Blog

  • Ikipe y'u Rwanda, Amavubi, yemerewe kwakirira Benin kuri Kigali Pele Stadium nta bafana bahari #rwanda #RwOT

    Ubwo hitegurwa gukinwa umunsi wa kane w'imikino yo mu matsinda nu rwego rwo guhatanira kwerekeza mu mikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika 2023, umukino w'u Rwanda na Benin wemejwe ko uzabera i Kigali.

    Ibyo kuba uyu mukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium byemejwe n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF, mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023.

    Ni icyemezo kije nyuma yaho hari hatangajwe ko uyu mukino uzaba kuwa mbere nk'uko ingengabihe y'iyi mikino ibigaragaza, nyuma waje gushyirwa kuwa Kabiri ariko ibaruwa iheruka yatangaje ko uzakinwa kuwa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023.

    Ibi kandi bashimangiwe na FERWAFA ibinyujije kuri twitter yayo aho yagize iti 'Umukino uzahuza Amavubi na les Guépards uzaba ku wa gatatu tariki ya 29/03/2023 kuri stade yitiriwe Pelé ya Kigali. Andi makuru tuzajya tugenda tuyabagezaho.'

    Uyu mukino wo kwishyura ugiye gukinwa hagati y'u Rwanda na Benin uje uzanga ubanza wararangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

    Uyu mukino wo mu itsinda L uzakinwa nta bafana bahari nk'uko CAF yabitangaje mu ibaruwa yandikiye ubunyamabanga bwa FERWAFA, ni umukino Uzatangira guhera saa cyenda zuzuye.

    Kugeza ubu mu itsinda u Rwanda rurimo, Senegal ni iyambere n'amanota 9, irakurikirwa na Mozambique ifite amanota 4, Amavubi ku mwanya wa gatatu n'amanota 2 naho Benin iri ku mwanya wa nyuma n'inota rimwe.

    The post Ikipe y'u Rwanda, Amavubi, yemerewe kwakirira Benin kuri Kigali Pele Stadium nta bafana bahari appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-yu-rwanda-amavubi-yemerewe-kwakirira-benin-kuri-kigali-pele-stadium-nta-bafana-bahari/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-yu-rwanda-amavubi-yemerewe-kwakirira-benin-kuri-kigali-pele-stadium-nta-bafana-bahari

  • Danny wigaruriye imitima ya benshi akaba yifuza gukinira Amavubi, yavuze ku byo kwerekeza muri APR FC #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’Umurundi ukinira Rukinzo ariko akaba ahamya ko afite inkomoko mu Rwanda, Ndikumana Danny yavuze ko yifuza gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

    Danny wari mu Rwanda kumwe n’ikipe ya Rukinzo mu mikino ya gipolisi, yagaragaje ubuhanga budasanzwe ndetse akaba yarahise ahakura abafana benshi bitewe n’imikinire ye.

    Uyu musore nyuma yo kumenyekana ko afite inkomoko mu Rwanda, byatangiye guhwihwiswa ko yifuzwa na APR FC, gusa yavuze ko nta byinshi yabivugaho.

    Ati “Ayo makuru ntayo mfite, kuba naba ndi mu biganiro na APR FC yaranyegereye ntacyo nabivugaho muzabimenya niba bihari. “

    Danny kandi yavuze ko kuba nyina ari umunyarwandakazi aramutse agize amahirwe yo gukinira Amavubi byaba ari ishema kuri we.

    Ati “mama ni umunyarwanda, ndamutse nkiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda byaba ari amahirwe akomeye kuri njye, ndabyifuza. “

    Ndikumana Danny ni umwe mu bakinnyi ba Rukinzo bagaragaje urwego rwo hejuru mu mikino ya gipolisi iheruka kubera mu Rwanda, ari ku mpera z’amasezerano ye muri iyi kipe. Avuka kuri se w’Umurundi na nyina w’Umunyarwandakazi.

    Danny yifuza gukinira Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/danny-wigaruriye-imitima-ya-benshi-akaba-yifuza-gukinira-amavubi-yavuze-ku-byo-kwerekeza-muri-apr-fc

  • Hifujwe ko nta kigo cy'ishuri cyakwemererwa gutangira kidafite ibibuga #rwanda #RwOT

    Amashyirahamwe y'imikino mu Rwanda yasabye, Minisiteri y'uburezi kutemerera ibigo by'amashuri gutangira, igihe bidafite ibibuga abana bakoreramo siporo.

    Ni nyuma y'aho bigaragaye ko siporo mu mashuri yasubiye inyuma ahanini bitewe no kutagira aho abana bakinira.

    Urwunge rw'amashuri rwa Kagugu ruherereye mu karere ka Gasabo,ni ishuri ryigamo abanyeshuri bakabakaba ibihumbi 7, nyamara bafite ikibuga cy'umupira w'amaguru kituzuye kuko ari kimwe cya Kabiri cy'ibipimo bisanzwe by'ikibuga gikinirwamo 'Mini —Foot' kandi kiri hagati y'ibyumba by'amashuri.

    Hari kandi ikibuga kimwe cy'umupira w'intoki wa Basketball nacyo kidashinga, biragoye ko abana biga muri iki kigo babona aho bakinira bisanzuye ukurikije uko bangana.

    Umwe mu bana biga muri icyo kigo yagize ati 'Ibibuga ntabwo bimeze neza kuko nka buriya ubona, amabuye aratwica iyo turi gukina, ushobora gusitara inkweto wari wambaye zikabanduka. Ni ikibazo kitwugarije bakaba badukorera ibibuga.'

