Blog

  • Urukundo akunda indege rwatumye yubaka inzu isa neza nk'indege yihariye #rwanda #RwOT

    Umunya Cambodia ukunda indege cyane yakoze agashya yubaka inzu isa neza nk'indege yihariye private jet],nubwo ataragira amahirwe yo kuyigendamo na rimwe.

    Uyu mwubatsi witwa Chrach Peou yashoye asaga $20,000 yari yarizigamiye mu kubaka iyi nzu isa n'indege aho yayihaye amababa,amapine,moteri n'ibindi bitandukanye bigaragara ku ndege.

    Iyi nzu yayubatse hafi y'umujyi wa Siem Reap, hafi y'ingoro izwi cyane ya Angkor Wat.

    Uyu mugabo w'imyaka 43,wapfushije umugore we akamusigira abana batatu,yabuze ko byamutwaye umwaka wose kugira ngo yuzuze iyi nzu kandi ngo yakoresheje amafaranga yamaze imyaka 30 yizigamira.

    Ati “Izi ni inzozi zanjye kuva nkiri umwana.Ndishimye cyane ko nageze ku ntego yanjye.”

    Iyi nzu ifite ibyumba bibiri n'ubwogero bubiri,ihagaze ku nkingi ebyiri za metero 6 hasi hari amapine nk'ay'indege

    Uyu yakomeje abwira AFP ati “Dushobora kuba hano,kuhasinzirira,gukoresha ubwiherero bwaha ndetse tuhafatira ifunguro tumeze nk'abari mu ndege.Ni iyanjye ndishimye

    Uyu ngo yashushanyije iyi nzu nyuma yo kubona amafoto menshi y'indege zigenga kuri Internet.

    Uje gusura iyi nzu amuca idolari rimwe kugira ngo ayifotorezeho.

    Kim Muoy w'imyaka 28 wayisuye, yagize ati “Ni nziza,ikurura abantu,hari ibiti by'imbuto hafi.”

    Bwana Peou ngo afite inzozi zo kuzagenda mu ndege ya nyayo umunsi umwe.Yagize ati “Nimbona amafaranga ngashaka kugira aho njya,nzafata indege mperekeze.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/urukundo-akunda-indege-rwatumye-yubaka-inzu-isa-neza-nk-indege-yihariye

  • Abaturarwanda 1000 bafungwa buri kwezi – #rwanda #RwOT

    Ibi bisobanuye ko ubaze amezi ane ashize, abantu 1000 ari bo boherezwa muri gereza buri kwezi. Barimo ababa barakatiwe nyuma yo guhamywa ibyaha n'inkiko cyangwa ababa bakiri mu rugendo rwo kuburana.

    Ibipimo mpuzamahanga bishingirwaho babara ubucucike byita cyane ku ngano y'ahantu umuntu ashobora kuryama, gutembera gato, afite ubwiherero, aho ashobora gukorera imyidagaduro n'ibindi.

    Hari igihe usanga uruhererekane rw'izo serivisi umuntu ufunze akenera atazibona bitewe n'uko haba ari hato cyangwa hatisanzuye kandi hatari ibikorwaremezo by'ibanze bikenerwa n'umuntu ufunze.

    Imibare yo ku wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023, yagaragazaga ko muri gereza zo mu Rwanda uko ari 13 hari hafungiwemo abantu barenga 88.200. Icyo gihe abagore bari 6,5% kuko bari 5700.

    Abakiri kuburana bangana na 12% [10500]. Ni mu gihe abandi bose basigaye ari ababa barakatiwe.

    Umuvuduko abajya muri gereza biyongeraho uteye inkeke kuko nko kuva mu Ukuboza 2022, kugeza tariki 20 Werurwe 2023, hari hamaze kwiyongeraho 4000.

    Iyi mibare igaragaza ko nibura ku kwezi abantu 1000 aribo baba bafunze. Muri rusange muri gereza zo mu Rwanda hari aho usanga ubucucike burenze na 200%.

    Gereza ya Nyarugenge ifite ubucucike bwa 110%, iya Huye ikagira 120%, Muhanga na Rwamagana zikagira ubwa 170% mu gihe Musanze na Gicumbi zari zifite ubugera kuri 200%.

    Ku rundi ruhande nk'iya Nyamagabe na Ngoma kuko zirimo abagore usanga zidafite ubucucike buri hejuru kuko zifungirwamo abagore gusa. Ni ukuvuga ko iyo ushyize ku mpuzandengo aribwo ubona ko ubucucike mu magereza yo mu Rwanda buri ku gipimo cya 140%.

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Juvenal Marizamunda yavuze ko ubucucike muri gereza butuma batabasha kugera ku ntego zabo zo kugorora.

    Ati 'Ubucucike, ingaruka zabwo ni nyinshi ku buzima, umutekano w'abagororwa no ku mibereho yabo n'iy'abakozi bakorana nabo. Binatuma tutagera kuri za ntego zo kugorora twahawe.'

    CG Marizamunda avuga ko hari ingamba zihari zatangiye gushyirwa mu bikorwa zirimo kuvugurura no kwagura amagereza ndetse hakaba harimo na gereza ya Rusizi igiye kwimurirwa i Nyamasheke ku buryo ubushobozi bw'abo yakira buziyongera.

    Ati 'Kugorora nabyo ni serivisi igihugu gitanga, kandi zigomba gutangirwa ahantu heza. Ndatekereza ko mu bihe biri imbere bizaba byarakemutse.'

    'Ntabwo bikabije, ibyo gukosoramo ni bike kandi ubushobozi igihugu gishyiramo, ku bijyanye n'ibikorwaremezo bizakemuka byihuse.'

    Kuri we, ngo ingamba zikwiriye gushyirwamo imbaraga si izo kubaka gereza gusa ahubwo gushyiraho uburyo bw'amategeko ateganya ubundi buryo bwo guhana aho gufunga.

    Ati 'Ariko no ku mategeko, ingamba zafashwe zo kugira ngo havugururwe amategeko nabyo ubona ko bitanga icyizere […] ibi bihano bitari ibyo gufunga nibitangira gukoresha ushobora kuzabona nka 30% by'abinjiragamo bagabanutseho.'

    CG Marizamunda yavuze ko usanga hari nk'abantu bafungiye muri gereza, barakatiwe igifungo cy'amezi abiri, atandatu cyangwa umwaka.

    Avuga ko mu gihe amategeko azaba yaramaze kuvugururwa ku buryo abari munsi y'imyaka ibiri bazajya bajyanwa mu mirimo nsimburagifungo, bizatanga umuti urambye w'ubucucike mu magororero.

    Ubucucike muri gereza zo mu Rwanda bukomeje kwiyongera umunsi ku wundi

    80% bafunze ntibarangije amashuri abanza

    Minisitiri w'Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana, yavuze ko ingaruka z'ubucucike muri gereza ari nyinshi kandi umuti wo kubugabanya ujyanye no gukumira ikorwa ry'ibyaha.

    Yavuze ko abagera kuri 80% by'abafungiye muri gereza batarangije amashuri abanza.

    Avuga ko kugira ngo hagabanywe umubare w'abajyanwa muri aya gereza, hakwiriye gushyiraho ingamba zihuriweho zirimo kurwanya abana bata ishuri.

    Ati 'Iyo urebye n'abantu bari mu Magororero atandukanye, buriya hejuru ya 80% ntabwo barangije amashuri atandatu abanza. Byumvikane ko mu rwego rwo guhangana n'ibyaha, udahanganye no guta ishuri kw'abana, ngo ufate ingamba za ngombwa […] ntabwo waba urimo gukora icyo ukwiriye gukora.'

