Blog

  • Ikipe ya Mako Sharks yatangije irushanwa mu buryo butamenyerewe mu Rwanda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’umukino wo koga ya Mako Sharks SC yatangije irushanwa rya 'Mako Sharks Swimming League' rizakinwa mu byiciro bitatu mu rwego rwo gufasha abakinnyi kuzamura impano no kongera umubare w’amarushanwa bakina, uburyo butari bumenyerewe mu Rwanda.

    Iri rushanwa ryatangiye ku Cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2023 aho ryabereye Green Hills Academy aho n’ubundi iyi kipe isanzwe ikorera.

    Nyuma y’umunsi wa mbere hateganyijwe umunsi wa kabiri uzaba muri Kamena 2023 ndetse no mu Kwakira hazaba umunsi wa 3 ari na wo wa nyuma ubundi hagateranywa amanota hakabona gutangwa imidali.

    Byitezwe ko umunsi wa nyuma uzanitabirwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda ariko ntabwo azaba ari mu makipe ahatanira imidali kereka abyifuje akazitabira irushanwa rya 2024.

    Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa hitabiriye abakinnyi barenga 100 baturutse mu makipe y’imbere mu gihugu arimo Vision JN yo mu Karere ka Rubavu, CS Karongi, CS Kigali na Mako Sharks yariteguye.

    Aba bakinnyi bahatanye mu byiciro bitandukanye bitewe n’imyaka bafite, abari munsi y’imyaka 10 kugeza ku bakuru mu nyogo zitandukanye zirimo Gukura umusomyo 'Freestyle', Koga Bunyugunyugu 'Butterfly', Koga Makeri 'Breaststroke' no Koga Ngarama 'Backstroke'.

    Uretse abakinnyi bahatanye ku giti cyabo habayemo guhatana mu rwego rw’amakipe aho bavanga inyogo.

    Umuyobozi w’ikipe ya Mako Sharks, Bazatsinda James yateguye iri rushanwa yavuze gutegura irushanwa muri ubu uburyo babibonye mu bindi bihugu byateye imbere mu mukino wo koga na bo basanga ari uburyo bwiza na bo barabukopera.

    Ati “ni igitekerezo cyavuye uko ahandi bakina shampiyona, n’ahandi birakorwa si mu Rwanda gusa, turavuga byaba byiza tugize shampiyona idakinwa umunsi umwe kuko uko umwana akina imikino myinshi ni ko azamura ubumenyi bwe mu koga, turavuga ngo reka dutangize iri rushanwa mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’abana mu koga.”

    Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda 'RSF', Girimbabazi Rugabira Pamela yashimiye ikipe ya Mako Sharks yateguye iri rushanwa avuga ko n’andi makipe akwiye kuyigiraho akajya ategura amarushanwa mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino mu gihugu ndetse no ku rwego Mpuzamahanga.

    Ku bafite impungenge ko harimo umwanya munini hagati y’agace ka mbere n’aka kabiri ndetse n’aka gatatu ni uko atari yo marushanwa yonyine ahari kuko n’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda hari andi ryateguye ndetse 'Mako Sharks Swimming League' yateguwe hagendewe ku ngengabihe ya “RSF”.

    Abasaga 100 bitabiriye iri rushanwa

    Girimbabazi Pamela umuyobozi wa RSF, yashimiye Mako Sharks kuri iri rushanwa bateguye

    Umuyobozi wa Mako Sharks, Bazatsinda James yavuze ko ari uburyo bakopeye ahandi bateye imbere muri uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-ya-mako-sharks-yatangije-irushanwa-mu-buryo-butamenyerewe-mu-rwanda-amafoto

  • Haruna Niyonzima akomeje kwitwara neza muri Libya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda uheruka gusinyira ikipe ya Al Ta’awon muri Libya akomeje kwitwara muri iyi kipe yagiyemo mu ntangiriro z’uyu mwaka.

    Haruna Niyonzima, umukinnyi ntasimburwa muri iyi kipe, mu mukino uheruka yahembwe nk’umukinnyi w’umukino nyuma yo gutanga imipira ibiri yavuyemo ibitego.

