Blog

  • Isabukuru nziza Umwiza wanjye! Prince Kid yat… – #rwanda #RwOT

    Mu busanzwe Prince Kid ntakunda kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga amarangamutima ye cyangwa se uko yiyumva bitewe n'uko adakunze gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, gusa amarangamutima ye ku munsi w'amavuko wa Elsa yamutamaje.

    Mu masaha make ashize, Prince Kid yanyarukiye kuri konti ye ya Twitter agenera ubutumwa umukunzi we Miss Iradukunda Elsa wujuje imyaka 25 y’amavuko, amubwira ko uyu munsi we ari isabukuru y'umuringa kuri we.

    Yagize ati''Isabukuru y'umuringa nziza umwiza wanjye, umugore wanjye ukomeye kandi umwunganizi mu byo ncamo byose. Utuma umunsi wose umurika kandi nishimiye akanya kose mara iruhande rwawe. Nishimiye kuzakomeza nizihizanya andi masabukuru menshi nawe. Ndagukunda buri gihe.''

    Miss Elsa wishimiye cyane kuzuza imyaka 25 ku itariki ya 25 nk’uko yabigaragaje kuri Instagram, akomeje imyiteguro y'ubukwe bwe na Prince Kid. Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo ku wa 2 Werurwe 2023.

    Urukundo rwabo rwavuzwe cyane mu ifungwa rya Prince Kid, ubwo Miss Iradukunda Elsa yagaragazaga inyandiko zafashwe nk'impimbano zishinjura Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho ndetse na we akaza kubifungirwa igihe gito, ariko nyuma arekurwa abaye umwere.

    Miss Elsa yatomagijwe n’umukunzi we Prince Kid basezeranye

    Miss Iradukunda yongeye kugaragara ajya kwakira Prince Kid ubwo yarekurwaga avuye mu igororero rya Mageragere, ababibonye bashimangira urukundo rwabo.

    Aba bombi bagiye bagaragara bari kumwe ariko ntibifuze kubigaragaza cyane ko bari mu rukundo, ndetse bakirinda kugaragara mu itangazamakuru.

    Uku gusezerana kwa Prince Kid na Miss Iradukunda kuje nyuma y'igihe gito uyu musore amusabye ko azamubera umugore undi na we arabimwemerera, amwambika impeta.

    Miss Elsa ari mu byishimo byo kuzuza imyaka 25

    Iyi myaka ayujuje yaramaze gusezerana na Prince Kid bamaze igihe bakundana

    Miss Elsa nyuma yo kubona ubutumwa bwa Prince Kid yanyuzwe nabwo aramushimira

    Aba bombi ni umugore n’umugabo mu mategeko y’u Rwanda

    Ubutumwa bwa Prince Kid ku mugore we Miss Elsa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127434/isabukuru-nziza-umwiza-wanjye-prince-kid-yatomagije-miss-elsa-ku-munsi-we-wamavuko-127434.html

  • TECNO yamuritse telefoni nshya izwiho amafoto… – #rwanda #RwOT

    RUKUNDO Claver, ushinzwe guhugura abakozi ba TECNO yafashe umwanya asobanurira abanyarwanda bari bakurikiye Televisiyo y'Igihugu ndetse na Instagram ya TECNO @tecnomobilerw ikoranabuhanga izi telefone zizanye ndetse n’icyo zizafasha abakiriya ba TECNO.

    Muri uru ruhererekane rwa Spark 10, harimo ubwoko bune;

    Ubwoko bwa mbere ni SPARK 10 PRO zirimo ubwoko bubiri;

    Spark 10 pro ifite megapixeli 32 kuri camera y'imbere zigushoboza gufata amafoto acyeye (Clear selfie), ndetse na megapixeli 50 kuri camera y'inyuma. Ifite ububiko bw'igihe gihoraho bungana (ROM) na gigabyte 256 ndetse n'ububiko bw'igihe gito (RAM) bungana na gigabyte 8.

