Blog

  • Amerika yishimiye icyemezo cy'u Rwanda rcyo gufungura  Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko yakiriye neza ifungurwa rya Paul Rusesabagina.

    Mu butumwa Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yanyujije kuri Twitter yavuze ko yishimiye irekurwa rya Paul Rusesabagina, akaba agiye kongera guhura n'umuryango we.

    Blicken yashimiye guverinoma y'u Rwanda yamurekuye anashimira ubufasha bw'igihugu cya Qatar.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru rya Leta, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Mukuralinda Alain, yagaragaje ko nta gitutu cyabayeho ngo u Rwanda rube rwarekura Rusesabagina ahubwo ko byanyuze mu nzira z'ibiganiro.

    Ati 'Abantu baraza kubifata uko bashaka. Ushaka kubonamo igitutu byanze bikunze azakibonamo, ushaka kubonamo ibiganiro azabibona, ushaka kubona ko hajemo n'umuhuza azabibonamo kuko byose biri hanze nta banga ririmo.'

    Amerika kandi yatangaje ko Paul Rusesabagina yavuye muri Gereza ya Nyarugenge aho yari afungiwe, akajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar i Kigali.

    Ahagana Saa Yine z'ijoro nibwo Paul Rusesabagina yavanywe muri Gereza hubahirizwa umwanzuro w'imbabazi yahawe n'Umukuru w'Igihugu. Bivugwa ko yahise ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar, aho agomba kumara iminsi mike mbere y'uko yerekeza i Doha aho azahurira n'umuryango we, agakomeza urugendo rujya muri Amerika aho yari asanzwe atuye.

    Mu minsi azamara muri Ambasade ya Qatar, amakuru agera kuri IGIHE avuga ko azayifashisha asaba Minisitiri w'Ubutabera uburenganzira bwo kuba yasohoka mu gihugu.

    Ubwo Rusesabagina yasohokaga muri gereza, bivugwa ko mu bamwakiriye harimo n'abayobozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda, ndetse ko banamuherekeje agenda.

    Amerika ivuga ko ikibazo cya Rusesabagina cyari agatotsi gakomeye mu mubano wayo n'u Rwanda. Kugira ngo afungurwe, ngo hari hashize amezi hari ibiganiro bihuza impande zitandukanye zirebwa n'ikibazo cye.

    Umuvugizi muri Perezidansi, Stephanie Nyombayire, yanditse kuri Twitter ko guhabwa imbabazi kwa Rusesabagina bidakuraho igihano yahamijwe, ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.

    Ati 'Umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Qatar, wabaye ingenzi cyane.'

    Yakomeje avuga ko irekurwa rya Rusesabagina ari umusaruro w'ubushake buhuriweho bwo kuzahura umubano w'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Qatar yahamije ko yagize uruhare mu biganiro byaganishije ku kuba Rusesabagina yahawe imbabazi, ndetse ko gahunda yo kumwohereza muri Qatar irimbanyije.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga muri Qatar, Dr. Majed Al Ansari, yavuze ko ikibazo cya Rusesabagina cyaganiriweho mu nama zahuje abayobozi ba Qatar n'ab'u Rwanda ku nzego zo hejuru.

    Qatar ivuga ko isanzwe igira uruhare mu bikorwa by'ubuhuza bitandukanye bituma iba umufatanyabikorwa mwiza mu gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z'amahoro n'iza dipolomasi.

    Ati 'Uruhare rwa Qatar, rugaragaza icyizere ndetse n'umubano ukomeye uri hagati ya Leta Qatar n'abafatanyabikorwa bayo b'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.'

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, nibwo Minisiteri y'Ubutabera yemeje ko Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana uzwi nka Sankara bari mu bantu basaga 370 barekuwe kuri uyu wa Gatanu ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, nyuma yo guhamwa n'ibyaha bitandukanye birimo n'iterabwoba.

    The post <strong>Amerika yishimiye icyemezo cy'u Rwanda rcyo gufungura  Rusesabagina</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/25/amerika-yishimiye-icyemezo-cyu-rwanda-rcyo-gufungura-rusesabagina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amerika-yishimiye-icyemezo-cyu-rwanda-rcyo-gufungura-rusesabagina

  • Akantu ka ‘Motivation’ karakenewe – Meddie Kagere amaze guha isezerano perezida wa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Meddie Kagere yabwiye perezida w’ishyirahanwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Olivier ko kujya mu gikombe cy’Afurika bishoboka ariko nk’abakinnyi bakeneye motivation irenze iyo babona.

