Blog

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA IMITUNGO Y'IMUKANWA IHEREREYE KICUKIRO #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO HAZAGURISHWA MU CYAMUNARA IMITUNGO YIMUKANWA YA GLOBAL VENTURES LTD/ADCOMPLIANCE LTD IGIZWE N'IBIKORESHO BIGABANYIJE LOT EBYIRI , BIKABA BIHEREREYE KICUKIRO-KICUKIRO-GASHARU-AMAJYAMBERE.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 28/03/2023 SAA TANU(11h00) KUGEZA KU YA 04/04/2023 SAA TANU(11h00).

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA KURI:+25788734008.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-imitungo-y-imukanwa-iherereye-kicukiro

  • Mason Greenwood yasuzuguye Cristiano Ronaldo, abo bakinanye yabitaga umwanda #rwanda #RwOT

    Hahishuye bimwe mu bikorwa bigayitse rutahizamu wa Manchester United, Mason Greenwood yajyaga akorera n’abana bakinanye mu irero rya Manchester United. Utari mu kazi kubera ibirego yashyizweho byo guhohotera uwari umukunzi we.

    Mason Greenwood muri Mutarama 2022 yashinjwe ihohotera yakoreye uwari umukunzi we aho yamukubise akanamukomeretsa, yaje gufungwa ndetse na Manchester United iramuhagarika.

    Gusa yaje gufungurwa akomeza gukurikiranwa ari hanze kugeza mu Kwakira 2022 ubwo yongeraga gufungwa akurikiranyweho kurenga ku mabwiriza yari yahawe, gusa muri Gashyantare 2023 yaje guhanagurwaho ibyaha byose yaregwaga.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 21 Manchester United yo yatangaje ko ntacyo yahita itangaza itarabanza kwikorera iperereza rye.

    Ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko uyu mukinnyi kuva akiri mu irerero rya Manchester United yagaragaje ko azaba ikibazo bitewe n’amagambo yabwiraga bagenzi be ubwo yari afite imyaka 16 kuko atatinyaga kubita umwanda mu maso ya bo.

    Uwahaye amakuru iki kinyamakuru yagize ati 'yari abizi ko ari umukinnyi mwiza, ntiyatinyaga no kubwira umuntu ko ari umwanda.'

    Ubuyobozi bw’iyi kipe bwigeze kumubwira gucunganwa n’imvugo akoresha nyuma y’uko yari amaze kuvuga ko Cristiano Ronaldo (icyo gihe yari akiri muri Real Madrid) yarangiye ashaka kuvuga ko urugendo rwe muri ruhago rwarangiye.

    Nyuma yaje kwisanga bakinanye muri Manchester United ubwo Ronaldo yajyaga muri Man U muri Kanama 2021 akamusangayo ndetse byagiye bivugwa ko bombi bagiye bagirana ibibazo.

    Mbere yo kuva muri Manchester United, Cristiano Ronaldo yigeze gutangaza ko abana b’ubu bizabagora kugira aho bagera kubera imyumvire ya bo kuko batumvira abakinnyi bakuru.

    Greenwood yavuze ko Ronaldo yarangiye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mason-greenwood-yasuzuguye-cristiano-ronaldo-abo-bakinanye-yabitaga-umwanda

  • Loni ihangayikishijwe n'umwuka mubi uri hagati y'u Rwanda na Congo – #rwanda #RwOT

    Izi mpungenge za Loni zikubiye muri raporo y'igihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2023 ku kibazo cy'umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Iyi raporo igaragaza ko kuva mu Ukuboza umwaka ushize kugeza ubu mu Burasirazuba bwa RDC hamaze gupfa abaturage 700 bishwe n'imitwe yitwaje intwaro irimo ADF, CODECO n'indi.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres yagaragaje ko ahangayikishijwe no kuba ikibazo cy'umutekano muke muri RDC kigenda kirushaho gufata indi ntera aho gukemuka.

    Ati 'Ikibazo cy'umutekano muke cyagiye kirushaho gufata indi ntera mu ntara eshatu ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo kikagendana n'ukwiyongera kw'ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bikorerwa abasivile.'

    Antonio Guterres yagaragaje ko igiteye inkeke ari uko wagira ngo mu Burasirazuba bwa Congo nta buyobozi buhaba kuko hari abaturage 628 bishwe nk'igihano bahawe n'imitwe y'iterabwoba kubera ibyaha bitandukanye yabashinjaga.

    Ikindi kibazo kigaragazwa n'iyi raporo ya Loni ni ikijyanye n'imvugo z'rwango ku baturage ba RDC bavuga Ikinyarwanda zikomeje gufata indi ntera.

