Blog

  • Saidi Brazza yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Saidi Baraza yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Werurwe 2023 aguye mu bitaro bya Ngozi aho yari amaze iminsi ibiri arwariye.
    .

    Saidi Brazza yaherukaga kuvugwa cyane mu myidagaduro yo mu Rwnada mu 2016 ubwo yari mu rubyiruko rwari rwajyanywe mu igororero rya Iwawa.

    Uyu muhanzi yavukiye mu Rwanda mu Karere ka Huye , gusa umuryango werekeza i Burundi mu 1959 ari naho se na nyina bapfiriye .

    Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Yameze amenyo, Twiganirira, Kugazaka n'izindi akaba amaze mu muziki imyaka 25.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/saidi-brazza-yitabye-imana

  • Abanya Benin bari gusubiranamo kubera umukino n'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Amakuru aravuga ko abashinzwe umupira muri Benin batari kumvikana ku cyemezo cyo kuza mu Rwanda gukina umukino wa kane wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika 2024.

    Bamwe mu bayobozi ba Leta ya Bénin, bashaka ko ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru 'Les Guépards' yerekeza mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu, abandi benshi mu bayobora umupira bo ntibabikozwa ndetse ngo barifuza ko iyi kipe ikorera imyitozo i Cotonou muri iki gihugu.

    Ibyo biri kuba Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF,igicecetse aho itarahindura umwanzuro yafashe w'uko u Rwanda rugomba gukinira imikino yombi i Cotonou muri Bénin.

    Amavubi yo yamaze kugera mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, ndetse biteganyijwe ko akorera imyitozo kuri stade ya Pele Kigali Stadium uyu munsi.

    CAF ntacyo iratangaz kuri uyu mukino wo kwishyura na Bénin uzaba tariki 27 Werurwe 2023.

    Yaba Amavubi na Benin bose bari mu gihirahiro ndetse ntibizwi neza abazafata indege kugira ngo bajye gukina uyu mukino.

    FERWAFA yabwiye CAF ko itakinira umukino wo kwishyura i Cotonou cyane ko biri mu burenganzira bw'igihugu kwishakira stade yakiriraho umukino.

    U Rwanda rufite amanota abiri ku icyenda, mu gihe Bénin ifite inota rimwe mu mikino itatu imaze gukinwa muri iri tsinda rya L.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abanya-benin-bari-gusubiranamo-kubera-umukino-n-u-rwanda

  • Goma: Ingabo za Uganda ziriyongera kuzindi za EAC ziri muri kongo #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abasirikare rya Uganda (UPDF) ziragera I Goma muri Kivu ya Ruguru mu mpera z'uku kwezi kwa werurwe 2023.

    Ziraba zije Kongera umubare w'abasirikare wagenywe n'abakuru b'ibihugu by'afurika y'iburasirazuba ngo zihangane n'ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro igamije amahoro hagati ya M23 n'ubutegetsi bwa Congo.

    Mu itangazo ryaraye risohowe n'abakuriye iryo tsinda rya Gisirikare muri Uganda ubwo bagiranaga ibiganiro na Guverineri wa Kivu ya ruguru (lieutenant général Constant Ndima.

    Ikigenza igisirikare cya Uganda muri Kivu ya Ruguro ngo nukwambura intwaro imitwe izitunze binyuranije n'amategeko no kugira uruhare mu kugarura amahoro muri icyo gice.

    Ibice byahawe uruhande rwa Uganda ni zone yose ya Rutshuru nkuko byemejwe n'ukuriye itsinda ry'igisirikare UPDF colonel Michael Walaka,ari kumwe na abakuru ba état-major b'igisirikare cya EAC.

    Aba bategetsi bahise bahamagarira abaturage b'intara kubatiza amaboko bagashya abababuza umutekano n'iterambere rirambye binyuze mu gutanga amakuru n'ubundi bufasha bushoboka bwose.

    Ingabo za EAC zamaze kugera muri Congo ubu, n'iza Kenya n'Uburundi bahawe Teritoire ya Masisi na Rutshuru.

