Guverinoma y'u Rwanda yafunguye Rusesabagina n'abari bari muri dosiye imwe na we kuri uyu wa Gatanu, nyuma y'imbabazi bahawe na Perezida.
Rusesabagina yandikiye Perezida Kagame asaba imbabazi z'ibyaha yakoze ari na byo byatumye akatirwa igifungo cy'imyaka 25, yiyemeza kutazagisubira naramuka ababariwe.
Senateri Jim Risch ukuriye abo mu ishyaka ry'aba-Republicains muri Sena ya Amerika, Komisiyo ishinzwe ububanyi n'amahanga, yasohoye itangazo agaragaza ko bashimishijwe n'ifungurwa rya Rusesabagina.
Yagize ati 'Nishimiye kumenya ko Paul Rusesabagina yarekuwe muri gereza yo mu Rwanda. Mu mezi 31 afunzwe, nakurikiraniye hafi urubanza rwe nkaba nshimira Guverinoma y'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoranye ngo bikemuke.'
Byabereye ku isantere yo ku Rufungo iri ku rugabano rwa Karongi na Rutsiro mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Werurwe 2023.
Rufungo ni isantere ikorerwamo ubucuruzi buciriritse bwiganjemo amata, imbuto, ibirayi, inyama zokeje, ku buryo nta modoka ifite urugendo rurerure ihaca idahagaze ngo abagenzi bice isari cyangwa bagure ibyo bajyana.
Abacururiza kuri iyi santere baba bafite abakarasi bashyikiriza abagenzi ibicuruzwa babivanye muri butike zihari.
Mpongempite w'imyaka 27 wakoraga ako kazi ko gushyikiriza ibicuruzwa abagenzi yahawe amata ngo ajye kuyacuruza ku modoka, amafaranga akuyemo ajya kuyanywera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yabwiye IGIHE ko byageze nimugoroba, uyu musore agaruka mu isantere yinjiye mu modoka bagenzi be bakorana akazi k'ubukarasi baramwamagana ababwira nabi baramukubita arapfa.
Ati “Nk'ubuyobozi tukimenya aya makuru twagiyeyo tuganiriza abaturage tubasaba gukumira ikintu cyose cyatuma habaho intonganya no kwihanira”.
Hari amakuru avuga ko aho uyu musore yakubitiwe ari kwa mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, yapfa umurambo we ukajyanwa ku ruhande rwa Rutsiro mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Mwendo Umurenge wa Mukura.
Gitifu Ndayambaje yavuze ko hari abantu batanu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kwica uyu musore.
Uwineza Kelly wo mu itsinda Mackenzie akaba Nyirasenge wa Miss Nishimwe Naomie banabana muri iri tsinda, yakoze ubukwe na 2nd Lt Nsengiyumva David ukinira APR BBC.
Ni ubukwe bwabaye nyuma y’uko ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023 bari basezeranye imbere y’amategeko mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ys 24 Werurwe 2023 nibwo habaye ubukwe nyirizina aho gusaba no gukwa byabereye muri Intare Arena kimwe no kwiyakira ni mu gihe imbere y’Imana basezeraniye muri Centre Christus i Remera.
Ni ubukwe bwitabiriwe n’abarimo Miss Nishimwe Naomie, Jeannine Noach ni mu gihe Tito Rutaremara ari we wasabwaga umugeni.
Jules Sentore ni we wasusurukije abitabiriye umuhango wo gusaba no gukwa ni mu gihe abari bambariye 2nd Lt David Nsengiyumva barimo na 2nd Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame.
Itsinda rya Mackenzie Uwineza Kelly abarizwamo, ni itsinda rigizwe n’abakobwa 7 bamamaye ku mbuga nkoranyambaga basubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye bakazisangiza ababakurkira.
Akoze ubukwe nyuma y’uko na Uwase Pamela Loana na we wo muri Mackenzie yakoze na Carlos Mwizerwa tariki ya 15 Ukuboza 2022.
