Blog

  • Amerika yakangishije Uganda ibihano kubera itegeko rihana abatinganyi – #rwanda #RwOT

    Inzego zitandukanye zasabye Perezida Yoweri Museveni guhagarika iri tegeko, kuko ari icyemezo giteye inkeke.

    Ubutinganyi bwari busanzwe bubujijwe muri Uganda, ariko nta bihano bikomeye byari biri mu itegeko.

    Umushinga w'itegeko wemejwe ku wa Kabiri, urimo ko bibujijwe kwamamaza no gutera inkunga amatsinda y'abatinganyi n'ibikorwa byabo, ndetse ko ibikorwa by'ubutinganyi bikwiye guhanishwa igihano cyo gufungwa burundu.

    Komiseri w'Umuryango w'Abibumbye ushizwe uburenganzira bwa muntu, Volker Turk, yasabye Museveni kutemeza uyu mushinga nk'itegeko.

    Ati “Kwemeza uyu mushinga uvangura bishobora kuba kimwe mu bintu bibi byaba bibayeho ku isi, birahangayikishije cyane.”

    Yakomeje ati “Uramutse ushyizweho umukono ukaba itegeko, byatuma abakobwa, abahungu baryamana n'abo bahuje ibitsina ndetse n'abagira amarangamutima yombi bahinduka abanyabyaha, bazira gusa abo ari bo.”

    Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yanditse kuri Twitter ko Uganda ikwiye kongera gusuzuma icyo cyemezo, kuko kibangamiye “amahame y'ibanze y'uburenganzira bwa muntu ku banya-Uganda bose, ndetse gishobora gusubiza inyuma intambwe zari zimaze guterwa mu kurwanya Sida.”

    The Anti-Homosexuality Act passed by the Ugandan Parliament yesterday would undermine fundamental human rights of all Ugandans and could reverse gains in the fight against HIV/AIDS. We urge the Ugandan Government to strongly reconsider the implementation of this legislation.

    — Secretary Antony Blinken (@SecBlinken) March 22, 2023

    Ibiro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, White House, kuri uyu wa Gatatu byatangaje ko hashobora no kubaho ibihano mu by'ubukungu, kubera iri tegeko rihana abatinganyi.

    Umuvugizi w'Akanama gashinzwe umutekano, John Kirby, yagize ati 'Dukeneye kureba neza niba habaho cyangwa hatabaho ibindi byemezo, bishobora no kuba mu buryo bw'ubukungu, mu gihe iri tegeko ryaba ryemejwe ndetse rigatangira gukurikizwa.'

    Kirby yavuze ko kuba iri tegeko rishobora gushyirwa mu bikorwa ari ikintu bahanze amaso cyane.

    Yavuze ko ibihano mu by'ubukungu byaba bibabaje, kuko inkunga nyinshi baha Uganda ijya mu rwego rw'ubuzima.

    Minisitiri w'u Bwongereza ushinzwe Afurika, Andrew Mitchell, na we yavuze ko yatengushywe cyane n'iki cyemezo.

    U Bwongereza buvuga ko gishobora gutiza umurindi ivangura n'itotezwa bikorerwa aba baturage muri Uganda.

    Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa Gatatu yanditse kuri Twitter ko yumvise hari n'ibigo by'abanyamahanga byatangiye kuvuga ko bishobora kuva muri Uganda, kubera ririya tegeko.

    Ati 'Twifuza kubafasha kuzinga ibikapu byabo bakava mu gihugu cyacu cyahawe umugisha! Tuzakomeza kubaho neza badahari.'

    Mu cyumweru gishize, Polisi ya Uganda yataye muri yombi abagabo batandatu bakekwaho ibikorwa bifitanye isano n'ubutinganyi, mu mujyi wa Jinja.

    I hear some foreign companies (I don’t know which ones) want to leave the country because we passed the Anti-homosexual bill. We are willing to help them pack their bags and leave our blessed country forever! Uganda is God’s country! We will actually thrive without them.

    — Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 22, 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yakangishije-uganda-ibihano-kubera-itegeko-rihana-abatinganyi

  • Abadepite basabye ko hakazwa ibihano ku babyeyi bafite abana bataye ishuri – #rwanda #RwOT

    Babigaragarije Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine ubwo baganiraga na we ku isesengura rya raporo y'ibikorwa bya Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa muntu by'umwaka wa 2021/2022 n'Iteganyabikorwa ry'umwaka wa 2022/2023.

    Ni raporo yagaragaje ibibazo mu burezi birimo ikibazo cy'uko abana bafite ubumuga batabasha kubona uburenganzira ku burezi ndetse no kuba hari abana bata amashuri ababyeyi ntibabibazwe.

