Blog

  • Senateri wa Nigeria n'umugore we bahamwe na magendu yo gutwara impyiko y'umuntu #rwanda #RwOT

    Umunyapolitike mukuru kandi w'umukire wo muri Nigeria, umugore we hamwe n'umuganga wakoze 'nk'umufasha' bahamwe n'umugambi wo kubona urugingo rw'umuntu mu buryo butemewe mu Bwongereza.

    Ni nyuma y'uko umwaka ushize bavanye i Lagos umusore w'imyaka 21 bakamujyana i London kugira ngo ahe impyiko umukobwa wabo urwaye.

    Senateri Ike Ekweremadu w'imyaka 60, umugore we Beatrice w'imyaka 56, na Dr Obinna Obeta, 50, bahamijwe no gucura umugambi wo gukoresha umuntu ngo babone impyiko ye, mu rubanza rwa mbere rugendanye n'amategeko y'ubucakara yo muri iki gihe.

    Urukiko rw'i Londres rwabwiwe ko impyiko yari guhabwa Sonia w'imyaka 25, umukobwa w'uyu musenateri n'umugore we. Sonia we yahanaguweho iki cyaha.

    Uwari kugikorerwa, umucuruzi wo ku muhanda i Lagos, yajyanywe mu Bwongereza ngo atange impyiko mu kubaga no guhana ingingo kwishyurwa £80,000 (asaga miliyoni 100 Frw) mu bitaro bya Royal Free Hospital i London.

    Ubushinjacyaha buvuga ko uwo musore yari yemerewe guhembwa £7,000 (hafi miliyoni 10 Frw) anizezwa amahirwe yo kumufashiriza mu Bwongereza, ariko ko atari azi neza ibigiye kuba kugeza ahuye n'abaganga bo kuri biriya bitaro.

    Bivugwa ko abaregwa babwiye abaganga kuri biriya bitaro ko uyu musore ari mubyara wa Sonia, wazahajwe n'uburwayi bw'impyiko kandi ujya ku byuma bya dialysis buri cyumweru, nyamara ntacyo bapfana.

    Mu gihe byemewe n'amategeko guha undi muntu impyiko, mu Bwongereza bihinduka icyaha iyo harimo igihembo cy'amafaranga cyangwa izindi nyungu z'ibintu zijemo.

    Abaganga ku bitaro bya Royal Free banzuye ko uwari uje kuyitaga bitagishobotse nyuma yo kumenya ko ataganirijwe ku ngaruka z'uko kubagwa ndetse adafite ubushobozi bwo kwivuza igihe kirekire mu gihe byaba ngombwa.

    Urukiko rwumvise ko Senateri Ekweremadus yahise ashaka kwimurira iki gikorwa muri Turkiya ndetse no gushaka undi muntu uha impyiko uwo mukobwa we.

    Iperereza ryatangijwe nyuma y'uko wa musore acitse aho yari ari mu Bwongereza ariko hashize iminsi akishyikiriza polisi arira kandi afite ubwoba.

    Avuga impungenge ze, yabwiye polisi ati: 'Muganga yavuze ko nkiri muto cyane, ariko uwo mugabo yavuze ko nintabikora azansubiza muri Nigeria nkabikorerayo.'

    Isoko ryo ku muhanda i Lagos

    Abacamanza bumvise ko Sonia yariho yiga Masters muri Newcastle University ubwo yarwaraga mu Ukuboza(12) 2019.

    Mu 2021, se yasabye ubufasha umuvandimwe we w'umuganga, Diwe Ekweremadu, ngo amushakire uwaha umpyiko umukobwa we.

    Diwe, uri muri Nigeria, yagannye uwahoze yigana nawe, Dr Obeta w'i Southwark mu majyepfo ya London, uherutse guhabwa impyiko n'undi muntu wavuye muri Nigeria babikoreye mu bitaro bya Royal Free.

    Dr Obeta yahise asaba Dr Chris Agbo wo mu kigo Vintage Health Group cy'ubukerarugendo mu by'ubuvuzi, ngo bamushakire Visa y'umuntu uzaza gutanga impyiko nk'uko urukiko rwabibwiwe.

    Uyu musore, usanzwe azi uwahaye impyiko Dr Obeta, yakuwe ku muhanda i Lagos aho akorera amafaranga yo kumutunga acururiza ibikoresho bya telephone ku ngorofani.

    Sonia, wanze gutanga ibimenyetso mu rukiko, yararize ubwo yagirwaga umwere maze ahobera se ubwo we bamujyanaga kumufunga hamwe n'abareganwa nawe, bategereje gukatirwa n'urukiko tariki 05 Gicurasi(5).