    R.okapi

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/goma-ingabo-za-uganda-ziriyongera-kuzindi-za-eac-ziri-muri-kongo

  • Ihere ijisho amafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri Instagram muri iki cyumweru[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda bitandukanye yabiciye bigacika kuri instagram muri iyi minsi y'icyumweru turangije,aho uri busange higanjemo amafoto ya bakobwa bazwi nk'aba Miss.

    1.Miss Uwase Muyango

    2. Miss Nishimwe Naomie


    3.Miss Kayibanda Aurore

    4.Miss Mutesi Jolly


    5.BIANCA BABY

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-amafoto-y-ibyamamarekazi-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri-70154

  • Ubufaransa: Abashinzwe umutekano barenga 120 bamaze gukomerekera mu myigaragambyo #rwanda #RwOT

    Imyigaragambyo ikomeye mu Bufaransa ikomeje kwangirikiramo byinshi aho abashinzwe umutekano 123 bamaze kuyikomerekeramo hanyuma n'amazu agatwikwa.

    Amashusho yagiye hanze yerekanye inzu mberabyombi yumujyi wa Bordeaux itwikwa muri iyi myigaragambyo yadutse iturutse ku cyemezo cya Perezida Macron cyo kuzamura imyaka ya pansiyo mu bufaransa.

    Amashusho yerekanye iyi nyubako ikomeye iri gushya ubwo abigaragambyaga babarirwa mu magana barimo baririmba.Imyigaragambyo mu gihugu cyose irakomeje aho igeze ku munsi wa cyenda.

    Abigaragambyaga bafunze sitasiyo za gariyamoshi, ikibuga cy'indege cya Charles de Gaulle i Paris, inganda n'ibyambu kuko hateganijwe imyigaragambyo irenga 250 mu gihugu hose.

    Polisi kandi yateye ibyuka biryana mu maso kuri bamwe mu bigaragambyaga mu yindi mijyi myinshi, harimo Nantes na Bordeaux mu burengerazuba, kandi ikoresha amazi afite ingufu ku bandi i Rennes mu majyaruguru ashyira uburengerazuba.

    Minisitiri w'umutekano mu gihugu Gerald Darmanin yavuze ko,mu Bufaransa, abashinzwe umutekano 123 bakomeretse kandi byibuze abantu 80 batawe muri yombi.

    Iyi myigaragambyo yahungabanyije uruzinduko rw'umwami Charles mu Bufaransa mu cyumweru gitaha aho abigaragambyaga banze gutanga itapi itukura ndetse n'imyanda yuzuye mu mihanda ya Paris.

    Icyemezo cya Perezida Emmanuel Macron cyo kuzamura imyaka y'abajya mu kiruhuko cy'izabukuru ikava kuri 62 ikagera kuri 64 cyarakaje abafaransa benshi ariyo mpamvu bari kwigaragambya.

    Abigaragambya kuri uyu wa Kane bigabije imijyi myinshi irimo na Paris aho barwanye na polisi yabateraga ibyuka biryana mu maso ndetse ikanabakubitisha indembo.

    Abafaransa barushijeho kurakara cyane ubwo Perezida Macron yavugaga ko iki cyemezo nubwo kitemejwe n'inteko ishinga amategeko kizatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera z'uyu mwaka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ubufaransa-abashinzwe-umutekano-barenga-120-bamaze-gukomerekera-mu

  • Abasifuzi bagomba gusifura umukino w’Amavubi na Benin bafashe indege iza mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Abasifuzi 4 bagomba kuzasifura umukino w’ikipe y’igihugu Amavubi na Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 bamaze gufata indege baza i Kigali.

    Ni mu gihe CAF itaratangaza aho uyu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika uzabera.

    Ni nyuma y’uko CAF yari yamenyesheje FERWAFA ko Huye Stadium izakira uyu mukino nta hoteli ziri ku rwego rwiza zacumbikira amakipe.

    FERWAFA yahise yandikira CAF iyimenyesha ko bayitunguye kandi bari barahawe uburenganzira bwo kwakirira kuri Stade Huye ndetse n’icyo kibazo cya hoteli bakizi bakaba batumva ukuntu babategeka kwakirira muri Benin, bityo ko batahakirira ndetse bahita bafata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda aho banahageze mu ijoro ryakeye.