    Ubundi itegeko rigena imitunganyirize y'uburezi rigena ibihano ku babyeyi batajyana abana babo mu mashuri ariko kugeza ubu ntabwo ibyo bihano biratangira gushyirwa mu bikorwa.

    Depite Nyirahirwa Veneranda yavuze ko ubundi ababyeyi badakwiye gutuma abana babo batabona uburezi uko bikwiye.

    Ati 'Ikitugaragarira harasabwa ubufatanye n'izindi nzego, ntabwo minisiteri yonyine yakwifasha kiriya kibazo cyane ko twabonye ko kigira n'ingaruka ku mutekano.'

    'Ni ikibazo inzego zose zikwiye gufatanya bikamenyekana ko umwana yasibye ishuri kandi agakurikiranwa akagarurwa mu ishuri ariko by'umwihariko ababyeyi barasabwa kurangiza inshingano zabo ku bana babo.'

    Depite Uwamariya Rutijanwa Marie Pelagie ati 'Ntabwo ari ririya tegeko gusa riteganya ibihano ku babyeyi banze kujyana abana ku mashuri no mu itegeko rirengera umwana birimo ariko nta na hamwe twari twumva umubyeyi wabajijwe mu rwego rw'amategeko inshingano atubahirije ku mwana we.'

    'None se ko twakoze ubukangurambaga, ntibifate, abantu ntibahanwe kandi amategeko ariho […] niba amategeko ateganya ibihano, wakwibaza impamvu ajyaho. Abantu bakwiye kugera igihe cyo kwigisha ariko hakagera n'igihe cyo gushyiramo akagufu.'

    Abadepite bagaragaje ko kubanza kwigisha ari ngombwa ariko mu gihe abantu banze kumva hakwiye gushyirwaho ibihano bikakaye, kugira ngo n'abandi babonereho.

    Depite Nizeyimana Pie ati 'Ni ryari Mineduc iteganya kuzatangira gushyirwa mu bikorwa itegeko rihana abantu bakuye abana mu ishuri?'

    'Itegeko niridashyirwa mu bikorwa, tuzakomeza kubona ababyeyi batari beza n'abakoresha batari beza bashobora gukura abana mu ishuri bakabashyira mu mirimo ivunanye.'

    Minisiteri y'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagaragaje ko kudashyira mu bikorwa itegeko rihana ababyeyi bihunza inshingano zo kurera, biri mu bikomeje gutiza umurindi ikibazo cy'abana bata amashuri abandi bakajyanwa mu mirimo itandukanye.

    Yavuze ko bigoranye gushyira mu bikorwa itegeko rihana ababyeyi bihunza inshingano zo kurera by'umwihariko izo kujyana abana ku mashuri ariko ngo babifatiye ingamba.

    Ati 'Itegeko ryarasobanuwe cyane cyane ku bashinzwe uburezi mu turere ariko ntibinabujijwe ko abagombaga guhanwa bagombaga guhanwa. Dukwiye gutangira kubishyira mu bikorwa ariko impamvu zimwe zinagoye ni uko akenshi aba ari ababyeyi babo babakuye mu ishuri.'

    Yakomeje agira ati 'Tugiye gutangira gukorana n'izindi nzego kugira ngo dushyiremo imbaraga kugira ngo iri tegeko rikore icyo ryatorewe. Ikindi ni ukumenya gukurikirana icyatumye umwana ava mu ishuri kugira ngo haboneke n'uburyo bwo guhana.'

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko izindi ngamba zashyizweho zirimo izo kuba kuri ubu abanyeshuri kuva mu bigo by'amashuri abanza kugeza mu yisumbuye bafatira ifunguro ku ishuri.

    Ni gahunda Minisiteri y'Uburezi igaragaza nka kimwe mu bisubizo byo guhangana n'abana bata ishuri.

    Indi nkuru wasoma

    Depite Bitunguramye Diogène na Depite Uwamariya Rutijanwa Marie Pelagie ubwo bari bakurikiye ibisobanuro byatangwaga na Mineduc

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yijeje Abadepite ko ingamba zo guhana ababyeyi bavana abana babo mu mashuri zigiye gukazwa

    Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, Nyirahirwa Veneranda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-basabye-ko-hakazwa-ibihano-ku-babyeyi-bafite-abana-bataye-ishuri

  • Senateri Uwizeyimana ntiyumva uburyo umuntu afungwa imyaka itatu nyuma hakabura ibimenyetso – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 23 Werurwe 2023, Inteko Rusange ya Sena yagejejweho raporo ya Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere ku isuzumwa rya raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi bya 2021/22 na gahunda ya 2022/23.

    Ni raporo yagaragaje ko kuva mu 2017, umubare w'imanza ziri mu nkiko zitaracibwa wakomeje kugenda wiyongera ku kigero cyo hejuru.