    Ubushinjacyaha bwemeje ko igihano kiruta ibindi mu gushaka ingingo z'abantu mu buryo butemewe ari igifungo cya burundu.

    Esther Richardson wo mu gipolisi cya Londres, yashimye uriya musore ku butwari yagize bwo kuvuga ibirimo kumubaho no kugaragaza abarimo kubikora.

    Uyu musenateri wa Nigeria, ariko unafite aderesi i Willesden Green mu majyaruguru ya London, hamwe na Dr Obeta bahakanye ibyaha barezwe.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/senateri-wa-nigeria-n-umugore-we-bahamwe-na-magendu-yo-gutwara-impyiko-y-umuntu

  • Perezida Tshisekedi yinjije muri Guverinoma Jean Pierre Bemba na Vital Kamerhe #rwanda #RwOT

    Perezida Felix Tshisekedi yakoze impinduka muri Guverinoma,aho yazanye amazina mashya, nka Jean-Pierre Bemba wagizwe Minisitiri w'Intebe wungirije akaba na Minisitiri w'Ingabo, naho Vital Kamerhe aba Minisitiri w'Intebe wungirije akaba na Minisitiri w'Ubukungu bw'igihugu.

    Icyakora Minisitiri w'Intebe yakomeje kuba Jean-Michel Sama Lukonde,mu gihe Peter Kazadi yagizwe Minisitiri w'Intebe wungirije akaba na minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu n'umutekano.

    Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi.

    Antipas Mbusa Nyamwisi yagizwe umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane n'akarere.

    Uyu mbere yo kujya muri Guverinoma nka Minisitiri ushinzwe ubutwererane n'akarere ndetse na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga ku bwa Perezida Joseph Kabila, yayoboye umutwe wa Rassemblement Congolais pour la démocratie-Kisangani/Mouvement de libération (RCD-K/ML).

    Christophe Lutundula Apala yakomeje kuba Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga naho Patrick Muyaya Katembwe akomeza kuba Minisitiri w'itumanaho akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma.

    Jean Pierre Bemba wagizwe Minisitiri w'Ingabo na we ni umwe mu banyapolitiki bakomeye muri iki gihugu, ndetse yabaye Visi Perezida ku bwa Perezida Joseph Kabila, kugeza mu 2006.

    Uyu we yahoze ayobora umutwe witwaje intwaro wa Mouvement pour la Liberation du Congo (MLC),

    Ni mu gihe Vital Kamerhe yahoze ayobora ibiro bya Perezida Tshisekedi, akaza gufungwa ashinjwa kunyereza umutungo ariko urukiko rukamugira umwere.

    Ni impinduka zikozwe mu gihe ubutegesi bwa Tshisekedi bukomeje kunengwa kubera ibibazo byugarije igihugu, birimo umutekano muke mu burasirazuba bw'igihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-tshisekedi-yinjije-muri-guverinoma-jean-pierre-bemba-na-vital-kamerhe

  • Umuhanzi wakunzwe cyane mu Rwanda n’u Burundi Saidi Braza yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’umurundi wakunzwe cyane no mu Rwanda, Saidi Braza yitabye Imana azize uburwayi.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe ni bwo inkuru y’uko uyu mugabo w’imyaka 48 watangiye kuririmba afite imyaka 16 yitabye Imana.

    Amakuru avuga ko yari amaze iminsi arwariye mu Bitaro bya “Kira” bizwi nko kwa “Moise” biri Muyinga aho yari atuye.

    Kuva muri 2014 yari yarimukiye mu Rwanda, gusa nyuma yaje guhura n’ibibazo arafungwa, yajyanywe Iwawa ndetse nyuma aza no gufungirwa Mageragere umwaka wose. Muri 2019 ubwo yari afunguwe yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko agarukanye ingamba zidasanzwe kuko igihe cy’ibibazo kirangiye.

    Ati “Nari maze hafi imyaka itatu ntagaragara, nabanje kujya kugororerwa ku Kirwa cya Iwawa mvayo, nyuma y’amezi atandatu nahise njya muri Gereza ya Mageragere marayo umwaka muzima, ubu navuyeyo. Ndabwira abafana banjye ko ubu nagarutse, nibwo ngitangira gukora ibihangano bishya. Igihe cy’imvura cyashize, ubu igihe cy’izuba cyageze.'

    Saidi Braza yavukiye mu Rwanda i Huye, gusa umuryango we waje kwerekeza i Burundi mu mwaka wa 1959 ari naho se na nyina bapfiriye. Azwi cyane mu ndirimbo zamenyekanye mu karere nka Yameze amenyo, Twiganirira, Kugazaka n’izindi.

