Blog

  • Umunya-Ukraine ufatwa nk'uwambere ufite amatama manini ku Isi akomeje gutangaza benshi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umunyamideli ufite “umusaya munini ku Isi” yashyize ahagaragara andi mafoto agaragaza uko yongeye kwibagisha akagira amatama bikabije nubwo yari asanzwe yibitseho adasanzwe.

    Anastasia Pokreshchuk yerekanye iyi sura ye nshya yifashishije imbugankoranyambaga nyuma yo kuvuga ko yongeye kwibagisha kugira ngo ayongere.

    Uyu mukobwa w'imyaka 33 ukomoka i Kyiv, muri Ukraine, yahoze afite isura isanzwe kandi afite imisatsi yirabura afite imyaka 20 mbere yuko akoresha akayabo k'amapawundi 1.500 mu kwihindura

    Kandi kubera inshinge zitabarika yatewe,byamusigiye amatama manini cyane

    Ariko, mu rwego rwo kugumana agahigo ko kugira amatama manini ku isi, uyu munyamideli yahisemo kujya kwiteza izindi nshinge ziyagira manini ku rundi rwego nkuko yabibweiye abamukurikira kuri Instagram.

    Video yerekanaga uyu mugore bamuteye iyo miti ituma imisaya ye iba minini ari kurwana n'ububabare.


    Uyu munyamideli yasobanuye uburyo yatangiye gushaka ubwiza binyuze mu kwibagisha yaba mu maso no ku mubiri afite imyaka 26.


    Src:New York Post

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umunya-ukraine-ufatwa-nk-uwambere-ufite-amatama-manini-ku-isi-akomeje-gutangaza

  • Basubukuye ubukwe bwasubitswe n'ababyeyi babo mu myaka 60 ishize #rwanda #RwOT

    Abantu babiri bakundanye bakiri mu bugimbi bakoze ubukwe, nyuma y'imyaka mirongo itandatu ababyeyi babo bahagaritse gusezerana kwabo.

    N'ubwo banyuze mu rugendo rutoroshye mbere yo gushyingirwa, Len Allbrighton w'imyaka 79 na Jeanette Steer w'imyaka 78, bavuga ko ubu bishimye kuruta uko byahoze.

    Aba bombi bahuye bwa mbere mu 1963 ubwo Len yari afite imyaka 19 na Jeanette afite imyaka 18.

    Aba bombi bahuye bwa mbere bari kwimenyereza igiforomo mu bitaro byitwa St Mary's Hospital ahitwa Newport mu Bwongereza bahita bakundana bakibonana.

    Hashize amezi make bakundanye,Len yasabye umukunzi we Jeanette ko yazamubera umugore undi arabyemera.

    Uyu Len yahise ajya muri Australia,kugura ubutaka bwo kubakamo inzu bazabanamo igihe bazaba barushinze.

    Icyakora imyaka yabo ntiyabemereraga kurushinga kuko imyaka yemewe n'amategeko icyo gihe yari 21, Jeanette yaburaga itatu.

    Nyina na se bahagaritse ubukwe bwabo ndetse uyu Len ari mu mahanga yakiriye ibaruwa y'umukunzi we imusaba kwibagirwa iby'ubukwe bwabo.

    Uyu Len yahise ashyingiranwa n'umugore wo muri Australia nyuma y'aho, babyarana abana batatu,nyuma baza gutandukana ari nabwo yasubiye iwabo ahitwa Stevenage mu Bwongereza gukora nk'umuforomo w'akarere.

    Ku rundi ruhande,Jeanette,yagumye mu Bwongereza nawe aza kuba umuforomokazi hanyuma aza gushyingiranwa n'undi mugabo babyarana abana babiri.

    Uyu yaje kujya mu kiruhuko cy'izabukuru akomeza kubana n'umugabo we ariko kera kabaye Len yaje kumwibuka yiyemeza kujya kumushaka aho yari atuye ahitwa Newport.

    Uyu ngo yamenye aho atuye abifashijwemo na lisiti y'abagombaga gutora yari imanitse mu gace.

    Len yagize ati “Nari mfite amatsiko yo kureba uko ari bwitware nambona.

    'Nagendeye ku mahirwe. Ntabwo hari ahantu horoshye kubona ariko narabikoze.

    'Nari nizeye ko ameze neza – Nta kindi nari niteze.'