    Ifite processor yaremewe imikino yitwa G88 ituma ukina imikino ukunda ku muvuduko uhambaye. Ndetse ikaba ifite 5000 mAh kuri battery yayo biyishoboza kubika umuriro igihe kirekire ndetse ikaba ininjiza umuriro byihuse kuko ifite icyo bita fast charge system (18W Type C) ishoboza telephone kuzura mu gihe gito. Iyi Spark 10 pro ikaba igura 194,000 Frw.

    Spark 10 pro ya kabiri, ihuje byinshi na Spark 10 pro yasobanuwe haruguru, bitandukaniye gusa ku bubiko bw'igihe gihororaho (ROM) ingana na gigabyte 128 ikaba igura 168,500 Frw.

    Ubwoko bwa kabiri ni spark 10C zirimo ubwoko bubiri;

    Spark 10 C ifite megapixeli 8 kuri camera y'imbere ndetse na megapixeli 16 kuri camera y'inyuma, ikagira ububiko bw'igihe kirekire bungana na gigabyte 128 ndetse n'ubibiko bw'igihe gito bungana na gigabyte 8.

    Ifite processor yaremewe imikino yitwa G88 ituma ukina imikino ukunda ku muvuduko uhambaye. Ndetse ikagira 5000mAh kuri battery yayo biyishoboza kubika umuriro igihe kirekire. Ikaba igura 145,000 Frw.

    Telefone zo mu bwoko bwa Spark 10 zirakunzwe cyane kubera kugira amafoto acyeye cyane

    Muri uyu muhango wo kumurika TECNO SPARK 10 SERIES, hatangajwe umwe mu banyarwanda kazi bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse ufite ibigwi bikomeye, uwo ni igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022, KAYUMBA DARINA.

    KAYUMBA DARINA yavuze ko yishimiye cyane guhabwa inshingano zo kwamamariza TECNO telefoni yayo nziza ikunzwe cyane cyane n'urubyiruko. Yatangarije abanyarwanda ko ku mbunga nkoranyambaga ziwe ndetse n’iza TECNO hagiye gutangizwa amarushanwa agamije kugaragaza ubwiza bwa camera y'imbere ya Spark 10 series.

    Miss Kayumba Darina wabaye Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 yahawe inshingano zo kwamamariza TECNO

    Irushanwa rizatangira tariki ya 29 Werurwe risozwe 29 Mata, kuryitabira usabwa gutangira gukurikira imbuga nkoranyamba za TECNO @tecnomobilerw, ugafata video ngufi igaragaza ibihe urimo bitandukanye maze ugakoresha #GlowAsYouare maze ugataginga TECNO (@tecnomobilerw).

    Hazahembwa abantu 30 ba mbere, uwa mbere uzarusha abandi kugira video ikunzwe kurusha abandi kuri Instagram, Twitter ndetse na Facebook, azatsindira amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000 Frw).

    Abandi batatu bafite video ikunzwe kuri Instagram, Twitter cyangwa Facebook bazahabwa SPARK 10C. Izindi video 26 zizaba zakunzwe kurusha izindi (zifite likes, share na comments nyinshi), ba nyirazo bazahebwa impano zitandukanye nka TECNO Bluetooth headsets n'izindi nyinshi.

    Umuyobozi ushinzwe kumenyanisha ibicuruzwa ndetse n'ibikorwa bya TECNO, Muyango, yatangaje ko bishyimiye cyane kumurika SPARK 10 kuri iri isoko ry'u Rwanda, ashimangira ko iyi telefoni ifite byinshi izafasha abakiliya ba TECNO mu buzima bwabo bwa buri munsi cyane cyane urubyiruko kuko ifite camera nziza y'imbere (selfie camera) urubyiruko rukunda.

    Yanavuze iko TECNO ifitanye ubufatanye n'ikigo cy’itumanayo kizwi nka AIRTEL mu kugabanya ikiguzi cya interineti aho ubu umukiliya wese uguze imwe muri Spark 10 series kimwe n'izindi smartphones za TECNO, ahabwa interineti ya AIRTEL y'ubuntu ingana na 5GB ndetse mu gihe izo 5GB z'ubuntu zishize ukubirwa ijana ku ijana ku yindi interineti uguze, ibyo bikorwa mu gihe kingana n'amezi atatu.

