Blog

  • Umusore yashyingiranwe n'umukobwa usabiriza bahuye akamuhindurira ubuzima [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umugabo yakoze ku mutima wa benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guhura n'umukobwa asabiriza ku muhanda,akamutwara akamugira mwiza kugeza ubwo ahindutse burundu bagakora ubukwe.

    Nkuko byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga,uyu mukobwa yabonye uyu musore atambuka amusaba amafaranga yo kugura ibiryo.

    Uyu aho kugira ngo ayamuhe,yahise amutwara amwitaho,amugira umusirimu kugeza ubwo yaje kumusaba ko barushinga.

    Uyu ngo yashatse abo mu muryango w'uyu mukobwa kugira ngo babahe umugisha bashyingiranwe.

    Iyi ni inkuru yashyizwe hanze n'ukoresha imbuga nkoranyambaga gusa ntiyavuze igihe ibi byabereye n'aho byabereye.



    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-yashyingiranwe-n-umukobwa-usabiriza-bahuye-akajya-kumwitaho-amafoto

  • Perezida Kagame yagaragaye yita ku mwuzukuru… – #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, muri aya mashusho agaragara arimo ahanagura mu maso umwuzukuru we. Aba kandi ari kumwe n'umukobwa we Ange Kagame, n'umufasha we Jeannette Kagame.

    Umwuzukuru mukuru wa Perezida Kagame bigaragara ko ari abantu baziranye, n'inshuti cyane, urebye uko aba amukora mu maso undi na we ubona ko adashaka kumurekura.

    Bose bakaba bari bambaye imyenda isanzwe ubona ko bari muri gahunda z'umuryango, nyuma y'akazi gakomeye baba bafite.

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakaba bafitanye abana 4 barimo abahungu batatu aribo Yvan C Kagame, 2nd Lt Ian K Kagame na Brian Kagame;

    Hamwe n'umukobwa umwe ari we Ange I. Kagame Ndengeyingoma kugeza ubu ari na we wamaze gushaka, aho yashakanye na Bertrand Ndengeyingoma bamaze kubyana abana 2 b'abakobwa.

    Amashusho ya Perezida Kagame n’Umufasha bari kumwe na Ange Kagame n’Umwuzukuru mukuru wabo

    Aha Perezida Kagame na Madamu bari kumwe n’umwuzukuru wabo mukuruPerezida Kagame kuva yakunguka umwuzukuru wa mbere bakomeza kugenda bagaragara bari kumweIbyishimo biba ari byose mu bihe byose bagaragara bari kumweBertrand Ndengeyingoma n’umufasha we n’abana babo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127463/perezida-kagame-yagaragaye-yita-ku-mwuzukuru-we-ibintu-byanyuze-benshi-amashusho-127463.html

  • Imishinga itanu yabanyeshuri biga mu yisumbu… – #rwanda #RwOT

    Aha niho ihuriro ry'abana bakora imishinga ishingiye ku ikoranabuhanga no guhanga udushya (Young Innovators Forum), riri gushakira ibisubizo ibibazo bimwe byugarije isi byiganjemo ibiterwa n'imihindagurikire y'ikirere.

    Young Innovators Forum ni ihuriro rishingiye ku mushinga wiswe 'Innovation Lead' wita ku guhugura abarimu ku bijyanye n'ikoranabuhanga ndetse n'amarushanwa, no gukoresha imibare mu gushyira mu bikorwa imishinga ikemura ibibazo sosiyete ihura na byo 'Mathematics and Robotics Challenge'.

    Iyi porogaramu iri mu bihugu birenze 70 ku Isi, mu Rwanda ishyirwa mu bikorwa n'Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare, AIMS n'Umuryango Edified Generation Rwanda [EDG], ugira uruhare mu guteza imbere uburezi.

    Umwana ahitamo umushinga ashaka agendeye ku biteganyijwe mu ntego 17 z'Iterambere Rirambye zashyizweho n'Umuryango w'Abibumbye (SDGS), akawushyira muri Porogaramu ya Let's MOD yubatswe n'Ikigo PolyUp cyo muri Kaminuza ya Stanford.

    Ni porogaramu umuntu ashushanyamo uko umushinga uzagenda n'ibibazo uzakemura mu buryo bwa 3D, hanyuma wabonwa nk'uwatanga umusaruro ukaba washakirwa abaterankunga bakawushyira mu bikorwa.

    Abana barenga 9000 bakorana na AIMS na EDG.