    Ni mu mukino wa shampiyona banganyijemo na Al Akhdar 2-2 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 25 Werurwe 2023.

    Ibitego 2 byose Al Ta’awon byabonetse ku mipira yari itanzwe na Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi ariko akaba amaze iminsi adahamagarwa.

    Nyuma y’uyu mukino akaba yaratoranyijwe nk’umukinnyi w’umukino ndetse aranabigemberwa.

    Kugeza uyu munsi iyi kipe iri ku mwanya wa 8 n’amanota 13 mu gihe Al Nasr ya mbere ifite 22.

    Haruna Niyonzima yahembwe nk’umukinnyi w’umukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-niyonzima-akomeje-kwitwara-neza-muri-libya

  • Nyuma yo kuva mu Mavubi, Sahabo yafashije ikipe ye gutsinda PSG igitego agitura nyirakuru #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda ukinira Lille U19, Hakim Sahabo yaraye afashije iyi kipe gutsinda PSG U19 muri shampiyona maze igitego agitura Nyirakuru uheruka kwitaba Imana.

    Hakim ukina mu kibuga hagati ariko asatira, yari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yanganyije na Benin 1-1 muri Benin, igitego cy’Amavubi kikaba cyaratsinzwe na Mugisha Gilbert ku mupira yari ahawe na Sahabo.

    Uyu mukinnyi ntabwo u Rwanda ruzaba rumufite ku mukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatatu i Kigali kuko yabonye ikarita itukura agahita asubira mu Bufaransa.

    Ejo hashize ikipe ya Lille y’abatarengeje imyaka 19 yakinaga na Paris Saint-Germain y’abatarengeje imyaka 19.

    Lille U19 yaje gutsinda uyu mukino igitego kimwe ku busa bwa PSG U19, iki gitego kikaba cyaratsinzwe na Hakim Sahabo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, Sahabo yashyizeho ifoto yishimira iki gitego agaragaza umupira yambariyemo imbere uriho ifoto ya Nyirakuru, yaherekejwe n’amagambo amwifuriza kuruhuka mu mahoro.

    Ati “kugarukwa kwiza nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu. Nyogokuru ruhukira mu mahoro.”

    Sahabo yafashije ikipe ye gutsinda PSG igitego agitura nyirakuru uheruka kwitaba Imana

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-yo-kuva-mu-mavubi-sahabo-yafashije-ikipe-ye-gutsinda-psg-igitego-agitura-nyirakuru

  • Intare FC yitendetse kuri Rayon Sports na FERWAFA #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Intare FC yanze gukina umukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro na Rayon Sports bituma FERWAFA iwusubika.

    Ni nyuma y’uko iyi kipe ibwiye FERWAFA ko mu gihe idasobanuriwe impamvu uyu mukino utabaye tariki ya 10 Werurwe 2023 nk’uko byari biteganyijwe itazawukina.

    Hari nyuma y’uko uyu mukino wagombaga kuba warabaye tariki ya 8 Werurwe kuri Stade Muhanga waje kwimurwa habura amasaha 24 (kuko iyo tariki hagombaga kubera ibirori byo kwizihiza umunsi w’abagore) ugashyirwa i Bugesera maze Intare na zo zirabyanga zivuga ko amasaha arimo atari ahagije kugira ngo umukino wimurwe.

    Ku wa Gatatu (tariki ya 8 Werurwe) Rayon Sports yitegura kujya ku kibuga ni bwo yandikiwe na FERWAFA iyimenyesha ko umukino washyizwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe kubera ko hari kubera imikino 2 kandi bishoboka ko bari kugera mu minota y’inyongera hakanaterwa penaliti kandi iki kibuga nta matara gifite. Rayon Sports na yo ihita yandika isezera mu irushanwa.

    Nyuma yo kuganira na FERWAFA, Rayon Sports yatangaje ko ibyari bibabangamiye byakemutse yemeye kugaruka mu irushanwa.

    Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 25 Werurwe 2023, FERWAFA yatangaje ko uyu mukino uzaba ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 mu Bugesera saa 15h00′.