    Spark 10 iziye igihe kuko ifite byinshi izafasha abakiriya ba TECNO mu buzima bwabo bwa buri munsi kubera ikoranabuhanga ryayo

    RUKUNDO Claver ushinzwe guhugura abakozi ba TECNO yasobanuye birambuye ikoranabuhanga rya “Spark 10 Series” 

    Kayumba Darina yasogongeye ku bwiza bwa “Spark 10 Series” aranyurwa cyane ahita yiyemeza kugeza iyi nkuru nziza ku bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga

    TECNO ubwo yamurikaga ku mugaragaro uruhererekane rwa telefone nshya ziri mu bwoko bwa Spark 10 zifite ikoranabuhanga rihambaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127422/tecno-yamuritse-telefoni-nshya-izwiho-amafoto-acyeye-spark-10-series-127422.html

  • Mu mitoma myinshi Prince Kid yifurije isabukuru nziza umugore we Miss Elsa #rwanda #RwOT

    Mu magambo yuje imitoma myinshi n’amagambo anogeye amatwi, Prince Kid yifurije isabukuru nziza umugore we Miss Iradukunda Elsa wujuje imyaka 25.

    Ni ku nshuro ya mbere Miss Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 yijihije isabukuru ari umugore kuko hashize iminsi mike we Prince Kid basezeranye kubana akaramata.

    Ishimwe Dieudonne benshi bazi nka Prince Kid abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yamwifurije isabukuru nziza mu magambo asize umunyu yuje imitoma.

    Ati 'Icya kabiri cya Yubile cyiza mwiza wanjye, mugore mwiza n’umufasha muri byose, umurikira buri munsi kandi mporana amashimwe y’ibihe ngirira iruhande rwawe. Sinjye uzarota nishimanye nawe izindi sabukuru nyinshi. Nzahora ngukunda!'

    Miss Iradukunda Elsa yahise amusubiza ati “Urakoze cyane rukundo rwanjye! ndagukunda cyane.”

    Aba bombi urukundo rwa bo rwamenyekanye cyane umwaka ushize ubwo Prince Kid yafingwaga ashinjwa ihohoterwa yakoreye abana b’abakobwa bitabiriye Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, Miss Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya 2017, benshi bakunze uburyo yamurwaniye ishyaka.

    Miss Iradukunda Elsa yujuje imyaka 25

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mu-mitoma-myinshi-prince-kid-yifurije-isabukuru-nziza-umugore-we-miss-elsa

  • Umuyobozi wa Radiant Yacu Ltd yahembwe nk'umugore w'indashyikirwa mu buyobozi bw'ibigo (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni mu bihembo bihabwa abagore bo hirya no hino mu gihugu bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu bucuruzi no kuyobora ibigo. Bashimiwe umusanzu bakomeje kugira mu kubaka Sosiyete Nyarwanda.

    Ibi bihembo byatanzwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, byateguwe n'Ikigo 1000 hills events gifatanyije n'ibigo n'imiryango itandukanye yita ku iterambere ry'abagore.

    Kamanzi Tuhairwe usanzwe ari n'Umuyobozi Wungirije wa Radiant ndetse akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ltd yavuze ko ibi bihembo bibiri yahawe ari ishema ku kigo cyose, abayobozi n'abakozi bacyo muri rusange.

    Igihembo yahawe ni icy'ikigo kiyobowe n'umugore ariko gikura vuba [Fast Growing Company of the Year] ndetse n'igihembo cy'umugore uri mu buyobozi bukuru bw'ibigo [Board Level and Senior Executive of the Year].

    Nyuma yo guhabwa ibi bihembo, Kamanzi yabwiye IGIHE ko “Ku kigo nka Radiant Yacu Ltd ndetse na Radiant muri rusange, iki ni ikintu cyiza , biragaragaza imiyoborere myiza y'ikigo.”

