Blog

  • Amavubi yateje uruntu runtu muri Benin itegereje ijambo rya nyuma rya CAF #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka mu gihugu cya Benin ni uko ubuyobozi bw’iki gihugu bwifuza ko ikipe y’igihugu ya Benin iza mu Rwanda gukina n’Amavubi ni mu gihe ubuyobozi bwa Siporo butabikozwa butegereje ijambo rya CAF.

    Ubundi byatangiye ubwo Benin yatangaga ikirego muri CAF ivuga ko batazaza mu Rwanda gukina umukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire aho bavugaga ko Stade ya Huye izakira uyu mukino nta hoteli ihari yo ku rwego CAF yashyizeho.

    Byatumye mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe 2023 CAF yandikira FERWAFA iyimenyesha ko uyu mukino wakuwe Huye ugashyirwa muri Benin.

    FERWAFA yahise yandikira CAF iyimenyesha ko bayitunguye kandi bari barahawe uburenganzira bwo kwakirira kuri Stade Huye ndetse n’icyo kibazo cya hoteli bakizi bakaba batumva ukuntu babategeka kwakirira muri Benin, bityo ko batahakirira ndetse bahita bafata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda aho banahageze mu ijoro ryakeye.

    Nyuma yo kubona ko Amavubi afashe umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda, amakuru avuga ko inzego z’ubuyobozi muri Benin zahise zinjira muri iki kibazo mu rwego rwo kwanga ko umubano mwiza w’u Rwanda na Benin utokozwa na Siporo.

    Bivugwa ko basabye Benin gufata indege uyu munsi ku wa Gatanu bakaza mu Rwanda bakarara muri Park Inn Hotel maze ku munsi w’ejo bakerekeza i Huye aho bagombaga kujya muri Hotel Mater Boni Consilii.

    Bivugwa ko abayobozi ba Siporo babyanze bavuga ko kuri uyu wa Gatanu bakorera imyitozo muri Benin kuko batafata indege iza mu Rwanda bataramenya icyemezo cya CAF kuko ibaruwa iheruka ari uko umukino uzabera muri Benin nta kindi cyemezo kiraza kikivuguruza.

    Hari andi makuru kandi avuga ko mu gihe CAF yakwanga ko umukino ubera Huye, harimo gutekerezwa ku kuntu umukino wazabera Tanzania cyangwa Afurika y’Epfo.

    U Rwanda na Benin bisanzwe bifitanye umubano mwiza ntiwahungabanywa na Siporo

    Akimara gutorwa mu 2016, Perezida wa Bénin, Patrice Talon yagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Kanama uwo mwaka, rwari rugamije gushimangira umubano na mugenzi we w’u Rwanda.

    Muri Nyakanga 2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bénin, Brig Gen Fructueux Candide Ahodegnon Gbaguidi, na we yagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali, abonana na mugenzi we w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura.

    Nyuma gato y’uru ruzinduko, Bénin yavanyeho ikiguzi cy’uruhushya rwo kwinjira muri icyo gihugu (viza) ku Banyafurika bashaka kuhasura no kuhamara igihe.

    Perezida Talon yavuze ko yanyuzwe n’icyemezo cy’u Rwanda cyo gukuraho Viza ku Banyafurika bashaka kuruzamo, na we yiyemeza kugera ikirenge mu cyarwo.

    Mu mpera za 2022, Leta ya Benin yatangaje ko yatangiye ibiganiro na Guverinoma y’u Rwanda, bigamije gusaba inkunga y’ibikoresho n’ubunararibonye mu guhangana n’ibyihebe bigendera ku matwara ya Kiyisilamu bimaze gushinga ibirindiro mu majyaruguru y’Igihugu.

    Ubu hari abanyarwanda bari mu buyobozi Bukuru bwa Benin aho mu ntangiriro z’uku kwezi, Inama y’Abaminisitiri ya Bénin ifashe icyemezo cyo gushyira Nyamulinda Pascal ku buyobozi bukuru bw’Ikigo gishizwe Indangamuntu (ANIP), asimbuye Cyrille Gougbédji.

    Nyamulinda yayoboye Umujyi wa Kigali muri Gashyantare 2017 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda (NIDA) kuva mu 2007.

    Richard Dada ni undi Munyarwanda washyizwe mu myanya yo hejuru, mu buyobozi bw’ikigo cyo muri Bénin Gishinzwe ubwikorezi bwo ku butaka (ANATT: Agence Nationale des transports terrestres), mu byemezo byafashwe muri Mutarama uyu mwaka.

    Richard Dada yahoze ari umukozi mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda, mu ishami rishinzwe iperereza no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga imisoro.

    Umukino w’Amavubi na Benin ntiharamenyekana aho uzabera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yateje-uruntu-runtu-muri-benin-itegereje-ijambo-rya-nyuma-rya-caf

  • Perezida Tshisekedi yagize Kamerhe Minisitiri w'Ubukungu naho Bemba ahabwa Minisiteri y'Ingabo #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yakoze impinduka muri guverinoma agira Jean Pierre Bemba minisitiri w'ingabo na Vital Kamerhe minisitiri w'ubukungu, abagabo bombi bazwi cyane muri politiki y'iki gihugu.

    Aba bombi ni bamwe mu banyapolitiki bazwi cyane muri DR Congo, muri izi mpinduka kandi bahawe umwanya wa visi minisitiri w'intebe.

