Blog

  • Ingabo za Uganda zigambye guhitana inyeshyamba nyinshi za ADF #rwanda #RwOT

    Ibiro by'Umuvugizi w'Ingabo muri Uganda,byatangaje ko ingabo z'igihugu ziri muri RDC zacakiranye n'inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF zicamo byinshi.

    Itangazo rivuga ko ibyihebe 22 byo mu mutwe wa ADF byishwe na UPDF.

    Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere, UPDF ivuga ko abasirikare ba Uganda bambuye inyeshyamba za ADF imbunda 4 za SMG n'ibindi bikoresho birimo radio z'itumanaho, n'imirasire y'izuba ndetse babasanganye ibitabo bya Koroani (Quran).

    Uganda ngo yatakaje umusirikare umwe witwa Private Yasir Yasin.

    Iki gitero cyabaye ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe, 2023, ahagana saa yine z'amanywa (10h00 a.m),kibera mu majyepfo y'uburengerazuba bw'agace ka Lusulube.

    Ni hafi y'uruzi rwitwa Semuliki, muri Segiteri ya Rwenzori mu Burasirazuba bwa Congo

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ingabo-za-uganda-zigambye-guhitana-inyeshyamba-nyinshi-za-adf

  • Perezida w'Intare FC yavuze ko batazigera bakina na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Perezida wa Intare FC, Gatibito Byabuze, yavuze ko badateze gukina na Rayon Sports mu Gikombe cy'Amahoro kuko yavuyemo, ahubwo bari kwitegura guhura na Police FC muri 1/4.

    Mu kiganiro yahaye Fine FM yavuze ko bari kwitegura Police FC kuko Rayon Sports batakina nayo kandi yarikuye mu irushanwa.

    Ati 'N'iyo wazana itegeko cyangwa imbunda ukandasa, nzapfira ukuri kwanjye. Ikipe nari gukina na yo [Rayon Sports] yavuye mu Gikombe cy'Amahoro. Ibyo muri kunzanamo byose ni ukunsenya, mureke nitegure Police FC neza. Muri kunyobya.'

    Ikipe y'Intare yandikiye FERWAFA kuri iki cyumweru iyibwira ko umukino wa Rayon Sports yazagenda ikawukina kuko batazawukina.

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023,Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yageze ku biro bya FERWAFA mu biganiro na Intare FC ariko yatashye nta muyobozi w'iyi kipe bazahangana uhageze.

    Intare FC irashaka kungukira mu kuba Rayon Sports yari yivanye mu irushanwa kubera imitegurire ya FERWAFA itarayinyuze.

    Rayon Sports yaje kwemera kugaruka mu irushanwa ariko byateje akavuyo kuko Intare FC idashaka gukina uyu mukino cyane ko n'ubundi amahirwe yayo yo gukomeza ari make kuko yatsinzwe ibitego 2-1 mu mukino ubanza yakiriye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-w-intare-fc-yavuze-ko-batazigera-bakina-na-rayon-sports

  • Akantu ku kandi ku bihembo mpuzamahanga bya S… – #rwanda #RwOT

    Uwemerewe guhatanira ibi bihembo agomba kuba ari Umunyafurika wakoze neza mu mwaka wa 2022/2023 mu bikorwa birimo umuziki, ubucuruzi, siyansi, ubugeni n'ubuhinzi byagize umumaro ku mugabane wa Africa.

    Intego y'ibi bihembo ikaba ari ukurushaho guhesha agaciro no guhuza abantu bakora imirimo ikomeye buri munsi, ariko ntibabone ubashimira ngo bibatere umuhate binabere urugero abandi.

    Icyo ufite gukora akaba ari ukudacikwa n'amakuru yose kuri ibi bihembo, aho wabakurikirana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zabo ni Shining Stars Africa Awards ukamenya uko byifashe, wanasura www.shiningstarsafricaawards.com.

    Wifuza kwihesha amahirwe cyangwa guhesha amahirwe uwo wifuza ko yazaba umwe mu bazahatanira ibi bihembo, nta kindi bigusaba ni ukunyura ku rubuga rwa www.shiningstarsafrica.com  ukamenya ibyiciro ugahitamo ibyo wumva wakozemo cyane cyangwa uwo uhesha amahirwe yakozemo neza ukabyoherezanya hamwe n'amafoto, amazina n'igihugu kuri [email protected].

