Blog

  • Babyinnye karahava ! Amashusho ya Messi abyinisha umugore yazamuye amarangamutima ku bafana[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amashusho y'umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Argentine na Paris Saint-Germain, u abyinisha umugore we, Antonella Roccuzzo akomeje kuzamura amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'abandi barimo n'abakinnyi bagenzi be.

    Ibi byabereye mu birori by'ikipe y'igihugu mu rwego rwo gukomeza kwishimira igikombe cy'Isi batwaye cyaberaga muri Qatar mu mwaka ushize wa 2022, bakagitwara batsinze u Bufaransa kuri penariti.

    Ni nyuma y'uko ikipe ya Argentine yari imaze gutsinda ikipe y'igihugu ya Panama mu mukino wa gishuti muri iki gihe cyagenewe imikino y'amakipe y'ibihugu.

    Abasore ba Lionel Scaloni batsinze ibitego 2-0, harimo n'igitego cyatsinzwe na Lionel Messi kuri kufura, bituma yuzuza ibitego 800 atsinze mu buzima bwe bw'umupira w'amaguru, aba uwa 2 umaze kugeza uyu mubare w'ibitego, undi wabikoze ni Cristiano ari nawe umaze gutsinda ibitego byinshi.

    Mu rwego rwo gukomeza kwishimira Igikombe cy'Isi batwaye, nyuma yo kurangiza gukina Lionel Messi yafashe ijambo agira icyo abwira abafana bituma bamwe basigara barira bitewe n'urukundo abaturage bo muri Argentine bakunda uyu mugabo.

    Mu ijambo rye yavuze ko buri umwe agomba gukomeza kwishimira igikombe cy'Isi ikipe yabo yatwaye nubwo amezi ane agiye gushira irushanwa rishyizweho akadomo.

    Mu mashusho yashyizwe hanze na Nicolas Otamendi, Lionel Messi aba ari kubyinana n'umufasha we Antonella Roccuzzo, aba amwegera gake gake ariko akongera agasubira inyuma nabwo gake gake ndetse Messi anyuzamo akamwenyura, birangira amufashe noneho bakabyinana neza.

    Abandi Lionel Messi yabyinanye nabo ni Rodrygo De Paul ukina muri Atletico Madrid ndetse n'umuhanzikazi Tini.

    Binyuze kuri Twitter, abafana ba Lionel Messi bakomeje kwerekana amarangamutima yabo bandika bati: “Umubyinyi urenze Michael Jackson mu gitabo cyanjye, Umubyinyi w'ibihe byose, yamaze kurenga ababyinnyi babigize umwuga”.

    Usibye kandi Lionel Messi wabyinishije umugore we, hari n'abandi bakinnyi ba Argentine babikoze barimo na Angel Di Maria.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/babyinnye-karahava-amashusho-ya-messi-abyinisha-umugore-yazamuye-amarangamutima

  • RDC:Abaturage 17 bari bashimuswe basanzwe bishwe hakekwa umutwe wa Codeco #rwanda #RwOT

    Inyeshyamba z'umutwe witwaje intwaro uzwi nka Codeco wishe abaturage 17 nyuma yo kubashimuta mu mpera z'icyumweru twaraye dusoje.

    Ubu bwicanyi bwabereye muri Teritoire ya Djugu mu burasirazuba bwa Congo , ahabarirwa imitwe isaga 100 ikomeje kujujubya abaturage no kubambura ubuzima bya hato na hato

    Aba bishwe, n'abagenzi bari mu modoka 4 zerekezaga ahitwa Mungwalu yo muri Ituri bahura n'igico cy'ayo mabandi ashaka kubambura birangira babishe, nk'uko umukozi wa L'ONU yabibwiye Radio Okapi dukesha iyi nkuru.