    Len yahagaze ku gipanku cy'inzu maze areba mu nzu ye. Jeanette – ntiyahise amumenya kuko hari hashize imyaka myinshi ahubwo yamubajije uwo ari we.

    Yavuze:Nari mpfuye nkimenya ko ari we uhagaze ku gipangu cyanjye.

    'Nishimiye ko yanshatse. Icyo gihe naramutekerezaga cyane. '

    Amaze kuvugana na we, yumvise ikibatsi kimuzamutsemo maze abwira umugabo we ubwo yamubazaga uwo ariwe ko ari umuntu wabazaga icyerekezo.

    Nyuma y'imyaka ibiri, umugabo wa Jeanette yapfuye azize kanseri, nuko uyu yiyemeza kujya kureba Len akoresheje aderesi yari yashyize ku ikarita ya Noheri yari yamwoherereje umwaka washize.

    Muri 2018, yemeye kwerekeza muri Stevenage kugira ngo babane, hanyuma umwaka ushize Len yongera gupfukama amusaba ko babana.

    Ubukwe bwabo bwabaye ku ya 11 Gashyantare 2023 bambikana impeta nshya zisa imbere y'abana babo, abuzukuru n'abuzukuruza babo.

    Jeanette yagize ati: 'Ubuzima bw'urukundo ni bwiza cyane.

    'Nibyiza kugira umuntu unyubaha. Nkunda gukora ikintu cyose hamwe na Len. '

    Umugabo we mushya yagize ati: 'Twongeye gukundana.

    'Twasomeye imivugo hamwe kandi twambikana impeta – Nagize amarangamutima nsomye uwanjye.

    'Nari narenzwe n'urukundo namukundaga.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/basubukuye-ubukwe-bwasubitswe-n-ababyeyi-babo-mu-myaka-60-ishize

  • Miss Hanah Tumukunde wegukanye ikamba rya miss Uganda 2023 yakuyeho urujijo kubamwita umunyarwandakazi #rwanda #RwOT

    Miss Hanah Karema Tumukunde uherutse kwegukana ikamba rya nyampinga wa Uganda 2023 , yakuyeho impaka zimaze iminsi zivugwa ko ari umunyarwandakazi , avuga ko ari umugandekazi ufite umubyeyi umwe ukomoka mu Rwanda.

    Ibi yabitangaje mukiganiro yagiranye n'umunyamakuru MC Kats uri mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro yo muri Uganda , aho yamubajije ku bivugwa ko yegukanye iri kamba kandi atari Umugande.

    Miss Hanah Karema asubiza MC Kats yagize ati' Njye ndi Umunya-Uganda wavukiye muri Uganda ariko uvuka ku mubyeyi umwe w'umunyarwandakazi n'undi ukomoka muri Ankole ho muri Uganda'.

    Uyu mukobwa avuga neza Icyongereza,Ikinyankole ,ikigande ndetse yanahishuye ko azi no kuvuga ikinyarwanda .

    Miss Tumukunde wavutse mu 1998 ,akavukira ahitwa Kasasi ho muri Uganda ari naho yakuriye byitezwe ko ari we uzahagararira Uganda mu irushanwa rya Miss World riteganyijwe kubera Dubai.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-hanah-tumukunde-wegukanye-ikamba-rya-miss-uganda-2023-yakuyeho-urujijo

  • Itangazo: KANOBANA Nsigaye Cedric yasabye guhindura amazina akitwa KANOBANA ISHIMWE CEDRIC #rwanda #RwOT

    Uwitwa KANOBANA Nsigaye Cedric yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa KANOBANA ISHIMWE CEDRIC mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina afite kuri Passport.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kanobana-nsigaye-cedric-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-kanobana

  • Itangazo: KIRENGA SAMSON M.Ian yasabye guhindura amazina akitwa KIRENGA IAN SAMSON MANZI #rwanda #RwOT

    Uwitwa KIRENGA SAMSON M.Ian yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa KIRENGA IAN SAMSON MANZI mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina afite kuri Passport.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kirenga-samson-m-ian-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-kirenga-ian

  • Umukinnyi wa Filimi z'Urukozasoni wasambanye na Trump yiyemeje kuzabyinira mu muhanda nibamufunga #rwanda #RwOT

    Umunyamerika w'icyamamare mu gukina filimi z'urukozasoni, Stormy Daniels yavuze ko “azabyinira mu muhanda” igihe uwahoze ari Perezida Donald Trump yajyanwa muri gereza kubera amafaranga yamwishyuye mu mwaka wa 2016 abinyujije k'uwahoze ari umunyamategeko we bwite.