    Itsinda ry'abategura ibi bihembo nibabona ubikwiye bazakora post yawe ku mbuga nkoranyambaga zabo, na we uyisangize abantu bawe unabakorera 'tag'. Uko igenda ikundwa inagira inyunganizi nyinshi nibyo bizaguhesha amahirwe yo kuba wazaba mu bazahatana hamwe n'abandi bavuye mu bihugu bitandukanye bya Africa muri iyi mpeshyi, binyuze mu matora azakorwa mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Wakurikirana ibikorwa bya Shining Stars Africa Awards unyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo, zirimo Instagram ni izindiNi amahirwe akomeye kwegukana ibihembo byaba mpuzamahanga bikaba akarusho kuko ibihembo ari inzira yo kwaguka kw'ibikorwa bya muntuWahesha cyangwa ukihesha amahirwe muri Shining Star Africa Awards 2023 

    Kanda hano ujye urushaho gusobanukirwa no kubona amakuru atandukanye kuri ibi bihembo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127496/akantu-ku-kandi-ku-bihembo-mpuzamahanga-bya-shining-stars-africa-awards-2023-127496.html

  • Yashoye Miliyoni 24 Frw arahomba! Uko Bamenya… – #rwanda #RwOT

    Benimana Ramadhan wamenyekanye muri iyi filime ariwe 'Bamenya', iyo akubwiye inzira yanyuzemo kugira ngo agere aho uyu munsi ari, bishobora kukwereka ko buri kimwe kigira igihe cyacyo.

    Iyo yivuga yigaragaza nk'uwanyuze muri byinshi ashakishiriza ifaranga hasi hejuru, ariko umutima we ugahorana inkomanga kubera ko yakuze akunda filime atangira kuzikina ku myaka irindwi y'amavuko gusa.

    Akubwira ko yanyuze mu gifundi cyane ko ari nabyo yize, bikaza kugenda abona ko atari ibye, akaza kwinjira mu itangazamakuru naho akaza kubivamo agakomeza gushyira imbaraga n'umurava mu byo akora yizeye ko muri sinema umunsi umwe bizacamo.

    Uyu musore w'imyaka 29 umaze kubaka izina muri filime nka Bamenya, yavukiye mu Karere ka Nyarugenge i Nyamirambo, yakuze azi umubyeyi we umwe nawe ntibabanye igihe kinini kuko yarerewe kwa se wabo. Se yitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yashoye Miliyoni 17 Frw muri sinema yunguka 500,000 Frw

    Bamenya wakuze akunda filime ubwo hatangwaga ibihembo bya Bright Generation Awards ku nshuro ya mbere, yavuze ko yabonye amafaranga menshi aho kugira ngo ayashore mu bindi, yiyemeza kuyajyana muri sinema.

    Ati 'Nabonye miliyoni 17 Frw ntekereza ikintu nakora nsanga nta kindi ahubwo icyaba cyiza ari ukuyashora muri sinema. Nakuze nkunda gukina filime numvaga ari umwanya mwiza wo gukabya inzozi zanjye.'

    Ngo n'ubwo uyu musore yashakaga kuyashora muri sinema, nyina yashakaga ko yaguramo ikibanza ahantu nko ku i Rebero kuko ngo nibura cyaguraga Miliyoni 10 Frw, ubu kikaba kiri mu zirenga 100 Frw.

    Ati 'Mama yaravugaga ati wa mwana we aya mafaranga wayaguzemo ikibanza ku i Rebero aho kugira ngo uyapfushe ubusa aka kageni, ndabyanga mubwira ko aho ngiye kuyashora hazunguka.'

    Uyu musore avuga ko yayashoye yose muri filime uko yari miliyoni 17 Frw akaza kunguka ibihumbi 500 Frw. Icyo gihe umubyeyi we yabuze icyo avuga ariko ntiyamuca intege.

    Yanze kuzinukwa yongera gushora muri sinema, agira ikindi gihombo

    Nyuma yongeye kubona miliyoni 7 Frw, nazo azishora muri sinema icyo gihe yari filime yakinnyemo nayo ntabwo yahiriwe kuko nabwo yabonye igihombo kigeretseho n'ibindi bibazo bikomeye.

    Ati 'Wa mubyeyi wari wambujije gushora bwa mbere noneho yongeye kubona nashoyemo noneho hazamo n'ibindi bibazo. Gusa mama wanjye we ntiyacitse intege kuko yabonaga atabimbuza ahubwo yambwiraga ko amfatiye iry'iburyo.'

    Yakomeje avuga ko yakomeje guhahanyaza ntacike intege ariko akabona bigoye ko hari igihe bizagera aho bigakunda, ku bw'amahirwe no kwizerera mu mpano bigera aho amenyekana.

    Yashoye muri Bamenya yikandagira imuhindurira ubuzima

    Uyu musore avuga yashoye Miliyoni imwe muri filime ya 'Bamenya' nabwo yikandagira, ikagaruza ya mafaranga yose yari yarashoye muri filime.

    Ati 'Mu myaka mike ishize ni bwo nagize igitekerezo cya Bamenya. Ni filime nashoyemo miliyoni imwe nabwo nikandagira kubera ibihombo byinshi nari naragiye mpura nabyo. Ariko mu cyumweru kimwe nari maze kugira abantu ibihumbi 100 bankurikira.''

