Blog

  • Muhanga-Kiyumba: Nyuma y'Umuganda, Impeshakurama zagabiye urugo mbonezamikurire #rwanda #RwOT

    Mu gikorwa cy'Umuganda usoza ukwezi kwa Werurwe 2023 mu Murenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, Intore z'Itorero ry'Impeshakurama mu karere ka Muhanga, bahamirije abaturage n'abayobozi ko biyemeje gufatanyiriza hamwe n'inzego za Leta n'abafatanyabikorwa mu guhangana n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, kurandura imirire mibi n'igwingira mu bana, ari nako bakangurira abaturage kwipimisha indwara zandura n'izitandura.

    Muri iki gikorwa cy'Umuganda, izi Ntore zagabiye Inka irero ryo mu kagari ka Remera kugira ngo izajye ikamirwa abana. Hanatanzwe kandi Amagi ku marerero atandukanye hagamijwe gufasha imiryango itabasha kuyabonera abana babo.

    Hatanzwe amagi agomba guhabwa abana.

    Nyiransabimana Marthe, Umuyobozi w'Ikigo cy'Amashuri Abanza cya Kanyanza B ari nacyo kireberera uru rugo mbonezamikurire, yashimiye aba bakora mu buvuzi( Impeshakurama) babageneye inka izakamirwa abana baziga muri uru rugo mbonezamikurire. Yagaragaje ko mu busanzwe amata bayabonaga rimwe na rimwe.

    Yagize Ati'' Turashimira aba bibumbiye mu mutwe w'abakoze itorero ry'Impeshakurama baduhaye inka kuko nimara kubyara izajya ihora ikamirwa aba bana baziga hano kuko akenshi bajyaga bayabona gacye, rimwe na rimwe tukayavanga n'igikoma yavura bakakinywera aho. Kuva tubonye inka bizatuma azajya aboneka buri gihe bayanywe kandi bizafasha kubaho neza bagire imirire myiza. Tuzagira uruhare mu kurandura imirire mibi'.

    Iradukunda Marie Jeanne, avuga ko umwana we yaguye mu mirire mibi aragwingira, ko kandi byatewe n'ubumenyi bucye yari afite. Ahamya ko ubu yamaze kwigishwa kandi ibyo yigishijwe byatangiye gutuma umwana ava mu mirire mibi. Ati' Ibyo kugaburira abana bacu turabifite ariko ubumenyi bucye nibwo butuma bagwa mu mirire mibi n'Igwingira ariko kuva batwigisha byarahindutse'.

    Mukamanzi Dorothea avuga ko benshi mu babyeyi baba badafite ubumenyi bwuzuye bwo gutegura neza ifunguro ryuzuje ibisabwa kandi ritunganyije neza. Yemeza ko imirire mibi ikwiye kurwanywa biturutse mu muryango.

    Umuyobozi w'Umutwe w'Itorero Impeshakurama mu karere ka Muhanga, Ezella Dusengimana yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko mu itorero ryabo bihaye ingamba zo kwegera abaturage bakabigisha uburyo ubuzima buzima bukwiye kuba buteye ndetse no kugira uruhare mu guhangana n'ibibazo ahanini biterwa n'imirire mibi n'ibindi byavuka.

    Biyemeje kandi kubashishikariza gutanga ubwisungane mu kwivuza, kugira uruhare mu kurandura burundu imirire mibi n'igwingira no kugana serivisi z'ubujyana zitangirwa ku bigo Nderabuzima n'ibitaro.

    Akomeza ashimangira ko bazakomeza gukangurira abaturage kuza kwipimisha indwara zandura harimo umwijima wo mu bwoko bwa B na C ariko kandi no kwibuka ko hari n'izindi ndwara zitandura zikwiye kwirindwa hakiri kare kugirango bakore bisanzuye bateze imbere imiryango.

    Umuyobozi w'Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko kuba umwana yagwa mu mirire mibi n'Igwingira akenshi biterwa n'uburangare bw'ababyeyi, aho usanga bihugiyeho ntibabashe gutegurira neza abana babo indyo yuzuye nyamara usanga ibyo bakwiye kubagaburira babifite aho batuye.

