Blog

  • Intare FC yanze gukina umukino wa Rayon Sports isaba FERWAFA kuzawikinira #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa Intare FC yandikiye Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA,yavuze ko umukino wayo na Rayon Sports utakiyireba ahubwo iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yazakina na FERWAFA kuko aribo bakoze inama bonyine.

    Intare FC yavuze ko kubera ko batigeze batumirwa mu nama yo gutegura uyu mukino wajemo ibibazo byinshi, batazawukina ahubwo ko impande zayikoze zazahura.

    Iti 'Mu gihe tutarasobanukirwa ibyo twagaragaje hejuru, dusanga iby'uwo mukino uteganyijwe mu ibaruwa No 137/FERWAFA/2023 twe bitatureba kuko inama zose zijyanye na wo nta n'imwe twatumiwemo. Impande zazitabiriye zikaba ari zo zawukina.'

    Ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, FERWAFA yandikiye Intare FC ibamenyesha ko ubusabe bw'iyi kipe bwo gutera mpaga Rayon Sports, bwateshejwe agaciro.

    Yanayimenyesheje kandi ko umukino uzaba kuwa 27 Werurwe bagomba kwitegura bagakina ariko Intare FC iyobowe na Capt Gatibito Byabuze,imenyesha FERWAFA ko butiteguye gukina uyu mukino mu gihe batungujwe ibintu.

    Intare ivuga ko ikipe ya Rayon Sports bazakina imaze icyumweru izi neza iby'uyu mukino ariko abandi batunguwe bityo batiteguye gukina

    Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi, Rayon Sports yatsindiye Intare FC i Shyorongi, ibitego 2-1.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/intare-fc-yanze-gukina-umukino-wa-rayon-sports-isaba-ferwafa-kuzawikinira

  • Minisitiri Munyangaju yasabye Amavubi kuzumvisha Benin #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasuye Ikipe y'Igihugu Amavubi ayisaba kuzatsinda umukino wa Bénin bagahesha ishema abanyarwanda.

    Minisitiri Munyangaju yabigarutse kuri uyu wa Gatandatu, tariki 25 Werurwe 2023 ubwo we n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Nizeyimana Olivier n'Umunyamabanga we Muhire Henry, basuraga Ikipe y'Igihugu mu rwego rwo kubashimira uko bitwaye mu mukino ubanza ndetse no kureba aho imyiteguro y'uwo kwishyura igeze.

    Yagize ati 'Nubwo tuzakina nta bafana bahari, ntibizababuze intego mwiyemeje kuko mugomba kumva ko abantu bose bahari, bari hafi yanyu kandi babashyigikiye.'

    'Gusubira mu Gikombe cya Afurika nyuma y'imyaka hafi 20, birashoboka kandi mukwiye kumva ko mugomba guhesha ishema Abanyarwanda. By'umwihariko murabikorera abari inyuma yanyu babareberaho ndetse namwe ubwanyu. Bénin yo tugomba kuyumvisha.'

    Munyangaju yakomeje avuga ko igihembo Perezida Kagame aheruka guhabwa nk'indashyikirwa mu guteza imbere Ruhago Nyafurika, ari indi mpamvu yakabateye imbaraga.

    Ati 'Ni ibintu byakagombye kuduha ishema n'imbaraga zo gutsinda kuko buriya nta kiguzi wanganya guhagararira Igihugu cyawe.'

    U Rwanda na Bénin bizahurira mu mukino w'Umunsi wa Kane wo mu Itsinda L nyuma y'uko amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino w'Umunsi wa Gatatu wabereye i Cotonou ku wa 22 Werurwe.

    Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 29 Werurwe 2023 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium ariko nta bafana bari ku kibuga kubera ko nta ntebe bakwicaraho zirimo.

    IVOMO:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/minisitiri-munyangaju-yasabye-amavubi-kuzumvisha-benin

  • Uburusiya bugiye gushyira intwaro kirimbuzi muri Belarus #rwanda #RwOT

    Perezida Vladimir Putin yavuze ko Uburusiya buzashyira muri Belarus intwaro kirimbuzi zikoreshwa ku rugamba, zizwi nka 'tactical nuclear weapons'.

    Perezida Putin yavuze ko iki cyemezo kitazahonyora amasezerano ku kutongera intwaro kirimbuzi ndetse akigereranya no kuba Amerika yarashyize intwaro kirimbuzi i Burayi, nkuko byatangajwe n'ibitangazamakuru bya leta y'Uburusiya.

