Blog

  • Mu Rwanda humvikanye umutingito udakanganye – #rwanda #RwOT

    Uyu mutingito wumvikanye ahagana saa Mbili z'umugoroba wageze mu bihugu by'u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Uganda.

    Urubuga Volcano Discovery rukurikirana ibijyanye n'imitingo rwatangaje ko uwo mutingito izingiro (epicentre) ryawo ryari i Rutshuru mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru muri RDC.

    Inzobere mu bijyanye n'ibyo mu nda y'Isi mu Kigo Goma Volcanological Observatory (OVG) ziherutse kugaragaza ko mu nda y'Ikirunga cya Nyamulagira hari amahindure yatangiye kuzamuka agana rwagati mu murwa w'ikirunga, ku buryo gishobora kuruka vuba.

    Umutingito wumvikanye kuri uyu wa Mbere wari woroheje kuko inzobere zivuga ko umutingito utangira kwangiza byinshi iyo watangiye kugera ku gipimo cya 6.

    Imitingito ikanganye mu Karere u Rwanda ruherereyemo yaherukaga mu 2021 ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga, kigatuma abaturage bo muri Kivu y'Amajyaruguru bahaturiye bahunga.

    Uyu mutingito wageze mu bihugu byegeranye n’u Rwanda, izingiro ryawo ryari i Rutshuru muri RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-humvikanye-umutingito-udakanganye

  • Rusesabagina yavuye mu Rwanda, yerekeza muri Qatar – #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yafunguye Rusesabagina na bagenzi be 19 barimo Nsabimana Callixte 'Sankara' ku wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023 nyuma y'imbabazi bahawe na Perezida.

    Rusesabagina w'imyaka 68 yandikiye Perezida Kagame asaba imbabazi z'ibyaha yakoze ari na byo byatumye akatirwa igifungo cy'imyaka 25, yiyemeza kutazagisubira naramuka ababariwe.

    The New York Times yanditse ko Rusesabagina yavuye mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Werurwe 2023, nyuma y'iminsi irenga 900 yari amaze afungiye mu Rwanda.

    Agifungurwa yahise ajya gucumbikirwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda aho yamaze iminsi ibiri mbere y'uko afata indege igana muri iki gihugu.

    Umuvugizi w'Inama y'Umutekano ya Amerika yabwiye abanyamakuru ko Rusesabagina yavuye ku butaka bw'u Rwanda.

    Yagize ati 'Ndemeza ko Paul Rusesabagina yavuye mu Rwanda ndetse kuri ubu ari i Doha.''

    Yasobanuye ko umuryango we witeguye kumwakira neza. Ati 'Mu gihe cya vuba arafata urugendo rusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.''

    Rusesabagina washinze ndetse akayobora Umutwe wa MRCD/FLN yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 mu Rwanda ahamijwe ibyaha by'iterabwoba bishingiye ku bitero wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019. Byaguyemo abagera ku icyenda, imitungo irasahura, ibindi birangizwa.

    Leta ya Amerika n'impirimbanyi za politiki zatangiye kwerekana ko Rusesabagina yafunzwe binyuranye n'amategeko ndetse zigasaba ko arekurwa.

    Qatar ni yo yagize uruhare mu biganiro byagejeje ku irekurwa rye, ndetse iki gihugu cyashimwe ko cyabaye umuhuza mwiza.

    Mu itangazo yashyize hanze Rusesabagina akirekurwa, Perezida wa Amerika, Joe Biden, yagize ati 'Nshimiye Leta y'u Rwanda yatumye uku kongera guhura [n'umuryango we] gushoboka, nshimiye kandi Leta ya Qatar yagize uruhare mu irekurwa rya Paul no kugaruka muri Amerika.'

    Umuryango wa Rusesabagina washimye icyemezo cyo kumurekura ndetse Juleanna Glover uwuhagarariye yabishimangiye.

    Mu butumwa yasubije IGIHE kuri email ubwo yabazwaga ku bijyanye n'ifungurwa rya Rusesabagina yagize ati 'Umuryango wa Paul Rusesabagina unejejwe no kwakira inkuru ijyanye n'ifungurwa rye. Wizeye ko uzongera kumubona vuba.'

    Ifungurwa rya Rusesabagina ni intambwe yatewe mu kuzahura umubano w'u Rwanda na Amerika wari umaze igihe kigera ku myaka itatu urimo agatotsi.

