Blog

  • Zambiya : Abategetsi bateguje kutazubaha umugambi w'America ubahatira kwemera ubutinganyi #rwanda #RwOT

    Ishyara ritavuga rumwe n'ubutegetsi muri Zambiya PF (Patriotic Front) ryahishuye ko America iri gutiza umurindi umuco w'ubutinganyi mu bihugu by'Afurika y'amajyepfo kandi ibigambiriye.

    Umuyobozi w'iryo shyaka rya PF , Given Lubinda yatangaje ko Perezida w'America Joe Biden yamaze gutegura itegeko rireba abakuru b'ibihugu n'iteka ryo guha agaciro ubutinganyi mu bihugu byabo kandi bakarishyigikira nta guca ku ruhande

    Yongeye ho nk'ishyaka rya Patriotic Front bahamagarira abanya Zmbiya kutemera umugambi w'America utesha agaciro indangagaciro zabo no kwihagararaho hagamijwe guca agasuzuguro no kubahindura ku nyungu bwite.

    Yongeyeho ati: “Kubera ko umubano w'ibihugu byombi ndetse n'ubufasha bw'amahanga muri Amerika bifitanye isano n'uburenganzira bw' abatinganyi ( LGBTQ), Zambiya ishobora kongera gusuzuma umubano wayo na Amerika.”

    Yasabye Abanyazambiya “kudatatira amahame yabo, indangagaciro z'igihugu, idini n'umuco kugira ngo bashimishe Abanyamerika”.

    Impuruza y'iri shyaka ije mbere gato y'uruzinduko rwa Vice Prezida w'America Kamala Harris azagirira muri Zambiya mu cyumweru gitaha.

    Ku ya 14 Werurwe 2024, Perezida Hakainde Hichilema yemeye kubahiriza amategeko ya Zambiya ahana abaryamana bahuje ibitsina kandi avuga ko ari ibinyoma kuvuga ko guverinoma ye ishyigikiye uburenganzira bw'abahuje ibitsina.

    Mu ruzinduko rwe rw'iminsi icyenda muri Afurika rutangira ku ya 26 Werurwe, biteganijwe ko Madamu Harris azasura Gana na Tanzaniya, aho iri tegeko ry' ababana bahuje ibitsina ryakumiriwe.

    Muri Uganda, ku wa kabiri, abadepite bemeje umushinga w'itegeko rirwanya abaryamana bahuje ibitsina rishyiraho ibihano bikaze ku muntu wese ukora ibikorwa by'abahuje ibitsina muri ubwo buryo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/zambiya-abategetsi-bateguje-kutazubaha-umugambi-w-america-ubahatira-kwemera

  • Imparage yacitse aho yororerwaga iteza akavuyo mu mujyi ukomeye wa Seoul [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Imparage yatunguye benshi ubwo yacikaga mu cyanya yororerwagamo hanyuma ihita iza mu mujyi rwagati wa Seoul ibangamira urujya n'uruza rw'abaturage.

    Kuri uyuwa wa kane,tariki ya 23 Werurwe,nibwo iyi nyamaswa yacitse muri Seoul Children's Grand Park Zoo, muri Koreya y'Epfo yigira mu mujyi rwagati.

    Iyi mparage y'ingabo yitwa Sero,yamaze amasaha abiri yikatisha muri uyu mujyi ukoemeye hanyuma abayobozi barayifata bayisubiza aho yaturutse.

    Amashusho yafashwe yagaragaje iyi nyamaswa y'imyaka ibiri yateje akavuyo mu mujyi abagenzi barwanira kuyifotora ndetse iri kubisikana n'imodoka.

    Ubwo yari igeze ku muhanda munini yagabanyije umuvuduko igenda bisanzwe ndetse yagiye kurya ibyatawe mu bimoteri byo mu mujyi.

    Nkuko ba nyiri icyanya iyi nyamaswa yororerwagamo babivuze,yacitse saa munani na 50 z'amanywa nyuma yo gusenya uruzitiro rw'aho yabaga.