    Yakomeje agira ati 'Bivuze ngo ni ukubireba mu buryo bugari, hakagira gahunda yihariye yo guhangana n'ibitera ibyaha, bityo Abanyarwanda bagenda bahura n'amakosa atandukanye abaganisha mu Magororero bakagenda bagabanuka, kuki uwo mubare utanarangira?'

    CG Marizamunda yavuze ko iyo umwana avuye mu ishuri, aba ari ukwitegurira ko mu gihe kiri imbere ashobora kuzagongana n'amategeko akisanga mu Igororero.

    Avuga ko ari nayo mpamvu hashyizwe imbaraga mu kubaka amashuri yigisha imyuga n'ubumenyingiro muri gereza ku buryo kuri ubu muri 13, hamaze kubakwa icyenda.

    Ati 'Harimo n'izindi gahunda zo kubigisha gusoma, kwandika no kubara, harimo n'abiga indimi cyangwa ibindi ariko usanga icyo aba akeneye cyane ni ukubanza kumwigisha agahinduka ariko ukumuha akantu k'ubumenyi kazatuma nagera hanze azabasha kwibeshaho, ntiyongere gutekereza kujya mu byaha.'

    Yakomeje agira ati 'Iyo uganiriye nawe arakubwira ati iki nagikoze kubera ko imibereho yari yanze, ubushomeri ni kimwe mu bituma abantu bajya mu byaha n'ubwo atari byo gusa.'

    Ingamba zihuriweho zirakenewe

    Perezida wa Komisiyo y'Imibereho myiza y'Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, Nyirahirwa Veneranda, yaragaraje ko kugira ngo ubucucike muri gereza bugabanuke, hakenewe ubufatanye bw'inzego.

    Ati 'Abenshi mu bafungiye muri za gereza cyangwa mu magororero, umubare munini ni uw'abantu batageze mu ishuri. Bivuga ko na bimwe mu bituma abantu bakora ibyaha, uretse kuba harimo kutamenya ariko harimo n'ikibazo cy'imibereho.'

    'Akenshi iyo umuntu atageze mu ishuri biramugora kwitunga ariko hakazamo n'ubujiji cyane cyane kudasobanukirwa, akagongana n'amategeko. Urumva ko Minisiteri y'Uburezi ihamagarirwa kugira icyo ikora kugira ngo abana bareke kuva mu mashuri.'

    Depite Nyirahirwa yavuze ko kuva mu mashuri kw'abana biterwa akenshi n'ibibazo biba biri mu miryango, ari naho minisiteri ifite umuryango mu nshingano ihita izamo ndetse na Minisiteri y'Ubutabera ikazamo gusobanurira abantu amategeko kugira ngo batagongana nayo.

    Ikindi Abadepite basabye cyafasha mu kugabanya umubare w'abajya muri gereza, ni ukwigisha ibijyanye n'amategeko ndetse n'ibyo abuza haba mu mashuri ndetse no mu baturage.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturarwanda-1000-bafungwa-buri-kwezi

  • Umunyamabanga wa FERWAFA yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugaragara ku ifoto ivuga ko umutoza Carlos Alós Ferrer yongerewe amasezerano, umunyamabanga wa FERWAFA yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga benshi batebya ko yaba ari we mwungiriza we.

    Mu ijoro ryo ku wa 25 Werurwe 2023 ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko umutoza w’ikipe y’igihugu Carlos Alós Ferrer yongerewe amasezerano y’imyaka 2 bivuze ko azageza 2025.

    Ni nyuma y’uko mbere yo guhamagara ikipe y’igihugu igomba gukina na Benin imikino 2 yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023, FERWAFA yari yatangaje ko uyu mutoza agomba kongerwa amasezerano.

    Carlos wari ufite amasezerano agomba kurangira tariki ya 29 Werurwe 2023 yatoje umukino ubanza wabaye tariki ya 22 Werurwe 2023 nta masezerano arongerwa, ubwo bari bagarutse mu Rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ku wa Gatandatu mu ijoro ryo ku wa 25 Werurwe ni bwo FERWAFA yatangaje ko uyu mutoza yongerewe amasezerano azageza 2025.

    Gusa inkuru yiriwe ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w’ejo hashize, ntabwo ari ukongera amasezerano kwa Carlos Alós Ferrer ahubwo ni ifoto ikozwe mu buryo bwa 'Graphic’ yakoreshejwe mu gutangaza kongerwa amasezerano k’uyu mutoza.

    Ni ifoto y’umutoza Carlos maze inyuma ye ahagana mu bitugu bashyiramo umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry ari na cyo cyakuruye impaka nyinshi bibaza icyo akoraho.

    Bamwe batebya ngo yaba ari we mwungiriza we mu myaka ibiri yasinye, abandi bati 'ni we wamusinyishije', gusa benshi bahurizaga ku kuba bitari ngombwa ko ajyaho.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko Muhire Henry we ubwe ari we wasabye gushyirwa kuri iyi post igaragaza ko umutoza Carlos Alós Ferrer yonerewe amasezerano.

    Umutoza Carlos Alós Ferrer yamaze kongera amasezerano yo gukomeza gutoza ikipe y’Igihugu nkuru y’Abagabo #Amavubi, aya masezerano akaba azatangira mu kwezi gutaha kwa Mata, akazamara imyaka 2. pic.twitter.com/FKkz5Bcww3

    — Rwanda FA (@FERWAFA) March 25, 2023

    SG se tubona niwe Assistant bazakorana cg niwe manager we ?

    — JayC🇷🇼 (@NIYONZIMAJC) March 26, 2023

    Azungirizwa Na Henry ariko kombona bari kumwe🤣🤣🤣🤣🤣🤣

    — Africa_Mucyo (@Sinzi26) March 26, 2023

    Nonese Muhire ajemo ate?
    Cg niwe mutoza w’ungirije?

    — Mr Rock 🇷🇼 (@MrRock_1) March 26, 2023

    Did he(SG) extend his contract too??

    — REMY (@gitaatweets) March 25, 2023

    UBwo Muhire niwe uzajya uba uri inyuma yamabara umutoza azajya akora , uwakoze iyi graphic yakishe p

    — Nadjibu Aboubakar Al Watwan #TeamPK (@nadjibu) March 26, 2023

    Ferwafa mwakoze kuba musinyishije umutoza n’umwungiririje. Kdi mukabaha igihe kirekire😜

    — AZ (@AzMbaraga) March 26, 2023

    😀😀😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂 Ese uwo munyamabanga ibintu byose yumva azabijyamo ?? Nkaho ahari amara iki?

    — P mars_RWUBUSISI 🇲🇬🇷🇼 (@Mars_NGOGA) March 26, 2023

    Azungirizwa na @HenryMuhireh se? Cg hari ikindi iyi graphique isobanuye??

    — Mr T🇷🇼 (@MrT22) March 25, 2023

    Najye ndi kwibaza impamvu inkware y’inyabugingo iza muri iyi poster 😂😂😂

    — Melbourne (@seburikoko_wa) March 26, 2023

    Sha cyakoze muhire menya akunda hit kweli😂😂 oké reka dutegereze wasanga ariwe mwungiriza😂

    — Chameleon Eye👁️ (@iriziWarirZi) March 25, 2023

    Abatoza batoje U Rwanda nta kibazo bafite niyo bamuha kugeza 2030, nubwo ntaho batugejeje si amakosa yabo Ahubwo system ipfuye bakoreramo. Nk’ubu uyu agiye muri iyi artwork ate Koko? Ahora kuri frontline ya za saga zose twumva muri iriya nzu @HenryMuhireh unani décevoir vraiment.