    Nko mu mwaka w'ubucamanza wa 2017/18, mu nkiko harimo imanza 57,234. Ni mu gihe mu mwaka wakurikiyeho wa 2018/19 zari imanza 75,419 naho mu 2019/20 zigera kuri 75,118.

    Iyi raporo kandi igaragaza ko mu mwaka w'ubucamanza wa 2020/21 mu nkiko zose zo mu Rwanda harimo imanza 78,859 mu gihe mu mwaka ushize wa 2021/22, mu nkiko hose harimo imanza 84,243.

    Muri izo manza zose haba harimo izahamagajwe, izabaye ibirarane ndetse n'izasubitswe.

    Nk'umwaka ushize wa 2021/22, imanza zahamagajwe zari 83,642, naho izasubitswe zari 22,784 mu gihe izabaye ibirarane zo zari 22,560.

    Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena yagaragaje ko hashyizweho ingamba zitandukanye hagamijwe kugabanya imanza zinjira mu nkiko no kwihutisha iburanisha ariko ikibazo cy'ubwiyongere bw'imanza mu nkiko kiracyakomeje kugaragara.

    Perezida wa Komisiyo, Dushimimana Lambert ati 'Imanza zinjira mu nkiko zikomeza kwiyongera by'umwihariko imanza nshinjabyaha n'igipimo cy'imanza zisubikwa mu gihe cyo kuburanisha kiri hejuru kandi kigenda cyiyongera.'

    Yakomeje agira ati 'Inzego zibishinzwe zikwiye kurushaho gushyira imbaraga mu gushishikariza abaturage bafitanye ibibazo kwitabira kubikemura mu bwumvikane biyambaza uburyo bwashyizweho bwo gukemura ibibazo bitabaye ngombwa kwiyambaza inkiko.'

    Senateri Uwizeyimana ntiyumva impamvu imanza zitinda

    Senateri Uwizeyimana yavuze ko ubwo hakorwaga amavugurura mu rwego rw'ubutabera, hasabwe ko hagati y'Urukiko Rukuru n'Urukiko rw'Ikirenga haboneka urundi rwunganira ari na bwo hashyizweho Urukiko rw'Ubujurire.

    Nyamara ngo ntibyabujije ko imanza zikomeza kuba nyinshi ndetse zikarushaho gutinda kuburanishwa ku buryo ubu urubanza mu Rukiko Rukuru ruramara amezi 33 rutaraburanishwa.

    Yakomeje agira ati 'Dufite abantu bajya mu igororero, bakamara igihe kirenga igihano bahabwa baramutse bahamwe n'icyaha bagahabwa igihano gikuru cya nyuma. Ni ukuvuga ngo umuntu wagombaga kuzahabwa imyaka itatu, akamara imyaka ine, urukiko rutaramuhamagara.'

    Senateri Uwizeyimana yasabye ko habaho igenzura rikomeye kuko bishoboka ko ari yo mpamvu hari raporo zimaze iminsi zigaragaza ko mu Magororero yo mu Rwanda hari ubucucike bukabije.

    Ati 'Ufashe umuntu akajya mu Igororero, nyuma y'imyaka itatu ukavuga ngo nta bimenyetso wari ufite. Niba se ntabyo wari ufite wamufatiye iki? Ibi biragaragaramo aha ngaha ntabwo bihesha isura nziza igihugu cyacu. Ntabwo abantu bakomeza gukora gutya.'

    Yavuze ko Komisiyo ya Politiki muri Sena ari na yo ifite ibijyanye n'iyubahirizwa ry'amahame remezo mu nshingano igomba gukora icukumbura igatanga inama z'ibikwiye gukorwa.

    Uwibye indobo ntakwiye gufungwa

    Senateri Uwizeyimana wavuze ko hari ibyaha usanga umuntu ajya muri gereza kuko yibye inkoko cyangwa indobo.

    Ati 'Hari ibyaha usanga umuntu ngo yagiye mu Igororero ngo yibye inkoko, yibye indobo. Ibi bintu by'indobo, by'inkoko n'ibitoki n'ibigori […].'

    Senateri Uwizeyimana avuga ko abantu baba bakoze ibyaha nk'ibi bakwiye guhanwa hifashishijwe itegeko ririho rigena imirimo nsimburagifungo.

    Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier yagaragaje ko urwego rw'Abunzi rukwiye gufasha mu gukemura ibibazo by'amakimbirane bitabaye ngombwa ko bijya mu nkiko kandi ko bakoresheje ububasha bahawe bashobora gutanga umusanzu mu kugabanya ubwinshi bw'imanza ziba ziri mu nkiko.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-uwizeyimana-ntiyumva-uburyo-umuntu-afungwa-imyaka-itatu-nyuma-hakabura

  • Umuganga yagaragaje ko Kabuga bigoye kumuburanisha kuko ntacyo yibuka – #rwanda #RwOT

    Ibi Professor Gillian Mezey uri mu bahawe akazi n'urukiko mpuzamahanga mbanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ko gukora isuzuma rigamije kureba uko ubuzima bwa Kabuga buhagaze, yabigarutseho kuri uyu wa Kane.