    Yongeraho ko mu karere hose hari abana 54 barimo kwitabwaho hagamijwe kubavana mu mirire mibi n'Igwingira, ko kandi ibi bitakorwa n'umubyeyi gusa, ko ahubwo n'abafatanyabikorwa bagomba gufasha mu guhugura ababyeyi, bakibutswa ko ifunguro ryuzuye riba ririmo ibikungahaye kuri Poroteyini, Vitamini, Ibyubaka umubiri.

    Impeshakurama ziherutse gutanga amafaranga asaga Miliyoni 5,6, harimo inka yahawe irerero rya Gifumba n'iyi yahawe irerero ryo ku kagali ka Remera muri Kiyumba. Hanatanzwe Miliyoni 3 zatangiwe abaturage basaga ibihumbi 2500 batari barasoje gutanga ubwisungane mu kwivuza, hatanzwe inkoko 54 ku miryango ifite abana 54 bafite imirire mibi n'Igwingira, hatangwa amagi 1,620 aho buri mwana yagenewe amagi 30 mu gihe cy'ukwezi. Bivuze ko buri munsi umwana agomba guhabwa igi rimwe.

    Mu bihe bitandukanye bamwe mu babyeyi bagenda bavuga ko ubumenyi bucye no kwirengagiza inshingano kuri bamwe bituma abana bagwa mu mirire mibi. Mu cyerekezo cya Leta cy'Imyaka 7 kizageza 2024 U Rwanda rwihaye intego ko Imirire mibi n'igwingira bizaba biri ku kigero cya 19%, bivuye ku bana bafite imirire mibi n'Igwingira iri ku mpuzandengo ya 33% ku rwego rw'Igihugu.

    Bavuye mu muganda.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/03/27/muhanga-kiyumba-nyuma-yumuganda-impeshakurama-zagabiye-urugo-mbonezamikurire/

  • Itangazo: KANOBANA MFIZI Mayisha yasabye guhindura amazina akitwa NDAYAMBAJE FRANCOIS #rwanda #RwOT

    Uwitwa KANOBANA MFIZI yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa NDAYAMBAJE FRANCOIS mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina nuko ari amazina yakoreshaga kuva yatangira kwiga.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kanobana-mfizi-mayisha-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-ndayambaje

  • Notice: International Non Government Organisational change name #rwanda #RwOT

    We, Saemaul Globalization Foundation, registered with the Rwanda Governance Board under certificate of registration number 001/RGB/17, hereby given notice for changing the NGO's name to: Saemaul Foundation.

    Our commitment to serving communities for the development and prosperity of Rwanda remains unchanged.

    Any objection to this change of name should be sent in writing to Plot UPI No.1260, Bodifa Mercy Building 8th floor, KN 5Rd, Kimihurura, Gasabo, Kigali within Seven (7) days from the publication of this notice.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/notice-international-non-government-organisational-change-name

  • Kenya: Serivisi za gari ya moshi zahagaritswe kubera imyigaragambyo #rwanda #RwOT

    Isosiyete ya gari ya moshi muri Kenya yahagaritse ibikorwa byayo byose bya gari ya moshi zitwara abagenzi mu murwa mukuru Nairobi

    Ni nyuma y'uko Raila Odinga ahamagaje abaturage bamushyigikiye kwitabira ku bwinshi imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi kuri uyu wambere.

    Mu itangazo ryo kuri iki cyumweru, ubuyobozi bwa gari ya moshi ya Kenya bwatangaje ko iki cyemezo kigamije kwirinda ibyago byakururwa n'imyigaragambyo

    Ryagira riti: “Turasaba imbabazi tubikuye ku mutima abakiriya bacu bose babangamiwe n'icyo cyemezo'

    Icyakora, umuyobozi wa gari ya moshi yavuze ko gari ya moshi zayo zose zitwara abagenzi mu mihanda ishaje mu mujyi rwagati (Sitasiyo Nkuru ya Nairobi) kugera kuri gari ya moshi ya Nairobi-Mombasa (Nairobi Terminus) zizagenda nk'uko byari byateganijwe

    Ihuriro ry'abatavuga rumwe n'ubutegetsi rirakora imyigaragambyo i Nairobi no mu tundi turere tw'igihugu hagamijwe ko habaho ivugurura ry'amatora no kugabanya ibiciro by'ibiribwa by'ibanze.