    Nyuma y'amasaha abiri,abapolisi n'abashinzwe ubutabazi barayishatse barayibona bayitera imiti isinziriza bayisubiza aho yaturutse.

    Icyakora nta raporo y'ibyangijwe n'iyi nyamaswa yagiye hanze ndetse abaganga bayisuzumye basanga nta kibazo ifite.


    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/imparage-yacitse-aho-yororerwaga-iteza-akavuyo-mu-mujyi-ukomeye-wa-seoul

  • Habonetse gihamya ifatika igaragaza ko Amavubi azakinira na Benin i Huye #rwanda #RwOT

    Mu gihe hari hakiri urujijo ku kibuga kizaberaho umukino w'u Rwanda na Benin mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2024,amarenga aragaragaza ko u Rwanda ruzakinira uyu mukino I Huye.

    Amakuru yagiye hanze nuko abasifuzi bane bo muri Somalia bazasifura uyu mukino bari mu nzira baza i Kigali.

    Aba basifuzi barimo umukuru witwa Omar Abdulkadir Artan uzafatanya na Suleiman Bashir na Nour Muhamed mu gihe umusifuzi wa Kane ari Hassan Mohamed.Komiseri araturuka muri Djibouti.

    Aba bazayobora umukino uzahuza u Rwanda na Benin ku wa mbere,kuri stade ya Huye yemewe na CAF.

    Amavubi yaraye ageze mu Rwanda muri iri joro ryakeye,Avuye muri Bénin aho Aje kwitegura umukino wo kwishyura uzabahuza n'iki gihugu kidakanganye mu mupira w'amaguru.

    Hamaze iminsi ibikorwa byo kuvugurura Hotel Mater Boni Consili byitezwe ko izakira igihugu cya Benin nikigera mu Rwanda kije mu mukino wo kwishyura na Amavubi.



    Abasifuzi bazasifura umukino w'u Rwanda na Benin bari kuza i Kigali

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/habonetse-gihamya-ifatika-igaragaza-ko-amavubi-azakinira-na-benin-i-huye

  • Ibi bimenyetso niba ubyibonaho menya ko indwara y'umutima iri gukomanga #rwanda #RwOT

    Niba ubona watangiye kubira ibyuya buri kanya kandi nta mpamvu uzi, uba ugomba kujya kureba umuganga kuko gishobora kuba ikimenyetso cy'indwara z'umutima.

    1.Kuribwa mu muhogo no mugatuza

    Ni kenshi wumva umuntu akubwiye ko ababara mu gatuza , bikazamuka akaribwa no mu muhogo.

    Ibyo bimenyetso rero iyo watangiye kubyibonaho uba ugomba kujya kwa muganga hari igihe aba ri ibimenyetso by'indwara z'umutima.

    2.Kumva udatuje buri gihe

    Iyo wumva udatuje, umutima ukagusimbuka buri kanya mu gihe nta n'ikintu kigukanze, ugomba kujya kureba muganga kuko aba ari ikimenyesto mu byatuma ufatwa n'indwara z'umutima.

    3.Kugira umunaniro utazi aho uturuka

    Ubusanzwe iyo wumva unaniwe uba uzi neza icyaguteye uwo munaniro ,niba ari ugukora cyane, kuba warayamye utinze n'ibindi.

    Iyo rero ufite umunaniro utazi aho uturuka kandi bigahoraho, uba ugomba kumenya ko icyo ari ikimenyetso kikwereka ko ushobora kwibasirwa n'indwara z'umutima.
    Icyo gihe uba ugomba kwihutira kujya kwa muganga bakakurebera impamvu zibitera.

    4.Uburibwe bw'amaboko

    Iyo watangiye kugira uburibwe buturuka mu gituza bukagera ku maboko, icyo kiba ari ikimenyetso kikwereka ko ushobora kwibasirwa n'indwara z'umutima

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/ibi-bimenyetso-niba-ubyibonaho-menya-ko-indwara-y-umutima-iri-gukomanga-70159

  • KNC yasabye Perezida wa FERWAFA kwirukana abo yise 'ingwizamurongo'ashinja kwica umupira #rwanda #RwOT

    Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, mu mvugo yuzuye uburakari yibasiye abayobora komisiyo ishinzwe imisifurire asaba Perezida wa FERWAFA,Mugabo Olivier,kubirukana.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro gica kuri Radio/TV1, Rirarashe yakoranye na mugenzi we Angelbert Mutabaruka, ku wa 23 Werurwe 2023.