    Braza asize abana 3 barimo Iwacu Noah yabyaranye n’umuzungukazi, Maya Ineza w’imyaka 18, na mukuru wabo Jambo Prince Kim ufite imyaka 22. Gusa muri 2019 yavugaga ko hashobora kuzaboneka n’abandi.

    Saidi Braza yitabye Imana

    Yari amaze igihe arwaye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-wakunzwe-cyane-mu-rwanda-n-u-burundi-saidi-braza-yitabye-imana

  • Ingo 61% z'i Kigali zirakodesha: Ibintu 10 bigaragaza imibereho ya none – #rwanda #RwOT

    Aba banyarwanda barimo 6,817,068 b'igitsina gore bahwanye na 51.5%, na 6,429,326 b'igitsina gabo bahwanye na 48.5% by'abaturage bose. Nibura 27.9% baba mu mijyi, naho 72.1% baba mu byaro.

    Ni abaturage barimo kuzamuka ku rwego ruringaniye kuko ubu umubyeyi ashobora kubyara abana 3.6 bavuye kuri 8.6 mu 1978 bikaba umusaruro w'uruhurirane rw'ibikorwa bitadukanye, binatuma kugeza ubu icyizere cy'ubuzima kigeze ku myaka 69.6.

    Bijyana n'uko hubatswe inzego z'ubuzima hashyirwaho n'uburyo bworohereza uwarwaye kwivuza. Abaturarwanda bakoresha ubwishingizi bwa “Mutuelle de santé” ku rwego rwa 93%, abandi 4% bagakoresha ubwa RSSB, ijanisha rito risigaye rigasaranganywa n'ibigo by'ubwishingizi bisigaye.

    Abatunze inzu mu mijyi…

    Ibarura ryagaragaje ko Abanyarwanda bafite inzu zabo bwite ari 72%, mu gihe 22% bakodesha aho kuba.

    Iyi mibare yarahindutse cyane kuko nko mu 2012 abantu batunze inzu zabo bari 80%, abakodesha ari 15%.

    Mu byaro, muri rusange abafite inzu zabo ni 83%, mu gihe abakodesha ari 11%. Mu ntara zose n'Umujyiwa Kigali, abatunze inzu zabo ni benshi mu Majyaruguru kurusha ahandi kuko ari 87%, bakaba bake cyane muri Kigali kuko ari 34%.

    Ubushakashatsi bukomeza buti 'Mu murwa mukuru, ingo zisaga 61% z'abantu ku giti cyabo zibamo abantu bakodesha.'

    Rukarakara zubakishwa ku bwinshi

    Ibarura ryagaragaje ko 74% by'inzu mu Rwanda, zisakajwe amabati naho 26% ni amategura. Nibura 65% zubatswe ku Mudugudu.

    Nko mu Mujyi wa Kigali, inzu zisakaje amabati ni 99%, mu gihe mu majyepfo ari ho hari amabati make, kuko amategura ari 61%.

    Urebye inkuta, abantu benshi bubakishije inkarakara (67%), ibiti birobetsemo icyondo ni 18%. Abubakishije amatafari ahiye ni 4%.

    Imibare igaragaza ko muri izo nzu zose zituwemo, nibura impuzandengo y'abantu babiri basangira icyumba.

    Muri izi ngo kandi, 78% ni zo zifite ibyumba bituma abahungu n'abakobwa barara ahantu hatandukanye.

    Abaryama kuri matola mu mujyi ni 87.5% naho mu byaro ni 63.1%.

    Benshi batunzwe n'ubuhinzi

    Ibarura ryagaragaje ko nibura ingo 2.3 zitunzwe n'umurimo w'ubuhizi, zihwanye na 69% z'ingo zose.

    Intara y'Amajyepfo n'iy'Amajyaruguru nizo zifite abaturage benshi batunzwe n'ubuhinzi kuko bari hejuru ya 80% by'abaturage bazo bose.

    Mu byaro, ingo zikora ubuhinzi muri rusange ni 83%, mu gihe mu mijyi ari 34%.

    Ibihingwa byitabirwa cyane ni ibishyimbo kuri 79.9%, ibigori kuri 56.3%, imbuto kuri 48.7% kimwe n'imyumbati, ibijumba kuri 44.3% n'ibitoki kuri 24.4%.

    Mu bijyanye n'ubworozi, amatungo aboneka cyane ni inka, aho mu mijyi zorowe kuri 7.5%, naho mu byaro ni 36.3%.

