Blog

  • Imvano yigisigo cya Tuyisenge na Ruth gikang… – #rwanda #RwOT

    Bamwe bavuga ko iyo umukobwa ari isugi bigaragaza uburyo yubashye uburere yahawe n'umuryango, abandi bakavuga ko ntawe ukwiye gucira iteka ku mukobwa wamaze kubutakaza.

    Mu gitabo ‘Losing It: Sex Education for the 21st Century’ bavugamo uburyo akarindabusugi ari akagingo gato k’imisusire y’uruhu, gashobora kuboneka hafi y’urwinjiriro rw’igitsina cy’umugore.

    Umwanditsi Sophia Smith Galer avuga ko bitangaje 'ukuntu uru rugingo rushobora kuba ntacyo rumaze, rwagizwe ikintu gikomeye bidafite ishingiro.'

    Hari bamwe mu bavuga ko kumenya umukobwa ukiri isugi, bigaragazwa n'igihe mwakoze imibonano mpuzabitsina, hanyuma akava amaraso mu gitsina akajya ku mashuka.

    Mu nkuru ya Sophia Smith Galer yanyujije muri BBC yavuzemo ko 'Uturindabusugi tumwe na tumwe dushobora kuva amaraso mu gihe dukweduwe mu gihe icyo gikorwa gihutiweho, ariko amaraso ashobora no kuva mu gukuba inkuta z’igitsina gore kubera gukoresha ingufu no kubura ububobere.'

    Ibi biri mu byatumye umusizi Tuyisenge afatanya na mugenzi we Umubwiriza Ruth bakora igisigo bise 'Agasugi', cyumvikana nk'ikiganiro hagati y’umukobwa n’umuhungu, aho umuhungu agaragaza irari rishyira imibonano mpuzabitsina ariko umukobwa akamubera ibamba.

    Tuyisenge yabwiye InyaRwanda, ko iyi nganzo ari imwe mubyo yari anyotewe gushyira hanze.

     Ati 'Maze igihe nitegereza umubano w’abahungu n’abakobwa hanze aha, mbabazwa n’ukuntu umukobwa ahohoterwa agatukwa kandi mu by’ukuri ibyo yimana ari ibye. Mu gukomeza kubyitegereza nahise mbikoramo iki kiganiro, kugira ngo nereke abahungu ko nabiteye imboni.'

    Yavuze ko yagiye mu nganzo arandika, ahanini biturutse kubyo yari amaze igihe abona hagati y'umusore n'umukobwa bari mu rukundo.

    Ati 'Imvano y'iki gisigo yaturutse mu kwitegereza ukuntu abakobwa batotezwa bazira ibyabo, numva nshaka gukora ikinankuru ijyanye n'uko bigenda nibura ngo abazabyumva bigaye.'

    Uyu musizi yavuze ko yiteze impinduka nziza mu buryo abahungu bagaragaza amarangamutima yabo, nyuma y'uko abakobwa babangiye ko baryamana, nibamara kumva iki gisigo.

    Tuyisenge yagiriye inama abakundana ko ikiruta bakwitwara neza mu rugendo rwabo, kandi ko kuryamana atari byo bihamya urukundo nyakuri.

    Ruth Umubwiriza wakoranye iki gisigo na Tuyisenge, ni umwe mu bakobwa bakiri bato bihebeye umwuga w’ubusizi.

    Yabwiye InyaRwanda ko abakobwa bahura na byinshi mu rugendo rwabo n’abasore, kandi yishimiye gutanga ubutumwa nk'ubu bukangurira abakobwa gukomera ku busugi bwabo.

    Ati 'Ubusizi nibwo buryo nabonye nacishamo ubutumwa, nkabwira bagenzi banjye ko urukundo ntaho ruhurira n’ubusambanyi. Bagenzi banjye bakomeza kwifata.'

    Umusizi Tuyisenge ni umwe mu basizi babigize ubuzima, aho mu mwaka washize yashyize hanze umuzingo (Album) yise 'Inkuru y’ikimenamutwe.' 

    Tuyisenge yahuje imbaraga na Ruth bakorana igisigo bise 'Agasugi'


    Tuyisenge aherutse gushyira hanze umuzingo (Album) yise 'Inkuru y’ikimenamutwe'


    Umubwiriza Ruth avuga ko yishimiye gutanga ubutumwa nk'ubu, bukangurira abakobwa gukomera ku busugi bwabo


    Muri iki gisigo, Ruth abera ibamba Tuyisenge ukina amusaba ko bahuza urugwiro

    KANDA HANO WUMVE IGISIGO 'AGASUGI' CYA TUYISENGE NA RUTH

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127397/imvano-yigisigo-cya-tuyisenge-na-ruth-gikangurira-abakobwa-gukomera-ku-busugi-127397.html

  • Amavubi: Umutoza Carlos asoma umukino? Kuki a… – #rwanda #RwOT

    Tariki 24 Werurwe 2021 muri sitade yambaye ubusa i Nyamirambo, nibwo u Rwanda ruheruka gutsinda umukino mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika. Icyo gihe u Rwanda rwatsinze Mozambique igitego 1-0, cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 70 yinjiye asimbuye.

    Kuva icyo gihe u Rwanda ruri guhanyanyaza bikanga, ndetse rimwe na rimwe rukamburwa n'ibyo rwari rufite. Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, ni umwe mu batoza batangiranye amahirwe ndetse n’amashagaga mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ariko akenshi yamburwa ibyo yakabaye afite, ndetse rimwe na rimwe bikagenda ubona ko hari icyakabaye gikorwa.

    “11 kuri 11 twari beza kurusha Benin, iyo tutabona ikarita itukura twari dukwiye amanota atatu.” Carlos nyuma y'umukino wa Benin avuga ko yazize ikarita y'umutuku.

    Carlos Alos mu mikino itatu amaze gukina mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, amaze kubanza igitego inshuro 2 ariko gusoza umukino bikamunanira, ndetse undi mukino yashatse kunganya ariko Senegal imwima uburenganzira mu minota ya nyuma atsindwa igitego.

    Ni umutoza utazi gusoma umukino? Birasaba iki ngo Amavubi asoze iminota 90 afite amanota atatu?

