Iyi myambaro yiswe 'Renaissance Couture' yakorewe mu nzu y'imideli mu Bufaransa yiswe Balmain bigizwemo uruhare n'umuhanzi w'imideli Olivier Rousteing, ari nawe wagize igitekerezo cyo guhanga imyambaro agendeye ku ndirimbo zimwe ziri kuri 'Renaissance'.
Vogue yanditse ko mu gihe Olivier Rousteing yari kuba hari ibindi ahugiyemo, yaje kwisanga ari kumva indirimbo za Beyoncé ziri kuri album ye iheruka.
Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu muhanzi w'imideli yari ari gushushanya mu mwaka ushize nyuma y'uko iyi album igiye hanze, akaza kwisanga ari kumva indirimbo z'uyu muhanzikazi ziyigize.
Ati 'Nari ndi gushushanya ndi kumva indirimbo ze ziri kuri iyi album. Rimwe na rimwe biragora kuba wayobora amarangamutima bitewe n'ibyo uri gushushanya. Nahise nibaza ubugeni buri muri iyi album uko buhura n'indirimbo ziriho ndetse n'amagambo azigize.'
Arakomeza ati 'Ntabwo ari ikintu nagombaga gukora, ariko nahise niyumvamo inganzo biturutse ku muziki yo kubikora. Ni uko byatangiye.'
Nyuma yo kuva mu biruhuko muri Kanama umwaka ushize yahise yandikira abambika Beyoncé nawe ubwe barabyishimira.
Mu mezi atanu yashize Rousteing yari ari gukorana na Beyoncé ndetse na  Senofonte usanzwe afasha uyu muhanzi ku bijyanye no guhanga n'ibyo yambara.
Kuri iyi nshuro bakaba bashyize hanze imyambaro bagendeye ku kuntu buri umwe wagiye ukorwa biturutse ku ndirimbo. Iyi myambaro yose ni amakanzu bivuze ko ari iy’abagore.
Amakanzu yagiye hanze yakozwe akomowe ku ndirimbo z'uyu muhanzikazi zirimo 'I'm That Girl', 'Cozy', 'Energy (01)', 'Break My Soul', 'Church Girl', 'Plastic Off the Sofa', 'Virgo' Groove', 'Move', 'Thique', 'All Up In Your Mind' 'Pure/Honey' na  'Summer Renaissance'.
Iyi kanzu yakomotse kuri 'I'm That Girl' nayo iri kuri iyi album ya Beyonce Â
Iyi yakomotse kuri 'Cozy'
Iyi yavuye kuri 'Energy (01)'
Iyi yavuye kuri 'Break My Soul'
Iyi yo yavuye kuri 'Church Girl'
Iyi yakomotse kuri 'Plastic Off the Sofa'
Iyi yavuye kuri 'Virgo' Groove'
Iyi kuyihanga byavuye kuri  'Move'
Iyi yaturutse kuri  'Thique'
Iyi yaturutse kuri  'All Up In Your Mind'Â
Iyi yo yavuye kuri 'Pure/Honey'
Iya kanzu yakomotse ku ndirimbo ya Beyonce iri kuri 'Renaissance' yise 'Summer Renaissance'Â Â Â
Album ya Beyonce yahimbwemo imyambaroÂ
Olivier Rousteing wagize uruhare rukomeye mu ikorwa rya “Renaissance Couture” yakomowe kuri album ya Beyonce yitwa gutyo




Drillex26 ni umwe mu banyempano bo guhangwa amaso
Uyu musore aririmba injyana ziganjemo Drill Music igezwehoÂ

Habanje kuba umuganda ngarukakweziÂ
Inzego z’umutekano zirimo na DASSO zari zabukereyeÂ
Uyu muganda wari ugamije gusukura ahagiye gushyirwa ubusitani buzatwara Miliyoni 50 FrwÂ
Alain Numa uri mu bayobozi ba MTN Rwanda mu muganda 
Abasirikare bahorana morale! No mu muganda bacishagamo bakakanyuzamo 



Abageze mu za bukuru bari baje muri iki gikorwa
Uyu yaje mu muganda isuka iramutenguha. Aha yageragezaga kongera kuyisubizamo igihato 
Uyu ni umwe mu banyeshuri bari mu mushinga watangajwe bwa mbere na MTN ugamije kubungabunga ibidukikijeÂ
Ahashyirwa ubusitani hatunganywa 
Mapula Bodibe uyobora MTN Rwanda ari gukora umuganda 
Nyuma y’umuganda habayeho ibiganiro 
Ubwo Mapula Bodibe yamurikaga umushinga w’ubusitani bugiye gutunganywa mu gace ka Juru gaherereye mu murenge wa KanombeÂ
Visi Meya wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Rujeni Martine, yashimiye MTN RwandaÂ