    Imishinga myinshi yari yibanze ku ntego ya gatandatu na 17, aho abana basabwaga gutekereza imishinga itanga ibisubizo ku kibazo cy'ibura ry'amazi ndetse no gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ikirere.

    Aha imishinga 5 yahize indi mu gihugu, ndetse yanahawe  ibihembo.

    Mu mishinga yahembwe harimo uwa Keza Emile wo muri New Life Christian Academy, wo gufata amazi y'imvura agasukurwa hifashishijwe imiti agakoreshwa mu ngo, ibirinda ko yakoreshwa kandi ashobora kuba yanduye.

    Yavuze ko kuba umushinga we waje mu ya mbere atabitekerezaga, ariko na none bikaba ari ikintu cyiza kuri we.

    Ati 'Ni iby'agaciro kuri njye, ntabwo ari ikintu natekerezaga ko cyaba. Ino gahunda yamfashije kwiga ubumenyi bw'imibare. Ikindi bifasha abanyeshuri kumenya ibibazo byugarije isi, bakabishakira ibisubizo.'

    Uyu munyeshuri yavuze ko igitekerezo cy'umushinga we, yagikuye aho atuye mu Karere ka Bugesera. Aha hakunze kuba ikibazo cy'amazi make. Akomeza avuga ko iki atari ikibazo cy'iwabo gusa, rero akaba yaragishakiye igisubizo.

    Indi mishinga yahembwe irimo uwa Mugisha Fiston wiga mu mwaka wa gatatu w'icyiciro rusange muri Wisdom School y'i Musanze, yubatse ikigo cy'ishuri yifashishije amasomo y'imibare kuri porogaramu ya Let's MOD.

    Yerekanye ko aramutse afite ubushobozi yakubaka ikigo kirimo ibikoresho n'ibikorwaremezo nkenerwa byose,  buri shuri ryagira 'ascenseur' nka bumwe mu buryo bwo kwimakaza uburezi budaheza ku bafite ubumuga.

    Mugisha Caleb wo muri New Life Christian y'i Kayonza yahembewe umushinga wo kubaka umujyi ufite umwihariko, wo kuba amazi ava ku nzu zawo yajya ashyirwa mu bigega byubatswe munsi y'ubutaka, agatunganyirizwayo nyuma akaza gukoreshwa mu mirimo ya buri munsi.

    Uyu mushinga we ugamije gusukura amazi hifashishijwe ibigega byo munsi y'ubutaka. Kuri we ngo muri uwo mujyi, uzajya ashaka kubaka inzu azajya ahera ku kigega cyo hasi mu butaka acyubakire, hanyuma inzu iterekwe kuri bya bigega.

    Uwase Albine wo kuri E.S Rutobwe ku Kamonyi afite umushinga ugamije gusukura amazi yo mu bishanga, ndetse no gukusanya amazi menshi y'imvura agatunganywa hifashishijwe ikoranabuhanga, nyuma akazakoreshwa mu gihe cy'izuba amazi yabuze.

    Kuri Let's MOD yubatse umujyi awuha umuyoboro umwe uzajya unyuzwamo amazi yose yakoreshejwe, agahura n'andi avanwa mu bishanga n'ay'imvura, agakusanyirizwa ahantu hamwe.

    Nyuma imashini zikoresheje ingufu z'umuyaga n'izuba zikayajyana mu bigega by'ibyuma, biyashyushya mikorobe zose zigapfa. Ayo mazi yashyushye azajya anyura mu yindi mashini hanyuma ikayayungurura ihita iyohereza mu kindi kigega, kiyajyana muri wa mujyi nanone agakoreshwa.

    Mugisha Pacifique wiga mu mwaka wa gatatu w'Icyiciro Rusange kuri Ecole de Science de Musanze, yahembewe umushinga wo kubaka Umujyi kuri Let's MOD ubungabunga amazi yo mu biyaga.

     Muri uyu mushinga harimo ibijyanye no gusukura amazi yo muri ibyo biyaga, aho ashobora gukusanyirizwa hamwe akayasukura hakoreshejwe imashini zabugenewe hanyuma akoherezwa mu mpombo ziyajyana mu mujyi, agakoreshwa n'abantu asukuye.

    Ngo n'ubwo nta mushinga barashyira mu bikorwa, birateganywa cyane ko 'iyo mishinga yose ihabwa abafatanyabikorwa, uwakunda ugahera kuri cya gice umwana wawutekereje akomokamo mu gutanga umusaruro.' Nk'uko Umuyobozi wa EGR, Valens Ntirenganya yavuze.