    Yakomeje agira ati “Muby'ukuri bigaragaza ko n'abakozi bakora neza, bitanga kuko iki gihembo ntabwo navuga ko ari icyanjye gusa, ni icyacu nka Radiant Yacu Ltd kandi byaturutse ku kuba abakozi bakora neza, bakorana umurava, ubushake. Ni ibintu byaduhesheje ishema nka Radiant Yacu Ltd na Radiant muri rusange.”

    Abagore bakora muri Sosiyete ya Radiant bose ni 50% , ni ukuvuga ko bangana n'abagabo.

    Kamanzi Tuhairwe ati “Ni ukuvuga ngo ibijyanye n'uburinganire ni ibintu twubahiriza cyane kandi navuga ko tubiha agaciro cyane muri Radiant.”

    Avuga ko uwashinze ibi bigo byombi akaba ari nawe Muyobozi Mukuru wa Radiant, Rugenera Marc ari umuntu uharanira guteza imbere abagore ari nayo mpamvu abashyigikira mu kazi bakabasha gutanga umusaruro mwiza.

    Ati “Ni umuntu mu by'ukuri ushyira imbere abagore, uburinganire muri rusange. Yaba umugore yaba umugabo, twese adufata kimwe, yumva ko twese dushoboye kuko n'ibi bihembo niwe mbikesha.”

    Kamanzi avuga ko yaba umugore yaba umugabo, iyo umwitayeho mu kazi, ukamuha ibituma agakora neza, ukamuha ubwisanzure n'amahoro, arakora kandi agatanga umusaruro.

    Ati “Ndashimira n'umuryango wanjye, bose baramfasha muby'ukuri kuko nanone utagize amahoro mu rugo cyangwa mu muryango nk'umugore, ibi twagezeho uyu munsi ntabwo byagerwaho.”

    Ikigo cy'ubwishingizi 'Radiant Yacu' cyakomotse kuri Sosiyete y'Ubwishingizi ya Radiant yavutse mu 2013, kiza kigamije kwegera ba Banyarwanda badafite ubushobozi buremereye, ni ukuvuga nka wa wundi wavuga ati 'simfite amafaranga arenga 1000 ku kwezi ariko ndashaka kubona ubwishingizi'.

    Kamanzi ayobora iki kigo kuva akaba yari asanzwe afite uburambe bw'imyaka irenga 15 akora muri uru rwego.

    Afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Masters Degree] mu bijyanye n'ubucuruzi yavanye muri Kampala International University, ni mu gihe icya kabiri yagikuye muri Makerere University.

    Yize kandi icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Philippines aho yakurikiranye ibijyanye n'ubwishingizi bw'ibigo biciriritse.

    Kamanzi Tuhairwe kandi ni umwe mu bakomeje kugira uruhare mu ishyirwaho rya gahunda y'Igihugu y'Ubwishingizi bw'ubuhinzi.

    Umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ltd, Ovia Kamanzi Tuhairwe agera ahatangiwe ibihembo

    Umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ltd, Ovia Kamanzi Tuhairwe yahawe igihembo cy’umugore uri mu buyobozi bukuru bw’ibigo

    Byari ibyishimo ku bayobozi ba Radiant

    Kimwe cya kabiri cy’abakozi ba Radiant ni abagore

    Marc Rugenera washinze Radiant n’Umuyobozi Mukuru wa Radiant Yacu Ltd, Ovia Kamanzi Tuhairwe

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-wa-radiant-yacu-ltd-yahembwe-nk-umugore-w-indashyikirwa-mu-buyobozi

  • Perezida wa FC Barcelona yiyemeje kugarura Lionel Messi #rwanda #RwOT

    Perezida wa FC Barcelona,Joan Laporta,yavuze ko umuryango uhora ufunguye kuri Lionel Messi ngo abe yagaruka mu rugo ndetse yemeje ko agiye kurwana intambara akamugarura.