    Uburakari bwazamuwe n'abarwanyi 3 b'umutwe wa Codeco baherutse kwicwa mu mirwano n'indi mitwe yo muri ako gace

    Mu bashimuswe ngo harimo n'umugore utwite nkuko AFP yabitangaje
    Umutwe wa CODECO uzwiho gucukura amabuye y'agaciro muri Ituri no gukora ibikorwa by'ubugizi bwa nabi muri ako gace.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-abaturage-17-bari-bashimuswe-basanzwe-bishwe-hakekwa-umutwe-wa-codeco

  • Ifungurwa rya Rusesabagina ! Uko umukobwa we yari yasabye Arsenal Guhagarika amasezerano n'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ifungwa rya Paul Rusesabagina wari wahamijwe ibyaha by'iterabwoba agakatirwa imyaka 25 , ryaranzwe nudushya dutandukanye , ubwo yarakimara huhamwa n'icyaha , umuryango we usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amarica utigeze uhwema gushaka uburyo afungurwa ndetse hari naho byageze , umukobwa we agasaba ikipe ya Arsenal guhagarika amasezerano yarifitanye n'u Rwanda yo ku menyekanisha igihugu biciye muri gahunda ya Visit Rwanda.


    Icyo gihe Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina yasabye Arsenal kureka iyi mikoranire n'u Rwanda kubera ko ngo rwafunze se arengana , yabitangaje mu kiganiro yari yagiranye n'ikinyamakuru cya Channel 4.

    Carine Yagize ati “Twizeye ko tuzakomeza gukora ubuvugizi twereka abantu n'isi ukuri kw'icyihishe inyuma y'ubu butegetsi….Tunasaba amakipe nka Arsenal guhagarika kwakira amafaranga y'u Rwanda.
    Kuko iki kizaba kigaragaza ubufasha bukomeye ndetse byerekane ko isi yose idashyigikiye ruriya rwego rw'ubutabera.”

    Umuvugizi wa Arsenal yabwiye SunSport ati: “Kuva ubufatanye bwacu bwatangira muri 2018, twakoranye mu kwigisha amateka y'u Rwanda n'umuco, umurage n'impinduka, ndetse no gukangurira abaturage kumenya ko ari ahantu ho kuruhukira.

    “Nyuma y'umwaka umwe ubu bufatanye butangiye,Ubukerarugendo bw'u Rwanda bwazamutseho 17% mu byo bwinjizaga naho ba mukerarugendo baturuka I Burayi biyongeraho 22%.

    “Iri zamuka rishyigikira ry'ubukungu bw'u Rwanda, rigatuma amafaranga menshi ashobora gushorwa mu zindi nzego z'ingenzi z'u Rwanda, kuvana ibihumbi by'abaturage mu bukene, no kongerera ubushobozi abaturage.
    “Aha niho tuzakomeza gushyira imbaraga zacu.”

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 24 Weururwe 2023,nibwo Paul Rusesabagina wari wahamijwe ibyaha by'iterabwoba agakatirwa imyaka 25 yafunguwe muri Gereza ya Mageragere yari afungiyemo, nyuma yo guhabwa imbabazi za Perezida Paul Kagame.
    Paul Rusesabagina wari warakatiwe gufungwa imyaka 25 akaba yari amazemo ibiri n'igice, yari yarahamijwe ibyaha bifitanye isano n'iterabwoba yakoze ubwo yari umuyobozi w'umutwe MRCD-FLN wagiye ugaba ibitero mu Rwanda byanahitanye bamwe mu Banyarwanda.

    Mbere y'uko Paul Rusesabagina yerekeza muri Leta Zunze Ubunwe z'Amarika aho yemerewe gutura, yabanje kujya mu rugo rw'Amabasaderi wa Qatar mu Rwanda aho agomba kuva yerekeza I Doha mu gihugu cya Qatar.

    Amakuru Rwanda Tribune ivuga ko ikesha umudiporomate wo muri Amabasade ya Qatar mu Rwanda, avuga ko impamvu Paul Rusesabagina yabanje guca mu rugo rw'Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda ndetse akaba agomba no kubanza kwerekeza i Doha muri Qatar, ari ukugira ngo abanze yihanangirizwe anahabwe ubujyanama bw'uko atazongera guhirahira yishora mu bikorwa by'iterabwoba bitegurwa n'imitwe irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ikorera hanze.

    Aya makuru,akomeza avuga ko Paul Rusesabagina yihanangirijwe bwa nyuma, abwirwa ko ifungurwa rye ari amahirwe ya nyuma ahawe na Leta y'u Rwanda nyuma y'imbabazi yasabiwe na Leta Zunze Ubumwe zAmerika(USA) na Qatar.