    Arakomeza ati 'Iyi filime yagaruje amafaranga yose nari naratanze icyo gihe cyose navuze. Ubu nishimira ko ubuzima bwanjye bwahindutse.'

    Ubuzima bwe bwose burashinganye…

    Uyu musore mu gutebya yavuze ko ubu afite umutungo umwemerera kumara imyaka irenga 10 adakora kandi abayeho neza, atunze umuryango we ndetse afite umugore n'abana.

    Ati 'Njye namara imyaka 10 meze neza ntakora kandi ntunze umuryango wanjye. Gusa, abashaka kumpa ibiraka mbahaye ikaze ntabwo nabyanga kandi si ukwirata ni ukubereka ko urugendo umuntu anyuramo adakwiriye gucika intege.'

    Arakomeza ati 'Aha nabwira ababyeyi baca abana babo intege ko bidakwiriye. Njye nagize ishaba ngira umubyeyi unyumva, gusa niba umwana wawe afite impano yo gukina ntuzamubuze bigera aho bikagabura.''

    Bamenya yavuze ko ubu afite sosiyete zirenga esheshatu z'ubucuruzi yamamariza mu Rwanda no hanze yarwo.

    Ikindi filime ye kuva yajya hanze, yagiye igurwa n'ibigo bitandukanye birimo ibyo hanze nka Ogelle yo muri Nigeria, Canal Plus ndetse na Zacu TV yo mu Rwanda.

    Bamenya avuga ko kuba azwi uyu munsi hari ibitambo byinshi yatanze Bamenya ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane mu Rwanda Filime ya “Bamenya” yamenyekaniyemo benshi bazwi uyu munsi muri sinema 

    REBA FILIME YA BAMENYA NI IMWE MU ZIMAZE KUBAKA IZINA, REKA AGACE KAYO GAHERUKA

          

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127493/yashoye-miliyoni-24-frw-arahomba-uko-bamenya-ari-kurya-amatunda-yibyo-yavunikiye-muri-sine-127493.html

  • Harabura iminsi mbarwa: Impamvu 10 udakwiriye… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 31 Werurwe 2023 hazaba ku nshuro ya kabiri igikorwa cya Story Telling Night kizabera kuri Olympic Hotel Kimironko, ahitezwe ubwitabire bw'abantu bafite amazina akomeye mu Rwanda bazaba baje guhaha ubwenge.

    Kuri iyi nshuro abazavuga ku rugendo rw'ubuzima bwabo harimo Karomba Gael, rwiyemezamirimo mpuzamahanga wamaze no gushora amafaranga ye mu bikorwa by'imyidagaduro;

    Ndetse akaba agenda agira inama abantu ku buryo bwo kwagura ubucuruzi bwabo aho azaba avuga ku rugendo rwe rw'ubuzima, n'ibanga yakoresheje ngo agere ku butunzi bwa za miliyari kandi agakomeza kugira umutima wo gukora cyane.

    Hari kandi Akingeneye Olga, inzobere mu itangazamakuru waniyeguriye ibirebana no gutera ibirungo abantu, wagize impanuka afite imyaka itatu yamukomerekeje cyane mu maso.

    Hamwe n'ibihe bikomeye yanyuragamo kubera ko umuryango mugari wamuhaga akato mu buryo bumwe cyangwa ubundi, byaje kurangira akomeye arakomeza kuri ubu akaba ageze kure mu buzima anabayeho neza.

    Uretse kandi abazatanga ibiganiro hari izindi mpamvu zikwiye gutuma udakwiye kubura muri uyu mwanya mwiza, zirimo kwiyungura ubumenyi no kongera kwiga kuko ni nk'ishuri ariko amasomo atanganwa umwihariko binyuze mu nkuru ivugwa na nyirayo.

    Guhura n'abo ufata nk'intwari zawe mu bikorwa byawe bya buri munsi, by'umwihariko mu mwuga ukora ukubeshejeho umunsi ku wundi bikaba ari nk'imbarutso yo kurushaho kunoza ibyo ukora no kongera urwunguko.

    Kumenyana n'abantu batandukanye kandi bakungura byinshi byakugirira umumaro mu buzima bwawe, kuba wabasha kubona abagutera inkunga ndetse no kubonera ibisubizo ibibazo uhora wibaza binyuze mu nkuru y'abatanga ibiganiro.

    Gukira ibikomere n'agahinda gakabije ubasha kumenya ko ibigukomereye atari wowe wenyine, iki kikaba ari n'ikibazo gikomereye benshi. Kimwe no kwishima unishimana n'inshuti n'umuryango, munasangira amafunguro n'ibyo kunywa.