    Yongeyeho ko mu kubikora Uburusiya butazaba burimo guha Belarus inshingano yo kugenzura intwaro zabwo.

    Nyuma y'ibyo Putin yatangaje, Amerika yavuze ko itemera ko Uburusiya burimo kwitegura gukoresha intwaro kirimbuzi.

    Mu itangazo, minisiteri y'ingabo y'Amerika yagize iti: “Nta mpamvu n'imwe twabonye yo guhindura aho duhagaze kuri gahunda yacu bwite y'intwaro kirimbuzi.

    “Dukomeje gushishikazwa n'ubwirinzi buhuriweho bw'umuryango wa NATO [OTAN]”.

    Ubutegetsi bwa Belarus ni inshuti ikomeye y'Uburusiya ndetse bushyigikiye igitero cy'Uburusiya kuri Ukraine.

    Ku wa gatandatu, Perezida Putin yabwiye televiziyo ya leta y'Uburusiya ko Perezida wa Belarus (Biélorussie) Alexander Lukashenko amaze igihe kirekire agaragaza ingingo yo gushyira ubwo bwoko bw'intwaro kirimbuzi muri Belarus.

    Putin yagize ati: “Nta n'ikintu kidasanzwe kirimo hano.

    “Mbere na mbere, Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika] zimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo zibikora.

    “Zimaze igihe kirekire zarashyize ku butaka bw'ibihugu by'inshuti zazo intwaro kirimbuzi zikoreshwa ku rugamba”.

    Perezida Putin yongeyeho ko bitarenze ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa karindwi muri uyu mwaka, Uburusiya buzaba bwasoje kubaka muri Belarus ububiko bw'intwaro kirimbuzi zikoreshwa ku rugamba.

    Perezida Putin yavuze ko umubare muto wa misile zo mu bwoko bwa Iskander, zishobora gukoreshwa mu kurashisha intwaro kirimbuzi, zamaze koherezwa muri Belarus.

    Ntiyavuze nyirizina igihe izo ntwaro kirimbuzi zizohererezwa muri Belarus. Buzaba bubaye ubwa mbere kuva hagati mu myaka ya za 90 (1990) Uburusiya buzaba bushyize intwaro kirimbuzi hanze y'igihugu.

    Isenyuka mu 1991 ry'ubwari Ubumwe bw'Abasoviyeti, ryatumye intwaro kirimbuzi zihita ziba muri leta nshya enye zigenga – Uburusiya, Ukraine, Belarus na Kazakhstan – nuko imitwe yose y'intwaro ijyaho ibisasu kirimbuzi irangiza koherezwa mu Burusiya mu 1996.

    Perezida Putin yavuze ayo magambo nyuma yuko Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yongeye gusaba indi mfashanyo ya gisirikare mu nshuti za Ukraine zo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika).

    Muri iki cyumweru, ibihugu 18 byashyize umukono ku masezerano yo guha Ukraine ibisasu by'intwaro za rutura bigera nibura kuri miliyoni imwe mu mwaka uri imbere.

    Ariko mu kiganiro n'ikinyamakuru cyo mu Buyapani, Perezida Zelensky yavuze ko Ukraine idashobora gukora igitero cyo kwigaranzura Uburusiya mu burasirazuba bw'igihugu mbere yuko ibona ibindi bisasu.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bugiye-gushyira-intwaro-kirimbuzi-muri-belarus

  • MTN yatanze miliyoni 50 Frw zo kubaka ubusitani bugezweho ku Kicukiro – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 25 Werurwe 2023 iyi Sosiyete yifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Juru mu muganda usoza ukwezi kwa Werurwe.

    Wari umuganda ugamije gusukura igishanga cya Juru ndetse no kuzibura imiyoboro y'amazi mu rwego rwo kwirinda imyuzure muri iki gihe cy'imvura.

    Nyuma y'iki gikorwa, ku bufatanye na Karere ka Kicukiro n'Umujyi wa Kigali, MTN yatanze inkunga ya miliyoni 50 Frw zo kuzatunganya iki gishanga kikabyazamo ubusitani rusange nk'uko biri muri gahunda y'Umujyi wa Kigali.

    Biteganyijwe ko hazaba ari ahantu heza ho gusohokera nk'umuryango, gukorera siporo ndetse n'ibindi bikorwa bitandukanye by'imyidagaduro.