    Sam Yala uyobora AIMS, yashimiye Edified Generation Rwanda [EDG] ku bijyanye n'ubufatanye bagiranye bwo guteza imbere imishinga ishobora kugirira sosiyete akamaro, yemeza ko bazakomeza kugira ngo abana bifashishe imibare mu kuzanira ibisubizo sosiyete.

    Aba banyeshuri muri iki gikorwa banasusurukijwe n’umuhanzi Senderi International Hit, mu bihangano bye bitandukanye byakunzwe.

    Umuyobozi wa Edified Generation Rwanda Valens Ntirenganya, yagaragaje ko bazakomeza gukangurira ibigo gukoresha prorogaramu ya Let’s MODUmuyobozi Mukuru wa AIMS Dr Sam Yala yagaragaje imibare nka kimwe mu byakwifashishwa, mu gukemura ibibazo bitandukanye Abanyeshuri n’abayobozi ba New Life Christian Academy, bari baherekeje Keza na Kagoyire wamufashije mu mushinga wo gukemura ibibazo by’amazi akunze kubura 

    Keza yashimiwe n’Umuyobozi Mukuru wa AIMS Dr Sam Yala Keza Albine ubwo yashimirwaga kubera umushinga we Mugisha Pacifique wicaye iburyo yari yaherekejwe na bagenzi be bigana Ahabereye iki gikorwa hari hateraniye abanyeshuri bari baherekejwe n’ababyeyi babo Senderi yasusurukije aba banyeshuri mu ndirimbo zirimo iyo yahimbye ijyanye n’ubureziSenderi yishimiwe cyane Senderi ni umwe mu bahanzi bakundwa n’abato n’abakuru. Hano abana bari bamwishimiye cyane Senderi yageze aho ahamagara abanyeshuri bafatanya nawe kuririmba barishima Senderi yahagurukije n’iyonka 


     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127464/imishinga-itanu-yabanyeshuri-biga-mu-yisumbuye-yitezweho-gukemura-bimwe-mu-bibazo-byugarij-127464.html

  • US: Inkubi y'umuyaga yishe abantu inasenya byinshi #rwanda #RwOT

    Abantu nibura 26 bapfuye muri Mississippi na Alabama muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, nyuma yuko inkubi y'umuyaga yibasiye izo leta zo mu majyepfo y'igihugu.

    Ibikorwa byo gushakisha no gutabara birakomeje, ndetse leta ya Mississippi yatangaje ko iri mu bihe by'amage.

    Mu mujyi wa Rolling Fork muri Mississippi, imodoka zashwanyutse, amatafari n'ibirahure binyanyagiye mu mihanda – uyu mujyi hafi ya wose wakubuwe n'uyu muyaga.

    Umugabo umwe mu bahatuye yabwiye BBC ko ari umunyamahirwe kuba akiriho nyuma yuko yikinze mu bwogero bwe.

    Muri uyu mujyi utuwe n'abaturage 2,000 gusa, aho kimwe cya gatanu (1/5) cy'abawutuye babayeho munsi y'umurongo w'ubucyene, inyubako zibarirwa muri za mirongo zashyizwe hasi n'ubukana bw'iyi nkubi y'umuyaga.

    Guverineri wa leta ya Mississippi Tate Reeves, ku wa gatandatu yasuye imijyi ya Silver City na Winona, guhura n'abaturage bagizweho ingaruka n'uwo muyaga.

    Kuri Twitter, Reeves yanditse ko uko ibintu bimeze ari “amakuba”, ati: “Turi abanyamugisha kuba dufite abaturanyi b'intwari, bashoboye kandi barangwa n'urukundo. Nyabuneka mukomeze musenge”.

    Yavuze ko bagiye gukora kuburyo haboneka ubufasha bwinshi bushoboka bwo kugoboka abatuye muri aka gace.

    Ibikorwa byo gushakisha no gutabara birakomeza muri Mississippi, mu gihe indi miyaga ikaze yitezwe kwibasira leta za Alabama na Georgia mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ku isaha yaho.

    Perezida w'Amerika Joe Biden na we yemereye imfashanyo aka karere kibasiwe n'iyo miyaga. Yavuze ko amashusho arimo kuva muri Mississippi “ashengura umutima”.

