uyu mukobwa avuga ko iyi filime atarayishyira ku rubuga rwa Youtube, kuko ategereje kubona abafatanyabikorwa bamufasha kuyicuruza ku rwego Mpuzamahanga.

    Yabwiye InyaRwanda ko mu 2021 ari bwo yatangiye gutegura iyi filime ku gitekerezo asangiye na Mwiseneza Josiane.

    Uwamahoro ati 'Hashyize umwaka ntegura iyi film kuko ari igitekerezo cyaje mu mwaka wa 2021 nyitegura akaba ari umushinga mpuriyemo na Miss Mwiseneza Josiane [Uri mu banditsi b'iyi filime wanashoyemo imari] ndetse na Mr Jean Gugu.'

    Yavuze ko iyi filime bayubakiye ku guhanura urubyiruko rwishora mu mibonano Mpuzabitsina, ndetse n'abashakanye bacana inyuma ugasanga umwe azaniye undi SIDA.

    Akomeza ati 'Nyuma yo kwicara tukareba tugasanga urubyiruko inkumi abasore abagabo n'abagore bari kudohoka bagakora imibonano mpuzabitsina aho usanga henshi umugore yaciye inyuma umugabo we.'

    'Umugabo ntatinye guca inyuma umugore we ndetse ntatinye kuryamana n’abana abyariye bityo twahise(mo) gutegura film ikangurira ibi byiciro byose tubibutsa ko SIDA iriho kandi bakwiye kuyirinda.'

    Iyi filime izerekanwa mu Karere ka Musanze, ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023 kuri Centre Pastorale Notre Dame de Fatima kuri Sale ya Fatima yegeranye na Kiriziya Gatolika ya Ruhengeri.

    Ni filime irimo bamwe mu bafite uruhare mu myidagaduro yo mu Rwanda harimo nk'umugore n’umugabo babana banakinnyemo ari umugore n’umugabo. Umugabo yitwa Nizeyimana Jean de Dieu muri iyi filime yakinnye ari Papa Sara, ni mu gihe umugore yitwa Uwimana Noella akaba yarakinnye yitwa Mama Sifa.

    Hari kandi Parfait Rayan umwe mu basore bafite inzu ya The Rayan Music Entertainment, hakabamo na Mr Jean Gugu umwe mu bamaze gutegura filime nyinshi mri Musanze n'abandi.

    Iyi filime kandi irimo Uwamahoro Samiath wakinnye yitwa Sara; Rutayisire Yves yakinnye yitwa Cedrick, Mr Jean Gugu wakinnye yitwa Japone, Kamikazi Liza wakinnye yitwa Sifa, Uwamariya Marie Claire & Maman Cedrick, Ikibasumba Confiance wakinnye yitwa Confy, Gideo wakinye yitwa Papa Cedrick n’abandi

    Iyi filime yatunganijwe na Iris Rwanda Ltd, ikigo gisanzwe gikorera filime mu Majyaruguru ari nacyo kizamurika iyi filime ku mugaragaro ahazabera ibirori by'abanyamideli abanyabugeni, n'abanyarwenya batandukanye barimo abakunzwe muri Musanze.

    Uyu mugoroba wo kumurika iyi filime uzitabirwa na bamwe mu bahanzi barimo umuraperi Meylo umaze kwigarurira imitima ya benshi, Wizzy Maker na ba Nyampinga batandukanye barimo Mwiseneza Josiane.

    Uwamahoro ashima abantu bose bamubaye hafi mu gutegura iyi filime barimo Director Joshlenzi, ashimira n'abakinnyi muri rusange.

    Imibare yatanzwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) mu Ukuboza 2022, yagaragaje ko mu Rwanda abanduye SIDA ari ibihumbi 230 bangana na 3%.

    Mu Ukwakira 2029, Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura no gukumira indwara z'ibyorezo (CDC), Kaminuza ya Columbia ushinzwe kurwanya virusi itera SIDA (ICAP);

    Leta y'u Rwanda biciye muri gahunda ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yo kurwanya SIDA (PEPFAR), basohoye ubushakashatsi bwagaragaje abangavu bari mu kigero cy'imyaka 20 na 24 y'amavuko bandura virus itera SIDA ari 1.8%, ni mu gihe abahungu ari 0.6%. 

    Umukinnyi wa filime Uwamahoro Samiath avuga ko yatangiye gutegura iyi filime mu 2021, nyuma yo kubona uburyo urubyiruko rwishora cyane mu busambanyi

    Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity yashoye imari muri filime 'Romantic Time Film' 

    Aba bakobwa bari mu bazamurika imideli ubwo iyi filime izaba imurikwa ku mugaragaro mu Karere ka Musanze 

    Mr Jean Gugu, umaze gutegura no gutunganya filime nyinshi i Musanze- Ari mu bashoye imari muri iyi filime ikangurira kwirinda Sida 


    Uwimfura Parfait Ryan, usanzwe ufite inzu ifasha abahanzi mu bya muzika i Musanze yise ‘Rayan Music Entertainment 

    Iyi filime izamurikwa ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023, mu gikorwa cyahujwe no kumurika imideli 


    Umuraperi Mylo uri mu bagezweho i Musanze ategerejwe mu kumurika ku mugaragaro iyi filime

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127363/musanze-uwamahoro-agiye-kumurika-filime-yagizwemo-uruhare-na-miss-josiane-ikangurira-kwiri-127363.html