    U Rwanda rusigaje imikino 3 yo mu itsinda L kugira ngo rumenye niba rujya mu gikombe cy’Afurika cyangwa rusigara.

    Gusa ku mibare byose biracyashoboka cyane ko imikino yose iri mu Rwanda uhereye ku wo ku wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023 bazahuramo na Benin kuri Kigali Pelé Stadium.

    Nyuma y’uyu mukino bazakira Mozambique banganyirije muri Afurika y’Epfo ndetse na Senegal yabatsindiye muri Senegal, mu gihe iyo mikino yayitsinda yose yahita ibona itike.

    Ubwo perezida wa FERWAFA yari yasuye ikipe y’igihugu ejo hashize kuri La Palisse i Nyamata aho irimo gukorera umwiherero bitegura Benin, Meddie Kagere akaba kapiteni w’ikipe y’igihugu mu izana rya bagenzi be yabwiye Nizeyimana ko kujya mu gikombe cy’Afurika bishoboka ariko na none bakeneye motivation irenze.

    Ati “Uko bimeze perezida twebwe nk’abakinnyi dufite amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika ariko akantu motivation mu bakinnyi karakenewe cyane.”

    Nizeyimana Olivier yavuze ko aho bageze bibasaba gukoresha imbaraga batigeze bakoresha kandi ko byose bishoboka, avuga ko ibyo Kagere avuga byumvikana kandi bigomba gukorwaho.

    Kugeza ubu Senegal ni yo iyoboye itsinda n’amanota 12 ndetse yanamaze kubona itike, Mozambique ifite amanota 4, Amavubi 2 mu gihe Benin ifite 1.

    Meddie Kagere abona abakinnyi bakeneye motivation irenze iyo bahabwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/akantu-ka-motivation-karakenewe-meddie-kagere-amaze-guha-isezerano-perezida-wa-ferwafa

  • Ingengabihe y'amatora y'abadepite igiye guhuzwa n'aya Perezida [Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri] #rwanda #RwOT

    Inama y'Abaminisitiri yemeje ivugurura ry'ltegeko Nshinga ryatangijwe na Perezida wa Repubulika, hagamijwe guhuza ingengabihe y'amatora y'Abagize lnteko Ishinga Amategeko n'itora rya Perezida wa Repubulika.

    Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023.



    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ingengabihe-y-amatora-y-abadepite-igiye-guhuzwa-n-aya-perezida-ibyemezo-by

  • Nta kidasanzwe cyabaye – Mukuralinda avuga ku ifungurwa rya Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yahaye RBA agaragaza ko abantu badakwiye gutangazwa n'uko abo barekuwe kandi ari ibintu bisanzwe bikorwa mu Rwanda.

    Mukuralinda yagaragaje ko Rusesabagina yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika nyuma y'amezi atandatu yanditse inyandiko isaba imbabazi kandi anicuza ibyo yakoze bikagira ingaruka ku baturage.

    Yagaragaje ko nta gitutu cyabayeho ngo u Rwanda rube rwarekura Rusesabagina ahubwo ko byanyuze mu nzira z'ibiganiro.

    Ati 'Abantu baraza kubifata uko bashaka. Ushaka kubonamo igitutu byanze bikunze azakibonamo, ushaka kubonamo ibiganiro azabibona, ushaka kubona ko hajemo n'umuhuza azabibonamo kuko byose biri hanze nta banga ririmo.'

    Yifashishije ubutumwa bw'Umusenateri wo muri Amerika washimye uko ibihugu byitwaye mu gushaka igisubizo kuri iki kibazo.

    Ati 'Niba ba nyir'ubwite babyivugira, niba iriya baruwa mwagaragaje Rusesabagina we ubwe yiyandikiye hashize amezi hafi atandatu, wakwibaza ngo hagati yayo habaye iki. Niba bababwira ko hajemo umuhuza Qatar nk'inshuti y'u Rwanda. Yaba ari Amerika yayitabaje cyangwa u Rwanda rwagaragaje ko hari ibyo tutumvikanaho.'

    'Mwibuke ko Perezida wa Repubulika yigeze kubikomozaho, avuga ati murasaba ko Rusesabagina arekurwa kandi koko n'amategeko arabiteganya ariko se abo bareganwa, abahohotewe bo bite. Urumva umuntu arasabye undi nawe akweretse impamvu ibyo usaba bitahita bishoboka bivuze ko bagomba kubiganiraho kugeza igihe bagize aho bahurira.'