    Kuri iki cyumweru, ibiro bya Perezida w'Amerika, White House, byatangaje ko Perezida Biden yategetse ko hatangwa imfashanyo yo ku rwego rwa leta yo kunganira ibikorwa by'ubutabazi byo mu turere twibasiwe n'imiyaga.

    Iyo mfashanyo irimo n'iy'aho kuba batuye by'igihe gito, gusana inzu ndetse n'inguzanyo zisaba inyungu nkeya zo kugoboka abatakaje imitungo itari iri mu bwishingizi.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/us-inkubi-y-umuyaga-yishe-abantu-inasenya-byinshi

  • M23 yashinje FARDC kwica abasivili benshi ikanakomeretsa abandi benshi #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 washinje ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugaba ibitero mu bice bya Busumba na Rugogwe, byaguyemo abasivili 17 naho 14 bagakomereka bikomeye.

    Ni ibitero byabaye mu gitondo cyo ku wa 25 Werurwe 2023, mu rugamba rumaze igihe ruhanganishije impande zombi.

    Mu itangazo yasohoye, M23 yakomeje ivuga ko uretse abasivili bapfuye abandi bagakomereka, hari n'abandi baburiwe irengero.

    Yakomeje iti “Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023 ahagana saa sita, i Bunyole, izo ngabo zasenye inzu, zisahura amatungo ndese zikora n'ibindi bibi ku baturage.”

    M23 yasabye Ingabo za Afurika y'Iburasirazuba ziri mu butumwa bw'amahoro muri RDC, EACRF, n'itsinda rishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka, EJVM, gukora iperereza ku byaha birimo gukorwa n'ingabo za Leta ya Congo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yashinje-fardc-kwica-abasivili-benshi-ikanakomeretsa-abandi-benshi

  • Gicumbi: Hatanzwe gasopo ku bagurisha inkunga y'imbuto n'ifumbire mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo ubuyobozi bw'akarere ka Gicumbi buvuga ko cyatangiye kugaragara mu mirenge yegereye umupaka wa Gatuna.

    Umwe mu baturage batuye mu murenge wa Cyumba utashatse gutangaza amazina ye, yabwiye IGIHE ko hari abajya bahabwa ifumbire cyangwa imbuto, bakihisha bakajya kubigurisha muri Uganda.

    Ati 'Ni ibintu bikorwa rwihishwa cyane mu masaha y' ijoro, aho umuntu afata idomora y'amazi agashyiramo imbuto, akabyambukana kandi babinyuza mu nzira zitemewe'.

    Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Uwera Parfaite, yavuze ko iki kibazo cyatangiye kugaragara mu mirenge yegereye umupaka.

    Ati ' Yaba imbuto, yaba ifumbire nkuko mubizi itangwa kuri Nkunganire ya Leta […] Umturage akwiriye kumva uruhare rwa Leta nk' uruhare rwe. Umuturage utekereza ko yabibonye ku giciro cyo hasi, akaba yatekereza kujya kubigurisha ngo abone ku giciro cyisumbuye ni icyaha gihanwa n'amategeko, ababitekereza babihagarike'.

    Yavuze ko umurenge wa Kaniga na Cyumba yegereye umupaka wa Uganda ariho hagaragaye cyane icyo kibazo.

    Umuyobozi mukuru w'Ikigo gishinzwe iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi RAB, Dr Ndabamenye Telesphore ubwo aheruka gusura abahinzi mu murenge wa Cyumba, na we yihanangirije buri umwe wirengagiza amabwiriza agenga ifumbire n' imbuto biba byatanzwe muri gahunda ya Nkunganire.

    Ati 'Imbuto n'ifumbire byo muri gahunda ya Nkunganire bigomba kujya mu mirima y'abaturage. Ni ugushyira imbaraga mu kubikurikirana, ntihabeho abaturage babigurisha'.

    Nkunganire ni uburyo Leta yashyizeho bwo guha abaturage ifumbire n'imbito ku giciro gito, aho igice kimwe cyishyurwa na Leta naho ikindi kikishyurwa n'umuturage kugira ngo bimuhendukire.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-hatanzwe-gasopo-ku-bagurisha-inkunga-y-imbuto-n-ifumbire-mu-mahanga

  • Imbamutima z'Abarundi bitabiriye imikino ya Polisi zo mu Karere iri kubera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuva icyo gihe byari ingorabahizi ku baturage b'ibihugu byombi kwambuka imipaka uva mu gihugu kimwe ujya mu kindi, nyamara ari ibihugu byahoranye umubano mwiza kuva kera.

