Blog

  • Gen. Kainerugaba yatangaje igitaramo Massamba… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, mu butumwa yanyujijeho kuri konti ye ya Twitter ikurikirwa n'abantu barenga ibihumbi 710.

    Gen Kainerugaba ukunze gutambutsa ubutumwa bunyuranye kuri uru rubuga, yavuze ko iki gitaramo kizaba ari cyo gikomeye muri uyu mwaka, kandi ko bizaba ari ibicika muri iki gitaramo.

    Uyu mugabo ukunze kugaragaza ko yiteguye kwiyamamariza kuyobora Uganda, yavuze ko uretse ko aba bahanzi hazaba hari n'abandi bazasusurutsa abanya-Uganda.

    Ku wa 19 Mutarama 2023, Gen Muhoozi yifashishije Twitter yavuze ko ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y'imyaka 49 bizabera i Kigali. Asanzwe yizihiza isabukuru y'amavuko, buri tariki 24 Mata.

    Muri Kamena 2022, nabwo Muhoozi yari yatumiye Massamba kujya muri Uganda kuririmba mu irushanwa ry'umupira w'amaguru ryabereye ku kibuga cya Rushere.

    Ibi birori byari byatumiwemo urubyiruko, abayobozi, abanyapolitiki, abikorera n'abandi. Icyo gihe, Massamba yanditse kuri konti ye ya Twitter ashima ubutumire bwa Lt Gen Muhoozi, avuga ko azitabira kandi ko ari ibyicyubahiro kongera gutumirwa.

    Massamba kandi yaririmbye mu birori by'isabukuru ya Muhoozi mu 2022. Icyo gihe, yahaye Muhoozi impano y'umupira wanditseho 'Inkotanyi cyane'.

    Uyu muhanzi yataramiye abitabiriye ibirori by'isabukuru y'uyu muhungu wa Museveni, aririmba indirimbo ze zakunzwe.

    The ‘Rukundo Egumeho’ concert 2023 is the biggest this year. It will be on fire! Bebe Cool, Chameleon, Massamba Intore and many others! Let’s meet there on the 19th of April.

    — Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 27, 2023

     

    Gen. Muhoozi Kainerugaba yavuze ko bizaba ari ibicika muri iki gitaramo 

    Massamba Intore uzwi mu ndirimbo nka ‘Ikizungerezi’, ‘Araje’, ‘Kanjongera’, ‘Nzajya inama nande’ yatangajwe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo kizabera muri Uganda, ku wa 19 Mata 2023 

    Chameleone aherutse gukorera igitaramo muri Uganda kitabiriwe n’ibihumbi by’abantu, yandika amateka avuguruye mu muziki we. Uyu mugabo yamamaye mu ndirimbo nka ‘Shida za dunia’, ‘Kuma Obwesigwa’, ‘Badilisha’ n’izindi 

    Bebe Cool wamamaye mu ndirimbo nka ‘Love you everyday’ imaze imyaka umunani, ‘Easy’, ‘Zzina’ n’izindi azahurira ku rubyiniro n'abahanzi bakomeye muri iki gitaramo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127492/gen-kainerugaba-yatangaje-igitaramo-massamba-azahuriramo-na-chameleone-na-bebe-cool-127492.html

  • Kaminuza ya UTAB irashinjwa ubwambuzi bw'amafaranga yo kwiyandikisha #rwanda #RwOT

    Hari abanyeshuri bashinja Kaminuza y'ikoranamuhanga n'Ubugeni nkuru ya Byumba UTAB iherereye mu Karere ka Gicumbi, kubambura amafaranga bayihaye yo kwiyandikisha nyuma yo kutabasobanurira mbere ibisabwa umunyeshuri mushya, bakisanga batemerewe kuyigamo kandi bishyuye.

    Abahaye amakuru itangazamakuru rya Flash baravuga ko Kaminuza ya UTAB yanze kubasubiza amafaranga yabo batanze yo kwiyandikisha, bakaza kubwirwa ko batemerewe kwiga muri iyi kaminuza.

     Ni nyuma y'aho Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza mu Rwanda HEC, gisabye UTAB kwakira abanyeshuri batsinze amasomo abiri, ni ukuvuga ngo 'two principal passes' kandi akaba ari nayo biga muri iyi Kaminuza.