    Ku cyumweru, umuyobozi wa polisi yiyamye imyigaragambyo, ariko abatavuga rumwe n'ubutegetsi bakomeje kwemeza ko imyigaragambyo bateguye yemewe n'amategeko.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-serivisi-za-gari-ya-moshi-zahagaritswe-kubera-imyigaragambyo

  • Menya ibyiza n'akamaro ko gusenga utari uzi #rwanda #RwOT

    Benshi ni abakirisito mu madini anyuranye ni na bo benshi, abandi ni Abayisiramu, gusa ntitwakirengagiza ko hariho n'abandi nk'abizera idini gakondo, abadafite idini na rimwe babarizwamo, ababahayi, ababudisite, abahindu, Orthodox, abarangi n'abandi.

    Icyo twese duhuriyeho ni uko dusenga kuko n'uzakubwira ko adasenga ariko aba afite icyizere ko hari izindi mbaraga zirenze ize zituma gahunda zigenda uku cyangwa kuriya, kandi tukizera ko isengesho ari ingenzi mu buzima bwa buri wese. Nyamara nk'uko ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa, gusenga mu buryo bwose wabikoramo ntabwo bigirira akamaro roho gusa, ahubwo binafite akamaro bigirira ubuzima rusange nk'uko hano tugiye kubirebera hamwe

    Bifasha kwiyobora

    Iyo havuzwe kwiyobora tuba tuvuga kuba ufite ubushobozi bwo kubasha kumenya kubana neza n'abandi, kwitwararika mu burakari, kutaba umunyarugomo n'indi mico mibi inyuranye.
    Ubushakashatsi bwagaragaje kandi ko mbere yo kugira ikintu ukora gisaba ubushishozi no kwihangana iyo ubanje gusenga bigufasha kuhikura kurenza udasenga.

    Byongera ubusabane

    Gusenga bigufasha guhuza n'abaturanyi, abo mubana. Gusenga Nibyo kandi bikongerera imbaraga zo kubasha kubabarira uwagukoshereje ndetse binagufasha kugira imbaraga zo gusaba imbabazi iyo hari aho wakosheje.
    Ubushakashatsi kandi bwakomeje bugaragaza yuko gusenga bituma ubasha kuba wakitangira abandi, ndetse byongerera umuntu umutima w'impuhwe.
    Ndetse ubu bushakashatsi bwagaragaje yuko abasenga bya nyabyo atari ukugendera mu kigare cy'amadini aribo batagaragarwaho n'ibyaha ndengakamere nk'ubwicanyi, gufata ku ngufu, …

    Byongera ingufu zo guhangana na stress

    Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Florida bwerekanye yuko 96% by'abakuze iyo bagize stress basenga kugirango ishire. Ndetse uretse kuba wafata imiti, nta bundi buryo bufasha guhangana na stress nk'isengesho. Ndetse meditation, yoga, kumva indirimbo zituje nabyo bigendana no gusenga mu gufasha umuntu kumva atuje akanagarura icyizere n'umunezero. Biruta kwiyahuza ibiyobyabwenge kuko byo iyo bigushizemo stress niho yiyongera

    Bikangura imbaraga z'ubwirinzi

    Mu mubiri tugiramo uturemangingo dushinzwe kuturinda Indwara. Utu turemangingo rero hari imbaraga zo kudukangura zikaba ziboneka mu buryo bunyuranye bwo gusenga harimo meditation na yoga, gusenga amasengesho yo gusubiramo azwi nka mantra (nka kuriya abagaturika bavuga rozari cyangwa abayisiramu babikora kuri Tasbih). Ibi bizamura ubwirinzi ku ndwara zinyuranye nka kanseri, umuvuduko ukabije w'amaraso, rubagimpande, kutabyara, …

    Aya masengesho iyo uyavanga no gukora siporo zo kuruhuka nka meditation na yoga twavuze, ukabikora kenshi bigufasha kubona inyungu zabyo rwose

    Bivura kwiheba no kwigunga

    Kwiheba no kwigunga bakunze kwita agahinda gasaze (depression) kenshi bizanwa no guhemukirwa, kubura uwo wakundaga cyangwa igihombo gikabije, bigatuma wumva wiyanze ndetse bamwe bibaviramo kuba bakwiyahura cyangwa bakabaho bameze nk'ibyihebe.