    Iyo ufashe Carlos Alos ndetse na Mashami Vincent yasimbuye, usanga aba batoza bafite abakinnyi bamwe ariko kubakoresha bigasa n'aho bitandukanye turebeye kuri buri umwe n’umusaruro yabakuragamo.

    Ubwo amavubi yatsindwaga igitego na Benin, Omborenga ni we mukinnyi wari umaze gukinira amavubi imikino myinshi (55) wari usigaye mu kibuga

    Carlos Alos amaze gutoza imikino 10 kuva yahabwa Amavubi, muri iyo mikino yatsinze umukino umwe wa gicuti, aganya 5 atsindwa 4, ubwo ku manota 30 afite amanota 8 harimo 2 ku 9 mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika.

    Muri iyi mikino yose Carlos amaze gukina ntaratsinda igitego hejuru y’umunota wa 65 kuzamura, kandi ikipe icyura amanota 3 ibitego byo mu minota ya nyuma birakenerwa ngira ngo ushaka urugero wareba umukino waraye uhuje Sudan y'Epfo na Congo. 

    Usibye ibyo kandi Carlos ntarabasha gutsindwa igitego ngo acyishyure, usibye umukino wa St Eloi Lupopo yatsinzwe igitego akacyishyura ku munota wa 28, ariko nabwo umukino warangiye atsinzwe ibitego 3.

    Byaba mu mikino ya gicuti byaba mu mikino y’amarushanwa, Carlos ntarabasha gusoza umukino nibura atsinze igitego kirenze kimwe mu mikino icumi amaze gutoza Amavubi.

    Tujye mu kibuga

    Umukino Amavubi aheruka gutsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika nk'uko twabibabwiye, byari kuri uyu munsi 2021 ubwo Byiringiro Lague yatsindaga igitego ku munota wa 70.

    Byagenze gute ngo Amavubi abone aya manota?

    Ku munota wa 30 Manzi Thierry yabonye ikarita y’umuhondo, ari nacyo gikorwa cyabaye mu gice cya mbere. Mashami Vincent igice cya kabiri kigitangira yahise akora impinduka, Byiringiro Lague asimbura Manzi Thierry wari ufite umuhondo adashaka ko abona uwa kabiri, ndetse Rubanguka Steve umupira wari wananiye ava mu kibuga hinjira Niyonzima Olivier.

    Mashami Vincent yasimbuje inshuro 2 umutoza wa Mozambique ataramenya aho ibintu bigana, ndetse bimuviramo intandaro yo gutsindwa igitego ku munota wa 70. Nyuma yo kubona igitego Mashami yahise akuramo Sugira Ernest ashyiramo Iradukunda Bertrand wari ufite umuvuduko, ndetse umukino ugiye kurangira Haruna avamo hajyamo Twizerimana, umukino u Rwanda ruwucyura uko.

    Turebe Carlos ku mukino w'ejobundi Amavubi anganya na Benin

    U Rwanda rwabonye igitego ku munota wa 13 gitsinzwe na Mugisha Gilbert. Icyo gitego cyagiyemo Sahabo yamaze kubona ikarita y’umuhondo ku munota wa 2. Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye, ndetse ari ibishoboka ku mutoza usoma umukino rwari gutwara aya manota.

    Byiringiro Lague niwe mukinnyi uheruka guhesha amanota 3 Amavubi mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, ndetse akaba umukinnyi rukumbi uheruka gutsinda igitego cy’amavubi hejuru y’umunota wa 65 mu mikino y’amarushanwa 

    Carlos aho gukuramo Sahabo wari wamweretse kuva kare ko ari gukora amakosa kandi afite ikarita y'umuhondo, yakuyemo Emmanuel ariwe mukinnyi mukuru mu myaka nyuma ya Kagere Meddie mu bakinnyi bari mu kibuga, ashyiramo Ishimwe Christian.

    Sahabo wari watanze ibimenyetso kuva kare yabonye ikarita y'umuhondo ya kabiri ibyara ikarita itukura, nyuma y’iminota 7 umutoza akoze impinduka za mbere. Nta gutinda Carlos yisamye yasandaye asimbuza abakinnyi 3 icyarimwe, barimo Ally Niyonzima na Rwatubyaye bagombaga kuba bagiyemo mbere niba yarashakaga kugarira akaryama ku gitego. Ally wari mu kibuga, Carlos yabonye adahagije ku munota wa 75, ayishyiramo na Mugisha Bonheur gusa ibyo byose yarimo abagarira igitego yatsinzwe ku munota wa 82.

    Mu mukino wa mbere wa Carlos yahuyemo na Mozambique, uyu mutoza yatakaje umukino mu minota 2. Carlos Alos yabanje igitego ku munota wa 65, ku munota wa 66 Mozambique isimbuza abakinnyi 2 ku munota wa 67 ihita ibona igitego cyo kwishyura amanota atatu mu minota 90 arabura.

    Usibye iyi mikino dufatiyeho urugero, Carlos bigaragara ko atiteguye gutahana amanota 3 mu minota 90 nakomeza gusoma umukino no kugendana n’umukino nk’uko ari kubikora.

    Mu nzira Carlos ajya muri Benin yatsinzwe na Ethiopia igitego ku munota wa 83, yatsinzwe igitego na Senegal ku munota wa nyuma, u Rwanda rwatsinzwe na Ethiopia i Huye igitego ku munota wa 22 kucyishyura biranga.

    U Rwanda ubu rufite amanota 2 Mashami yasozanyije amatsinda yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika bwa mbere ubwo yahabwaga Amavubi, ndetse ubu u Rwanda rurabura amanota 4 ngo rugeze amanota 6 ruheruka kugira mu mikino y'amatsinda yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika ruheruka kwitabira.

    Uko mbibona

    Umutoza Carlos agomba gusobanura ubwoko bw’imikinire ye, ndetse akamenya gutandukanya abakinnyi afite n’ibyo bashoboye.