    Rusesbagina ngo yongeye kwihanangirizwa abwirwa ko niyongera kwishora mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda,agomba kuzabaga akifasha kuko u Rwanda rutazongera kumwihanganira ndetse ko yaba USA ,Ububirigi cyangwa Qatar nta n'umwe uzongera kumuvuganira.

    Aya makuru, akomeza avuga ko Paul Rusebagina nawe yemeye ko atazongera kwisunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda, ngo kuko yasanze ari urugamba atashobora kandi rurimo 'akaga' cyane ko ngo ageze mu zabukuru akaba anafite uburwayi butamwohoroheye.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/ifungurwa-rya-rusesabagina-uko-umukobwa-we-yari-yasabye-arsenal-guhagarika

  • Uburusiya bwarashe Drone ya Ukraine yagaragaye mu kirere cyabwo #rwanda #RwOT

    Drone ya Ukraine yarashwe n'ingabo z'Uburusiya iri mu kirere cyabwo, nk'uko bivugwa na Moscow.

    Iyi drone yahanuwe ku cyumweru mu mujyi wa Kireyevsk,  muri 400km uvuye ku mupaka w'iki gihugu na Ukraine nk'uko bivugwa na minisiteri y'ingabo.

    Itangazamakuru rya leta y'Uburusiya riravuga ko abantu bagera kuri batatu bakomerekejwe no guturika kwabaye nyuma y'uko ihanuwe.

    Mbere, Ukraine yagiye ihakana ibirego ko yateye ibice bya gisivile by'Uburusiya ikoresheje drones zitwaye ibiturika kandi ntacyo iravuga kuri ibi byatangajwe.

    Moscow yohereje amagana ya za drones mu ntambara muri Ukraine.

    Abategetsi mu Burusiya bavuga ko iyo drone  yo mu bwoko bwa Strizh-type (Tu-141) UAV iba yuzuye ibiturika, yarashwe saa 15:20 ku isaha yaho, kandi aho yaguye hagati mu mujyi hacitse umwobo munini.

    Bivugwa ko muri uyu mujyi uri muri 200km mu majyepfo ya Moscow, hari inzu za 'apartments' nyinshi zangiritse — ariko ngo nta bantu bakomeretse bikomeye.

    Mu itangazo yashyize kuri Telegram, minisiteri y'ingabo z'Uburusiya yashinje Ukraine kugerageza gukora igitero.

    Iyi minisiteri ivuga ko intwaro zo kurinda ikirere zo mu karere ka Tula uyu mujyi urimo arizo zahanuye iyi drone.

    The post <strong>Uburusiya bwarashe Drone ya Ukraine yagaragaye mu kirere cyabwo</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/27/uburusiya-bwarashe-drone-ya-ukraine-yagaragaye-mu-kirere-cyabwo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uburusiya-bwarashe-drone-ya-ukraine-yagaragaye-mu-kirere-cyabwo

  • Kenya: Abambari ba Odinga bongeye kuramukira mu myigaragambyo yamagana Ruto #rwanda #RwOT

    Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Kenya biteguye gukomeza imyigaragambyo kuri uyu wa mbere nubwo polisi yaburiye ko iza gukaza ingamba kucyo babona ko ari imyigaragambyo itemewe.

    Iyi myigaragambyo yatangiye mu cyumweru gishize iza kuvamo urugomo mu bice bitandukanye byiganjemo abashyigikiye Raila Odinga.

    Odinga wayihamagaje, avuga ko izajya iba kuwa mbere no kuwa kane mu kwamagana kuzamuka kw'igiciro cy'imibereho no kwamagana perezida William Ruto kuko avuga ko atatsinze amatora.

    Gusa umukuru w'igipolisi cya Kenya, Japhet Koome, ku cyumweru yavuze ko 'nta myigaragambyo n'imwe nemeje' kandi aburira ko benshi bazafungwa.

    Itegeko rya Kenya ntabwo riteganya ko umuntu asaba uburenganzira kugira ngo yigaragambye, asabwa gusa kubimenyesha.

    Koome yabwiye abanyamakuru ati 'Twakomeje kwifata no kugenda buhoro. Ibyo ntabwo twakongera kubikora. Tugomba kuza nka polisi tukubahiriza itegeko maze ituze rigakomeza. Ubwo ni ubutumwa kuri buri wese.'