    Izi mpinduka, zikomeye kurusha uko byari byitezwe, zibaye mbere y'amatora ya perezida ateganyijwe mu Ukuboza 2023, aho Perezida Tshisekedi ashobora kwiyamamariza manda ya kabiri.

    Jean Pierre Bemba, wigeze kuva visi perezida wa RDC, yafunzwe imyaka 10 muri gereza y'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku byaha by'intambara yakoze, ubwo yari umukuru w'inyeshyamba zakoze ubwicanyi ndengakamere no gufata abagore ku ngufu muri Centrafrique. Yagarutse muri RDC mu 2018 arangije igifungo.

    Naho Vital Kamerhe, inshuti ya hafi ya Tshisekedi, umwaka ushize yagizwe umwere nyuma yo gufungwa mu 2020 ashinjwa kunyereza imari ya leta igera kuri miliyoni hafi 48 z'amadolari ubwo yari umukuru w'ibiro bya perezida Tshisekedi.

    BBC yanditse ko Bemba na Kamerhe ni bamwe mu binjiye muri guverinoma igizwe n'abantu 58 mu mpinduka umuvugizi wa perezida yavuze ko zari 'zikenewe kandi zihutirwa', mu itangazo yasomeye kuri televiziyo y'igihugu kuri uyu wa Kane

    Bemba na Kamerhe ni bamwe mu bigugu (abantu bakomeye kandi bamaze igihe) muri politiki ya Congo bashobora gukomeza uruhande rwa Tshisekedi mbere y'aya matora.

    Undi uzwi mu binjijwe muri leta Mbusa Nyamwisi Antipas wagizwe minisitiri wa leta ushinzwe kwihuza n'akarere ndetse na Francophonie.

    Nyamwisi yahoze akuriye inyeshyamba za RCD-Kisangani we na Wamba Dia Wamba zarwanyaga uwari Perezida Laurent Kabila nyuma yaje kwinjira muri leta, aba minsitiri w'igenamigambi kugeza mu 2011 ubwo yeguraga akiyamamariza kuba perezida.

    Mu 2012 yahunze igihugu agaruka muri RDC mu 2019, bivugwa ko yatahutse nyuma yo guhura no kuganira na Perezida Tshisekedi i Nairobi muri Kenya.

    The post <strong>Perezida Tshisekedi yagize Kamerhe Minisitiri w'Ubukungu naho Bemba ahabwa Minisiteri y'Ingabo</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/24/perezida-tshisekedi-yagize-kamerhe-minisitiri-wubukungu-naho-bemba-ahabwa-minisiteri-yingabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-tshisekedi-yagize-kamerhe-minisitiri-wubukungu-naho-bemba-ahabwa-minisiteri-yingabo

  • Sosiyete Sivile yasabye ko itegeko riha umubyeyi wabyaye ikiruhuko cy'amezi atandatu kiganwa ubushishozi #rwanda #RwOT

    Imwe mu miryango itegamiye kuri leta, isanga abadepite bakwiye kwigana ubushishoze itegeko ry'umurimo riri kuvugururwa cyane cyane mu ngingo y'ikiruhuko gihabwa umubyeyi wabyaye n'umugabo we, kuko bishobora kuba impamvu yo kubura akazi cyane cyane ku bagore.

    Kuva tariki ya 21 Werurwe abadepite bagize komisiyo y'imibereho myiza y'abaturage mu nteko ishinga amategeko, bari gusuzuma umushinga w'itegeko rihindura itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ryo muri 2018.

     Uyu mushinga w'itego wazanywe na guverinoma usaba guhindura ingingo zimwe na zimwe zirimo amasaha y'akazi, kurinda umugore utwite cyangwa wabyaye, ndetse n'ikiruhuko cyo kubyara ku mugore no ku mugabo.

    Perezida w'iyi komisiyo Depite Uwamariya Odette, avuga ko uyu mushinga w'itegeko uziye igihe kuko hari ibibazo byari byugarije umuryango, kandi bishobora kuba bifitanye isano n'itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.

    Yagize ati 'Twari dusanzwe tubizi ariko ni byiza ko guverinoma ariyo yaje kubitangiza, bizafasha kandi bizungura cyane umuryango nyarwanda ariko by'umwihariko binafashe abari mu kazi bagomba gukora izo nshingano, bagatanga umusaruro ariko bakanita no ku miryango yabo.'

    Imwe mu ngingo ziri kwigwaho n'irebana n'ikiruhuko gihabwa umubyeyi wabyaye n'umugabo we.

     Abadepite bari bagaragaje ko umubyeyi wabyaye ashobora guhabwa ikiruho cy'amezi atandatu (6) kivuye kuri atatu, n'umugabo agahabwa ukwezi kumwe aho kuba iminsi ine.

    Bari bagaragaje ko ibihe bihabwa umugabo n'umugore biba bidahagije kugira ngo batange umusaruro mu kazi, ndetse banite ku mwana wavutse uko bikwiriye.

    Bamwe mu bagabo bagaragaza ko iminsi ine ari mike, kandi ko akenshi irangira ari bwo inshingano zitangiye zo kwita ku mubyeyi.

    Umwe ati 'Umugab,o umugore amukenera cyane mu minsi 15 ya  mbere nyuma yo kubyara, ariko mu yindi abaye akora ataha mu rugo, ntekereza ko iyo minsi ihagije agasubira mu kazi.'