    Intare zikaba zarateye utwatsi iki cyemezo zafashe nk’agasuzuguro, zandikira FERWAFA ziyimenyesha ko mu gihe cyose zitamenyeshejwe impamvu uyu mukino utabaye itariki yari iteganyijwe, zititeguye kuwukina ahubwo FERWAFA yazaba ari yo ikina na Rayon Sports.

    Iti “Twasanze iby’umukino uteganyijwe mu ibaruwa no137/FERWAFA/2023 twe bitatureba, kuko inama zose zijyanye na wo nta n’imwe twatumiwemo, impande zitabiriye zikaba ari zo zizawukina.”

    FERWAFA ikaba yamaze gukuraho uyu mukino aho uyu munsi tariki ya 27 Werurwe 2023 saa 15h ku biro bya FERWAFA hateganyijwe inama igomba guhuza impande zose (Rayon Sports, Intare FC na FERWAFA) ziga kuri uyu mukino.

    Intare FC zanze gukina na Rayon Sports umukino urasubikwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/intare-fc-yitendetse-kuri-rayon-sports-na-ferwafa-rubura-gica

  • Gisagara:Gitifu yagonze abantu ahita atabwa muri yombi! Polisi ivuga ko yari yanyweye inzoga #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukingo mu Karere ka Gisagara, Tumusifu Jérôme yatawe muri yombi nyuma y'uko agonze abantu babiri atwaye imodoka yahaze ibisindisha.

    Iyi mpanuka yabaye ku wa 21 Werurwe 2023 ahagana saa 19h30 z'umugoroba ibera mu Mudugudu wa Ndatemwa, Akagari ka Gahwe mu Murenge wa Ndora ubwo uyu muyobozi yari atashye iwe mu Karere ka Huye.

    Gitifu Tumusifu akimara kugonga aba bantu ku bw'amahirwe bakarokoka urupfu yahise ahunga ubutabera, aza gufatwa kuri uyu wa 25 Werurwe 2023.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko Gitifu Tumusifu yagonze aba bantu kubera ubusinzi nk'uko ibipimo bafashe byabigaragaje.

    Avuga ko akimara gukora iyi mpanuka yahise acika ubutabera maze inzego zibishinzwe ziza kumuta muri yombi kuri uyu wa Gatandatu.

    Ati 'Twaramupimye dusanga yanyweye Alcol, bikimara kuba yaje gutoroka ariko nyuma aza gufatwa akaba ari mu maboko ya Polisi.'

    CIP Habiyaremye asaba abantu bose batwara ibinyabiziga kwirinda kubikoraho banyweye inzoga abibutsa ko mu gihe bafite gahunda yo kujya kunywa bagerageza gutandukana n'ibinyabiziga bagashaka ababatwara cyangwa bagatega moto.

    Yongeraho ko k'umuntu w'umuyobozi agomba kwitwararika kugira ngo abe intangarugero muri rubanda.

    Ati 'Umuyobozi ni nkore bandebereho urumva ko biba ari akarusho, yakabaye abyumva vuba cyane kurusha n'abandi bantu bose.'

    Tumusifu Jérôme ubu acumbikiwe kuri Station ya Polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye mbere y'uko ashyikirizwa Ubushinjacyaha amategeko agakora akazi kayo.

    IVOMO:UMUSEKE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gisagara-gitifu-yagonze-abantu-yasinze-ahita-atabwa-muri-yombi

  • Rubavu:Ikamyo yakoreye impanuka hafi y'ibitaro bya Gisenyi ihitana abarimo umupolisi #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Rubavu hafi y'Ibitaro bya Gisenyi habereye impanuka ikomeye y'ikamyo yajyaga mu Mujyi wa Rubavu, icika feri igonga moto yari ihetse abantu babiri n'izindi modoka.

    Iyi mpanuka yabaye mu masaha y'umugoroba yo kuri uyu munsi ahagana saa Kumi n'Igice yaguyemo umupolisi wari ku rwego rwa IP (Inspector of Police) wakoreraga mu Karere ka Rubavu ndetse n'umumotari bari kumwe.