    Ubwo Sugira Ernest yari akiri mu bihe bye, yari afite ubushobozi bwo gutsinda igitego mu minota yose y’umukino by'umwihariko guhera ku munota wa 70, ariyo mpamvu abatoza benshi bamukoreshaga mu minota ya nyuma. Abantu murabyibuka muri CHAN araza abantu hanze ku gitego yatsinze Togo, muribuka i Kigali u Rwanda rushaka itike ya CHAN agatsinda Ethiopia igitego cy’itandukaniro nabwo abantu biruka imihanda.

    Icya kabiri Carlos Alos akeneye kwiyumvisha ko igitego kimwe kitakwambutsa Nyabarongo, mu gihe agize amahirwe y’igitego agashaka icya kabiri kandi akabikora mu minota yose y’umukino.

    Icya gatatu Carlos akwiye kumenya kugarira kuko abakinnyi b’abanyarwanda uwo muco barawufite, niba yishyizemo kunganya akabirwanira ishyaka, niba ashaka gutsinda umukino akabikora yirinda kwinjizwa igitego.

    Icya kane Twamaze kubona ko hari ibyo Carlos ashoboye ariko abatoza be bungirije ashatse yabahindura agashaka abatoza bazi gusoma umukino kumurusha, ndetse bakajya bamufasha kwivana mu mwobo agwamo iyo amaze kubona igitego ariko kukigumana bikanga, ndetse no gushaka ibisubizo mu gihe uyu mutoza yatsinzwe igitego akaba yabasha kucyishyura agatsinda n’ikindi. Umutoza namurangira wamufasha ibi uri hafi, ni Afahmia Lotfi uri gutoza Mukura.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 27 nta gihindutse, u Rwanda rurakira Benin mu mukino wa 4 ukaba uwa mbere wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika aho uyu mukino uzabera i Huye, ndetse ukaba umukino wa mbere uzaba ubereye mu Rwanda muri iyi mikino y’amatsinda u Rwanda ruri mu itsinda rya 12.

    Jacint Magrina umutoza wungirije Carlos, umusaruro we ku ntebe y’abasimbura nawo ntacyo wica ntacyo ukiza. Tubibutsa ko uyu mutoza aka ariko kazi ka mbere nk’umutoza wungirije 

    Mugenzi Bienvenue ubwo Amavubi yatsindwaga igitego na Benin niwe  mukinnyi wari ukuze mu myaka wari usigaye mu kibuga 29

    Carlos kuva yahabwa Amavubi ntarabasha gutsinda ibitego 2 mu mukino umwe 

    Tariki 14 Kamena 2015 nibwo Amavubi aheruka gutsindira hanze umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, bakaba baratsinze Mozambique igite 1-0 cyatsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 3

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127388/amavubi-umutoza-carlos-asoma-umukino-kuki-ahora-yamburwa-ibyo-yari-afite-127388.html

  • Miss Elsa ukomeje imyiteguro yubukwe yongey… – #rwanda #RwOT

    Miss Elsa ari muri aba ndetse umunsi ku munsi ntasiba kwerekana ibyishimo bye abinyujije kuri konti ye ya TikTok, aho abakunzi be bakunda amakuru bashobora kurara bamenye ibyo yiriwemo, ubuzima bwe n'ibindi.

    Abinyujije kuri konti ye ya Tiktok Miss Elsa yerekanye uburyo asigaye asa, abinyujije mu ndirimbo yaririmbaga adategwa ari nako acishamo uducenga duto duto two kuyibyina maze abiherekeresha amagambo agira ati: 'Where Has Times gone.''

    Nyuma y'iyi Video, ubutumwa bwahise bwisukiranya bw'abantu batandukanye bamurata ubwiza, harimo n'abakomezaga kumwifuriza ubukwe n'imyiteguro myiza yabwo. Hari nk'uwitwa Alpha wagize ati: 'Uri mwiza imbere n'inyuma.''

    The Only Way we ati 'Urasa neza cyane', undi ati 'Umusatsi, na buri kimwe cyawe' maze ashyiraho imitima myinshi, Coco nawe ubwiza bwe yabubonyemo nka zahabu maze amubwira ko ari mwiza cyane.

    Miss Elsa uri mu myiteguro y'ubukwe yasezeranye mu murenge na Prince Kid, mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo ku wa 2 Werurwe 2023.

    Urukundo rw'aba bombi rwavuzwe cyane mu ifungwa rya Prince Kid, ubwo Miss Iradukunda Elsa yagaragazaga inyandiko zafashwe nk'impimbano zishinjura Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho ndetse na we akaza kubifungirwa igihe gito akaza kurekurwa nyuma.

    Miss Elsa ari mu myiteguro y’ubukwe

    Miss Iradukunda yongeye kugaragara ajya kwakira Prince Kid ubwo yarekurwaga avuye mu igororero rya Mageragere, ababibonye bashimangira urukundo rwabo.

    Aba bombi bagiye bagaragara bari kumwe ariko ntibifuze kubigaragaza cyane ko bari mu Rukundo, ndetse bakirinda kugaragara mu itangazamakuru.

    Uku gusezerana kwa Prince Kid na Miss Iradukunda kuje nyuma y'igihe gito uyu musore amusabye ko azamubera umugore undi na we arabimwemerera, amwambika impeta.

    Ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko Tiktok, ni hamwe mu hantu Miss Elsa akunda kunyuza ibijyanye n'ubuzima bwe bwa buri munsi

    Miss Elsa yerekanye impeta y’agaciro yambitswe na Prince Kid

    Miss Elsa aherutse gusezerana na Prince Kid

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127403/miss-elsa-ukomeje-imyiteguro-yubukwe-yongeye-gukangaranya-imbuga-nkoranyambaga-kubera-ubwi-127403.html

  • U Rwanda ruzakirira Benin i Nyamirambo nta ba… – #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryamaze kandikira u Rwanda na Benin, ko umukino uzahuza ibi bihugu byombi uzabera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, gusa ukazaba nta bafana bahari.

    Uyu mukino wo mu itsinda rya 12 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote D’Ivoire umwaka utaha, byari biteganyijwe ko uzabera mu karere ka Huye kuri uyu wa Mbere tariki 27, gusa ukaba wimuriwe ku wa Kabiri tariki 28 Werurwe. Mbere y’uko izi kipe zikina umukino ubanza, CAF yari yatangaje ko umukino wo kwishyura nawo uzabera muri Benin kuko i Huye hatari hoteri yakakira ikipe ya Benin.

