Blog

  • Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w'Urubyiruko wari usanzwe ari inzobere mu kubaga #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi bashya aho Minisiteri y'Urubyiruko yahawe Dr Abdallah Utumatwishima Minisitiri mu gihe Busabizwa Parfait yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko.

    Dr Utumatwishima yasimbuye Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w'Urubyiruko guhera mu 2017. Uyu mugabo wamukoreye mu ngata, yari asanzwe ari Umuyobozi w'Ibitaro bya Rwamagana.

    Yarangije muri Kaminuza y'u Rwanda mu 2009. Yabonye Masters mu bijyanye n'ubuvuzi rusange mu 2016 ayikuye muri Kaminuza ya Manchester Metropolitan.

    Ni umuhanga mu kubaga, aho yakoze igihe kigera ku myaka ibiri mu bitaro bya Ruhengeri abaga abantu bafite ibibyimba bifata mu muhogo ku buryo bishobora kuvamo cancer. Yabaze abarwayi barenga 500.

    Busabizwa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko, yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo. Yigeze no kuba Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali w'Umusigire nyuma y'uko Rwakazina Marie Chantal wari ufite izo nshingano yari amaze kugirwa Ambasaderi muri Kanama 2019.

    Mbere yaho, guhera muri Werurwe, Busabizwa yari Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry'Ubukungu.

    Usibye abahawe inshingano muri Minisiteri y'Urubyiruko, Umukuru w'Igihugu yashyizeho na ba Ambasaderi bashya barimo Gen Maj Charles Karamba wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Angola.

    Gen Maj Karamba yari asanzwe ari Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, mu gihe muri Angola agiye hari Wellars Gasamagera guhera muri Nyakanga 2019.

    Vincent Karega yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi nyuma y'igihe gito yirukanywe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk'uwari uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu. Mu Bubiligi asimbuye Dr Sebashongore Dieudonné.

    Dr Richard Masozera wari usanzwe ari Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya, yahawe inshingano muri Tchèque. Ni ambasade nshya igiye kuvuka kuko ubusanzwe uwari ufite izi nshingano zo kureberera Tchèque, yari Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage.

    Rosemary Mbabazi wari Minisitiri, yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana, asimbuye Aissa Kirabo Kakira wari muri izi nshingano guhera mu 2019.

    Kirabo aherutse kugirwa guhabwa inshingano zo kuyobora Ibiro by'uyu muryango (United Nations Support Office in Somalia: UNSOS) bifasha Afurika Yunze Ubumwe mu butumwa bw'amahoro muri Somalia. Ni imirimo yahawe n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres.

    Sheikh Abdul Karim Harerimana we yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Indonesia, imwe muri Ambasade nshya u Rwanda rwungutse.

    Muri Gashyantare, Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Indonesia, Retno Lestari Priansari Marsudi, bemeranye ku ifungurwa ry'iyi Ambasade.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yashyizeho-minisitiri-mushya-w-urubyiruko-wari-usanzwe-ari

  • NESA yakoze impinduka ku byerekeye ingendo z'abanyeshuri #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri (NESA), cyasohoye itangazo rimenyesha abanyeshuri, ababyeyi, abarimu, abayobozi b'amashuri ndetse n'abafatanyabikorwa, ko hari impinduka zabayeho muri gahunda y'ingendo zo gutaha kw'abanyeshuri.

    Iryo tangazo rivuga ko rwego rwo korohereza abanyeshuri bahagurukira i Kigali n'ahandi banyura muri Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka zibajyana mu miryango yabo kuri Stade ya ULK ku Gisozi, aho guhagurukira kuri Kigali Pelé Stadium, ahasanzwe hazwi nko kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge.

    NESA yaboneyeho umwanya wo gusaba abo bireba kwihanganira izo mpinduka zabayeho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/nesa-yakoze-impinduka-ku-byerekeye-ingendo-z-abanyeshuri

  • Alexis Sanchez yahishuye ikintu gitangaje Jose Mourinho yamushukishije kigatuma yerekeza muri Man United #rwanda #RwOT

    Umunya Chile,Alexis Sanchez yahishuye ko umutoza Jose Mourinho yashoboye kumuhindura ibitekerezo akanga kwerekeza muri Manchester City agahitamo Manchester United nyuma yo kumusezeranya ko azamuha nimero 7 yambawe n'ibyamamare muri iyi kipe.