    Iyi nzobere yavuze ko ubwonko bwa Kabuga bwamaze kononekara ku kuba yagira ubushobozi bwo kumva ibimenyetso bitangwa muri uru rubanza rwe cyangwa kurugiramo uruhare, ngo yisobanure.

    Yavuze ko bigoye kuba Kabuga yasubiza ibibazo bijyanye n'ibyo umubajije kuko na n'ubu hari aho usanga atemera ko afunzwe byemewe n'amategeko bityo ko bitoroshye kugirana ikiganiro nawe.

    Ati 'Uramutse umubajije wenda ushaka kurya umuneke cyangwa urundi rubuto ku masaha yo kurya yagusubiza ariko ibibazo bikomeye bigoranye kuba yabigusubiza.'

    Yavuze ko nubwo urukiko rwakoresha abanyamategeko babizobereyemo byagorana kugira ngo Kabuga atange amakuru ashobora gushingirwaho kubera ubushobozi bw'ubwonko bwe.

    Yabajijwe niba Kabuga ashobora kuburanishwa adahari, avuga ko afite uburenganzira bwo kuba yakurikirana urubanza rwe. Yavuze ko yahabwa amahitamo yo kujya akurikirana urubanza cyangwa kutarukurikirana.

    Uyu muhanga yavuze ko nubwo Kabuga akurikiranye iburanisha ariko 'ntashobora kuba yasubiza ibyavugiwe mu rukiko nyuma y'iburanisha.'

    Umucamanza Ian Bonomy yabajije muganga ko abibona mu gihe Kabuga yaba yemeye gukurikirana iburanisha, avuga ko aramutse abyemeye byasaba ko urukiko kuzajya rumwemerera gukurikirana abishatse, yananirwa akagenda.

    Yagaragaje ko mu gihe iburanisha ryakomeza, hakwitabwa ku buhamya bw'ibyabaye gusa ariko ntabigiremo uruhare, nko kwisobanura, kubazwa n'ibindi.

    Yavuze ko ashobora gukurikirana urubanza ariko gutanga ibitekerezo ku byavuzwe bigoranye ko Kabuga abikora, ajya inama ko iburanisha ryakomeza rireba ibyabaye gusa ariko ntabigiremo uruhare.

    Yavuze kandi ko Kabuga kuri ubu hari igihe atemera ko afunzwe nubwo ngo yigeze asubiza ko ibyaha akurikiranyweho atabikoze ahubwo ko abantu bose bamubeshyera.

    Uyu mugore kandi yagaragaje ko Kabuga afite ibibazo bijyanye no kuba adashobora gusoma, kuba ananirwa vuba, agira uburakari, kuba asa naho atazi aho ari ndetse no guteshaguzwa mu byo avuga.

    Yavuze ko ibijyanye no guteshaguzwa bibaho mu gihe umuntu ageze mu zabukuru. Imikorere ishobora kugaruka mbere y'uko umuntu agira ubwo burwayi ariko uko indwara igenda yiyongera kurushaho, biragoye ko umuntu asubira ubuzima uko yari ameze.

    Ubuhamya bwatanzwe na Gillian Mezey, bukurikira ubwa Professor Kennedy wagaragaje impungenge ku bushobozi bwa Kabuga bwo gusoma no kwandika ubwo yabazwaga niba hadashobora kwifashisha ubundi buryo.

    Uyu mugabo nawe yagaragaje ko Kabuga afite ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa ndetse no kugira intege nke.

    Yikanze uburozi mu muneke

    Professor Gillian Mezey yagaragaje ko hari igihe Kabuga yishisha abantu ku buryo agira gushidikanya mu gihe abantu baganira.

    Yavuze ko ngo Kabuga yigeze kubwira abakozi be ko bamuhaye umuneke uroze bituma acika intege cyane.

    Ati 'Ikintu cyo kwikanga ko yagirirwa nabi si ibintu byo gushingirwaho ko ari uburwayi asobanura ko iyo umuntu akura agenda agira ubushobozi buke bw'ubwonko kandi nabyo bishobora kuzamo.'

    Umucamanza yIbukije umuganga ko mu gihe urukiko rwazongera kumugenera umwanya nubwo bitaba ngombwa ko ajya mu cyumba cy'iburanisha, agomba kuboneka no gutanga amakuru rumukeneyeho.