    — Power (@Power_on_fir) March 25, 2023

    @Morrisover ntibakagukoreshe amakosa ngo ubyemere! Iyi post iriho Muhire ubu mwadusobanurira impanvu yayo! Arimwo nkande?

    — Karera ka Kayihura (@KareraKayihura) March 25, 2023

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yongerewe amasezerano y’imyaka 2 aho azungirizwa na MUHIRE HENRY usanzwe ari umunyamabanga wa FERWAFA 😂🤦‍♂️

    Ni mu gihe we yari yasabye ko yakungirizwa na Jimmy Mulisa 🤗 pic.twitter.com/n2TaIS69OH

    — Canisius Kagabo (@Canisius1kagabo) March 26, 2023

    OFFICIAL: RWANDA Head coach @CarlosAlos_ has extended his contract until 2025.

    Ariko se… @FERWAFA SG muri Graphic Bite? 😂@bbfmumwezi 95.3 FM pic.twitter.com/unG6aVDbkT

    — IMFURAYACU Jean Luc (@imfuraluc01) March 25, 2023

    Byangoye gusobanukirwa iyi graphic @FERWAFA pic.twitter.com/jazWsTQYWu

    — Sam Karenzi (@SamKarenzi) March 26, 2023

    Wenda umutoza turi kumenya ko ari uyu w’imbere. Hanyuma uriya w’inyuma aramara iki muri Graphic?

    • Tumenye ko yafashije Minisiteri gukora amasezerano ?
    • Ni umwungiriza wa Carlos Ferrer ?
    • Azakinira Amavubi kuwa Gatatu ?
    • Ni Minisitiri mushya Cg araturatira amadarubindi ? pic.twitter.com/gg47Ayq1gN

    — MC Traoré 🇷🇼 (@RayNgaboFrank1) March 26, 2023

    Nonese Muhire Henry ni umutoza wungirije cyangwa niwe producer w’aya masezerano? @FERWAFA hano muba mwagondetse. pic.twitter.com/pZlQe4tlsK

    — Olivier Demba Ba (@Olivierbie) March 26, 2023

    Umutoza Carlos yongerewe amasezerano y’imyaka 2

    Ifoto yateje impagarara

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamabanga-wa-ferwafa-yarikoroje-ku-mbuga-nkoranyambaga

  • Sankara n'abagenzi be 19 bafunguwe bahita bajyanwa i Mutibo #rwanda #RwOT

    Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara n'abandi 19, bajyanywe mu kigo cya Mutobo gitangirwamo amasomo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, mu gihe Paul Rusesabagina bari muri dosiye imwe agiye kwerekeza muri Qatar mbere yo gusanga umuryango we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Kuwa Gatanu tariki 24 Werurwe nibwo Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi imfungwa zirimo Rusesabagina n'abo bari muri dosiye imwe, nyuma yo kwandika basaba imbabazi.

    Bahise barekurwa Rusesabagina ajyanwa muri Ambasade ya Qatar i Kigali mbere yo gufata urugendo rujya muri icyo gihugu, aho azava yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umuryango we uba.

    Ikinyamakuru igihe dukesha iyi nkuru cyandtse ko Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara na bagenzi be bo bahise bajyanwa i Mutobo guhabwa amasomo, mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe kuko bahoze mu nyeshyamba za MRCD-FLN Rusesabagina yari abereye umuyobozi Mukuru.

    Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, Nyirahabineza Valerie, yemereye IGIHE ko Sankara na bagenzi be 19 bagejejwe i Mutobo.

    Ati 'Nibyo, bagezeyo ejo.'

    Yavuze ko ari ibisanzwe ko abahoze mu mitwe yitwaje intwaro n'abandi bahoze ari abasirikare, ko iyo basoje ibihano byabo mbere yo kwinjira mu buzima busanzwe bagomba kunyura mu ngando.

    Ntabwo igihe Sankara na bagenzi be bazamara i Mutobo kiramenyekana gusa abanyura muri icyo kigo bakunze kumaramo amezi ari hagati y'atatu n'atandatu.

    Umunyamategeko wa Rusesabagina muri Amerika, Juleanna Glover, yabwiye IGIHE ko umuryango w'umukiliya we ufite amatsiko yo kongera guhura na we nyuma y'igihe ari muri gereza.

    Ati 'Umuryango wa Paul Rusesabagina wishimiye kwakira amakuru yo kurekurwa kwe. Bizeye kongera guhura na we vuba.'

    Juleanna yirinze kuvuga ku gihe umukiliya wabo azagerera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo amakuru avuga ko ari vuba cyane.

    Rusesabagina na bagenzi be 20 bahamijwe ibyaha by'iterabwoba bikomoka ku bitero umutwe wa MRCD-FLN wagabye mu bice bitandukanye by'u Rwanda, ugahitana ubuzima bw'abaturage ndetse ibyabo bikangizwa.

    Rusesabagina yatawe muri yombi mu 2020, ahanishwa igifungo cy'imyaka 20 mu gihe Nsabimana Callixte wari Umuvugizi wa MRCD-FLN we yahanishijwe gufungwa imyaka 15.

    Imbabazi bahawe ziherekezwa n'andi mabwiriza ku buryo uyarenzeho zishobora guteshwa agaciro, akajya kurangiza igihano yari asigaje.

    The post Sankara n'abagenzi be 19 bafunguwe bahita bajyanwa i Mutibo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/27/sankara-nabagenzi-be-19-bafunguwe-bahita-bajyanwa-i-mutibo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=sankara-nabagenzi-be-19-bafunguwe-bahita-bajyanwa-i-mutibo

  • Umuherwe Jack Ma yabonetse mu Bushinwa nyuma y'imyaka Itatu atagaragara #rwanda #RwOT

    Jack Ma washinze ikigo Alibaba, wari umaze igihe aboneka gacye cyane mu ruhame mu myaka itatu ishize, yabonetse ku ishuri riri i Hangzhou mu Bushinwa.

    Uyu mugabo w'imyaka 58 ntiyakunze kuboneka kuva yanenga abashinzwe ubukungu bw'Ubushinwa mu 2020.

    Jack Ma ni we muntu ukomeye cyane mu batunze za miliyari mu Bushinwa wari uherutse kubura mu kwibasira guheruka kuri ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga.

    Ikinyamakuru South China Morning Post kivuga ko aherutse kugaruka mu Bushinwa nyuma y'igihe kirenga umwaka ari mu mahanga.

    Iki kinyamakuru cy'ikigo cye Alibaba kivuga ko yahagaze gato muri Hong Kong, aho yahuye n'inshuti ze, kandi ko yasuye Art Basel, imurikagurisha mpuzamahanga ry'ubugeni mu Busuwisi.

    Cyongeraho ko Jack Ma yariho agenda mu bihugu bitandukanye yigira ku ikoranabuhanga mu buhinzi, ariko ntikivuga impamvu atigeze agaragara mu ruhame mu myaka ishize.

    Jack Ma, wahoze ari umwarimu w'icyongereza, yahuye n'abakozi anasura ibyumba by'amashuri ku ishuri rya Yungu muri Hangzhou, umujyi Alibaba ifitemo ikicaro gikuru.

