Today, we shall inform you of the top 10 most [â¦]
The post Top 10 Most Beautiful Ladies Tribes in Kenya 2023 appeared first on UGWIRE.
Today, we shall inform you of the top 10 most [â¦]
The post Top 10 Most Beautiful Ladies Tribes in Kenya 2023 appeared first on UGWIRE.
Minisiteri y'Ubutabera yemeje ko Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana 'Sankara' bari mu bantu basaga 370 barekuwe kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 24 Werurwe 2023,ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, nyuma yo guhamwa n'ibyaha bitandukanye by'iterabwoba.
Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo yashyize hanze amabaruwa Paul Rusesabagina na Nsabimaba Callixte uzwi nka Sankara bandikiye Perezida Kagame basaba imbabazi ngo barekurwe.
Rusesabagina yavuze ko yicuza kuba ingabo FLN z'umutwe wa MRCD zaragabye ibitero bikagwamo abantu bitari yo ntego.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko Rusesabagina atarekuwe ku bw'igitutu cya Amerika yakomeje gusaba ko arekurwa ahubwo ari ibisanzwe bibaho mu Rwanda.
Mukuralinda yabwiye BBC ati: 'Igitsure [Igitutu] no kuganira ni ibintu bibiri bitandukanyeâ¦Igihe cyose Leta zunze ubumwe za Amerika cyangwa se n'abandi babisabiye baba barahise babibona kandi ntabwo ariko byagenze, bigomba gukorwa mu nzira amategeko yateganyije, ndetse nta n'uwahisha ko habaye ibiganiro igihugu cya Qatar kikabifashamo cyane.'
Mukuralinda avuga ko atari ubwa mbere abantu bahawe imbabazi mu Rwanda, ndetse ko n'abakoze ibyaha bikomeye nka jenoside bazihawe.
Ati: 'Ntabwo rero ari ibintu bidasanzwe kuba umuntu yakora icyaha akagihanirwa kikamuhama agatangira igihano akakibabarirwaâ¦Icy'ingenzi ni uko ubutabera buba bwarabaye.'
Yavuze ko kuba ibyabaye byafashwe nk'ibidasanzwe ari uko hari harimo umuntu usanzwe uzwi cyane.
Yemeje ko Qatar yabaye umuhuza mu kibazo cya Paul Rusesabagina nk'igihugu cy'inshuti y'u Rwanda.
Ku kuba Rusesabagina azahita asubira muri Amerika, Mukuralinda yagize ati: 'Ibyo nabyo agomba kubisaba, ntabwo ashobora gupfa kugenda nabyo atabisabye kuko niko amategeko abiteganya.'
Mu ibaruwa ya Rusesabagina isaba imbabazi, avuga ko yicuza ibikorwa byakozwe n'umutwe wa FLN, kandi ko ahawe imbabazi azamara 'iminsi nsigaranye muri Amerika mu guceceka ntekereza', yongeraho ati 'ibibazo bijyanye na politiki y'u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.'
Ni raporo yagaragaje ibikenewe ku isoko ry'umurimo [ni ukuvuga akazi gahari n'inzego karimo] ndetse n'ibyigishwa mu mashuri yaba ay'ubumenyi rusange n'ajyanye n'imyuga n'ubumenyingiro hagendewe kandi ku biteganywa na Gahunda y'Igihugu yo kwihutisha iterambere, NST1.
Yagaragaje ko mu rwego rw'imari ari ho hari ubwoko bwinshi bw'imirimo abakoreha bakunze gushakira abakozi aho igera kuri 48 [ni ukuvuga abahanga mu bijyanye no gusesengura inguzanyo, abajyanama mu by'ishoramari n'ibindi].
Urwego rw'inganda rufite ubwoko bw'imirimo 45, naho urwego rw'ubwubatsi rukaba rufite 35 [ni ukuvuga abubatsi, abayobora imirimo yo kubaka, abahanga inyubako n'ibindi].