    U Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abarwanya Leta y'iki gihugu, mu gihe rwo rwavugaga ko abayobozi b'iki gihugu cy'igituranyi bakorana n'Umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu 2022, ibihugu byombi byatangiye inzira y'ubwiyunge ndetse icyizere cyo kuzahuka ku mubano w'ibihugu byombi, cyiyongereye cyane muri Gashyantare 2023.

    Icyo gihe Perezida Paul Kagame yari yagiriye uruzinduko i Bujumbura aho yari yitabiriye Inama y'Akarere yigaga ku bibazo by'Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aboneraho kuganira na mugenzi we w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

    Imbuto z'ibi biganiro zatangiye kuboneka ndetse kuri ubu Abarundi n'Abanyarwanda batangiye kongera kugenderanira batikandagira.

    Ku wa Kabiri, tariki 21 Werurwe 2023, ubwo mu Rwanda hatangizwaga imikino ihuza Polisi zo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba izwi nka 'Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO)', bamwe mu bakinnyi bahagarariye amakipe ya Polisi y'u Burundi babwiye IGIHE ko bishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y'igihe kinini.

    Umukinnyi wa Rukinzo FC ihagarariye Polisi y'u Burundi mu mupira w'amaguru, Navugo Tity, yavuze ko yishimiye kongera kugera mu Rwanda.

    Yagize ati 'Ni inshuro ya kabiri nje mu Rwanda ariko twarwishimiye cyane. By'umwihariko ubasha kugenda saa Sita z'ijoro, hasa neza mu by'ukuri iki ni cyo nshimira u Rwanda cyane.'

    'Abarundi twarishimye cyane kuko twari tumaze igihe tuza dufite ubwoba kubera ko ibihugu bitari bibanye neza ariko ubu tumeze neza turishimye.'

    Juma Simpo we yavuze ko yishimiye gukinira ku kibuga cyiza cya Kigali Pelé Stadium.

    Ati 'Ni ibintu twishimiye cyane tumeze nk'abari mu rugo. Njye nanejejwe na stade twakiniyeho ni nziza cyane.'

    Ngaruko Doriane we yagize ati 'Nari nkumbuye mu Rwanda cyane hari hashize imyaka itandatu. Ni ibintu twishimiye cyane ko Abanyarwanda ari abavandimwe bacu numva dukwiye kubana neza kuko ni inyungu zacu twese.'

    Rukinzo FC yatsinzwe na Police FC kuri penaliti nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu mikino yombi, yabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

    Imikino ihuza Polisi yo mu Karere iri kubera mu Rwanda kuva ku wa 21 Werurwe, izasozwa ku wa 27 Werurwe 2023.

    Iyi mikino iri kuba ku nshuro ya kane, uyu mwaka yitabiriwe na Uganda, Sudani y'Epfo, Burundi, Ethiopie, Kenya, Sudani n'u Rwanda rwayakiriye ku nshuro ya mbere.

    Iyi mikino ikinwa mu Gusiganwa ku Maguru, Iteramakofe, Kumasha, Kurasa, Basketball, Handball, Judo, Karate, Taekwondo na Netball.

    EAPCCO ni umuryango ushinzwe kubahiriza amategeko, uhuza ibihugu 14 byo mu Karere washinzwe mu 1998 hagamijwe guhuza imbaraga za Polisi mu gukemura ibibazo by'umutekano bishamikiye ku byaha ndengamipaka.

    Imikino ni imwe mu bishyirwamo imbaraga n'ibihugu bigize uyu muryango hagamijwe guhuza inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu karere mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego zawo.

    Ishami rya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Karere rifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, rivuga ko siporo ifatwa nk'igikoresho cy'ingenzi mu guhanahana amakuru no kurwanya ibyaha.

    Mu muhango wo gutangiza imikino ihuza Abapolisi mu Karere, Abarundi babyinnye imbyino gakondo ziranga umuco wabo

    Ikipe y’u Burundi ikora akarasisi mu gutangiza iyi mikino ku mugaragaro

    Mu birori bifungura imikino ihuza Polisi zo mu Karere, abo mu Burundi berekanye umuco wabo binyuze mu mbyino

    Abakinnyi Polisi y’u Burundi yaserukanye mu mikino ihuza izo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba

    Umwe mu bakinnyi b’u Burundi afata ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abarundi-bitabiriye-imikino-ya-polisi-zo-mu-karere-iri-kubera-mu

  • U Rwanda rwashinje New York Times kubeshya amahanga ku kibazo cya Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Kimwe n'ibindi binyamakuru byinshi, ku wa 25 Werurwe mu 2023 nibwo New York Times yashyize hanze inkuru igaruka ku ifungurwa rya Rusesabagina Paul wari umaze igihe afunze nyuma yo guhamywa ibyaha by'iterabwoba ariko akaza gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.