    Hano yaganiriye ku mpungenge ikoranabuhanga rya artificial intelligence (AI) rishobora gutera ku burezi, nk'uko iri shuri ryabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.

    Yagize ati 'ChatGPT na tekinoloji bisa n'intangiriro z'ibihe bishya bya AI. Dukwiye gukoresha artificial intelligence mu gukemura ibibazo aho kugenzurwa nayo.'

    Ma wigeze kuba umuntu ukize kurusha abandi mu Bushinwa, mu ntangiriro z'uyu mwaka yeguye ku kuba umukuru wa kiriya kigo yashinze gikomeye cyane mu bucuruzi n'ikoranabuhanga.

    Ibi bamwe babibonye nk'ikindi kimenyetso ko atacyumvikana n'ishyaka rya Gikomunisti riri ku butegetsi, kubera kwamamara cyane kwe no kugira imbaraga nyinshi.

    Mu Ukwakira 2020, Jack Ma yabwiye inama y'ishoramari ko banki z'imikorere isanzwe imenyerewe zifite imyumvire nk'iyo kuguriza umuntu amafaranga akaguha ikintu cy'agaciro ukakigurisha mu gihe atabashije kwishyura.

    Mu kwezi kwakurikiyeho, ikigo cye cyashatse gushyira ku isoko imigabane ya miliyari £26, yari kuba ariyo minini cyane ku isi, ibi byahagaritswe ku munota wa nyuma n'abategetsi b'Ubushinwa bavuga ko hari ibibazo bikomeye'mu kugenzura iki kigo.

    Kuva icyo gihe, byagiye bitangazwa ko Jack Ma yabonetse mu bihugu birimo Espagne, Ubuholandi, Thailand na Australia.

    Mu Ugushyingo 2023, ikinyamakuru Financial Times cyatangaje ko Jack Ma yari amaze amezi atandatu aba i Tokyo mu Buyapani.

    Ubwo Ma yahagarikaga kugaragara mu bantu, havuzwe impuha ko yafungiwe mu nzu cyangwa se ko yafunzwe.

    The post <strong>Umuherwe Jack Ma yabonetse mu Bushinwa nyuma y'imyaka Itatu atagaragara</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/27/umuherwe-jack-ma-yabonetse-mu-bushinwa-nyuma-yimyaka-itatu-atagaragara/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuherwe-jack-ma-yabonetse-mu-bushinwa-nyuma-yimyaka-itatu-atagaragara

  • Nyagatare: Abayobozi b'utugari barasaba ko inyubako bakoreramo zishaje  zavugururwa #rwanda #RwOT

    Hari abayobozi b'utugari mu Karere ka Nyagatare, basaba leta kubafasha kubaka inyubako nshya z'ibiro bakoreramo, kuko izihari zashaje ndetse ntibakizibikamo ibikoresho byo mu biro.

    Inyubako z'ibiro by'utugari zishaje inyinshi zigaragara mu Murenge wa Matimba.

    Dore nk'ubu ibiro by'akagari ka Bwera muri uyu murenge bisa n'ibigiye guhirima.

    Ni ibiro byubakishijwe ibiti ku buryo nta gikozwe ibiza by'imvura bishobora gutwa iyi nzu.

    Umunyamaba Nshingwabikorwa w'aka kagari avuga ko biteye impungenge kubikoreramo bitewe no kumugwa kw'ibiti bihubakishije.

    Ati 'Birashaje. Impungenge ni zose kuko ishaje igihe icyo aricyo cyose yagwa. Gusa nta kindi twabikoraho.'

    Hari n'ibindi biro by'Akagari ka Kinyana n'ubundi muri uyu Murenge nabyo byarashaje kuko bimaze igihe kirekire.

    Ibi bivugwa ko byabayeho mu myaka ya za mirongo icyenda.

    Igice kimwe cy'ibi biro cyarasenyutse ariko umuyobozi w'Akagari akorera mu kindi gice gisa n'inyenda kuba kizima.

    Ibikuta by'izindi mpande zabyo byarasadutse n'amabati yaratobotse.

    Umunyamanga Nshingwabikorwa w'aka Kagari avuga ko nta gikoresho cy'ibiro barazamo cyangwa se gusigamo kuko ari nko gukorera hanze.

    Ati 'Kuyikoreramo biratubangamira kuko ishaje, dutanga serivisi zitanoze. Iyo ukoreye ahantu hatameze neza ntiwatanga umusaruro muzima, ingaruka zatubaho ni uko hashobora kugwa imvura nyinshi n'umuyaga ugasanga tuhagiriye ibibazo. Iyi ni inyubako za cyera cyane zahoze ari za komune.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare, buvuga ko bwari buzi iby'iki kibazo cy'inyubako z'ibiro bya leta bishaje, ndetse ko bwatangiye kuvugurura zimwe.

    Umuyobozi w'aka karere wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere, Bwana Matsiko Gonzague, avuga ko mu bihe biri imbere n'indi nyubako z'utugari dushaje zizubakwa.

    Ati 'Hari noneho n'Akagari ka Bwera karimo karubwakwa n'Akagali ka Bibare muri Mimuri nako karubakwa, bivuze ngo ni gahunda twatangiye yo kubaka utugari twiza tujyanye n'ibihe tugezemo.'

    Hari amakuru avuga ko mu bihe byashize ibikoresho byo mu biro byari mu Kagari ka  Kinyana byibwe bitewe n'inyubako zirangaye.

    Hashize imyaka ibiri ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare, bugaragarije itangazamakuru ko hari gahunda yo kuvugurura izi nyubako za leta zishaje ariko kugeza ubu ntakirakorwa.

    Ntambara Garleon

    The post <strong>Nyagatare: Abayobozi b'utugari barasaba ko inyubako bakoreramo zishaje  zavugururwa</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/27/nyagatare-abayobozi-butugari-barasaba-ko-inyubako-bakoreramo-zishaje-zavugururwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-abayobozi-butugari-barasaba-ko-inyubako-bakoreramo-zishaje-zavugururwa

  • Suzanne umubyeyi wa Cycy yashyinguwe mu cyuba… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 26 Werurwe 2023 ni bwo umubyeyi wa Cycy yasezeweho anashyingurwa mu cyubahiro. Ni umuhango wabimburiwe no kumusezeraho bwa nyuma, bikaba byabaye hagati ya saa tanu na saa saba.

    Umupasiteri wayoboye iki gikorwa cyo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi wa Cycy, yavuze ko abantu bakwiriye guhora biteguye gupfa nubwo ari ibintu bibabaza ariko ntaho umuntu yabihungira.

    Yavuze kandi ko icyiza gihari ari uko hari umunsi urupfu ruzaba rutagifite ububasha bibaho, ariko abantu bakaba bakwiye kunoza imirimo yabo kuko hari ubwo buri umwe azabibazwa.

    Basaza ba Cycy Lionel na Eric, bagize icyo bavuga ku buzima bwaranze Mama wabo.

    Lionel ati: 'Icyo navuga ni ukubashimira abavandimwe, inshuti, umuryango mwatubaye hafi mu bihe bitoroshye. Ibintu byabaye kuri Mama ntabwo twari tubyiteguye kuko hari ubwo umubyeyi abona ibigiye kuba byababaza ntabwo abivuga.'

    Yongeraho ati: 'Yateraga urwenya cyane nubwo yabaga nta bintu byinshi yabaga afite, ariko yazimaniraga uwamusangaga wese. Ikimbabaza cyane ni uko atigeze ambwira ko agiye kugenda.'