2nd Lt David Nsengiyumva ugiye gukora ubukwe na Kelly, ni umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ndetse akaba akinira ikipe ya APR Baskteball Club.
Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte 'Sankara' bahamijwe ibyaha by'iterabwoba barafungurwa kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 24 Werurwe 2023, ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ikinyamakuru Semafor.com cyavuze ko Rusesabagina ararekurwa aho afungiwe bitarenze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu,tariki ya 25 Werurwe 2023 nk'uko abayobozi bakuru b'u Rwanda na Qatari babigitangarije.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko cyabwiwe ko mu nama y'inama y'abaminisitiri y'ingenzi iraba kuri kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w'ubutabera w'u Rwanda, Emmanuel Ugirashebuja,aratangaza ko Rusesabagina n'abandi makumyabiri baburanye hamwe nawe barababarirwa ku byaha bifitanye isano n'iterabwoba bahamijwe.
Umwe muri aba bayobozi yabwiye Semafor ati “Umwe muri abo bantu nasubira mu bikorwa by'iterabwoba baregwaga mbere, igihano kizahita gisubizwaho.”
Urukiko rw'Ubujurire mu Rwanda rwanzuye ko Paul Rusesabagina n'abareganwa nawe 20 bahamwa n'ibyaha birimo iterabwoba rugumishaho imyaka 25 y'igifungo kuri we.
Kuwa 20 Nzer 2021 Rusesabagina na Callixte Nsabimana 'Sankara' bakatiwe gufungwa imyaka 25 undi 20 bahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w'iterabwoba no gukora iterabwoba.
Icyakora uru rukiko rw'Ubujurire muri Mata 2022, rwanzuye ko 'Sankara' agabanyirizwa igihano agafungwa imyaka 15 kuko yemeye ibyaha yarezwe akanafasha iburanisha.
Muri uku kwezi,mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Steve Clemons w'icyo kinyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko 'hari igikomeje gukorwa” kugira ngo ikibazo cya Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda kuva mu 2020 kirangire.
Umunyamakuru Steve Clemons yabajije Perezida Kagame niba hari amakuru mashya ku kibazo cya Paul Rusesabagina wakatiwe igifungo cy'imyaka 25 kubera uruhare mu bikorwa by'iterabwoba byakorewe ku butaka bw'u Rwanda bikozwe n'umutwe wa MRCD/FLN yari ayoboye.
Perezida Kagame yagize ati ' Hari ibiri gukorwa kuko ntabwo turi ba bantu bafunze umutwe badashaka kujya mbere. Ugiye no mu mateka yacu, hari aho twageze dutanga imbabazi ku byaha bitababarirwa, abantu bagize uruhare muri Jenoside n'ibindi. Benshi muri bo bararekuwe.
Hari ibiganiro no kureba ku buryo bwose bushoboka bwo gukemura icyo kibazo, hatabayeho kubangamira amahame y'ibanze kuri icyo kibazo. Ndakeka ko hari uburyo bwo kujya mbere.'
Rusesabagina na bagenzi be 20 baregwaga hamwe, bahamijwe ibyaha by'iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n'Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by'igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uganda uri mu Rwanda yashimye u Rwanda ko rwemereye Sosiyete y'ubwikorezi bwo mu kirere ya Uganda, Uganda Airlines gukorera ingendo mu Rwanda.
Ibi yabitangarije mu nama ya Komisiyo Ihoraho y'ibihugu byombi igamije gukora ibishoboka ngo umubano w'ibihugu byombi usubire mu buryo.
Minisitiri Odongo yavuze ko kuba Leta y'u Rwanda yemereye Uganda Airlines, gukorera mu Rwanda ari ikimenyetso gikomeye cy'umubano mwiza uzateza imbere kurushaho urujya n'uruza n'ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi.
Minisitiri Odongo avuga ko imipaka yashyizweho n'abakoloni yatumye habaho kwibeshya ko Abanyarwanda n'Abanya-Uganda batandukanye kandi mu by'ukuri ari abavandimwe yongera gushima abakuru b'ibihugu byombi batanze umurongo wo gusubiza ibintu mu buryo kugira ngo ibihugu byombi byongere kunga ubumwe nkuko byahoze.
