Blog

  • Bayern Munich yirukanye umutoza wayo iha akazi Thomas Tuchel #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Bayern Munich yirukanye uwari umutoza wayo Julian Nagelsmann ihita iha akazi Thomas Tuchel waherukaga kwirukanwa na Chelsea.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane aho ibi bikorwa byombi byahuriranye.

    Uyu wahoze anatoza PSG yahawe aka kazi nyuma y'amezi 7 yirukanwe na Chelsea nkuko byatangajwe n'ikinyamakuru Bild.

    Uyu ngo aratangira akazi kuwa mbere ndetse umukino we wa mbere azakina na Borussia Dortmund kuwa Gatandatu tariki ya 1 Mata.

    Bayern irarushwa inota rimwe na Dortmund muri Bundesliga.

    Icyakora iyi kipe iri muri 1/4 cya Champions League nyuma yo gusezerera PSG ku bitego 3-0 muri 1/16.

    Manchester City niyo bazahura muri 1/4.

    Uyu wahoze ari umutoza wa RB Leipzig, Nagelsmann w'imyaka 35, yahesheje Bayern igikombe cya shampiyona umwaka ushize nyuma yo guhabwa akazi muri Mata 2021.

    Icyakora mu masaha ya kare kuri uyu kuwa Kane uyu mutoza yavuze ko hari ibihuha yumvise ko arirukanwa ariko ahakana ko yaganiriye n'abayobozi b'ikipe.

    Uyu Tuchel ukomoka mu Budag,agarutse iwabo nyuma y'imyaka itandatu avuye muri Dortmund akerekeza muri Paris St-Germain.

    Uyu mugabo w'imyaka 49 yamaze imyaka ibiri muri Paris mbere yo kwirukanwa.Yamaze umwaka muri Chelsea,atwara Champions League,mbere yo kwirukanwa n'umukire Todd Boehly.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bayern-munich-yirukanye-umutoza-wayo-iha-akazi-thomas-tuchel

  • Kirehe: Hashyizweho ingamba zidasanzwe zo gukumira icyorezo gishya cyagaragaye Tanzania #rwanda #RwOT

    Inzego z'ubuyobozi n'iz'ubuzima mu Karere ka Kirehe ziravuga zatangiye gukaza ingamba z'ubwirinzi no gukora ubukangurambaga kugira ngo hakumirwe indwara ya Marburg yagaragaye mu Ntara ya Kagera mu gihugu cya Tanzania.

    Ku mupaka wa Rusumo urujya n'uruza rw'amakamyo ava cyangwa ajya mu Rwanda no muri Tanzania rurakomeje. Ni na ko abaturage bagenda n'amaguru bambuka uyu mupaka muri gahunda y'ubuhahirane isanzweho.

    Abinjiye mu Rwanda barasabwa gukaraba intoki, bagapimwa umuriro bagakomeza urugendo. Gusa, indwara ya Marburg ivugwa mu gihugu cya Tanzania nta makuru menshi bayifiteho, cyakora ngo bagiye gukomera ku isuku:

    Inzego z'ubuzima mu Karere ka Kirehe zivuga ko ziteguye, ndetse n'ibyumba byihariye bishobora kwakirirwamo uwagaragaraho iyo ndwara ku ku mupaka wa Rusumo no ku bitaro bya Kirehe byamaze gutegurwa.

    Umuyobozi w'ibyo bitaro Dr Munyemana Jean Claude asobanura iby'iyi ndwara n'inkomoko yayo, agaca akarongo ku bukana bwayo ndetse n'ingamba zo mu rwego rw'ubuzima mu gukumira.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Rangira Bruno avuga ko ubukangurambaga na bwo bwatangiye kugira ngo inzego z'ibanze hamwe n'abaturage bamenye uruhare rwabo mu kwirinda no gukumira iyo ndwara.

    Magingo aya indwara ya Marburg ntabwo iragaragara mu Rwanda. Aho yagaragaye mu ntara ya Kagera ni kuri Km 300 uvuye mu mupaka wa Rusumo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/kirehe-hashyizweho-ingamba-zidasanzwe-zo-gukumira-icyorezo-gishya-cyagaragaye

  • America na Canada bagiye guhagarika kwakira abimukira #rwanda #RwOT

    Perezida Joe Biden wa Amerika na Minisitiri w'intebe Justin Trudeau wa Canada baratangaza iby'ubu bwumvikane bwabo kuri uyu wa gatanu mu ruzinduko Biden arimo i Ottawa.