    KNC yagarutse ku bibazo bivugwa muri ruhago y'u Rwanda birimo imisifurire aho yasabye umuyobozi wa Komisiyo y'Imisifurire,Rurangirwa Aaron rwego kwegura.

    KNC yavuze ko ko ikibazo cya mbere kiri mu misifurire ari Rurangirwa nubwo ngo iyo abivuze batangira kumurwanya no kumwiba mu kibuga.

    Ati 'Nimushake muzaze munyibe n'ubundi mwarabimenyereye. Ntacyo ndamira reka mbabwire. Rurangirwa Aaron, ubaye imfura wakwegura ukavuga uti 'Njyewe Rurangirwa Aaron ndeguye', mbivuze nk'umuntu ufite micro kandi nta n'uzambuza kuyivugiraho [kuko] ni uburenganzira bwanjye.'

    Yakomeje ati “Twabonye ko no kujya kurega ntacyo bitumariye. Urarega, hari umuntu bita Aaron Rurangirwa uhita uza ati 'uri kumva nyine, ibyo abivuga iyo ari nka Gasogi, ariko iyo ari Rayon Sports araberereka'.

    Bavuga ko ifi yangirika ihereye mu mutwe. Muri Komisiyo y'Imisifurire hari abantu bakwiriye kuvamo. Umuntu witwa Rurangirwa Aaron niyigire mu bintu by'amashuri. Ntazabiyobora, ngo ajye muri Handball, ngo agaruke ajye no muri komisiyo ngo abishobore.'

    KNC yasabye Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier, gukoresha ububasha afite agakora impinduka.

    Ati 'Hari abandi bantu barema agakomisiyo k'ishyirahamwe ry'abica ibintu no gucikamo ibice. Agomba kwegura na bo bakamukurikira. Mugabo [Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier] niba ushaka kuzana impinduka kuko Komite Nyobozi ifite uburenganzira bweguza Komiseri w'Imisifurire kuko ntabwo ashyirwaho n'Inteko Rusange.'

    'Dore ko bavuga ngo KNC ndiriza, ibyabaye kuri Rayon Sports mwarabibonye. Ni nko kugura inyama umuntu akaza akazigushikuza. Ibyo abantu bavuga ku mukino wa Rutsiro mwarabibonye, ibyo byose reka duceceke. Njye nibaza niba banagenda bagahuma, bakavuga ngo dutegereje raporo ya komiseri.''

    Yakomeje ati “Icya mbere abanze akubure ingwizamurongo afite hariya muri Ferwafa. Ibaze ahantu ujya ukabura uwakira abantu, wamuhamagara agatega akamoto ngo ahagusange. Ikigo kimeze gutyo ni bwoko ki?'

    KNC yavuze ko abarimo Umunyamabanga wa FERWAFA amurwanya ndetse ko hari amagambo abwira abantu ko ashaka kurangiza Gasogi United.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/knc-yasabye-perezida-wa-ferwafa-kwirukana-abo-yise-ingwizamurongo-ashinja

  • Nijeriya: Bari gufunga ufashwe arya mu masaha yo kwiyiriza (Ramadan) #rwanda #RwOT

    Igipolisi cya kisilamu mu majyaruguru ya Nijeriya muri leta ya Kano cyaburiye abayisilamu bari gukandangira amahame y'idini mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan, harimo “kurya mu ruhame”.

    Ubutumwa urwego rw'igipolisi cya Islama ruzwi nka Hisbah Board,rwaburiye abari kwishora mu ngeso mbi n'abandi baturage muri uku kwezi gutagatifu ko bazahanwa.