    Ibi bije nyuma y'aho Sergio Aguero inshuti magara ya Messi ivuze ko hari amahirwe angana na 50% yo kuba uyu mwene w'abo w'umunya Argentina yasubira muri iyi kipe yakoreyemo ibigwi bitangaje.

    Laporta yahishuye ko hari ubushake bwo kugarura Messi back kuri Nou Camp,igihe cyose bakumvikana.

    Yagize ati “Ngomba gushaka inzira yatuma umubano wa Messi na Barca uba mwiza cyane kurusha ubu.Tuzareba ariko arabizi ko imiryango ya Barca ihora ifunguye kuri we.

    Messi n'umukinnyi mwiza kurusha abandi bose mu mateka y'umupira w'amaguru.Yabaye umukinnyi w'ingenzi kurusha abandi bose mu mateka ya Barca.

    Ngomba kwigengesera mu byo mvuga kuko aracyari umukinnyi wa PSG kandi ngomba kubyubaha.”

    Messi yahagaritse umubano w'imyaka 21 yari afitanye na Barcelona muri 2021, yerekeza muri Paris Saint-Germain ku masezerano y'imyaka ibiri,biturutse ku mikoro make ya FC Barcelona.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-wa-fc-barcelona-yiyemeje-kugarura-lionel-messi

  • FERWAFA yimye ishingiro ikirego cya Intare FC itangaza igihe izakinira na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamenyesheje Intare FC ko ubusabe bwayo bwo gutera mpaga ikipe ya Rayon Sports,nta shingiro bufite.

    Intare FC yari yandikiye FERWAFA isaba ko iyi kipe iterwa mpaga mu mukino wo kwishyura wa 1/8 mu Gikombe cy'Amahoro 2023, ariko byarangiye ubwo busabe butemewe.

    FERWAFA ivuga ko komite ishinzwe amarushanwa yateranye tariki 20 Werurwe, 2023 yiga ku kirego Intare FC yatanze tariki 12 Werurwe 2023 isaba ko Rayon Sports iterwa mpaga, isanga nta shingiro gifite.

    Yemeje ko umukino wo kwishyura uzahuza Rayon Sports n'Intare FC ku wa Mbere tariki 27/03/23 kuri Stade yo mu Bugesera ku isaha ya saa 15h00.

    Ubuyobozi bw'Intare FC, bwanenze iki cyemezo ndetse bwo bubona gisa nk'igihengamiye ku kipe imwe bitewe n'uko yo yatunguwe n'itariki y'umukino, nyamara ikipe ya Rayon Sports bazakina imaze igihe ibizi.

    Umukino ubanza Rayon Sports yatsindiye Intare FC i Shyorongi 2-1.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi,Rayon Sports, yari yatangaje ko yikuye mu gikombe cy'amahoro ishinja FERWAFA akajagari mu mitegurire yacyo.

    Iki cyemezo cyatangajwe na Perezida w'Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye tariki ya 8 Werurwe 2023, ku cyicaro cy'ikipe ku Kimihurura.

    Yagize ati “Ibi byatunaniye biraturenga, dusanga tutagomba gukora ibintu hutihuti ngo abakinnyi tubabwire ngo muzakina ku wa Gatanu, mwongere ku Cyumweru. Twabonye ko ari ukutubahiriza amategeko no kutuvuna. Babikora ku bushake cyangwa batabishaka.”

    Yakomeje agira ati “Twabahamagaye kugira ngo tubabwire ko nka Rayon Sports ikundwa na benshi, twifuza ko amategeko yajya yubahirizwa, ibyo badutuyeho tutabishobora. Twamenyesheje FERWAFA ko Igikombe cy'Amahoro tukivuyemo. Ibihano badufatira turabyiteguye. Hakwiye guhinduka imikorere. Ntabwo tuzahora mu bintu nk'ibi.”