    Aya masezerano yitezweho kwemerera abategetsi ku mpande zombi z'umupaka gusubiza inyuma abasaba ubuhungiro, igihugu cyose baba berekezamo muri ibi.

    Ubusanzwe abenshi ni abava muri Amerika berekeza muri Canada, ariko imibare y'abasaba ubuhungiro muri Amerika bavuye muri Canada nayo imaze kwiyongera.

    Ibi ni mu muhate wo kugabanya umurindi w'abimukira ku mupaka witwa Roxham Road, inzira itemewe iri hagati ya leta ya New York n'intara ya Quebec ya Canada.

    Muri aya masezerano, Canada izashyiraho gahunda nshya y'abimukira 15,000 bahunga gukurikiranwa n'urugomo muri Amerika y'epfo n'iyo hagati, nk'uko umwe mu bategetsi yabibwiye CBS News, ikorana na BBC muri Amerika.

    Perezida Biden ari i Ottawa muri Canada kuganira na Trudeau ku bijyanye n'ubukungu, ubuhahirane n'abimukira. Ubwumvikane bwabo kuri iki cya nyuma buratangazwa mbere y'uko asubira muri Amerika kuri uyu wa gatanu.

    Aya masezerano mashya agamije kuziba ibyuho biri mu masezerano yabanje hagati y'ibi bihugu agamije gukumira abimukira.

    Ibyuho byari mu masezerano ya mbere y'ibi bihugu byatumye hari benshi bambuka berekeza muri Canada bava muri Amerika.

    Mu kwezi gushize New York City yatangaje ko itanga amatike y'ubuntu ya bus ku bimukira barimo kwerekeza mu majyaruguru ku mupaka wa Amerika na Canada.

    Hari hashize amezi menshi ibiganiro hagati y'ibi bihugu ku kibazo cy'abimukira byarahagaze.

    Amakuru avuga ko Amerika itari ishishikajwe no gukumira abimukira bajya muri Canada mu gihe nayo ubwayo abava muri Amerika y'epfo bayibereye ikibazo.

    Ubwumvikane bushya bwa Amerika na Canada ku gukumira abimukira bushobora guhita bushyirwa mu ngiro vuba kuko budakeneye kubanza kwemezwa n'Inteko Ishingamategeko ya Amerika.

    Trudeau yavuze ko uburyo bworoshye bwo gukumira abimukira bambuka umupaka wa Roxham Road rwihishwa ari ugushaka amasezerano n'ikindi gihugu gitekanye cya gatatu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/america-na-canada-bagiye-guhagarika-kwakira-abimukira

  • Nick Cannon yavuze imyato Mariah Carey wahoze ari umugore we #rwanda #RwOT

    Ibi uyu mugabo aherutse kubitangaza ubwo yari mu kiganiro na The Shade Room, Cannon yavuze ko Carey ari urukundo rw'ubuzima bwe, anasobanura uburyo yamugizeho ingaruka mu buryo bwiza.

    Cannon yavuze kandi ko Carey ari we muntu mwiza cyane yaba yarabonye. Uyu mukinnyi wa firime yakomeje avuga ko Carey yagize uruhare rukomeye kuri we, haba mu gihe cy'ubukwe bwabo ndetse na nyuma yabwo.

    Ati: 'Narahuye byinshi muri iyo myifatire ye ishimishije. Gusa ahora yishimye, ahora akorera abandi. Icyo ari cyo cyose cyaba cyamubayeho. Nanjye byarantangaje kubona umuntu ushobora kuba amaze atyo udaha intebe ikibi mu buzima bwe.”

    Cannon na Carey bashakanye mu 2008 babyarana abana babiri, Maroccan na Monroe, mbere yuko batandukana muri 2014, n'ubwo baje gutandukana ku mugaragaro mu 2016.