    Kabuga w'imyaka 90 yari akurikiye ibisobanuro byatanzwe n'iyi nzobere aho afungiye kuri gereza ariko ntiyigeze ahabwa umwanya ngo agire icyo avuga.

    Iburanisha rizakomeza ku wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023 humvwa ubuhamya bw'indi nzobere Professor Patrick Eras.

    Kabuga afatwa nk'umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Aregwa ibyaha bya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza rishingiye ku mpamvu za politike, itsembatsemba, n'ubuhotozi nk'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

    Yafatiwe i Asnières-sur-Seine mu Bufaransa ku itariki ya 16 Gicurasi 2020. Ubu afungiwe i La Haye mu Buholandi.

    Umuganga yagaragaje ko Kabuga Felicien adakwiriye kuburana kuko ntacyo yibuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuganga-yagaragaje-ko-kabuga-adakwiriye-kuburana-kuko-ntacyo-yibuka

  • Kabuga ntakwiye kuba mu rukiko kuko ntacyo yibuka- Inzobere mu buzima bwo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Inzobere iri mu bakurikiranye ubuzima bwo mu mutwe bwa Kabuga Félicien, ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Gillian Mezey, yavuze ko atagakwiye kuba mu rukiko kubera ko afite ibibazo byo mu mutwe ku buryo ntacyo yibuka.

    Ibi Professor Gillian Mezey uri mu bahawe akazi n'urukiko mpuzamahanga mbanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ko gukora isuzuma rigamije kureba uko ubuzima bwa Kabuga buhagaze, yabigarutseho kuri uyu wa Kane.

    Iyi nzobere yavuze ko ubwonko bwa Kabuga bwamaze kononekara ku kuba yagira ubushobozi bwo kumva ibimenyetso bitangwa muri uru rubanza rwe cyangwa kurugiramo uruhare, ngo yisobanure nk'uko ikinyamakuru igihe cyabyanditse.

    Yavuze ko bigoye kuba Kabuga yasubiza ibibazo bijyanye n'ibyo umubajije kuko na n'ubu hari aho usanga atemera ko afunzwe byemewe n'amategeko bityo ko bitoroshye kugirana ikiganiro nawe.

    Ati 'Uramutse umubajije wenda ushaka kurya umuneke cyangwa urundi rubuto ku masaha yo kurya yagusubiza ariko ibibazo bikomeye bigoranye kuba yabigusubiza.'

    Yavuze ko nubwo urukiko rwakoresha abanyamategeko babizobereyemo byagorana kugira ngo Kabuga atange amakuru ashobora gushingirwaho kubera ubushobozi bw'ubwonko bwe.

    Yabajijwe niba Kabuga ashobora kuburanishwa adahari, avuga ko afite uburenganzira bwo kuba yakurikirana urubanza rwe. Yavuze ko yahabwa amahitamo yo kujya akurikirana urubanza cyangwa kutarukurikirana.

    Uyu muhanga yavuze ko nubwo Kabuga akurikiranye iburanisha ariko 'ntashobora kuba yasubiza ibyavugiwe mu rukiko nyuma y'iburanisha.'

    Umucamanza Ian Bonomy yabajije muganga ko abibona mu gihe Kabuga yaba yemeye gukurikirana iburanisha, avuga ko aramutse abyemeye byasaba ko urukiko kuzajya rumwemerera gukurikirana abishatse, yananirwa akagenda.

    Yagaragaje ko mu gihe iburanisha ryakomeza, hakwitabwa ku buhamya bw'ibyabaye gusa ariko ntabigiremo uruhare, nko kwisobanura, kubazwa n'ibindi.

    Yavuze ko ashobora gukurikirana urubanza ariko gutanga ibitekerezo ku byavuzwe bigoranye ko Kabuga abikora, ajya inama ko iburanisha ryakomeza rireba ibyabaye gusa ariko ntabigiremo uruhare.

    Yavuze kandi ko Kabuga kuri ubu hari igihe atemera ko afunzwe nubwo ngo yigeze asubiza ko ibyaha akurikiranyweho atabikoze ahubwo ko abantu bose bamubeshyera.

    Uyu mugore kandi yagaragaje ko Kabuga afite ibibazo bijyanye no kuba adashobora gusoma, kuba ananirwa vuba, agira uburakari, kuba asa naho atazi aho ari ndetse no guteshaguzwa mu byo avuga.

    Yavuze ko ibijyanye no guteshaguzwa bibaho mu gihe umuntu ageze mu zabukuru. Imikorere ishobora kugaruka mbere y'uko umuntu agira ubwo burwayi ariko uko indwara igenda yiyongera kurushaho, biragoye ko umuntu asubira ubuzima uko yari ameze.