    Mugenzi we ati 'Ikibuga ntabwo ari kiza ni gitoya kandi kino kigo dufiteho abanyeshuri benshi, ntabwo bose ari buri wese washaka gukina Basketball yaza ngo akine.'

    Birasa n'ibigoye ku bayobora Urwunge rw'amashuri rwa Kagugu, bagowe cyane no kubona aho abana bigira kuri bo uwabongerera ubutaka bakubakamo ibyumba by'amashuri, aho gushyiramo ibibuga.

     Bizimana Selevelien ni umuyobozi wungirije w'iki kigo.

    Yagize ati 'Niba abana badashobora kubona ikibuga bisanzuriramo, niba umupira w'amaguru ushobora gukinirwa hagati y'amashuri nk'aha ngaha, umupira ugera mu mashuri mbona mbese n'ink'aho nta bibuga dufite. Habonetse n'ubutaka bwaba ari ubwo kubakaho amashuri, bwaba ari ubwo gufasha ku bijyanye n'amasomo kugira ngo abana babashe kwiga kurusha uko byaba ikibuga.'

    Kuri ubu inzego ziyobora siporo mu Rwanda, zigaragaza ko zihangayikishijwe no kuba imikino mu mashuri itagihabwa agaciro nyamara mu mashuri ari ho hava abanyempano bakina siporo nk'abanyamwuga.

    Aha niho bamwe mu bahagarariye siporo basabye ko mbere y'uko ibigo by'amashuri byemererwa gutangira, byagakwiye kwerekana ko bifite ibibuga aho abana bazajya bakinira.

     Mugabo Nizeyimana Olivier ni Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru FERWAFA.

    Yagize ati 'Minisiteri y'Uburezi irahari, turifuza ko ku rutonde rw'ibisabwa bya ngombwa, ishuri rigomba kuba ryujuje kugira ngo rihabwe uburenganzira hazamo n'ikibuga, nka kuriya kwa Laboratoire niba twemera ko siporo igira akamaro mu myigire y'umwana, twe gufata ikibuga nk'aho ari cyo kitaboneka.'

    Minisiteri y'Uburezi yemera ko hari ubuke bw'ibibuga mu mashuri kuko hari ibigo bitagira ibibuga habe na mba, ibindi bikagira ibibuga bidashinga hakaba na bike bifite ibibuga birenze kimwe.

     Rose Baguma, umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n'Igenamigambi muri Minisiteri y'Uburezi, avuga ko igikorwa ubu ari ugusaranganya ibibuga bihari ku bigo kandi ko mu bya ngombwa  bisabwa ibigo bitangira, harimo no kuba bifite ibibuga.

    Ati 'Umuntu ashobora kuba yujuje bimwe byinshi ariko ibindi atarabyuzuza icyo gihe umuha umwanya, ikigo gishobora gutangira kubera impamvu zumvikana kuko dukeneye ko abana bajya kwiga, dukeneye amashuri kuko dufite ubucucike bwinshi cyane mu mashuri yacu akaba yatangira atanagifite icyo kibuga, ariko niba ari icya ngombwa cy'agateganyo umuha umwanya wo kuba yagitunganya kikaboneka.'

    Urugero rumwe rugaragaza uburemere bw'ubuke bw'ibibuga mu mashuri ,ni nko mu Karere ka Kicukiro aho hari ibigo by'amashuri 196, ariko ibifite ibibuga bikaba ari 23 gusa.

    Ni mu gihe kandi hari utugari 1.056 mu Rwanda tutagira ikibuga na kimwe.

    Tito DUSABIREMA

    The post <strong>Hifujwe ko nta kigo cy'ishuri cyakwemererwa gutangira kidafite ibibuga</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/25/hifujwe-ko-nta-kigo-cyishuri-cyakwemererwa-gutangira-kidafite-ibibuga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hifujwe-ko-nta-kigo-cyishuri-cyakwemererwa-gutangira-kidafite-ibibuga

  • Kayonza: Umugabo w'imyaka 38 arakekwaho gusambanya umwana w'imyaka ibiri – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023 mu Mudugudu w'Umucyo mu Kagari ka Rusera mu Murenge wa Kabarondo, icyaha akekwaho akaba ngo yaragikoze tariki ya 19 Werurwe 2023.

    Amakuru avuga ko umugabo ukekwaho gusambanya uyu mwana yabaga muri uru rugo, afitanye isano n'umugabo waho. Bivugwa ko bajyaga banamusigira uyu mwana w'imyaka ibiri bakirirwana ari naho yaboneyeho akamusambanya ubundi akamubuza kubivuga kugeza ubwo nyina abibonye ari kumusiga amavuta nyuma yo kumwoza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y'amakuru yavuye kwa muganga yagaragazaga ko uwo mwana w'imyaka ibiri imyanya ye y'ibanga yangiritse kubera gusambanywa.

    Ati ' Uyu mwana yarasambanyijwe ntibyahita bimenyekana bimenyekana ari uko nyina ari kumusiga amavuta, amukozeho umwana arataka aramubaza ngo byagenze gute, umwana atangira kurira avuga ngo arankubita, uwo mugabo aba iwabo ni uwo mu miryango ni nawe wahise ukekwa kuko birirwanaga.'

    Yakomeje avuga ko nyuma ya raporo ya muganga igaragaza ko uwo mwana yasambanyijwe inzego z'umutekano zagiye kumufata zisanga yagiye gusenga ziramutegereza aza gutabwa muri yombi aho kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarondo.