    Kwinjira muri iki gikorwa bigusaba gusa kuba wishyuye ibihumbi 5Frw ahasanzwe, n'ibihumbi 10Frw ariko avanwamo ibyo kunywa no kurya ngo wiyungure ubumenyi ntakigukoma mu nkokora.

     Ni ku nshuro ya kabiri Story Telling Night igiye kuba ikaba itegurwa n’ikompanyi ya Interact Rwanda

    Wagura tike yawe wifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga bwa *182*8*1*365099#

    Olga Isimbi ari mu bazaganiriza abazitabira Story Telling Night 2

    Coach Gael na we azasangiza abazitabira urugendo rwamugejeje aho ageze ubu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127498/harabura-iminsi-mbarwa-impamvu-10-udakwiriye-kubura-muri-story-telling-night-2-127498.html

  • SKOL yafashije ab’i Musanze gutaramana na Mr… – #rwanda #RwOT

    Ibi bitaramo byiswe 'Nyega Nyega Festival' byabaye ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, no ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023 kuri sitade Ubworoherane. Byaririmbyemo Orchestre Impala, umuhanzikazi Marina, Bushali, Papa Cyangwe ndetse na Mr Kagame.

    Ibi bitaramo byabereye i Musanze, nyuma y'uko aba bahanzi batanze ibyishimo ku baturage bo mu Karere ka Muhanga mu byumweru bibiri bishize. Mu baririmbiye i Muhanga ntabwo Marina yarimo kubera ko atari kuri gahunda.

    Kwinjira muri ibi bitaramo, usabwa kugura Skol Lager 2 ku mafaranga 1000 Frw. Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri SKOL, Tuyishime Karim aherutse kubwira InyaRwanda ko ibi bitaramo bigamije kwegera abakiriya ba SKOL no gukomeza kubumvisha ku cyanga cya 'Skol Lager'.

    SKOL yatangije ibi bitaramo mu gihe iherutse gukora ibirori byo kwizihiza imyaka 13 ishize iri ku isoko ry'u Rwanda, byabaye ku wa 26 Gashyantare 2023.

    Mu kwizihiza iyi sabukuru, SKOL yaboneyeho no gusogongeza abakiriya icyanga cya SKOL Lager iri mu icupa rishya.

    Ibi bitaramo by'abahanzi byateguwe bizafasha muri gahunda y'uru ruganda yo kumenyekanisha iki kinyobwa cya Skol Lager, kimaze imyaka 58 cyengerwa muri Afurika.

    Ubwo hizihizwaga iyi sabukuru y'imyaka 13, Umuyobozi Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri SKOL, Marie-Paule Niwemfura yavuze ko benshi batari bazi ko 'SKOL Lager ari inzoga ifitanye amateka akomeye n'Abanyafurika.’

    Umuhanzi Mr Kagame yabwiye InyaRwanda ko uburyo abanya-Musanze bamwakiriye muri ibi bitaramo by'iminsi ibiri, byagaragaje uburyo ari umuntu w'abo. Yavuze ko ashingiye ku buryo abaturage banogewe n'umuziki, bigaragaza ko ari abanyabirori.

    Yavuze ati 'Banyakiriye neza cyane hariya ni ahantu hanjye. Abanyamusanze ni abanyabirori kandi indirimbo zanjye zose turaziririmbana mbese 'vibe' (uburyo bagaragaza ibyishimo n'uko bitwara) iba ikubiye 0.4.'

    Muri ibi bitaramo, uyu muririmbyi yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe nka 'Ntiza' yakomeje izina rye yakoranye na Bruce Melodie, 'Bella', 'Amadeni', 'Mpa Power', 'Mukunzi', 'Ntimubimbaze', Ifoto' yakoranye na Danny Vumbi, 'Ibitendo', 'Gengo' ndetse na 'Tugende'.

    Ibi bitaramo kandi byaririmbyemo itsinda rya Orchestre Impala ryinjiriye mu ndirimbo nka 'Anitha Mukundwa' ikundwa na benshi, 'Mariyaroza', 'Mariya Nyiranziza', 'Reoniya', 'Ihogoza ryanjye' n'izindi zatumye abanya-Musanze bajya mu bicu.

    Iri tsinda kandi ribarizwamo umunyamuziki Munyanshoza Dieudonné uzwi nka Mibirizi, ryanaririmbye indirimbo ivuga ku buryohe bwa Skol Lager, aho baririmbaga bagira bati 'Tunywe twese tunywe twese Skol Lager'.

    Umwe mu baririmbyi ba Orchestre Impala, Niyonsenga Joselyne yabwiye InyaRwanda ko abanya-Musanze babakiriye neza, kandi ko ubwitabire bwari hejuru ugereranyije no mu Karere ka Muhanga ho mu Ntara y'Amajyepfo, aho ibi bitaramo byatangiriye.