    Amerika yashyize igitutu gikomeye ku Rwanda isaba ko uyu mugabo afungurwa, rwo ruvuga ko rudashobora guhatirwa kurekura umuntu wakoze ibyaha ndengakamere nk'ibye.

    Byatume habaho kugongana gukomeye kugeza n'aho Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken, afata indege akajya i Kigali muri gahunda ze harimo gucyura Rusesabagina.

    Umuvugizi muri Perezidansi y'u Rwanda, Stephanie Nyombayire, yanditse kuri Twitter ko guhabwa imbabazi kwa Rusesabagina bidakuraho igihano yahamijwe ndetse ko gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze. Ati 'Umubano mwiza hagati y'u Rwanda na Qatar, wabaye ingenzi cyane.'

    Yakomeje avuga ko irekurwa rya Rusesabagina ari umusaruro 'w'ubushake buhuriweho bwo kuzahura umubano w'u Rwanda na Amerika.'

    Rusesabagina yafashe urugendo rugana muri Qatar mu gihe abandi 19 bari muri dosiye imwe bajyanywe mu Kigo cya Mutobo mu Karere ka Musanze aho bagiye guhabwa amahugurwa mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

    Rusesabagina Paul yageze muri Qatar mu rugendo ruzakomereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusesabagina-yageze-muri-qatar-mu-rugendo-rugana-muri-amerika

  • Minisitiri Gasana yagaragaje ingamba zihari ku kibazo cya za 'kasho' zishaje – #rwanda #RwOT

    Baherutse kubigaragariza Minisiteri y'Umutekano mu Gihugu, ubwo bayigezagaho isesengura ryakozwe kuri raporo ya Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu.

    Ni raporo yagaragaje ubucucike muri za kasho, izidafite ubwiherero, izibufite ariko bushaje, izidafite ubwiherero bw'abantu bafite ubumuga ndetse n'ababa bafungiyemo badafite uburyo bwo kuvuzwa.

    Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, yavuze ko iyo umuntu afunzwe, Polisi y'Igihugu ikorana n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kugira ngo urwaye abashe kuvuzwa.

    Ubusanzwe umuntu ujyanwa muri kasho aba ashobora kumaramo iminsi itarenze 20, harimo iminsi itanu y'iperereza rikorwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha.

    Ubugenzacyaha nabwo bukaba bufite iminsi irindwi ku buryo nyuma ahita ashyikirizwa Urukiko rukamuburanisha akaba yajyanwa mu Igororero cyangwa akarekurwa.

    Icy'ubucucike, Minisitiri Gasana yavuze ko hari gahunda irambye yo kuvugurura za kasho kandi ari ibintu bizagenda bikorwa uko ubushobozi buboneka.

    Yagize ati 'Uyu munsi bimwe mu byo dusaba ko abantu badufasha gukemura ni ukwihutisha ivugururwa ry'izi sitasiyo za polisi kugira ngo ibibazo bigenda bigaragara hano bikemuke.'

    Umuti urambye wa kasho zishaje

    Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa bya Polisi, CP George Rumanzi, yavuze ko ku kijyanye no kuba izi kasho zitameze neza, ari ikibazo gikomeye cyane ko kuba abafunzwe baba bazibamo ariko n'abapolisi na bo ariho baba bakorera.

    Polisi y'Igihugu igaragaza ko mu turere 30 hose hari amashami ya Polisi [DPU] ndetse no mu mirenge hakaba hari sitasiyo za polisi 215, ari na zo ziba zifite kasho zifungirwaho abantu mu gihe baba bari gukorwaho iperereza n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha.

    CP Rumanzi yavuze ko kugeza ubu hari gahunda y'uko aya mashami ya Polisi yose agomba kubakwa cyangwa akavugururwa cyane ko amenshi akorera mu nzu zishaje cyangwa se izo bakodesha.

    Ati 'Buriya za kasho uko zimeze, ni ko n'abapolisi bakorera hameze. Izo kasho bariya bafunzwe barimo […] abapolisi nabo nibyo bikorwaremezo baba bakoreramo.'

    Avuga ko kugeza ubu uturere turindwi ari two dufite ahantu hakorera Polisi hajyanye n'igihe mu gihe utundi turere dutanu hari amashami ya Polisi arimo kubakwa naho amashami ya Polisi mu turere 17 ho ntibaratangira kubaka.