    Isengesho rikozwe neza ni umuti w'iki kibazo kuko rizamura umusemburo wa dopamine muri wowe kandi uyu musemburo ugendana n'ibyishimo n'umunezero. Bifasha kwibuka, kwihangana no guhangana n'ibikugerageza

    Bituma wihanganira uburibwe

    Uburibwe buterwa n'impamvu zinyuranye. Hari uburribwe bw'ingingo, umutwe se, n'ubundi bunyuranye. Ubushakashatsi bugaragaza yuko gusenga bifasha gukira umutwe w'uruhande rumwe ndetse gukoresha amagambo runaka uyasubiramo (wenda uti Imana ni nziza, Imana ni urukundo, cg Allah Akbar, …) bigakorwa mu gihe cy'iminota 20 biri mu buryo bwiza bwo kutumva uburibwe ndetse no gukira umutwe.

    Bitera kuramba

    Nkuko hejuru twabibonye gusenga biturinda zimwe mu ndwara kandi Indwara ziri ku isonga mu Bizana urupfu. Rero gusenga bituma ubasha guhangana n'uburwayi bityo ukaramba kandi binatuma udasaza imburagihe

    DUSOZA

    Uburyo bwose wasengamo, aho waba usengera hose, gusenga bifite akamaro kandi ni ingenzi. Gusa gusenga ni igikorwa bwite, si ngombwa si n'ihame kubikora uri kumwe n'abandi nubwo na byo hari abo bifasha cyane cyane iyo ari mu bihe bikomeye.

    Src:ubujyanama

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/menya-ibyiza-n-akamaro-ko-gusenga-utari-uzi

  • Yabonye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga nyuma yo kurukorera inshuro 959 atsindwa #rwanda #RwOT

    Umugore w'Umunya Koreya y'Epfo yaciye ibintu ku isi kubera gutsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yari amaze inshuro 959 akorera yararubuze.

    Uyu mugore wari umaze gushora akayabo ka miliyoni zirenga 11 mu gushaka uru ruhushya,yatsinze ku kizamini cye cya 960,bituma avugwa cyane ku isi.

    Uyu mugore witwa Cha Sa-soon yari amaze imyaka 15 yiruka kuri uru ruhushya atarambirwa ndetse inkuru ye yaciye ibintu ubwo yandikwaga na reddit,benshi bavuga ko ari urugero rwiza rwo kudacika intege.

    Bwa mbere akora ikizamini cyo kwandika hari muri 2005 ariko ntiyabasha kugitsinda ariko ntiyacitse intege yakomeje kugerageza inshuro eshanu mu cyumweru,mpaka agitsinze nyuma y'imyaka itatu.

    Icyakora akora ikizamini cyo kwandika,yaje kugabanya inshuro yigaga ziba ebyiri mu cyumweru zivuye kuri eshanu,kugeza atsinze agerageje inshuro 860.

    Yahise yimukira ku kizamini cyo gutwara nacyo cyamuzengereje bikomeye.

    Cha Sa-soon yakoze iki kizamini inshuro 100 aragitsinda bituma byose hamwe akora ibizamini inshuro 960,yaba mu kwandika no gukora.

    Uyu mugore yifuzaga kubona uru ruhushya kugira ngo ajye agemura imbuto acuruza mu modoka.

    Uwigishaga Cha Sa-soon muri Jeonbuk Driving School, yagize ati 'Ubwo yabonaga uruhushya twaragiye turamuhobera,tumuha n'indabyo.

    Twumvise ari umutwaro ukomeye dutuye.Twabuze imbaraga zo kumubwira kubireka kuko buri gihe yaritabiraga.”