    Ati 'I Musanze batwakiriye neza kurusha i Muhanga, kandi bo bari benshi muri sitade. Agashya kabayemo, ni uko twaririmbye indirimbo ‘Ihogoza’ njye na Munyashoza tuyikinamo ikinamico barayikunda cyane kubera ko babonaga ari nk’ikinamico.'

    Orchestre Impala nibo babanje ku rubyiniro. Ubwo bari bamaze kuririmba indirimbo ya mbere, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla, yasabye ko iri tsinda ryategereza rigakomeza gususurutsa abanya-Musanze ari uko nawe ahageze.

    Joselyne ati 'Turi ku rubyiniro, Guverineri yarahamagaye avuga ko aje mu gitaramo kandi aravuga ngo arashaka kureba Impala, ngo ntibashyire Impala mbere ngo nizo ashaka kureba, ubwo rero kandi twebwe twari twageze ku rubyiniro, turimo turaririmba, bahita badukuraho kugira ngo dutegereze Guverineri ahagere, amaze kuhagera rero nibwo twebwe twasubiye ku rubyiniro, turaririmba turasoza.”

    Akarere ka Musanze ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y'Amajyaruguru kashyizweho n'Itegeko Nᵒ 29/2005 ryo kuwa 23 Ukuboza 2005, rishyiraho kandi rigenga Inzego z'Imitegekere y'Igihugu.

    Akarere ka Musanze gakomoka ku cyahoze ari Umujyi wa Ruhengeri, Akarere ka Mutobo, Akarere ka Kinigi, Imirenge 14 y'icyahoze ari Akarere ka Bugarura n'Imirenge 3 y'icyahoze ari Akarere ka Bukamba.

    Ni kamwe mu turere twabereyemo ibitaramo by'umuziki bikomeye nka Primus Guma Guma Super Stars n'ibindi, ndetse haberaga ijonjora rya Nyampinga w'u Rwanda.

    Ni akarere kazwi cyane mu Rwanda, ahanini binaturutse ku kuba ari yo nzira ba mukerarugendo bifashisha basura ibyiza bitatse u Rwanda n'ibindi.

    AMAFOTO YA ORCHESTRE IMPALA KU RUBYINIRO RW'I MUSANZE




    AMAFOTO Y'UMURAPERI BUSHALI I MUSANZE NYUMA Y'IGIHE

    AMAFOTO Y'UMUHANZIKAZI MARINA UHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO VANILLA












    AMAFOTO Y'UMUHANZI MR KAGAME WEMEJE ABANYA-MUSANZE














    AMAFOTO Y'UMURAPERI PAPA CYANGWE UHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO ZIRIMO 'IT'S OKAY'

    SKOL YAMURIKIYE ABANYA-MUSANZE INZOGA YA SKOL LAGER







    Umuyobozi Ushinzwe iyamamazabikorwa muri SKOL, Tuyishimire Karim avuga ko ibi bitaramo bigamije kwamamaza SKOL Lager 

    DJ Sonia uri mu bavanga umuziki, yaryohereje abanya-Musanze binyuze mu ndirimbo zinyuranye yacuranze

    Kanda HANO ndetse na HANOurebe amafoto menshi yaranze iminsi y’ibi bitaramo

    AMAFOTO: Jean Nshimiyimana-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127500/skol-yafashije-abi-musanze-gutaramana-na-mr-kagame-marina-na-orchestre-impala-amafoto-100-127500.html

  • RIB, Dacco, n’Abasirikare, bafatiye umwitero… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere muri BK Arena hashorejwe imikino ya EAPCCO, ihuza inzego za Polisi yo muri Afurika y’iburengerazuba. Iyi mikino yari imaze icyumweru kirenga, yashyizweho umutemeri n’umukino wa Handball wahuje u Rwanda na Uganda ndetse ukaba wari umukino uriho ihangana rikomeye.

    Umukino watangiye ahagana ku isaha ya saa sita zuzuye aho u Rwanda rwahabwaga amahirwe bigendanye n’uko n’ubusanzwe ikipe ya Polisi y’u Rwanda isanzwe ifite ikipe ya Handball ikomeye, ndetse yegukana ibikombe hano imbere mu gihugu.