    Undi nawe ati 'Ukwezi ndumva kwaba guhagije wenda kukarengaho gato, bitewe n'inshingano yagize ku mubyeyi wabyaye.'

    Ku ruhande rw'abagore, bisa naho amezi atandatu basabirwa n'abadepite nayo adahagije, bashingiye ku mpamvu zirimo ubuzima bw'umubyeyi n'umwana, cyane cyane ku mubyeyi wabyaye abazwe.

    Umwe ati 'Nibura yamara nk'umwaka kugira ngo abashe gukomera umugongo.'

    Undi nawe ati 'Amezi atandatu ashobora kuba ayo, ariko nanone ntabwo umwana aba ashobora kurya ibiryo bitandukanye. Amezi 7 cyangwa 8 aba ahagije kugira ngo umuntu asubire mu kazi.'

    Hari imwe mu miryango itegamiye kuri leta isaba abadepite bari gusuzuma uyu mushinga w'itegeko kubikorana ubushishozi.

    Uumunyamabanga Nshingwabikorwa w'Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu CLADHO, Me Safari Emmanuel,  avuga ko iri tegeko ritiganwe ubushishozi kandi ko hari ubwo abagore n'abakobwa batakongera guhabwa imirimo.

    Yagize ati 'Ba Rwiyemezamirimo nubwo uburenganzira bwa muntu babureba ariko bareba inyungu cyane cyane. Kuko ejo azasora, ubucuruzi bwe bugomba kujya imbere ku buryo bishobora kubagiraho ingaruka ku mitangire y'akazi, kuko umukoresha azavuga ati uyu mukobwa muhaye akazi ejo azaba yabyaye agende amare amezi 6, wenda ashobora kwiyongera ntawamenya..'

    Icyakora nk'uko Depite Uwamariya Odette, abivuga bazakenera ibitekerezo bitandukanye kugira ngo iri tegeko rizemezwe ntawe ribogamiye, yaba ku ruhande rw'abakoresha n'abakozi.

    Ati 'Nta cyemezo turafata kandi n'inteko rusange ntiratora itegeko, turacyari kubiganiraho, abantu icyo gihe bagenda batanga ibitekerezo bitandukanye nk'uko babyifuza. Kimwe nuko umuturage uyu munsi yavuga ngo njye ndifuza iki cyangwa se uri mu rugaga rw'abikorera akavuga ko nawe yifuza ibi, ibyo bitekerezo nibyo dukeneye. Turimo kugenda tubihuza kugira ngo tuzarebe ikinogeye abanyarwanda.'

    Kugeza ubu abadepite bagize Komisiyo y'Imibereho myiza y'Abaturage mu nteko ishinga amategeko bari kwiga ingingo ku yindi mu zigize umushinga w'iri tegeko, nimara kurisuzuma, komisiyo izarigeza mu  nteko rusange umutwe w'abadepite ari nayo izatora iryo tegeko.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Sosiyete Sivile yasabye ko itegeko riha umubyeyi wabyaye ikiruhuko cy'amezi atandatu kiganwa ubushishozi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/24/sosiyete-sivile-yasabye-ko-itegeko-riha-umubyeyi-wabyaye-ikiruhuko-cyamezi-atandatu-kiganwa-ubushishozi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sosiyete-sivile-yasabye-ko-itegeko-riha-umubyeyi-wabyaye-ikiruhuko-cyamezi-atandatu-kiganwa-ubushishozi

  • Guverineri wa Rotary mu Karere yanyuzwe n'ibikorwa bya Rotary Club Kigali-Virunga – #rwanda #RwOT

    Ari mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda aho azasura ibikorwa bitandukanye bikorwa na Rotary Club. Kuri uyu wa Kane tariki 23 Werurwe 2023, nibwo yasuye iki kigo.

    Iki kigo gifite izina rya 'Rotary House for Cancer Patients' cyubatse mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo. Rotary Club Kigali-Virunga yubatse iki kigo ifatanyije n'abandi bafatanyabikorwa.

    Muri Gicurasi 2021, nibwo Rotary Club Kigali-Virunga yashyikirije iki kigo Akarere ka Gasabo nako kaza kugishyira mu maboko y'Umuryango w'Ababikira wa Bikiramariya Umwamikazi wa Afurika.

    Kuri ubu cyakira abarwayi ba kanseri, bagahabwa aho kuba, ibyo kurya n'ubundi bufasha butandukanye bahabwa. Iki kigo kandi gifite imodoka ibajyana kwa muganga i Kanombe.

    Soeur Gatebera Helene yavuze ko kugeza ubu abantu 48 bamaze kunyura muri iki kigo kandi 40 muri bo bakaba barakize bagataha iwabo.

    Ati ''Iyo tubona abantu baza hano barataye icyizere cy'ubuzima, bagakira, turishima. Icyo twiyemeje nk'abantu bihaye Imana ni ugukorera abantu bababaye, ikidushimisha ni uko abenshi batashye bishimye.''

    Guverineri w'Akarere ka 9150 muri Rotary Club International, Pierre Havyarimana yashimye Rotary Club Kigali-Virunga ku bw'ibi bikorwa by'indashyikirwa imaze gukora mu Rwanda, asaba ko byakomeza kugirira akamaro akarere kose.

    Ati 'Ibikorwa bikorerwa hano ni byiza kandi ni imwe mu ntego yanzanye kubera ibyo Rotary Club ikomeje gufasha mu guteza imbere Abanyarwanda. Ibi bikorwa ntabwo bikenewe mu Rwanda ahubwo ni akarere kose kubera ko abarwayi baza kwivuriza hano atari aba hano gusa ahubwo n'i Burundi turabohereza.'