Urwego rw'ubuhinzi rufite ubwoko bw'imirimo 34 [Aba-Agronomes, veterineri n'abandi]. Urwego rw'Ikoranabuhanga rufite ubwoko bw'imirimo 32, harimo abashinzwe umutekano mu by'ikoranabuhanga, abahanga mu bya porogaramu za mudasobwa n'indi itandukanye.
Urwego rw'Ubuzima rwo rufite ubwoko bw'imirimo 31, urwo gutwara abantu n'ibintu rukagira 19, uburezi bukagira ubwoko bw'imirimo 12 [abarimu muri TVET nibo bakenewe cyane n'indi mirimo itandukanye], mu gihe urwego rw'ubukerarugendo rwo rufite ubwoko 10 bw'imirimo.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ibijyanye n'isoko ry'umurimo muri RDB, Ngoboka François, yabwiye IGIHE ko ubu bushakashatsi bwakozwe kugira ngo hagaragazwe imirimo iri ku isoko kandi hasesengurwe imiterere y'isoko ry'umurimo n'ingamba zikwiye gufatwa.
Ati 'Twarebye ubwoko bw'akazi, inzego z'abikorera zirimo gutanga, abakenewe kugira ngo bakore ako kazi n'ubumenyi bagomba kuba bafite mu byiciro byose harimo, abagore, urubyiruko ndetse n'abakuze ariko tunareba abo bari kukabona uburyo bari kwitwara mu gutanga umusaruro wifuzwa.'
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko iyi nyigo isohotse mu gihe abari mu rwego rw'uburezi bari mu gihe cyo kwibaza icyakorwa kugira ngo hakemurwe ibibazo bitandukanye.
Ati “Turi mu bihe by'imbogamizi nyinshi. Abahanga bakoresha ijambo impinduramatwara ya kane mu nganda bagasobanura uburyo ikoranabuhanga riri kugenda rihindura uburyo dukora, ibyo dukora, aho dukora, ibyo dukoresha ndetse n'uburyo twihuza n'aho dukorera.”
Yakomeje agira ati “Ikibazo gikomeye dufite nk'igihugu ni ukurandura ubushomeri n'ubukene. Tugomba guhangana na byo niba igihugu cyarihaye intego yo kuzaba gifite ubukungu buciriritse mu 2035 ndetse n'ubukungu buteye imbere mu 2050.”
85% mu nzego zimirimo y'ubuyobozi n'inzobere mu bigo bikomeye ntibafite ubumenyi bukenewe
Ibijyanye n'uburyo abantu bafite ubumenyi bujyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo, ababajijwe muri ubu bushakashatsi bagaragaje ko mu myanya yo hejuru nk'ubuyobozi bw'ibigo, ubuyobozi bw'amashami mu bigo ari ho hakiri ikibazo cyo kubona abafite ubumenyi n'ubushobozi bwifuzwa.
Raporo igaragaza ko nibura mu byiciro by'imirimo 268 byakorewemo ubushakashatsi, byagaragaye ko 85,1% baba badafite ubumenyi bukenewe mu buyobozi bw'ibigo ndetse n'imyanya y'abahanga mu mashami atandukanye aba ari muri ibyo bigo.
Ni mu gihe mu bumenyi bwo hagati [ni ukuvuga abakozi basanzwe mu bigo abafite ubumenyi mu bijyanye n'ubuhinzi, abacuruzi, abatanga serivisi zitandukanye n'ibindi] ari ho hatari ikibazo cyane kuko 13,8% ari bo badafite ubumenyi buhagije mu bijyanye n'ibyo bakoramo cyangwa baba bifuzwaho.
Ku ruhande rw'ubumenyi bwo mu cyiciro cyo hasi [ni ukuvuga abahinzi, abakoresha imashini n'abandi bakozi bakora imirimo iciriritse mu bigo] ho ababa badafite ubumenyi bukenewe cyangwa ubwifuzwa muri iyo myanya ni 1,1%.
Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko kugira ngo iki kibazo gikemuke ari uko hashyirwaho uburyo bwo guhugura abari mu kazi ndetse n'ababa bakigeramo cyangwa abanyeshuri baba barimo kwimenyereza.