    Yagaragaje ko kandi irekurwa rya Rusesabagina ryakurikije amategeko kuko nawe ubwe yabanje kwandika asaba imbabazi kandi ari ibintu bisanzwe bikorwa.

    Ati 'Ntawe ushobora gukurirwaho igihano atanditse, atasabye imbabazi. Nubwo mu kuburana atabyemeraga, akaba yaravuye mu rubanza ariko mu rwego rw'amategeko tuvuga ko n'iyo wagera mu Rukiko rw'Ikirenga warahereye hasi uhakana, ntabwo bigukuriraho uburenganzira bwawe ufite, amategeko aguha yo kuvuga uti nararuhanyije kuva kera aho bigeze ndi mu rwego rwa nyuma ndabyemeye.'

    Yagaragaje ko mu ibaruwa Rusesabagina yanditse atakambira Umukuru w'Igihugu yicuza ibyo yakoze no kuba atarabashije kurinda abasivili.

    Ati 'Yageze hasi, aravuga ati ndicuza kuba ibikorwa byanjye wa muntu wo muri FLN, wari uyoboye MRCD byaragize ingaruka. Byaragize ihohotera. Ubundi ihohoterwa ku basivili ndaryanga kandi ndarirwanya. Ihohoterwa mu nyungu za politiki ndarirwanya. Akongera akavuga 'ndicuza kuba iryo hohoterwa ndwanya ntarabashije kumvisha abo twakoranaga ko ari wo murongo bagomba kugenderaho.'

    Yavuze ko nubwo barekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika bitazakuraho ko bazishyura indishyi zategetswe n'urukiko.

    Ati 'Itegeko riteganya ko iyo hari abahohotewe bagizweho ingaruka, barahari, hari abapfuye, hari abakomeretse n'abakigendana amasasu mu mubiri. Itegeko rivuga ko iyo bazigenewe n'urukiko izo ndishyi zigumaho. Indishyi ntawe ushobora kuzirebaho kuko itegeko rirabibuza. Bitinde cyangwa bigire vuba bazazihabwa.'

    Mukularinda yavuze ko ibyabaye ari ibintu bisanzwe wenda impamvu byavuzwe cyane ari uko Rusesabagina yari umuntu uzwi cyane.

    Yagaragaje ko igiteye impungenge nta muntu uvuga ku bandi bantu 385 bafunguwe ku mbabazi zitangwa n'itegeko.

    Ati 'Ntabwo ari ubwa mbere mu Rwanda abantu bafungurwa kubera imbabazi. Uzarebe icyumweru kizarinda gishira nta muntu ubajije kuri aba 385 bafunguwe. Birumvikana ko uvugwamo ari umuntu usanzwe uzwi. Abantu babyakire nk'igihugu gitanga imbabazi kandi nk'ibintu bisanzwe bibaho ndetse bigendeye ku mategeko.'

    Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y'imyaka icyenda gusa Perezida wa Repubulika yatanze imbabazi ku bari bakurikiranyweho iki cyaha kiruta ibindi byose barimo n'abari barakatiwe igifungo cya burundu.

    Inkuru y'irekurwa rya Rusesabagina, Sankara n'abo bareganwa yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023 akazafungurwa kuri uyu wa Gatandatu.'

    Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yavuze ko ari ibintu bisanzwe gutanga imbabazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-kidasanzwe-cyabaye-mukuralinda-avuga-ku-ifungurwa-rya-rusesabagina

  • Dr Utumatwishima yagizwe Minisitiri w'Urubyiruko; Menya abandi bahawe inshingano nshya – #rwanda #RwOT

    Dr Utumatwishima yasimbuye Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w'Urubyiruko guhera mu 2017. Uyu mugabo wamukoreye mu ngata, yari asanzwe ari Umuyobozi w'Ibitaro bya Rwamagana.

    Yarangije muri Kaminuza y'u Rwanda mu 2009. Yabonye Masters mu bijyanye n'ubuvuzi rusange mu 2016 ayikuye muri Kaminuza ya Manchester Metropolitan.

    Ni umuhanga mu kubaga, aho yakoze igihe kigera ku myaka ibiri mu bitaro bya Ruhengeri abaga abantu bafite ibibyimba bifata mu muhogo ku buryo bishobora kuvamo cancer. Yabaze abarwayi barenga 500.

    Dr Abdallah Utumatwishima yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko

    Busabizwa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko, yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo. Yigeze no kuba Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali w'Umusigire nyuma y'uko Rwakazina Marie Chantal wari ufite izo nshingano yari amaze kugirwa Ambasaderi muri Kanama 2019.