Minisitiri Biruta we yagaragaje iyi nama nk'intambwe ikomeye mu nzira yo gusubiza ibintu mu buryo.
Yavuze ko ibihugu byombi bihuriye kuri byinshi bityo ko umubano mwiza uri mu nyungu z'umutekano n'iterambere ry'ubukungu bw'ababituye.
Yashimangiye ko abakuru b'ibihugu byombi batanze umurongo wo gukemura imbogamizi zikibangamiye umubano wabyo bityo ko intumwa z'ibihugu byombi zirimo gukora ibishoboka byose ngo bigerweho.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Uganda Gen. Odongo Abubakhar Jeje yagaragaje ko muri uru rugendo yazanye na bagenzi be 5 muri guverinoma ndetse n'abandi bayobozi mu nzego zigera kuri 20 nk'ikimenyetso kigaragaza agaciro Uganda yahaye iyi nama ya 11 ya komisiyo ihuriweho ibihugu byombi.
Yavuze ko amasezerano y'ubufatanye aza gushyirwaho umukono n'ibihugu byombi atagomba kurangirira mu mpapuro ahubwo ko akwiye kuba umusingi w'ibikorwa bifitiye inyungu abaturage b'ibihugu byombi.
Nyuma y'uko ba minisitiri bombi batangije iyi nama ku mugaragaro, ibiganiro hagati y'impande zombi byakomereje mu muhezo.
Minisitiri Odongo avuga kandi ko mu gihe akarere kugarijwe n'ibikorwa by'iterabwoba cyane cyane iby'imitwe nka ADF na FDLR, Uganda ishyigikiye ibikorwa n'Akarere muri rusange ariko akongeraho ko mu nyungu z'ibihugu byombi u Rwanda na Uganda bizakomeza gukorana kurushaho mu nzego z'igisirikare n'umutekano mu nyungu z'abaturage bw'impande zombi.
Ku musozo w'ibyo biganiro impande zombi zirashyira umukono ku itangazo rikubiyemo ibyemezo byafatiwe muri iyi nama ya 11 ndetse hashyirwe umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.
Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2017 uri mu myiteguro y'ubukwe na Ishimwe Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid , yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'amashusho yerekana ubwiza n'akanyamuneza afite muri iyi minsi.
Abinyujije kuri konti ye ya Tiktok Miss Elsa yerekanye uburyo asigaye asa, abinyujije mu ndirimbo yaririmbaga adategwa ari nako acishamo uducenga duto duto two kuyibyina maze abiherekeresha amagambo agira ati: 'Where Has Times gone.'' Nyuma y'iyi Video, ubutumwa bwahise bwisukiranya bw'abantu batandukanye bamurata ubwiza, harimo n'abakomezaga kumwifuriza ubukwe n'imyiteguro myiza yabwo. Hari nk'uwitwa Alpha wagize ati: 'Uri mwiza imbere n'inyuma.'' The Only Way we ati 'Urasa neza cyane', undi ati 'Umusatsi, na buri kimwe cyawe' maze ashyiraho imitima myinshi, Coco nawe ubwiza bwe yabubonyemo nka zahabu maze amubwira ko ari mwiza cyane. Miss Elsa uri mu myiteguro y'ubukwe yasezeranye mu murenge na Prince Kid, mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo ku wa 2 Werurwe 2023. Urukundo rw'aba bombi rwavuzwe cyane mu ifungwa rya Prince Kid, ubwo Miss Iradukunda Elsa yagaragazaga inyandiko zafashwe nk'impimbano zishinjura Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho ndetse na we akaza kubifungirwa igihe gito akaza kurekurwa nyuma.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023,Rusesabagina Paul yafunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika nyuma yo gukatirwa igifungo cy'imyaka 25 ahamijwe ibyaba by'iterabwoba.