    Gitifu Kagabo yakomeje asaba ababyeyi kuba hafi y'abana babo bakirinda guhugira mu kazi ngo bumve ko abana bo mu miryango yabo babana aribo baharira kubarerera abana.

    Ati ' Ababyeyi turabasaba kwita ku bana babo ntubabatererane ngo bumve ko kubasigira abantu bo mu miryango yabo babana bihagije, buri mwana wese yaba umuhungu yaba umukobwa yasambanywa, nibamenye uko bakurikirana abana babo umunsi ku munsi babavugishe bamenye imibereho yabo be guhugira mu kazi.'

    Kuri ubu iperereza ngo rirakomeje kugira ngo hamenyekane amakuru ya nyayo niba koko uwo mugabo ariwe wasambanyije uwo mwana w'imyaka ibiri.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugabo-w-imyaka-38-arakekwaho-gusambanya-umwana-w-imyaka-ibiri

  • Dukeneye umwana ushoboye kandi ushobotse- Musenyeri Musengamana Papias – #rwanda #RwOT

    Abanyeshuri 800 bo mu mashuri atandukanye yo mu Karere ka Gicumbi, bamaze umwaka bahugurwa ku gukumira inda ziterwa abangavu, biyemeje kudahishira abahohotera abana babashukisha ibintu by'intica ntikize bakabangiriza ejo hazaza.

    Basoje amahugurwa kuri uyu wa 24 Gashyantare 2023, kuri Paruwasi Katederali ya Byumba, bavuga ko byinshi bahungukiye biteguye kubishishikariza bagenzi babo ndetse n'ababyeyi babarera.

    Aya mahugurwa yateguwe na Diyosezi Gatolika ya Byumba, abahungu bayahawe bitwa 'ingabo', naho abakobwa bakitwa ba 'Mutima', aho bose bibumbiye mu matsinda 20 (Club).

    Bavuga ko biteguye gutanga umusanzu mu kurandura ikibazo cy'inda ziterwa abangavu kuko gituma abana batakaza, abatotezwa n'ababyeyi nyuma yo guhohoterwa.

    Kamanzi Cyiza Devis ashimangira ko icya mbere biyemeje ari ukudahishira amakuru y'abantu batesha agaciro bashiki babo, ndetse no gushishikariza bashiki babo kudakomeza gushukishwa utuntu tw'intica ntikize bahabwa, bikabaviramo ingaruka zikomeye.

    Uwitwa Nyiraneza nawe ashimangira ko abanyeshuri akenshi usanga bashukishwa utuntu duto kuko nta mafaranga bagira, amayeri yose bakaba barayigishijwe kandi biteguye kuyarwanya.

    Ati 'Batwigishije umuco n'imyitwarire y'abana b'abakobwa, tugomba kugira umuco ndetse n'ibiranga umukirisitu, kandi ntabwo tuzashyigikira abo tuzabona bagamije kuyobya bagenzi bacu, aho tuzabibona ntabwo tuzajya tubihishira'.

    Ashimira Diyosezi ya Byumba yabegereye ikabahumura ikabereka ko hari na bamwe mu bana b'abahungu bakoreshwa n'abantu bakuru ngo babashakire abakobwa beza kandi bakiri kwiga.

    Ati 'Tuzaganiriza n'abayeyi bahishira abantu batera inda abana, twiteguye gufasha bagenzi bacu batari bagwa muri uyu mutego'.

    Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba, Musengamana Papias, yibukije ababyeyi, Abapadiri n'abahagarariye ibigo bifite imiryango mu nshingano kurushaho kwigisha abana kumenya indangagaciro, ndetse no kubigisha iyobokamana hagamijwe kugarura abana batari bahinduka intama zazimiye.

    Ati 'Abashinzwe, imiryango turi kuganira ku kibazo cyo kurwanya ihohoterwa rishigiye ku gitsina rikorerwa abana b'abakobwa bakiri mu mashuri, cyane abari munsi y'imyaka 18, dukeneye umwana ushoboye kandi ushobotse'.

    Yongeraho ko bahuguye abana biga mu bigo 20, aho mu gice cy'amajyaruguru bahuguye abiga mu bigo by'amashuri 10 ndetse no mu gice cy' iburasirazuba bagahugurayo abana biga mu bindi bigo icumi, gusa ngo ni urugendo ruzakomeza.

    Padiri Nizeyimana Pascal, umuyobozi wa Komisiyo y' umuryango muri Diyosezi ya Byumba, asobanura ko umushinga basoje uyu munsi ari ukurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu, aho diyosezi ya Byumba ifite ibice bibiri.

    Ati:' Twigishije abana kumenya indangagaciro z'umuco nyarwanda, ndetse n' iza Gikirisitu, ikibazo n' uko ubona hari abana bahohoterwa mu nzira no mu bihuru , kandi ukabona ababahohotera nta kintu bibabwiye, tugamije kubikumira, ndetse no kwigisha ababyeyi kudatoteza abana bahuye n' iki kibazo bakiri mu rugo'.

    Mu karere ka Gicumbi habarurwa abana bagera kuri 566 bari hagati y'imyaka 14 na 19 batewe inda, imibare igaragazwa ikaba ihera muri Nyakanga umwaka ushize.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dukeneye-umwana-ushoboye-kandi-ushobotse-musenyeri-musengamana-papias

  • Abarimu b'indashyikirwa muri siyansi n'imibare bagiye gushimirwa – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango ukomeye uzabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV), ahamenyerewe nka Camp Kigali.

    Ni igikorwa kigamije kongera imbaraga mu kwiga no kwigisha ibijyanye n'ubumenyi n'imibare.