    Uyu mwanzuro wakomeje guteza urujijo kugera n'aho ikipe y’igihugu Amavubi yagarutse mu Rwanda, ariko abantu bakibaza niba CAF izemerera u Rwanda kwakira uyu mukino.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, CAF yaje kwemeza ko u Rwanda ruzakira umukino ukabera mu mujyi wa Kigali, kuri sitade ya Kigali Pele Stadium iherutse guhindurirwa izina.

    CAF yakomeye ivuga ko ku mpamvu z’uko iyi sitade itujuje ibyangombwa byo kwakira imikino ya CAF, ariyo mpamvu abafana batazaba bemerewe kwinjira kuri uyu mukino.

    Uyu mukino uzaba ariwo wa mbere Kigali Pele Stadium yakiriye nyuma y'aho ihinduriwe izina, ndetse igatahwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse n’umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino. 


    Amavubi yaraye ageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu 

    Benin itashakaga gukinira mu Rwanda, CAF yemeje ko igomba gufata utwangushye ikajya gusura Amavubi

    Umukino ubanza u Rwanda rwari rwanganyije na Benin igitego kimwe kuri kimwe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127409/u-rwanda-ruzakirira-benin-i-nyamirambo-nta-bafana-bahari-127409.html

  • Ubwiza bwa T5 EVO HYBRID – Imodoka ifite ikor… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cy'ikigo cya Carcarbaba giherereye mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Kanogo, Umuyobozi wa Choice Africa Investment mu Karere, Bwana Jackey Tan, yavuze ko iyi modoka ari igisubizo ku bantu bifuza kugabanya ikiguzi cy'igitoro bakoresha mu ngendo zabo za buri munsi, ndetse ikaba iri no muri gahunda ya leta y'u Rwanda kimwe n'ibindi bihugu ku isi yo kubungabunga ibidukikije cyane cyane umwuka duhumeka.

    Iki kigo gikora ubushabitsi bw'amamodoka y'uruganda Dongfeng rumaze imyaka irenga 60 rukora imodoka, kandi ruri mu nganda 2 zikomeye mu zikora imodoka mu Bushinwa.

    Kugeza ubu kandi ibice bitandukanye by'isi byamaze gushima imodoka z'uruganda Dongfeng harimo Vietnam, Myanmar, Philippines, Thailand, ibihugu byo muri America y'Epfo, Ubufaransa, Leta Zunze Jbumwe z'Abarabu, Misiri, Ghana n'ibindi binyuranye.

    T5 Evo Hybrid ni ikiragano gishya cy'imodoka za SUV ifite imyanya itanu, naho ingunguru yayo ya lisansi ikaba ijyamo litiro 55 kugira ngo ibe yuzuye.

    Iyi modoka iri mu bwoko bwa Automatic ikoresha litiro za lisansi eshanu n'ibice bitatu kugira ngo ikore ibilometero 100, ari nako ishyira umuriro muri bateri yayo, yakuzura lisansi ikifunga imodoka igatangira gukoresha ya bateri yayo ibasha kugenda ibilometero 300.

    U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika uru ruganda rugejejemo iyi modoka nk'igihugu gishishikajwe no gushyiraho ibikorwaremezo birimo ikoranabuhanga, ibikorwa bitangiza ibidukikije n'ibindi bigamije korohereza abashoramari.

    Kimwe n'izindi modoka mu gihe waba wifuje gusimbuza kimwe mu bice by'izi modoka, ubasha kubona ibice bishyashya (Spare parts) muri Carcarbaba kandi mu buryo bworoshye, kuko ibiciro byazo biri hasi y'ibiciro by'amapiyese y'ubundi bwoko bw'amamodoka bwose buba mu Rwanda.

    Uwari uhagarariye uruganda Dongfeng, Bwana Huang Sheng Wei yatangaje ko yishimiye bikomeye u Rwanda ati: 'U Rwanda ni igihugu kiri gutera imbere cyane, nagiye nyura mu bihugu bitandukanye ariko nishimiye kuza mu Rwanda nkasanga ni igihugu cyiza, gikeye, bityo natwe tuzakora ibishoboka byose tuzane imodoka zitangiza ibidukikije bigendanye n'umurongo igihugu cyashyizeho, kandi turabizeza ko imodoka zacu zifite uburambe ndetse zigendanye n'icyerekezo cy'igihugu.'

    Umuyobozi wa Carcarbaba, John Mugabo, umugabo ufite uburambe burenga imyaka 25 mu bucuruzi bw'amamodoka aho yagiye akorana n'ikompanyi zitandukanye yavuze ko nta na rimwe yigeze abona imodoka ziri ku giciro cyiza nk'izo bafite, bigendanye n'ubuziranenge zifite.

    Mu magambo ye yagize ati: 'Carcarbaba ni umuyoboro mpuzamahanga w'ubucuruzi bw'imodoka zikoze mu buryo butangiza ikirere, kuko zifite ubuziranenge buri ku kigero cya Euro VI, ikaba ari hafi ya zeru ndetse nk'uko u Rwanda rubyifuza, dufite icyize ko muri 2050 bizaba byarabaye zeru.'

    Kugeza ubu ibiciro bikaba byarahanantuwe ndetse hari gahunda yo gukomeza korohereza abakiriya bayo kwishyura mu gihe kigera ku mwaka, guhabwa ubwishingizi bw'imodoka ku buntu, garanti y'imyaka 5 kuri bateri ndetse na garanti y'imyaka 3 ku bindi bice by'izi modoka.

    Nk'uko byatangajwe na Bwana HUANG SHENG WEI uhagarariye DongFeng muri Africa, uru ruganda rwiteguye gukomeza ishoramari mu Rwanda nk'igihugu gifite iterambere rigaragarira buri wese, ndetse gifite na gahunda yo kurengera ibidukikije mu gukumira imodoka zisohora imyuka ihumanya ikirere.

    Mu magambo ye yagize ati 'U Rwanda ni igihugu cyiza. Nagiye ahantu henshi hatandukanye ariko mu Rwanda harihariye, n'abantu baho bagira urugwiro cyane. Dongfeng izashyigikira Carcarbaba cyane cyane ku bijyanye no kuzana spare parts zihagije ndetse nk'uko twabivuze, mu myaka mikeya iri imbere turifuza kuzaba duteranyiriza imodoka zacu hano mu Rwanda.'