    Uretse urwego rw'ubuhinzi rutanga imirimo ku gipimo cya 53.4%, indi mirimo ibamo abantu benshi ni ubucuruzi (9.0%), ubwubatsi (7.0%), ibikorerwa mu nganda (4.3%), ubwikorezi no kubika ibicuruzwa (4.1%).

    Isuku n'isukura

    Mu Rwanda, nibura ingo 82% zikoresha amazi meza yo kunywa ava ku migezi ibungabunzwe, mu gihe 18% bakoresha amasoko y'amazi atizewe.

    Mu mujyi wa Kigali niho bakoresha amazi meza kurusha ahandi kuko bageze kuri 97%, mu gihe aho bari hasi cyane ari mu Ntara y'Iburengerazuba iri kuri 75%.

    Mu bijyanye n'ubwiherero, ku rwego rw'igihugu, ingo zifite ubwiherero bwihariye ni 72%.

    Izi ngo kandi zo mu mujyi, usanga nk'isoko y'ibanze bakoresha y'ingufu batekesha, amakara ni 50% n'inkwi kuri 34%, mu gihe mu byaro, 93% bakoresha inkwi.

    Ibikoresho nkenerwa mu ngo

    Gutunga ibikoresho runaka mu rugo bigenda bitandukana bitewe n'aho abantu batuye.

    Urugero nko mu mijyi, niho hagaragara ingo nyinshi zitunze telefoni (89.9%), radio (91.5) na televiziyo (30.1%).

    Mu byaro, abatunze telefoni ni 73.2%, radio ni 77.2% naho televiziyo ni 5.0%.

    Abatunzi telefoni bose hamwe bari miliyoni 4,6, barimo miliyoni 1.1 batunze smartphones na miliyoni hafi 3,5 batunze udutelefoni dusanzwe.

    Abatunze imodoka, 5.3% ni abo mu mujyi, naho mu cyaro ni 0.4%. Ni kimwe na moto, 2.4% bazitunze baba mu mijyi, naho mu byaro ni 1.3%.

    Abashakanye n'abatandukanye

    Ubwo ibarura ryakorwaga, ryagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy'abantu barengeje imyaka 12, ni ukuvuga 49.1%, babanaga n'abo bashakanye mu gihe 44.4% bari batarashaka.

    Ni mu gihe 4.6% bari abapfakazi, naho 0.2% bari baratandukanye mu buryo bweruye n'abo bashakanye, naho 1.7% ntibabanaga.

    Urwego rw'amashuri

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Rwanda hari abaturage bakuru miliyoni 8.2, barengeje imyaka 15.

    Muri bo, 79% nibo bazi gusoma no kwandika. Ku rundi ruhande, abaturage 2,954,770 bangana na 22.3% by'abanyarwanda bose, ntibigeze bakandagira mu ishuri.

    Mu mijyi niho hari abantu bake batize (18%) ugereranyije no mu byaro (24%).

    Nibura 77% bazi kuvuga rumwe mu ndimi enye z'ubutegetsi zikoreshwa mu Rwanda, ni ukuvuga Ikinyarwanda, Igifaransa, Igiswahili n'Icyongereza.

    Ku rundi ruhande, hejuru ya kimwe cya kabiri cy'abaturage, ni ukuvuga 54%, bize kugeza ku rwego rw'amashuri abanza, 15% ni ku rwego rw'amashuri yisumbuye, naho 3% bize kugeza ku rwego rwa kaminuza.

    Kwiga bivuze byinshi, kuko binagira uruhare mu kugabanya umubare w'abana bavuga, ku buryo imiryango ibyara abo ishoboye kurera.

    Nk'abagore bize kugeza mu mashuri yisumbuye cyangwa kuzamura bo bafite abana ku mpuzandengo ya 3.4 ku mugore, mu gihe abageze mu mashuri abanza bafite mu bana 3.9 ku mugore.

    Gukoresha internet

    Ubushakashatsi bwerekanye ko ku rwego rw'igihugu, nibura abaturage 14% barengeje imyaka 10 y'amavuko, bakoresheje internet mu mezi 12 yabanjirije ibarura.

    Iyi mibare yagendaga izamuka uko imyaka yiyongera.

    Urugero, bigera kuri 16% bafite mu myaka 16 na 17% ku bafite imyaka isaga 21.

    Ku rwego rw'igihugu, 64% by'abaturage barengeje imyaka 10 bakoresheje internet bari mu rugo mu mezi 12 yari ashize, 22% bari ku biro na 13% ku ishuri.