    Aba bavuga ko hari amasomo batsinze ariko ugasanga rimwe muri yo niryo riri muri iyi Kaminuza.

    Ati 'Tugezeyo baratubwiye ngo tubanze twiyandikishe  ubundi tujye mu ishuri baze kutwandika nyum. Niba barabonye abanyeshuri ari benshi ntabwo tubizi baratubwiye ngo 'principle passes' bavuga ni mu masomo abiri ugomba kwigaho muri UTAB. Twashakaga kwiga imibare na biology, ariko dufite 'principles passes' muri chemistry na biology.

    Yakomeje agira ati 'Ubwo twumva ko niba ari 'principle passes' bavuze muri ayo atatu, abiri ayo ariyo yose bakwemerera kwiga. Ubwo barangije batubwira ko tutemerewe kuko hari amasomo dufitemo 'S'.'

    Undi ati 'Turasaba ko mwadukorera ubuvugizi badusubize amafaranga yacu nk'uko babidusezeranyije, nari natanze 39.500Frw yo kwiyandikisha.Nagombaga kwiga imibare na Geography. Nasanze ayo masomo ahari ariko noneho nza kugira ikibazo mu mibare  muri izo 'principle passes'.'

    Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha abayobozi ba Kaminuza ntibyadukundira.

     Umwe mu bakozi b'iyi Kaminuza ushinzwe icungamutungo yemeye kutuvugisha anatwibutsa ko tutari abavugizi babo bagomba kubyivugira, ni mugihe aba banyeshuri bo bagaragaza amabaruwa bagiye bandikira iyi Kaminuza bayishyuza aya mafaranga.

    Umunyamakuru ati 'Twagiraga ngo twumve icyo mubivugaho kuko twumva impande zombie.'

     Umuyobozi ati 'Ngaho babere umuvugizi,urashaka kubabera umuvugizi se?

    Umunyamakuru ati 'Badutumye, twagira ngo tubatumikire.'

    Umuyobozi ati 'Ee! Buri munyeshuri afite uburenganzira bwo kwibariza ikibazokandi ngira ngo baragisubizwa, nta kibazo kiba gihari.'

    Umunyamakuruati 'Dufite copy y'ibaruwa babandikiye inshuro zirenze imwe ariko na nubu ntimurabasubiza.'

    Umuyobozi ati 'Ngaho bitware ahandi wumva wifuza, wumva wabibaza.'

     Aba banyeshuri ntibemera ko aribo bakoze amakosa yo gutanga amafaranga yo kwiyandikisha, kuko itangazo iyi Kaminuza yari yabahaye ritasobanuraga neza niba uwiyandikisha ari uwatsinze amasomo aboneka muri UTAB, cyangwa ari uwari watsinze amasomo abiri ayo ariyo yose biga mu mshuri yisumbuye kuko hari ayo batsinze ariko atari muri iyi Kaminuza.

    Umwe ati 'Icyo tubashinja  ni uko batashyizemo imirongo ngo isobanure nez ,cyangwa se idusubize amafaranga yacu ngo tujye no kwiga ahandi hakiri kare.'

    Undi ati 'Kaminuza turayishinja ko mu itangazo batashyizemo ko izo two principle passes ugiye kwiga arizo ugomba kuba waratsinze zose, ikindi ni uko twahageze bakatubwira ko amafaranga twatanze barayatugarurira mu minsi mike, ariko kugeza ubu bakaba batarayaduha.'

    Claude Kalinda

    The post <strong>Kaminuza ya UTAB irashinjwa ubwambuzi bw'amafaranga yo kwiyandikisha</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/27/kaminuza-ya-utab-irashinjwa-ubwambuzi-bwamafaranga-yo-kwiyandikisha/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kaminuza-ya-utab-irashinjwa-ubwambuzi-bwamafaranga-yo-kwiyandikisha

  • Hakozwe imashini yifashishwa mu gusomana hagati y'abakundana batabasha kubonana – #rwanda #RwOT

    Ni igikoresho gicomekwa kuri telefone, gifite agace kameze nk'umunwa w'umuntu cyifashisha application yashyizwe muri telefone.