    Daniels yatanze iri sezerano asubiza umufana w'uyu wahoze ari perezida wanditse kuri twitter ubutumwa amutuka.

    Guterana amagambo hagati yabo kwabaye ku munsi umwe Trump yahanuye ko azafungwa n'abacamanza bo mu mujyi wa New York.

    Ukoresha Twitter witwa Intergalactic Gurl yanditse ati: “Indaya iteye ishozi yemera amafaranga kugira ngo isebye umuntu w'inzirakarengane!”.

    Yakomeje ati: “Amahirwe masa uzajye mu mihanda nyuma yibi!.”

    Daniels yahise amusubiza ati: “none … yaranyishyuye arisebya.”

    Daniels yongeyeho ati: 'Urumva ko uri mubi kurusha we wabikoze nk'utazi gusoma no kwandika.

    Kandi sinzagenda gusa , nzabyinira mu muhanda igihe 'azakatirwa' ngo ajye muri gereza.”

    Uwahoze ari avoka wa Trump akaba n'umujyanama we,Michael Cohen yagiye muri gereza nkuru kubera ibyaha byo kwica amabwiriza yo kwiyamamaza arimo kwishyura uyu mugore amadorari 130.000 mbere gato y'amatora ya 2016.

    Cohen yavuze ko ayo mafaranga yayishyuye Daniels kugira ngo aceceke ntazavuge ko yaryamanye na Trump muri 2006, nyuma y'amezi umugore we Melania yibarutse umuhungu wabo Barron.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukinnyi-wa-filimi-z-urukozasoni-wasambanye-na-trump-yiyemeje-kuzabyinira-mu

  • Inzobere yavuze ko Kabuga atashobora gusubiza ku byo aregwa #rwanda #RwOT

    Inzobere mu buzima bwo mu mutwe Profeseri Gillian Mezey ni we wumviswe uyu munsi mu iburanisha ku rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.

    Profeseri Mezey ni umwe mu nzobere eshatu zigenga zakoze raporo ku buzima bwa Kabuga yatangajwe muri uku kwezi kwa gatatu, irimo ko ubuzima bwe butatuma ashobora kugira uruhare bya nyabyo mu rubanza rwe.

    Profeseri Mezey yabwiye urukiko ko Kabuga “nta bushobozi afite bwo gusubiza ku birego”.

    Yabaye uwa kabiri muri izi nzobere ubajijwe kuri iyi raporo n'ubushinjacyaha, ubwunganizi bwa Kabuga hamwe n'inteko y'abacamanza.

    Kabuga, wari ukurikiye iburanisha mu buryo bw'amashusho ari kuri gereza y'urukiko, nta jambo yahawe. Ariko mu gihe cyashize yahakanye ibyaha aregwa.

    Profeseri Mezey yari ari mu rugereko rw'i La Haye mu Buholandi rwasigaye ruca imanza zasizwe n'urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw'Arusha rwari rwarashyiriweho u Rwanda.

    Itsinda ry'abanyamategeko bunganira Kabuga ryari riri mu rukiko, mu gihe abashinjacyaha bo bitabiriye iburanisha mu buryo bw'iyakure bw'amashusho bari i Arusha muri Tanzania.

    Iburanisha ryashyizwe mu muhezo nibura inshuro imwe ku busabe bwa Maître Emmanuel Altit wunganira Kabuga, ubwo hari hatangiye kuvugwa ku makuru y'umwihariko ku buzima bwe.

    Ibyo inzobere yavuze mu ncamake:

    Ubuzima bwa Kabuga bwabaye nabi cyane kuva mu kwezi kwa 12 mu 2022

    Kwibagirwa cyane kwe nta buryo byashobora guhagarikwa cyangwa ngo bivanweho

    Si ngombwa kuzongera kumusuzuma mu mezi ari imbere

    Byashoboka ko yajya aza mu rubanza nk'indorerezi gusa

    Maître Altit yabajije Profeseri Mezey gusobanura ukuntu ubuzima bwa Kabuga bwabaye nabi cyane guhera mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2022.