    Ni gahunda kandi igamije gushimira abarimu ba siyansi n'imibare ku murimo ukomeye n'ubwitange bagaragaza mu kurerera u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa AIMS, Lydie Hakizimana, yavuze ko umuhate abarimu bagaragaza baba bakwiye kuwushimirwa.

    Aragira ati 'Abarimu bagira uruhare rukomeye mu kugena ahazaza h'igihugu cyacu, iki gikorwa kikaba ari umwanya wo kubashimira no gutuma bose bagira uruhare mu guteza imbere imyigire n'imyigishirize y'imibare na siyansi.'

    Ibi bihembo bitegurwa binyuze muri gahunda izwi nka AIMS Teacher Training Program (TTP), igamije guteza imbere imyigire y'imibare na siyansi mu mashuri yisumbuye.

    Iyi gahunda ihugura abarimu bari mu kazi, igatanga ibikoresho byo mu mashuri n'ikoranabuhaga rifasha mu koroshya imyigire n'imyigishirize ya siyansi n'imibare, bikanongera umubare w'abiga amasomo ya Siyansi, ikoranabuhanga, Engineering n'Imibare (STEM) ku rwego rw'amashuri makuru na kaminuza.

    Ni gahunda kandi igamije guca intege imyumvire yakumiraga abakobwa muri aya masomo ya siyansi n'imibare.

    Abazahembwa bazatoranywa mu barimu n'abayobozi mu by'uburezi bo mu mashuri abarizwa mu turere 14 dukoreramo gahunda ya AIMS —TTP RWANDA, n'amashuri agira uruhare muri Pan African Mathematical Olympiads (PAMO).

    Mu muhango wo guhemba aba barimu ku nshuro ya mbere wabaye mu 2020, hahembwe abarimu 85 ku musanzu wabo mu kwigisha siyansi n'imibare.

    Ku nshuro ya kabiri mu 2021, iyi gahunda yaguriwe mu bintu bitatu, igera ku barimu bari mu zabukuru, hatangwa buruse zo gukomeza amasomo muri Corporate Scholarship Fund ndetse hatangwa ibihembo byagenewe abarimu.

    Kugeza ubu hamaze gushimirwa abarimu n'abafatanyabikorwa b'uburezi 108, bahawe ibihembo bitandukaye birimo mudasobwa zigendanwa, za tablets na smartphones.

    Muri iyi gahunda ya AIMS-TTP, abarimu n'abafatanyabikorwa basuye abarimu 33 bari mu kiruhuko bo mu turere icyenda, ndetse hatangwa impano zifite agaciro kagera muri 1,500,000 ku barimu bagiye mu kiruhuko, mu gihe abarimu 15 bahawe buruse zo gukomeza amasomo mu bigo bibiri bitandukanye.

    Corporate Scholarship Fund ni gahunda yagiyeho ku bufatanye bwa AIMS-TTP, Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) , Airtel Rwanda, KCB Bank Rwanda (ubu ni BPR Bank), Kibogora Polytechnique na Kaminuza y'Ikoranabuhanga n'Ubugeni ya Byumba (UTAB).

    Muri rusange, miliyoni 27 Frw zimaze gutangwa ku barimu 43 nka buruse zo gukomeza amasomo mu mashuri makuru abiri atandukaye.

    Gahunda yo guhemba abarimu muri uyu mwaka yateguwe ku bufatanye na Mastercard Foundation, REB, Ikigo gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri (NESA), (RSSB),
    International Computer Driving Licence (ICDL) na Airtel Rwanda.

    AIMS yateguye iki gikorwa yatangiye mu 2003, nk'ishuri ry'icyitegererezo ritanga ubumenyi bwisumbuye mu bijyanye n'imibare n'ubushakashatsi.

    Rifite amashuri mu Rwanda, Afurika y'Epfo, Senegal, Ghana na Cameroon.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-b-indashyikirwa-muri-siyansi-n-imibare-bagiye-gushimirwa

  • Kayirebwa na Andy Bumuntu basigiye urwibutso… – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byubakiye ku muco byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, mu nyubako y'imyidagaduro y'ikigo cya Green Hills Academy, aho byahurije hamwe abanyeshuri, abarezi, ababyeyi babo ndetse n'abandi bo muri iki kigo.

    Ni iserukiramuco rikomeye muri iki kigo, kuko rimaze kuba ku nshuro ya Gatatu. Ritegurwa mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bo mu bindi bihugu biga muri iki kigo, kurushaho kwisanga mu muco w'u Rwanda no gufasha abakibyiruka kumenya indangagaciro z'Abanyarwanda.

    Rirangwa n'ibikorwa bitandukanye birimo amasomo ku gihugu cy'u Rwanda, ibiganiro, imikino gakondo, imyambaro, igitaramo, imurikabikorwa… Bikitabirwa n'ibyiciro byose by'abagize umuryango wa GHA, baba abanyeshuri, ababyeyi, abarezi hamwe n'abashyitsi batandukanye.

    Kuva mu marembo y'ahabereye iri serukiramuco wahuraga n'abakiri bato mu myaka, bagaragaza inyota yo kumenya umuco kugeza imbere mu gitaramo.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Green Hills Academy, Dr Daniel Hollinger yavuze ko bategura iri serukiramuco buri mwaka mu rwego rwo gufasha abanyeshuri biga muri iki kigo kumenya imico y'ibihugu bitandukanye by'umwihariko uw'u Rwanda.