    Umujyi wa Kigali ni wo ufite ijanisha riri hejuru w'abakoresha internet (70%).

    Abafite ubumuga

    Imibare muri rusange yerekana ko mu Rwanda hari abantu 391,775 bafite ubumuga, bangana na 3.4% by'abanyarwanda bose.

    Ubu bushakashatsi bwemeje ko nibura 12.6% by'abantu bakuru bafite ubumuga, ugereranyije na 3% mu bantu bose barengeje imyaka itanu.

    Hari ikinyuranyo mu bijyanye n'igitsina, aho harimo 11% mu bagabo na 13.5% mu bagore.

    Amadini

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda, abaturage 92% bari mu madini ya gikirisitu. 3% bo nta dini bagira.

    Mu madini babarizwamo, Abagatolika ni 40%, abo muri ADEPR ni 21%, aba-Protestants ni 15%, Abadiventisiti ni 12%, Abasilamu ni 2%, naho abayoboke b'amadini gakondo bari munsi ya 1% y'abaturage bose.

    Abangavu babyara

    Muri iri barura, umwagavu ni umukobwa wese ufite hagati y'imyaka 10 na 19.

    Ryagaragaje ko abangavu babyaye mu Rwanda ku rwego rw'igihugu ari 2.6 %.

    Ni imibare igenda itandukana bijyanye n'amahirwe aba bakobwa bagize yo kujya mu ishuri.

    Mu bangavu batigeze bakandagira mu ishuri, ababyaye ni 5.2%, mu bavuye mu ishuri ni 7.8%, mu gihe mu bakiri mu ishuri ari 0.6%.

    Kimironko ni kamwe mu duce dutuwe cyane mu Mujyi wa Kigali, ndetse dukodeshwamo n’abatari bake


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingo-61-z-i-kigali-zirakodesha-ibintu-10-bigaragaza-imibereho-ya-none

  • Tumukunde uherutse kwegukana ikamba rya Miss Uganda 2023 yahishuye ko afite inkomoko mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Hannah Karema Tumukunde uherutse kwegukana ikamba rya Miss Uganda 2023 bikavugwa ko ari Umunyarwandakazi, yahishuye ko Nyina ari Umunyarwandakazi na ho Se akaba Umunya-Ankole.

    Uyu mukobwa ubwo yahabwaga ikamba rya Nyaminga Uganda tariki 18 Werurwe 2023 abantu benshi batangiye kwibaza niba yaba atari umunyarwandakazi bitewe n'amazina ye ndetse n'uburyo ababaye abambere mu kumwifuriza instinzi ari abanyarwanda .

     Ubusanzwe uyu mukobwa w'imyaka 24 y'amavuko avuka muri Nakasese akaba yarize amashuri ye abanza Seroma Christian High School na Hana Mixed International School mugihe Kaminuza yayize Makerere University, atuye Kampala mugace kitwa Kisasi.

     Akaba yarahawe iri kamba asimbuye Elizabeth Nagaya.

    The post Tumukunde uherutse kwegukana ikamba rya Miss Uganda 2023 yahishuye ko afite inkomoko mu Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/24/tumukunde-uherutse-kwegukana-ikamba-rya-miss-uganda-2023-yahishuye-ko-afite-inkomoko-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tumukunde-uherutse-kwegukana-ikamba-rya-miss-uganda-2023-yahishuye-ko-afite-inkomoko-mu-rwanda

  • Karongi: Umurambo wa Halindintwali Zabuloni bawusanze mu Mugezi wa Musogoro #rwanda #RwOT

    Umurambo w'umusaza witwa Halindintwali Zaburoni wo mu kagali Ka Ruragwe bawusanze mu Mugezi wa Musogoro ku nkombe z'uyu Mugezi ku ruhande rw'akagali ka Kibirizi .

    Umugezi wa Musogoro ukunda kuzura cyane mu gihe cy'imvura nyinshi kandi igihe wuzuye kuwa mbuka bigasaba ko utambukira aho ubonye hose. Musogoro ikaba ari umwe mu migezi ni yiroha muri Nyabarongo.

    Bamwe mu baturage bashobora kuba aribo bamuheruka bwa nyuma baganiriye n'Umuryango bavuga ko kuwa gatatu Zabuloni yiriwe ku isoko rya Kibilizi muri kamwe mu tubali twaho aho yiciraga inyota. Bavuga ko yanywaga urwagwa.

    Bemeza rero ko ashobora kuba yarasanze Musogoro isanzwe itandukanya akagali ke ka Ruragwe yuzuye akambukira ku gice kibi akarohama.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagali ka Kibirizi yatangarije Umuryango ko babonye umurambo w'uwo musaza mu ma saa tanu z'amanywa.