    Abakinnyi ikipe ya Polisi y’u Rwanda yakoresheje

    Kanyandekwe Gaston

    Rwamanywa Viateur

    Kubwimana Emmanuel

    Umuhire Yves

    Mutuyimana Gilbert

    Kayijamahe Yves

    Akayezu Andrew

    Urangwanimpuhwe

    Ndayisaba Etienne

    Mbesutunguwe Samuel

    Nshimiyimana Thinaty

    Hagenimana Fidele

    Uwimana Jackson

    Murwanashaka Emmanuel

    Nshimiyimana Alex

    Uwayezu Arsene

    Abakinnyi Polisi ya Uganda yakoresheje

    Ssentamu Ivan

    Lam Anthony

    Said Abdul Salom

    Ssendagire Hassan

    Ssekamonyo

    Benjamin Daniel

    Twinomigisha Kenneth

    Wakoroch Jacob

    Nyanzi Shabik

    Kisa Ivan

    Kisalita Isam

    Pirwoth Emmanuel

    Ssebugizi wasswa.

    Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yatangiye umukino iyoboye, kuko yagejeje amanota atanu ikipe ya polisi ya Uganda ifite amanota 2 gusa. Uganda yakoze amakosa menshi by'umwihariko ku munyezamu wayo Ssentamu Ivan byatumye ikipe ya Polisi y’u Rwanda ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10, ndetse Polisi y’u Rwanda ikomeza gutwara umukino uko, umukino urangira polisi y’u Rwanda itsinze polisi ya Uganda ibitego 41 kuri 27. Polisi y’u Rwanda yahise yegukana igikombe cya Handball mu mikino ya EAPCCO, aho wari umukino nyamukuru usoreza iyi mikino.

    Uyu mukino ndetse n’isozwa rya EAPCCO Games byari byitabiriwe n’inzego z’umutekano hafi yazose z’u Rwanda harimo igisirikare cy’u Rwanda RDF, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Urwego rushinzwe amagereza mu RCS, DASSO ndetse na Polisi y’igihugu yari yitabiriye iyi mikino.

    KANDA HANO UREBE UKO UMUKINO WAGENZE

    “>

    Imikino ya EAPCCO yari ibaye ku nshuro ya kane, gusa ikaba yari inshuro ya mbere ibereye ku butaka bw’u Rwanda. 

    Inzego zitandukanye z’umutekano w’u Rwanda zari zitabiriye  

    Abasirikare bari baje gutera ingabo mu bitugu ikipe ya Polisi y’u Rwanda 

    RIB bari bamwe mu bafana bakuru ikipe ya Polisi ya handball yari ifite 

    RCS nayo iri mu batije umurindi ikipe ya polisi y’u Rwanda ubwo yanyagiraga polisi ya Uganda 

    CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, iyi mikino ijya gutangira yari yasabye amakipe y’u Rwanda kwitwara neza, none byarangiye ahesheje ishema igihugu ndetse na Polisi y’igihugu 

    Andi makipe nayo ya polisi yegukanye ibikombe mu yindi mikino, yari yaje gushyigikira ikipe ya handball 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127502/rib-dacco-nabasirikare-bafatiye-umwitero-police-yu-rwanda-inyagira-u-bugande-video-127502.html

  • Kenya: Imodoka ya Odinga yatewe ibyuka biryana mu maso, imitungo ya Uhuru irasahurwa #rwanda #RwOT

    Imodoka ya Raila Odinga yatewe ibyuka mu maso mu mujyi wa Nairobi, ubwo yitabiraga imyigaragambyo yatangije mu cyumweru gishize.

    Bwana Odinga yerekezaga ahitwa Kawangware yari aherekejwe na Marta Karua bafatanije kwiyamamaza ndetse na Kalonzo Musyoka.

    Ikinyamakuru The Citizen Digital cyanditse ko abapolisi bakoresheje ibi byuka biryana mu maso ngo batatanye abaturage bari bariye karungu.

    Umukuru wa polisi ya Kenya avuga ko iyi myigaragambyo itemewe kuko nta watse uruhushya uru rwego.

    Ni nako kandi byagendekeye abandi baturage bigaragambyaga nabo bahanganye na polisi ibamishamo ibyuka biryana mu maso.

    Hari amakuru avuga ko uruganda rukora amacupa ya gas rwa Raila Odinga rwasenywe n'abantu bataramenyekana kugera ubu.

    Hari andi makuru avuga ko abantu batazwi bateye amasambu ya Uhuru Kenyatta wigeze kuba perezida, batema ibiti ishyamba bararitwika.

    Ikinyamakuru The Standards, cyanditse ko abanyamakuru babonye abantu bagerageza no gutwara ibintu byari muri ubu butaka bw'umuryango wa Uhuru birimo amatungo, kandi ngo bakangishaga kuba batema buri wese wagerageza kubitambika cyangwa se abaza amakuru.

    Impamvu yaba yatumye aba baturage bigabiza amasambu ya Uhuru Kenyatta ntiramenyekana n'icyo bagambiriye ntikizwi.

    Iyi sambu ya Are ibihumbi 11 iri ahitwa Northlands City, mu karere ka Ruiru mu ntara ya Kiambu.