    Iyi sosiyete kandi yaremeye miliyoni eshatu abagore batishoboye n'abakobwa babyariye iwabo zo kubafasha kwikura mu bukene. Aya mafaranga akubiyemo imashini zidoda, ubukode bw'inzu bw'amezi atatu, n'ibikoreho by'ibanze bazatangiza nk'ibitenge, indodo n'ibindi.

    Umuyobozi muri MTN Rwanda ushinzwe imikoranire n'izindi nzego, Alain Numa yasabye abaturage baremewe kwikura mu bukene nabo bakazafasha abandi.

    Yagize ati 'Ibi ni ibikorwa dusanzwe dutegura by'umwihariko ku muganda usoza igihembwe, aho dukora mu mafaranga twungutse tukayasubiza mu baturage.

    Yakomeje asaba abaturage baremewe kuzabyaza umusaruro ayo mahirwe nabo bakazafasha abandi.

    Yagize ati 'Ubundi iyo bakuremeye ukora uko ushoboye kugira ngo nawe uzaremere abandi. Byaba biteye isoni kuzagaruka muri uyu murenge tuje gufasha. Imashini twabahaye bazazibyaze umusaruro ndetse bazafashe n'abandi kuko kuva kera bakoroza itungo nawe ukazoroza abandi.'

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n'Imibereho y'Abaturage, Urujeni Martine yasabye abaturage kubigira ibyabo kuko aribo bizagirira akamaro.

    Yagize ati 'Turasaba abarurage kudahora bateze amaboko, nk'ubu twakoze uyu muganda ahazubakwa ibi bikorwa bitandukanye ndetse bikorwa n'abaturage kuko MTN izaza ibunganira. Turabasaba rero kuzabibungabunga kuko nibo bizagirira akamaro. '

    Si ibyo gusa kuko hanamuritswe ahazubakwa Urugo Mbonezamikurire mu rwego rwo kurwanya igwigira mu bana bato. Hazaba kandi hari ibiro by'abajyanama b'ubuzima, iby'umukuru w'Umudugudu ndetse n'izindi serivisi zitandukanye.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe na we yifatanyije n’abandi mu gukora umuganda

    Ni umuganda wari ugamije kuzibura inzira z’amazi

    MTN yahaye abagore bakennye n’abakobwa babyariye iwabo imashini zo kudoda

    MTN Rwanda yateye inkunga ya miliyoni 50 Frw zo kuzubaka ubusitani bugezweho muri Kabeza

    Ingabo z’Igihugu zafashije abaturage kwishimira ibyagezweho

    Abaturage bo muri Kabeza bakoze umuganda ahazubakwa ubusitani bugezweho bwiswe ‘Ijuru rya Kabeza’.

    Abanyeshuri ba Green Hills Academy nabo bakoze umuganda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-yatanze-miliyoni-50-frw-zo-kubaka-ubusitani-bugezweho-ku-kicukiro

  • Lionel Messi yitiriwe ikibuga cy’ikipe y’igih… – #rwanda #RwOT

    Mbere iyi sitade yari izwi ku izina rya Casa de Ezeiza ariko guhera ubu igiye kwitirwa izina ry’umukinnyi wa Paris Saint-Germain. Izina rishya ni “Lionel Andres Messi”. Icyapa cy’iyi sitade cyashyizwe hanze ejo kuwa Gatandatu. 

    Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentine, Claudio Tapia yatangaje izi mpinduka ku izina ry’iyi sitade binyuze kuri Twiter, maze munsi yandikaho ko Lionel Messi ariwe mukinnyi mwiza ku Isi ndetse anashimira abayobozi bari kumwe nabo mu gihe cy’intsinzi y’ikipe y’igihugu.

    Uku guhindura izina kuri iyi sitade ikitirirwa Lionel Messi bigereranywa n’undi mukinnyi ukomoka muri Argentine wambaraga n’imero 10, nawe izina rye ryitiriwe sitade ya Napoli mu Butaliyani, Iyi sitade yitwa Stadio Diego Armando Maradona. 

    Aha ninaho haheruka gukinirwaho umukino wahuje u Butaliyani n’u Bwongereza mu mikino yo gushaka itike ya Euro ya 2024, yitiriwe Maradona bitewe n'uko uyu mukinnyi w’igihanganjye mu mupira w’amaguru yakiniye Napoli.