    Ku cyumweru Raila Odinga we yashimangiye ko imyigaragambyo irengerwa n'itegeko.

    Yagize ati: 'Twamenyesheje polisi imyigaragambyo nk'uko biteganywa n'itegeko. Ntabwo dushaka igitugu mu gihugu cyacu, kandi turarwanira uburenganzira bwacu. Abaturage ba Kenya bafite uburenganzira bwo kwigaragambya mu mahoro.'

    Kuri uyu wa mbere yongeye guhamagarira abamushyigikiye kuza kwigaragambya.

    The post <strong>Kenya: Abambari ba Odinga bongeye kuramukira mu myigaragambyo yamagana Ruto</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/27/kenya-abambari-ba-odinga-bongeye-kuramukira-mu-myigaragambyo-yamagana-ruto/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-abambari-ba-odinga-bongeye-kuramukira-mu-myigaragambyo-yamagana-ruto

  • Inkuru ya Abdu Usanase, wimariyemo ubuhinzi b… – #rwanda #RwOT

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri yakuye muri kaminuza y'u Rwanda mu bijyanye na 'Crop Sciences'.

    Iyo yivuga, agaragara nk'utewe ishema cyane no kuba yarize ubuhinzi by'umwihariko yanasoza amasomo ye agakomeza gukora ibyerekeye bwo cyane ko benshi atari ko bigenda nkawe.

    Uretse ibyo, ni impirimbanyi mu byerekeye ihindagurika ry'ikirere ku buryo ibyo akora agerageza gukoresha ibikoresho bitacyonona.

    Niwe washinze akaba n’umuyobozi Mukuru wa Agriresearch Unguka Ltd, isosiyete yigenga ikora ubushakashatsi mu buhinzi bushingiye ku isoko kandi itanga serivisi zitandukanye zerekeye ibindi byose by'ubuhinzi.

    Ni n'Umuyobozi Wungirije W’ihuriro  ry’Urubyiruko Rikora Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda.

    Yatangiye ubushabitsi bikino yiga muri kaminuza

    Uyu musore ayoboye  Agriresearch Unguka Ltd,  ukorera ubushakashatsi ku buhinzi butangiza ikirere mu turere twa Musanze na Nyabihu.

    Watangiye ari umuryango  watangijwe mu 2018 n'itsinda ry'abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda mu Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubworozi i Busogo barangajwe imbere na Usanase.

    Wubatse umurima w'icyitegererezo (climate smart agriculture model farm), umaze kugeza impinduka ku barenga ibihumbi 16 barimo abanyeshuri n'abahinzi.

    Utanga ubujyanama ku bakora ubuhinzi buciriritse n'abakora ubwunguka.

    Uyu muryango wakomotse muri club y’abanyeshuri yatangiye mu 2018 muri kaminuza yu Rwanda.

    Avuga ko 'Icyerekezo cyacu ni ukuba igicumbi cya  mbere cy'ubuhinzi bufite udushya bufasha abahinzi kugira ubuzima bwiza no kuba abakire. Kugira ngo tugere ku ntego zacu, ntabwo dutezimbere gusa ikoranabuhanga ry'imbere mu gihugu, ahubwo dufasha abahinzi kugira ubumenyi burambye mu byo bakora.'

    Uretse AGRITrials itanga amakuru ajyanye n'imihindagurikire y'ikirere, amakuru y'uko ku isoko bimeze n'ibyemezo bafata bijyanye n'ibikorwa by'ubuhinzi bwabo; hari na SmartInput ifasha abahinzi kuzamura ibikorwa by'ubuhinzi binyuze mu gufata neza ibidukikije.

    AGRITrials yahawe igihembo na USAID Feed The Future inashimwa n'ibindi bigo byinshi bikomeye.

    Usanase avuga ko gukora ikigo uhereye ku busa kikagera aho icye kigeze bisaba kuba ufite icyerekezo kizima kandi ufite ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo wahura nabyo.

    Umugati wa sosiyete ya Usanase ukoze mu kirayi, igiterekerezo cyo kucyongerera agaciro!