    Sanchez yerekeje kuri Old Trafford avuye muri Arsenal muri Mutarama 2018,agurana na Henrikh Mkhitaryan wahise aza i Emirates.

    Kongera guhura kwa Sanchez na Pep Guardiola wamutoje muri FC Barcelona kwarashobokaga bahuriye kuri Eithad gusa uyu munya Chile yahisemo kwerekeza muri mukeba.

    Icyakora ngo byagizwemo uruhare runini na Jose Mourinho wamuhaye byinshi kugeza kuri nimero 7 yambawe n'ibyamamare muri United nka Ronaldo,Beckham,Best na Cantona.

    Sanchez yagize ati: “Nari hafi kwerekeza muri City.Navuganaga na Guardiola buri munsi, yanyifurije isabukuru nziza.

    Yari ameze nka data.Yari data muri Barcelona ndetse yari na data muri City.

    Twaravuganaga buri munsi,yanyohererezaga ubutumwa.Ibintu byose byari ku murongo,hari umukinnyi wagombaga kuza muri Arsenal.

    Hanyuma [Arsene] Wenger arambwira ngo ntabwo uragenda kubera ko undi mukinnyi ntabwo ashaka kuza kandi nta wundi mukinnyi bari bafite.

    Bitunguranye,telefoni yarasonye. Mourinho arambwira ati: 'Alexis,hano hari nimero 7 [nimero yo ku mupira] igutegereje. “

    Sanchez yarakaje abafana ba Arsenal ubwo yerekezaga kuri Old Trafford,agahabwa umushahara w'ibihumbi 391,000 by'amapawundi hatarimo uduhimbazamusyi.

    Uyu mugabo ukinira Marseille yavuze ko kuva muri Arsenal bitatewe n'amafaranga.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 34 yagize ati: “Ntabwo bijyanye n'amafaranga buri wese arabizi.

    Yarambwiye ati hano hari nimero 7,tugiye gukina Champions League kandi turaguha buri kimwe.

    Nashakaga kugenda muri uwo mwanya ariko nari mfite ijambo rya Guardiola.

    Aho niho nibwiye nti “umunya Chile gukina muri Manchester United, ni ikintu kitigeze kibaho.

    Nimero 7 yambawe na [Eric] Cantona, [David] Beckham, Cristiano Ronaldo ubu ikaba ikaba iy'umunya Chile, ni inzozi.”

    Sanchez yananiwe kwitwara neza kuri Old Trafford,atsinda ibitego 5,anatanga imipira 9 yavuyemo ibitego mu mikino 45 yakiniye Man United.

    Yavuze ko aticuza kuba yaragiye muri United kuko ngo ikintu cyose kigira impamvu ariko avuga ko yakabaye yarerekeje muri Man City kuko ngo yari kuyifasha gutwara Champions League.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/alexis-sanchez-yahishuye-ikintu-gitangaje-jose-mourinho-yamushukishije-kigatuma

  • Dr Utumatwishima yagizwe Minisitiri w'Urubyiruko, Ambasade z'u Rwanda zihabwa abayobozi bashya #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, aho Dr Abdallah Utumatwishima yagizwe Minisitiri w'Urubyiruko mu gihe Busabizwa Parfait yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri.

    Dr Utumatwishima yasimbuye Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w'Urubyiruko guhera mu 2017.

    Rosemary Mbabazi we yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana

    Uyu mugabo wamukoreye mu ngata, yari asanzwe ari Umuyobozi w'Ibitaro bya Rwamagana.

    Busabizwa wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko, yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo. 

    Abandi bahawe inshingano nshya barimo Gen Maj Charles Karamba wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Angola, Vincent Karega yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi nyuma y'igihe gito yirukanywe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk'uwari uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu naho Dr Richard Masozera yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Tchèque.

    Perezida Kagame kandi yagize Sheikh Abdul Karim Harerimana Ambasaderi w'u Rwanda muri Indonesia, Martin Ngoga agirwa Ambasaderi w'u Rwanda muri Kenya.

     Nkubito Manzi Bakuramutsa yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Korea.

     Eugene Segore Kayihura yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Arabie Saoudite mu gihe Emmanuel Hategeka yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo.

    Umukuru w'igihugu yanagize Fatou Harerimana Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, naho John Mirenge agirwa Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Mu bandi bayobozi bahawe inshingano, harimo abo mu Biro by'Umukuru w'Igihugu barimo  Valens Uwineza wagizwe Umuyobozi wungirije w'Ibiro bya Perezida wa Repubulika, Mauro De Lorenzo agirwa Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya gahunda.