    Mu magambo ye, umuyobozi mukuru w'inama y'ubutegetsi bw'urwo rwego, Harun Ibin-Sina, yagize ati: “Bamwe mu rubyiruko barya mu ruhame mu gihe cyo kwiyiriza ubusa nabo ntibazihangnirwa.”

    Bwana Ibin-Sina yavuze ko urwego rw'igipolisi cy'Idini cyohereje abapolisi ku misigiti yose muri Nijeriya kugira ngo bacunge umutekano mu gihe cyo kwiyiriza ubusa cyatangiye kuri uyu wa kane.

    Ubuyobozi bwa Hisbah bukomeza amategeko ya kisilamu muri Kano, nk'umugi mu nini wiganjemo abayisilamu mu gihugu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/nijeriya-bari-gufunga-ufashwe-arya-mu-masaha-yo-kwiyiriza-ramadan

  • Imyigaragambyo ikomeye mu Bufaransa yasubitse uruzinduko rw'Umwami Charles III #rwanda #RwOT

    Uruzinduko rw'umwami Charles III mu Bufaransa rwasubitswe, nyuma y'imyigaragambyo yo kwamagana itegeko ry'imyaka yo kurya mu kiruhuko cy'izabukuru ryashyizweho na Perezida Macron.

    Ibiro bya Perezida w'Ubufaransa Champs Elysée yavuze ko iki cyemezo cyafashwe kubera umunsi wa cumi w'ibikorwa byo kwigaragambya.

    Urugendo i Paris na Bordeaux rwagombaga gutangira ku cyumweru, ariko Ubufaransa bwabonye ibikorwa by'urugomo bikabije ku wa kane kuva imyigaragambyo yatangira muri Mutarama.

    Ingoro ya Buckingham yavuze ko gusubika uru rugendo byatewe n “uko ibintu byifashe mu Bufaransa”.

    Mu itangazo yagize iti: “Ba nyakubahwa bategerezanyije amatsiko amahirwe yo gusura Ubufaransa mu gihe amatariki mashya azatangazwa.”

    Guverinoma y'Ubwongereza yavuze kandi ko iki cyemezo “cyafashwe byemejwe n'amashyaka yose, nyuma yuko Perezida w'Ubufaransa asabye Guverinoma y'Ubwongereza gusubika uruzinduko”.

    Ingoro ya Elysée yavuze ko Perezida Emmanuel Macron yavuganye n'Umwami mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

    Gusura igihugu bizahabwa amatariki mashya vuba bishoboka, “kugira ngo nyiricyubahiro yakirwe mu buryo bwiza buhuye n'imibanire yacu ya gicuti”.

    Ku wa kane, imijyi myinshi y'Ubufaransa yabereyemo urugomo rukabije mu myigaragambyo yitabiriwe n'abantu barenga miliyoni.

    Amarembo y'umujyi wa Bordeaux yaratwitswe. Mu murwa mukuru, harashwe ibyuka biryana mu gutatanya abigaragambya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/imyigaragambyo-ikomeye-mu-bufaransa-yasubitse-uruzinduko-rw-umwami-charles-iii

  • Uburusiya: Igishushanyo cy'umwana w'imyaka 12 cyashyize se mu kaga ubu arafunze #rwanda #RwOT

    Umwana wari ufite imyaka 12 witwa Masha Moskaleva ukomoka mu Burusiya yakoze igishushanyo muri Mata 2022 cyafungishije se nawe ahita ajyanwa mu kigo gicumbikira abana

    Ibumoso bwacyo hari ibendera rya Ukraine ryanditsemo amagambo avuga ngo: 'Ikuzo kuri Ukraine'; iburyo hari amabara atatu y'Uburusiya n'amagambo avuga ngo: 'Hoya ku ntambara!'. Hariho kandi na za misile zituruka mu Burusiya, umugore n'umwana we bahagaze basa n'abazikumira.

    Umujyanama w'umujyi wa Yefremov uyu mwana akomokamo uri muri 320Km mu majyepfo ya Moscow,witwa Olga yagiranye ikiganiro na BBC dukesha iyi nkuru kuri icyo gishushanyo.