    Usanase iyo ajya kuvuga ku mugati ukorwa n'iki kigo cye abanza kugusobanurira ibi.

    Avuga ko ikirayi gikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zitandukanye zirimo ibitera imbaraga, vitamine C, B1, B3, B6 n'imyunyu ngugu itandukanye nk' ubutare, manyeziyumu, fosifole n'iyindi.

    Byumwihariko u Rwanda rwagiye rutera intambwe ishimishije mu buhinzi bw'ibirayi aho kuri ubu ruza kumwanya wa 6 mu guhinga ibirayi cyane muri Afurika no ku mwanya wa 2 muri Afurika y'iburasirazuba nyuma ya Kenya.

    Avuga ko birayi byera mu turere twose tw'igihugu, cyane cyane mu turere twa Musanze, Burera, Rubavu na Nyabihu. Umusaruro wabyo ukaba wariyongereye uva kuri toni 2 240 000 muri 2013, ugera kuri toni miliyoni 6 muri 2019, nkuko bigaragazwa na Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda.

    Akagaragaza ko  n'ubwo bimeze bityo hakigaragara icyuho mu kongerera agaciro ibirayi aho usanga ibikomoka ku birayi bikiri bikeya kumasoko ndetse hakaba hakiri iyangirika ry'umusaruro w'ibirayi.

    Ahereye kuri ibi byose yemeza ko aribwo yafashe umwanzuro yifashishije Agriresearch Unguka , agakora  ubushakashatsi. Nyuma iyi sosiyete izana kw'isoko umugati mwiza uryoshye kandi ukungahaye ku ntungamubiri ukoze mukirayi wiswe 'Inyamibwa'.

    Umwe mu baturage akaba n'umuhinzi w'ibirayi, Manirakiza Gracien, wabaye uwa mbere mu kugura uyu mugati aho ucururizwa ku Inyamibwa Potato Bread Shop, mu Byangabo, yavuze ko wamuryoheye bihebuje we n'umuryango we wose bitandukanye n'indi migati yari asanzwe agura.

    Yavuze ko kandi uyu mugati awitezeho kongerera agaciro ibirayi no guteza imbere abahinzi babyo mu murenge atuyemo wa Busogo.

    Uyu mugati ugabanya iyangirika ry'umusaruro w'ibirayi, kandi wungura abahinzi b'ibirayi muri rusange.

    Usibye ibirayi, wongewemo amata ndetse n'amagi bikungahaye cyane kubyubaka umubiri.

    Bityo ukaba ingenzi cyane mu guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi kiganje cyane mu bana.

    Igituma  urubyiruko rutisanga mu buhinzi mu mbona za usanase, n'icyo rwakora kugira ngo rwiteze imbere…

    Usanase yavuze ko bigorana cyane ko urubyiruko rwiyumvamo ubuhinzi.

    Ariko, akaba ko icya mbere ari ukubura ubumenyi bukenewe ndetse no guhugurwa kandi bamwe bakagira imiterereze mibi ku buhinzi.

    Ikindi avuga ni ukubura ubushobozi bw'amafaranga kubera ko ibigo byinshi by'imari, bitizera ibikorwa by'urubyiruko ndetse bikabima amafaranga.

    Avuga ko izo mbogamizi zikuweho bagahabwa umwanya wo kugira ubumenyi ku buhinzi ndetse n'amafaranga akabashorwamo nta kabuza baba benshi.

    Usanase Abdu, avuga ko  ariko guteza imbere ubushakashatsi ari kimwe mu bisubizo birambye ku bibazo biboneka mu rusobe nyongeragaciro mu buhinzi kandi ashishikariza urundi rubyiruko kutaganya ahubwo bagakoresha amahirwe amwe namwe  ari mu buhinzi nk'inzira yo kwiteza imbere n'igihugu muri rusange.

    Usanase avuga ko ibihe byiza yagize ari uko sosiyete ye yegukanye igikombe cy'ubushakashatsi mu buhinzi n'ubworozi mu  imurikabikorwa ry'ubuhinzi ryabaye ku nshuro yaryo ya 15, muri Kanama na Nzeri 2022, ryateguwe na Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi.

    Uyu mugati wo mu kirayi wari muri bumwe mu bushakashatsi bwamuritswe kandi uza gukundwa nabatari bake.