    Nelly Mukazayire yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije mu Rwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB).

    Janet Karemera agirwa Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB),  mu gihe Candy Basomingera yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije.

    The post <strong>Dr Utumatwishima yagizwe Minisitiri w'Urubyiruko, Ambasade z'u Rwanda zihabwa abayobozi bashya</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/25/dr-utumatwishima-yagizwe-minisitiri-wurubyiruko-ambasade-zu-rwanda-zihabwa-abayobozi-bashya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=dr-utumatwishima-yagizwe-minisitiri-wurubyiruko-ambasade-zu-rwanda-zihabwa-abayobozi-bashya

  • Hahembwe ibigo n'abagore b'indashyikirwa mu bucuruzi n'ubuyobozi mu Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibi bihembo byari mu byiciro bitandukanye birimo abagore bakora ibikorwa by'indashyikirwa, ibigo byashyize imbere guteza imbere abagore hakaba n'icyiciro cyo guhemba abagore bakoze ibikorwa birengera uburenganzira bw'abagore by'igihe kirekire.

    Nyuma y'uko hatoranyijwe abagore batandukanye muri ibi byiciro bamwe bakagenda batorwa n'abakunzi babo, kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 bashyikirijwe ibihembo.

    Ibi bihembo byegukanywe n'abagore batandukanye barimo n'abasanzwe bazwi barimo Marie Immaculée Ingabire, Sandrine Isheja, Aline Gahongayire, Mudakikwa Pamella, Umutesi Scovia, Niwemwiza Anne Marie n'abandi batandukanye.

    Ibigo byahembewe kwimakaza ihame ry'uburinganire no guteza imbere abagore birimo; Banki ya Kigali (BK), Urwego Bank, Ritco, Radiant Insurance n'ibindi.

    Bamwe mu bahawe ibi bihembo bashimiye iki kigo n'abafatanyabikorwa bacyo bafashe umwanya wo kubashimira, bemeza ko bigiye kubongerera imbaraga mu mikorere.

    Ikigo 'Ubudasa Wall Paints' gikora imirimo yo gusiga amarangi haba mu nyubako zo guturamo, izo gukoreramo n'iz'ubucuruzi, mu buryo busa n'ubwihariye, ni kimwe mu byahawe ibihembo.

    Umugwizawase Delphine uri mu bagitangije yavuze ko iki gihembo kigiye kubongerera icyizere mu kazi kabo.

    Ati 'Turishimye cyane ko twabashije guhiga abandi, ubusanzwe dukora ibijyanye no gutunganya inzu mu bijyanye n'amasuku mu buryo bugezweho. Iki ni igihembo kigiye kutwongerera imbaraga nk'abagore dusanzwe dukora ibintu batekereza ko ari iby'abagabo.'

    Umugwizawase akomeza avuga ko mu bikorwa byabo banafasha abantu gutegura inyubako zabo bareba ibiberanye nazo kugeza ku mitako n'ibindi byose byarushaho kugaragaza inkuta zazo mu buryo bw'akataraboneka.

    Si ibyo gusa kuko banatanga inama ku mahitamo y'amarangi wakoresha mu gihe ugeze mu gihe cy'iyo mirimo kandi bakavura ubukonje bwazengereje inyubako za benshi.

    Bafite ubushobozi bwo guhanga ibihangano bigaragara mu buryo bw'amashusho agezweho ya 3D, aho bashobora kugukorera ahantu hakagaragara mu ishusho y'urutare, ikirunga cyangwa ikindi gishobora kuza mu ntekerezo zabo babikomoye ku gukomatanya umuco n'iterambere.

    Mureshyankwano Jeanne wo mu Karere ka Muhanga uhinga imboga akanabyigisha n'abandi, yavuze ko atigeze akeka ko ibikorwa bye azabishimirwa.

    Ati 'Napfakaye nkiri muto ndakenyera ndakomeza kugira ngo niteze imbere, ubu rero ndi umuhinzi w'imboga kandi nabyigishije n'abandi twese tukiteza imbere. Iki gihembo cyanshimishije kuko si nigeze ntekereza ko nagihabwa.'