    Amakuru avuga ko iyi kamyo yabuze feri ikagongana n'izindi modoka ebyiri harimo n'iyari itwaye inka.

    Uyu mumotari ndetse n'umupolisi

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rubavu-ikamyo-yakoreye-impanuka-hafi-y-ibitaro-bya-gisenyi-ihitana-abagenzi

  • Iburasirazuba: Abanyamuryango ba FPR biyemeje kurandura ikibazo cy'abangavu baterwa inda imburagihe – #rwanda #RwOT

    Ni umuhigo bihaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Werurwe 2023, mu Nteko Rusange y'Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba.

    Ni inama yitabiriwe n'abanyamuryango basaga 1800 baturutse mu turere twose. Mu bayobozi bayitabiriye harimo Komiseri ku rwego rw'Igihugu, Sheikh Harelimana Abdul Karim.

    Muri iyi nteko beretswe bimwe mu bikorwa bishimira byakozwe mu kwizihiza imyaka 35 uyu muryango umaze uvutse birimo inzu zisaga 650 zubakiwe abatishoboye, inka zirenga 600 zahawe abaturage, kurwanya imirire mibi n'ibindi bikorwa bitandukanye.

    —  Abanyamuryango bagaragaje ipfunwe baterwa n'umubare munini w'abana basambanywa

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagaragaje ko baterwa ipfunwe no kugira umubare munini w'abangavu baterwa inda.

    Imibare iheruka gutangwa na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, MIGEPROF na Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2022 kugeza mu Ukuboza 2022, abangavu bafite kugeza ku myaka 19 babyaye bangana n'ibihumbi 13 ku rwego rw'igihugu. Intara y'Iburasirazuba ifitemo 4797 bangana na 37%.

    Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi ubarizwa mu Karere ka Rwamagana, Munyandida Emmanuel, yavuze ko hari ikibazo kibatera igisebo buri gihe cyo kugira abana benshi baterwa inda zitateganyijwe, ashimangira ko gikwiriye gushakirwa igisubizo kirambye.

    Yakomeje ati 'Niba turi benshi abatera inda bariya bana ni bamwe mu banyamuryango cyangwa ni abana bacu, ni abakozi bacu. Ndumva rero icyo cyasha dukwiriye kugikuraho kuko iyi ntara birazwi ko irimo abanyamuryango bafatika kandi bakora, mureke rero tugishyiremo imbaraga.'

    Umutoni Noella wo mu Karere ka Bugesera, yavuze ko imibare y'abana basambanywa mu Burasirazuba ikiri hejuru ugereranyije n'izindi ntara ari na yo mpamvu bibatera icyasha.

    Yakomeje avuga ko bashyizeho ingamba zo kwigisha imiryango ifitanye amakimbirane muri buri mudugudu no kwigisha abana bo mu mashuri yisumbuye ngo birinde ababashuka.

    Nsengiyumva Jacques wo mu Karere ka Kayonza we yagaragaje ko kureberera iki kibazo bidakwiye.

    Yagize ati 'Ikibazo cy'abangavu baterwa inda ni igisebo ku ntara yacu, ni igisebo no ku gihugu cyacu bikaba n'igisebo ku muryango kuko abangavu ni rwo Rwanda rw'ejo. Ni bo bakwiriye kuvamo ba mutima w'urugo b'ejo rero kumva ko abenshi bari kubyara bakiri bato ni igisebo gikomeye.'

    Yakomeje avuga ko hakwiriye imbaraga nyinshi mu kurushaho kuganiriza abana by'umwihariko ndetse imiryango ifitanye amakimbirane na yo ikitabwaho cyane ngo kuko abenshi mu bana baterwa inda ariho usanga baturuka.

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje kwishakamo ibisubizo ku buryo ngo iki kibazo bakirandura burundu Iburasirazuba ntihazongere kuza ku isonga mu kugira imibare y'abana benshi batewe inda.