    Abdu Usanase yegukanye igikombe mu 2022 Abdu Usanase ni umwe mu rubyiruko rwiteje imbere kubera ubuhinzi Urubyiruko rwibumbiye muri Agriresearch Unguka Ltd yatangijwe na Abdu Usanase ubwo yigaga muri kaminuza igatangira ari club nyuma ikaza kuba ikigo kibyara inyungu

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127471/inkuru-ya-abdu-usanase-wimariyemo-ubuhinzi-butinywa-na-benshi-mu-rubyiruko-127471.html

  • Byari ibicika! Abahanzi mu ngeri zitandukanye… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa cyabaga ku nshuro ya mbere cyabereye muri Onomo Hotel, iri muri Hotel zikomeye ziri mu Mujyi wa Kigali.

    Ni igikorwa cyahuriyemo abakinnyi ba filime batandukanye, abaririmbyi, ababyinnyi n'abandi benshi bafite aho bahuriye n'imyidagaduro cyane ko ari ko ari igisata kinini.

    Nyuma y'iki gikorwa, Kalinda Isaïe ukuriye KA Bright Business Group, yateguye ibi bihembo yabwiye InyaRwanda ko byagenze neza ugereranyije n'uko byatangwaga ku nshuro ya mbere.

    Ati 'Muri rusange byagenze neza ndetse uko twabitekerezaga hari ikiburamo. Umuntu ashobora kubireba akabona ari byiza ariko nk'utegura uba uzi icyo akeneye n’aho abona ashaka ko ikintu kigera n'uko kingana akavuga ati hari icyo mbona kibura.'

    'Ariko hari ikintu ukora ukavuga uti nta kindi cyo kurenzaho nari mfite, njye ndabona byagenze neza ariko hari ibindi byakagombye kuba byiyongereyeho.'

    Yakomeje avuga ko gutegura ibihembo, isomo rya mbere bakuyemo ari uko bivunanye kandi bigoranye, kandi kikaba atari ikintu kigomba gukorwa n'umuntu umwe, ndetse abantu benshi bakaba bafite uburambe muri byo.

    Icya kabiri yavuze ko ahantu ho gukorera ibitaramo byo gutanga ibihembo nk'ibyo batanze bigoranye. Ati 'Ni kimwe mu bintu bikwiriye gukorerwa ubuvugizi ku buryo hakabonetse ahantu hakwiranye n'ibikorwa nk'ibi bigitangira.'

    Yavuze ko nyuma yo gutanga ibi bihembo batagiye gucika intege kuko bashaka guhera ku byo babonye ubu bakabyigiraho.

    Ati 'Ikiriho cyo ntabwo navuga ko uyu munsi tugiye gutanga ibihembo ngo duhite turekera, turahera ku byo tubonye uyu munsi n'ibyo dufite ubutaha tuzakomerezeho tuzatange ibindi bihembo kandi ku buryo bizagenda neza kurusha iyi nshuro.'

    Yavuze ko ibindi bihembo nk'ibi bizatangwa ku nshuro ya kabiri guhera ku wa 30 Ukuboza uyu mwaka kugeza muri Werurwe umwaka utaha.

    Uko ibihembo byatanzwe:

    Best Male  Artist of Year: Juno kizigenza

    Best Female Artist of The Year: Bwiza

    Upcoming Male Artist : Jowest

    Upcoming Female Artist: Nadia

    Best Actor of The Year: Davy Carmel

    Best Actress: Swalla

    Best Male Comedian: Mitsutsu. Uyu musore igihembo yahawe yacyihereye Killaman wamuzanye mu byo gukina filime zisetsa.

    Best Female Comedian: Aisha

    Best Poet of the Year: Rumaga

    Best Upcoming Male Comedian: Mubi Cyane

    Best Upcoming Female Comedian: Umurerwa Aziza Nana Nailla

    Best Poetess of the Year: Carine Maniraguha

    Best Dancer of the Year: JoJo Breazy

    Best Female Dancer of the Year: Divine Uwayezu

    Uretse ibikombe abegukanye ibihembo nk'icy'umuhanzi w'umwaka n'umuhanzikazi w'umwaka, bose indirimbo mu buryo bw'amajwi.