    Abafuzi bakomoka muri Somalia ni bo bazasifura uyu mukino aho Omar Abdulkadir Artan ari we uzaba ari umusifuzi wo hagati, Suleiman Bashir ni we musifuzi wa mbere w’igitambaro mu gihe uwa 2 ari Nour Abdi Muhamed n’aho umusifuzi wa 4 ni Mohamed Hagi.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Abdukadir Artan yavuze ko bahagurutse baza mu Rwanda.

    Artan yavuze ko baje mu Rwanda

    Abasifuzi 4 bazafura umukino wa Benin n’Amavubi bahagurutse baza mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-bagomba-gusifura-umukino-w-amavubi-na-benin-bafashe-indege-iza-mu-rwanda

  • Amavubi yateje uruntu runtu muri Benin itegereje ijambo rya nyuma rya CAF #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka mu gihugu cya Benin ni uko ubuyobozi bw’iki gihugu bwifuza ko ikipe y’igihugu ya Benin iza mu Rwanda gukina n’Amavubi ni mu gihe ubuyobozi bwa Siporo butabikozwa butegereje ijambo rya CAF.

    Ubundi byatangiye ubwo Benin yatangaga ikirego muri CAF ivuga ko batazaza mu Rwanda gukina umukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire aho bavugaga ko Stade ya Huye izakira uyu mukino nta hoteli ihari yo ku rwego CAF yashyizeho.

    Byatumye mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe 2023 CAF yandikira FERWAFA iyimenyesha ko uyu mukino wakuwe Huye ugashyirwa muri Benin.

    FERWAFA yahise yandikira CAF iyimenyesha ko bayitunguye kandi bari barahawe uburenganzira bwo kwakirira kuri Stade Huye ndetse n’icyo kibazo cya hoteli bakizi bakaba batumva ukuntu babategeka kwakirira muri Benin, bityo ko batahakirira ndetse bahita bafata umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda aho banahageze mu ijoro ryakeye.

    Nyuma yo kubona ko Amavubi afashe umwanzuro wo kugaruka mu Rwanda, amakuru avuga ko inzego z’ubuyobozi muri Benin zahise zinjira muri iki kibazo mu rwego rwo kwanga ko umubano mwiza w’u Rwanda na Benin utokozwa na Siporo.

    Bivugwa ko basabye Benin gufata indege uyu munsi ku wa Gatanu bakaza mu Rwanda bakarara muri Park Inn Hotel maze ku munsi w’ejo bakerekeza i Huye aho bagombaga kujya muri Hotel Mater Boni Consilii.

    Bivugwa ko abayobozi ba Siporo babyanze bavuga ko kuri uyu wa Gatanu bakorera imyitozo muri Benin kuko batafata indege iza mu Rwanda bataramenya icyemezo cya CAF kuko ibaruwa iheruka ari uko umukino uzabera muri Benin nta kindi cyemezo kiraza kikivuguruza.

    Hari andi makuru kandi avuga ko mu gihe CAF yakwanga ko umukino ubera Huye, harimo gutekerezwa ku kuntu umukino wazabera Tanzania cyangwa Afurika y’Epfo.

    U Rwanda na Benin bisanzwe bifitanye umubano mwiza ntiwahungabanywa na Siporo

    Akimara gutorwa mu 2016, Perezida wa Bénin, Patrice Talon yagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Kanama uwo mwaka, rwari rugamije gushimangira umubano na mugenzi we w’u Rwanda.

    Muri Nyakanga 2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bénin, Brig Gen Fructueux Candide Ahodegnon Gbaguidi, na we yagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali, abonana na mugenzi we w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura.

    Nyuma gato y’uru ruzinduko, Bénin yavanyeho ikiguzi cy’uruhushya rwo kwinjira muri icyo gihugu (viza) ku Banyafurika bashaka kuhasura no kuhamara igihe.

    Perezida Talon yavuze ko yanyuzwe n’icyemezo cy’u Rwanda cyo gukuraho Viza ku Banyafurika bashaka kuruzamo, na we yiyemeza kugera ikirenge mu cyarwo.