    Imodoka ya T5 EVO Hybrid ifite uburyo bw'ubwirinzi buri hejuru kuko ifite airbags 6, sisiteme igufasha gutwara ahantu hanyerera no mu mihanda irimo ibinogo, Camera za dogerev 360 zituma ugenda ureba ibiri imbere n'inyuma yawe, ndetse no muri buri ruhande uba wenda gukatiramo.

    Benshi mu bamenye ubwiza bwa Carcarbaba ubu bafite imodoka nziza zitabahoza mu magaraje nk'izindi, kuko kugeza ubu hari abamaze imyaka 2 baguriye muri iyi kompanyi batajya bajya gukoresha.

    Carcarbaba yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2021, ikaba ari ikigo gihagarariye uruganda rwa Dongfeng Liuzhou Motor Co.Ltd n'urwa Liuzhou Wuling Motor Co. Ltd.

    Imodoka za Carcarbaba ni nziza cyane, abazimenye mbere baricinya icyara!! Kuri ubu bashyize ku isoko T5 EVO Hybrid ikoranye ikoranabuhanga rituma nta mpanuka yapfa gukora, idapfa gukenera igaraje ndetse inywa gacye cyane ntiyangiza ikirereYaba inyuma n’imbere h’izi modoka ntacyo wanenga kandi ziri ku giciro gitoya ugereranije n’izindiJackey Tan uhagaragariye Choice Africa Investment mu Karere ikorana bya hafi na CarcarbabaHuang Sheng wari uhagarariye uruganda rwa Dongfeng rutunganya izi modokaDivine Munezero Umuyobozi wungirije wa CarcarbabaBugingo Munezero ushinzwe ubugenzuzi bw’imicururize ya CarcarbabaAbayobozi ba Dongfeng na Carcarbaba imaze kuba ubukombe mu bucuruzi bw’imodoka mu RwandaImwe mu modoka zashyizwe ku isoko yanahise ihabwa umukiliya wahise ayishura ako kanyaKuri ubu muri Carcarbaba hashyizweho igabanyirizwa ridasanzwe ku bakiriya bayoJohn Mugabo Umuyobozi wa Carcarbaba yavuze ko mu myaka irenga 25 amaze mu bucuruzi bw’imodoka ari bwo bwa mbere akoranye n’kigo gifite imodoka zifite uburambe kandi zizeweIki kiganiro kitabiriwe na bamwe mu bakiriya b’iyi kompanyi n’abandi bahanga mu bucuruzi bw’imodoka bashimye nabo imikorere ya CarcarbabaIgihe ni iki ngo ugane Carcarbaba na we wihahire imodoka ihuza n’indoto zaweByari ibyishimo ku itsinda rigari ry’Ubuyobozi bwa Donfeng na Carcarbaba ubwo bamurikaga ku mugaragaro imodoka nshya za T5 EVO Hybrid zifite umwihariko uhuza n’ibyifuzo bya benshi

    Kanda hano urebe amafoto yose

    AMAFOTO: INYARWANDA.COM-NDAYISHIMIYE NATHANAEL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127341/ubwiza-bwa-t5-evo-hybrid-imodoka-ifite-ikoranabuhanga-ritangaje-ku-isoko-ryu-rwanda-amafot-127341.html

  • Suède yijeje u Rwanda ubufatanye buzaramba – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 23 Werurwe 2023, mu muhango wo kwizihiza ibyagezweho mu rugendo rw'ubufatanye mu bushakashatsi n'ibindi bikorwa by'iterambere rusange mu gihe cy'imyaka 20, binyuze muri gahunda ya 'UR-Sweden Program'.

    Ni umuhango uri kubera i Kigali mu gihe cy'iminsi itatu, uyu akaba ari umunsi wawo wa kabiri.

    Ibiganiro bivuga ku bufatanye muri iyi myaka 20 byabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ahashyinguye imibiri isaga ibihumbi 250 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, bikomereza muri Camp Kigali.

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague yavuze ko ibihugu byombi bikeneranye, bityo ko ubufatanye bwabyo buzakomeza.

    Ati ''Dukeneye gufatanyiriza hamwe, turakeneranye twembi. Turi gusubiza amaso imyuma, tukabona ko hari byinshi byo kwishimira.''

    Teague abajijwe ku hazaza h'ubu bufatanye, yongeyeho ko hakiri ibyo gufatanyamo ku bihugu byombi mu myaka 20 iri imbere ndetse ko ubu bufatanye igihugu cye cyitifuza ko burangira.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yagarutse ku ruhare rw'ubufatanye bw'u Rwanda na Suède mu kubaka uburezi bw'u Rwanda uhereye muri 2002, avuga ko umusaruro warwo wigaragaza.

    Ati ''Icyo gihe dutangira, kaminuza yari ifite ikibazo cy'abarimu bafite ubushobozi, bari abarimu 66 bafite impamyabumenyi y'ikirenga ariko uyu munsi muri iyi kaminuza turabara abarenze 400, ukuyemo abandi bagiye mu yindi mirimo banyuze muri iyi gahunda y'ubufatanye.''

    Dr. Uwamariya yavuze ko ubu bufatanye bwatumye UR ibona abarimu bashoboye ndetse ko n'ubushakashatsi bukorwa bugizwemo uruhare n'ubu bufatanye bwibanda akenshi ku bibazo igihugu gifite, ku buryo ibisubizo bibuvamo biba bije gukemura ibyo bibazo.

    Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didas, yashimiye ubufatanye bwa Suède mu kubaka u Rwanda kuko hari abandi bafatanyabikorwa baza ariko nyuma y'igihe kitari kinini bakagenda, ariko iki gihugu cyo kikaba kimaze iyi myaka yose ndetse ubufatanye bukaba bukomeje.

    Binyuze muri gahunda ya UR-Sweden Program igamije gutezwa imbere uburezi mu Rwanda, abanyarwanda 88 barimo abagore 30 n'abagabo 58 bakuye Impamyabushobozi y'Ikirenga muri Suède mu masomo atandukanye.