    Akarere 9150 muri Rotary International kagizwe n'ibihugu 10 birimo u Rwanda, u Burundi, Cameroun, Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique, Tchad na Sao Tomé-et-Principe. Kabarizwamo clubs 100.

    Rotary y'u Rwanda igizwe na clubs icumi ari zo Rotary Club Kigali, Rotary Club Butare, Rotary Club Kigali Mont Jali, Rotary Club Kigali Virunga na Rotary Club Kigali Gasabo.

    Hari kandi Rotary Club Musanze Murera, Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Rotary Club Kivu Lake, Rotary Club Kigali Senior na Rotary Club Kigali Karisimbi.

    Rotary Club ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z'ibyorezo zirimo nk'imbasa no gutanga umusanzu mu bikorwa byose bigamije guteza imbere sosiyete.

    Bamwe mu bari gufashirizwa muri iki kigo cya Rotary House for Cancer Patients

    Soeur Helene asobanurira GUverineri w’Akarere ka 9150 muri Rotary Club International imikorere y’ikigo Rotary House for Cancer Patients

    Bamwe mu bari gufashirizwa muri iki kigo cya Rotary House for Cancer Patients

    Guverineri w’Akarere ka 9150 muri Rotary Club INternational, Pierre Havyarimana yagiriye uruzinduko mu Rwanda

    Paul Birungi Masterjerb, Umunyamuryango wa Rotary Club wigeze kungiriza Guverineri wa Rotary mu karere

    Iki Kigo gifite abafatanyabikorwa benshi

    Soeur Gatebera Helene yavuze ko kugeza ubu abantu 48 bamaze kunyura muri iki kigo

    Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-wa-rotary-mu-karere-yanyuzwe-n-ibikorwa-bya-rotary-club-kigali

  • U Rwanda rwakajije ingamba mu gukumira indwara ya Marburg yagaragaye muri Tanzania – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere iyo ndwara izwi nka Marburg virus disease (MVD) yemejwe muri Tanzania, ikaba iteye inkeke kuko yandura cyane, kandi ikica ku kigero kiri hejuru.

    Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda yagize iti “U Rwanda rwashyizeho ingamba zo gukumira icyo cyorezo ku mipaka, aho abinjira babanza gupimwa umuriro.”

    Uburyo bwo kwirinda Marburg buhura n'ubukoreshwa mu kwirinda icyorezo cya Ebola, kimaze iminsi gihangayikishije aka karere.

    Minisiteri y'Ubuzima muri Tanzania iheruka gutangaza ko ubu burwayi bumaze kwemezwa ku bantu umunani barimo batanu bapfuye, bivuze ko iyi ndwara irimo kwica ku kigero cya 63%. Abandi batatu bakomeje kwitabwaho kwa muganga, naho 161 bakomeje gukurikiranirwa hafi.

    Virusi itera Marburg yandurira mu matembabuzi nk'amaraso, amacandwe, ibirutsi, n'amarira by'uyirwaye. Umuntu ashobora kandi kwanduzwa no gukora ku nyamaswa zirwaye cyangwa zapfuye zifite ¡yo ndwara, cyane cyane uducurama, inkende n'izindi.

    Mu gihe cyo gushyingura umuntu wishwe na Marburg abantu bashobora kuhandurira mu gihe bakoze ku murambo. Indarwa ya Marburg ntabwo yandurira mu mwuka.

    Uwanduye Marburg ashobora kugaragaza ibimenyetso by'iyo ndwara hagati y'iminisi 2 na 21.

    Minisiteri y'Ubuzima yakomeje iti “lbyo bimenyetso birimo kugira umuriro mwinshi, kurwara umutwe, kuribwa imikaya, gucika Intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda, no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubini w'umuntu.”

    Nk'uko bitangazwa n'lshami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Ubuzima, ¡yi ndwara ihitana 88% by'abayanduye kandi kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo igira.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara rikomeza riti “Minisiteri y'Ubuzima irasaba Abaturarwanda kwitwararika ibi bikurikira: Gukaraba intoki inshuro nyinshi n'amazi n'isabune cyangwa umuti wabugenewe, Kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye icyo cyorezo cya Marburg.”

    Umuntu wese ufite ibimenyetso bya Marburg agomba kwihutira kujya ku ivuriro rimwegereye, no gutanga amakuru igihe cyose han umuntu waturutse ahagaragaye icyorezo, akagaragaza ibimenyetso bya Marburg.

    Ishyirahamwe mpuzamahanga riteza imbere ibijyanye n'inkingo, Gavi, risaba abantu kwirinda kurya cyangwa gukorakora inyama zo mu ishyamba kandi bakirinda gukorakora ingurube mu turere twadutsemo iyo ndwara nk'uko OMS ibivuga.

    Abantu bigeze kwandura iyi virusi, mu mibonano mpuzabitsina bagomba gukoresha agakingirizo mu gihe cy'umwaka wose, kuva batangiye kubona ibimenyetso kugeza intanga zabo zipimwe inshuro ebyiri bikagaragara ko nta virusi zigifite.

    Uburyo bwo kugenzura abinjira mu gihugu bwakajijwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakajije-ingamba-mu-gukumira-indwara-ya-marburg-yagaragaye-muri

  • Minisiteri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Karere – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Werurwe 2023 ubwo Umuyobozi mushya wa Banki y'Isi mu bihugu bya Afurika bigera 22, Ngaruko Floribert, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.