    Ku ruhande rw'Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abagore (CNF), Jackline Kamanzi Masabo, yashimiye abateguye iki gikorwa cyo guhemba abagore mu byiciro bitandukanye.

    Ati 'Uyu ni umunsi mwiza kuko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore icya mbere ni ukwishimira ibyagezweho ku bagore no kwishimira umusanzu wabo mu miryango, ubukungu n'ahandi ntekereza ko nta bundi buryo bwiza twari kubyishimira burenze ubu turashimira ababiteguye.'

    Yakomeje ashimira abagore umuhate bagize kandi abasaba gukomeza gukora ibyiza no kwiteza imbere.

    Umuyobozi wa 1000 hills events, Ntaganzwa Nathan, yavuze ko iki gikorwa gitegurwa mu kuzirikana abagore b'indashyikirwa kandi bizakomeza gutegurwa no kwita kuri bamwe batabashije kwegukana ibihembo.

    Ibi bihembo bitangwa mu kwezi kwahariwe abagore ni ngarukamwaka bizajya bikorwa mu gukomeza gushyigikira abari n'abategarugori.

    Anne Niwemwiza, Jacky Lumbasi na Mutesi Scovia bahawe ibihembo

    Umugwizawase na Nishimwe bashinze Ubudasa Wall Paints

    Ibihembo byahwe Ubudasa Wall Paints

    Abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bashimiwe

    Isheja Sandrine wa Kiss Fm ari mu bagore bashimiwe

    Hahembwe abagore mu ngeri zinyuranye

    Umutesi Scovia yashimiwe mu cyiciro cy’abanyamakuru

    Umunyamakuru Jacky Lumbasi yahawe igihembo

    Kigali Protocal yafashije ibi birori kugenda neza

    Ingabire yashimiwe nk’umugore wateje imbere abandi

    Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), Jackline Kamanzi Masabo, yashimiye abateguye iki gikorwa cyo guhemba abagore mu byiciro bitandukanye.

    Itorero Inyamibwa ryataramiye abitabiriye ibi birori

    Umuryango washinzwe na Aline Gahongayire wahawe igihembo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hahembwe-ibigo-n-abagore-b-indashyikirwa-mu-bucuruzi-n-ubuyobozi-mu-rwanda

  • Kirehe: Ishyamba rya Ibanda-Makera rishobora guhinduka icyanya cy'ubukerarugendo – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe ishyamba rya kimeza rya Ibanda-Makera riherereye mu Murenge wa Mpanga mu Kagari ka Nasho aho rikora ku midugudu itatu, rifite ubuso bungana na hegitari 169.

    Ni ishyamba ribarizwamo inyamaswa zirimo inkima, inkende, isatura, ingwe habarizwamo kandi amoko y'inyoni zitandukanye, amoko y'inzoka zitandukanye ndetse n'amoko 124 y'ibiti birimo n'ibivura indwara.

    Mu myaka mike ishize REMA ifatanyije n'abafatanyabikorwa batandukanye batangiye umushinga wa miliyoni 400 Frw wo kugarura bimwe mu biti kimeza byari byarahacitse ndetse no kuriteramo ibiti byinshi mu rwego rwo kugarura umwimerere waryo.

    Kuri uyu wa Gatanu ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe, abaturage ndetse n'umuryango wita ku bidukikije n'amajyambere y'icyaro, REDO, batangiye gutera imigano mu nkengero y'iri shyamba kugira ngo babungabunge amasoko n'igishanga biryegereye.

    Umuyobozi w'ishami ry'ubuhinzi, ubworozi n'umutungo kamere mu Karere ka Kirehe, Nsengimana Janvier, yavuze ishyamba rya Ibanda-Makera kuri ubu bari kugenda bongeramo ubwoko butandukanye bw'ibiti ndetse no kurizitira kugira ngo mu minsi iri imbere bazarisabire uburengazira rikorerwemo ubukerarugendo nka bimwe mu byiza nyaburanga aka Karere gafite.

    Nsengimana yasabye abaturage kurifata neza bakirinda ibyaryangiza.

    Ati ' Abaturage turabasaba kuribungabunga turabasaba ko izi zisigaye zirigize bazibungabunga birinde kurijyamo kwica udukoko turirimo, birinde kuriragiramo kugira ngo bya biti bya gakondo bikure hahinduke ishyamba ryiza ritangiritse.'