    Muri iyi nkuru iki kinyamakuru kigaragaza ko Rusesabagina ari 'umuntu unenga Perezida w'u Rwanda, washimuswe akagezwa mu gihugu ubundi agakatirwa igihano cy'imyaka 25 mu rubanza abamushyigikiye bahamya ko rwari ikinamico.'

    Iyi nkuru ikomeza igaragaza ko mu minsi 900 Rusesabagina yamaze mu Rwanda yakorewe iyicarubozo, afungwa wenyine, yimwa ibiryo ndetse n'imiti.

    Abdul Latif wanditse iyi nkuru akaba asanzwe anahagarariye New York Times muri Afurika y'Iburasirazuba, akomeza avuga ko ubwo Rusesabagina yafungurwaga hari abanyamakuru bari batumiwe na Guverinoma ku marembo ya gereza y'i Mageragere kugira ngo babone uko afungurwa ariko bikaza kurangira basanze yaraye arekuwe.

    Ibyatangajwe n'iki kinyamakuru byahise byamaganwa n'abantu batandukanye barimo n'Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo.

    Makolo yagaragaje ko iyi nkuru ije ikurikira izindi iki kinyamakuru cyagiye cyandika ku kibazo cya Rusesabagina zirimo kubogama no kubeshya.

    Ati 'Inkuru za New York Times ku kibazo cya Rusesabagina by'umwihariko izatangajwe n'umunyamakuru wayo muri Afurika y'Iburasirazuba, Latif zagiye zigaragaramo kubogamo no kubeshya, ndetse na nyuma y'uko Latif abashije kwigerera kuri Rusesabagina nyuma y'uko atawe muri yombi.'

    Yakomeje avuga ko kimwe mu binyoma bigaragara muri iyi nkuru ari ikijyanye no gutumira abanyamakuru kuri gereza ya Mageragere.

    Ati 'Icya mbere, Guverinoma y'u Rwanda ntabwo yigeze itumira abanyamakuru ngo bakurikirane uko ifungurwa rya Rusesabagina rigenda ndetse nta n'umwe wari uri kuri gereza. Njye ubwanjye nibwiriye ababinsabye ko bitari bushoboke kuza gufata amafoto. Latif Twaravuganaga ariko ntiyigeze ashaka kumenya ukuri kuri aya makuru.'

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu ahagana ahagana Saa Yine nibwo Paul Rusesabagina yavanywe muri Gereza hubahirizwa umwanzuro w'imbabazi yahawe n'Umukuru w'Igihugu. Yahise ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar, aho agomba kumara iminsi mike mbere y'uko yerekeza i Doha aho azahurira n'umuryango we, agakomeza urugendo rujya muri Amerika aho yari asanzwe atuye.

    Ikindi Makolo yagaragaje nk'igiteye inkeke ni uburyo New York Times ikomeje gukoresha imvugo zo gushimuta, kuyobya n'izindi zakunze kuyiranga mu kibazo cya Rusesabagina, mu gihe Amerika yamaze kwemera ko uyu mugabo yafashwe mu buryo bwubahirije amategeko.

    Ati 'Nyuma y'uko Rusesabagina n'abo bahamirijwe ibyaha hamwe babariwe ndetse akava muri gereza, Minisiteri y'ububanyi n'amahanga (muri Amerika) yasohoye itangazo yamagana ubugizi bwa nabi bushingiye kuri politike ndetse Amerika ihagarika gukoresha imvugo yo 'guta muri yombi binyuranyije n'amategeko'.'

    'Ibi ni ukwemera ko Rusesabagina yakoranye n'imitwe yitwaje intwaro, hakaba harumvikanye impamvu u Rwanda rwamutaye muri yombi ndetse inkiko zacu zikaba zari mu kuri ubwo zamuhamyaga icyaha. Biragaragara ko uku kuri n'ibi bimenyetso bidahwanye n'umurongo w'ibitangazwa na New York Times.'