    Mu mpera za 2022, Leta ya Benin yatangaje ko yatangiye ibiganiro na Guverinoma y’u Rwanda, bigamije gusaba inkunga y’ibikoresho n’ubunararibonye mu guhangana n’ibyihebe bigendera ku matwara ya Kiyisilamu bimaze gushinga ibirindiro mu majyaruguru y’Igihugu.

    Ubu hari abanyarwanda bari mu buyobozi Bukuru bwa Benin aho mu ntangiriro z’uku kwezi, Inama y’Abaminisitiri ya Bénin ifashe icyemezo cyo gushyira Nyamulinda Pascal ku buyobozi bukuru bw’Ikigo gishizwe Indangamuntu (ANIP), asimbuye Cyrille Gougbédji.

    Nyamulinda yayoboye Umujyi wa Kigali muri Gashyantare 2017 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda (NIDA) kuva mu 2007.

    Richard Dada ni undi Munyarwanda washyizwe mu myanya yo hejuru, mu buyobozi bw’ikigo cyo muri Bénin Gishinzwe ubwikorezi bwo ku butaka (ANATT: Agence Nationale des transports terrestres), mu byemezo byafashwe muri Mutarama uyu mwaka.

    Richard Dada yahoze ari umukozi mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda, mu ishami rishinzwe iperereza no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko agenga imisoro.

    Umukino w’Amavubi na Benin ntiharamenyekana aho uzabera

    Source : http://isimbi.rw/siporo/amavubi-yateje-uruntu-runtu-muri-benin-itegereje-ijambo-rya-nyuma-rya-caf

  • Karongi: Umusaza w'imyaka 65 yasanzwe mu mugezi yapfuye – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 23 Werurwe 2022, nibwo uyu musaza yabonetse ku nkombe z'uyu mugezi ku ruhande rw'Akagari ka Kibizi mu Mudugudu wa Kigarama yahagamye hagati y'amabuye.

    Abaturage bavuga ko uyu musaza wibanaga yari yiriwe anywa urwagwa mu isoko rya Kibilizi. Babihuza no kuba uwo munsi hari hiriwe imvura nyinshi bagakeka ko yaba yaragerageje kwambuka uwo mugezi yasinze amazi akamutwara.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibilizi, Habimana Viateur, yabwiye IGIHE ko bakimenya ko hari umurambo abaturage babonye mu mugezi, bajyanyeyo n'inzego z'inzego z'umutekano na RIB mu gukomeza gushaka amakuru baza gusanga ari uw'umusaza wo mu mudugudu wa Rutaro mu Kagari ka Ruragwe mu Murenge wa Rubengera.

    Ati 'Inama tugira abaturage ni ukujya babanza kureba niba umugezi wuzuye mbere yo kuwambuka, basanga wuzuye bakajya kwambukira ahari intindo'.

    Umurambo w'uyu musaza wajyanye mu Bitaro Bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

    Musogoro ni umugezi muto ariko iyo imvura yaguye ari nyinshi uruzura ku buryo nta muntu wabasha kuwambuka atanyuze ku kiraro.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umusaza-w-imyaka-65-yasanzwe-mu-mugezi-yapfuye

  • Igihango u Rwanda rufitanye na Uganda gikwiye kurenga ibidutanya – Minisitiri Odongo #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uganda, Gen Jeje Odongo, yavuze ko igihango u Rwanda na Uganda bifitanye gikwiriye gutuma buri gihe ibihugu birenga ibibitanya.

    Ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga inama yari imaze iminsi itatu ihuje Komisiyo ihuriweho n'u Rwanda na Uganda, igamije kunoza umubano hagati y'ibihugu byombi, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uganda, Gen Jeje Odongo, yavuze ko kuba u Rwanda na Uganda ari ibihugu bituranye ku buryo abaturage babyo bahura umunsi ku munsi no kuba byarafatanyije mu rugamba rwo kwibohora, ari igihango gikomeye nk'uko ikinyamakuru igihe cyabyanditse.

    Ati 'Nubwo hari ibibazo byagiye bibaho, imbaraga abayobozi bacu bagiye bashyiramo ngo bikemuke biteye ishema. Nizeye ko ubu bufatanye buzatuma umubano wacu ukomeza kumera neza.'