    Mu bijyanye na sitasiyo za polisi, hari izigera ku 167 zitaratangira kubakwa cyangwa ngo zivugururwe.

    Ati 'Ubu ikigenda gikorwa ni ukugerageza gufata ubwiherero bwa za kasho ariko nagira ngo mvuge ko […] birajyana. Igikorwa ni uko polisi ifite umushinga wo kubaka sitasiyo za polisi.'

    'Tuzaba dufite aho abapolisi bakorera, kasho zifite ubwiherero, yubatse ku buryo abafungwa badatoroka nk'uko byari bimenyerewe, ugasanga kasho iri hano, ubwiherero kubera ko bitateganyijwe, ugasanga umuntu arajya mu bwiherero nko muri metero 80. Hari ufite imigambi yo gutoroka yabaga yatoroka.'

    CP Rumanzi avuga ko izo kasho zirimo kubakwa zizajya ziba zifite aho bantu bafungirwa ariko banashaka kujya izindi serivisi zaba iz'ubwiherero cyangwa izindi bakazibona aho hafi.

    Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu yagaragaje ingamba zo guhangana n’ubucucike muri za Kasho za Polisi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-gasana-yagaragaje-ingamba-zihari-ku-kibazo-cya-za-kasho-zishaje

  • Mutesi Jolly uri mu Bufaransa yatunguwe nUmu… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa mu mashusho yafashe ubwo yari ari muri taxi voiture, ari gutembera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, aba aganiriza umuntu umutwaye.

    Mutesi Jolly yatangiye acokoza umuntu wari umutwaye muri Taxi Voiture, uyu mushoferi wo muri Senegal, Jolly atangira amubwira ko yumvise kuri Senegal ndetse anahafite inshuti.

    Jolly amubwira ko ari uwo mu Rwanda, akamubaza niba hari ikintu aruziho. Umushoferi nta kuzuyaza ahita avuga ko azi Perezida Kagame.

    Ati 'Namubonye kuri televiziyo, iyo avuga aba arwanira inyungu za Afurika buri gihe. Buri gihe iyo mubonye kuri televiziyo, mpita mbona u Rwanda rufite amahirwe yo gutera imbere.'

    Jolly Mutesi yakomeje amubwira ko Perezida Kagame yashyize imbere urubyiruko ndetse ari nayo mpamvu benshi bamukunda. Amubwira ko yishimiye kuba uyu mugabo wo muri Senegal azi u Rwanda.

    Uyu mushoferi yakomeje abwira Jolly ko bo ugereranyije n'ukuntu Paul Kagame aha umwanya abaturage be, bitandukanye na Macky Sall uyobora igihugu akomokamo cyane ko akenshi aba yibereye hanze y'igihugu cye aho afite za 'Apartments', ubundi agahora ahuze cyane.

    Mu butumwa bwaherekeje iki kiganiro, Mutesi Jolly yagaragaje ko yanyuzwe n'uburyo Paul Kagame yamaze kumenyekana ku isi yose kubera imiyoborere myiza, avuga ko iki kiganiro cyatumye yishima agasesa urumeza.

    Ati 'Ubuyobozi budasanzwe bwa Perezida wacu Paul Kagame, bwamushyizeho ikimenyetso ku Isi yose. Nahuye n'umushoferi wa Taxi mu Mujyi wa Paris ejo, ariko uburyo yavugaga kuri Perezida Kagame byatumye nsesa urumeza. Nta gushidikanya ntewe n'uko ndi umunyarwanda.'

    Jolly kuri ubu ari mu Bufaransa 

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127504/mutesi-jolly-uri-mu-bufaransa-yatunguwe-numunya-senegal-bahuye-ucyeza-perezida-kagame-127504.html

  • Menya ibintu 3 wakorera umwana wawe umubiri we ukagira ubudahangarwa budasanzwe #rwanda #RwOT

    Ku babyeyi bamwe, usanga umwana ahora ku miti, ku bandi bagahitamo kuba baretse kubajyana mu mashuri; kugira ngo badahura n'abandi, bityo bakabanduza.

    Umwana aza ku isi, ubwirinzi bwe budakomeye kandi kubera nta mikorobe aba yari yagahura nazo, izibashije kumwibasira akenshi ziramunesha. Kugeza igihe urwungano rw'ubwirinzi bwe ruzakomerera.