    Ubuhamya bwatanzwe na Gillian Mezey, bukurikira ubwa Professor Kennedy wagaragaje impungenge ku bushobozi bwa Kabuga bwo gusoma no kwandika ubwo yabazwaga niba hadashobora kwifashisha ubundi buryo.

    Uyu mugabo nawe yagaragaje ko Kabuga afite ikibazo gikomeye cyo kwibagirwa ndetse no kugira intege nke.

    Professor Gillian Mezey yagaragaje ko hari igihe Kabuga yishisha abantu ku buryo agira gushidikanya mu gihe abantu baganira.

    Yavuze ko ngo Kabuga yigeze kubwira abakozi be ko bamuhaye umuneke uroze bituma acika intege cyane.

    Ati 'Ikintu cyo kwikanga ko yagirirwa nabi si ibintu byo gushingirwaho ko ari uburwayi asobanura ko iyo umuntu akura agenda agira ubushobozi buke bw'ubwonko kandi nabyo bishobora kuzamo.'

    Umucamanza yibukije umuganga ko mu gihe urukiko rwazongera kumugenera umwanya nubwo bitaba ngombwa ko ajya mu cyumba cy'iburanisha, agomba kuboneka no gutanga amakuru rumukeneyeho.

    Kabuga w'imyaka 90 yari akurikiye ibisobanuro byatanzwe n'iyi nzobere aho afungiye kuri gereza ariko ntiyigeze ahabwa umwanya ngo agire icyo avuga.

    Iburanisha rizakomeza ku wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023 humvwa ubuhamya bw'indi nzobere Professor Patrick Eras.

    Kabuga afatwa nk'umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Aregwa ibyaha bya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza rishingiye ku mpamvu za politike, itsembatsemba, n'ubuhotozi nk'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

    The post <strong>Kabuga ntakwiye kuba mu rukiko kuko ntacyo yibuka- Inzobere mu buzima bwo mu mutwe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/23/kabuga-ntakwiye-kuba-mu-rukiko-kuko-ntacyo-yibuka-inzobere-mu-buzima-bwo-mu-mutwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kabuga-ntakwiye-kuba-mu-rukiko-kuko-ntacyo-yibuka-inzobere-mu-buzima-bwo-mu-mutwe

  • Mu magambo asize umunyu, umuryango wa Meddy wifurije imfura yabo isabukuru nziza #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Tariki ya 23 Werurwe 2023, nibwo Ngabo Medard yashyize hanze amafoto ye n'umugore we, bifuriza isabukuru nziza Imfura yabo Myla Ngabo wujuje umwaka amaze avutse .

    Meddy ifoto imwe y'uyu mukobwa yayiherekeresheje amagambo agira ati 'igikomangomakazi cyanjye. Umwana wanjye yujuje umwaka 1 w'amavuko.'
    Nyuma y'amasaha make na Mimi umugore we abinyujije kuri Instagram nawe yanditse amagambo yifuriza uyu mukobwa wabo isabukuru nziza yagize ati ' akamikazi kanjye Myla kujuje umwaka! Hashije umwaka duhawe umugisha wo kubyara umwana w'umukobwa . Tuzirikana uwo mugisha buri munsi.uyu mwaka wambere tumaranye wabaye uwudadanzwe kubuzima bwacu .ndizerako uyu mwaka ugiye kuba intangiriro y'indi myinshi y'urukundo n'ibyishimo.ndagukunda birenze byose mwana wanjye.
    Isabukuru nziza.
    Tariki ya 23 Werurwe 2022 nibwo Meddy ni bwo yahishuye ko umugore we Mimi yibarutse imfura ya bo bise Myla Ngabo.

    Aba bombi bakoze ubukwe muri Gicurasi 2021, bubera muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-etiyopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.

    The post Mu magambo asize umunyu, umuryango wa Meddy wifurije imfura yabo isabukuru nziza appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/23/mu-magambo-asize-umunyu-umuryango-wa-meddy-wifurije-imfura-yabo-isabukuru-nziza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-magambo-asize-umunyu-umuryango-wa-meddy-wifurije-imfura-yabo-isabukuru-nziza

  • Itangazo: IGIRANEZA Grace yasabye guhindura amazina akitwa OGBUAGU IGIRANEZA GRACE #rwanda #RwOT

    Uwitwa IGIRANEZA Grace yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa OGBUAGU IGIRANEZA GRACE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina ry'uwo bashyingiranywe.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-igiraneza-grace-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-ogbuagu-igiraneza

  • Gen Muhoozi yahaye ubutumwa bukomeye abashoramari bashyigikiye ubutinganyi #rwanda #RwOT

    General Muhoozi Kainerugaba yabwiye abavuze ko bagiye kuva muri Uganda kubera umushinga w'itegeko watowe wo guhana abatinganyi, ababwira ko azabafasha kuzinga ibikapu.