    Iyi gahunda yateye inkunga ubushakashatsi 2121 kuva mu 2013 kugeza ku 2022. Bwaje no kwifashishwa n'abandi 2842 banditse ibitabo kuva mu 2013 kugera mu 2018. Ubushakashatsi bugera kuri 719 bwasohowe mu bigo by'ubushakashatsi bushingiye ku bumenyi.

    Abanyarwanda 36 bahawe inkunga yo gukora ubushakashatsi busanzwe, 26 baterwa inkunga n'iyi gahunda ngo babukore nyuma yo kubona PhD, mu gihe 13 basoje PhD bakorera ubushakashatsi mu gihugu, naho abagore 49 baterwa inkunga ngo bakore ubushakashatsi mu nzego zitandukanye.

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yatangaje ko mu myaka iri imbere hari ibindi byinshi igihugu cye kizafatanya n’u Rwanda

    Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague, yauze ku ubufatanye bw’u Rwanda n’igihugu cye buzakomeza no mu myaka myinshi iri imbere

    Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Dr Kayihura Muganga Didas, ashima ko ubu bufatanye bwabaye uburamba

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence ari mu bitabiriye ibiganiro byo kuri uyu munsi wa Kabiri w’iyi nama izamara iminsi itatu

    Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine na Ambasaderi wa Suède mu Rwanda, Johanna Teague bishimiye ibyagezweho mu bufatanye bw’imyaka 20


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/suede-yijeje-u-rwanda-ubufatanye-buzaramba

  • Rusesabagina na Nsabimana 'Sankara' bagiye kurekurwa – #rwanda #RwOT

    Urukiko rukuru — Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imbibi — muri Nzeri 2021 rwakatiye Rusesabagina gufungwa imyaka 25, naho Nsabimana Callixte 'Sankara' akatirwa imyaka 20, nyuma yo kubahamya ibyaha by'iterabwoba bifitanye isano n'ibitero byakozwe n'umutwe wa MRCD/FLN, mu nkengero z'ishyamba rya Nyungwe, mu myaka ya 2018/2019 .

    Icyo gihe umutwe wa MRCD-FLN wayoborwaga na Rusesabagina, Nsabimana akawubera umuvugizi. Muri ibyo bitero, wishe abantu 11 barimo abana batatu. Ni ibitero byanakomerekeyemo benshi, imitungo yabo irangizwa indi irasahurwa.

    Muri Mata 2022, Urukiko rw'Ubujurire rwagumishijeho igifungo cy'imyaka 25 Urukiko Rukuru rwahanishije Rusesabagina, mu gihe Nsabimana 'Sankara' yagabanyirijwe igihano, avanwa ku myaka 20 ahanishwa 15 nyuma yo gutakamba.

    Ni urubanza rwari rumaze igihe, kuko nka Nsabimana Callixte yatangiye kuburana muri Gicurasi 2019.

    Amakuru avuga ko icyemezo kibafungura gitangazwa kuri uyu wa Gatanu nyuma y'inama y'abaminisitiri. Ni nyuma y'uko Rusesabagina yandikiye Perezida Kagame asaba imbabazi, ndetse akiyemeza kutazongera kugira uruhare muri ibi byaha.

    Biteganyijwe ko bazasohoka muri gereza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

    Amakuru avuga ko Rusesabagina azahita yerekeza muri Qatar, nyuma y'iminsi mike akazakomereza muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho afite uburenganzira bwo gutura.

    Ubwo yaburanaga, Rusesabagina yageze aho yivana mu rubanza, avuga ko atizeye ko azabona ubutabera. No mu bujurire, yanze kwitabira iburanisha.

    Nubwo ubushinjacyaha bwamusabiraga gufungwa burundu, umucamanza yamugumishirijeho imyaka 25 kubera ko kuba ari ubwa mbere yari akoze icyaha, nk'impamvu nyoroshyacyaha. Nsabimaa we yagabanyirijwe igihano kubera kwicuza, ndetse akorohereza ubutabera.

    Muri uku kwezi, Perezida Kagame yatangaje ko hari ibiganiro bihari ku kibazo cya Rusesabagina, ku buryo ashobora kubabarirwa.

    Yabitangaje mu kiganiro yatanze mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mutekano w'Isi (Global Security Forum) iri kubera i Doha muri Qatar.

    Perezida Kagame yavuze ko amateka y'u Rwanda yagiye yerekana ko ari igihugu gishaka kujya imbere, rimwe na rimwe kigafata ibyemezo bamwe bumvaga bidashoboka.

    Yatanze urugero ku buryo n'abahamijwe ibyaha bikomeye nka Jenoside yakorewe Abatutsi, bababariwe bakabasha gusubira mu muryango nyarwanda.

    Ati “Hari ibiri gukorwa kuko ntabwo turi ba bantu bafunze umutwe badashaka kujya mbere. Ugiye no mu mateka yacu, hari aho twageze dutanga imbabazi ku byaha bitababarirwa, abantu bagize uruhare muri Jenoside n'ibindi. Benshi muri bo bararekuwe, ni ukubera iyo myumvire yo kudashaka guheranwa n'amateka.”

    Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo kugira ngo igihugu kijye imbere, “bisaba ikiguzi kinini ariko guheranwa n'amateka mu gihe wari ukeneye kujya imbere, nibyo bihenze cyane kurushaho.”

    Kuva Rusesabagina yafatwa, ibihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika abereye umuturage n'u Bubiligi afiiye ubwenegihugu, byakomeje kumusabira kurekurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusesabagina-na-nsabimana-sankara-bagiye-kurekurwa

  • Twitege iki kuri guverinoma nshya ya Perezida Tshisekedi yuzuyemo abanyabyaha ruharwa? #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho Perezida Félix Tshisekedi avugururiye guverinoma, akongeramo amasura mashya, ayandi akayereka umuryango, abasesenguzi batangiye kwibaza niba iri vugurura ritaje gutuma ibitu bihumira ku mirari, cyane cyane ko iyi Kongo yakomeje kugirwa inama yo guca umuco wo kudahana, ikazima amatwi, ahubwo igakomeza gushyira ku ibere abanyabyaha.