    Yagize ati:” nibyo koko mu ma saa tanu abaturage baduhamagaye batubwira iby'ayo makuru. Twahageze duhamagara RIB umurambo we bawujyanye mu bitaro bya Kibuye ngo upimwe…

    Abaturage batubwiye ko Zaburoni ku munsi w'isoko (rya Kibilizi) yiriwe mu isoko yasinze kandi ataha mu kagali duturanye ka Ruragwe aho bisaba kuwambuka kandi ejo hiriwe hagwa imvura nyinshi ashobora kuba yambukiye ahantu hatameze neza umugezi (wa Musogoro) ukamutwara. Reka turindire raporo ya muganga .

    Ntabwo ari ubwa mbere uyu mugezi wa Musogoro utwaye abantu mu gihe cy'imvura nyinshi kuko muri 2018 wigeze gutwara ubuzima bw'abantu 9 umunsi umwe. Nta teme ririho ribasha gufasha abambuka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/karongi-umurambo-wa-halindintwali-zabuloni-bawusanze-mu-mugezi-wa-musogoro

  • U Rwanda rwatangiye ingamba zo gukumira icyorezo cya Marburg cyabonetse Tanzania #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, kuri uyu wa Kane , tariki ya 23 Werurwe 2023,cyatangaje ko u Rwanda rwafashe ingamba zigamije gukumira icyorezo cya Marburg ku mipaka aho abinjira mu gihugu bava muri Tanzania aho iki cyorezo cyiri, babanza gupimwa umuriro.

    Mu itangazo,RBC, yavuze ko ' Minisiteri y'ubuzima, yasabye abanyarwanda gukaraba kenshi n'amazi n'isabune cyangwa umuti wabugenewe, kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahari iki cyorezo, umuntu wese ufite ibimenyetso by'iki cyorezo agomba kwihutira kujya kwivuriza ku ivuriro rimwegereye, gutanga amakuru y'ahantu hari umuntu waturutse ahagaragaye iki cyorezo, akagaragaza ibimenyetso bya Marburg.'

    RBC ivuga ko uwafashwe n'iki cyorezo agaragaza ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, kurwara umutwe, kuribwa imikaya, gucika intege, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda, no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri .Ibi bimenyetso bikagaragara hagati y'iminsi 2 na 21.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima kivuga ko indwara ya Marburg yandurira mu matembabuzi nk'amacandwe, amaraso, ibirutsi n'amarira by'uyirwaye.

    Uyirwaye ashobora kandi kwanduzwa no gukora ku nyamaswa zayirwaye cyangwa zapfuye ziyirwaye cyane cyane mu ducurama,inkende, n'iz'indi.

    Umuntu ashobora kwandura mu gihe cyo gushyingura, mu gihe umuntu yakoze ku murambo ku wishwe nayo. Icyakora iyi ndwara ntabwo yandurira mu mwuka.

    Iki cyorezo guheruka guhitana abantu batanu muri Tanzania ndetse abasaga 190 bashyizwe mu kato

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/u-rwanda-rwatangiye-ingamba-zo-gukumira-icyorezo-cya-marburg-cyabonetse

  • Ibyumba by'amashuri birenga 500 muri Rutsiro birashaje – #rwanda #RwOT

    Muri ibi byumba harimo ibyubatswe mu myaka ya kera byatangiye kuvaho inzugi n'amadirishya. Urugero ni ibyo mu kigo cy'amashuri cya GS Gihara giherereye mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro byubatswe mu 1968.

    GS Gihara ni kimwe mu bigo by'amashuri 2392 byo mu Karere ka Rutsiro. Muri iki kigo hari ibyumba 12 bishaje ariko bigikoreshwa kuko ubuyobozi bw'iri shuri nta yandi mahitamo bufite.

    Muhawenimana Janvière wiga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza kuri GS Gihara yabwiye IGIHE ko iyo imvura iguye bari mu ishuri ibitaka bigwa ku makayi yabo akandura.

    Ati “Amashayi aca mu madirishya kubera ko amadirishya arangaye, amakayi agatoka, imbeho ikatwica, tukarwara ibicurane bya hato na hato. Icyifuzo cyacu ni uko mwatuvuganira ubuyobozi bukatwubakira amashuri meza natwe tukigira mu mashuri meza nka bagenzi bacu”.

    Bimwe mu byumba bishaje byo kuri iki kigo bikoreshwa nk'amashuri ibindi bigakoreshwa nk'icyumba cyo kuriramo.