    Mbere yaho, guhera muri Werurwe, Busabizwa yari Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry'Ubukungu.

    Usibye abahawe inshingano muri Minisiteri y'Urubyiruko, Umukuru w'Igihugu yashyizeho na ba Ambasaderi bashya barimo Gen Maj Charles Karamba wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Angola.

    Gen Maj Karamba yari asanzwe ari Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, mu gihe muri Angola agiye hari Wellars Gasamagera guhera muri Nyakanga 2019.

    Vincent Karega yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi nyuma y'igihe gito yirukanywe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk'uwari uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu. Mu Bubiligi asimbuye Dr Sebashongore Dieudonné.

    Dr Richard Masozera wari usanzwe ari Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya, yahawe inshingano muri Tchèque. Ni ambasade nshya igiye kuvuka kuko ubusanzwe uwari ufite izi nshingano zo kureberera Tchèque, yari Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage.

    Rosemary Mbabazi wari Minisitiri, yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana, asimbuye Aissa Kirabo Kakira wari muri izi nshingano guhera mu 2019.

    Kirabo aherutse kugirwa guhabwa inshingano zo kuyobora Ibiro by'uyu muryango (United Nations Support Office in Somalia: UNSOS) bifasha Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa bw'amahoro muri Somalia. Ni imirimo yahawe n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres.

    Sheikh Abdul Karim Harerimana we yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Indonesia, imwe muri Ambasade nshya u Rwanda rwungutse.

    Muri Gashyantare, Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Indonesia, Retno Lestari Priansari Marsudi, bemeranye ku ifungurwa ry'iyi Ambasade.

    Dr Busabizwa Parfait yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko

    Martin Ngoga we yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya asimbuye Masozera. Ngoga yari aherutse gusoza inshingano nk'umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y'Iburasirazuba.

    Nkubito Manzi Bakuramutsa we yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Korea asimbuye Yasmin D. Amri Sued wagiye kuri izi nshingano mu 2019.

    Nkubito afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri African Leadership University mu bijyanye n'imari. Afite indi mu bijyanye n'ikoranabuhanga yakuye muri Kaminuza yitiriwe George Washington.

    Ni we washinze ikigo gitanga serivisi zijyanye n'ikoranabuhanga cya ITi Africa. Yakoze mu nzego zitandukanye zirimo n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, ashinzwe ikoranabuhanga.

    Eugene Segore Kayihura wari Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo yagizwe Ambasaderi muri Arabie Saoudite.

    Emmanuel Hategeka we yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo avuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu gihe Fatou Harerimana wigeze kumara igihe kinini ari Umusenateri yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania.

    John Mirenge wigeze kuyobora RwandAir ubu akaba yari Umuyobozi wa Prime Insurance ltd, yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Mu bandi bahawe inshingano Valens Uwineza wagizwe Umuyobozi wungirije w'Ibiro bya Perezida wa Repubulika na Mauro De Lorenzo wagizwe Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda mu Biro by'Umukuru w'Igihugu.

    Muri RDB, Nelly Mukazayire yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije avuye ku mwanya w'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB).

    Yasimbuwe na Janet Karemera wari umwungirije, mu gihe Candy Basomingera wakoraga mu Biro by'Umuvugizi wa Guverinoma, yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije muri RCB.

    Gen Maj Charles Karamba yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Angola

    Sheikh Abdul Karim Harerimana yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Indonesia

    Vincent Karega yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi

    Dr Richard Masozera yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Tchèque

    Rosemary Mbabazi yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana

    Eugene Segore Kayihura yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Arabie Saoudite

    Martin Ngoga yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya

    Nkubito Manzi Bakuramutsa yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Korea

    Emmanuel Hategeka yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo

    John Mirenge yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu

    Fatou Harerimana yigeze kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko

    Mauro De Lorenzo yagizwe Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda mu Biro by’Umukuru w’Igihugu

    Candy Basomingera yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije wa RCB

    Janet Karemera yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RCB


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-utumatwishima-yagizwe-minisitiri-w-urubyiruko-menya-abandi-bahawe-inshingano

  • Rusesabagina yavuye muri gereza ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ahagana Saa Yine z'ijoro nibwo Paul Rusesabagina yavanywe muri Gereza hubahirizwa umwanzuro w'imbabazi yahawe n'Umukuru w'Igihugu. Bivugwa ko yahise ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar, aho agomba kumara iminsi mike mbere y'uko yerekeza i Doha aho azahurira n'umuryango we, agakomeza urugendo rujya muri Amerika aho yari asanzwe atuye.