    Ibi bibaye mu gihe cy’imikino y’amakipe y’ibihugu Lionel Messi amaze gutsinda igitego cye cya 800 mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru ubwo bakinaga na Panama mu mukino wa gishuti, yateye kufura nziza ihita ijya mu izamu nta mukinnyi uyikozeho ahita yuzuza uwo mubare w’ibitego gutyo. Ibi Lionel Messi yabikorewe mu rwego rwo kumushimira bitewe n’akazi gakomeye yakoreye ikipe y’igihugu ya Argentine, akabafasha gutwara igikombe cy’Isi cyaberaga muri Qatar.

    Izina rya Lionel Messi niryo ryahawe ikibuga ikipe ya Argentine ikorerwaho imyitozo

    Lionel Messi yashimiwe uko yitwaye mu gikombe cy’Isi giheruka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127449/lionel-messi-yitiriwe-ikibuga-cyikipe-yigihugu-127449.html

  • Mukansanga Salima yegukanye igihembo cy’umunt… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023, muri Afurika y’Epfo habereye umuhango wo gutanga ibihembo by’abanyafurika batarengeje imyaka 40 bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mwaka wa 2022, aho bahemba ibyiciro bitandukanye birimo ubucurizi, ishoramari, siporo, ndetse n’ibindi byiciro. 

    Mukansanga Salima, umusifuzi mpuzamahanga wo mu kibuga hagati, ni umwe mu ishusho y’u Rwanda kuri ubu by'umwihariko muri Siporo nyuma yo gusifura igikombe cya Afurika ndetse akaza no kugira agahigo kadasanzwe ko kuba umusifuzi  wa mbere w’umugore by’umwihariko muri Afurika wasifuye imikino y’igikombe cy’Isi, aho mu mwaka ushize yasifuye imikino yabereye muri Qatar. 

    Nyuma y’ibi byose yagezeho, Mukansanga Salima yaje gutorwa ahize abandi mu matora yaba ku ikoranabuhanga ndetse n’amajwi agize akanama gatora.

    Nyuma yo kwegukana iki gihembo kiba ngarukamwaka, Mukansanga Salima yashimiye buri umwe wese wamubaye hafi. Yagize ati “Ndishimye cyane kubwo kwegukana iki gihembo, kandi ndanyuzwe cyane kubera uburyo nakoze, ntabwo nakoze njyenyine kuko mfite abantu benshi banshyigikiye haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo mbese ndashimira buri umwe wese ku Isi wanshyigikiye. Ndashimira Rwandair yamfashije kuza hano, none ubu ndahabaye ndi kwishimira iki gikombe.”

    Mukansanga Salima nyuma yo gushyikirizwa igihembo yashimiye buri umwe wamufashije ngo agere kubyo agezeho

    Mukansanga Salima yari ahanganye n’abandi basiporotifu barimo Amine Zarat washinze irerero rya Basketball ryitwa Tibu Basketball Academy riherereye muri Maroc, Mmabatho Langa usanzwe ari umuganga rusange wa rubanda muri Afurika y’Epfo, na Dr Koketjo Tsebe usanzwe ari umwarimu muri kaminuza, ndetse akaba n’umuganga mu bya siporo muri Afurika y’Epfo.

    Gutora abagomba guhatana byari byatangiye tariki 24 Ukwakira birangira tariki 16 Ukuboza 2022. Amatora y’abatoranyijwe yatangiye tariki 10 Mutarama asozwa tariki 28 Gashyantare. 

    Forty Under 40 Africa Award ni igihembo baha abanyafurika bari munsi y’imyaka 40 bakora business, bakanibanda mu mikurire ya business n’inganda zikubiye mu kwihangira umurimo, abafite ibyo bagezeho mu gukora cyane kandi bakabikora bakiri bato. 

    Umuntu ujya muri iri rushanwa agomba kuba avuka muri kimwe mu bihugu 55 bigize umugabane wa Afurika, ikindi kandi agomba kuba atarengeje imyaka 40 cyangwa ariyo afite mu gihe cyo gutanga ibihembo.