    Yasubije atanga ingero, ko bitandukanye na mbere yaho, ubwo yasuzumaga Kabuga kuri iyi nshuro yabonye kuba maso kwe kwaragabunutse, ko yanyuzagamo agasinzira, ntamenye aho aherereye, ukwezi arimo, ndetse ko adashobora kwakira amakuru mashya y'urusobe ngo aze kongera kuyibuka.

    Yavuze ko nubwo nk'uyu munsi biboneka ko yari akurikiye, uwaza kumubaza nyuma yaho ibyavuzwe atabyibuka.

    Profeseri Mezey yavuze ko uburyo bwo kuba yaburanishwa mu nyandiko nta cyo bwahinduraho.

    Yongeyeho ko kwibagirwa cyane kwa Kabuga nta buryo byashobora guhagarikwa cyangwa ngo bivanweho.

    Umushinjacyaha Grace Harbour yabajije iyi nzobere niba Kabuga yongeye gusuzumwa nka nyuma y'amezi runaka hari icyo byagaragaza gishya ku buzima bwe.

    Yasubije ko nta cyahinduka kuko Kabuga afite ibibazo bikomeye by'ubuzima kandi bya karande, ko n'iyo uburwayi bumwe yaba yarabukize, ubundi bwaba bukiriho. Ati: “Mfitiye icyizere ibyo twagezeho mu bushakashatsi”.

    Harbour yanamubajije igisobanuro cy'ibiri muri raporo ko Kabuga nta kindi kintu kirenze ku birego ashobora gusobanukirwa.

    Yasubije ko ibyo bijyanye n'amakuru y'urusobe acyenerwa mu rubanza, ko ubushobozi bwo kubika amakuru mu mutwe, kuri we “ntaburiho”.

    Ibyo ni na byo Profeseri Mezey yasubije umucamanza Mustapha El Baaj, ubwo yari amubajije niba kudasobanukirwa ibirego kwa Kabuga kugikomeje.

    Gusa iyi nzobere yongeyeho ko Kabuga azi icyo jenoside ari cyo, ko mu kumusuzuma yamubwiye ko ari “ugutsemba abantu”, ariko ko nta kirenzeho asobanura usibye kuvuga ko ibyo aregwa ari “ibinyoma”.

    Ngo ugerageje gukomeza kubimubazaho, ashobora kureka kukuvugisha.

    Umucamanza Iain Bonomy ukuriye iburanisha yabajije Profeseri Mezey niba abona ko Kabuga afunzwe mu buryo bwiza, asubiza “yego”.

    Bonomy yamubajije niba umuntu ufatwa ko nta bushobozi afite bwo kuburana, ashobora kuba yagira ubwo bushobozi bitewe n'uburyo bw'aho ikoranabuhanga rigeze ubu.

    Yasubije “oya”, ko nubwo hariho ikoranabuhanga ugereranyije no mu bihe byashize, bitavuze ko ryakora akazi neza kurushaho ku muntu udashoboye kuburana.

    Yanamubajije ku kuba Kabuga yaburanishwa ku bimenyetso — uburyo buzwi nka 'trial of the facts' — asubiza ko Kabuga ari we wahitamo, kandi ko amahitamo ye ashobora kugenda ahindagurika.

    Ubwo Maître Altit yari asubijwe ijambo, yabajije Profeseri Mezey ibyasabwa kugira ngo Kabuga abe ari mu rukiko igihe yaba abihisemo.

    Arasubiza ati: “Kureba gusa ibirimo kuba. Bitandukanye no kubigiramo uruhare mu buryo bwuzuye kw'uregwa. Ibyo [byombi] bisaba ubushobozi butandukanye”.

    Yavuze ko “kureba gusa” ari cyo “kigero cyo hasi” yashobora.

    Umucamanza Bonomy yavuze ko iburanisha rizakomeza ku wa gatatu w'icyumweru gitaha, urukiko rwumva inzobere ya gatatu ari na yo ya nyuma muri izi zakoze raporo ku buzima bwa Kabuga.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/inzobere-yavuze-ko-kabuga-atashobora-gusubiza-ku-byo-aregwa

  • Musanze: Imvura yangije ibikorwaremezo n'imyaka bitera abahinzi agahinda #rwanda #RwOT

    Imvura ivanze n'urubura rwinshi yaguye mu Karere ka Musanze mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, yangije inzu 228 n'ibikoni 80 n'imyaka yari ihinze mu mirima y'abaturage nk'uko ubuyobozi bubitangaza.