    Se w'uyu mwana w'umukobwa, Alexei, umubyeyi wibana, yahamagaye uyu mujyanama w'umujyi ngo amugishe inama. Yamubwiye ko nyuma y'uko kw'ishuri babonye igishushanyo cy'umukobwa we bahise bahamagara polisi.

    Olga ati: 'Polisi yahise itangira gukora iperereza ku mbuga nkoranyambaga za Alexei, kandi bamubwira ko arimo kurera umukobwa we nabi.'

    Nyuma hakurikiyeho ibirego. Kubera gutangaza ibirwanya intambara ku mbuga nkoranyambaga, Alexei yaciwe amande y'amaroubles 32,000 (asaga $415 = arengaho 400,000Frw) ku cyaha cyo gutesha agaciro ingabo z'Uburusiya.

    Mu byumweru bicye bishize hatangijwe urubanza mpanacyaha. Nanone, ibyo yatangaje birwanya intambara nibyo bigize icyaha cyo gutesha agaciro ingabo arimo kuregwa.

    Kuri iyi nshuro Alexei ashobora gufungwa muri gereza.

    Ubu uyu mugabo afungiye iwe mu rugo i Yefremov. Umukobwa we Masha nawe yoherejwe mu kigo kirera abana, aho Alexei atemerewe no kumuvugisha kuri telephone.

    Olga Podolskaya ati: 'Kuva tariki ya mbere Werurwe(3) nta muntu urabona Masha, nubwo twagerageje kenshi kugera kuri icyo kigo ngo turebe uko amerewe.'

    Yongeraho ati: 'Abategetsi b'Uburusiya barashaka ko buri wese ajya ku murongo wabo. Nta muntu wemerewe kugira igitekerezo cye bwite. Niba utemeranya n'ibyo undi yemera wisoma ibyo yatangaje. Ariko uwo muntu wimufungira iwe n'umwana we mu kigo cy'abana.'

    Mu mategeko yo gufungirwa mu rugo k'uyu mugabo, yemerewe gusa kuvugana n'umunyamategeko we, abakora iperereza na serivise zo gufunga abantu.

    BBC yavuze ko bamwe mu baturage bifuza ko uyu mwana yarekurwa agasubizwa se ariko Leta ntibikozwa.



    Iki nicyo gishushanyo umwana w'imyuka 12 yashushanyije kugakora kuri we na se

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-igishushanyo-cy-umwana-w-imyaka-12-cyashyize-se-mu-kaga-ubu-arafunze

  • U Rwanda na Benin bazakinira kuri Kigali Pele Stadium nta mufana #rwanda #RwOT

    Mu gihe hari hakiri urujijo ku kibuga kizaberaho umukino w'u Rwanda na Benin mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2024, CAF yamaze kwandikira FERWAFA ko uyu mukino uzakinirwa kuri Kigali Pele Stadium ariko nta mufana wemerewe kureba uwo mukino.

    CAF yemeje ko uyu mukino wo kwishyura uzahuza ikipe y'igihugu y'u Rwanda n'ikipe y'igihugu ya Benin, uzaba Taliki ya 28 Werurwe kuri Kigali Pelé Stadium, nta bafana bemerewe kwinjira muri stade mu ibaruwa yandikiye amakipe yombi.

    Amavubi yaraye ageze mu Rwanda muri iri joro ryakeye,Avuye muri Bénin aho Aje kwitegura umukino wo kwishyura uzabahuza n'iki gihugu kidafite amateka akomeye mu mupira w'amaguru.

    Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe, ni bwo Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF) yategetse u Rwanda kwakirira Bénin muri Benin,ku wa 27 Werurwe.

    CAF yagaragaje ko yashingiye ku kirego cyatanzwe n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Bénin ndetse ko nyuma y'igenzura ryayo, yasanze hoteli ziri mu Karere ka Huye ahagombaga kubera uyu mukino ziri ku rwego rwo hasi ugereranyije n'ibisabwa.