    Police lob tear gas at Raila Odinga's convoy at Nairobi's Kawangware area #Maandamano pic.twitter.com/0qVWXzNpEA

    — Citizen TV Kenya (@citizentvkenya) March 27, 2023

    Amatungo yari mu butaka bw'umuryango wa Uhuru Kenyatta yasahuwe

    The post Kenya: Imodoka ya Odinga yatewe ibyuka biryana mu maso, imitungo ya Uhuru irasahurwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/27/kenya-imodoka-ya-odinga-yatewe-ibyuka-biryana-mu-maso-imitungo-ya-uhuru-irasahurwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-imodoka-ya-odinga-yatewe-ibyuka-biryana-mu-maso-imitungo-ya-uhuru-irasahurwa

  • Rwanda: Hagaragajwe ingamba zo guhangana n'ingaruka ziterwa n'ibiza #rwanda #RwOT

    U Rwanda nk'Igihugu gikunze kwibasirwa n'ibiza, rwagaragarije amahanga ingamba rwafashe mu kugabanya ingaruka ziterwa nabyo, zirimo kubaka ubudahangarwa bw'abaturage batuzwa ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 27 Werurwe 2023, mu biganiro byahuje u Rwanda n'Abafatanyabikorwa barwo bigira hamwe uko hashyirwaho ingamba zihuriweho, mu guhangana n'ibiza no kugabanya ingaruka ziterwa nabyo.

    Imiterere y'u Rwanda nko kuba ari urw'imisozi bituma rukunda kwibasirwa n'ibiza bitandukanye ahanini biterwa n'imvura.

    Bibarwa ko byibura ko buri mwaka imiryango ibihumbi 10 mu Rwanda, igerwaho n'ingaruka ziterwa n'ibiza.

    Mu nama yiga ku ngamba zo guhangana n'ibiza no kugabanya ingaruka ziterwa nabyo yahuje Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bayo, bagaragaje ko guhangana n'ibibazo bisaba ubufatanye bw'inzego zitandukanye, kandi abaturage bagahabwa umwanya munini mu ngamba zose zifatwa.

     Luca Rossi ni umuyobozi wungirije muri Afurika by'ishami rya Loni ryita ku guhangana n'ingaruka ziterwa n'ibiza, naho Ozonnia Ojielo  ni umuhuzabikorwa w'amashami y'Umuryango w'Abibumbye akorera mu Rwanda.

    Luca ati 'Ushobora kugira ubushobozi mubya tekinike, muby'amafaranga, rimwe na rimwe ufite ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa ariko abaturage batarumva neza ibyo ubakorera  ngo babigire ibyabo ubereke n'inshingano zabo, ibyo ukora byose byaba imfabusa.'

    Ozonia ati 'Mu bari hano, buri wese arabizi ko guhangana n'ingaruka ziterwa n'ibiza bisaba uburyo buhamye buhuriweho n'abakora mu nzego zinyuranye, zirimo iza Leta ndetse n'abaturage bo hasi.'

    Ibiza bikunze kwibasira u Rwanda bikunze kuzahaza bikomeye abaturage b'amikoro macye, bitewe n'uko akenshi baba batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Minisitiri w'Ibikorwa by'Ibutabazi, Kayisire Marie Solange, avuga ko zimwe mu ngamba zo guhangana n'ingaruka ziterwa n'ibiza ari ukubaka ubudahangwa bw'abaturage, bafashwa gutura heza hadashyira ubuzimwa bwabo mu kaga.

    Ati 'Ni ukureba impamvu zakwibandwaho kugira ngo zigabanye ibyo byatera Ibiza, yaba ubukene bw'abaturage no gukomeza kubazamurira ubushobozi. Hanyuma ariko no kubigisha gukora ibintu bihangana n'ibiza harimo kubaka amazu adashobora gutwarwa n'imvura no gutwarwa n'umuyaga uwari wo wose no gutura ahantu habugenewe.' 

    Imibare itangwa na Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, igaragaza ko buri mwaka igihugu gihomba Miliyoni 300 z'amadorari kubera ingaruka z'Ibiza.

    Daniel Hakizimana

    The post <strong>Rwanda: Hagaragajwe ingamba zo guhangana n'ingaruka ziterwa n'ibiza</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/27/rwanda-hagaragajwe-ingamba-zo-guhangana-ningaruka-ziterwa-nibiza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rwanda-hagaragajwe-ingamba-zo-guhangana-ningaruka-ziterwa-nibiza

  • Umuryango wa Rusesabagina wagize icyo uvuga ku ifungurwa rye – #rwanda #RwOT

    Guhera mu mezi atanu ashize, umuryango wa Rusesabagina wari waracecetse nta kintu uvuga, ku buryo n'umukobwa we Carine Kanimba wari umaze kuba ikirangirire mu itangazamakuru atari agikoma. Ni ibintu byacaga amarenga y'uburyo Amerika n'umuryango w'uyu mugabo bahinduye imyitwarire mu kibazo cye.