    Mu rwego rwo gufasha abaturage barituriye kugira ngo badakomeza kuryangiza Leta yabashakiye abafatanyabikorwa babaha amashyiga arondereza ibicanwa abandi bahabwa akazi mu kuriteramo ibiti, abandi bahurizwa mu makoperative atandukanye baterwa inkunga.

    Ishimwe Clementine yavuze ko kera buri wese yarijyagamo gushaka inkwi ariko ngo ubu babonye umushinga ubungabunga ibidukikije wabahaye imbabura n'ibicanwa ku buryo batakinjiramo.

    Niyikiza Cedric usanzwe ari umuvumvu we avuga ko mu myaka ishize hari ibiti byinshi byari birimo inzuki zataragaho, ibindi bakabikuramo imbaho ariko ngo aho abantu batangiriye kubyangiza byanatumye umusaruro w'ubuki babonaga ugabanuka.

    Ati ' Ubu rero aho Leta n'abafatanyabikorwa batangiriye kongera guteramo ibiti, ubu buri munyamuryango wacu wese afite inshingano zo kurireberera tukareba ababa bashaka gutwikamo ibiti byaho amakara n'abandi baba bashaka kuriragiramo.'

    Umuyobozi wita ku bidukikije n'amajyambere y'icyaro, REDO, Gashumba Damascene, yavuze ko bafite gahunda ndende y'imyaka 30 yo kwita kuri iri shyamba rya Ibanda Makera, aho bazariteramo ibiti byinshi gakondo, baribungabunge ku buryo ngo rizahinduka iry'ubukerarugendo rikaba ryaninjiriza amafaranga aka Karere.

    Ati ' Imigano twariteyemo igamije kubungabunga iki gishanga kirikikije kuko niyo soko y'amazi yose aryinjiramo, twayiteyemo rero kugira ngo ikomeze ihafate inafate ubutaka bwe kwangirika.'

    Gashumba yavuze ko kuri ubu bari kuganira na RDB kugira ngo babemerere habe haza abakerarugendo kuhasura ndetse anavuga ko batangiye ibikorwa byo kureba ahakubakwa ibyafasha abakerarugendo baba bahasuye birimo inzu n'inzira zakwifashishwa.

    Umukozi mu kigo cy'Igihugu gishinzwe amashyamba, Mutabazi Jean Claude, yijeje abaturage ko gahunda ya Leta kuri ubu ari ugufasha abaturage baturiye amashyamba ya kimeza kugira ngo bayabyaze umusaruro, abizeza ko koperative nyinshi bagiye babahurizamo bazajya babashakira abaterankunga kugira ngo babafashe kwita kuri aya mashyamba abashe kubagirira umumaro.

    Ishyamba rya Ibanda-Makera rishobora gutangira gusurwa mu minsi mike iri imbere

    Umuzenguruko w'iri shyamba wateweho imigano


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-ishyamba-rya-ibanda-makera-rishobora-guhinduka-icyanya-cy-ubukerarugendo

  • Guverinoma yemeje amavugurura yo guhuza amatora y'Abadepite n'aya Perezida wa Repubulika – #rwanda #RwOT

    Kwemeza aya mavugurura ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe mu 2023, ikayoborwa na Perezida Paul Kagame.

    Ibi bivuze ko mu gihe aya mavugurura azaba arangiye amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite mu Rwanda yahuzwa nk'uko bisanzwe bigenda henshi ku Isi.

    Ubusanzwe mu Rwanda, amatora y'abadepite n'aya Perezida wa Repubulika yabaga mu myaka itandukanye cyane ko na manda zitanganaga. Manda ya Perezida yari imyaka irindwi, iy'abadepite ikaba imyaka itanu.

    Muri Gashyantare mu 2023 nibwo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatanze icyifuzo cy'uko aya matora yombi yahuzwa.

    Mu kiganiro Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa yagiranye n'itangazamakuru yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye bagira iki cyifuzo ari ijyanye n'amatora.

    Ati 'Turabona ko ari ikintu cyaba cyiza, abantu bamaze kubiganiraho neza ko hahuzwa amatora y'Abadepite na Perezida wa Repubulika. Ibi bizadufasha cyane kuko mu bihugu byose, ingengo y'imari mu gihe cy'amatora iba ari ikibazo gikomeye cyane, atari ku gihugu gusa ahubwo n'amashyaka ya Politiki.”