    Mukansanga Salima w’imyaka 34  umwaka wa 2022 wabaye uw’amateka ndetse n’impinduka mu mateka ye 

    Tariki 8 Werurwe uyu mwaka, nabwo Mukansanga Salima yari yegukanye igihembo cya Forbes women Africa nacyo gihabwa umugore wakoze ibikorwa by’indashyikirwa 

    Mukansanga Salima usanzwe ari Brand Ambassador wa MTN, ni umwe mu basifuzi b’abanyarwanda bakomeye muri Afurika ndetse no ku ruhando rw’Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127447/mukansanga-salima-yegukanye-igihembo-cyumuntu-wakoze-ibikorwa-byindashyikirwa-muri-afurika-127447.html

  • Minisitiri Aurore Munyangaju yaganirije Amavu… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivugiye mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatandatu ni mugoroba tariki 25 z'ukwezi kwa 03, 2023, cyabereye aho ikipe icumbitse mu Bugesera. Nk’umuyobozi ntabwo yari wenyine ahubwo yari kumwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie, Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda Nizeyimana Olivier ndetse n’Umunyamabanga wa FERWAFA Muhire Henry.

    Minisitiri wa Siporo yatangiye ashimira abasore ba Amavubi bitewe n'uko bitwaye mu mukino ubanza wabereye muri Benin, ageze ku kuba iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ije nyuma y’inama ya FIFA ndetse Perezida w’u Rwanda akaba yarahembwe.

    Yagize  ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahawemo igikombe, umwe mu baperezida bateza imbere umupira w’amaguru na siporo muri rusange mu rwego rw’Afurika. Ibi byose ni ibigaragaza ko ku ruhande rw’u Rwanda, ku ruhande rw’Afurika mushyigikwe kandi uyu mukino urashyigikiwe”.

    Yongeraho ati “By'umwihariko navuga umupira w’amaguru kuko niwo turimo, byaragaragaye niba ubuyobozi bwa CAF butekereza guha Umuyobozi Mukuru w’igihugu cyacu igihembo nk’umuperezida uteza imbere siporo by'umwihariko umupira w’amaguru, ni ibintu byakagombye kuduha ishema no kubitereza mbere bikaduha imbaraga zo gutsinda cyangwa zo kujya mu gikombe cya Afurika, kuko nta kiguzi umuntu yabona cyo kujya mu ikipe y’igihugu”.

    Minisitiri wa Siporo wabwiye abasore ba Amavubi ko bishoboka gusubira mu gikombe cya Afurika nyuma y’imyaka 20

    Ageze ku kuba abakinnyi b’Amavubi bazakina nta bafana bahari, yavuze ko bitagomba kubabuza intego biyemeje bumva ko bari mu rugo kandi bari hafi y’abantu bose.

    Minisitiri wa Siporo kandi yabwiye abakinnyi ati” Nyuma y'imyaka hafi 20, birashoboka kandi mukwiye kumva ko mugomba guhesha ishema Abanyarwanda. By'umwihariko murabikorera abari inyuma yanyu, abana babareberaho, ndetse namwe ubwanyu”.

    Biteganyijwe ko uyu mukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Benin wo ku munsi wa 4 mu itsinda L Amavubi aherereyemo, uzaba kuwa Gatatu tariki 29 z'uku kwezi, ukazabera kuri Kigali Pele Stadium saa cyenda z’amanywa. Umukino ubanza Amavubi yari yitwaye neza anganya na Benin igitego 1-1, kugeza ubu afite amanota 2 akaba ari aya 3 mu itsinda. 

    Carlos Alós Ferrer wamaze kongererwa amasezerano azamugeza muri 2025 atoza u Rwanda

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kagere Meddie ari kugira icyo avuga 

    Ikiganiro kirangiye bafashe ifoto rusange

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127448/minisitiri-aurore-munyangaju-yaganirije-amavubi-abasaba-insinzi-mu-mukino-na-benin-127448.html

  • Abasaga ibihumbi 22 i Kigali ntibazongera kwishyurirwa mituweli na Leta – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu ngamba zo kwikura mu bukene mu buryo burambye mu gihugu zitezweho guha umurongo mushya gahunda zo kurengera abaturage zisanzweho.

    Ibi byatangajwe nyuma y'uko Guverinoma y'u Rwanda itangaje ko ibyiciro by'ubudehe bitazongera kugenderwaho mu mitangire ya serivisi izo ari izo zose.

    Bigeze ku ngingo yo kwishyurira abaturage mu nyandiko zashyikirijwe ubuyobozi bw'inzego zitandukanye z'ibanze igaragaza ko hari ingo zafashwaga na Leta mu kwishyura mituweli zitazongera kwishyurirwa kuko zabonye ubushobozi.