    Yashimye ababyeyi ndetse n'abandi bagira uruhare mu gutoza aba bana. Ati '…Turashimira abantu bose bagize uruhare mu gutegura iri serukiramuco.' Yashimye kandi abanyeshuri b'iki kigo babarizwa mu torero ry'umuco kuko 'baragaje ibirori byiza'.

    Iri serukiramuco ryatangijwe n'umutagarag w'ingoma wavugijwe n'abanyeshuri bo mu ishuri y'incuke, bunganiwe n'abiga mu mashuri abanza.

    Bakurikiwe n'abiga mu mashuri yisumbuye bakinnye umukino ugaragaza umuntu kuva avutse kugeza akuze; bagaragaza uburyo nko ku mukobwa igihe kigera akarambagizwa.

    Ibi byakorwaga ari nako haririmbwa indirimbo zo guherekeza umugeni, bagaragaza impano ahabwa zihariye ahabwa iyo agiye kurushinga n'ibindi biherekeza umugeni. Byageze n'aho bazana ingobyi ya Kinyarwanda, bati 'Mutumwinka agiye iw'abandi'.

    Uyu mukobwa bamuhetse mu ngobyi ya Kinyarwanda, mu gushushanya ukuntu iyo cyera umusore yarambagiza umukobwa yamugeragaho bamumuhekeye. N'aho ku musore agakurikira mu mirimo inyuranye imutegura.

    Mu rwego rwo kwiga byinshi biri mu muco w'u Rwanda, aba banyeshuri banyuzagamo bagasakuza (gusakuza) na bagenzi babo no gukina ikinamico. Baririmbye kandi indirimbo zizwi cyane mu muco w'u Rwanda.

    Mu 2022, aba banyeshuri bakinnye umukino bise 'Izuba ry'amahoro' werekanye amateka y'u Rwanda ku ngoma y'umwami Cyilima II Rujugira, wayoboye u Rwanda ahagana mu mwaka wa 1675-1708.

    Akaba umwe mu bami b'u Rwanda bahanze ibintu byinshi byagendeweho mu mushinga wo kubaka u Rwanda kugeza aho rugeze ubu, harimo kwihesha agaciro, gutabarana, kwanga agasuzuguro, gukunda abaturage be n'ibindi.

    Cyilima II Rujugira yashyizeho imirongo migari y'ubwirinzi bw'igihugu ubwo yashyiragaho urugerero.

    Akarema ingerero ku nkiko z'u Rwanda, akarwana intambara atsinda ibihugu bine bikomeye (Gisaka, Ndorwa, u Bugesera n'u Burundi) byashakaga kwigarurira u Rwanda.  Hakaba ari na ho havuye imvugo igira iti 'U Rwanda ruratera ntiruterwa'.



    Abanyeshuri ba Green Hills Academy, bunamiye Buravan Yvan witabye Imana

    Mu rwego rwo guha icyubahiro Buravan, aba banyeshuri baririmbye basubiramo indirimbo 'Gusakaara' ya Buravan mu majwi no mu mudiho bya Kinyarwanda.

    Iyi ndirimbo yaririmbwe izamura amarangamutima y'abenshuri bari muri iri serukiramuco, bongera gutekereza uburyo uyu munyamuziki yabataramiye muri Werurwe 202.

    Binyuze ku mushyushyarugamba, Patrick Mahirwe, aba banyeshuri bavuze ko bazakomeza kuzirikana umurage wa Buravan, bashima umuryango w'uyu muhanzi wari uhagarariwe na Mukuru we Martial ndetse na Mushiki we Raissa.

    'Gusakaara' iherutse gusubirwamo na Chorale de Kigali mu rwego rwo kuyongerera uburyohe nk'icyifuzo cya Yvan Buravan.

    Ubwo, ku wa 19 Ukuboza 2022, Chorale de Kigali yasohoraga iyi ndirimbo yagize iti 'Buravan yari yarifuje ko Gusaakaara yazaririmbwa na Chorale de Kigali kubera uburyo ihimbitse kugira ngo ayihe ubundi buzima. Yari yizeye ko Chorale de Kigali yabikora neza kubera ubunararibonye ifite mu kuririmba indirimbo zuje ubuhanga.'

    Buravan yagize izina rikomeye binyuze mu bihembo n'ibitaramo yaririmbyemo. Album ye yasize akoze yise 'Twaje' na n'ubu iracyatemba mu mitima ya benshi.

    Cécile Kayirebwa yanyuzwe n'uburyo abanyeshuri ba Green Hills Academy babumbatiye umuco w'u Rwanda:

    Muri iri serukiramuco, Kayirebwa yinjiriye mu ndirimbo ye yakunzwe mu buryo bukomeye yitwa 'Umunezero'. Aho mu bijyanye n'amajwi mu muririmbire yashishijwe na Angel&Pamella, Audia Intore, Munganyika Alouette ndetse na Bukuru Christiana.

    Uyu mubyeyi amaze kuririmba iyi ndirimbo yagize ati 'Abana batunejeje, baturirimbiye, baduteye imbabazi…Nanezerewe cyane, nta kintu cyiza nko kubona abana bakina.'

    Yanzitse mu nganzo akomereza ku ndirimbo 'Inyange Muhorakeye', 'Cyusa', 'Intago iterura babiri', 'Marebe' yigeze gusubirwamo na Cyusa Ibrahim, 'Akariba ku rutare', 'Rwagasana', 'Babyeyi', 'None twaza' yakunzwe cyane na 'Ngarara'.

    Mu gitaramo hagati yahaye umwanya, Angel na Pamella baririmba indirimbo yabo bise 'Rusengo' ni mu gihe Audia Intore yaririmbye indirimbo ye 'Rwangabo'.