    Urugendo rwe rushingiye ku kuba ari Umuyobozi mushya ugiye guhagararira Banki y'Isi mu Karere u Rwanda ruherereyemo mu rwego rwo kurebera hamwe imikoranire y'uru rwego na za guverinoma, imbogamizi zikigaragaramo ndetse n'ibindi.

    Ngaruko yavuze ko Banki y'Isi isanzwe ikorana n'ibihugu bitandukanye mu rwego rw'iterambere bityo ko n'ibi biganiro byagarutse kuri izo ngingo.

    Ati 'Twarebeye hamwe imikoranire y'impande zombi, imbogamizi zihari n'ibikorwa neza ngo turebe uko twakomeza kubikora neza kurushaho. Ibindi twavuze byari byerekeye kumenyesha Minisitiri w'Intebe ibyo turi gukora nka Banki y'Isi yose. Ku buryo babona n'ibyifuzo dushobora gufatanya bijyanye n'icyerekezo turimo.'

    Yagaragaje ko Banki y'Isi itera inkunga guverinoma mu nzego zinyuranye z'iterambere binyuze mu Kigo Mpuzamahanga cyita ku iterambere IDA.

    Yavuze ko hari imishinga Banki y'Isi yifuza guteramo u Rwanda inkunga mu minsi iri imbere ariko ko hagombaga kuba ibiganiro bibanziriza iyo mishinga hagati ya Banki y'Isi na guverinoma.

    Ati 'Ubundi tubanza kumvikana na Leta ku byo tugiye gukora mu myaka igiye gukurikira. Hari imishinga irimo gukorwa na Banki y'Isi ikorana n'u Rwanda, kandi ibyo ni ibintu bizakorwa mu myaka iri imbere. Ntabwo biratangira gushyirwa mu bikorwa ariko hari inzego z'abahanga ziri kubigenzura ku mpande zombi.'

    Iyi mishinga iri mu nzego zinyuranye zirimo uburezi, ibikorwaremezo, ubuhinzi n'imibereho myiza y'abaturage.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko Banki y'Isi iri mu bafatanyabikorwa bakomeye b'u Rwanda mu nzego zinyuranye z'iterambere binyuze mu mishinga itera inkunga.

    Ati 'Dufite inzego dukoranaho na Banki y'Isi, cyane cyane mu bikorwa remezo, nk'imihanda, amashanyarazi ndetse no gutunganya imijyi. Dufatanya muri gahunda yo gufasha abatishoboye, uburezi ndetse n'ubuhinzi.'

    Yavuze ko hari umushinga ukomeye u Rwanda rwatangiye gukorana na Banki y'Isi ugamije gufasha abahinzi koroherwa kubona inguzanyo no guteza imbere uyu mwuga utunze abatari bake mu Rwanda.

    Ati 'Ubu dufitanye umushinga mugari twatangiye ukomotanya kuzamura ubuhinzi no koroshya uburyo inguzanyo zagera ku bahinzi no ku bindi bikorwa bifitanye isano nabwo.'

    Imibare igaragaza ko nibura buri myaka itatu Banki y'Isi iha u Rwanda nibura miliyari y'amadorali yo kwifashisha mu mishinga inyuranye impande zombi zifatanyamo.

    Ngaruko Floribert yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu mikoranire y'impande zombi, zishingiye ku idindira ry'ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga iterwa inkunga na Banki y'Isi ndetse n'izamuka ry'ibiciro.

    Mu gihe u Rwanda n'Isi muri rusange byugarijwe n'ikibazo cy'izamuka ry'ibiciro, Ngaruko yagaragaje ko hari byinshi Banki y'Isi yakoze birimo guhagarika kwishyura imyenda ibihugu byari bifite.

    Ati 'Ku byerekeye iby'ibiciro biri kuzamuka. Banki y'Isi irabizi. Ikorana na guverinoma kugira ngo barebe uburyo bashobora kubyoroshya. Hari nk'igihe Leta ishobora gutanga amafaranga kugira ngo ifashe mu kugabanya ibiciro. Hari nk'amafaranga yagiye mu ifumbire ndetse n'ibikomoka kuri peteroli.'

    Yashimangiye ko binyuze mu bufatanye bw'ibihugu na Banki y'Isi mu rwego rwo korohereza igihugu cyangwa abaturage, bisaba ibiganiro by'ubufatanye ku mpande zombi kandi bigatanga igisubizo.

    Minisiteri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard, yakiriye Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Karere, Ngaruko Floribert

    Ni ibiganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana (iburyo)

    Ibiganiro bagiranye bigamije gushimangira imikoranire hagati ya Banki y’Isi n’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisiteri-w-intebe-dr-ngirente-yakiriye-umuyobozi-wa-banki-y-isi-mu-karere

  • Amavubi yasesekaye i Kigali avuye muri Benin aho aje kwitegura umukino bafitanye mu minsi itatu #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu 'u Rwanda, Amavubi yageze mu Rwanda muri iri joro ryakeye, iturutse mu gihugu cya Bénin aho ije kwitegura umukino wo kwishyura uzayihuza na Bénin.

    Ni umukino ugomba kuba kuwa mbere w'icyumweru gitaha uzaba ari uw'umunsi wa kane wo guhatanira itike yo gukina imikino y'igikombe cya Afurika 2023 kizabera muri Cote d'Ivoire.

    Ubwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda yagera ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe n'Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry akaba yari kumwe n'abandi bafana.

    Amavubi aje i Kigali kwitegura guhura na Benin mu mukino wo kwishyura nyuma yaho uwa mbere warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

    Ni umukino kugeza ubu utaramenyekana aho uzabera hagati ya Huye cyangwa i Cotonou kuko impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika, CAF yari yasabye ko umukino wabera muri Benin kuko ngo i Huye hatari Hoteli yujuje ibisabwa ngo yakire iyo kipe y'igihugu.

    Kugeza ubu nyuma y'umunsi wa gatatu w'imikino Nyafurika mu matsinda, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu n'amanota 3, Senegal iri bukine na Mozambique uyu munsi zose ziri imbere y'ikipe y'igihugu.

    The post Amavubi yasesekaye i Kigali avuye muri Benin aho aje kwitegura umukino bafitanye mu minsi itatu appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yasesekaye-i-kigali-avuye-muri-benin-aho-aje-kwitegura-umukino-bafitanye-mu-minsi-itatu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yasesekaye-i-kigali-avuye-muri-benin-aho-aje-kwitegura-umukino-bafitanye-mu-minsi-itatu

  • SG wa FERWAFA ni indyarya mbi – KNC wagarutse no ku kuba Gasogi United yaba ari iya Gen James Kabarebe #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yagaragaje ikibazo gituma umupira w’amaguru udindira ko ari imisifurire ndetse yibaza impamvu Nizeyimana Olivier adakubura umwanda urimo kandi abifitiye ubushobozi.

    Ibi uyu mugabo yabitangaje mu gitondo cyo ku wa Kane (ejo hashize) mu kiganiro Rirarashe, agaruka ku mpamvu atitabiriye ubutumire bwa Sena y’u Rwanda ku nama nyunguranabitekerezo ku iterambere rya Siporo yabaye ku wa Gatatu. Ni inama yarimo inzego zitandukanye za Siporo zirimo MINSPORTS na FERWAFA.

    KNC yavuze ko yagize impamvu ituma atitabira ubutumire ariko na none igitekerezo cye agiye kugitanga.

    Ku isonga yatunze agatoki imisifurire nk’imwe mu nzitizi y’iterambere rya ruhago kuko hari itsinda ry’abasifuzi bigize nk’Imana baba bagomba kugena uko imikino iri bugende ndetse bakaba baba bameze nk’abashyigikiwe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’abasifuzi.

    Yavuze ko byinshi bipfa bitewe n’uko Aaron akuriye Komisiyo y’abasifuzi nta mwanya wo kubikurikirana aba afite.

    Ati “Uzambwira gute ngo Aaron azaba muri Siporo yo mu mashuri afitemo inshingano, agaruke anabe komiseri w’abasifuzi, ibintu byinshi babikorera inyuma ye kuko aba adafite umwanya wo kubikurikirana, hari agatsiko k’abamafiya kuko Aaron adafite umwanya wo kwita kuri ibyo bintu, kaba gahari ngo kadode ibintu.”

    Yasabye Aaron ko aho kugira ngo ibintu bizajye biba babimwitirirwe ko ahubwo yakwegura agakomeza izindi nshingano afite.

    Yatunze agatoki kandi umusifuzi Celestin umara guhaga icyayi akavuga ko azagirira nabi Gasogi.

    Ati “kugeza aho umuntu nka Celestin ajya guhaga icyayi n’ibyo yakoze byose akicara kwa Issa akavuga ngo, n’ukuntu ampuza n’abantu bo muri APR FC byaransekeje ngo urumva uriya witwa Eto’o, uriya mureke KNC we ni umunwa ntacyo yantwara.”

    Yavuze ko bazakomeza kubarwanya kugeza ku mwuka wa nyuma, ndetse nta nitaye ku kuba azandikirwa ibaruwa kuko yavuze Komiseri usihinzwe abasifuzi kuri radiyo.

    Yavuze ko kandi abavuga ko Gasogi United atari iye ari iya Gen James Kabarebe nta kibazo, ikibazo cyaba ari iy’inyeshyamba.

    Ati “Reka nabyo mbigarukeho, apfa kuba atari iya General Omega, ahubwo binyereka ubwenge bwa bo ko budashobora kubarenza aho bari, uyu munsi wa none ipfa kuba atari iya General Omega, ntibe iya Geva, ipfa kuba atari iy’inyeshyamba, baravuga ngo ni iya General…” abwira Mutabaruka ngo namuvuge kuko bamuvuga, Mutabaruka ahita avuga ati “ngo ni iya General Kabarebe (James)”, KNC yahise yungamo ati “bitwaye iki se ko yaba ikinamo abana b’abanyarwanda, erega n’ibi bikoresho, televiziyo ni ibya General.”

    Yagarutse kandi ku kuntu umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry ari indyarya mbi ndetse ko ibintu byose agenda amuvugaho abizi.

    Ibi byatumye akomoza ku mukino wari wamuhuje na APR FC yateganyije kwereka abaza kuwureba umukino w’igikombe cy’Isi ariko bikarangira ananijwe ntibigende uko yabiteganyaga.