    Mu minsi azamara muri Ambasade ya Qatar, amakuru agera kuri IGIHE avuga ko azayifashisha asaba Minisitiri w'Ubutabera uburenganzira bwo kuba yasohoka mu gihugu.

    Mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Umukuru w'Igihugu asaba imbabazi, hari aho yavuzemo ko ashaka gusanga umuryango we muri Amerika.

    Umwe mu bayobozi ba Amerika, yabwiye itangazamakuru ko nta kintu cyihariye Amerika yemereye u Rwanda kugira ngo rurekure Rusesabagina.

    Ati 'Ntekereza ibi nk'intambwe yatewe bigizwemo uruhare na Guverinoma y'u Rwanda, iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Paul ubwe.'

    Ubwo Rusesabagina yasohokaga muri gereza, bivugwa ko mu bamwakiriye harimo n'abayobozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda, ndetse ko banamuherekeje agenda.

    Amerika ivuga ko ikibazo cya Rusesabagina cyari agatotsi gakomeye mu mubano wayo n'u Rwanda. Kugira ngo afungurwe, ngo hari hashize amezi hari ibiganiro bihuza impande zitandukanye zirebwa n'ikibazo cye.

    Umuvugizi muri Perezidansi, Stephanie Nyombayire, yanditse kuri Twitter ko guhabwa imbabazi kwa Rusesabagina bidakuraho igihano yahamijwe, ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.

    Ati 'Umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Qatar, wabaye ingenzi cyane.'

    Yakomeje avuga ko irekurwa rya Rusesabagina ari umusaruro 'w'ubushake buhuriweho bwo kuzahura umubano w'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika'.

    Qatar yahamije ko yagize uruhare mu biganiro byaganishije ku kuba Rusesabagina yahawe imbabazi, 'ndetse ko gahunda yo kumwohereza muri Qatar irimbanyije'.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga muri Qatar, Dr. Majed Al Ansari, yavuze ko ikibazo cya Rusesabagina 'cyaganiriweho mu nama zahuje abayobozi ba Qatar n'ab'u Rwanda ku nzego zo hejuru'.

    Qatar ivuga ko isanzwe igira uruhare mu bikorwa by'ubuhuza bitandukanye bituma iba umufatanyabikorwa mwiza mu gukemura amakimbirane binyuze mu nzira z'amahoro n'iza dipolomasi.

    Ati 'Uruhare rwa Qatar, rugaragaza icyizere ndetse n'umubano ukomeye uri hagati ya Leta Qatar n'abafatanyabikorwa bayo b'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.'

    Mu ntangiriro z'uku kwezi, Perezida Kagame yari yaciye amarenga ko uyu mugabo ashobora kurekurwa, avuga ko u Rwanda rwababariye n'abarenze we, bakoze Jenoside.

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Murarinda, yatangaje ko nta gitutu u Rwanda rwashyizweho kugira ngo rurekure Rusesabagina, ahubwo ko ibyakozwe bikurikije amategeko.

    Ati 'Abantu baraza kubifata uko bashaka. Ushaka kubonamo igitutu byanze bikunze azakibonamo, ushaka kubonamo ibiganiro azabibona, ushaka kubona ko hajemo n'umuhuza azabibonamo kuko byose biri hanze nta banga ririmo.'

    Senateri Jim Risch ukuriye Komisiyo ishinzwe Ububanyi n'Amahanga muri Amerika, yasohoye itangazo agaragaza ko bashimishijwe n'ifungurwa rya Rusesabagina.

    Yagize ati 'Nishimiye kumenya ko Paul Rusesabagina yarekuwe muri Gereza yo mu Rwanda. Mu mezi 31 afunzwe, nakurikiraniye hafi urubanza rwe nkaba nshimira Guverinoma y'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoranye ngo bikemuke.'.

    Paul Rusesabagina yarekuwe hamwe n'abandi barimo Nsabimana Callixte wiyise Sankara hamwe n'abandi bantu 18 bo muri MRCD-FLN bakatiwe hamwe n'abayobozi babo.

    Rusesabagina Paul yahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusesabagina-yavuye-muri-gereza-ajyanwa-mu-rugo-rwa-ambasaderi-wa-qatar-i

  • Hemejwe ihuzwa ry’ingengabihe y’amatora ya Pe… – #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yo kuwa Gatanu Tariki ya 24 Werurwe 2023, yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame,  yemeje ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rigomba kuvugururwa kubera guhuza ingengabihe y’amatora y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika.