    Nsabimana Epimaque yabwiye IGIHE ko iyo imvura iguye bari kurya itaka rihanuka rikagwa mu biryo. Ati “Biratubangamiye kuko iyo imvura iguye turi mu cyumba turiramo hari ubwo itaka rihanuka rikagwa mu biryo turi kurya. Turasaba ko batwubakira ibyumba bishya”.

    Umuyobozi w'iri shuri Bizimana Seth yabwiye IGIHE ko ibi byumba bishaje babikoresha kubera ko nta yandi mahitamo bafite.

    Ati “Ni byo koko dufite ikibazo cy'ibyumba bishaje kandi uretse no kuba bishaje muri umucyo ntabwo winjira neza.'

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Marie Chantal Musabyemariya avuga ko muri aka karere babaruye ibyumba 518 bishaje, birimo 171 bigomba gusimbuzwa na 347 bikeneye gusanwa.

    Ati “Ibi byumba bizubakwa ku bufatanye bw'Akarere na Minisiteri y'Uburezi kuko ni yo itanga ingengo y'imari y'ibikorwaremezo birimo n'amashuri azubakwa uyu mwaka”.

    Ku ishuri rya GS Gihara higa abanyeshuri 915 barimo 149 biga mu mashuri y'incuke, 643 biga mu mashuri abanza na 116 biga mu mashuri yisumbuye.

    Mu mwaka ushize wa 2022, u Rwanda rwubatse mu gihugu hose ibyumba ibihumbi 22 mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy'ubucucike.

    Ibi byumba byakemuye ikibazo cy'abana bigaga mu ishuri ari benshi ariko abayobozi b'ibigo by'amashuri bavuga ko bagikeneye ibindi byumba kuko ahenshi abana biga mu myaka itatu y'amashuri abanza basimburana mu gihe gahunda ya Leta ari uko abana bose bagomba kwiga umunsi wose.

    Aya mashuri yubatswe mu 1968

    Iyi nzu ni yo abana biga kuri GS Gihara bigiramo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyumba-by-amashuri-birenga-500-muri-rutsiro-birashaje

  • Musanze: Hegitari zisaga 16 z'imyaka n'inzu zisaga 200 byangijwe n'urubura – #rwanda #RwOT

    Ibihingwa byinshi byangijwe n'urubura n'ibyo mu Murenge wa Kimonyi biri kuri hegitari zisaga esheshatu, naho inzu nyinshi zangiritse ni izo mu Murenge wa Nyange zisaga 190. Hangiritse kandi ibikorwaremezo birimo imihanda n'amashuri.

    Umwe mu bakorera ubuhinzi mu Murenge wa Nyange, Karegeya, yavuze ko uru rubura rwabashyize mu gihombo gikabije, dore ko nk'ibirayi byari biri hafi kwera.

    Ati 'urubura rwangirije ibintu byinshi byahungabanyije ubukungu bw'abaturage. Ikintu cyose cyari mu murima cyangiritse.'

    Akomeza avuga ko usibye imyaka yangiritse ku rwego rwo hejuru, hari n'ubutaka bwatwawe n'isuri.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimonyi, hamwe mu hangiritse imyaka iri ku buso bunini, Gaudance Mukasano, yabwiye IGIHE ko amazi yarengeye igishanga atari ubwa mbere biba kuko ngo azanwa na ruhurura iva mu Murenge wa Busogo.
    Atangaza ko kugira ngo iki kibazo gikemuke bishobora gutwara miliyali ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda, aya mazi akerekezwa mu mugezi wa Mukungwa.

    Ati'Ruhurura iva muri Busogo niyo yuzuza amazi muri kiriya gishanga tugabanamo na Muko kikarengerwa. Ni ibintu bisanzwe iyo ari mu gihe cy'imvura tugira iki kibazo. Twari twarasabye ko badukorera iyo ruhurura n'icyo gishanga. Ni umushinga munini wazaturuka muri Busogo ukagera kuri Mukungwa.'

    Mu mibare yatangajwe n'Akarere ka Musanze, hegitari 16,7 zari zihinzeho ibirayi, ibishyimbo n'ibigori ni zo zimaze kubarurwa ko zangiritse naho inzu 228 n'ibikoni 80 ni byo bifite amabati yangijwe n'urubura. Nanone kandi ibisenge by'ibyumba bitandatu by'amashuri byangiritse ndetse n'umuhanda uva kuri INES werekeza mu Murenge wa Kinigi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-hegitari-zisaga-16-z-imyaka-n-inzu-zisaga-200-byangijwe-n-urubura

  • Abanyarwanda baba mu Bufaransa bateguye iseru… – #rwanda #RwOT

    Iri serukiramuco rimaze imyaka ine rikaba rigiye kuba ku nshuro ya 5, rizaba iminsi ibiri kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu tariki 19 na 20 Gicurasi, 2023.