    Makolo agaragaza ko kuba iki kinyamakuru gikomeje gukoresha izi mvugo zo gushimuta 'biri mu mugambi wo kugoreka ukuri kandi ko Rusesabagina atigeze akorerwa iyicarubozo, ngo afungwe wenyine cyangwa ngo yimwe ibiryo, amazi n'imiti.'

    Kugeza ubu u Rwanda ruhamya ko nta gitutu rwashyizweho kugira ngo rurekure Rusesabagina, ahubwo ko ibyakozwe bikurikije amategeko, ndetse bikaba byaragezweho nyuma y'ibiganiro byagizwemo uruhare na Qatar nk'umuhuza.

    Amerika ivuga ko ikibazo cya Rusesabagina cyari agatotsi gakomeye mu mubano wayo n'u Rwanda. Kugira ngo afungurwe, ngo hari hashize amezi hari ibiganiro bihuza impande zitandukanye zirebwa n'ikibazo cye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwanenze-new-york-times-ikomeje-guhwika-amahanga-ku-kibazo-cya

  • U Rwanda na Uganda byiyemeje gufatanya mu guhangana na ADF na FDLR – #rwanda #RwOT

    Umutwe wa FDLR umaze igihe uteye inkeke ku mutekano w'u Rwanda, aho washinzwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    U Rwanda na Uganda bikomeje kuzahura umubano, wagize igihe uhungabana ku buryo u Rwanda rwashinjaga umuturanyi warwo mu mu Majyaruguru guha urwaho ibikorwa by'abashaka guhirika ubutegetsi bwarwo, barimo n'uyu mutwe wa FDLR.

    Muri iki cyumweru nibwo u Rwanda na Uganda byasinye amasezerano aganisha ku kuzahura umubano byuzuye, ateganya ibiganiro mu nzego za politiki, ibijyanye n'abinjira n'abasohoka n'ubufatanye mu bijyanye n'ubutabera n'ibindi.

    Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagaragaje icyizere ko ibi biganiro bizarushaho kuzamura umubano w'ibihugu byombi.

    Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Uganda, Jeje Odongo, yavuze ko bishimishije kuko u Rwanda na Uganda ari ibihugu byombi bihuriye mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba, ndetse bigomba gufatanya mu gushaka ibisubizo ku bibazo bya Afurika.

    Yavuze ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC bigira ingaruka ku Rwanda na Uganda mu buryo busa, ku buryo bigomba no gufatanya gushaka umuti.

    Yakomeje ati “Ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo twembi bitugiraho ingaruka. ADF ibangamiye Uganda, ifite ibirindiro mu burasirazuba bwa RDC, FDLR ibangamiye u Rwanda nayo ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.”

    “Ibiganza bibiri bikora ibirenze ikiganza kimwe, ari nayo mpamvu navuze ko tugomba gukomeza gukorera hamwe kugira ngo hamwe n'akarere, byaba binyuze muri Afurika y'Iburasirazuba n'Inama y'akarere k'ibiyaga bigari, dushobora gutanga umusanzu wacu mu gushaka ibisubizo.”

    Yavuze ko ibiganiro bemeranyijeho bizafasha mu kumva ibintu kimwe, mu gushaka ibisubizo ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC.

    Uretse kuba umutwe wa ADF ubangamiye Uganda, Ku wa 1 Ukwakira 2021 Urwego rw'Ubugenzacyaha rwemeje ko ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano, hafashwe abantu 13 mu mezi ya Kanama na Nzeri 2021, bakekwaho gukorana na ADF, mu mugambi wo gutera ibisasu ahantu hatandukanye mu Mujyi wa Kigali.

    Icyo gihe hanafashwe ibintu bitandukanye byagombaga kwifashishwa mu gukora ibisasu birimo imisumari, insinga, intambi, sim card n'ibindi.

    Ibyo bisasu ngo byagombaga guterwa kuri City Tower no kuri sitasiyo i Nyabugogo, “nubwo ngo imigambi y'ibanze yaje guhindurwa yari iyo kwibasira abayobozi b'Ingabo na Polisi by'u Rwanda.”

    Umugambi wabo ari ukwihorera kubera ibikorwa by'ingabo z'u Rwanda guhangana n'iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-uganda-byiyemeje-gufatanya-mu-guhangana-na-adf-na-fdlr

  • Nyuma yo gutandukana na Niyo Bosco, Sunday En… – #rwanda #RwOT

    Sunday Justin washinze Sunday Entertainment igiye kureberera inyungu uyu muhanzi, yabwiye inyaRwanda ko nta masezerano y’igihe runaka basinyanye ahubwo bazakorana mu gihe cyose impande zombi zizaba zicyumva ari ngombwa.