    “Muzi ko amashyaka ya politiki akoresha amafaranga menshi mu gihe cyo gutegura amatora. Ibi bihujwe cyane cyane dushyira no mu gaciro ko imigabo n'imigambi y'aya mashyaka iba iganirwa mu gihe cyo gushaka abadepite, kandi ni nako bigenda mu gihe cy'amatora ya Perezida, iyo migabo n'imigambi ni yo isubizwa mu baturage kugira ngo bayumve. Bihujwe, byatugabanyiriza cyane ibijyanye n'ingengo y'imari hamwe n'umwanya.”

    Komisiyo y'Igihugu y'Amatora igaragaza ko nibura itora rya Perezida wa Repubulika n'iry'abadepite yose hamwe atwara arenga miliyari 14Frw. Bivuze ko iyo izi mpinduka zitabaho, u Rwanda rwari kuzakoresha miliyari 7Frw mu 2023 mu matora y'abadepite, rukazongera gukoresha izindi miliyari 7Frw mu itora rya Perezida wa Repubulika.

    Iyi komisiyo igaragaza ko mu gihe aya matora azaba ahurijwe hamwe hazakoreshwa ingengo y'imari ya miliyari 8Frw.

    Mu gihe iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa bivuze ko ko manda y'abadepite bariho uyu munsi yakwiyongeraho umwaka umwe ikazarangira mu 2024.

    Indi nkuru bifitanye isano: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/komisiyo-y-amatora-yatanze-icyifuzo-cyo-guhuza-amatora-y-abadepite-n-aya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagize-guverinoma-bemeje-ihuzwa-ry-amatora-y-abadepite-n-aya-perezida-wa

  • Perezida Biden yashimye u Rwanda rwafunguye Rusesabagina; Blinken ahishura ibyari mu matamatama – #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu muri Amerika, White House, byashyize hanze itangazo rito rigaragaza ibyishimo iki gihugu gifite byatewe n'umwanzuro wa Perezida Kagame wo gufungura Rusesabagina.

    Iryo tangazo rigira riti 'Nakiriye neza umwanzuro wa Guverinoma y'u Rwanda ufungura Paul Rusesabagina. Umuryango wa Paul witeguye kumuha ikaze nanone muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nsangiye nabo ibyo byishimo by'inkuru nziza ya none.'

    Yakomeje agira ati 'Ndashimira Guverinoma y'u Rwanda ku bwo guharanira ko uku kongera guhura gushoboka, ndanashimira kandi Guverinoma ya Qatar ku musanzu wayo mu ifungurwa rya Paul no kugaruka muri Amerika. Ndongera gushimira kandi abantu bose muri Guverinoma ya Amerika bakoranye na Guverinoma y'u Rwanda kugira ngo tugere ku mwanzuro ushimishije uyu munsi.'

    Amatangazo ya Amerika kuri iri fungurwa yashyizwe hanze n'inzego zitandukanye, gusa muri yose iry'Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken, rifite ubutumwa busa n'ubutandukanye n'ubw'abandi.

    Muri Kanama umwaka ushize, uyu mugabo yagiriye uruzinduko mu Rwanda rwari rugamije kotsa igitutu ubuyobozi kugira ngo burekure Rusesabagina. Mu migambi ye, yari arimo ko nibiba na ngombwa, ashobora gusubira muri Amerika ajyanye na Rusesabagina mu ndege.

    Itangazo yashyize hanze rica amarenga ko kuva na mbere, Amerika yari inyuma ya Rusesabagina muri gahunda ze za politiki no gushaka gukuraho ubuyobozi bw'u Rwanda.

    Blinken ati 'Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyumva mu Rwanda rutekanye kandi rutera imbere. Twongeye gushimangira ihame ry'uko impinduka muri politiki mu Rwanda n'ahandi ku Isi zikwiriye kuba binyuze mu mahoro. Nta mwanya wa politiki ishingiye ku bugizi bwa nabi.'

    Umuvugizi w'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Stephanie Nyombayire, yatangaje ko ifungurwa rya Rusesabagina rigamije kuzahura umubano w'ibihugu byombi wari warajemo agatotsi.

    Ifungurwa rya Rusesabagina rije nyuma y'iminsi Guverinoma ya Amerika yarahinduye uburyo yitwara muri iki kibazo. Ku ikubitiro, iki gihugu cyotsaga u Rwanda igitutu gikomeye, kugeza n'aho bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko barusabiye ibihano.