    Ni ko byakomeje no kuva ku wa Gatanu ubwo uyu mugabo yafungurwaga. Usibye abayobozi ba Amerika banditse bashima, umuryango we nta kintu na kimwe wigeze utangaza.

    IGIHE yabashije kubona amakuru y'uko hari umuntu wagenwe n'uyu muryango ngo abe ariwe uzajya avuga ku bijyanye n'ifungurwa rya Rusesabagina.

    Uwo muntu ni Juleanna Glover usanzwe ari umujyanama w'ibigo bitandukanye. Yakoze ubujyanama mu bigo bikomeye ku Isi nka Uber, Tesla, Microsoft, Oracle, eBay, the Smithsonian, Snapchat, JP Morgan Chase, Netflix, Tata Sons, CVS Health, SpaceX, Chobani, AT&T, LVMH, PepsiCo, Google, Alibaba, n'ibindi.

    Mu butumwa yasubije IGIHE kuri email ubwo yabazwaga ku bijyanye n'ifungurwa rya Rusesabagina yagize ati “Umuryango wa Paul Rusesabagina unejejwe no kwakira inkuru ijyanye n'ifungurwa rye. Wizeye ko uzongera kumubona vuba.”

    Ntabwo Juleanna yigeze asubiza ibibazo bindi byerekeye n'ifungurwa rya Rusesabagina, birimo igihe azagerera muri Amerika n'ibindi.

    Bivugwa ko ubwo Rusesabagina azaba ageze muri Amerika, nta mihango yo kumwakira izabaho, ahubwo azabaho nk'umuturage usanzwe aho gukomeza kugaragazwa nk'intwari.

    Amakuru avuga ko ari ibintu abayobozi ba Amerika bemeye ndetse nawe mu ibaruwa yandikiye Umukuru w'Igihugu asaba imbabazi, yavuze ko nagera muri Amerika azakoresha umwanya we mu 'kwitekerezaho' kandi ko nta hantu na hamwe azongera guhurira na politiki y'u Rwanda.

    Ubwo Rusesabagina yafungurwaga mu ijoro ryo ku wa Gatanu ahagana Saa Yine z'Ijoro, yavuye i Mageragere aherekejwe n'abayobozi bo muri Ambasade ya Amerika, ajyanwa mu Rugo rwa Ambasaderi wa Qatar i Kigali.

    Yagumye mu maboko ya Ambasade ya Qatar nk'uko byari mu myanzuro imufungura. Yagombaga gusaba uburenganzira bwo gusohoka igihugu, akabuhabwa na Minisitiri w'Ubutabera ubundi akabona kwerekeza i Doha aho azamara iminsi mike akabona kujya muri Amerika.

    Umwe mu bantu babonanye na Rusesabagina ku wa Gatandatu, yabwiye IGIHE ko yasanze ameze neza nta kibazo na kimwe afite.

    Amakuru avuga ko bishoboka ko kuri uyu wa Mbere aribwo ava mu Rwanda yerekeza i Doha. Ntabwo biramenyekana niba akiri mu gihugu cyangwa se yamaze kugisohokamo.

    Hari n'andi makuru avuga ko atarabona ibyangombwa bimuvana mu Rwanda, ko bishobora gufata iminsi.

    Ifungurwa rya Rusesabagina, ni intambwe ikomeye yatewe mu kuzahura umubano w'u Rwanda na Amerika wari umaze igihe kigera ku myaka itatu urimo agatotsi.

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize igitutu gikomeye ku Rwanda isaba ko uyu mugabo afungurwa, u Rwanda rwo ruvuga ko rudashobora guhatirwa kurekura umuntu wakoze ibyaha ndengakamere nk'ibye.

    Byatume habaho ukugongana gukomeye kugeza n'aho Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken, afata indege akajya i Kigali muri gahunda ze harimo gucyura Rusesabagina.

    Umuvugizi muri Perezidansi y'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yanditse kuri Twitter ko guhabwa imbabazi kwa Rusesabagina bidakuraho igihano yahamijwe, ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze. Ati “Umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Qatar, wabaye ingenzi cyane.”

    Yakomeje avuga ko irekurwa rya Rusesabagina ari umusaruro “w'ubushake buhuriweho bwo kuzahura umubano w'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

    Akirekurwa, Qatar yahamije ko yagize uruhare mu biganiro byaganishije ku kuba Rusesabagina yahawe imbabazi, “ndetse ko gahunda yo kumwohereza muri Qatar irimbanyije”.

    Umuryango wa Rusesabagina watangaje ko witeguye guhurira na we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuryango-wa-rusesabagina-wagize-icyo-uvuga-ku-ifungurwa-rye