    Kuwa 10 Werurwe nibwo Rayon Sports yanditse ibaruwa ivuga ko igarutse mu gikombe cy'Amahoro nyuma y'ibiganiro yagiranye na FERWAFA,

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ferwafa-yimye-ishingiro-ikirego-cya-intare-fc-itangaza-igihe-izakinira-na-rayon

  • Perezida Biden yavuze amagambo akomeye ku ifungurwa rya Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu muri Amerika, White House, byashyize hanze itangazo rito rigaragaza ibyishimo Perezida Joe Biden yatewe n'umwanzuro wa Perezida Kagame wo gufungura Rusesabagina.

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo Paul Rusesabagina wahamwe n'ibyaha birimo iby'iterabwoba yarekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame bishimisha igihugu cya Amerika n'ubundi cyakoze ibishoboka byose ngo arekurwe.

    Itangazo rya White House rigira riti 'Nakiriye neza umwanzuro wa Guverinoma y'u Rwanda ufungura Paul Rusesabagina. Umuryango wa Paul witeguye kumuha ikaze nanone muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nsangiye nabo ibyo byishimo by'inkuru nziza ya none.

    Ndashimira Guverinoma y'u Rwanda ku bwo guharanira ko uku kongera guhura gushoboka, ndanashimira kandi Guverinoma ya Qatar ku musanzu wayo mu ifungurwa rya Paul no kugaruka muri Amerika. Ndongera gushimira kandi abantu bose muri Guverinoma ya Amerika bakoranye na Guverinoma y'u Rwanda kugira ngo tugere ku mwanzuro ushimishije uyu munsi.'

    Muri Kanama umwaka ushize, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken,yagiriye uruzinduko mu Rwanda rwari rugamije kotsa igitutu ubuyobozi kugira ngo burekure Rusesabagina.

    Mu migambi ye, yari arimo ko nibiba na ngombwa, ashobora gusubira muri Amerika ajyanye na Rusesabagina mu ndege.

    Rusesabagina na bagenzi be 20 baregwaga hamwe, bahamijwe ibyaha by'iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n'Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by'igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-biden-yavuze-amagambo-akomeye-ku-ifungurwa-rya-rusesabagina

  • Arsenal igiye kurekura abakinnyi barindwi bayobowe na Nicolas Pepe #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Arsenal yiteguye gukubura bamwe mu bakinnyi idakeneye barangajwe imbere na kizigenza wayihenze kurusha abandi bakinnyi bose yaguze mu mateka yayo,Nicolas Pepe.

    Arsenal yaguze Nicolas Pepe miliyoni 72 z'amapawundi mu ikipe ya Lille ariko igiye kumurekura kuko nta kamaro yayigiriye.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 27 yatijwe mu ikipe ya Nice ariko ntakiri mu mibare y'umutoza Mikel Arteta wakoze ibitangaza muri uyu mwaka w'imikino.

    Uyu mukinnyi aracyasigaranye amasezerano y'umwaka umwe muri Arsenal imuhemba akayabo k'ibihumbi 140,000 by'amapawundi buri cyumweru gusa nta makipe amwifuza.

    Nice isanzwe ari iy'umuherwe ushaka kugura na Manchester United witwa Sir Jim Ratcliffeyahishuye ko yifuza kugura burundu Pepe mu mpeshyi.

    Gusa nta kigaragaza ko bashaka kwishyura amafaranga yo kumugura cyane ko na Arsenal yamuguze muri 2019 itamubonera umwanya kubera ubuhanga bwa Bukayo Saka wamwicaje burundu.

    Kuva Arteta yahabwa akazi muri Arsenal muri 2019,yirukanye abakinnyi barimo Mesut Ozil, Pierre-Emerick Aubameyang, Alex Lacazette, Henrikh Mkhitaryan, Shkodran Mustafi, Sokratis Papastathopoulos, Sead Kolasinac, Hector Bellerin, Calum Chambers na David Luiz.

    Nicolas Pepe nawe nagendera ubuntu,azaba yujuje miliyoni 340 z'amapawundi Arsenal yaguze abakinnyi ariko ikabarekura ku buntu.

    Abandi bakinnyi Arsenal yiteguye kugurisha barimo Ainsley Maitland-Niles, Sambi Lokonga, Nuno Tavares, Pablo Mari, Cedric Soares na Alex Runarsson.