    Eric nawe ati: 'Yari inshuti yanjye, icyo yabwiye mu bihe bye bya nyuma ni ugukomera kandi ikinshimishije ni uko yitabye Imana yariteguye ari umukristo.'

    Ku isaha ya saa saba ni bwo habaye isengesho rya yuma ryo gusabira uyu mubyeyi muri Paruwasi ya Kanombe. Nyuma hakurikiyeho umuhango wo kumushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

    Cycy ni umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina mu myidagaduro nyarwanda muri iyi minsi, akaba akorera mu gihugu cya Kenya aho yiga anakorera ibikorwa birimo gutegura no kuyobora ibirori ari naho yari ari ubwo umubyeyi we yitabaga Imana.

    Yageze mu Rwanda ku Gatatu. Yamamaye cyane mu bakobwa bifashishwa mu mashusho y'indirimbo zirimo nka 'KK552' ya Andy Bumuntu, 'We don't care' ya Meddy, Ravanny na RJ.

    Agaragara kandi mu ndirimbo 'Atansiyo' ya Platini P banakundanyeho igihe gito. Mu mwaka wa 2022 yabaye Miss Planet International Rwanda.

    Imana ikomeze abasigaye kandi ihe iruhuko ridashira umubyeyi watabarutse.

    Batamuliza wari ufite imyaka 62 yasezeweho bwa nyuma iwe i Kigali hafi ya Alpha PalaceCycy ni we bucura bwa Batamuliza Suzanne witabye ImanaWari umunsi ukomeye mu muryango wa Cycy na we ubwe nubwo yagerageje kwihanganaKimwe mu bintu bitazibagirana kuri Batamuliza ni ukuntu yari inshuti y’urubyiruko kandi akakirana urugwiro umusanga weseCycy n’umwe muri basaza be Cycy ni we wari utwaye ifoto y’umubyeyi we

    Derek uri mu bahanzi bagize itsinda rya Active yaje kwifatanya n’umuryango wa Cycy guherekeza umubyeyi waboDerek aha yari yicaranye na nyiri Rwanda UpdateInshuti n’umuryango babanje kumusezeraho bwa nyuma Eric musaza wa Cycy ni umwe mu basore babanye n’uyu mubyeyi mu bihe bye bya nyumaYaherekejwe n’abantu benshi barimo abato n’abakuzeAzahora ku mitima ya benshi yateye ibyishimo cyane abagorobereje aho ari kubera amashyengo ye, abo yareze n’abo yibarutse

    Kanda hano urebe amafoto yose

    AMAFOTO: SERGE NGABO-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127465/suzanne-umubyeyi-wa-cycy-yashyinguwe-mu-cyubahiro-amafoto-127465.html

  • Hamuritswe ihuriro ryabanyamideli ritangiran… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023 kuri Century Park Hotel, kitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye, abanyamideli babigize umwuga n'abandi bafite inyota yo kwinjira muri uyu mwuga utunze benshi.

    Iri huriro ryatangijwe mu 2015, mu 2019 hatorwa abayobozi babahagarariye, hanyuma mu mwaka wa 2022 bahabwa ubuzima gatozi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB).

    Mu ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru w'Ihuriro ry'abanyamideli mu Rwanda, Hakizimana Hubert Didier, yashimye Guverinoma ku bwo gushyiraho uburyo bufasha urubyiruko kwihuriza hamwe. Ashima n'inzego za Leta n’inzu z’imideli zagize uruhare mu itangizwa ry'iri huriro.

    Yashishikarije abanyamideli kugana iri huriro ‘kuko ririmo imyidagaduro kimwe no mu zindi nganda z’ubuhanzi'.

    Uyu muyobozi yavuze ko bafite gahunda y’uko mu 2024 iri huriro rizaba ribarizwamo abanyamideli 1000. Kandi ko Covid-19 yagize ingaruka zikomeye kuri uru rwego, ibikorwa byinshi birasubikwa ibindi ntibyaba bitewe n’iki cyorezo

    Hakizimana avuga ko iri huriro rinagamije gufasha abanyamideli kumva ko ibyo bakora ari kazi. Yashimangiye ko abanyamideli ari ‘Ba Ambasaderi b’Igihugu cyacu’ ari nayo mpamvu inzego za Leta n’abandi bakwiye kubashyigikira.

    Ubu, avuga ko bafite abanyamideli 20 bagiye guhatana ku rwego mpuzamahanga ‘kandi bahesha ishema Igihugu cyacu’.

    Indi mpamvu agaragaza y’iri huriro ni ‘uko dushaka gukorana n’inzu z’imideli mpuzamahanga’. Ati 'Abanyamahanga bakatumenya. Icyo ni ikintu dufitemo umugambi dushaka gukora.'

    Yavuze ko mu myaka ibiri iri imbere bashaka ko abanyamideli bazaba bafite ‘agency’ nibura zirenga 39 babarizwamo. Kandi bazabahuza n’inzu z’imideli zo ku Isi hose ‘kugira ngo berekene impano zabo’.

    Mu gutangiza iri huriro, Hakizimana yavuze ko bafite imishinga ine bagiye gukoraho irimo n'ishuri rizafasha abanyamideli kugira ubumenyi mu kumurika imideli.

    Umushinga wa mbere witwa 'Gorilla fashion week (GFW)': Iki ni igikorwa kizajya gifasha abanyamideli kujya mu bikorwa nk’imikino aho bazajya berekana imyambaro n’ibindi binyuranye biri mu muco wacu.

    Hakizimana ati 'Turizera y’uko izafasha abantu muri urwo rugero.' Yavuze ko muri rusange, uyu mushinga uzatwara nibura Miliyoni 25 Frw, kandi biteze gutangirana n’abanyamideli 20, bakazagera nibura kuri 400

    Umushinga wa kabiri witwa 'Gakondo Art fashion Festival(GAFF)': Awusobanura nk'iserukiramuco bazakora bafatanyije na Kaminuza zinyuranye mu Rwanda, inzu z'imideli mu Rwanda mu rwego rwo kugaragaza ahantu hanyaburanga mu Rwanda.

    Avuga ko muri rusange uyu mushinga wubakiye ku gufasha abanyamideli kugaragaza ibikorwa byubakiye ku muco. Ni umushinga avuga ko uzatwara nibura Miliyoni 20 Frw, kandi uzatangirana n'umwaka wa 2024.

    'Turning talents into Enterprise' ni wo mushinga wa Gatatu bazakorana bafatanyije na IPRC Kigali, aho bateganya gukoresha nibura Miliyoni 5 Frw, ibizakenerwa byose kugeza uyu mushing birahari. Yavuze ko bazakorana n'abanyamideli 20 hamwe n'abakora 'Graphic Design' nibura 10.

    Umushinga wa Kane ni 'Modeling School'. Hakizimana yavuze ko iri shuri rizajya ryakira abanyamideli bashaka kubigira umwuga, bahabwe ubumenyi bukenewe ku isoko kandi banahabwa impamyabushobozi (Certificate) igaragaza ubwo bumenyi bavomye.

    Yagize ati 'Intego ni uko buri mumurikamideli wese yaba afite ishuri yanyuzemo.” Kandi bakamuha Certifcate azajya akoresha.'

    Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iri huriro, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abahanzi, Mukampunga Janvière yavuze ko iki ari igikorwa cy'ubwitange. Akomeza ati 'Kubona abakiri bato bihuriza hamwe bagakora igikorwa nk’iki.'