    Cannon nubwo yatandukanye na Mariah akomeza kugaragaza ko yanyuzwe n'urukundo rw'uyu mugore ndetse ko nawe yiteguye gukomeza kumukunda nk'umuntu udasanzwe yabonye mu buzima bwe ati:'Ubwo namenyaga ukuntu yari intangarugero, ni bwo namenye neza ko uriya mugore atari umuntu. Ni impano yavuye mu ijuru.'

    Yakomeje agira ati: 'Njyewe nizera urukundo rwose. Mu by'ukuri byari bimeze nk'umugani ndi kumwe na Mariah, ku buryo nahitamo ko bisubira uko byari bimeze.' Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Hottee Talk Show. Ati: 'Niba nagira amahirwe, niba bishoboka ko bisubira uko byari bimeze, ndahari.'

    Cannon avuga ko adashobora kugira urukundo nkurwo yakunze Mariah ati:'Sinzigera ngira urukundo nk'urwo nakunze Mariah”.

    Amarangamutima Cannon agaragariza Mariah umunsi ku munsi ashimangira ko umubano wabo umeze neza ndetse ko byakoroha ko bakongera gusubirana kandi bakabaho ubuzima bwiza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nick-cannon-yavuze-imyato-mariah-carey-wahoze-ari-umugore-we

  • Indirimbo y'umuhanzi Rema yatumye agirwa icyamare muri muzika ku Isi #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi wo muri Nigeria Divine Ikubor wamenyekanye nka Rema, yakoze amateka n'indirimbo ye 'Calm Down' ku rutonde rwa Billboard Hot 100.

    Ku wa 21 Werurwe 2023, nibwo Billboard Hot 100 yatangaje ko indirimbo Calm down ya Rema yasubiyemo ayifatanyije na Selena Gomez ari ku mwanya wa 8 kuri uru rutonde.

    Kuri iyo mpamvu kandi, byatumye iyi ndirimbo aba ariyo y'Umunyafurika igeze kuri uyu mwanya w'urutonde rw'indirimbo zikunzwe muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika.

    Nubwo bimeze gutya ariko, indirimbo Essence' ya Wizkid yafatanyije na Justin Bieber ndetse na Tems ikaba ariyo yari yarigeze kuza ku mwanya wa 09 kuri Billboard Hot 100.

    Tugarutse kuri Calm down, ikaba yarasohotse muri Gashyantare 2022, ndetse abarenga miliyoni 230 akaba aribo bamaze kuyireba kuri YouTube.

    Ikindi kandi iyi ndirimbo ikaba ariyo imaze kurebwa cyane kuri YouTube muri Nigeria.

    Nta kabuza Rema akomeje kwandika amateka no kuzamura ibendera rya Nigeria, muri rusange n'umuziki wo muri Afurika.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/indirimbo-y-umuhanzi-rema-yatumye-agirwa-icyamare-muri-muzika-ku-isi

  • Umutoza w'Amavubi yageze mu Rwanda akubita agatoki ku kandi #rwanda #RwOT

    Saa Sita n'iminota 20 z'ijoro ryo kuri uyu wa Kane ushyira uwa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023, ni bwo Amavubi yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe.

    Aha yari akubutse mu gihugu cya Benin aho yanganyije nacyo igitego 1-1 mu mukino wa gatatu wo mu itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika kizaba umwaka utaha.

    Nyuma yo kugera mu Rwanda, Umutoza Carlos Alós Ferrer, yavuze ko yishimiye uburyo abakinnyi be bitwaye ndetse ko bagomba gukora neza mu mukino ukurikiyeho.

    Ati 'Ntabwo wakwishima 100% utatsinze, ariko nishimiye uko ikipe yitwaye kuko ntitwatsinzwe ubwo twari 11 kuri 11. Inota ntabwo ari ribi, dukwiye kugerageza gukora ibyiza kurushaho mu mukino ukurikiyeho.'

    Carlos Ferrer ntiyishimiye uburyo Umusifuzi Joshua Bondo yayoboyemo umukino wa Bénin nkuko yabitangaje nyuma y'umukino.

    Abajijwe ku ho Amavubi azakirira umukino wa Bénin, uyu mutoza yongeye gushimangira ngo akazi ke ari ugutoza atari ukureba ibibazo bijyanye n'imiyoborere n'amategeko.

    Amavubi ntarabasha kumenya aho azakinira umukino ukurikiraho na Benin gusa biravugwa ko ushobora kubera i Huye.