    Inkuru nziza tugufitiye, ni uko hari ibyo wakora bikongera ubudahangarwa bw'umubiri w'umwana wawe.

    Imirire ye

    Uburyo bwa mbere bwagufasha kongera ubudahangarwa bw'umubiri w'umwana ni ukwita cyane kubyo umugaburira.

    Konsa umwana ibere ryonyine, byibuze amezi 6 ya mbere bimufasha kugira ubudahangarwa bukomeye. Mu gihe atangiye kubona ifashabere, ni ngombwa kumuha amata n'impeke zongewemo ibindi akenera (fortified cereals).

    Ku mwana urengeje amezi 6, ushobora kumutangiza imbuto n'izindi mboga zoroshye, bikaba byamufasha kubona vitamin n'imyunyungugu umubiri wakenera mu kubaka ubudahangarwa bukomeye.

    Yawurute (yogurt) ni ingenzi cyane ku mwana kuko ifasha kongera ubudahangarwa bwe. Ibonekamo bagiteri nziza zafasha urwungano ngogozi gukora neza no kongera ubudahangarwa. Ushobora no kuyongeramo imbuto (inkeri, umuneke, umwembe,..); kugira ngo umwongerere vitamin n'imyunyungugu.

    Ongera igihe umwana amara ku zuba

    Imirasire y'izuba (rya mu gitondo mbere ya saa yine cg nyuma ya saa kumi) ribonekamo vitamin D, umwana akeneye kugira ngo abashe kwinjiza calcium nkenerwa mu mubiri, ari nako ubwirinzi bw'umubiri we bwiyongera.

    Mu gihe umwana adashobora kujya hanze, cg se ari igihe kirekire cy'imvura ni ngombwa ko wabiganiriza umuganga akagufasha kumuha inyongera za vitamin D.

    Kwita cyane ku gihe aryama

    Uretse no ku mwana muto, ubushakashatsi bwagaragaje ko kuryama igihe gito, byongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara zikomeye mu bantu bakuru; kuko bigabanya abasirikare b'umubiri.

    Birumvikana ko ku bana bato bakenera kuryama igihe gihagije, kugira ngo abasirikare b'umubiri bagume ku rugero rukwiye.

    Umwana akenera kuryama igihe kingana gute?

    Ku mpinja byibuze amasaha 18

    Ku bari hagati y'imyaka 2-4 byibuze amasaha 12-13

    Abatangiye kwiga 5-8 byibuze amasaha 10.

    Mu gihe ubona umwana wawe adakunda kuryama ku manywa ni byiza ko wamuryamisha kare mu ijoro.

    Dusoza

    Nk'umubyeyi, ni inshingano zawe guha umwana wawe intungamubiri zikwiriye zamufasha gukura neza kandi adahuye n'uburwayi uko bishoboka.

    Guha urwungano rw'ubwirinzi bw'umwana ingufu bizakurinda guhora uhangayitse no guhora kwa muganga buri uko akoroye cg afite ibicurane.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/menya-ibintu-3-wakorera-umwana-wawe-umubiri-we-ukagira-ubudahangarwa-budasanzwe

  • Abarimu 200 babaye indashyikirwa mu kwigisha imibare bashimiwe – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyateguwe n'Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS) ku bufatanye na Sosiyete y'Itumanaho, Airtel Rwanda.

    Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya gatatu cyageze ku barimu b'imibare bo mu turere 14 dusanzwe dukorana na AIMS n'abo mu tundi dutandukanye tw'igihugu bagaragaje ubudasa mu kwigisha imibare bigaragarira mu banyeshuri batsindisha.

    Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Werurwe 2023 aho aba barimu bahawe ibihembo bitandukanye birimo mudasobwa na iPad bigiye kubafasha gukataza mu ikoranabuhanga.

    Umuyobozi wa AIMS mu Rwanda, Prof. Sam Yala, yavuze ko iki gikorwa gitegurwa kugira ngo hashimirwe abarimu babaye indashyikirwa mu kazi kabo.

    Ati 'Iki ni igikorwa kigamije gushimira abarimu bigisha abana bacu bakora ibikorwa by'indashyikirwa. Twabonye ko ari ingenzi kubashimira umuhate bakorana.'

    Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko nk'ikigo gikora ibijyanye n'ikoranabuhanga kandi rishingiye ku mibare bishimira kugira umusanzu batanga ku barimu.