    Yavuze ko aba banyamideli ‘babaye imfura mu kugaragaza no kumurika ihuriro’. Ati 'Mu izina rya Rwanda Art Council ndabashimiye.'

    Uyu muyobozi yavuze ko iri huriro ‘rifite imbaraga kandi rishobora gutera imbaraga n’abandi. Yavuze ko uru rwego rw’abahanzi rusabwa kwitanga, kwitangira igihugu kugira ngo nawe uzabashe kwitanga’.

    Kandi ko Igihugu cyashyize imbere mu gufasha ubuhanzi bubyara inyungu. Avuga ko ari ugufasha abahanzi kwishyira hamwe 'basangira ubuvugizi tuzabashe kugera kuri uwo musaruro igihugu kitwifuzaho'.

    Yijeje inkunga y’amikoro n’ibitekerezo iri huriro ‘kugira ngo dufatanye kuzamura urwego rw’ubuhanzi.’

    Kamasoni Alice ushinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku muco n’ubuhanzi mberajisho mu Inteko y’Umuco, yavuze ko bashyigikiye iri huriro kandi ko banyuzwe n'imishinga ine yatangajwe aba banyamideli bagiye gutangirana.

    Yahamagariye abashoramari gushora imari mu ruganda rw'imyideli. Ati 'Turahamagarira n'ubundi abaterankunga, gushora imari y'abo muri uru ruganda kugira ngo rutere imbera, ariko nanone n'abafatanyabikorwa buri wese yumvise uruhare rwe ntekereza ko uru ruganda rwatera imbere.'

    Mu kumurika iri huriro, inzu zinyuranye z'imideli zifashishije abanyamideli bamurika imyambaro; hari Fatako Model Agency, Young Generation Model Agency ya Tuyishime Emmanuel, Eminency, Uno Empinre, Famous ya Assiah, Venus Model Agency, Finix Modeling Agency, Isaro Modeling Agency, EAMA Models ya Ngabonziza Patrick n'abandi.

    Abafite inzu z'imideli bishimiye iri huriro ryatangijwe ku mugaragaro:

    Umuyobozi w'Inzu y'imideli ya Lii Collection, Nshimirimana Yanick yabwiye InyaRwanda ko imyaka itanu ishize ari mu ruganda rw'imideli, rwatangijwe no kubanza no kuba umunyamideli mbere y'uko atangira urugendo rwo gushoramo imari.

    Uyu musore yavuze ko yibanda cyane ku myambaro y'abasore cyane cyane ifite ibitambaro byihariye. Yatangiye ashyira ikirango 'Logo' ku myambaro yahangaga n'ubwo abantu batabyumvaga neza. Ati 'Habayeho imbogamizi zirimo kubura ama-tissue, abantu ntibyumve ibintu uri gushyira ku myenda ariko uko imyaka iri kugenda yicuma bari kugenda babona ko ibintu ari byiza'.

    Yannick yavuze ko mu gihe cy'imyaka itanu ishize ari ku isoko atacitse intege bitewe n'uko ibintu akora ari byo yakuriyemo. Yavuze ko iri huriro rije ari imbaraga ku banyamideli.

    Ati 'Ibi bintu ni byiza kuko bituma tugaragaza ubumenyi bwacu nkatwe abanyamideli, kandi bigatuma n'abantu babona ibyo dukora […] Kugira njye mbe mfite nk'aho kugaragariza ibyo dushoboye.'

    Umuyobozi w'imideli Anto Style, Mukanshimiyumuremyi Antoinette yabwiye InyaRwanda ko umwaka ushize yinjiye mu bafite inzu z'imideli yihariye cyane cyane guhanga imyambaro y'abagore.

    Uyu mugore yavuze ko kuva akiri muto yakuze akunda kudoda ku buryo n'abo mu muryango we batabyumvaga neza. Yavuze ko yari asanzwe afite akazi gasanzwe akora ahitamo kugasezera yinjira mu byo guhanga imyambaro.

    Avuga ko umugabo we atumvaga neza ukuntu asezeye akazi gasanzwe akajya mu byo kudoda. Imyambaro ahanga avuga ko ibitambaro byayo ayikura Tanzania, Dubai n'ahandi.

    Akomeza ati 'Kureka akazi ntabwo aba ari ikintu cyoroshye bituma utekereza ibintu byinshi, ubwishingizi, ibiki, umushahara, buriya iyo ufite akazi ku mushahara uba uvuga ngo ntakibazo, ariko kwiyemeza ukavuga ngo ndakaretse byabanjye kungora. Byamfasha n'imyaka myinshi kugirango mbireke.'

    Antoinette yavuze ko iri huriro rije kuzamura izina ry'abanyamideli kandi bakamenyekane 'bituma dukora umwuga unoza, ibikorwa byacu bimenyekane'. 

    Kamasoni Alice ushinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku muco n’ubuhanzi mberajisho mu Inteko y’Umuco yasabye abashoramari n’abafatanyabikorwa guhuza imbaraga mu guteza imbere uruganda rw’imideli 

    Umuyoboziw’Inama y’Igihugu y’Abahanzi, Mukampunga Janvière yavuze ko iri huriro ryitezweho gushyira ku rwego rwiza abanyamideli, kandi ko kwihuriza hamwe bituma byoroha mu kubashyigikira 

    Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’abanyamideli Hakizimana Hubert Didier yavuze ko bagamije gufasha abanyamideli kugera ku rwego mpuzamahanga, kandi bagiye gutangiza imishinga ine irimo n’ishuri rizafasha abanyamideli 

    Umuhanga mu kuvuza ‘Saxophone’ Papy yifashishije indirimbo z’abarimo Ed Sheeran yasusurukije ibi birori byo gutangiza ku mugaragaro ihuriro ry’abanyamideli


    Niyigena Jean Pierre wari umusangiza w’amagambo (MC) muri ibi birori byo gutangiza iri huriro ry’abanyamideli 

    Umuhanzi Babo uherutse gusohora indirimbo zirimo ‘I’m in Love’ ni umwe mu bitangiriye itangizwa ry’iri huriro 


    Abanyamideli bifashishijwe mu kugaragaza imyambaro inyuranye yahanzwe  

    Imwe mu nzu z’imideli yamuritse imyambaro ya ‘Jesi’ zo kwambara ku bibuga by’imipira n’ahandi 

    Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Dr Sylvie Mucyo yitabiriye iki gikorwa, kandi bazafatanya n’iri huriro mu mushinga ugamije kubyaza umusaruro impano z’abanyamideli (Turning Talents into Enterprise) 


    Biba ari akanyamuneza mu birori nk’ibi byo kumurika imyambaro mishya yakozwe n’inzu z’imideli zinyuranye    







    Bamwe mu basore n’inkumi bahawe akazi ko kumurika iyi myambaro yahanzwe



    Abayobozi b’inzu z’imideli bahanze iyi myambaro bagiye bashimirwa mu ruhame











    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze itangizwa ry'iri huriro

    AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael-INYARWANDA.COM 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127483/hamuritswe-ihuriro-ryabanyamideli-ritangirana-nimishinga-irimo-ishuri-amafoto-127483.html

  • Minisitiri Uwamariya yasabye abanyeshuri kugi… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabanjirijwe n'umupira w'amaguru wabereye kuri Sitade ya IPRC Kigali aho umukino warangiye ikipe y’abanyeshuri ba Kaminuza zigenga itsinze ibitego 4 kuri 2 ikipe y’abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda.