    Uretse aba kandi,hari abandi bakinnyi Arsenal igomba kugena ahazaza habo nka Kieran Tierney, Rob Holding na Folarin Balogun.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-igiye-kurekura-abakinnyi-barindwi-bayobowe-imbere-na-nicolas-pepe

  • Prince Kid yakoresheje imitoma iryohereye mu kwifuriza isabukuru nziza umukunzi we Elsa #rwanda #RwOT

    Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yakoresheje amagambo aryohereye mu kwifuriza isabukuru nziza umugore we Miss Iradukunda Elsa baheruka gusezerana

    Kuri uyu wa 25 Werurwe nibwo Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017 yujuje imyaka 25 y'amavuko, byatumye inshuti ze n'abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bamwifuriza kugira umunsi mwiza w'amavuko.

    Muri abo ntihari kuburamo umugabo we Prince Kid baheruka gusezerana kubana akaramata, imbere y'amategeko.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter,Prince Kid yagize ati 'Yubile nziza ku mugore wanjye mwiza akaba n'umufatanyabikorwa muri byose. Utuma umunsi wanjye umbera urumuri kandi ndishimye cyane ku mwanya wose umarana nanjye. Sinshobora gutegereza kwizihiza iminsi myinshi y'amavuko hamwe nawe. Ndagukunda!

    Urukundo rwa Prince Kid na Elsa rwanyuze benshi kubera ukuntu uyu mukobwa atamutereranye mu bibazo ubwo yari afunzwe akamushakira abatangabuhamya bamushinjura ku birego byo gusambanya ku ngufu abakobwa bitabiriye Miss Rwanda yashinjwe.

    Aba bombi baritegura gukora ubukwe bakabana nk'umugore n'umugabo.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/prince-kid-yakoresheje-imitoma-iryohereye-mu-kwifuriza-isabukuru-nziza-umukunzi

  • Kenya: Leta yasabye abaturage guhindura ifunguro ryabo ry'ibanze kubera amapfa mu gihugu #rwanda #RwOT

    Abanya-Kenya basabwe gushaka ibindi biribwa byo gusimbuza ibigori, mu gihe iki gihugu kirimo guhura n'ubucye bw'iyo ndyo yabo y'ibanze kubera amapfa (izuba ryinshi) akomeje kuharangwa.

    Ibiciro biri hejuru by'ifu y'ibigori, mu gihe hari ikibazo cy'ikiguzi cy'imibereho cyazamutse, biri mu by'ingenzi byateje imyigaragambyo y'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kenya yatangiye ku wa mbere w'iki cyumweru.

    Minisitiri w'ubuhinzi wa Kenya Mithika Linturi ku wa gatatu yabwiye abadepite ko ubucye bw'ibiribwa ku isoko mpuzamahanga burimo gutuma leta igorwa no kugura ibyo binyampeke.

    Minisitiri Linturi yagize ati: “Ku bw'ibyo rero nshishikarije Abanya-Kenya kuyoboka umuceri, ibirayi n'ibindi biribwa byo gusimbuza [ibigori]. Twamaze kugura za toni z'umuceri ndetse tuzazana n'izindi mu cyumweru gitaha”.

    Yavuze ko afite icyizere ko igiciro cy'ifu y'ibigori kizagabanuka mu minsi 10 iri imbere, ubwo ubwato butwaye za toni z'ibigori n'umuceri buzaba bugeze muri icyo gihugu.

    Umufuka w'ibiro (kg) 90 w'ibigori ubu uragurwa amashilingi 5,600 ya Kenya, ni ukuvuga agera ku 46,000 uyavunje mu mafaranga y'u Rwanda.

    Ariko ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko icyo giciro gishobora kuzagabanuka cyane ubwo ibigori byatumijwe hanze bizaba bigeze mu gihugu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/kenya-leta-yasabye-abaturage-guhindura-ifunguro-ryabo-ry-ibanze-kubera-amapfa