    Ibi byatumye Cha Sa Soon aba icyamamare mu gihugu hose ndetse kompanyi ya Hyundai imuha imodoka y'ishimwe ya miliyoni 11 n'ibihumbi bisaga 700 FRW.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/yabonye-uruhushya-rwo-gutwara-ibinyabiziga-nyuma-yo-kurukorera-inshuro-959

  • Chelsea yarakariye cyane Tuchel kubera ibyo yatangaje akigera muri Bayern Munich #rwanda #RwOT

    Amakuru aravuga ko ikipe ya Chelsea yarakariye uwahoze ari umutoza wayo, Thomas Tuchel nyuma y'ibyo yatangaje mu kiganiro cye cya mbere n'itangazamakuru, nk'umutoza wa Bayern Munich.

    Uyu mudage werekeje muri Bundesliga nyuma y'uko iyi kipe yirukanye Julian Nagelsmann yababaje bikomeye abayobozi ba Chelsea ubwo yavugaga ko agiye kuyitwara abatoza yari yayisigiye.

    Uyu mugabo w'imyaka 49 y'amavuko yatangarije abanyamakuru ko ateganya kuzana i Munich, umutoza wungirije wo muri The Blues, Anthony Barry.

    Tuchel yagize ati: “Abatoza banjye dukorana nabo ntibari biteguye, ndashimira cyane imiryango yabo kuba yarabyumvise.

    Arno Michels na Zsolt Low, tumaze imyaka irenga 10 dukorana, bazaba bahari. Turizera ko tuzongeramo Anthony Barry, ubu uri muri Chelsea.”

    Iyi kipe yo mu mujyi wa London yifuza kugumana uyu mutoza w'imyaka 36 gusa ntiyishimiye ibi Tuchel yavuze mu ruhame.

    Bayern Munich nayo yateye intambwe yo kuzana uyu mutozawa Chelsea nkuko bitangazwa na The Telegraph.

    Amakuru aravuga ko Barry nawe yifuza cyane gukorana na Tuchel.

    Aba bombi bafashije Chelsea kwegukana Champions League muri 2021 gusa uyu Tuchel yirukanwe mu mwaka wakurikiyeho.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chelsea-yarakariye-cyane-tuchel-kubera-ibyo-yatangaje-akigera-muri-bayern

  • Sobanukirwa imashini igiye kuzajya yifashishwa mugusomana kw'abakundanira kuri Murandasi #rwanda #RwOT

    Ni igikoresho gicomekwa kuri telefone, gifite agace kameze nk'umunwa w'umuntu cyifashisha application yashyizwe muri telefone.

    Iyi application itanga ibyiyumviro by'umuntu uri gusomana cyangwa ubishaka bikoherezwa kuri iki gikoresho iyo ugisomye nacyo kigahita kigusubiza.

    Iki gikoresho gikoranye amajwi yose yumvikana iyo umuntu ari gusomana n'undi ndetse n'ibindi bitandukanye bibaho hagati y'abasomana.

    Iki gikoresho cyakozwe n'umunyeshuri wiga muri Beijing Film Academy, Zhao Jianbo. Yagize iki gitekerezo kubera uburyo yari yitaye ku masomo ye akabura uko yahura n'umukunzi we dore ko bari no mu bihe bya guma mu rugo.

    Ibi byatumye ashinga sosiyete ye yise Siweifushe ikora iki gikoresho bise MUA mu rwego rwo gufasha abafite ikibazo nk'icye.

    Iki gikoresho kikijya ku isoko cyaguraga amadorali 38$, nyuma y'ibyumweru bibiri gusa uru ruganda rwa Siweifushe rwagurishije 3000 ndetse n'abantu 20.000 basaba gukorerwa ibi bikoresho.

    Abagikoresheje bavuga ko ari cyiza, ko cyatumye hari icyiyongera ku mubano wabo ariko binubira ko nta rurimi kigira rwabafasha kuryoherwa n'iki gikorwa cyo gusomana hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Si ubwa mbere iki gikoresho gikozwe dore ko mu 2016 ikigo cyo muri Malaysia , Imagineering Institute cyakoze igikoresho nk'iki bise 'Kissinger'.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/sobanukirwa-imashini-igiye-kuzajya-yifashishwa-mugusomana-kw-abakundanira-kuri

  • Kenya: Abanyamakuru bahuriye n'uruva gusenya mu myigaragambyo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere, abanyamakuru b'ibitangazamakuru byo mu karere ndetse na mpuzamahanga bagabweho igitero n'agatsiko kitwaje ibyuma i Kibra ubwo bajyaga gutara amakuru ku munsi wa mbere w'imyigaragambyo yo kurwanya ubutegetsi igiye kujya iba kabiri mu cyumweru.