    Abakizamuka bose bazishyurirwa indirimbo imwe, imwe mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

    Abakinnyi ba filime n'abatera urwenya bose bazakora umushinga bazahuriramo.

    Ibi bihembo bitegurwa na KA Bright Business Group. 

    Ikora ibikorwa bitandukanye aho icyitwa Rwanda Theatre and Business School, batunganya filime, bagakora indirimbo mu buryo bw'amajwi, bafite ikinyamakuru cyiswe Brightrwanda.com, bahuza abakinnyi nyarwanda n'abo ku rwego mpuzamahanga n'ibindi.

    Aisha yahembwe nk’umukinnyi wa filime zisetsa w’umukobwa w’umwaka Mitsutsu yahawe igihembo cy’umukinnyi wa filime zisetsa w’umuhungu w’umwaka gusa igihembo cyatahanywe na Killaman nyuma yaho uyu musore avuze ko kubera ukuntu yamufashije ariwe wari ugikwiyeMitsutsu uzwiho gukunda agatama yatahanye ikarito y’ikinyobwa cyitwa Ikosora Swalla yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka Ibitwenge byari byose kuri Swalla Swalla atambuka ku itapi itukura Davy Carmel yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umugabo w’umwaka Nadia yahawe igihembo nk’umuhanzikazi ukizamuka Bwiza yafatiwe igihembo kubera ibitaramo yagiyemo mu Burayi InyaRwanda niyo yahaye igihembo Juno Kizigenza Davy Carmel ku itapi itukura Miss Nyambo aramutsa abakunzi be Dr Nsabi asuhuza abakunzi be Mitsutsu ahorana udushya Muniru atambuka ku itapi itukura Bamenya niwe wayoboye ibi birori Bahavu n’umugabo bari bitabiriye. Aha barebanaga akana ko mu jisho Divine Uwayezu niwe wahize abandi bakobwa mu kubyina Kalinda ukuriye sosiyete yateguye iki gikorwa ashimira abitabiriye Ahabereye iki gikorwa Mubi Cyane yashimiye se [uyu bari kumwe] ko yamwihanganiye mu gihe yatangiraga gukina filime. Uyu musore yashimiwe nk’uri kuzamuka neza muri uyu mwugaRumaga yabaye umusizi w’umugabo mwiza Umurerwa Nailla yashimwe nk’umukobwa uri kuzamuka neza mu gukina filime Rumaga yafatanye ifoto n’abasizi bagenzi be Jojo Breazy yahize abandi basizi b’abagabo Carine Maniraguha yahembwe nk’uvuga imivugo mwiza w’umugore 

    Ushaka andi mafoto wakanda hano

    AMAFOTO: SANGWA Julien

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127472/byari-ibicika-abahanzi-mu-ngeri-zitandukanye-bahembwe-muri-bright-generation-awards-amafot-127472.html

  • Drone itwaye ibiturika ya Ukraine yarasiwe mu Burusiya #rwanda #RwOT

    Drone ya Ukraine yarashwe n'ingabo z'Uburusiya iri mu kirere cyabwo, nk'uko bivugwa na Moscow.

    Iyi drone yahanuwe ku cyumweru mu mujyi wa Kireyevsk — muri 400km uvuye ku mupaka w'iki gihugu na Ukraine — nk'uko bivugwa na minisiteri y'ingabo.

    Itangazamakuru rya leta y'Uburusiya riravuga ko abantu bagera kuri batatu bakomerekejwe no guturika kwabaye nyuma y'uko ihanuwe.

    Mbere, Ukraine yagiye ihakana ibirego ko yateye ibice bya gisivile by'Uburusiya ikoresheje drones zitwaye ibiturika kandi ntacyo iravuga kuri ibi byatangajwe.

    Abategetsi mu Burusiya bavuga ko iyo drone — yo mu bwoko bwa Strizh-type (Tu-141) UAV iba yuzuye ibiturika — yarashwe saa 15:20 ku isaha yaho, kandi aho yaguye hagati mu mujyi hacitse umwobo munini.

    Bivugwa ko muri uyu mujyi uri muri 200km mu majyepfo ya Moscow, hari inzu za 'apartments' nyinshi zangiritse — ariko ngo nta bantu bakomeretse bikomeye.