    Iyi application itanga ibyiyumviro by'umuntu uri gusomana cyangwa ubishaka bikoherezwa kuri iki gikoresho iyo ugisomye nacyo kigahita kigusubiza.

    Iki gikoresho gikoranye amajwi yose yumvikana iyo umuntu ari gusomana n'undi ndetse n'ibindi bitandukanye bibaho hagati y'abasomana.

    Iki gikoresho cyakozwe n'umunyeshuri wiga muri Beijing Film Academy, Zhao Jianbo. Yagize iki gitekerezo kubera uburyo yari yitaye ku masomo ye akabura uko yahura n'umukunzi we dore ko bari no mu bihe bya guma mu rugo.

    Ibi byatumye ashinga sosiyete ye yise Siweifushe ikora iki gikoresho bise MUA mu rwego rwo gufasha abafite ikibazo nk'icye.

    Iki gikoresho kikijya ku isoko cyaguraga amadorali 38$, nyuma y'ibyumweru bibiri gusa uru ruganda rwa Siweifushe rwagurishije 3000 ndetse n'abantu 20.000 basaba gukorerwa ibi bikoresho.

    Abagikoresheje bavuga ko ari cyiza, ko cyatumye hari icyiyongera ku mubano wabo ariko binubira ko nta rurimi kigira rwabafasha kuryoherwa n'iki gikorwa cyo gusomana hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Si ubwa mbere iki gikoresho gikozwe dore ko mu 2016 ikigo cyo muri Malaysia , Imagineering Institute cyakoze igikoresho nk'iki bise 'Kissinger'.

    Amashusho y'uko biba bimeze iyo umuntu akoresha iki gikoresho

    Iki gikoresho cyakozwe mu rwego rwo gufasha abakundana batabasha kubonana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakozwe-imashini-yifashishwa-mu-gusomana-hagati-y-abakundana-batabasha-kubonana

  • Ihurizo mu kurangiza imanza ibihumbi 25 zitarangijwe mu myaka itatu – #rwanda #RwOT

    Iyi raporo yashyikirijwe Inteko Rusange y'Umutwe wa Sena ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, ikubiyemo ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi mu 2021/2022 na gahunda y'ibikorwa y'umwaka wa 2022/23.

    Imanza zasabiwe kurangizwa mu 2019/20, zari 6.509 mu gihe izarangijwe ari 5.472. Ku rundi ruhande ariko hari imanza zigera ku 1.037 zitabashije kurangizwa muri uwo mwaka.

    Mu 2020/21 imanza zasabiwe kurangizwa zari 6.238 aho izarangijwe zari 2.672 mu gihe izitararangijwe ari 3.566. Mu 2021/22 izasabiwe kurangizwa ni 8.423 aho izarangijwe zari 2.648 naho izitararangijwe zari 5.775.

    Muri rusange muri iyi myaka itatu ishize, hari imanza 52.838 zasabiwe kurangizwa aho izarangijwe zari 27.707 mu gihe izitararangijwe zari 25.131.

    Ni raporo igaragaza ko muri yo myaka, imanza zarangijwe n'abahesha b'inkiko b'umwuga zari 4.525 naho izarangijwe n'abahesha b'inkiko batari ab'umwuga ari 23.182.

    Perezida wa Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena, Dushimimana Lambert, avuga ko n'ubwo hari ingamba zagiye zifatwa zigamijwe kwihutisha irangizwa ry'imanza zaciwe burundu n'inkiko ariko hakiri icyuho.

    Ati 'Inzego bireba zikwiye gusesengura imbogamizi zituma abahesha b'inkiko batari ab'umwuga batarangiza neza imanza kugira ngo zishakirwe ibisubizo birambye.'

    Senateri Dushimimana avuga ko mu bindi byagaragaye nk'ibikoma mu nkokora irangizwa ry'imanza harimo imikorere n'imikoranire itanoze mu bashinzwe kurangiza imanza ituma zitinda kurangizwa.

    Ati 'Hari n'izirangijwe ntizirangizwe neza ngo uwatsinze ahabwe ibyo yatsindiye byose ni imbogamizi ku iyubahirizwa ry'ihame remezo ryo kubaka Leta igendera ku mategeko, mu gipimo cyo kureba niba ibyemezo by'ubutabera mbonezamubano bishyirwa mu bikorwa neza.'