    Minisitiri Odongo yavuze ko ubucuruzi bw'ibihugu byombi bugeze kure, ariko hakiri ibibazo bigomba gukemurwa ngo bugere aho bwahoze mbere.

    Ati'Ubwo umubano wacu wasubukurwaho, ubucuruzi bwaratumbagiye cyane ariko ntabwo turagera ku rwego twifuza. Haracyari amahirwe menshi dukwiriye guheraho duteza imbere inyungu twembi duhuriyeho.Ibikorwa remezo bidahagije n'ibindi bibazo biri gutuma ubuhahirane butagerwaho neza, dukwiriye kuziba icyo cyuho.'

    Yashimye uburyo u Rwanda rwemeye ko indege za Uganda Airlines zitangiza ingendo zazo i Kigali, agashimangira ko bizateza imbere ubuhahirane.

    Ati 'Twaba twibeshya tuvuze ko Uganda cyangwa u Rwanda buri gihugu cyabigeraho cyonyine, bisaba ubufatanye.'

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko aho umubano w'ibihugu byombi ugeze hashimishije, kandi ko n'ibibazo birimo bizashakirwa ibisubizo.

    Ati 'Nubwo hari ibibazo byagiye biba hagati y'umubano wacu mu myaka ishize, nishimye ko kubera abayobozi b'ibihugu byacu byombi, tugeze kure mu kunaguura uwo mubano. Iyi nama ni ikimenyetso cy'umuhate dusangiye mu gushakira ibisubizo ibibazo byari byaravutse hagati y'ibihugu byacu.'

    'Dukwiriye gukomereza kuri iyi ntambwe tugakomeza gukorera hamwe mu gukemura ibindi bibazo bisigaye. Bizasaba umuhate uhoraho wa buri ruhande no kumva impungenge za buri umwe.'

    Umwaka ushize umubano watangiye kujya mu buryo nyuma y'uruzinduko rwa Gen Muhoozi Kainerugaba wari ushinzwe Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda akaba n'umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni yagiriye mu Rwanda.

    Nubwo uruzinduko rwatanze umusaruro n'umupaka wa Gatuna wari umaze igihe ufunze ugafungurwa, haracyari ibibazo bitandukanye birimo ubuhahirane butarajya ku rwego bwahozeho mbere yo kuzamba k'umubano.

    Hari bamwe mu Banyarwanda bavuga ko ibicuruzwa bimwe na bimwe byajyaga biva muri Uganda bitaragaragara ku masoko yo mu Rwanda, cyane cyane ibicuruzwa by'abacuruzi baciriritse nk'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

    Biteganyijwe ko mu nama ya Komisiyo ihuriweho n'ibihugu byombi, haza gusinywa amasezerano atandukanye.

    Imibare ya Banki ya Uganda, igaragaza ko ibyo icyo gihugu cyohereje mu Rwanda mu mwaka w'ingengo y'imari 2018/2019 byari bifite agaciro ka miliyoni z'amadolari 149.94, ziba miliyoni z'amadolari 5.48 mu 2019/2020, mu mwaka wa 2020/2021 byageze kuri miliyoni z'amadolari 2.08 naho mu mwaka wa 2021/2022 biba miliyoni z'amadolari 1.17.

    The post <strong>Igihango u Rwanda rufitanye na Uganda gikwiye kurenga ibidutanya — Minisitiri Odongo</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/24/igihango-u-rwanda-rufitanye-na-uganda-gikwiye-kurenga-ibidutanya-minisitiri-odongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=igihango-u-rwanda-rufitanye-na-uganda-gikwiye-kurenga-ibidutanya-minisitiri-odongo

  • Rusesabagina na Sankara bagiye gufungurwa #rwanda #RwOT

    Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, bahamijwe ibyaha by'iterabwoba barafungurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Werurwe 2023.

    Ikinyamakuru igihe dusheka iyi nkuru kivuga ko aba bombi bafungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.

    The post Rusesabagina na Sankara bagiye gufungurwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/24/rusesabagina-na-sankara-bagiye-gufungurwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rusesabagina-na-sankara-bagiye-gufungurwa