    Gusa kuva mu Ukwakira umwaka ushize, ibintu byatangiye guhindura isura, igitutu kiragabanuka ndetse n'umukobwa wa Rusesabagina Carine Kanimba ahagarika kongera kumvikana mu itangazamakuru.

    Aha ni ho hatangiye ibiganiro, ku busabe bwa Amerika byo kureba uburyo uyu mugabo yarekurwa, inzigo yari itangiye kuza mu mubano w'ibihugu ikavamo.

    Ni nyuma y'uko kandi Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, atangaje ko nta muntu washyiraho u Rwanda igitutu kugira ngo rurekure Rusesabagina.

    Perezida Kagame ubwo yahuraga mugenzi we Joe Biden n’umugore we Jill mu mpera z’umwaka ushize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-biden-wa-amerika-yashimye-u-rwanda-rwafunguye-rusesabagina-blinken

  • Dr Utumatwishima wayoboraga ibitaro bya Rwama… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (Primature), Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yahaye inshingano abayobozi batandukanye abenshi barimo amazina y’Abantu bazwi muri politike bagizwe ba Ambasaderi mu Bihugu bitandukanye.

    Abagizwe ba Ambasaderi barimo Rosemary Mbabazi wagizwe Ambasaderi muri Ghana asimburwa n’umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr Utumatwishima Abudarah.

    Dr. Utumatwishima ni we wasimbuye uwari Minisitiri w’Urubyiruko ndetse Rusabirwa Parfait nawe agirwa Umunyamabanga Uhoraho murI iyo Minisiteri.

    Major General Charles Karamba yagizwe Ambasaderi muri Angola, Dr Richard Masozora agirwa Ambasaderi muri Czech.

    Dr Vincent Karega yagizwe Ambasaderi mu Bubirigi, Nkubito Manzi Bakuramutsa agirwa Ambasaderi muri Korea, Martin Ngoga agirwa Ambasaderi muri Kenya, Eugene Segore Kayihura agirwa Ambasaderi muri Saudi Arabia;

    Emmanuel Hategeka ajya guhagararira u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Fatou Harelimana muri Tanzania, John Mirenge muri United Arab Emirates naho Sheikh Harelimana Abdul Khalim agirwa Ambasaderi muri Indonesia.

    Dr. Utumatwishima yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko

    Rosemary Mbabazi yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127430/rosemary-mbabazi-wari-minisitiri-wurubyiruko-yasimbuwe-na-dr-utumatwishima-wayoboraga-ibit-127430.html

  • FERWAFA yatesheje agaciro ikirego cy’Intare FC, ishyiraho itariki y’umukino wa Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamenyesheje Intare FC ko ikirego cya yo nta shingiro gifite bityo ku wa Mbere bazakina umukino wo kwishyura wa 1/8 na Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro.

    Intare FC yari yanditse isaba ko Rayon Sports yaterwa mpaga kuko yari yanditse isezera mu irushanwa maze igihe umukino wagombaga kubera ntigaragare ndetse iyi kipe (Intare FC) ntimenyeshwe impinduka zabaye.

    Hari nyuma y’uko uyu mukino wagombaga kuba warabaye tariki ya 8 Werurwe kuri Stade Muhanga waje kwimurwa habura amasaha 24 ugashyirwa i Bugesera maze Intare na zo zirabyanga zivuga ko amasaha arimo atari ahagije kugira ngo umukino wimurwe, ku wa Gatatu (tariki ya 8 Werurwe) Rayon Sports yitegura kujya ku kibuga ni bwo yandikiwe na FERWAFA iyimenyesha ko umukino washyizwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe maze na yo ihita yandika isezera.

    Mu gihe Intare FC zari zizeye ko zigiye kugera muri 1/4, nyuma zumvise ko Rayon Sports yagarutse mu irushanwa ari na bwo zandikaga zisaba ko yaterwa mpaga.

    Mu ibaruwa zandikiwe na FERWAFA zamenyeshejwe ko ikirego cya bo nta shingiro gifite ahubwo ko umukino wo kwishyura uri ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 kuri Stade ya Bugesera.

    Umukino ubanza wabereye i Shyorongi, Rayon Sports yari yatsinze Intare FC ibitego 2-0.

    Ikirego cy’Intare FC cyateshejwe agaciro

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yatesheje-agaciro-ikirego-cy-intare-fc-ishyiraho-itariki-y-umukino-wa-rayon-sports