Iyi raporo yakozwe na RDB kandi igaragaza ko ⅓ cy'urubyiruko rudafite akazi.
Inkuru y'urupfu rwa Colonel Muhirwa yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023.
Colonel Richard Muhirwa yaguye mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israel aho yari yaragiye kwivuriza.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rtd-col-richard-muhirwa-yitabye-imana
Today, we shall cover the wealthiest or rather, the top [â¦]
The post Top 10 Richest Tribes in Kenya 2023 appeared first on UGWIRE.
Issa, uvuka ko yarenganye, yafungiwe umwaka i Mageragere nyuma yo kugirana amakimbirane n'Umusilikare mu kabali i Nyamirambo.
Yatubwiye uko babayeho muri Gereza i Mageregere n'icyo yisabira Leta.
Avuga ko Rusesabagina yari Umudive,yakundaga kumubona gusa agiye mu Isabato!
Ngo umubare munini muri Gereza ni abantu ushatse wababarira bagataha!
Tubane mu kiganiro
Kompanyi y'indege ya Uganda Airlines igiye gutangira gukorera ingendo mu Rwanda ndetse n'ibindi bikorwa byoroshya ubucuruzi n'ubuhahirane hagati y'ibihugu byombi bigiye gufungurwa.
Ibi byemejwe kuri uyu wa gatanu, ubwo hasozwaga ibiganiro bya kimisiyo ihoraho ihuriweho n'u Rwanda na Uganda ibaye ku nshuro ya 11, yari imaze iminsi iteraniye I Kigali.
Kompanyi y'indege ya Uganda Airlines igiye gutangira gukorera ingendo zayo I Kigali nyuma y'uko yongeye gusubukura ingendo zayo mu 2019.
Yari imaze imyaka irenga 20 idakora ingendo nkuko byanditswe na The New Times.
Mu gihe Uganda Airlines igiye gutangira kuza I Kigali, ku rundi ruhande RwandAir isanzwe ikora ingendo zerekeza I Entebbe muri Uganda inshuro 3 buri cyumweru.

Uyu munsi tariki ya 24 Werurwe 2923,nubwo Perezida Kagame yahaye imbabazi Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara nyuma yo kuzimusaba.
Mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Umukuru w'Igihugu ku wa 14 Ukwakira 2023, Rusesabagina avuga ati 'nciye bugufi nsaba imbabazi'.
Uyu yavuze ko yifuza gusanga Umuryango we kuko arwaye indwara nyinshi.
Yakomeje ati “ndakwizeza ko nta zindi gahunda za politiki mfite kandi ibibazo bya politiki bivuga ku Rwanda nzabitera umugongo.”
Akomeza avuga ko yicuza 'uruhare ibikorwa byanjye bifitanye isano na MRCD byaba byaragize ku bugizi bwa nabi bwakozwe na FLN'.
Avugamo kandi ko nk'uwahoze ari Umuyobozi wa MRCD, yicuza kuba ataraharaniye ko 'abagize ihuriro rya MRCD bubahiriza amahame ajyanye no kutagira uruhare mu bugizi bwa nabi'.
Yagize ati 'Mbikuye ku mutima ngaragaje agahinda n'akababaro ibikorwa bya FLN byateye ababiguyemo n'imiryango yabo.'
Yemeye kandi ko mu gihe yarekurwa, azaba abonye umwanya wo kwitekerezaho no kubana n'umuryango we.
Kuri Nsabimana Callixte na we wasabye imbabazi avuga ko yari yayobye yijandika mu bikorwa bibi.
Yagaragaje ko Perezida Paul Kagame asanzwe agira imbabazi kuva yahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba yaraburanye yemera ibyaha kandi agakorana n'inzego z'ubutabera, ndetse yagaragaje ko akuze kandi ko nta mwana afite bityo ko nababarirwa azabasha gushinga urugo.
Sankara yanitandukanyije burundu na MRCD-FLN.