    Uyu musirikare ukomeye muri Uganda ari mu bashyigikiye itegeko rihana abatinganyi ndetse yifuza ko bahanwa bikomeye.

    Nyuma yuko Inteko Ishinga Amategeko itoye umushinga w'itegeko rihana ubutinganyi, General Muhoozi abinyujije kuri Twitter, yavuze ko yumvise ko hari 'kompanyi z'abanyamahanga (sinanazizi) zifuza kuva mu Gihugu kuko hatowe umushinga wo kurwanya ubutinganyi.'

    Gen Muhoozi yakomeje agira ati 'Turifuza kubafasha gupakira imizigo ubundi bakagenda bakava mu Gihugu cyacu cy'umugisha! Uganda ni Igihugu cy'Imana!'

    Ku wa Kabiri w'iki Cyumweru, Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yatoye umushinga w'itegeko riteganya ibihano bikarishye ku baryamana bahuje ibitsina, n'abakora ibikorwa bibyerecyeyeho.

    Ni umushinga washyigikiwe n'Abadepite benshi ndetse n'abandi banyapolitiki bo muri Uganda, biganjemo abagabo bavuze ko batumva impamvu umugabo ashobora kwifuza kuryamana n'umugabo mugenzi we, nyamara ntakintu kiryoha kibaho nko kuryamana n'umugore.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu byumweru bibiri bishize, Muhoozi yari yagize ati 'Ubutinganyi ni icyaha! Imana yagennye ko abagabo bagomba kubana n'abagore, abagore na bo bakabana n'abagabo. Ntakintu kiryoha kurushsa umugore kuri iyi Si.'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/gen-muhoozi-yahaye-ubutumwa-bukomeye-abashoramari-bashyigikiye-ubutinganyi

  • Itangazo: UMUBYEYI Aimable Marie Michele yasabye guhindura amazina akitwa NGENZI AIMABLE MARIE MICHELE #rwanda #RwOT

    Uwitwa UMUBYEYI Aimable Marie Michele yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NGENZI AIMABLE MARIE MICHELE mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina ry'uwo bashyingiranywe.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-umubyeyi-aimable-marie-michele-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-ngenzi

  • Dore amagambo aryohera abagabo iyo bayabwiwe n'abagore babo #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe abantu barakenerana, gusa abari mu rukundo bo bakenerana kuri byinshi bitandukanye bigeze n'aho umwe hari ibyo aba yifuza gukorerwa cyangwa se kubwirwa na mugenzi we bari mu rukundo cyangwa babana nk'umugore n'umugabo. Aha Inyarwanda.com yifashishije inyandiko za Dayan Masinde zanyujijwe kuri Capital FM yabahitiyemo ibintu 10 abagabo bifuza kumva babibwiwe n'abagore babo.

    Ndagukunda
    Ubusanzwe ijambo “Ndagukunda” risa n'irisanzwe ku bakundana, ariko ryumvikana nk'iridasanzwe iyo ribwiwe umugabo mu buryo bwihariye kuko bituma umugabo yumva neza ko umwanya we wubashywe nk'umugabo. Umugabo we ashobora kutavuga ijambo “Ndagukunda” inshuro nyinshi ariko agukunda, azishimira kumva umugore we amubwira ko amukunda kuruta uko we yabimubwira nk'umugabo.

    Ni izihe nzozi zawe?
    Abagabo bakunda gusa n'abiyemera cyangwa bakagaragaza ko nta bufasha na buke bakeneye. Ariko bikoranywe urukundo, kwa kwiyemera birashoboka cyane kubimucaho ndetse bikanagaragaza neza ko umugabo akeneye umugore. Imana yaremye abagabo ngo bakenere umufasha ariwe mugore. Umugabo yumva atekanye iyo akunzwe n'umugore ushyira ibintu ku murongo, umuha ibitekerezo ariko akanazana ibyo twakita k'ingorane mu buzima bwe.

    Wa mugore ushobora kumugora akamubaza zimwe muri gahunda ze nk'aho agiye ndetse akaba yajyana nawe bibaye bitabangamye, akamubaza inzozi ze ndetse bakazisangira ku buryo inzozi z'umugabo ziba iz'umugore we n'iz'umugore zikaba iz'umugabo we. Ikirenze kuri ibyo, hafi y'umugabo wese ufite aho ageze kandi wishimye haba hari umugore witaye ku kuvumbura uwo ari we.

    Ndakwizera
    Iyo umugabo amenye ko afitiwe icyizere n'umugore we, arushaho kumufungukira cyane. Ibyo kandi bimuha kumva ko asa n'urinzwe n'uwo bashakanye ndetse bikanamurinda gutinya, akaba yakemera kurwanira umugore we intambara iyo ariyo yose.