Mbere y'aho, Paul Rusesabagina yari asanzwe afite uburenganzira bwo gutura muri Amerika ari nayo mpamvu bikekwa ko yasabye kenshi ko arekurwa.
Ni umugabo mu 2005 wahawe igihembo gikomeye gitangwa na Perezida wa Amerika,yahawe na Bush, cyahawe abantu nka Mama Tereza w'i Kalikuta, kubera filimi ishingiye ku nkuru y'uko yarokoye abantu muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Amateka ya Rusesabagina Paul mu ncamake:
Yavukiye i Murama, mu cyaro kiri mu majyepfo y'u Rwanda
Yavuye mu Rwanda mu 1996, asaba ubuhungiro mu Bubiligi
Afite abana batanu, ubwenegihugu bw'Ububiligi n'uburenganzira bwo gutura muri Amerika
Yize anakora ibijyanye na hoteli nyuma aba impirimbanyi ya politiki
Nyuma ya filimi 'Hotel Rwanda' yabonye ibihembo bitandukanye
Yashinze ishyaka PDR-Ihumure, ritavugarumwe n'ubutegetsi rikorera mu buhungiro
Yabaye umukuru wungirije w'ihuriro MRCD rifite inyeshyamba za FLN
Izi nyeshyamba zagabye ibitero ku Rwanda mu 2018 na 2019 byiciwemo abantu bose hamwe batandatu
Ibyaha yaregwaga byari bishingiye ku bitero by'izi nyeshyamba
Mu kwezi kwa kane 2005, Rusesabagina yari mu bantu bitezwe kuri stade Amahoro ubwo rubanda yari igiye kwerekwa bwa mbere film 'Hotel Rwanda' gusa ntiyahageze.
Inkuru y'uko yakijije abantu mu 1994 ntabwo yari izwi mu gihe cy'imyaka, nawe yari umushoferi wa taxi i Bruxelles mu Bubiligi.
Yavuzweho mu gitabo cya Philip Gourevitch yanditse mu 1998, ariko iza kumenyekana henshi ku isi imaze gukinwamo iriya filimi ya Hollywood yasohotse mu 2005.
Anayigarukaho mu gitabo kivuga ku buzima bwe 'An Ordinary Man' cyasohotse mu 2006.
Ibivugwa mu nkuru ye ariko, bamwe mu barokokeye jenoside muri Hôtel des Mille Collines nyuma baje kubihakana bavuga ko birimo kubeshya.
Rusesabagina amaze kwitwa 'Intwari', yumvikanye anenga ubutegetsi bw'u Rwanda, mu 2007 yavuze ko hakwiye kujyaho urukiko rwa ONU/UN rwaburanisha bamwe mubo muri FPR ku byaha bya jenoside.
Mu 2014, muri kaminuza ya Michigan muri Amerika, yavuze ko amatsinda y'abari mu ngabo za FPR-Inkotanyi yishe ibihumbi amagana by'impunzi z'Abahutu muri DR Congo. Ubwicanyi uruhande rwa FPR rwahakanye.
Perezida Paul Kagame nyuma nawe yumvikanye anenga Rusesabagina, avuga ko “yagizwe intwari” atari yo.
Uyu mugabo w'imyaka 68, nyuma yo gushinga impuzamashyaka MRCD- FLN yavuze ko ubutegetsi mu Rwanda bugomba guhinduka “hakoreshejwe inzira zose zishoboka”.
Umuryango we uvuga ko yashimuswe i Dubai akazanwa mu Rwanda ku ngufu mu kwezi kwa munani 2020 gusa yaje mu ndege y'umuvugabutumwa imugeza i Kigali atabizi
Uruhande rw'umuryango wa Rusesabagina rwasohoye amatangazo yamagana uko urubanza rwagenze maze ufashijwe n'amashyirahamwe mpuzamahanga atandukanye bavuga ko yafashwe kandi afunzwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Amerika,Antony Blinken , yageze i Kigali muri Kanama 2022,asaba u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina aho ngo Amerika yabonaga ko afunze 'mu buryo butari bwo' mu Rwanda.