    Abakurikiranira hafi ibibera muri Kongo kandi batewe impungenge n'uko iyi guverinoma ishobora kuzarangwa n'urwikekwe, dore ko yashyizwemo abantu bigeze kuba abatoni ba Perezida Tshisekedi, ariko akaza kubagambanira bagashyirwa mu buroko. Aba bazakora barebana ku jisho, birinda ko amateka yakwisubiramo.

    Urugero rwa mbere rw'umuntu ushobora kuzakora nk'umucancuro, ni Vital Kamerhe wagizwe Ministri w'ubutegetsi bw'Igihugu. Uyu mugabo yigeze kuba Umuyobozi w'Ibiro bya Perezida Tshisekedi, nyamara nyuma y'igihe gito yisanga muri gereza nkuru ya Makala, akurikiranyweho kunyereza miliyoni 46 z'amadolari, zari zigenewe kubakira abasirikari n'abapolisi, nk'uko Perezida Tshisekedi yari yabibasezeranyije mu gihe cyo kwiyamamaza.

    Mu matora y'umukuru w'igihugu yo muw'2018, Vital Kamerhe yemeye guharira amajwi ye Tshisekedi, ariko nawe akazamureka akiyamamaza muri manda yo muw'2023. Mu rwego rwo kumusiga icyasha, muw'2020 Perezida Tshisekedi yafungishije Kamerhe kubera ubusahuzi, nyamara bivugwa ko bafatanyije. Yaje gufungurwa mu buryo butavuzweho rumwe, abakurikiranye urubanza rwe bakemeza ko yarekuwe mu rwego rwo gukigira ikibaba Perezida Tshisekedi, kuko iyo agumishwa mu ibohero, uruhare rwa 'Boss' muri ubwo bujura narwo rwari gushyirwa ahabona. Ese Vital Kamerhe yakwizera ate ko amateka atazisubiramo?

    Baba Abanyekongo se, baba n'abanyamahanga, ninde wagirira icyizere umuyobozi nk'uyu urya utwe akarya n'utwa rubanda? Undi ni Jean-Pierre Bemba wigeze kuba Visi-Perezida ku butegetsi bwa Joseph Kabila, akaza gufungwa imyaka 10 yose i La Haye muri gereza y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, akurikiranyweho ubwicanyi abarwanyi b'umutwe we wa MLC wakoze mu gihugu cy'abaturanyi cya Santarafrika.

    Jean-Pierre Bemba yagizwe Minisitiri w'Ingabo, ufite inshingano zo kubungabunga ubusugire bw'igihugu kandi ari umwe mu babuhungabanyije mu buryo bukomeye, dore ko ubwicanyi n'ubundi bugome bwatewe n'intambara hagati ya MLC ye , igisirikari cya Leta ndetse n'indi mitwe yitwaje intwaro, n'ubu butarava mu mitwe. Jean-Pierre Bemba rero afitanye inzigo n'abaturage, ku buryo ntawamwizera, ariko nawe icyasha afite nticyatuma yisanzura, kuko azi ko Perezida Tshisekedi ashobora kumuhinduka, akabyutsa idosiye y'ibyaha bya Bwana Bemba.

    Uku ni nako bimeze kuri Mbusa Nyamwisi Antipas, wagizwe Ministiri ushinzwe ubutwererana bw'Akarere. Uyu nawe yabaye umukuru w'umutwe w'inyeshyamba wa RCD-ML wayogoje agace ka Beni, cyane cyane muw'2001, ubwo uyu mutwe we warwanaga na MLC ya Jean-Pierre Bemba, maze abaturage b'inzirakarengane bakahasiga ubuzima. Perezida Joseph Kabila yaje kumwiyegereza, amuha imyanya muri guverinoma, kugeza muw'2011 ahinduka mukeba wa shebuja mu matora ya Perezida wa Kongo.

    Yaje guhungira mu mahanga, aza kugarurwa na Perezida Tshisekedi wirengagije amahano yakoreye Abanyekongo, amufitemo inyungu gusa zo kumufasha guhangana na Joseph Kabila n'abandi bo mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi buriho ubu. Julien Paluku Kahongya yahawe minisiteri y'inganda. Amateka azahora yibuka ko ari umwe mu batumye umutwe w'abajenosideri wa FDLR ushinga imizi muri Kongo, cyane cyane ubwo yari Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru kugeza muw'2019.

    Julien Paluku niwe watumye FDLR ibona abarwanyi bashya, bakora imyitozo nta nkomyi, bahabwa intwaro, maze barica barakiza muri iyo ntara. Abatutsi b'Abanyekongo iyo bumvise izina rya Julien Paluku barahungabana, bikaba bihumiye ku mirari kuko noneho yongerewe imbaraga zo gushyigikira jenoside barimo gukorerwa.

    Ikigaragarira buri wese rero, ni uko muri rusange Perezida Tshisekedi atahisemo abagize guverinoma nshya kubera ubushobozi abaziho. Yabatoranyije kuko benshi muri bo aria bantu bafite icyasha, batazatinyuka kubangamira ibyemezo bye, birimo gutobanga amatora ateganyijwe mu mpera z'uyu mwaka.

    Aya matora kandi aramutse anabaye, Perezida Tshisekedi wamaze kuvuga ko aziyamamariza indi manda, yizeye ko izi nkomamamashyi zizabangamira abandi bakandida, nka Moise Katumbi, martin Fayulu, cyangwa undi wese washyigikirwa na Joseph Kabila, kuko iyi guverinoma irimo abahoze ku ibere mu butegetsi bwa Kabila, bakaza gushwana kubera impamvu zinyuranye.

    Iyi turufu ishobora no gupfuba ariko, kuko iyi guverinoma nshya, yiganjemo abahoze bayobora imitwe ishingiye ku moko, by'umwihariko abakomoka mu bwoko bwa Perezida Tshisekedi bw'Abaluba. Ibi nabyo bikaba bishobora gutuma igice kinini cy'Abanyekongo kitayibonamo, ngo kiyigirire icyizere. Tubitege amaso.