    Mu kiganiro na Nshimiyimana Glesard Paggar, Umuyobozi wa A. T. Events ibarizwa mu Bufaransa ari nayo iri gutegura iri serukiramuco, yadutangarije ko bariteguye kugira ngo bakomeze gusigasira umuco.

    Aganira na InyaRwanda, Paggar yagize ati: 'Muri make, Africa Fest twayiteguye kugira dukomeze dusigasire umuco wacu nk'abanyafrika, tumurika ubukorikori, ubugeni n'ubuhanzi bwacu inaha i Burayi'.

    Nshimiyimana Glesard Paggar, Umuyobozi wa A. T. Events itegura Africa Fest

    Yongeraho ko kubera ubwiza bw'ibiba birimo, n'abazungu baryitabira. Ati: 'Umwihariko dufite ni uko ihuriramo n'abanyafrika batandukanye bafite inkomoko mu bihugu bitandukanye, ariko ukanasangamo n'abazungu bakunda Afrika banakora imideri, ndetse bakanakora n'ubugeni bugaragaza urukundo bakunda Afrika'.

    'Africa Fest hazamo abantu b'ingeri zose, abanyafrika birumvikana nibo benshi ariko hazamo n'abazungu baje kumurika ibyo bakora, ariko byose bifite aho bihurira n’Afrika'.

    Ni iserukiramuco riba rigizwe n'imyambaro, ubugeni, imbyino, indirimbo n'ibindi bifite aho bihuriye na Afurika. Yabivuzeho agira ati: 'Ibizaba birimo byose ni byinshi, twavuga nk’imyambaro, inkweto z'abamasayi, amaherena akozwe muri za wax, ibikapu, amavuta n'ibinyobwa bikozwe mu bimera, ibishushanyo, imitako nyarwanda n'imitako nyafrika muri rusange. Hakazaba harimo imideri, n'umuziki birumvikana n'ibindi byinshi'.

    Iri serukiramuco ryatangiye mu mwaka wa 2018, gusa mu mwaka wa '2020 ntabwo yabaye kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyahagaritse ubuzima'.

    Intego y'ibanze y'iri serukiramuco kwari uguhuza abanyafurika. Ati: 'Intego ya mbere twari dufite yari ivuga ko nk'abanyafrika dutuye mu Bufaransa twagira aho duhura tukungurana ibitekerezo ari nako tunagira n'aho dushobora kumurikira ibikorwa byacu, ikindi tukanazamura impano twifitemo zaba mu muziki, ubugeni n'ibindi. Byose turagenda tubigeraho, ariko haracyari byinshi byo gukora. Twifuza ko umwaka umwe Africa Fest izajya ibera inaha muri Europe umwaka ukurikiyeho ikabera muri Afrika.'

     

    Paggar ari kumwe n'umufaransa Stomy Bugsy, umuhanzi w'umuraperi akaba n'umukinnyi w'amafilime

    Uhereye ibumoso ni Pascal RWEMA umuhuzabikorwa w'iri serukiramuco Africa Fest, ari kumwe na Paggar Glesard Nshimiyimana waritangije
     Paggar hano ari kumwe na Sindanu KASONGO, ushinzwe porogaramu muri BET, televiziyo y'abanyamerika bafite inkomoko ku mugabane wa Afurika

    Aha Paggar ari kumwe n'ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Marketing muri NOFI (Noir et Fier). Ni société iharanira ukwishyira ukizana kw’abirabura muri France
    Haba hari imitako, imyambaro n'ubugeni bwo muri Afurika

    Abazungu bakunda imyambaro n'imitako y'abanyafurika baza kwihera ijisho, abandi nabo bagakora ibifitanye isano na Afurika

    Ibiranga Afurika biba bihari ku bwinshi

    Igisabo, inkongoro, igicuma, uduseke, imitako ni bimwe mu biranga Umuco nyarwanda bimurikwa muri iri serukiramuco

    Amavuta n'ibindi birango by'ubwiza biba byarakozwe n'abanyafurika nabyo biramurikwa 

    Ni iserukiramuco ryitabirwa n'abanyafurika baba i Burayi ku bwinshi 

    Haba harimo ibintu by'ingeri zose byerekana Umuco nyafurika 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127380/abanyarwanda-baba-mu-bufaransa-bateguye-iserukiramuco-nyafurika-127380.html