    Komiseri muri FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Igihugu, Sheikh Abdul Karim Harelimana, yavuze ko ikibazo cy'abangavu baterwa inda impamvu gikomeza kuremera cyane bituruka ku kibazo cy'imyumvire agasanga igihe kigeze ngo abantu bahinduke bagikurikirane bahereye mu mizi.

    Ati 'Iki cyari igisebo kuva kera mu Banyarwanda, byari amahano nta muntu watinyukaga gusambanya umwana, umwana muto buri gihe yafatwaga nk'umwana wawe. Kugira ngo bikemuke ni ukwigisha n'ibihano bikongerwamo imbaraga kandi bigakurikizwa rimwe na rimwe abantu hari ubwo bitwaza ngo nta bimenyetso dufite, nta wareze ibi nabyo bikwiriye gusuzumwa bigacika.'

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje gushyira imbaraga mu kubaka Umuryango Nyarwanda utekanye uzira amakimbirane no gukurikirana ibibazo byose bibangamiye imibereho myiza y'abaturage kugira ngo buri Munyarwanda abeho atekanye kandi yishimye.

    Abagera ku 1800 kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Werurwe 2023, itabiriye Inteko Rusange y'Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw'Intara y'Iburasirazuba

    Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi biyemeje kurandura ikibazo cy'abangavu baterwa inda imburagihe mu Burasirazuba

    Nsengiyumva Jacques yavuze ko bibatera ikimwaro kuba ikibazo cy'abangavu baterwa inda kidakemuka burundu

    Umutoni Noella yavuze ko bashyizeho uburyo bwo kwigisha abangavu mu mashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abanyamuryango-ba-fpr-biyemeje-kurandura-ikibazo-cy-abangavu

  • Amagare: Niyonkuru Samuel yegukanye Kivu Belt… – #rwanda #RwOT

    Kivu Belt Race yongewe mu marushanwa, ategurwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY. Kuri iki Cyumweru nibwo ryakinwe bwa mbere, ariho iri siganwa rizajya riba ngarukamwaka rigateuirwa n’akarere ka Rubavu na FERWACY. Iri siganwa ryari irya kabiri ikipe ya Inovo Tec yari yitabiriye kuva yashingwa, ndetse iza kuryegukana ibifashijwemo na Niyonkuru Samuel warwanye kugera ku munota wa nyuma.

    Iri siganwa ryatangiye hakina abana bari hagati y’imyaka 15 na 16. Iki cyiciro abana bagomba gusiganwa igihe kingana n’isaha, aho bazengurukaga intera ingana na Kirometero 7 na metero 100. Aba bana bari bashyiriweho itegeko ko nta mwana ugomba kwitabira yaravutse munsi ya 2007.

    Mu bahungu, Byusa Pacific ukinira Les Amis Spotif niwe wabaye uwa mbere  akoresheje iminota 39 n’amasegonda 15, Niyotwizera Lambert wa Cine Elmay aba uwa kabiri naho Gisubizo Issa aba uwa gatatu.

    Mu bakobwa, Niyokwizera Clementine yabaye uwa mbere, Ishimwe François aba uwa kabiri, Muramutsa Deborah aba uwa gatatu, aba bakobwa bose bakaba bakinira ikipe ya Bugesera Cycling team.

    Cyusa yagaragaje ubuhanga ku igare mu bana bakiri bato 

    Nyuma y’aba bakinnyi bakiri bato, hahise hakurikiraho ingimbi ndetse n’abakobwa bakuru, aho bagomba kugenda intera ya Kirometero 63. Nirere Xaverine wakinaga wenyine, yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe n’iminota 54. Mukashema Josiane ukinira Benediction Club aba uwa kabiri, Mwamikazi Djazila aza ku mwanya wa gatatu.

    Ikipe ya Bugesera yitwaye neza mu bakobwa bakiri bato 

    Mu cyiciro cy’ingimbi, Nshutiraguma Kevin wa Cine Elmay Cycling Team yegukanye umwanya wa mbere, akurikirwa na Nshimiyimana Phocas, Shyaka Janvier wakinaga wenyine aba uwa gatatu. Iri siganwa abaturage bari bamaze kwishimira, abantu hari bamaze kuba benshi aho isiganwa risorezwa, ndetse abantu bategereje abakinnyi bakuru igihe bari bugire mu muhanda.