    The post Twitege iki kuri guverinoma nshya ya Perezida Tshisekedi yuzuyemo abanyabyaha ruharwa? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/twitege-iki-kuri-guverinoma-nshya-ya-perezida-tshisekedi-yuzuyemo-abanyabyaha-ruharwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=twitege-iki-kuri-guverinoma-nshya-ya-perezida-tshisekedi-yuzuyemo-abanyabyaha-ruharwa

  • CAF yisubiyeho umukino uzanwa i Kigali unahindurirwa umunsi #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF yamaze kwisubiraho maze yemeza ko umukino wa Benin n’Amavubi ugomba kubera i Kigali mu Rwanda kuri Kiga Pelé Stadium.

    Mu ibaruwa ya CAF imaze kwandikira umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yavuze ko nyuma y’icyemezo yari yafashe ku wa 21 Werurwe ikemeza umukino w’umunsi wa 4 ugomba kubera muri Benin kubera ko Stade Huye itari yujuje ibisabwa (nta hoteli ziri ku rwego rwo kwakira amakipe zihari).

    Nyuma bakicara bagasesengura neza bafashe umwanzuro ko uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Kabiri tariki ya 28 Werurwe 2023 aho kuba tariki 27 Werurwe nk’uko byari biteganyijwe.

    Ikindi bamenyeshejwe ni uko uyu mukino uzaba nta bafana barimo kubera ko Stade itujuje ibisabwa.

    Ubundi byari byagenze bite ngo u Rwanda rwamburwe kwakirira mu rugo?

    Mu ijoro rya ku wa Gatatu tariki yua 21 Werurwe 2023 ni bwo CAF yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko i Huye ahari Stade imwe u Rwada rufite yemewe na CAF nta mahoteli ari ku rwego rw’inyenyeri 4 nk’uko CAF ibiteganya, bityo ko n’umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 27 Werurwe 2023 na wo uzabera muri Benin kuri Stade e l’Amitié Mathieu Kérékou. Umukino ubanza amakipe yombi yaraye anganyije 1-1.

    Ibi ntabwo u Rwanda rwabyakiriye neza kuko CAF yari yabahaye uburenganzira bwo gukinira kuri iki kibuga umukino umwe ubundi rukazasabwa kuba ruffite byibuze amahoteli 3 ari ku rwego rw’inyenyeri 4 nk’uko amabwiriza ya CAF abisaba.

    Amakuru avuga Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryahise ryandikira CAF riyimenyesha ko babatunguye kuko bari baremerewe kwakirira kuri iki kibuga umukino umwe none bakaba babahakaniye hasigaye icyumweru, ikindi ni uko batumva uburyo bategekwa kwakirirwa muri Benin.

    FERWAFA yavuze ko kuva CAF yabaha uburenganzira bwo kuhakirira itigeze igaruka kureba ibyo basabwe aho bigeze ahubwo bagendeye ku birego bw’uwo bahanganye wabitanze mu nyungu ze.

    Ikindi ni uko mu nyandiko zose bohererejwe na CAF nta hantu na hamwe yigeze babwirwa ko hoteli igomba kuba ari inyenyeri 4 uretse mu itangazo rirabamenyesha ko umukino uzabera muri Benin ariko ntaho biri mu mategeko.

    Bavuga ko amakosa atari ayabo kuko CAF yari yarabemereye kugikiniraho bityo ko bakabaye barashatse ikindi kibuga, bakaba batumva impamvu yo gutegekwa kwakirira muri Benin bagasaba ko bidashobotse ko bakinira i Huye u Rwanda ari rwo rwashaka ahandi ruzakirira Benin.

    Ikindi rwari rwasabye ko niba ikibazo ari hoteli zitari i Huye bityo ko i Kigali zuzuye harebwa nibwa uyu mukino utakinirwa kuri Kigali Pele Stadium iheruka kuvugururwa (bafashe amashusho n’amafoto babyohereza muri CAF).

    Nyuma yo kubona ko ikibazo cy’amahoteli kibaye ingorabahizi i Huye, amakuru ISIMBI yamenye ubu i Huye hari hoteli imwe irimo kuvugururwa amasigamana kugira ngo irebe ko yakuzuza ibisabwa ikagera ku rwego rw’inyenyeri 4.

    Ni hoteli ya Centre d’Acceuil Mater Boni Consilii yari isanzwe ifite inyenyeri 3 n’igice, yatangiye kuvugururwa ku munsi w’ejo aho barimo gukora amanywa n’ijoro ngo barebe ko byagera ku wa Gatanu ibyaburaga babishyizemo.

    Iyi hoteli ni yo ubusanzwe ikipe y’igihugu iyo iri bukinire i Huye ibamo ariko bakaba baremeye kuyiha Benin bo bagashaka indi.

    Umukino w’Amavubi na Benin washyizwe kuri Kigali Pelé Stadium

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/caf-yisubiyeho-umukino-uzanwa-i-kigali-unahindurirwa-umunsi

  • Uruganda rukorerwamo imodoka zitwara misile z'Uburusiya rwafashwe n'umuriro #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Werurwe, umuriro udasanzwe wibasiye uruganda rw'Uburusiya rukora ibitwaro bya kirimbuzi.

    Uyu muriro wibasiye uruganda rwa Yaroslavl Motor Plant- ruzwi kandi nka Avtodizel, ruherereye mu bilometero bisaga 200 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Moscou.

    Abakozi bagera kuri 218 bimuwe ubwo umuriro wagurumanaga mu nyubako,ukohereza umwotsi mwinshi wirabura mu kirere.

    Ikinyamakuru The Sun kivuga ko abantu nibura barindwi bagombaga gutabarwa kuko bari mu kaga.

    Uru ruganda rukora imodoka zitwara ibisasu bya kirimbuzi bya Topol-M hamwe n'ibindi bikoresho bikoreshwa n'ingabo z'Uburusiya – harimo n'amakamyo ya Ural.

    Abashinzwe ibikorwa by'ubutabazi bamanutse vuba ahabereye umuriro.

    Igipimo cy'ibyangiritse ntikiramenyekana ndetse ntibizwi niba bizatera gutinda gukora ibikoresho by'intambara Putin yashoye kuri Ukraine.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uruganda-rukorerwamo-imodoka-zitwara-misile-z-uburusiya-rwafashwe-n-umuriro