    Ni umukino waranzwe n’ishyaka ryinshi. Minisitiri w'Uburezi wari umushyitsi Mukuru yafashije mu gutanga ibihembo kuri aya makipe yombi.

    Nubwo wari umunsi wo kuzirikana intwari mu byiciro byose; Imanzi, Imena n'Ingenzi, ariko benshi mu bafashe umwanya bibanze ku Ntwari z'i Nyange.

    Aba bakaba bari abanyeshuri bigaga mu ishuri ryisumbuye rya Nyange riherereye mu Karere ka Ngororero, bagaragaje ubutwari butangaje nyuma y'imyaka micye habaye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Ubutwari bwabo babugaragaje mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira 19 Werurwe 1997 ubwo abahoze ari ingabo za Juvenal Habyarimana, Ex FAR, n'Intarahamwe, babagabagaho igitero kigamije kwica Abatutsi, bagasaba aba banyeshuri kwitandukanya, Abatutsi ukwabo n’Abahutu ukwabo, ariko aba banyeshuri bakabatsembera, bakababwira ko nta moko abaho mu Rwanda ahubwo ko bose ari abanyarwanda. 

    Umwe muri aba banyeshuri wabashije kurokoka wiga muri iri shuri, iyo avuga iby’iryo joro, byumvikana nk'ibyabaye mu gihe kirekire nyamara asobanura ko atari ko biri, ko byari hagati y'iminota 10 na 15. Byagaragaje ko ubutwari atari imyaka, yewe nta shusho bugira ahubwo buratozwa bugatorwa.

    Phanuel Sindayiheba kuri ubu uri mu myaka 42 akaba ari na we Chairperson wa ADEPR mu Rwanda itorero rigizwe n’abakristo barenga miliyoni 2.8, mu byo yagarutseho, harimo no gushima Intagamburuzwa.

    Ati: 'Ndabashimiye ku bwo kuzirikana ikintu gikomeye cyo kubaka ubunyarwanda n'ubumuntu. I Nyange ni hamwe mu hantu hakorewe ubwicanyi burenze, ibi ndabivuga nshaka kubumvisha ko kuba abanyeshuri b’iri shuri barabaye intwari atari uko batari bazi ibibibatandukanya ahubwo n’uko bari bifitemo indangagaciro y'ubutwari koko.'

    Agaruka ku buryo abanyarwanda bakwiye kwishimira gahunda nziza ya Guverinoma y'u Rwanda yo kubaka ibikorwa remezo no kunga abanyarwanda. Yabwiye abanyeshuri bari aho ko ubu ibintu byoroshye, umuriro, imihanda yubatswe nyamara bo ntabyariho.

    Atanga urugero ko ubwo Abacengezi babarasaga nyuma yo kwanga kwitandukanya bakabateramo grenade, hari umunyeshuri wamaze iminsi itatu iwabo bataramenya ko yitabye Imana, bikarangira ashyinguwe mu kigo kuko nta telefone zabagaho.

    Ashimira kandi ubwitange bwaranze ndetse buranga ingabo z'u Rwanda ahereye ku buryo zaje kubatabara mu buryo bwihuse, ahantu hagendwa hafi amasaha abiri bakahakoresha iminota nka 45.

    Asoza asaba abanyeshuri n’abandi bantu gusura ikigo cy'i Nyange kibumbatiye aya mateka kandi yibutsa abantu icyo ubutwari n'ubupfura ari cyo. Ati: 'Ubutwari ntibugira isura, ntibugira ibara, n'ubupfura nabwo ntibugira ibara buratorwa.'

    Minisitiri Dr Uwamariya Valentine, mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rw'abanyeshuri bari bateraniye muri iki gikorwa, yagize ati: 'Ni ukuba intwari twese kandi tukaba twiteguye no kuba twaburira ubuzima muri icyo gikorwa cy'ubutwari.'

    Yongeraho ati: 'Ni ukwirinda kugamburuzwa, mutera ikirenge mu cya bagenzi banyu b'i Nyange, mwirinda ibiyobyabwenge kandi mukamenya ko gukorera hamwe ari ipfundo rya byose.'

    Iki gikorwa kitabiwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w'Uburezi Dr Valentine Uwamariya wari n'Umushyitsi Mukuru, Rwaka Nicholas wari uhagarariye Urwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n'Impeta by'Ishimwe (CHENO), Sylvie Mucyo Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic, n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye zirimo zirimo n’iz'umutekano.

    Ubwo Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine n’Umuyobozi wa Rwanda Polytechnic bageraga ahabereye iki gikorwa bakiriwe n’Umuyobozi w’Ihururiro ry’AbanyeshuriHafashwe umunota wo kuzirikana no guha icyubahiro Intwari z’u RwandaIgikorwa kitabiwe n’Abanyeshuri ba Kaminuza zitandukanyeHari kandi abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bo mu bigo byiganjemo ibyo mu mujyi wa KigaliAba banyeshuri bacyuye ubutumwa bukomeye n’inyigisho nshya ku butwariUbwo Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya yageza ijambo ku rubyiruko rwari muri sitade ya IPRC KigaliPhanuel Sindayihebura uri mu bagaragaje ubutwari bukomeye bw’abanyeshuri b’i NyangeAbayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa Hari abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo n’iz’UmutekanoUmuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Abanyeshuri mu RwandaHabaye n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda n’iya za Kaminuza zigengaIkipe ya Kaminuza zigenga niyo yegukanye intsinzi n’ibitego bine, iyi niyo kipe yabanjemo ku ruhande rwayoIkipe ya Kaminuza y’u Rwanda ntiyabashije kubona intsinziRwaka Nicholas yongeye gushimangira ko ubutwari ari indangagaciro ikomeye urubyiruko rukwiriye kwigiramo ndetse muri iki gihe bigashingira ku gukora ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere igihugu

    Iki gikorwa cyabimburiwe n’umukino w’umupira w’amaguru

    AMAFOTO: SERGE NGABO-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127479/minisitiri-uwamariya-yasabye-abanyeshuri-kugira-ubutwari-nkubwaranze-abi-nyange-amafoto-127479.html

  • Bafite uruganda rukora imbabura zigezweho! By… – #rwanda #RwOT

    Ubwo twasuraga ibiro byabo aho bamurikira ibikoresho byabo, twasubijwe cyane n'ibyo twahoraga twibaza bihuye n’ibyo abatetsi benshi bakunda kwibaza iyo baguze imbabura (Cuisiniere) ariko zikabatenguha.

    Akenshi usanga abantu bagura ibikoresho bitizewe byiganjemo ibyo batekaho, ibyo bariraho, ariko ugasanga ntaho bashobora kubariza kubera ko aho babiguriye babibahaye bikora kandi mu mvugo zabo bakavuga ko atari bo babyishe.

    Kuri ubu Blues Flame yaje ari igisubizo kuri abo bose kuko iguha igikoresho yizeye neza ndetse ikaguha imyaka itanu yo kukitaho. Si ukukitaho gusa, ahubwo iguha n'umutekinisiye ubimenyereye ugomba kukitaho no kucyesitara.

    Bamenyereweho kuri Cuisinere nziza cyangwa se Cooker. Bafite imbabura zifite ingano (size) zitandukanye. Hari nk’iya 50 kuri 50 bisobanuye ko ifite oven ikagira n’ifuru. Hari 50 kuri 55 ifite amashyiga 3 ya gas na 1 ry’amashanyarazi, ifite ubushobozi bwo kubikoresha byombi. Hari kandi na 60 kuri 60 ndetse na 90 kuri 60.