    Ati 'Tunejejwe no kuba abaterankunga b'iki gikorwa cyo guhemba kuko imibare ni ikintu cy'ingenzi muri iyi minsi. Kuri ubu ibintu byinshi bisaba ikoranabuhanga nko mu itumanaho n'ikoranabuhanga.'

    'Kuri ubu hari ubwenge bw'ubukorano bisaba imibare myinshi n'ibindi, ubu dukeneye abantu benshi mu kigo cyacu bakora ibijyanye n'imibare cyane abagore; ni yo mpamvu tubashishikariza kwitabira iki gice.'

    Kuri uyu munsi kandi hatanzwe impamyabushobozi ku barimu 380 bamaze amezi abiri bahabwa amahugurwa yo gukoresha ikoranabuhanga bigisha imibare.

    Iyi ni gahunda y'amasomo itegurwa na AIMS ifatanyije na Minisiteri y'Uburezi, Umuryango MasterCard Foundation mu gihe amasomo atangwa n'Ikigo cyigisha kikanatanga Impamyabushobozi mu masomo y'Ikoranabuhanga 'International Computer Driving Licence (ICDL).

    Aya masomo ahabwa abarimu bo mu turere 14, abamaze kuyahabwa kuri ubu basaga 5000. Yatangijwe kugira ngo hongerwe umubare w'abanyeshuri by'umwihariko abakobwa biga Siyansi. Intego kwari ukugera ku banyeshuri 228.000 ariko kuri ubu imaze kugera kuri 276.323 muri bo 60% ni abakobwa.

    Prof. Sam Yala yavuze ko impamvu bakomeje gushyira imbaraga muri iyi gahunda ari ukuzamura abanyeshuri biga aya masomo kuko byagaragaye ko agira uruhare mu iterambere.

    Ati 'Intego ihari ni ukuzamura umubare w'abakobwa n'abahungu biga amasomo ya Siyansi n'Ikoranabuhanga kuko iki ni igice cy'agaciro mu bukungu bwa buri gihugu, kongera umubare w'abanyeshuri ni ukwihutisha iterambere ry'ubukungu.'

    Ibi abihuje n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, wavuze ko abanyeshuri benshi nibajya muri aya masomo bizagira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

    Ati 'Imibare na siyansi ni ingenzi cyane kuko ni yo soko y'ubumenyi. Ubu gahunda ya MINEDUC na REB ni ugukoresha uko dushoboye kugira ngo abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye babe bafite ubumenyi buhagije muri aya masomo kugira ngo bizabafashe kwihangira umurimo no gukomeza na kaminuza.'

    Ku ruhande rw'abarimu bahawe ibihembo n'abahuguwe bashimiye ibigo bitandukanye byagize uruhare mu kubongerera ubumenyi.

    Niyonizera Médiatrice wigisha muri GS Giharwa iherereye mu Karere ka Nyanza, amaze igihe yarahuguwe ndetse yashimiwe mu barimu b'indashyikirwa. Yavuze ko ubumenyi bahawe bwabafashije kwagura imyigishirize.

    Ati 'Mbere najyaga nigisha imibare nkoresheje amagambo gusa ariko ubu nkoresha n'ingero z'ibifatika. Ibi byatanze umusaruro kuko buri mwaka mbona abanyeshuri batanu bafite 'inota' rya mbere mu mibare.'

    Tuyishime Fidel wigisha muri GS. Kaburiro mu Karere ka Nyamasheke yavuze ko amahugurwa amaze iminsi ahabwa azamufasha kongera uburyo yigisha.

    Ati 'Aya mahugurwa nakuyemo ubumenyi bwinshi. Namenye gukoresha ikoranabuhanga ku buryo narikoresha mu mibare mu buryo butandukanye. Ubumenyi nkuye hano buzamfasha kongera imitsindire y'abanyeshuri.'

    AIMS yatangijwe mu 2003 ifite intego yo kuzamura ubumenyi bushingiye ku mibare. Mu Rwanda yatangiye kuhakorera mu 2017, ikorera mu bindi bihugu nka Afurika y'Epfo, Sénégal, Ghana na Cameroun.