    Icyifuzo cyo guhuza amatora y’intumwa za Rubanda n’ay’Umukuru w’Igihugu, cyatanzwe na komisiyo y’amatora yagaragaje ko ayo matora ahujwe byagabanya Ingengo y’imari yakoreshwaga mu matora yajyaga aba mu bihe bitandukanye.

    Mu kwezi gushize muri Gashyantare 2023, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora Oda Gasinzigwa ubwo yatorerwaga gusimbura Nyakwigendera Prof Kalisa Mbanda witabye Imana yasize avuze ko  Komisiyo yifuza ko amatora ya Perezida wa Repubulika yahuzwa n’amatora y’abadepite  kugira ngo hagabanywe ingengo y’imari yakoreshwaga mu gutegura amatora.

    Kuba hemejwe ko Itegeko Nshinga rivugururwa, bivuze ko amatora y’abadepite atakibaye muri uyu mwaka nk’uko byari biteganyijwe dore ko Abadepite basanzwe bagira manda y’imyaka 5 mu gihe umukuru w’Igihugu agira manda y’imyaka 7.

    Ingengabihe y’amatora y’abadepite n’aya Perezida nibimara guhuzwa, manda ya Perezida izahinduka ive ku myaka 7 ihinduke imyaka 5.

    Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryatowe n’abaturage muri Kamarampaka muri 2003 rivugururwa mu 2015 kubera ubusabe bw’abaturage basabye ko havugururwa ingingo ya 101.

    Inama y’abaminitiri yanemeje ko Rusesabagina, Nsabimana Callixte “Sankara” n’abantu 18 baregwaga hamwe, barekuwe ku bw’imbabazi bahawe n’umukuru w’Igihugu. Harekuwe kandi abandi bantu 358 nabo bahawe imbabazi nabo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127429/hemejwe-ihuzwa-ryingengabihe-yamatora-ya-perezida-nayabadepite-127429.html

  • Itel yazanye telefone nshya; ifatanya na MTN… – #rwanda #RwOT

    Ni imikoranire yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 ku cyicaro cya Itel Rwanda mu Mujyi rwagati mu nyubako ya Grand Pension Plaza.

    Telefone ibi bigo byombi byashyize ku mugaragaro, ni Itel A60. Ubusanzwe igura 100, 000 Frw ariko yashyizwe ku 75, 000 Frw muri poromosiyo ya 'Macye Macye' aho umuntu wujuje ibisabwa ayihabwa yishyuye ako kanya cyangwa akagenda yishyura mu byiciro.

    Umuntu ashobora kwishyura 325 Frw buri munsi, akaba yayishyura buri Cyumweru cyangwa akajya yishyura buri kwezi.

    Umuyobozi Mukuru wa Itel Rwanda, Charles Wang, yavuze ko batekereje gukorana na MTN Rwanda mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza abakiliya mu buryo butandukanye.

    Ati 'Tunejejwe no gufatanya na MTN  Rwanda kuzana iyi telefone ya 4G ihendutse cyane ku isoko ry'u Rwanda. Muri Itel Rwanda, twizera ko buri wese agomba kubona ikoranabuhanga rigezweho, kandi ubu bufatanye ni ikimenyetso cyerekana ko twiyemeje kubikora.''

    Yakomeje avuga ko iyi telefone idatanga umuvuko wa interineti wihuta gusa, ahubwo ifite n'ibindi bizafasha uyikoresha kuryoherwa.

    Yagaragaje ko Itel muri rusange yishimiye guha Abanyarwanda igikoresho kizabafasha gukomeza kuguma ku murongo wa interineti n'uwo guhamagara, kumenya amakuru ndetse no kwishimisha kandi byose ku giciro cyiza.

    Umuyobozi muri MTN Rwanda, Desire Ruhinguka, yavuze ko mu izina rya MTN Rwanda bishimiye gufatanya na Itel Rwanda mu gikorwa cyo gushyira ku mugaragaro Itel A60 ishobora gufatwa ku nguzanyo binyuze muri 'Macye Macye''.

    Ati 'Twishimiye gufatanya na Itel  Rwanda mu gushyira ku isoko telefoni igendanwa ikoresha 4G kandi ihendukiye buri wese. Intego yacu ni ukuba ikiraro mu isi ya  digitale no gutuma interineti yihuta igera kuri bose, nta muntu usigaye  inyuma.''