    Ati “Igihe Imana izadushoboza nicyo tuzakorana. Igihe cyose njye nawe tuzaba turi kubyemeranywaho nicyo tuzakorana.”

    Mu kiganiro cyatambukijwe kuri shene ya Youtube ya SUNDAY TV SHOW, uyu muhanzi yavuze ko ari umwanditsi akaba umuririmbyi n'umucuranzi wa guitar, akaba ashaka no kwiga piano. Ati 'Kuba mfite ubumuga ntabwo bigaragara nk'inzitizi.''

    Arakomeza ati 'Umuziki ni isi yambereye nziza, ni isi yatumye mpinduka. Ni isi yatumye numva nikunze mu gihe nari kumva ubuzima bushaririye. Bya bindi bavuga ngo uyu munsi uraseka ejo ukarira, njye siko biri ahubwo mpora nseka.'

    King Ali avuga ko umuziki ari byose, kugeza n'aho iyo yabuze icyo kurya awifashisha.

    Ati 'Umuziki wambereye ibiryo, kuko iyo nabibuze ndacuranga iminsi ikicuma. Ku myaka ibiri nibwo nagize ikibazo cyo kutabona kubera iseru. Abaganga ntabwo bahise babivumbura, babimenye amaso yarangiritse.'

    Akomeza avuga ko ubu bumuga bwatumye ababyeyi bagirana ibibazo nyuma yo kuvuza bikanga, kandi batarashakaga kugira umwana umeze gutyo.

    Avuga ko amaze kugira ikibazo cyo kutabona yakomeje kujya akina n'abandi bana ariko akumva hari icyo abura, aricyo umuziki atangira gushaka uko yakwiga gucuranga ibicurangisho bitandukanye.

    Yakomeje gukora uko ashoboye mu muziki ariko bikanga, umunsi umwe yagiye muri studio mu bisumizi ahura na Darest wo muri Juda Muzik aramuganyira undi atangira kumufasha uko ashoboye.

    Akangurira abafite ubumuga kutitinya. Ati 'Menya ko buri cyose gishoboka iyo udacitse intege.'

    Uyu musore avuga ko yishimye kuba yabonye abajyanama mu muziki we.

    Sunday Entertainment yasinyishije King Ali, nyuma y'aho mu minsi yashize yatandukanye na Niyo Bosco nyuma y'ukwezi kumwe kurengaho iminsi 13 [iminsi 44], yari amaze asinye amasezerano y'imikoranire n'iyi sosiyete ireberera inyungu abahanzi.

    Tariki 1 Mutarama 2023, ni bwo Niyo Bosco yari yemeranyije na Sunday Entertainment gushora imari mu bikorwa bye by'umuziki, kubimenyekanisha, kumukorera buri kimwe gisabwa kugira ngo impano ye ikomeze kumenyekana n'ibindi.

    Yavuye muri iyi sosiyete ireberera inyungu nta ndirimbo n'imwe ahakoreye.

    Sunday Entertainment isanzwe ireberera inyungu Mwiza Zawadi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, ndetse ni nawe muhanzi wenyine wari usigayemo.

    King Ali asinye muri Sunday Entertainment afite indirimbo imwe yakoreye mu Ibisumizi, yise “Mwana Wanjye”. Iyi ndirimbo ikaba yanamaze gukorerwa amashusho nyuma yo kwinjira muri iyi nzu ifasha abahanzi, ashobora kujya hanze vuba.

    King Ali afite impano itangaje Uyu musore ufite ubumuga bwo kutabona, yinjiye muri Sunday Entertainment abisikana na Niyo BoscoUyu musore yagize ubumuga bwo kutabona akiri umwana muto w’imyaka ibiri Niyo Bosco aheruka kuva muri Sunday Entertainment Sunday Justin watangije Sunday Entertainment igiye gufasha King Ali

     UMVA INDIRIMBO ''MWANA WANJYE' YA MBERE YA KING ALI WASINYE MURI SUNDAY ENTERTAINMENT

      </span><span data-style=”font-family: Verdana, “sans-serif”; font-size: 14pt;”>(Official Lyrics Video) Juda Muzik” frameborder=”0″ allow=”accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share” allowfullscreen>

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127461/nyuma-ya-niyo-bosco-sunday-entertainment-yasinyishije-undi-muhanzi-ufite-ubumuga-bwo-kutab-127461.html