    Ku isaha ya saa saba zuzuye nibwo isiganwa nyamukuru yatangiye, aho abakinnyi bagombaga kuzenguruka inshuro 15, abakinnyi nka Mugisha Moise, Hareruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco na Muhoza Eric bari babucyereye.

    Isiganwa ryatangiranye umuvuduko wo hejuru, aho abakinnyi bagendaga Kirometero 39 ku isaha. Uwiduhaye ukinira Benediction yayoboye bagenzi be inshuro zigera kuri ebyiri za mbere ku nshuro ya gatatu, Manizabayo Eric yafashe isiganwa arariyobora. Ubwo hari hasigaye Inshuro 6 zo kuzenguruka, Mugisha Moise yafashe isiganwa, ndetse asiga bagenzi be ho umunota umwe. 

    Ingufu Gin yari umuterankunga mukuru wa Kivu Belt Race kuri iyi nshuro 

    Uko inshuro zo kuzengura zagendaga zigabanuka, niko igihe Mugisha Moise yari yasizemo na cyatangiye kugabanuka kugera aho yarushije amasegonda 20 Mugisha Moise na Niyonkuru Samuel ukinira Inovo Tec.

    Hasigaye agace kabanziriza aka nyuma, Muhoza Eric wari wahereye kare ari gufasha Niyonkuru Eric yatangiye kumuganiriza ndetse anamusaba ko yakihuta kuko ariwe uri butsinde ndetse bakoresha imbaraga basiga Mugisha Moise wari imbere ubwo bari bageze ruguru y’ikiyaga cya Kivu.

    Ku nshuro ya nyuma yo kuzenguruka, Muhoza Eric yahaye umwanya Niyonkuru Eric ndetse yegukana isiganwa akoresheje amasaha abiri n’iminota 40, Muhoza Eric aba uwa kabiri, Tuyizere Etienne aza ku mwanya wa gatatu.

    Aba bakinnyi bose kandi banayoboye urutonde rw’abakinnyi batarengeje imyaka 23. Kivu Belt Race yari isiganwa rya gatatu ribaye uyu mwaka wa 2023, mu masiganwa ategurwa na FERWACY.

    “>

    Bahati Jusus w’imyaka 9, ni umwe mu bana bitabiriye isiganwa rya Kivu Belt Race, aho yagaragaje urukundo rw’igare ndetse no kumenya ubuhanga bubamo 

    “>
    Nirere Xaverine uri hagati, yasize bagenzi be mu cyiciro cy’abakobwa bakuru ndetse asigamo hafi umunota 



    Niyonkuru Samuel yabaye umukinnyi wa mbere wa Inovo Tec wegukanye isiganwa kuva iyi kipe yashingwa 

    Muhoza Eric yahinduye isiganwa, abakinnyi basigaje kuzenguruka inshuro esheshatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127470/amagare-niyonkuru-samuel-yegukanye-kivu-belt-race-asiga-mugisha-moise-ku-mucanga-video-127470.html

  • Ibyitezwe ku nama mpuzamahanga ku guteza imbere uburezi buvuguruye igiye kubera mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni inama izaba mu minsi itatu uhereye ku wa 28 Werurwe 2023 ikazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

    Izakirwa na UR-CE binyuze muri gahunda yayo yo kubakira abarimu n'abanyeshuri bitegurira kuzakora mu burezi, gahunda UR-CE iterwamo inkunga na Mastercard Foundation binyuze muri porogaramu ya 'Leaders in Teaching Initiative Program: LIT'.

    Kaminuza y'u Rwanda izayakira ku bufatanye n'Ihuriro ry'Amashuri Makuru na Kaminuza n'ibigo by'ubushakashatsi, SDSN rigamije gufasha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y'intego z'iterambere rirambye.

    Izaba ifite insanganyamatsiko igaruka ku buryo uburezi bwashyirwamo imbaraga bikajyana n'impinduramatwara ya Kane mu by'Inganda [Fourth Industrial Revolution] aho ikoranabuhanga riri kongererwamo umuvuduko bityo n'urwo rwego rukajyana naryo.