    Izi mbabura zikozwe mu bikoresho 3 harimo Copper. Iyo hagize umwanda ugwaho, ntabwo ufataho. Hari n’izindi zikozwe mu cyuma gisanzwe cy'umukara ariko izo bafite nziza cyane zikozwe mu cyuma kitwa Enox.

    Iki cyuma cya Enox ntabwo gisaza cyangwa ngo kibe cyafatwa n'umugese kuko n'imyaka 5 yashira kikimeze uko wakiguze. Ziba zifite kandi akandi kuma kifashishwa uri kotsa inkoko kitwa Rotiseri, yo ubwayo ikagenda yihinduranya nta ruhare ubigizemo.

    Izi zose tumaze kureba ni izo bita ‘Free standing cookers’ bivuze ko uyigura ukagenda ukayitereka bisanzwe, ariko hari n’izindi zidaterekwa bisanzwe ahubwo zo zirubakirwa akaba ari zo bita ‘Built in cookers’. 

    Ibi bikoresho byose bifite ubuziranenge bwizewe bituma batanga imyaka 5 y'umutekano igabanyije mu bice 2. Icya 1 ni guarantee aho kimara imyaka 2, muri iki gihe iyo igikoresho kigize ikibazo umutekinisiye ndetse n'ibikoresho byose ni uruganda rubitanga kigakorwa. Icyo umukiriya akora ni ukwishyurira umutekinisiye urugendo gusa.

    Igice cya 2 ni icyo bita Warrantee, muri iki gihe ibikoresho umukiriya arabyiyishyurira ariko umutekinisiye nibo bamwishyura. Uruganda rufite abatekinisiye bahuguwe bakora mu ruganda nibo bakora ibi byose mu gihe hari icyangiritse. 

    Ibikoresho kandi byose byakenerwa (spare parts) uruganda ruba rubifite kandi ku giciro gito cyane kuko hafi 100 ku ijana y’ibi bikoresho (spare parts) biba biri munsi y’ibihumbi bitanu (5000 Frw) kugera ku 10,000 Frw. Usibye ibi kandi bafite n'ibindi bikoresho byo mu gikoni bisanzwe kandi byose ni quality ya 1 biza bivuye muri Turikiya harimo blenders, washing machine n'ibindi byinshi.

    Mu kiganiro inyaRwanda.com yagiranye na Bakhtiyar Egamberdiev CEO akaba na Co-Owner wa BlueFlame, yashimiye Leta y'u Rwanda by'umwihariko avuga ko ubufasha bwabo ari inyunganizi nziza ku ishoramari ryabo.

    Bakhtiyar yavuze kandi ko ubu igishoro cyabo kigeze kuri Miliyoni 500 Frw ndetse ko ibikoresho byabo bitandukanye n'ibindi kuko bo ntaho babigura ahubwo babyitunganyiriza bo ubwabo cyane ko iyo hari uruganda rwabyo byoroha.

    Yagize ati “Icyicaro cyacu gikuru kiri muri Turikiya, gusa dufite amashami mu bindi bihugu nko mu bwami bw’Abongereza, Ethiopia, Jamaica, Mozambique, Uganda n’ u Rwanda. 

    Nyuma yo gukorera muri Uganda twifuzaga gukorera mu Rwanda twabigezeho kandi imyaka ibaye itanu dukorera mu Rwanda. Ubu ngubu igishoro cyacu hano mu Rwanda kigeze kuri Miliyoni 500, ibikoresho byacu turabiranguza tukabigeza kubakiriya bacu”.

    Bakhtiyar Egamberdiev Umuyobozi Mukuru wa BlueFlame

    Arakomeza ati “Buri mwaka dukora ishoramari ubwo ndashaka kuvuga mu bijyanye no kuvumbura uburyo bushya (technology) igikoresho cyakoramo cyangwa se ukabigura ku bandi babikoze urugero nko muri Japan cyangwa ahandi, aba engeniyeri (Engineers) bacu muri Turikiya bavumbura ikintu gishya urugero wenda nko kuvumbura uburyo imwe muri izi mbabura yakora kurushaho, urugero nko kuvumbura ikindi kintu washyira kuri izi mbabura (function), bitwara arenga Miliyoni 10.

    Ibikoresho byacu bifite itandukaniro kuko n'uruganda rwacu, ibikoresho ntaho tubigura turabyitunganyiriza. Kandi birakomeye ndetse birizewe ni yo mpamvu dutanga imyaka 5 ya guarantee. Sisiteme ubwayo irimo imbere, irizewe cyane kandi irahamye mu kurinda igikoresho cyawe, igikoresho cyose uguze aho wakigura hose ugomba kubaza ubuziranenge bwacyo niba atari byo ntukakigure, bishobora kubaho ko cyangirika, aho wakiguze bagomba kugufasha. 

    Niyo mpamvu tuba turi hano 24/7 kugira ngo tubafashe, uhamagara umutekinisiye akaza akabikemura. Kandi amakuru ava mu bakiriya cyane cyane muri Congo, Burundi n'ahandi, agaragaza ko bishimye cyane.''

    Kuri Leta y'u Rwanda, Bakhtiyar Egamberdiev yavuze ko bayurwa n'ubufasha babaha. Agira Ati: ''Leta y’u Rwanda nayo iradufasha cyane, abantu bo muri RDB bagera hano kenshi batubaza niba hari ikibazo dufite, cyaba gihari bakagikemura”.

    Imbabura zabo zirizewe, zikora neza, zigakora byiza kandi vuba

    Arakomeza ati “Ibikoresho byacu birizewe, tubikora nk'abikorera kuko biteranyijwe nabi byagira ingaruka mbi ku mukiriya, abakozi bashya bashobora kubiteranya ariko ah’ingenzi cyane n'abafite uburambe bahateranya.

    Ibikoresho byacu bigurwa n’ingeri zose bitewe n’uko wifite, dufite nk’imbabura (Cuisiniere) zihenze n’izihendutse, urugero niba ufite umuryango munini ukeneye inini turayiguha, cyangwa uri umukire ukeneye itatse neza nziza isa ukwayo, nayo turayiguha.''

    Usibye imbabura, bafite n’amasafuriya yabugenewe adafite aho ahurira n’imigese

    Izi mbabura ziteranyirizwa mu Rwanda, ndetse bakaguha n’umutekinisiye

    Bakhtiyari yavuze ko baguha garanti y’imyaka itanu n’umutekinisiye

    Aka kuma karimo imbere kagufasha kotsa inkoko neza utayikozeho

    Amasafuriya yaho arizewe kandi akora neza cyane

    Ibihembo barabihawe kubera ubudahangarwa bwabo mu bikoresho byizewe

    Kanda HANO urebe andi mafoto yose y’ibikoresho byo muri Blue Flame

    Iyi mbabura yo iba yubakiye, kandi ni nabo babigukorera

    Amwe mu masafuriya meza y’icyerekezo

    Ihere ijisho bimwe mu bikoresho byaho byizewe ku buziranenge

    Mutangana Regis umwe mu bakozi ba BlueFlame banafite uburambe buhambaye

    Bakorera mu mujyi wa Kigali no mu bindi bihugu bitandukanye 

    Nibo gusa bafite amashyiga yizewe mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127481/bafite-uruganda-rukora-imbabura-zigezweho-byinshi-kuri-blue-flame-ije-ari-igisubizo-ku-ban-127481.html