    Kayirebwa yamenyekanishije ubwiza bw'umuziki gakondo w'u Rwanda mu mahanga kandi kugeza n'ubu ntawe uramuhiga, ariganwa ariko ntarashyikirwa.

    Uyu mubyeyi azwi mu ndirimbo nka Rwanamiza, Tarihinda, Kana, Inkindi, Mundeke Mbaririmbire, Urusamaza, Rubyiruko, Umulisa, Ndare n'izindi.

    Yitabiriye ibitaramo birimo nk'iserukiramuco rya 'Fespad' ya mbere i Kigali, 'Robben Island Event' I Cap yo muri Afurika y'Epfo n'ibindi bitandukanye.

    Andy Bumuntu afite izina rikomeye muri Green Hills Academy:

    Uyu munyamakuru wa Kiss Fm yinjiye muri iki gitaramo anyuze aho abafana binjiiriraga, yakirizwa akaruru k'ibyishimo, abanyeshuri bacana urumuri rwa telephone mu rwego rwo kumuha ikaze nyuma y'igihe kinini bamutegereje.

    N'abari bamaze gusohoka bagarutse imbere mu nyubako yaberagamo iki gitaramo bafatanya na Andy Bumuntu kwizihiza uyu mugoroba wihariye ku muco.

    Uyu muririmbyi yinjiye mu ndirimbo ye yise 'Mine' yakunzwe cyane, ifite amagambo yoroheye benshi kuyifata mu mutwe byanatumye abanyeshuri bamufasha.

    Yakomereje ku ndirimbo 'Appreciate' asaba buri wese ufite icyo ashimira Imana kuyishimira, yungamo 'Yesu' ya Buravan mu rwego rwo kumwunamira.

    Uyu muririmbyi yaririmbye aganiriza abanyeshuri ba Green Hills Academy, hari n'aho yagize ati 'Nishimiye kuba ndi hano muri uyu mugoroba. Ndanezerewe.'

    Yaririmbye kand indirimbo ye 'Igitego' aherutse gushyira hanze, aho mu mashusho yayo hagaragaramo Nkusi Arthur n'umukunzi we Fiona, Ngarambe François-Xavier n’ umufasha we Yvonne Solange.

    Andy yavuze ko iyi ndirimbo yihariye kuri Album ye kuko ayikunda cyane. Yanaririmbye indirimbo itarasohoka yise 'Bahige', aho igaruka cyane ku mukobwa uhibikanira iterambere rye.

    Ku rubyiniro yifashishije abakobwa b'ababyinnyi bo muri iki kigo, ndetse na Murayire usanzwe ari intore wamufashije kubyina Kinyarwanda indirimbo ze.

    Andy Bumuntu aririmba agaruka ku buzima busanzwe abantu babamo buri munsi kuko aribwo buryo bwiza kuri we bwo gutanga ubutumwa.

    Ni umuririmbyi w'umunyempano uririmba injyana ya Blues ivanzemo Gakondo ya Kinyarwanda. Mu mashuri yisumbuye na Kaminuza yize ibyerekeye amashanyarazi ariko akabifatanya n'umuziki. Umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo wavuze ahagana saa yine zuzuye.      


    Abanyeshuri ba Green Hills Academy batanze ibyishimo binyuze mu mukino ugaragaza umuntu kuva avutse kugeza akuze 





    Abiga mu mashuri y’incuke bishimiwe mu buryo bukomeye muri iki gitaramo, bagaragaza ubuhanga mu kubyina 


    Abana bakinnye umukino urimo gusimbuka urukiramende, barasakuza, guca imigani n’ibindi bitandukanye biri mu muco 

    Ku nshuro ya mbere, abanyeshuri bakinnye umukino-shusho witwa 'Robwa nyiramateke' ni mu gihe ku nshuro ya kabiri bakinnye umukino-shusho witwa 'Izuba ry'amahoro'. 

    Abanyeshuri ba Green Hills Academy bunamiye Buravan binyuze mu ndirimbo ye yise 'Gusakaara'

     

    Umwaka ushize iri serukiramuco ryataramyeho umuhanzi Muyango Jean Marie ndetse na Nyakwigendera Yvan Buravan 

    Cecile Kayirebwa yashimye uburyo abato batozwa umuco w'u Rwanda

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yitabiriye iri serukiramuco ryabaga ku nshuro ya Gatatu


    Muri iki gitaramo, Cecile Kayirebwa yifashishije Angel&Pamela, Munganyinka Alouette, Audia Intore ndetse Bukuru Christiana 

    Angel&Pamella bazwi mu ndirimbo zirimo nka 'Rusengo' bafashije mu miririmbire 



    Munganyika Alouette wakoranye igihe kinini na Cyusa Ibrahim 

    Audia Intore yahawe umwanya aririmba indirimbo ye yise 'Rwangabo' 

    Bukuru Christian wahatanye muri ArtRwanda-Ubuhanzi [Uwa kabiri ubanza iburyo] yafashije Kayirebwa muri iki gitaramo 

    Andy Bumuntu yeretswe urukundo ubwo yaririmbaga muri iri serukiramuco ryabaye ku nshuro ya gatatu


     

    Andy Bumuntu usigaye ukorera Kiss Fm yamenyekanye mu ndirimbo zirimo: ‘Ndashaje’, 'Mukadata', 'Mine' n'izindi 


    Murayire, umusore w’umuhanga mu mu kubyina Andy Bumuntu yifashishije ku rubyiniro 



    Muri iki gitaramo, Andy Bumuntu yunamiye Buravan binyuze mu ndirimbo ‘Ni Yesu’ 