Abantu bamwe bavuze ko Blinken ashyira igitutu ku bayobozi b'u Rwanda ngo barekure Rusesabagina.
Kuri Twitter Perezida Paul Kagame yasubije uwari yabyanditseho ati: “Nta mpungenge â¦hari ibintu bidakora gutyo hano!!”
Paul Rusesabagina arafungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame ndetse byitezwe ko asanga umuryango we muri Amerika.
Imiryango 110 yo mu Murenge wa Mugina yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko yasezeranye. Bamwe muri aba, bavuga ko bagendanaga isoni n'ikimwaro, kugira ipfunwe kubwo kutagira isezerano mu buryo bwemewe n'itegeko. Abandi bavuga ko bari barambiwe kubaho nk'indaya no kutagira ijambo mu bandi. Bashimira ubuyobozi bwabegereye bukabaha amahirwe yo kwemerwa n'amategeko.
Umurenge wa Mugina, ni umwe muri 12 igize akarere ka Kamonyi. Ni nawo murenge kuri uyu wa 24 Werurwe 2023 wagize umubare munini w'imiryango yasezeranye imbere y'amategeko, aho abagabo n'abagore 220( imiryango 110) basezeye ku kubaho babana bitazwi n'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda.
Si kenshi imiryango ingana itya isezeranira umunsi umwe.
Bamwe muri iyi miryango yasezeranye babwiye intyoza.com akabari ku mutima, ibyinshimo batewe n'uyu munsi ndetse n'imitwaro bari bikoreye nk'ababanaga bitazwi n'amategeko, benshi bavuga ko bariho nk'indaya, bagendana ipfunwe n'ikimwaro.
Hakekwabera Jean Damascene w'imyaka 36 y'amavuko, umuturage wo mu kagari ka Jenda, Umurenge wa Mugina avuga ko uyu ari umunsi wamushimishije cyane kandi yari amaze igihe ategereje kuko imyaka 9 amaze abana n'umugore batarasezeranye yari abayeho nta mahoro afite mu bandi no mu rugo. Yagize kandi ati' Ndumva nishimye cyane, mbaye umugabo uzwi n'amategeko'.
Byukusenge Marie Therese, umugore wa Hakekwabera mu byishimo byinshi yagize ati' Nari ndiho ariko nitwa indaya mu bandi. Kubaho muri ubwo buzima si byiza nabusa ariko ubu nanjye mfite ibyishimo byinshi cyane kuko ngiye kwitwa umugore mu rugo, ngire ijambo kuko nzwi n'amategeko. Nagendaga numva hagize ikiba nta ruvuguro, numvaga mfite ipfunwe mu bandi, nkitwa indaya kandi ndi umu Mama w'abana 2'.
Akomeza ashimira ubuyobozi bwabegereye bukabashishikariza kuva mu buzima bwo kubana ntaho bazwi mu rwego rw'amategeko. Avuga kandi ko imyumvire iri hasi cyane hamwe n'ubushobozi buke biri mu byatumye bamara iyi myaka 9 babana badasezeranye ngo babe bazwi n'amategeko. Agira inama Abagore batarasezerana ko bakora ibishoboka bakabivana mu nzira kuko gusezerana biha umugore ijambo, ntakore afite ipfunwe cyangwa se ngo agende mu bandi afite ikimwaro, mbese akitwa Umugore mu bandi, akamera nk'umuntu ugenda yambaye yikwije adatinya.
Dusabyamahoro Eric amaze imyaka 3 abana n'umugore nta sezerano rizwi mu mategeko. Ashima ubuyobozi bwagize uruhare mu gufata icyemezo cyo gusezerana n'umugire we byemewe n'amategeko, aho bigishijwe ndetse bagakangurirwa kubana bisunze amategeko kuko babwiwe ndetse bakerekwa akamaro kuri bo n'abazabakomokaho.
Ibyishimo byari byose, ibirori bidasanzwe benshi bifuje mu myaka myinshi nti babashe kubikorerwa no kubyikorera.