    MasterCard Foundation yahembye abarimu bitwaye neza

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, ashimira umwarimu wahize abandi

    Abarimu basoje amasomo bahawe impamyabushobozi

    Abarimu babaye indashyikirwa bahembwe mudasobwa

    Abarimu bahuguwe bemeza ko byazamuye ireme ry’amasomo batanga

    Byari ibyishimo ku barimu batandukanye bitabiriye iki gikorwa

    Hari gushyirwa imbaraga mu cyazamura umubare w’abakobwa biga imibare

    Iyi gahunda igera ku barimu bo mu turere 14 AIMS ikorana na two

    Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko nk'ikigo gikora ibijyanye n'ikoranabuhanga kandi rishingiye ku mibare bishimira kugira umusanzu batanga mu barimu batanga ubu bumenyi

    Umuyobozi wa AIMS mu Rwanda, Prof. Sam Yala, yavuze ko iki gikorwa gitegurwa kugira ngo hashimirwe abarimu babaye indashyikirwa mu kazi kabo

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko abanyeshuri benshi ni bajya muri aya masomo bizagira uruhare mu iterambere ry'igihugu

    Abahagarariye ibigo bitandukanye byashyize imbaraga mu guteza imbere imibare

    Abarimu bahawe ibihembo bose hamwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-200-babaye-indashyikirwa-mu-kwigisha-imibare-bashimiwe

  • Uganda: Gen.Muhoozi yavuze ko agiye gusezera mu gisirikare cya UPDF #rwanda #RwOT

    Imfura ya Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yatangaje ko azasezera mu gisirikare cy'igihugu bitarenze uyu mwaka wa 2023.

    Ni imirimo yakoze imyaka isaga 30. Ariko ngo agomba gufata umwanzuro wo kuyihagarika burundu nk'uko bikubiye mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa tweeter, aho akunze gutangira ibitekerezo.

    Yagize ati' ndasezera mu gisirikare cya UPDF muri uyu mwaka'
    Mu mwaka ushize, uyu mutegetsi mu gisirikare yatangaje ubutumwa nk'ubu ubwo yari umuyobozi w'igisirikare kirwanira ku butaka, gusa igisirikare gitangaza ko nta baruwa Kainerugaba yatanze mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Gen. Muhoozi yanditse ubutumwa bwo gusezera igisirikare nyuma y'iminsi mike asibye ubutumwa yari yanditse atangaza ko aziyamamariza kuyobora Uganda mu matora ya 2026.

    Uyu Jenerali ukunda kwandika kuri Twitter ntiyigeze ahisha ko ashaka kuzasimbura se w'imyaka 78, umaze imyaka 37 ategeka Uganda.

    Amategeko ya Uganda ntiyemerera abasirikare bakiri mu kazi kujya muri politiki.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/uganda-gen-muhoozi-yavuze-ko-azasezera-mu-gisirikare-cya-updf-bishimangira

  • Gen. Muhoozi yahishuye abahanzi nyarwanda bazitabira ikirori cy'isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umujyanama wihariye akaba n'imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ,yahishuye abahanzi bazitabira ikirori cyo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko y'imayaka 49.

    Mu birori Muhoozi Kainerugaba yise 'Rukundo Egumeho' yavuze ko Intore Massamba, Kenny Sol na Bwiza bari mu bahanzi bo mu Rwanda bazataramira abazitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y'amavuko ya 49.

    Kizaba ku ya 19 Mata 2023 ku kibuga cy'umupira cy'ishuri rya Kigezi mu Karere ka Kabale mu Burengerazuba bwa Uganda.Kwinjira bizaba ari ubuntu.

    Ni ku nshuro ya kabiri Massamba atumiwe muri iki gitaramo mu gihe umwaka ushize ubwo Muhoozi yizihizaga isabukuru y'imyaka 48 nabwo yari yatumiwe mu cyabereye i Kampala.

    Abandi bahanzi bo muri Uganda batumiwe harimo Ray G, Vinka, Eddy Kenzo, Spice Diana n'abandi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/gen-muhoozi-yahishuye-abahanzi-nyarwanda-bazitabira-ikirori-cy-isabukuru-ye

  • Bitunguranye Burkina Faso yahagaritse televiziyo y'Abafaransa #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho Televiziyo y'Abafaransa( France 24) ihaye ikiganoro Umuyobozi w'Umutwe wa Al Qaeda muri Maghreb (AQIM) , Guverinoma ya Burkina Faso yahise itanga itegeko ryo guhagarika ibikorwa by'iyi Televisiyo.