Usibye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifungurwa rya Rusesabagina bivugwa ko ryagizwemo uruhare kandi na Leta ya Qatar. Hari amakuru ahamya ko nyuma yo kurekurwa kwe, azava mu Rwanda agana i Doha muri Qatar aho azamara iminsi mbere yo kwerekeza muri Amerika, igihugu yari asanzwe atuyemo mbere yo gufungwa.
Nyuma yo kurekurwa, amakuru ahari agaragaza ko azaguma mu Rwanda, bitandukanye na Rusesabagina wasabye gusanga umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ministeri y'ubutabera ivuga ko Perezida Paul Kagame yanababariye abandi bafungwa 18 bari muri uru rubanza rw'iterabwoba.




Uyu musore yishwe mu ijoro ryakeye ku wa 23 Werurwe aho intandaro yabaye amata.
Umuntu ukunda gukora ingendo zerekeza I Karongi azi neza ahantu bita ku Rufungo.Iyo uhageze uhasanga ubucuruzi butandukanye ariko bigaragara ko bukorwa mu kajagari
Iyo imodoka ihagaze abantu baniganira mu birahure bazanye ibicuruzwa byiganjemo amata,inyama zihiye n'ibindi.
Aba ariko ntabwo bikorera bashakira abakiriya abacuruzi muri iyi santere ihuriweho n'uturere twa Karongi na Rutsiro.
Iyo hari ikintu kibi cyabaye bitana ba mwana umwe akavuga ngo byabereye iwanyu undi Indi nawe ngo byabereye iwanyu.
Ibi nibyo byabaye ejo hashize aho Bivugwa ko umucuruzi yahaye umusore amata ngo ayamucururize aho kuverisa arayanywera.
Tukimara kumenya aya makuru twahamagaye ku ruhande rwa Karongi maze Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugabano atubwira ko byabaye ariko byabereye ku gice cya Rutsiro ariko ko umuturage ari uwo mu Rugabano bityo ko twabaza mu Rutsiro.
Twahise tubaza Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Bwana Ndayambaje Emmanuel ku gice cya Rutsiro maze atubwira uko byagenze nubwo Atari mu gice cyabo byabereye.Ati, “nibyo koko byabaye mu ijoro ryakeye.
Twamenye amakuru ko hari umurambo w'umusore uri mu kigero cy'imyaka 27 utaramenyekana imyirondoro ye.Amakuru avuga ko yakubitiwe kwa MUKEZANGANGO Diane utuye Karongi/Rufungo/Bwihe, nyuma akazanwana Rutsiro.
Uwo musore ngo boss we yamuhaye amata ngo acuruze arayanywera.Ku mugoroba ngo yaje yasinze ashwana na bagenzi be maze intonganya zitangira ubwo.Ngo bamukubise ndetse n'uwo yakoreye araza akubitaho.
Twasabye abaturage kureka intonganya n'amakimbirane ndetse ntibahitemo kwihanira.”
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kibuye ngo upimwe .
Hamaze gufatwa abakekwa ko aribo bamuteruye:
1.Uwimana Valentine 27yrs
2.Igiraneza Corneile 16yrs
3.Mudahunga Callixte 43yrs
4.Nsengiyaremye j Claude 28yrs
5.Niyomugenga Fabien 22yrs
Si ubwa mbere uyu turere twitana ba mwana ku bibazo biba byahabereye cyane cyane nk'igihe habaye impanuka.
Abafashwe bafungiye kuri station ya RIB ya Rubengera
Sylvain Ngoboka
Umuryango .rw
Irushanwa Imali Agribusiness Challenge riri muri gahunda yo kubaka ubushobozi bw'urubyiruko. Watekerejwe unashyirwa mu bikorwa na Imbuto Foundation ku bufatanye na Friends of Imbuto na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.