    U Rwanda rwahise rujuririra iki cyemezo gusa rugongwa nuko mu karere ka Huye nta stade y'inyenyeri enye ihari cyane ko izo kuri urwo rwego arizo zemerewe kwakira amakipe ndetse n'abasifuzi.

    Kuwa Kabiri w'iki cyumweru kandi,bamwe mu bayobozi ba CAF barimo Umunya-Mozambique Muhammad Sidat ushinzwe Umupira w'Amaguru w'Ababigize umwuga, yavuganye na bamwe mu bayobozi ba FERWAFA ababaza kuri Kigali Pelé Stadium iherutse kuvugururwa ikaberaho ibikorwa by'Inama ya FIFA.

    Nubwo itari yakanozwa neza nyuma yo kuvugururwa,CAF yatanze uruhushya rwo kuyikiniraho uyu mukino nubwo yari isanzwe itemerewe kwakira imikino mpuzamahanga kuva mu mpera za 2021.

    Birashoboka ko iyi Stade yemewe kubera ko ikibuga cyayo ari cyiza hakabuzwa abafana kubera inkingi zayo zibuza abafana kureba neza umukino.

    Amavubi arakomereza imyitozo kuri iyi Stade ya Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatanu ndetse n'indi minsi kugeza umukino ubaye kuwa Kabiri.

    U Rwanda rufite amanota abiri ku icyenda, mu gihe Bénin ifite inota rimwe mu mikino itatu imaze gukinwa muri iri tsinda rya L.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukino-w-urwanda-na-benin-uzakinirwa-kuri-kigali-pele-stadium-nk-uko-biri-mu

  • Hagarika imyigaragambyo ungezeho ibibazo ufite-Perezida Ruto abwira Odinga #rwanda #RwOT

    Perezida William Ruto yasabye Raila Odinga batavuga rumwe, kureka imyigaragambyo ateganya kujya iba kabiri mu cyumweru akamugezaho ibibazo byose afite nka perezida.

    Perezida Ruto wari mu ntara ya Kisii ashinja Raila Odinga kwihisha mu rubyiruko ajyana mu myigaragambyo, agamije inyungu ze bwite zitarasobanuka kugera ubu.

    Ikinyamakuru The Standards cyanditse ko Perezida William Ruto abona ko Odinga ari gutegura imyigaragambyo, igamije kugusha bukungu bwari butarazahuka neza kuko bwashegeshwe na Covid-19.

    Bwana Odinga aracyahagaze kukuvuga ko azajya yigaragambya kuwa mbere no kuwa kane kugera igihugu cyoroheje ikiguzi cy'ubuzima.

    Icyakora ngo afite amakuru ko hari bamwe mu bagize guverinoma ya Kenya, bari gupanga uko bazajya bateza ibibazo mu myigaragambyo bikamusiga icyasha, ko ari umunyapolitiki mubi utifuza ineza y'abaturage.

    William Ruto yabwiye Raila Odinga ko abaturage babyutse bakajya gutira ntawe ubibahatiye, ihuriro Azimio la Umoja itagomba kubashyira ku gitutu cyo kujya kwigaragambya.

    Perezida Ruto avuga ko abatwara amapikipiki ndetse n'abandi bacuruzi bato badakwiye kujyanwa mu myigaragambyo, kuko ari abantu bakeneye gushaka ibibatunga badakwiye gukinishwa za politiki.

    Kuri ubu Raila Odinga yandikiye igipolisi muri Nairobi, avuga ko ashaka uruhushya rwo kuzazunguza uyu mujyi kuwa mbere, ariko kandi aranashinja Visi Perezida wa Kenya, bwana Rigathi Gachagua kushaka gukoma mu nkokora imyigaragambyo y'amahoro yateguye.

    The post Hagarika imyigaragambyo ungezeho ibibazo ufite-Perezida Ruto abwira Odinga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/24/hagarika-imyigaragambyo-ungezeho-ibibazo-ufite-perezida-ruto-abwira-odinga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hagarika-imyigaragambyo-ungezeho-ibibazo-ufite-perezida-ruto-abwira-odinga