    Itangazo ryashyizweho umukono n'Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso, Jean-Emmanuel Ouedraogo, rivuga ko mu guha urubuga Umuyobozi Mukuru wa AQIM (Al Qaeda in the Islamic Maghreb), France 24 yahindutse umuyoboro w'itumanaho ry'abakora iterabwoba, inaha rugari iterabwoba n'imvugo z'urwango ziganisha ku ntego z'uyu mutwe muri Burkina Faso.

    Itangazo rikomeza riti “Bityo, Guverinoma mu nshingano zayo no mu nyungu zikomeye z'igihugu, yafashe icyemezo cyo guhagarika gahunda z'ibiganiro za France 24 ku butaka bw'iki gihugu.”

    Ibi bibazo byatangiye ubwo ku wa 6 Werurwe, France 24 yatangazaga ibisubizo byanditse bya Abu Obeida Youssef al-Annabi, umuyobozi wa AQIM, ku bibazo 15 byatanzwe n'umunyamakuru wayo, Wassim Nasr.

    Mu ntangiriro za Ukuboza nabwo, ubuyobozi bwa Ouagadougou bwahagaritse Radio France Internationale (RFI), ishinjwa gukwirakwiza ubutumwa bukura umutima bw'umwe mu bayobozi b'imitwe y'iterabwoba.

    RFI na France 24 kandi byahagaritswe muri Mali nayo iyoborwa n'ubutegetsi bwa gisirikare, bishinjwa gutambutsa ubutumwa bushyigikira iterabwoba.

    Guverinoma ya Burkina Faso yaburiye inzego zose ko izakomeza kurengera inyungu z'igihugu, ikarinda abaturage abantu bose bazemera kuba “imizindaro yo kumenyekanisha ibikorwa by'iterabwoba, amagambo y'urwango n'amacakubiri bibibwa n'imitwe yitwaje intwaro.”

    Kuva mu 2015, Burkina Faso ihanganye n'imitwe yitwaje intwaro ya Islamic State na al-Qaeda, imaze guhitana abantu basaga 1000 barimo abasivili n'abasirikare, ndetse abagera kuri miliyoni ebyiri bavanywe mu byabo.

    Captain Ibrahim Traoré wagiye ku butegesi mu mezi atandatu ashize, avuga ko arajwe ishinga no kugarura amahoro muri iki gihugu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/bitunguranye-burkina-faso-yahagaritse-televiziyo-y-abafaransa

  • Rutahizamu Osimhen yahishuye ikipe yari agiye kwerekezamo mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Napoli na Nigeria,Victor Osimhen yahishuye ko mu myaka ishize yari agiye kwerekeza mu ikipe ya Arsenal,ubwo yari afite imyaka 18 y'amavuko.

    Uyu munya Nigerian w'imyaka 24,uri muri ba rutahizamu batatu bakomeye ku isi kugeza ubu ,arifuzwa n'amakipe akomeye mu Bwongereza arimo Manchester United,Chelsea na Arsenal.

    Uyu rutahizamu amaze gutsinda ibitego 53 mu mikino 91 muri Napoli, birimo 25 mu mikino 29 amaze gutsinda muri uyu mwaka w'imikino.

    Gutsinda ibitego ubudasiba nibyo byatumye ikipe ya Luciano Spalletti iri hafi kwegukana igikombe cya Serie A iheruka mu myaka 33 ishize,ibifashijwemo na kizigenza Maradona.

    Napoli ubu irarusha ikipe iyikurikiye amanota 19 ndetse vuba aha iraba yegukany iki gikombe cya Serie A.

    Uyu Osimhen yemeje ko umutoza Wenger wakoze amateka muri Arsenal yamuganirije ashaka kumugura ariko birangira agiye ahandi.

    Yagize CentreGoals, ati: “Navuganye na Arsene Wenger kandi yashakaga ko njya muri Arsenal ariko ntabwo byari byiza icyo gihe.”

    Wenger yagiye abura abakinnyi bakomeye mu myaka 22 yamaze atoza Arsenal.

    Abakinnyi yarambagije bakamucika barimo Lionel Messi, Cristiano Ronaldo, Zlatan Ibrahimovic na Gareth Bale.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rutahizamu-osimhen-yahishuye-ikipe-yari-agiye-kwerekezamo-mu-bwongereza