    Abanyamakuru benshi bakomeretse nyuma y'agatsiko k'abagizi ba nabi bateye imodoka zabo amabuye mu gace ka Kibra.

    Nk'uko byatangajwe na Jase Ndungu, umunyamakuru wakurikiranye imyigaragambyo yabereye i Kibra, agatsiko kitwaje intwaro kamanutse ku banyamakuru gafite ibyuma, bamwe barahunga bakiza ubuzima bwabo.

    Ndung'u yabwiye Citizen Digital ati: “Ubwo twakurikiranaga uko myigaragambyo imeze, abigaragambyaga bari bacanye hanyuma batugabaho igitero.

    Agatsiko k'abagizi ba nabi kivanze mu bigaragambyaga ariko byagaragaye ko mu by'ukuri kari kitwaje intwaro.”

    Nk'uko amakuru abitangaza, abanyamakuru batashoboye guhunga ako gatsiko k'abambuzi, bambuwe ibyo bari bafite mu gihe abandi bakomerekejwe.

    Hagati aho, abapolisi barashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambya bamagana guverinoma kuri uyu wa mbere.

    Aba barigaragambya kubera ibiciro byazamutse cyane, gusa polisi yiyemeje kongera imbaraga mu kubatatanya.

    Umutekano wari wakajijwe,abapolisi buzuye ahantu hose barinze imihanda i Nairobi, mu gihe amaduka menshi yari afunze kandi gari ya moshi ziva mu nkengero z'umurwa mukuru zerekeza mu turere tw'ubucuruzi ntizakoze.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-abanyamakuru-bahuriye-n-uruva-gusenya-mu-myigaragambyo

  • Urukundo akunda indege rwatumye yubaka inzu isa neza nk'indege yihariye #rwanda #RwOT

    Umunya Cambodia ukunda indege cyane yakoze agashya yubaka inzu isa neza nk'indege yihariye private jet],nubwo ataragira amahirwe yo kuyigendamo na rimwe.

    Uyu mwubatsi witwa Chrach Peou yashoye asaga $20,000 yari yarizigamiye mu kubaka iyi nzu isa n'indege aho yayihaye amababa,amapine,moteri n'ibindi bitandukanye bigaragara ku ndege.

    Iyi nzu yayubatse hafi y'umujyi wa Siem Reap, hafi y'ingoro izwi cyane ya Angkor Wat.

    Uyu mugabo w'imyaka 43,wapfushije umugore we akamusigira abana batatu,yabuze ko byamutwaye umwaka wose kugira ngo yuzuze iyi nzu kandi ngo yakoresheje amafaranga yamaze imyaka 30 yizigamira.

    Ati “Izi ni inzozi zanjye kuva nkiri umwana.Ndishimye cyane ko nageze ku ntego yanjye.”

    Iyi nzu ifite ibyumba bibiri n'ubwogero bubiri,ihagaze ku nkingi ebyiri za metero 6 hasi hari amapine nk'ay'indege

    Uyu yakomeje abwira AFP ati “Dushobora kuba hano,kuhasinzirira,gukoresha ubwiherero bwaha ndetse tuhafatira ifunguro tumeze nk'abari mu ndege.Ni iyanjye ndishimye

    Uyu ngo yashushanyije iyi nzu nyuma yo kubona amafoto menshi y'indege zigenga kuri Internet.

    Uje gusura iyi nzu amuca idolari rimwe kugira ngo ayifotorezeho.

    Kim Muoy w'imyaka 28 wayisuye, yagize ati “Ni nziza,ikurura abantu,hari ibiti by'imbuto hafi.”

    Bwana Peou ngo afite inzozi zo kuzagenda mu ndege ya nyayo umunsi umwe.Yagize ati “Nimbona amafaranga ngashaka kugira aho njya,nzafata indege mperekeze.”

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/urukundo-akunda-indege-rwatumye-yubaka-inzu-isa-neza-nk-indege-yihariye