Akomeza agira inama Abagabo babana n'Abagore batarasezeranye kuva mu mwijima bakegera Amategeko akabamenya kuko ngo uba uzwi n'amategeko kandi ukaba ubonye uburenganzira busesuye ko uwo muri kumwe ari uwawe. Ahamya ko uretse no kuba amategeko ntawe azi nta n'icyo yamumarira, ngo n'imbere y'Imana 'Twaracumuye, twakoze icyaha cy'ubusambanyi, rero ntabwo birangirira aha kuko tugomba no kujya imbere y'Imana'.
Imanizabayo, umugore wa Dusabyamahoro bombi batuye mu kagari ka Kabugondo, avuga ko uyu ari umwe mu minsi agiriyeho ibyishimo kuko nubwo yabanaga n'umugabo ngo ntaho amategeko yari amuzi ndetse no mu bandi nta jambo ariko ubu ngo aruzuye kandi aruzuzanya n'umugabo we byuzuye kuko amategeko abazi. Asaba abatarasezerana kwihutira kubikora kuko bibahanaguraho igisuzuguriro, bakagenda bemye kandi bakaba bemewe muri Leta, amategeko akabamenya ndetse bakagira agaciro batari bafite haba mubo bari kumwe n'aho bagenda hose.
Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mugina yabwiye intyoza ko iki gikorwa ari icy'agaciro mu maso y'abagikoze ariko kandi no mu buryo bw'amategeko kuko ababanaga bitemewe ubu babihamirije imbere y'amategeko nayo arabamenya.
Abayobozi batandukanye barimo ab'Akarere bari bitabiriye.
Akomeza avuga ko kugira imiryango isezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko ari iby'agaciro, kandi ko binafasha mu gukemura ibibazo by'amakimbirane mu ngo cyane cyane ku babana mu buryo butazwi n'amategeko. Ati ' Biraza gukemura amakimbirane yajyaga agaragara mu ngo, aho ahenshi twajyaga kuyakemura tugasanga intandaro ahanini ishingiye ku kuba babana batarasezeranye. Gusezerana mu mategeko biha umuryango gutuza no gukora buri wese afite icyizere cy'ejo kuko azwi n'amategeko'.
Gitifu Mandera, akomeza avuga ko nk'ubuyobozi bw'Umurenge bihaye intego yo kujya basanga urugo ku rundi bakaganira, bakava mu byo kubaho batazwi n'amategeko. Avuga kandi ko uretse iyi miryango yasezeranye none, hari n'indi isaga ijana biteguye gusezeranya mu minsi ya vuba, ko kandi iki ari igikorwa bashyizemo imbaraga ku buryo buri kwezi bagomba kugira imiryango isezerana mu mategeko kugera ubwo bazaba bizeye ko abaturage bose ba Mugina babana mu buryo bwemewe n'amategeko.
Iki gikorwa cyabaye ku Mugina cyo gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko, ni gahunda y'akarere kose yafatanije n'abafatanyabikorwa n'inzego z'ibanze aho hakozwe ubukangurambaga mu miryago yabanaga bitemewe n'amategeko mu mirenge yose uko ari 12, aho imiryango 448 yose ku ikubitiro ariyo yahise ibyumva vuba ikaba yasezeranye.
Muri uku gusezerana, henshi mu mirenge bakoreye ibirori iyi miryango yasezeranye, barambara, barakenyera ndetse babategurira impano zitandukanye, aho byari ibyishimo. Gusa nubwo bimeze bitya, hari imwe mu Mirenge abaturage babwiye intyoza ko bo babujijwe ibi byishimo kuko hari abatasezeranye, abandi bakaba baranyuranije na gahunda y'Akarere bakabikora ukwabo bityo bakabavutsa ibyishimo bari gusangira n'Abafatanyabikorwa ndetse n'ubuyobozi n'abaturage bari kuba baje babashagaye bishimira intambwe bateye yo kuba mu buzima buzwi n'amategeko.
Si kenshi imiryango ingana itya isezeranira umunsi umwe.