    Bigaragara ko hazashyirwaho komite ishinzwe gukurikirana no kugenzura abaturage uhereye ku mudugudu ukagera ku rwego rw'Intara cyangwa rw'Umujyi wa Kigali ngo hamenyekane umuntu koko ukwiye gufashwa.

    Ku ruhande rw'Umujyi wa Kigali bigaragara ko abahabwaga ubufasha ku kwishyura mituweli bagomba kugabanyuka ushingiye ku kuba bamwe baramaze kwiteza imbere bakava mu byiciro barimo bifashwa.

    Muri rusange abishyurirwaga mituweli banganaga na 26888 bagiye kugabanywa bakagera ku bihumbi bine gusa mu turere dutatu.

    Nko muri Gasabo, abishyurirwaga bari 17105 ariko biteganyijwe ko abazishyurirwa umwaka utaha wa mituweli ari 2179, Nyarugenge bari 5291 bagirwa 1126 mu gihe Kicukiro bari 4492 hakaba hasigaye 709 gusa.

    Bamwe mu baturage bavuye mu cyiciro cya mbere bagaragaza ko ari intambwe ikomeye bateye kandi ko bakomeje urugendo rw'iterambere nkuko Donatille Musengimana wo mu Murenge wa Kanyinya yabigarutseho.

    Ati 'Amafaranga tubona naguzemo umucanga na sima nshyira ku nzu yanjye. Naguzemo ihene ebyiri n'inkwavu esheshatu rwose ubu niteje imbere kuko ntacyo nshaka ngo nkibure.'

    Mugenzi we Uwimana Laurence na we yagaragaje ko yakoze ibishoboka byose ava mu cyiciro cya mbere yari arimo, ahamagarira n'abandi gukomeza kwishakamo ibisubizo no guharanira kwiteza imbere.

    Umuyobozi w'Umurenge wa Kinyinya, Uwanyirigira Clarisse yavuze ko uku kugabanyuka kw'abafashwaga na Leta bishingiye ku ngamba zafashwe zo kwivana mu bukene.

    Ati 'Izi ni ingamba zo kwikura mu bukene mu buryo burambye. Hari aho wasangaga umuturage wo mu cyiciro cya gatatu cy'ubudehe atishoboye ariko akaba atemerewe kugira inkunga yafata, ariko icyiza cyo kuba byavuyeho bizadufasha kujya tubanza tugasesengura neza umuntu ufite ikibazo, uwahabwa inkunga dukurikije ubushobozi afite.'

    Yakomeje ati 'Habayeho ubufatanye bw'abaturage bakavuga bati ku myaka umunani maze mfashwa na leta ndifuza ko nava muri iki cyiciro. Iyo mibare abenshi ni abavuze ko hari aho bageze ndetse n'abagaragaje ko bafite imbaraga zo kuba bakora bakiteza imbere aho guhora bafashwa na Leta.'

    Imibare y'ibyiciro bishya igaragaza ko mu mujyi wa Kigali, abarenga ibihumbi 19 babarizwa mu cyiciro cya mbere, icya kabiri kikabamo 140470, icya gatatu kikabamo 154372, icya kane kikabarizwamo 30315 mu gihe icya gatanu kibarizwamo abasaga 4014.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-ibihumbi-22-i-kigali-ntibazongera-kwishyurirwa-mituweli-na-leta

  • Ari gukorana ibakwe! Bosco Nshuti yashyize ha… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo nshya ya Bosco Nshuti yageze hanze ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023. Yayiririmbye afatanyije n’abaririmbyi b’abahanga cyane ari bo Lydie, Marvine na Betty basanzwe bafasha Israel Mbonyi.

    Aganira na inyaRwanda, Bosco Nshuti yavuze ko “Niyo yadukunze” yayanditse agamije “kwibutsa abantu ko Imana ari urukundo ko kandi ariyo yabanje kudukunda atari twe twabanje kuyikunda”.

    Yadutangarije ko ishingiye kuri Bibiliya ijana ku ijana mu butumwa bwiza buri muri 1 Yohana 4:10-16-19. Aragira ati “Naririmbye ijambo ry’Imana ntacyo mpinduyeho.”

    Tariki 19/11/2022 ni bwo Bosco Nshuti yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Vanessa Tumushimwe, ibisobanuye ko hashize amezi 4 gusa. 