    Ndagukunda, nta wundi mugabo umeze nkawe

    Mu isi yemera ko umugabo ashoboye, umugabo anyurwa bidasanzwe iyo umugore we ari kumushimagiza. Yego, hari abagabo benshi beza kandi bakomeye ku isi, ariko buri mugabo wese yifuza kumenya uko agaragara mu maso y'umugore we bikamuha ishusho y'uwo ari we mu isi, ndetse bikanamufasha kumva ko ari igihangange.
    Abagabo muri kamere yabo ni indwanyi, buri munsi kuri bo ugaragara nk'intambara, iyo rero umugore ashimagiza umugabo we ndetse akaba yanamuvuga ahihishe no mu ruhame, aba arushijeho kumwongerera icyizere cyo kurwana ndetse akanatsinda ya ntambara. Gusa iri jambo risaba kurivugana ubushishozi ndetse n'urukundo rwuzuye, kuko hari abagabo badakunda amagambo nk'ayo.

    Ibi rero ku mugabo w'umunyamahane ashobora kubyumva nk'aho hari abandi bagabo ufite uri kumugereranya nabo kandi washakaga kubaka urukundo rwanyu kurushaho

    Ndakubabariye
    Birasanzwe ko abantu babiri bari mu rukundo bashobora kugirana ikibazo runaka cyangwa se bakaba batakumvikana ku kintu, bakababazanya bitunguranye cyangwa bifite impamvu. Ni gake cyane umugabo ashobora guca bugufi ngo asabe imbabazi, ariko niba agerageje kugusaba imbabazi ku makosa yagukoreye, ca inkoni izamba, ntumubwire nabi ngo usakuze cyane cyangwa umwihishe ngo wange kumwumva.

    Mubabarire kandi iyo ngingo munayiveho, nibirangira ntuzigere uyigarura mu biganiro byanyu, kandi ntugakunde kuvuga ku makosa y'ahashize, waba uri kwisenyera. Umugabo ashimishwa no kumva ko ababariwe, biramubohora. Nawe kandi numukosereza, mugore ntuzatinye gusaba imbabazi, ca bugufi umusabe imbabazi azakubabarira.

    Twasenga?
    Umugabo iyo ava akagera, umugabo yaba yizera Imana cyangwa atayizera yubaha isengesho. Ikindi umugabo ni we mutware w'umuryango, imibanire n'urugo byose byubakira ku Mana. Ariko gusenga si akazi k'umugabo wenyine, ahubwo azishima cyane umugore we nafata iya mbere mu kwita ku nshingano zimwe na zimwe, maze umugabo nawe amushyigikire. Umugabo wese ashimishwa no kugira umugore usenga, umwiza atari ku isura gusa ahubwo no mu ntekerezo ze afite intumbero. Gusenga bigaragaza umugore wubaha Imana, ndetse unafite urukundo.

    Umunsi wawe wagenze gute?
    Abagore benshi bakunda kwihugiraho, bakirebaho ku kantu kose ndetse bakashaka kurebwa n'abagabo cyane cyangwa bakifuza kumva abagabo babo bababaza uko umunsi wabagendekeye. Ikindi abagore bose bifuza abagabo babatega amatwi bakumva iby'imigendekere y'umunsi wabo, ariko ntibibuke gushaka kumenya uko umunsi w'umugabo wo wagenze.

    Ndatekereza Ko Wibeshye
    Abagabo bakunda kubaho nk'abayobozi, ariko ntabwo banga gukosorwa, icyo bitaho cyane n'uburyo bakosorwamo. Iyo umugabo yakosheje, bisaba ko umugore we amwegera akamwereka ikosa yakoze ariko hano bisaba ko umugore adahubuka ahubwo abikorana urukundo n'ubushishozi. Atari mu buryo bwihutisha ibintu, adateshejwe agaciro, adakojejwe isoni mu bantu, adatutswe cyangwa ngo abwirwe nabi mu buryo ubwo ari bwo bwose kuko ikosa ntirihanishwa irindi.

    Mukosorere ahiherereye, mwereke igitekerezo cyawe n'uko ubyumva ndetse umwereke n'igisubizo cyakosora iryo kosa, ntubimuhatire umuhe umwanya abitekerezeho, ntumwihutishe byose ni buhoro. Uburyo wakoresha nk'umugore ndetse na kamere yawe ubwabyo ubikoresheje mu rukundo byamutsinda agaca bugufi. Bigaragazako witaye ku mugabo wawe ndetse hari ibyiza ushaka kumuremamo. Abagabo bakururwa cyane n'abagore babuka mu buryo bwose.

    Refe:https://fakazanews.com/

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-amagambo-aryohera-abagabo-iyo-bayabwiwe-n-abagore-babo-70121