    Arakomeza ati 'Iyi terefone ntabwo ari igikoresho gusa, izafasha abantu kujya ku murongo, kwiga no gukora ubucuruzi mu buryo butashobokaga mbere. Twishimiye guha abakiriya bacu amahirwe yo kwinjira mu mpinduramatwara no kubafasha kumenya ahari imbaraga nyinshi zabo.'

    Iyi gahunda ya 'Macye Macye' igiye gutangwamo iyi telefone yatangijwe na MTN ifatanyije na Banki ya Kigali, mu mwaka ushize. Igamije gufasha Abanyarwanda kubona telefone zigezweho (smartphones), aho bazajya bazishyura mu byiciro bitewe n'ubwoko bwa telefone wahisemo.

    Itel A60 iri muri zizatangwa muri ubu buryo, ifite ububiko bwa 32 GB bwiyongeraho ubwa RAM bwa 2GB. Ifite ecran nini ureberaho amashusho akeye. Ifite ubushobozi bwo kubika umuriro mu gihe cy'amasaha 112 mu gihe nyirayo yumva umuziki n'ibindi.

    By'umwihariko, uzahabwa iyi telefone mu mezi atandatu ya mbere, azajya ahabwa buri kwezi interineti y'ubuntu ya MTN ya 1GB.

    Wibabara Phanny wa MTN ubwo yitegerezaga iyi telefone Abakiliya basobanurirwa imikorere y’iyi telefone ya A60 n’uburyo bashobora kuyihabwa nk’inguzanyo Abakozi ba MTN na Itel bafatanye ifoto y’urwibutso A60 ni imwe muri telefone zigezweho kandi zibika umuriro Itel na MTN barifuza ko buri munyarwanda atunga telefone igezweho 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127421/itel-yazanye-telefone-nshya-ifatanya-na-mtn-mu-kuyiha-abantu-kuri-macye-macye-127421.html

  • Rev. Rwibasira Vincent agiye gushyira hanze i… – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko ku cyumweru tariki 26 Gicurasi 2023 ari bwo Rev. Rwibasira Vincent azamurika ibi bitabo ku rusengero rwa Bethesda Holy Church ku Gisozi. Uyu muhango wiswe “Apocalyptics Books Official Launch”, uzatangira saa Munani z’amanywa. Uzaba ugizwe n’ibice bitatu.

    Igice cya mbere ni ukuririmba, igice cya kabiri ni ikiganiro nyungurana bitekerezo kizaba kigizwe n’abashumba batandukanye ari bo Rev. Dr. Rutayisire Antoine, Pastor Barore Cleophas, Rev. Alain Numa, Pastor Salomon Kanyeshyamba na Pastor Uwimana Jean Pierre. Igice cya gatatu ni ugushyigikira impano y’umwanditsi bagura ibitabo bye.

    Ibi bitabo bine Rwibasira agiye kumurika, bigaruka ku bihe bibi Isi igiye kujyamo mu bihe biri imbere. Ibyo bitabo uko ari bine ni: 'Ubuhanuzi bwa Daniel', 'Tumenye ibyahishuriwe Yohana','Ibanga rikomeye rihishwe mu Burasirazuba bwo hagati' ndetse n’ikitwa 'Irinde guta igihe cyawe'.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Rev Rwibasira yavuze ko isi igiye kunyura mu bihe bibi kandi ibihe bitari byiza. Ni ubuhanuzi bwavuzwe cyera abantu bakagenda babwibagirwa. Ati: 'Nanditse ibi bitabo kugira ngo nongere nibutse abantu, nongere nibutse abanyarwanda ko ubu buhanuzi bugiye gusohora mu gihe gito nubwo tutazi umunsi cyangwa igihe.'


    Mu kiganiro n’itangazamakuru Rev. Rwibasira Vincent yavuze ku bikubiye mu bitabo bine agiye gushyira hanze kuri iki cyumweru

    Igitabo “Ubuhanuzi bwa Daniel” kigaruka ku bwami bw’isi. Kivuga ku bwami buzategeka isi uhereye kuri Baburoni ukageza kuri Roma

    Yavuze ko mu gitabo yise Ubuhanuza bwa Daniel harimo ibisobanuro by'ubuhanuzi Daniel yavuze ku bwami buzategeka isi uhereye kuri Baburoni ukageza kuri Roma ndetse n’ubundi bwami yagereranyije n’ibumba n’ibice by'ibyuma, kikavuga kandi intambara Isiraheri yarwanye n’izo izakomeza kurwana.

    Igitabo Tumenye Ibyahishuriwe Yohana kigaruka ku byago bikomeye bizaba ku isi

    Igitabo yise Tumenye Ibyahishuriwe Yohana, kigaruka ku byago bikomeye bizaba ku isi nyuma yo kuzamurwa kw’itorero kandi kizaba ari igihe cyo gukora kwa antiKristo.