    Abanyeshuri bahaye telephone Andy Bumuntu afata ‘Selfie’ bagaragaramo 

    Abanyeshuri ba Green Hills beretse Andy Bumuntu ko indirimbo ze bazizi 

    Cecile Kayirebwa yaherukaga gutaramira abakunzi be mu bitaramo birimo Iwacu na Muzika Festival 

    Abanyeshuri bo muri Green Hills Academy bategura iri serukiramuco mu rwego rwo guteza imbere umuco w'u Rwanda 

    Aba banyeshuri baherutse gukina umukino witwa 'Rorobwa Nyiramateke' n'indi mikino yubakiye ku muco 

    Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Masamba Intore ntiyacitswe n'iki gitaramo cyihariye ku muco 


    Bagaragaje uburyo hambere, umukobwa yarambagizwaga kugeza ageze ku mukunzi we yihebeye


    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa ari mu bitabiriye iserukiramuco ‘Rwanda Festival







    Ababyeyi n’abandi bafite abana biga muri iki kigo bitabiriye iki gitaramo cy’iserukiramuco 





    Abantu bahagurukaga bagakoma amashyi, abandi bakavuza akaruru k’ibyishimo kubera uburyo aba banyeshuri bateguye uyu mukino 



    Umuyobozi wa Green Hills, Dr Daniel Hollinger yashimye uburyo aba banyeshuri bagaragaje umuco w’u Rwanda



    Abagize uruhare mu guteguza no gutoza aba banyeshuri imbyino gakondo barimo Nahimana Serge bashimiwe






















    Patrick Mahirwe, umushyushyarugamba umaze igihe cyane cyane mu bitaramo by’umuco


    Martial, Mukuru wa Buravan yari muri iki gitaramo….. Abanyeshuri bo muri Green Hills bunamiye kandi bashima uruhare rwa Buravan ku muziki w’u Rwanda  

    Raissa, mushiki wa Yvan Buravan nawe yari muri iki gitaramo

    AUDIA INTORE, ANGEL&PAMELA N’ABANDI BAFASHIJE KAYIREBWA GUSUSURUTSA  ABANYESHURI

    “>

    ANDY BUMUNTU YISHIMIWE MU BURYO BUKOMEYE MURI IKI GITARAMO
    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ‘Rwanda Festival’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127432/kayirebwa-na-andy-bumuntu-basigiye-urwibutso-abanyeshuri-ba-green-hills-bunamira-buravan-a-127432.html

  • U Rwanda rwemeje ko amatora ya Perezida n'aya'Abadepite azajya abera rimwe #rwanda #RwOT

    Leta y'u Rwanda yemeje ivugururwa ry'itegeko ryatangijwe na Perezida wa Repubulika, hagamijwe guhuza ingengabihe y'amatora y'Abagize lnteko Ishinga Amategeko n'itora rya Perezida wa Repubulika akazajya abera rimwe.

    Inama y'Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, niyo yabyemeje.

    Ubusanzwe mu Rwanda, amatora y'abadepite n'aya Perezida wa Repubulika yabaga mu myaka itandukanye cyane ko na manda zitanganaga.

     Manda ya Perezida yari imyaka irindwi, iy'abadepite ikaba imyaka itanu.

    Iyi gahunda nitangira gushyirwa mu bikorwa manda y'abadepite bariho uyu munsi yakwiyongeraho umwaka umwe ikazarangira mu 2024.

    Tariki 15 Gashyantare 2023, nibwo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatanze icyifuzo cy'uko amatora ya Perezida wa Repubulika n'ay'Abadepite yahuzwa, akazajya abera rimwe buri myaka itanu.

    Icyo gihe iyi komisiyo yavugaga ko kuba aya matora aba mu bihe bitandukanye bihenda igihugu.

     Komisiyo y'Igihugu y'Amatora igaragaza ko nibura itora rya Perezida wa Repubulika n'iry'abadepite yose hamwe atwara arenga miliyari 14Frw. Bivuze ko iyo izi mpinduka zitabaho, u Rwanda rwari kuzakoresha miliyari 7Frw mu 2023 mu matora y'abadepite, rukazongera gukoresha izindi miliyari 7Frw mu itora rya Perezida wa Repubulika.

    Iyi komisiyo igaragaza ko mu gihe aya matora azaba ahurijwe hamwe hazakoreshwa ingengo y'imari ya miliyari 8Frw.

    The post <strong>U Rwanda rwemeje ko amatora ya Perezida n'aya'Abadepite azajya abera rimwe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/25/u-rwanda-rwemeje-ko-amatora-ya-perezida-nayaabadepite-azajya-abera-rimwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-rwemeje-ko-amatora-ya-perezida-nayaabadepite-azajya-abera-rimwe

  • 'Nishimiye irekurwa rya Paul Rusesabagina' – Antony Blinken #rwanda #RwOT

    Amerika yavuze ko yakiriye neza ifungurwa rya Paul Rusesabagina nyuma yuko mu 2021 yari yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by'iterabwoba.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Antony Blinken yagize ati: “Nishimiye irekurwa uyu munsi rya Paul Rusesabagina. Nishimiye kumenya ko Paul azongera kubonana n'umuryango we vuba.

    “Ndashimira Leta y'u Rwanda kuba yatumye uku kongera guhura gushoboka. Ndanashima ubufasha bwa Leta ya Qatar”.

    Mu kiganiro na Radio Rwanda, umuvugizi wungirije wa leta y'u Rwanda Alain Mukuralinda yavuze ko igihugu cya Qatar cyabigizemo uruhare nk'”inshuti” y'u Rwanda.