    Ubusanzwe imanza zirangizwa n'abahesha b'inkiko b'umwuga baba ari Abanyamategeko ndetse zikanarangizwa n'abahesha b'inkiko batari ab'umwuga, baba biganjemo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge.

    Ugutinda kurangizwa kw'imanza by'umwihariko ku bahesha b'inkiko batari ab'umwuga, bituruka ku kazi kenshi baba bafite ndetse no kudahabwa amafaranga cyangwa uburyo bubageza aho baba bagiye kurangiriza imanza.

    Senateri Habiyakare François ati 'Abahesha b'inkiko batari ab'umwuga ubundi ni abakozi ba leta. Iyo habaye ikibazo mu kurangiza imanza leta ntiyemera kubishingira nk'abakozi ba leta.'

    'Umukozi wa leta ari mu kazi ka leta, umukoresha yagombye gufasha umukozi we muri icyo kibazo. Icyo kintu gituma ba gitifu batinya kujya kurangiza imanza.'

    Senateri Habiyakare yavuze ko hakwiye kubaho agaciro ntarengwa ku mitungo igomba kurangizwa n'abahesha b'inkiko b'umwuga.

    Ati 'Ni ukuvuga ngo imanza z'utuntu duto duto, ihene, intama, umurima w'ibihumbi 20Frw […] bareke kubijyamo, kuko iyo babigiyemo, amafaranga avuyemo, ntabwo aba ahagije kugira ngo yishyure ayo bagombye guhembwa.'

    'Bigatuma nyir'umurima ahomba, uwagombaga kwishyurwa nawe agahomba ndetse n'umuhesha w'inkiko agahomba.'

    Senateri Dushimimana yavuze ko byagaragaye ko hari ubwo usanga bamwe muri ba gitifu bashinzwe kurangiza izo manza badafite ubumenyi buhagije mu bijyanye no kurangiza imanza.

    Abahesha b'inkiko batari ab'umwuga bagirwa inama yo kubanza kugenzura neza niba mu rubanza rwaciwe harimo uburyo rugomba kurangizwa, aho basanze harimo amayobera bakajya gusobanuza Abacamanza baba baraciye urwo rubanza.

    Abasenateri baherutse kugezwaho raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi

    Inteko Rusange ya Sena yasabwe ko hakazwa ingamba zafasha mu kurangiza imanza

    Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena yagaragaje ibibazo mu irangizwa ry’imanza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ihurizo-mu-kurangiza-imanza-ibihumbi-25-zitarangijwe-mu-myaka-itatu

  • . Niyonkuru Samuel yegukanye isiganwa ry'amagare ryabereye ku mucanga #rwanda #RwOT

    Niyonkuru Samuel ukinira ikipe y'Amagare ya Inovotec yegukanye Kivu Belt Race 2023 atanze ku murongo Muhoza Eric ukinira Bike Aid yo mu Budage. Ni irushanwa ryabaye kuri iki Cyumweru.

    Ni isiganwa ryatangijwe n'abakinnyi bari munsi y'imyaka 16 mu rwego rwo gutegura Shampiyona y'Isi y'amagare izabera mu Rwanda mu 2025.

    Mu ngimbi, Nshutiraguma Kevin yatsinze bagenzi be kuri Sprint mu gihe mu bangavu Byukusenge Mariatha yasize bagenzi be bakinana muri Bugesera amasegonda 33.

    Mu bagore, Nirere Xaverine waherukaga gutwara Heroes Cycling Cup muri Mutarama yatsinze byoroshye bagenzi be Mukashema Josiane we wasabwe guhatana mu murongo na Mwimikazi Djazila wabaye uwa 3.

    Uguhatana gukomeye kwari gutegerejwe mu bagabo hagati y'ikipe nshya ya Inovotec ya Areruya Joseph na Benediction Club ya Mugisha Moise na Manizabayo Eric.

    Manizabayo Eric yakoze cyane bazenguruka inshuro 5 za Mbere nyuma Mugisha Moise aramufata barajyana ntibyatinda kuko inyuma habonetse igikundi cya 3 cyari kimo Niyonkuru Samuel na Muhoza Eric.