    Igitabo Ibanga rikomeye rihishwe mu Burasirazuba bwo hagati gihuriza hamwe ibintu bizaba nyuma y’uko itorero rizamuwe. Iki gitabo gihuriza hamwe ibintu bizaba nyuma y’uko itorero rimaze kujya mu Ijuru, uko Isiraheri izaba imeze, uko izamera nyuma n’uko yagiye imera mu myaka yatambutse.

    Igitabo “Irinde guta igihe cyawe” cyerekana ko igihe gihenda kandi ko igihe ari amafaranga

    Igitabo cya kane ni ikitwa “Irinde guta igihe cyawe”, cyerekana ko igihe gihenda, ko igihe ari amafaranga kandi ko igihe cyagiye kitagaruka. Nyuma yo kumenya ibyo byose, rero abantu birinda gutakaza igihe mu bidafite akamaro.

    Rev. Past ugiye gushyira hanze ibitabo bine bigaruka ku buhanuzi bukomeye

    Rev. Rwibasira avuga ko yatangiye kugira umuhamagaro wo kwandika mu mwaka wa 1986, aho yari amaze imyaka irindwi yakiriye agakiza, kuri ubu akaba amaze kwandika ibitabo 11. Ibyo amaze gushyira hanze bikaba ari ibitabo 4, akavuga ko n’ibindi bizasohoka mu gihe kiri imbere.

    Umuyobozi w’urubyiruko mu itorero rya Bethesda Holy Church ashimira Rev. Rwibasira mu gufasha urubyiruko

    Oliver Ngenzi ukuriye urubyiruko mu Itorero Bethesda Holy Church yavuze ko ari umugisha kugira Rev. Pastor Rwibasira, kandi ko ari umubyeyi, anakanguriya urubyiruko kuzasoma ibikubiye muri ibi bitabo no kubigura bakabasha kumva impanuro zikubiyemo.

    Umufasha wa Rev. Rwibasira avuga ko urugendo rutari rworoshye mu kwandika ibi bitabo

    Umufasha wa Rev. Rwibasira, yabwiye abanyamakuru ko urugendo rwo kwandika rutari rworoshye kuko byasabaga umutware we igihe kinini. Ati: 'Nabona ari ibintu by'umutwaro uremereye kandi unsaba kwihangana cyane'

    Akomeza avuga ko kubera gukunda Imana no gukunda umurimo bitamugora cyane, na cyane ko bisaba gushyigikirana kugira ngo umurimo w'Imana ujye imbere.

    Rev. Rwibasira avuga ko igitabo cyamugoye cyane ari ikitwa “Ibanga rikomeye rihishwe mu Burasirazuba bwo hagati kuko ari igitabo kirimo amateka aho byamusabaga gusoma ibindi bitabo dore ko ari nacyo yahereyeho yandika.

    Akomeza ashishikariza urubyiruko gukomeza uyu murage. Ati: 'Kwandika ni ukurwana intambara kuko uba wigisha abantu bakureba n’abatakureba, wigisha abari hafi n’abari kure, wigisha ab’iki gihe n’ab’igihe kizaza. Rero ndabifuriza kugira umuhate wo kwandika kuko ibyo kwandikaho ari byinshi'.

    Umunyamakuru Theo wa Life Radio na Agape Tv mu kiganiro na Rev. Rwibasira Vincent

    Emmy Ikuzo wa Radio Umucyo niwe wari umuhuza w’ibiganiro

    Ibitabo bye byose bivuga ku buhanuzi bujyanye n’ibihe bibi Isi igiye kujyamo

    Peace Nicodem wa Magic Fm ni umwe mu bitabiriye iki kiganiro n’abanyamakuru

    Itangazamakuru ryitabiriwe ku bwinshi kumva ubuhanuzi bukubiye mu bitabo bya Rev. Rwibasira

    Prince Shumbusho na Esca Fifi wa Tv10

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO N’ITANGAZAMAKURU

    AMAFOTO + VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127412/rev-rwibasira-vincent-agiye-gushyira-hanze-ibitabo-4-ku-byago-bigiye-gutera-isi-amafotovid-127412.html

  • Top 10 Poorest Tribes in Kenya 2023 #rwanda #RwOT

    In this article, we shall cover the top 10 poorest […]

    The post Top 10 Poorest Tribes in Kenya 2023 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/poorest-tribes-kenya/