    Ku wa gatanu, minisiteri y'ubutabera mu Rwanda yatangaje ko Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana alias 'Sankara' n'abandi 18 bari bafunganywe bahoze muri MRCD-FLN bahawe imbabazi kugira ngo barekurwe.

    Itangazo rya minisiteri y'ubutabera rigaragaza amabaruwa abiri yanditswe mu Kwakira (10) umwaka ushize ya Rusesabagina na 'Sankara' asaba imbabazi Perezida Paul Kagame.

    Ku wa gatanu, Mukuralinda yabwiye BBC Gahuzamiryango ko Rusesabagina na 'Sankara' biteganyijwe ko barekurwa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu kandi ko Rusesabagina atarekuwe ku bw'igitutu cy'Amerika yari yakomeje gusaba ko arekurwa.

    Muri Nzeri (9) 2021 Rusesabagina na Nsabimana Callixte 'Sankara' bakatiwe gufungwa imyaka 25 undi 20 bahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w'iterabwoba no gukora iterabwoba.

    Mukuralinda yavuze ko bahawe imbabazi kuko bazisabye kandi hakabaho ibiganiro n'abifuzaga ko Rusesabagina arekurwa.

    Mukuralinda ati: “Igitsure [Igitutu] no kuganira ni ibintu bibiri bitandukanye…Igihe cyose Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyangwa se n'abandi babisabiye baba barahise babibona kandi ntabwo ariko byagenze, bigomba gukorwa mu nzira amategeko yateganyije, ndetse nta n'uwahisha ko habaye ibiganiro igihugu cya Qatar kikabifashamo cyane”.

    Itangazo rya minisiteri y'ubutabera rigaragaza amabaruwa abiri yanditswe mu Ukwakira (10) umwaka ushize ya Rusesabagina na 'Sankara' asaba imbabazi Perezida Kagame.

    BBC yagerageje kuvugana n'umwunganizi wa Paul Rusesabagina kuri iyi baruwa ye, ntibyashobotse ndetse n'umuryango we nta cyo wasubije ku busabe bwa BBC kuri iyo baruwa.

    Mu itangazo, umuryango wa Rusesabagina wabwiye BBC uti: “Twishimiye kumva iyo nkuru yo kurekurwa kwa Paul. Umuryango wizeye kongera guhura nawe vuba”.

    Muri Kanama (8) mu 2022, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Antony Blinken yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro n'abategetsi barimo na Perezida Kagame.

    Zimwe mu ngingo yaganiriyeho na Perezida Kagame ni Rusesabagina “wafunzwe mu buryo butari bwo” n'u Rwanda, nkuko byatangajwe na minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika.

    Icyo gihe, leta y'u Rwanda yavuze ko uruzinduko rwa Blinken yari andi mahirwe yo gusobanura ko ifatwa n'ifungwa rya Rusesabagina byari bikurikije amategeko.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/nishimiye-irekurwa-rya-paul-rusesabagina-antony-blinken

  • Hamenyekanye aho Rusesabagina yajyanwe nyuma yo gufungurwa #rwanda #RwOT

    Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangaje ko Paul Rusesabagina yavuye muri Gereza ya Nyarugenge aho yari afungiwe, akajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar i Kigali.

    Ahagana Saa Yine z'ijoro nibwo Paul Rusesabagina yavanywe muri Gereza hubahirizwa umwanzuro w'imbabazi yahawe n'Umukuru w'Igihugu. Bivugwa ko yahise ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar, aho agomba kumara iminsi mike mbere y'uko yerekeza i Doha aho azahurira n'umuryango we, agakomeza urugendo rujya muri Amerika aho yari asanzwe atuye.

    Mu minsi azamara muri Ambasade ya Qatar, amakuru agera kuri IGIHE avuga ko azayifashisha asaba Minisitiri w'Ubutabera uburenganzira bwo kuba yasohoka mu gihugu.

    Mu ibaruwa Rusesabagina yandikiye Umukuru w'Igihugu asaba imbabazi, hari aho yavuzemo ko ashaka gusanga umuryango we muri Amerika.

    Umwe mu bayobozi ba Amerika, yabwiye itangazamakuru ko nta kintu cyihariye Amerika yemereye u Rwanda kugira ngo rurekure Rusesabagina.

    Ati 'Ntekereza ibi nk'intambwe yatewe bigizwemo uruhare na Guverinoma y'u Rwanda, iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Paul ubwe.'

    Ubwo Rusesabagina yasohokaga muri gereza, bivugwa ko mu bamwakiriye harimo n'abayobozi ba Ambasade ya Amerika mu Rwanda, ndetse ko banamuherekeje agenda.

    Amerika ivuga ko ikibazo cya Rusesabagina cyari agatotsi gakomeye mu mubano wayo n'u Rwanda. Kugira ngo afungurwe, ngo hari hashize amezi hari ibiganiro bihuza impande zitandukanye zirebwa n'ikibazo cye.

    Umuvugizi muri Perezidansi, Stephanie Nyombayire, yanditse kuri Twitter ko guhabwa imbabazi kwa Rusesabagina bidakuraho igihano yahamijwe, ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.

    Ati 'Umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Qatar, wabaye ingenzi cyane.'

    Yakomeje avuga ko irekurwa rya Rusesabagina ari umusaruro 'w'ubushake buhuriweho bwo kuzahura umubano w'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika'.

    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/hamenyekanye-aho-rusesabagina-yajyanwe-nyuma-yo-gufungurwa