Kuva tariki 21 Werurwe 2023 kugeza ku wa 22 Mata 2023, Imbuto Foundation iri kwakira imishinga y'urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18-35, yibanda ku bushakashatsi bukemura ibibazo biri mu buhinzi, kongera no kongerera umusaruro agaciro, gushaka icyatuma ubuhinzi bukorwa kinyamwuga n'ibindi.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibikorwa mu Muryango Imbuto Foundation, Vugayabagabo Jackson, yasobanuye ko gahunda ya Imali Agribusiness Challenge, iri mu murongo wo kwifuriza urubyiruko kugera ku bukungu n'umusaruro, binahindure imibereho yabo n'igihugu muri rusange.
Ati 'Turifuza gutanga umusanzu muri byinshi bihari; gushishikariza urubyiruko kwinjira mu buhinzi ariko bwa kinyamwuga. Turifuza urubyiruko rukora ubuhinzi buzarufasha, imiryango n'igihugu'.
Gutanga imishinga byatangiye ku wa 21 Werurwe 2023, aho unyura ku rubuga rw'Umuryango Imbuto Foundation ari rwo www.imbutofoundation.org ukajya ahanditse Imali Agribusiness, ukahakanda hakaza amakuru ajyanye n'uyu mushinga ugakanda ahanditse 'Apply', ukuzuza ibisabwa ubundi ukohereza.
Imishinga yakirwa ni iy'umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry'abihurije hamwe. Abafite imishinga mishya cyangwa isanzwe ikora izakirwa muri aya marushanwa.
Hazabanza gutoranywa imishinga 30 ya mbere, isuzumwe ivemo 10 ba nyirayo bahabwe amahugurwa y'icyumweru ku by'ibanze mu kunoza no gutegura uko bayigaragariza akanama nkemurampaka.
Imishinga itanu izahiga iyindi, ba nyirayo bazahabwa amahugurwa y'amezi atandatu yo kubongerera ubumenyi, gufashwa kuyinoza birushijeho, banahabwe amafaranga, aho buri mushinga uzahabwa miliyoni 10 Frw.
Ukeneye ibindi bisobanuro ku bijyanye na Imali Agribusiness Challenge, wakwandikira Imbuto Foundation kuri [email protected]
Vugayabagabo asobanura ko mu gutoranya imishinga hazitabwa ku dushya tuyirimo, dushobora kuba dushingiye ku bushakashatsi, kongera umusaruro, kongera ubwiza bw'umusaruro cyangwa kuwuhunika, ikoranabuhanga mu kuhira n'ibindi.
Umuyobozi ushinzwe Ubuhinzi buvuguruye muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Karangwa Patrick, yashimye umusanzu wa Imbuto Foundation, avuga ko urubyiruko rwize ruhanzwe amaso cyane ku buhinzi bw'ejo hazaza.
Ati 'Ni ibyo kwishimira kubona abafatanyabikorwa nk'aba ngaba dukorana muri iri terambere ry'ubuhinzi kuko ubuhinzi ni urwego rukeneye imbaraga zikomeye z'abafatanyabikorwa bose kugira ngo ruzamuke'.
Ibarura ry'Abaturage n'Imiturire rya Gatanu ryagaragaje ko Abanyarwanda benshi bakora umwuga w'ubuhinzi aho bangana na 53,4%. Icyerekezo 2050 giteganya ko bazaba ari 30% bakora ubuhinzi ari bwo bubatunze kandi babukora kinyamwuga.
Ku rundi ruhande, hari imbogamizi zitandukanye nk'ubumenyi budahagije, kutamenya inyungu ziri mu buhinzi, inyota yo gushaka amafaranga vuba, igishoro n'ihindagurika ry'ikirere.
Rwiyemezamirimo Bankundiye Charlotte, washinze RUTA VegFresh Farm Ltd, avuga ko mu buhinzi hari amahirwe ku muntu wese unoza ibyo akora, agahora agerageza kwiyungura ubumenyi binyuze mu kwigira ku bandi.
Imali Agribusiness Challenge, isanze izindi gahunda za Guverinoma zo kongerera urubyiruko ubumenyi mu buhinzi, zirimo kohereza abanyeshuri muri Israel, aho hari abagera 1332 bamaze koherezwayo.
Hari kandi gutanga inguzanyo zihendutse, ubwishingizi bw'ubuhinzi n'amahugurwa.