    Mu itangazo yashyize kuri Telegram, minisiteri y'ingabo z'Uburusiya yashinje Ukraine kugerageza gukora igitero.

    Iyi minisiteri ivuga ko intwaro zo kurinda ikirere zo mu karere ka Tula uyu mujyi urimo arizo zahanuye iyi drone.

    Iti: 'By'umwihariko intwaro ya Pole-21 electronic niyo yitaye kuri iyi drone yateye ya Ukraine, bivamo guhagarika kuguruka kwayo.'

    Mu Ukuboza(12), Moscow yavuze ko abasirikare bayo batatu barwanira mu kirere bapfuye nyuma yo gukomeretswa n'ibice bya drone yarasiwe ku kibuga cy'indege cya Engels Airbase mu majyepfo y'Uburusiya.

    Iki kigo cyakoreshejwe kenshi n'Uburusiya mu kurasa za misile ku bice bitandukanye bya Ukraine kuva Moscow yatangira ibitero byayo muri Gashyantare(2) ishize.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/drone-itwaye-ibiturika-ya-ukraine-yarasiwe-mu-burusiya

  • Hari isomo ibitero by'ingabo za Rusesabagina byasize kuri RDF na Leta muri rusange? Icyuho cyari he? #rwanda #RwOT

    Ntawe utaratunguwe n'ibitero by'ingabo za Rusesabagina na Sankara haba i Nyabimata na Kitabi!

    Ko umutekano w'u Rwanda urinzwe ibi bitero biba ni he hari icyuho?

    Muri iki kiganiro turagaruka ku masomo n'umukoro ibi bitero byasize kuri RDF na Leta muri rusange!

    Abaturage twe dusigarane irihe somo muri iyi dosiye irangiriye ku mbabazi! Tubane mu kiganiro

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/hari-isomo-ibitero-by-ingabo-za-rusesabagina-byasize-kuri-rdf-na-leta-muri

  • Ni Imana yacyinze akaboko ! Alia Cool yarokotse impanuka yaguyemo abantu 2 #rwanda #RwOT

    Impanuka ikomeye yabere mu karere ka Rubavu ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2023 igahitana abantu 2 barimo n'umupolisikazi biravugwa ko na Isimbi Alliance wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda nka Alliah Cool Imana yamurindiye muri iyi mpanuka ikomeye.

    Umuvugizi wa Polisi CP. JB Kabera yatangarije RBA ko mu bantu babiri baguye mu mpanuka y'imodoka yabereye hafi y'ibitaro bya Gisenyi, harimo IP Niyonsaba Drocella, umupolisi wari uri kuri moto ndetse n'umumotari wari umutwaye. Abaturiye aha hantu bavuga ko hakunze kubera impanuka ku buryo habaye hari icyakorwa ngo zikumirwe cyakorwa.

    Impanuka ikomeye cyane y'imodoka yabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru mu Karere ka Rubavu, yaguyemo abantu babiri.

    Barimo Umupolisikazi ushinzwe guhuza Polisi n'abaturage n'umumotari wari umuhetse, Iyi mpanuka yabereye ahitwa kwa Gacukiro winjira mu mujyi wa Gisenyi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba CIP Rukundo Mucyo, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n'uko umushoferi yabuze feri.

    Yagize Ati 'Ni ikamyo yakoze impanuka, imanutse iza Kwa Gacukiro,ibura feri igonga ipoto, irakomeza igonga Coister na Daihatsu ,iguyemo abantu babiri, umumotari wari utwaye umupolisikazi bahita bitaba Imana.'

    CIP Mucyo yasabye abatwara ibinyabiziga kujya bakurikiza ibyapa, Ati “Ni ukwitonda bagakurikiza ibyapa ku muhanda kuko iyo utabikurikije niho usanga haba impanuka nyinshi.'

    Amakuru avuga ko idayihatsu yari itwaye inka, naho ikamyo yavaga Uganda itwaye imyumbati.

    Hari andi makuru ko mukinnyi wa Filimi uzwi nka Alia Cool yaba yarusimbutse muri iyo mpanuka.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ni-imana-yacyinze-akaboko-alia-cool-yarokotse-impanuka-yaguyemo-abantu-2