    Bamwe mu bahinzi bo mu Mirenge ya Kinigi na Musanze mu Karere ka Musanze, baravuga ko baguye mu gihombo gikomeye bitewe n'urubura rwangije ibirayi byari mu mirima, ku buryo ntacyo bazasarura.

    Iyi mvura yaguye mu Mirenge ya Nyange, Cyuve, Musanze, Kinigi na Kimonyi.

    Akarere ka Musanze kavuga ko mu Murenge wa Nyange habarurwa inzu 197 amabati yatobotse kubera urubura, Kinigi ni 21 n'ibikoni 80, bangiritse amabati kubera urubura, Cyuve inzu ebyri(2) zangiritse ibisenge, Musanze amazu 8 yangijwe Icyakora Kimonyi ho ntabyabaruwe byangijwe nayo.

    Muri aka Karere kandi imvura yangije ibisenge by' ibyumba by'ishuri bigera kuri bitandatu (6), na hegitare zigera 16,7 z'imyaka y'abaturage.

    Ibikorwaremezo birimo umuhanda uva kuri Kaminuza ya INES Ruhengeri ujya mu Kinigi wangiritse.

    Bamwe mu bahinzi bo muri iyi mirenge babwiye Flash FM& TV ko usibye kuba uru rubura rwangije byinshi ari ubwa mbere babonye urubura rungana gutya rugwa muri aka gace.

    Umwe ati 'Njye mfite imyaka 45 y'amavuko, navukiye aha ariko nibwo nabona urubura rungana uku. Nari narateye ibipaki bitatu by'ibigori bya iburide kandi twagifata tukiguze 8.000Frw, ariko ubu nta kintu nshobora kuzasaruramo ntabyo kurya byarangiye.Amabati y'inzu yatobaguritse, abantu baraye hanze bahunze.'

    Mugenzi we ati 'Rwari rwuzuye mu murima wagira ngo barumennyeme, ibi birayi (bihinze) byari biteye appétit (soma apeti). Nonehyo ugeze muri iyi nzu yanjye amabati yangiritse ntiwareba.'

    Undi ati 'Ntagusarura.'

    Aba bahinzi banshingiye kubyangiritse baravuga ko mu minsi iri imbere bashobora kuwibasirwa n'inzara, bagasaba inzego zibishinzwe kubagoboka.

    Umwe ati 'Byo byarangiye ni amapfa ni ukwitegura n'ikilo cy'ibirayi kizagura na 2.000Frw. Twebwe icyo twasaba niba hari komisiyo ishinzwe Ibiza yakagombye kuza igakurikirana aha.'

    Undi ati 'Inzara izatwica ibirayi n'ibigori byangiritse.'

    Muri rusange ibyangijwe n'urubura muri iyi mirenge harimo ibirayi, ibigori n'amashaza n'inzu zatobotse amabati.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/musanze-imvura-yangije-ibikorwaremezo-n-imyaka-bitera-abahinzi-agahinda

  • Miss Tumukunde wuburanga bwakangaranyije Uga… – #rwanda #RwOT

    Miss Uganda 2023, yihariye itangazamakuru ryo mu Karere kubera uburanga bwe bwashimwe na benshi mu baturage ba Uganda n’abandi bo mu bihugu binyuranye.

    Benshi bibajije ku bwiza bwe budashidikanwaho dore ko n’abazobereye amarushanwa y’ubwiza bahamije ko ari mwiza rwose, akaba ari we uhiga abandi bose muri ibi bihe. 

    Si abo gusa bamushimye ahubwo na benshi mu banyamakuru b’imyidagaduro i Kampala baremeye. Winnie Succes wa Urban Tv yavuze ko ari ubwa mbere Uganda itoye umukobwa mwiza nka Miss Uganda.

    Nyuma y’uko Tumukunde yambitswe ikamba, hazamutse ikibazo cy’inkomoko ye, bamwe bavuga ko atari Umunya- Uganda dore ko n’amazina ye yifitemo ikinyarwanda nk’irya Tumukunde ryo ni irinyarwanda bifatika.

    Uyu mukobwa uri mu myaka 25, yatangaje ko nyina umubyara ari umunyarwandakazi. Yagize ati: 'Navukiye muri Uganda, ni naho nakuriye ariko Mama ni Umunyarwandakazi, Papa akaba Umunyankole.'