    Igamije kandi kwiga ku buryo hashyirwaho ingamba nshya zafasha mu guhangana n'ibibazo biterwa ry'ihindagurika ry'ubuzima bwa muntu cyane ko imibereho ya muntu igenda ihinduka umunsi ku wundi, bigizwemo uruhare n'ikoreshwa rya internet ku rugero rwo hejuru.

    Umwarimu muri UR-CE ushinzwe porogaramu ya LIT (LIT Academic Lead) Prof Wenceslas Nzabalirwa, yavuze ko iyo nama izaba umwanya mwiza wo kwigira ku byavuye mu bushakashatsi bwakoze muri urwo rwego hagamijwe gukemura ibibazo bikibangamiye iterambere ry'uburezi.

    Ati 'Inama izafasha n'abashakashatsi bakiri bashya mu mwuga, aho bazakangurirwa no kwagurira ubushashatsi bwabo ku rwego mpuzamahanga, bikazagira uruhare mu gukemura ibibazo by'abaturage bo mu bihugu bitandukanye atari mu Rwanda gusa.'

    Prof Nzabalirwa yavuze ko UR-CE izungukira mu bunararibonye izakura ku barimu bo mu zindi kaminuza zaba izo mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga , ibyatuma hanabaho indi mikoranire yisumbuye.

    Ngo amafaranga azatangwa n'abasaba kwitabira iyo nama azifashishwa mu gutegura izindi nama ziga ku guteza imbere ubushakashatsi n'andi mahuriro agamije kuzamura ubunararibonye bw'abo mu rwego rw'uburezi.

    Ati 'Abanyeshuri bacu basoje amasomo arimo ayo mu cyiciro gihanitse bazaboneraho amahirwe yo kugaragariza iryo huriro ry'abahanga mu burezi ibyavuye mu bushakashatsi bwabo, bizabahe n'amahirwe yo gusohora ubushakashatsi bufite ireme.'

    Iyi nama izanatanga umusanzu ufatika ku bakozi ba UR-CE ku bijyanye no kumenya uko uburezi mu bindi bihugu buhagaze.

    Iyi nama mpuzamahanga igiye kuba mu gihe UR-CE ifite intego yo gutegura abarimu b'umwuga ku rwego mpuzamahanga ari nayo mpamvu yashyizeho imikoranire na Mastercard Foundation ku bijyanye no kongerera ubushobozi abarimu binyuze muri LIT.

    Icyicaro cya UR i Gikondo mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyitezwe-ku-nama-mpuzamahanga-ku-guteza-imbere-uburezi-buvuguruye-igiye-kubera

  • Rubavu: Umupolisi n'umumotari baguye mu mpanuka ikomeye – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye mu masaha y'umugoroba yo kuri uyu munsi ahagana saa Kumi n'Igice yaguyemo umupolisi ndetse n'umumotari.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n'ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso bikekwa ko yaburiye feri hafi y'Ibitaro bya Gisenyi.

    Yagize ati 'Ni byo ni ikamyo yamanukaga hanyuma ibura feri igonga ipoto [y'amashanyarazi], irakomeza igonga coaster na daihatsu hanyuma ikubita na moto yari itwaye umupolisi.”

    Uyu mumotari ndetse n'umupolisi wari ku rwego rwa IP (Inspector of Police) wakoreraga mu Karere ka Rubavu yari ahetse bahise bitaba Imana.

    Usibye abaguye muri iyi mpanuka, hari abandi babiri bayikomerekeyemo ndetse bahise bajyanwa mu Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bitabweho.

    Umupolisi n'umumotari baguye mu mpanuka ikomeye y’imodoka yabereye i Rubavu

    Fuso yari itwaye imyumbati ni yo bikekwa ko yacitse feri igonga imodoka zirimo coaster na moto

    Iyi mpanuka yabereye hafi y’Ibitaro bya Gisenyi mu Karere ka Rubavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umupolisi-n-umumotari-baguye-mu-mpanuka-ikomeye