    Kuva akoze ubukwe, uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo eshatu ari zo “Hallelujah” yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Gospel, bari bamutahiye ubukwe, nka Rene Patrick & Tracy, Josh Ishimwe, Jado Sinza, Josue Shimwa, n’abandi.

    Yahise akurikizaho “Babwire” imaze amazi abiri iri hanze. Ubu, yashyize hanze indirimbo ya gatatu yis “Niyo Yadukunze” yasohokanye n’amashusho yayo yatunganyijwe na Producer Jacob. 

    Kuba ashyize hanze indirimbo eshatu kuva akoze ubukwe mu minsi 125 ishize, ni ibintu bigaragaza ko ari gukora cyane bitandukanye na mbere. Hari abahanzi bakora ubukwe, bagafata akaruhuko mu muziki, ariko we siko yabikoze.

    Bosco Nshuti umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite, yabwiye inyaRwanda ko nta mpamvu yari gutuma acogora mu muziki. Ati “Ntekerezako iyo uri mu muhamagaro wo kuvuga ubutumwa bwiza nta mpamvu yo guhagarara mu gihe Imana iguciriye inzira yo kubuvuga”.

    Yahishuye ibanga yakoresheje, ati “Ibanga nta rindi ni ukuguma mu muhamagaro wo kuvuga ubutumwa bwiza”. Yunzemo ko akataje, ati “Gahunda ni ugukomeza gukora cyane ibihangano, ikindi no kwitabira ibitaramo aho Imana iduhaye uburyo bwo kuhavuga ubutumwa bwiza”.

    Bosco Nshuti yamamaye cyane mu ndirimbo “Ibyo ntunze”

    Ubwo Bosco Nshuti yerekanaga umukunzi we mu gitaramo yakoze mbere y’ubukwe bwe

    Bosco na Vanessa barushinze mu Ugushyingo 2022

    “Niyo Yadukunze” niyo ndirimbo nshya ya Bosco Nshuti

    Bosco Nshuti yahishuye ko afite ibindi bihangano byinshi yiteguye gusohora

    REBA INDIRIMBO NSHYA “NIYO YADUKUNZI” YA BOSCO NSHUTI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127446/ari-gukorana-ibakwe-bosco-nshuti-yashyize-hanze-indirimbo-ya-3-kuva-arushinze-mu-minsi-125-127446.html

  • MTN Rwanda yamuritse umushinga ugamije kubung… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mushinga uri muri itatu yamuritswe nyuma y’umuganda abakozi b'iki kigo bakoranye  n'abaturage bo mu mudugudu wa Juru, Akagari ka Kabeza, mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.

    Indi mishinga yatangijwe na MTN Rwanda muri aka gace harimo uwo gufasha abakobwa babyaye inda zitateganyijwe ndetse no kubaka ubusitani bwiswe 'Ijuru rya Kabeza'.

    Ubwo Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yatangizaga uyu mushinga mu nama yabaye nyuma y'umuganda wakorewe mu kagari ka Kabeza, yagaragaje ko ugamije gusigasira ibidukikije.

    Ati ' Ni umushinga uzakorwa mu gihugu hose, uyu munsi ugamije gukomeza gusigasira umuco wo kubungabunga ibidukikije. Tuwutangiriye hano ariko uzagera mu bice bitandukanye mu gihugu hose.'

    Yakomeje avuga ko uyu mushinga bawutekereje kubera imihindagurikire y'ikirere isigaye iriho, bityo gukomeza gushyira imbaraga mu kwimakaza kubungabunga ibidukikije bakabona byafasha cyane igihugu guhehera.

    Uyu mushinga uzakorwa haterwa ibiti mu bice bitandukanye.

    Mu rwego rwo kwifashisha urubyiruko no gukangurira abakiri bato gukangukira kubungabunga ibidukikije, MTN Rwanda muri uyu mushinga izafatanya n'abanyeshuri bo mu bigo nka nka Green Hills Academy ndetse na na Lycée de Kigali.

    MTN Rwanda muri uyu mushinga wayo wo kubungabunga ibidukikije izifashisha abiganjemo urubyiruko Wibaba Phanny umwe mu bayobozi ba MTN Rwanda nawe yari mu mugandaMapula Bodibe uyobora MTN Rwanda, yatangije umushinga wo kubungabunga ibidukikije Ahakorewe umuganda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127435/mtn-rwanda-yamuritse-umushinga-ugamije-kubungabunga-ibidukikije-127435.html