    Ibyo yatangaje bihura n’ibyo bamwe bamuvuzeho ko yaba ari umunyarwandakazi na cyane ko bikuzwe kuvugwa cyane ko abanyarwandakazi baza mu b'imbere mu buranga muri Afrika.

    Miss Tumukunde yambaye ikamba rya Miss Uganda kuwa 18 Werurwe 2023 mu birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye. Iri rushanwa ryari rimaze imyaka 3 ritaba kubera icyorezo cya COVID-19.

    Byitezwe ko Miss Tumukunde ari we uzahagarariza Uganda mu maruhanwa y'ubwiza ya Miss World ategerejwe kubera mu Bwami bw'Abarabu mu mujyi rurangiranwa mu bucuruzi wa Dubai.

    Miss Tumukunde yavuze ko avuka kuri nyina w’umunyarwandakaziUbwiza bwe bukomeje gukangaranya Uganda n’Akarere muri rusangeAri muri ba Nyampinga bacye bambitswe ikamba benshi bagatangaza ko yari arikwiriye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127381/miss-tumukunde-wuburanga-bwakangaranyije-uganda-yavuze-ko-afite-inkomoko-mu-rwanda-127381.html

  • Musanze: Polisi yafashe uwibaga telefone akajya kuzigurisha mu bindi bihugu – #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu mudugudu wa Nyamuremure, akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe, afite telefone 6 zigezweho yari yibye mu Rwanda ashaka kwerekeza mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aho yari buzigurishirize.

    Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yagiye atangwa n'abaturage bagiye bibwa telefone zabo.

    Yagize ati:'Twari dufite amakuru yagiye atangwa n'abaturage mu bihe bitandukanye ko bibwa telefone zabo n'umuntu utaramenyekana uzibashikuza mu masaha y'umugoroba. Ku wa Kabiri ahagana ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri nibwo twahamagawe n'umwe mu bakora ubucuruzi bw'ibikoresho by'amashanyarazi n'iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe mu Mujyi wa Musanze, ko hari umuntu uje kugurisha telefone adafitiye ibyangombwa bikekwa ko yibwe.'

    Yakomeje agira ati: 'Ubwo abapolisi bahageraga, bamusanganye telefoni esheshatu zigezweho, Samsung galaxy S10, Samsung galaxy 03 Core, iPhone XR, Infinix smart 6, Google Pixel 3A na Tecno Camon 19 adafitiye ibyangombwa ahita atabwa muri yombi.'

    Akimara gufatwa yiyemereye ko zimwe muri izo telefone yazibye mu Mujyi wa Kigali izindi aziba mu Karere ka Musanze, azishikuje abantu izindi akaziba mu maduka, kandi izo yibye mu Rwanda azigurishiriza i Goma muri RDC, aho agera akiba izindi nazo akazambukana akazigurishiriza mu Rwanda.

    Yavuze ko ubwo yafatwaga yari agiye kugurisha imwe muzo yari ajyanye i Goma kugira ngo abashe kubona itike kuko yari imushiriyeho.

    Yashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Muhoza kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha, telefone 3 mu zo yafatanywe zisubizwa ba nyirazo mu gihe hagishakishwa na ba nyiri telefone zisigaye.

    SP Ndayisenga yashimiye uwatanze amakuru yatumye afatwa, asaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagashaka imirimo bakora ibateza imbere bakareka kwishora mu bujura kuko butazabahira.

    Amabwiriza agenga ubucuruzi bw'ibikoresho by'amashanyarazi n'iby'ikoranabuhanga byakoreshejwe, muri zimwe mu ngingo ziyakubiyemo harimo ko ubicuruza agomba kuba afite icyemezo cy'ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB, kigaragaza inkomoko y'ibyo acuruza n'urutonde rwabyo, gutanga inyemezabwishyu no kugira umwirondoro w'uwo aguze nawe igikoresho.

    Aya mabwiriza kandi ateganya mu ngingo ya 15, ko uguze igikoresho cy'ikoranabuhanga n'ukigurishije bagirana amasezerano mu nyandiko ariho imyirondoro yose ya buri ruhande.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije cyangwa kwiba byakozwe nijoro.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-polisi-yafashe-uwibaga-telefone-akajya-kuzigurisha-mu-bindi-bihugu