    Mugisha Moise yagiye wenyine ariko Muhoza Eric na Niyonkuru Samuel bamufata hasigaye kuzenguruka rimwe, maze begereye umurongo Niyonkuru Samuel atsinda isiganwa rya Mbere mu bakuru akurikirwa na Muhoza Eric naho Tuyizere Etienne asoza ari uwa gatatu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/niyonkuru-samuel-yegukanye-isiganwa-ry-amagare-ryabereye-ku-mucanga

  • Ntiwagereranya imbabazi Rusesabagina yahawe n'iz'Umujura w'amagare yahabwa #rwanda #RwOT

    Kagame areberera ababi n'abeza , na Rusesabagina arimo.

    Guca inkoni izamba byahozeho n'umwaduko w'abazungu utaraza umwami yashoboraga kubabarira.

    Kuri karegeya, ngo akeka ko ibyo aribyo byagendeweho ngo na Rusesabagina ababarirwe.

    Kuri we, ngo gukomeza ku mufuga ntacyo byendaga kumarira igihugu n'iba hari izindi nyungu zari mu ku murekura.

    Icyakora n'abandi bafunze hakwiye kubaho uburyo bababarirwa n'iba ubushishozi bugaragaje ko ntacyo byahungabanya

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ntiwagereranya-imbabazi-rusesabagina-yahawe-n-iz-umujura-w-amagare-yahabwa

  • Antonio Conte yatandukanye na Tottenham yari ataangiye gusebya #rwanda #RwOT

    Umutaliyani Antonio Conte yatandukanye n'ikipe ya Tottenham mu ijoro ryakeye nyuma y'umwaka mubi watumye mu minsi ishize yibasira abakinnyi be.

    Uyu mutaliyani w'imyaka 53,aheruka kwibasira abakinnyi ba Spurs abita ko 'bikunda'ndetse yemeza ko iyi kipe ntacyo yageraho kubera imyitwarire yabo nyuma yo kunganya na Southampton ibitego 3-3 nyamara barageze ku munota wa 75 bafite ibitego 3-1.

    Amakuru avuga ko impande zombi zatandukanye mu bwumvikane nkuko ikipe ya Tottenham yabitangaje kuri iki cyumweru.

    Kugenda k'uyu mugabo kwagaragaraga kuko ntabwo yari agikorana neza n'abakinnyi be ndetse mu kibuga ikipe ye yabaga yoroshye bigaragara.

    Iyi kipe yagize iti “Turashaka gutangaza ko umutoza mukuru Antonio Conte yavuye mu ikipe nyuma y'ubwumvikane ku mpande zombi.

    Twabashije kubona itike ya Champions League mu mwaka wa mbere wa Antonio.Turashimira Antonio ku musaruro we tunamwifuriza ibyiza ahazaza.

    Cristian Stellini niwe uraba umutoza mukuru mu gihe gisigaye cya shampiyona yungirijwe na Ryan Mason.”

    Umuyobozi wa Tottenham, Daniel Levy yongeyeho ati: “Dusigaje imikino 10 ya Premier League,tugomba guhatanira umwanya wa Champions League.

    Dukeneye guhuza imbaraga.Buri wese agomba gukora ibishoboka byose tugafasha ikipe yacu nziza gusoza neza shampiyona.”

    Umukino w'aba batoza bungirije wa mbere n'uwo bazakina na Everton kuwa 3 Mata uyu mwaka.

    Abatoza nka Julian Nagelsmann uheruka kwirukanwa na Bayern Munich,Mauricio Pochettino, Marco Silva, Ange Postecoglou na Roberto De Zerbi barahabwa amahirwe yo kuzavamo umwe uzatoza iyi kipe imaze imyaka 15 itazi igikombe icyo aricyo cyose.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/antonio-conte-yatandukanye-na-tottenham-itaramuhiriye

  • Umwe muri ba nyiri Man United ngo ntashaka ko igurishwa kandi yarashyizwe ku isoko #rwanda #RwOT

    Umwe muri ba nyiri Manchester United witwa Avram Glazer biravugwa ko adashaka kugurisha iyi kipe.