    Ati “Ikibabaje ni uko babajije umunyamabanga, dufite umunyamabanga w’indyarya, Muhire ntukeke ko ibintu wabwiye abantu bo mu Mujyi ntabizi, birababaje kubona umuntu wakabaye afasha amakipe kuzanzahuka aca inyuma akakubwira ibindi. Muhire uri indyarya kanubi, ushinzwe ibitaramo mu Mujyi witwa Rusimbi Charles yarambwiye ngo ibi bintu bimeze bite ko twe tubona nta kibazo ariko FERWAFA ikaba irimo kukunaniza.”

    Yamugiriye inama yo kutongera kuvugira aho avugira kuko bamuvamo ibyo yavuze bakabitwara.

    Yasabye Olivier Mugabo Nizeyimana, perezida wa FERWAFA gukemura iki kibazo kiri mu mupira kubera ko afite imbaraga nyinshi zishoboka zo kugikemura.

    Ati “aho bigeze turasaba Olivier, ufite imbaraga zishoboka, njyewe mfite icyizere ko Olivier na Komite Nyobozi bafite imbaraga z’uko hari ikintu gikorwa, muhere kuri izo case zose.”

    Mutabaruka Angeli Bakorana yahise avuga ko nta mbaraga afite, Maze KNC ati ” Olivier afite ubushobozi sinzi impamvu atabukoresha. Buriya igihe ubona ibintu bipfa ufite ubushobozi bwo kubikora ntubikore amateka azabikubiza, uyu munsi wa none niba ubona bidashoboka vuga uti ndananizwa cyangwa simbishoboye wigendere unaharanire icyubahiro cy’umuryango wa we.”

    KNC asanga perezida wa FERWAFA akwiye gukora isuku muri iriya nzu ibintu akabishyira ku murongo kuko ubushobozi abufite akarwanya abayizanamo umwanda ku nyungu za bo bwite.

    KNC yavuze ko mu mupira w’amaguru huzuyemo umwanda mwinshi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sg-wa-ferwafa-ni-indyarya-mbi-knc-wagarutse-no-ku-kuba-gasogi-united-yaba-ari-iya-gen-james-kabarebe

  • Uruhisho rw’igiterane Refresh Women 2023 kima… – #rwanda #RwOT

    Refresh Women ni igiterane cyatangiye mu 2014, kikaba gihuriza hamwe abakozi b'Imana baturutse mu mfuruka enye z'Isi, bagatangaza ubutumwa bwiza bw'uko Kirisitu agira neza, bakanigisha abari n’abategarugori uko baba ab’umumaro mu miryango yabo, mu gakiza no muri sosiyete.

    Refresh Women imaze kuzana impinduka zitandukanye muri sosiyete nyarwanda aho yahinduye ubuzima bw'umwari n'umutegarugori mu Rwanda, yomora abatari bacye, abari baratandukanye mu miryango no mu ngo bongera gusubirana.

    Iki giterane cyo muri uyu mwaka ntigisanzwe uhereye ku batumirwa, insanganyamatsiko, n’ibindi biteganyijwe nk’uruhisho. Refresh Women iratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe, izasozwe ku Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023.

    Yatumiwemo abakozi b’Imana basizwe amavuta barimo Pastor Grace Serwanga, ukorera umurimo w’Imana muri Liberty Christian Fellowship mu Bwongereza. Ni umunyamategeko, akaba n’umwe mu bagore biyeguriye Imana byeruye. Kuri iyi nshuro yazanye n’umugabo we Pastor Lincoln Serwanga. 

    Abandi bakozi b’Imana bazigisha ijambo ry’Imana muri iki giterane harimo Pastor Lydia Karani, Pastor Florence Mugisha ndetse na Rev. Dr Charles Mugisha. Kizajya gitangira saa kumi z’umugoroba kugeza saa mbiri z’ijoro. Kwinjira ni ubuntu..

    Refresh Women ni iyerekwa rya Pastor Florence Mugisha, Umufasha wa Rev. Dr Charles Mugisha, Umushumba Mukuru w’Itorero New Life Bible Church rikorera mu Karere ka Kicukiro – Kagarama, ribarizwa muri Africa New Life Ministries yashinzwe na Rev Dr. Charles Mugisha.

    Agaruka ku myiteguro ndetse n’umwihariko wa Refresh Women y’uyu mwaka, Pastor Florence Mugisha ari nawe wagize iyerekwa ryayo, yabwiye abanyamakuru ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari “Kubyara, Kurera no Kuyobora” [Birth – Nurture – Lead].

    Yagize ati “Uyu mwaka ufite umwihariko kandi abazitabira bazishima, turamya duhimbaze ijuru rimanuke”. Yavuze ko bazitsa ku nyigisho nziza zizigisha abagore uburyo bwo kubyara, kurera ndetse no kuyobora. Ati “Insanganyamatsiko ni tubyare, turere ndetse tuyobore”

    Yunganiwe n’umugabo we, Rev. Dr Charles Mugisha, wavuze ko ari umuhamya w’ibyo yiboneye n’amaso ye uburyo Refresh Women yatanze umusaruro ukomeye ku bagore n’abakobwa basaga n’abarushye ndetse banyotewe.

    Aragira ati “Refresh Women yabereye bamwe nk’iriba rihembura kuko yamaze inyota ya bamwe, abandi barahembuka. (..) Yagize umurimo munini cyane mu kubaka umuryango n’ingo”. Yavuze ko ashimira cyane umufasha we kuba yaragize umutwaro wa ‘Refresh Women’ imaze kubera umugisha abatari bacye.