    Abakinnyi b'Amavubi bahise berekeza mu Bugesera aho barara muri La Palisse Hotel. Ni mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu bakorera imyitozo kuri Stade ya Kigali kuko batamanuka i Huye hataramenyekana umwanzuro wa CAF.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umutoza-w-amavubi-yageze-mu-rwanda-akubita-agatoki-ku-kandi

  • Rusizi: Ubukene butuma hari abagore bakibyarira mu ngo #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Rusizi, haracyagaragara abagore bakibyarira mu rugo biturutse ku bukene nk'uko bigaragara mu buhamya bwatanzwe n'abatuye muri aka Karere.

    Ku nshuro ya Karindwi, nibwo Mvutsemurwango Mediane wo mu Murenge wa Bugarama, yabyariye mu rugo.

     Mu buhamya bwe agaragaza ko byaturutse ku kuba nta bwishingizi mu kwivuza Mutuelle de Santé yaguze kubera ko we n'umugabo we bakennye.

    Ati 'Nta bushobozi dufite pee! N'ubu mba mvuye gushakisha ngo abana babeho kandi umugabo wanjye nawe ni umusaza ntashoboye, ubwo rero ndareba ndavuga nti n'ubundi ninjya kwa muganga bazamboheraho, abana bazicwe n'inzara. Nibwo inda yamfashe  ndavuga nti niba ari ugupfa niba ari ugukira nkire. Njye icyo nari niteguye ni urupfu nt akindi.'

    Icyakora ngo aya mikoro macye yo kutishyura Mutuelle de santé ntabwo akwiriye kuba urwitwazo rwo kubyarira mu ngo nk'uko bisobanurwa na Twagiramungu Emmanuel, umwe mu bajyanama b'ubuzima mu Murenge wa Nyakarenzo.

    Ati 'Mutuelle ntabwo yakabaye ikibazo cyo kubyarira mu rugo. Mutuelle ube uyifite, ube utayifite, iyo ubonye ibimenyetso uhita wihutira kujya kwa muganga. Iyo atishoboye nk'ubuyobozi bukoresha uko bushoboye bukayimwishyurira.'

    Ibi bibazo ngo ni bimwe mu bibazo bihangayikishije abashinzwe ubuzima, kuko kubyarira mu ngo bishobora no gutuma habonekamo imfu n'ubundi busembwa ku babyeyi.

    Dr.Uzabakiriho Emmanuel, umuyobozi w'ibitaro bya Mibirizi biherereye mu Murenge wa Nyakarenzo arabisobanura.

    Ati 'Kubyarira mu ngo muri iki gihe tugezemo, ubuvuzi buri gutera imbere ntibikwiye.Barigishwa ariko kwigishwa ni uguhozaho, tuzakomeza tubigishe. Ibyari byo byose ubona ko imibare igenda igabanuka, twizere ko bazagera aho bakamenya ukuri kuko harimo n'abahaburira ubuzima bari kubyara cyangwa bakaba bagira n'ubundi busembwa  bakava bikabije, kuko hari abaza kwa muganga ubona ko bari mu bihe byabo bya nyuma hakaba hari nabo tudashobora gufasha.'

    Mu mezi atandatu ya nyuma y'umwaka wa 2022, mu Mirenge ikorana n'ibitaro bya Mibirizi habaruwe abagore 46 babyariye mu rugo, abenshi muri bo ni abo mu Murenge wa Bugarama, usanga bagifite imyumvire iri hasi.

    Sitio Ndoli

    The post <strong>Rusizi: Ubukene butuma hari abagore bakibyarira mu ngo</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/24/rusizi-ubukene-butuma-hari-abagore-bakibyarira-mu-ngo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rusizi-ubukene-butuma-hari-abagore-bakibyarira-mu-ngo

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa MASENGESHO Maombe mwene Kwizera Alphred na Nirere Donathille, utuye mu Mudugudu wa Mugwato, Akagari ka Cyimanzovu, Umurenge wa Shyira, Akarere ka Nyabihu, mu Ntara y'Iburengerazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo MASENGESHO Maombe, akitwa MASENGESHO Sabrine mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu ishuli kuva ngitangira kwiga.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-44/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-44