    Amashitani atukura yashyizwe ku isoko mu Gushyingo umwaka ushize n'umuryango w'aba Glazers bivugwa ko bayishakamo miliyari 6 z'amapawundi.

    Abaherwe batatu barimo Sir Jim Ratcliffe, Sheikh Jassim, na Thomas Zilliacus, bose bakaba bahataniye iyi kipe ndetse bamaze gushyira ku meza akayabo bashaka kuyigura.

    Ubuyobozi bwa Elliott nabwo bushishikajwe no gushora imari muri iyi kipe mu masezerano yatuma ba Glazers bagumana ubwiganze mu buyobozi bw'ikipe

    Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko kandi bisa nkaho Avram ashaka kugumana iyi kipe.

    Bikekwa ko Avram w'imyaka 62, yashyize Man United ku isoko kugira ngo arebe amafaranga umuryango we ushobora kuzakura muri iyo kipe mu gihe kiri imbere baramutse bayiguze.

    Umuvandimwe w'uyu witwa Joel w'imyaka 55,nawe ngo ntashishikajwe no kugurisha iyi kipe gusa we ngo ntacyo byaba bimutwaye baramutse bayigurishije miliyari 6 z'amapawundi bifuza kuko baba bungutse bidasanzwe.

    Yaba Ratcliffe na Sheikh Jassim bashaka kugura Man United,bose ngo ntibari kurenza miliyari 5 z'amapawundi gusa ngo bafite intego yo kwagura ikibuga cya Old Trafford no kugura abakinnyi beza ku isi bakubaka ikipe ikomeye.

    Mu mpera z'iki cyumweru gishize,Sheikh Jassim bin Hamad Al Thani yashyize ku meza igiciro gishya cya miliyari eshanu z'amapawundi kugira ngo agure Manchester United nkuko Sky News yabitangaje kuwa Gatandatu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umwe-muri-ba-nyiri-man-united-ngo-ntashaka-ko-igurishwa-kandi-yarashyizwe-ku

  • Rusesabagina yemeye ko agiye kubaho acecetse ngo ababarirwe! Nk'uko na Pasteur Bizimungu byagenze #rwanda #RwOT

    Buriya mu biganiro byabayeho hagati ya Leta n'abashakaga Rusesabagina, ushobora gusanga indege yamuzanye yishyuwe.

    Ushobora no gusanga indishyi z'akababaro kuri bariya baturage ba Nyabimata nazo zishyuwe.

    Ikindi ngo kuba rusesabagina yakwandika asaba imbabazi akemera ko atazongera gukora politiki ntibivuze ko ayihunze burundu.

    Burya no gueceka nabwo n'uburyo bwo gukora Politiki. Ninabyo byabaye kuri Bizimungu wahoze ari Perezida mu Rwanda.
    Tubane mu kiganiro

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rusesabagina-yemeye-ko-agiye-kubaho-acecetse-ngo-ababarirwe-nk-uko-na-pasteur

  • RDC: Ingabo z'u Burundi zatangiye gushimisha Abanyekongo #rwanda #RwOT

    Ingabo z'u Burundi ziri muri DRC mu butumwa bwa EAC, zakubise inshuro inyeshyamba zagabye igitero mu gace ka Mushaki, zinatanga ubutabazi bwihuse ku basivile bakomeretse

    Ubuyobozi bw'Ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (EACRF) bwatangaje kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe,ko ingabo z'u Burundi zakomye mu nkokora umutwe witwaje intwaro wari usanzwe utera abaturage bo mu gace ka Mushaki ko muri Teritwari ya Masisi.

    Iri tangazo rivuga ko iki gitero nubwo cyahise gisubizwa inyuma n'ingabo z'u Burundi 'cyakomerekeyemo abasivile babiri bahise bajyanwa n'itsinda ry'abasirikare ba FARDC na KDF bo muri itsinda rya EACRF ku Bitaro bikuru bya Ndosho i Goma, kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho.'

    Ingabo z'u Burundi zimaze igihe gito zigiye muri ubu butumwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho tariki 05 Werurwe hari hagiye abagera mu 100 nyuma iki gihugu kikongeraho izindi nkeya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-ingabo-z-u-burundi-zatangiye-gushimisha-abanyekongo