    Yavuze ko ibyiza bya Refresh Women bitagarukiye gusa ku bagore n’abakobwa ahubwo yahembuye n’imiryango yari mu marembera igiye gusenyuka. Ati: “Hari imiryango yitabiriye Refresh Women habuze gato ngo isenyuke igafata icyemezo cyo kwiyunga no gukomeza kubana mu bahoro”.

    Twabibutsa ko iki giterane gitangira kuri uyu wa Gatanu kizasozwe ku Cyumweru ndetse kizagira umwihariko w’abakobwa ku munsi wo kuwa Gatandatu kuko bazigishwa inyigisho zihariye zibafasha kugwiza ubwenge no gutegura ejo habo heza.

    Cyatumiwemo abantu baturutse hirya no hino ku isi ndetse n’ibihugu byo muri aka karere u Rwanda rubarizwamo nka Uganda, u Burundi, Kenya n’ahandi. Kuwa Gatanu no kuwa Gatandatu, kizitabirwa n’abakobwa n’abagore, naho ku Cyumweru n’abagabo bazahabwa ikaze.

    Abakozi b’Imana batumiwe mu giterane cy’uyu mwaka, barimo abakozi b’Imana bafite ubunararibonye mu kubwiriza no kwigisha ijambo ry’Imana ndetse bakaba ari n’abantu bubatse izina mu yindi mirimo ifitiye sosiyete akamaro.

    Pastor Grace Serwanga waturutse mu Bwongereza yahamagariye abali n’abategarugori kudacikanwa n’iki giterane Ati “Mugomba kuhaboneka”. Yatanze urugero avuga ko mu myaka 3 Yesu yamaze ku Isi, yakoze ibitangaza byinshi ariko hari abatarabibonye.

    Yavuze ko bishoboka rwose kuba iki giterne cyazaberamo ibintu bitangaje ariko abantu bamwe ntibabibone, ahita avuga ko uburyo bwo gucikwa n’iki gierane ari ukutakitabira cyangwa se kutagikurikira mu buryo bw’iyakure dore ko kizaca Live kuri Youtube [bazatanga Link nikimara gutangira].

    Pastor Lincoln Serwanga yavuze ko we n’umufasha we bishimye cyane kuza mu Rwanda kuko bakozweho na Refresh Women, anaca amarenga ku kuba bazakora igiterane nk’iki i London.

    Igiterane Refresh Women 2023 kiratangira kuri uyu wa Gatanu

    Rev. Dr Charles Mugisha hamwe na Pastor Florence Mugisha

    Pastor Lincoln Serwanga hamwe n’umufasha we Pastor Grace Serwanga bo mu Bwongereza

    Ubwo baganirizaga itangazamakuru ku giterane Refresh Women 2023

    Rev. Dr. Charles Mugisha yasabye abakobwa n’abagore b’i Kigali kudacikwa n’iki giterane

    Pastor Grace Serwanga usanzwe ari umunyamategeko i London ni umwe mu bazigisha ijambo ry’Imana muri iki giterane

    Pastor Lincoln Serwanga waturutse mu Bwongereza yakomoje ku gutangiza Refresh Women London

    AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127377/uruhisho-rwigiterane-refresh-women-2023-kimaze-komora-abagore-batari-bacye-127377.html

  • The Weeknd yemejwe nkumuhanzi ukunzwe kurush… – #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi n'umwanditsi w'indirimbo ubusanzwe witwa Abel Makkonen Tesfaye wamamaye nka The Weeknd, hashingiwe ku mibare ni we muhanzi ukunzwe kurusha abandi ku mubumbe w'isi, ibintu byamaze no guhabwa umugisha na Guinness World Records [GWR].

    Amakuru dukesha CNN avuga ko uyu muhanzi ukomoka mu gihugu cya Canada kuri ubu ufite imyaka 33, yemejwe na Guiness World Record nyuma y'uko kugeza ubu ku kwezi ku rubuga rwa Spotify mu kigereranyo yumvwa n'abarenga miliyoni 111.

    Miley Cyrus niwe umukurikira ufite miliyoni 82.4 nk'uko GWR ibigaragaza abandi ni Shakira ufite miliyoni 81.6, Ariana Grande miliyoni 80.6, Taylor Swift miliyoni 80.2, Rihanna miliyoni 78.5 umugabo uza hafi ni Ed Sheeran na miliyoni 80.6 kuri Spotify muri uku kwezi gusa.

    Indirimbo ye kandi 'Die for you' iri mu zikomeje guca ibintu cyane ku rubuga rwa Tik Tok, ikaba yaranamaze ibyumweru bigera kuri 7 ari iya mbere kuri Billboard Hot 100. Iyi ndirimbo ikaba yaragiye hanze bwa mbere mu mwaka wa 2016.

    Muri uwo mwaka kandi yanegukanye igihembo cy'umuhanzi wagize Album yumviswe kurusha izindi ku rukuta rwa Spotify, n'ikindi cyo kuba yarahize izindi kuri Billboard Hot 100. 

    The Weeknd ku myaka 33 yemejwe nk’umuhanzi ukunzwe kurusha abandi ku isiAkomeza kugenda aca uduhigo ku mbuga zicururizwaho umuziki no ku ntonde zikorwa mpuzamahanga za Album n'indirimbo zikunzwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127383/the-weeknd-yemejwe-nkumuhanzi-ukunzwe-kurusha-abandi-ku-mubumbe-wisi-127383.html