    Loni igaragaza ko umuzi w'ubu bugizi bwa nabi n'urwango rushingiye ku moko byenyegejwe cyane muri RDC n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bagiye muri icyo gihugu bakarema imitwe ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside nka FDLR.

    Igikomeje gutera impungenge ni uburyo ntawe urahanirwa ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b'abanye-Congo, imvugo z'urwango n'ibindi bikorwa bishobora gukururira akaga RDC.

    Umunyamabanga wa Loni Antonio Guterres yagaragaje ko iki kibazo cyarushijeho gukora ubwo M23 yuburaga imirwano ndetse umwuka mubi ukongera kuvuka hagati y'u Rwanda na RDC.

    Yashimangiye ko ahangayikishijwe no kutumvikana kw'ibi bihugu by'ibituranyi, asaba impande bireba gushyira imbaraga mu biganiro by'amahoro.

    Ati 'Mpangayikishijwe kandi n'umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda. Ndashishikariza impande zombi gukemura ibibazo zifitanye binyuze mu biganiro n'uburyo buhari bwo guhosha amakimbirane.'

    Umwuka mubi uri hagati y'ibi bihugu byombi uterwa ahanini no kuba Leta ya Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe rwo rubihakana ahubwo rukavuga ko ibyo abayobozi b'iki gihugu bakora ari ukwihunza inshingano bagashakira ikibazo aho kitari, ibintu byagiye binashimangirwa n'abandi bayobozi batandukanye barimo na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron.

    U Rwanda rushinja RDC gukorana n'umutwe wa FDLR ugizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'ibikorwa by'ubushotoranyi birimo ibisasu byagiye biraswa ku butaka bwarwo n'indege za FARDC zavogerereye ikirere cy'u Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Mu rwego rwo guhosha uyu mwuka mubi hagiye hashyirwaho uburyo butandukanye burimo ibiganiro bya Luanda, ibya Nairobi ndetse n'ubuhuza bwagiye bugirwamo uruhare n'ibihugu bitandukanye nubwo kugeza ubu nta musaruro ufatika ibi byose biratanga.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres yagaragaje ko ahangayikishijwe no kuba ikibazo cy'umutekano muke muri RDC kigenda kirushaho gufata indi ntera aho gukemuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/loni-ihangayikishijwe-n-umwuka-mubi-uri-hagati-y-u-rwanda-na-congo

  • Ishimwe ry'abarimo umuhungu wa Gen Wilson Irategeka bafunguranywe na Rusesabagina – #rwanda #RwOT

    Babitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo bagezwaga mu Kigo cya Mutobo mu Ntara y'Amajyaruguru, aho bagiye kumara iminsi bahugurwa mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe, nka bamwe mu bahoze mu mitwe yitwara gisirikare.

    Abari bafunzwe muri dosiye imwe na Rusesabagina bashinjwaga ibyaha by'iterabwoba n'ubugizi bwa nabi, byakozwe n'umutwe wa MRCD-FLN babarizwagamo, wagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda bigahitana ubuzima bw'abaturage.

    IGIHE yageze i Mutobo kuri uyu wa Mbere ihasanga abagera kuri 20 barekuwe ku mbabazi za Perezida ku byaha bakoze bakiri mu mitwe yitwaje intwaro yashakaga guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wahoze ari Umuvugizi wa FLN ntabwo yari yakagejejwe i Mutobo aho bagenzi be bari.

    Nsengimana Herman wasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN yavuze ko yishimiye imbabazi yahawe kuko zaje zitunguranye.

    Uyu musore wari wakatiwe igifungo cy'imyaka irindwi, itangazo ry'imbabazi za Perezida ryasomwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe ari kumva Radio Rwanda.

    Ati 'Amakuru twayumvise kuri radiyo mu makuru ya saa moya za nijoro turi i Mageragere. Mu by'ukuri twabaye nk'abatunguwe turishima.'

    Nsengimana yaherukaga mu Rwanda mu 2014, arugarukamo ubwo yatabwaga muri yombi mu mashyamba ya Congo.

    Avuga ko yataye umwanya munini ari mu bitubaka igihugu ari naho ahera asaba abakiri mu mitwe irwanya u Rwanda kubivamo.

    Ati 'Ibintu umuntu yagiye anyuramo ni ibintu bibi kandi bihagije, babishaka bashyira intwaro hasi bakaza bakakirwa nk'abandi, bagafatanya n'abandi kubaka igihugu.'

    Ndagijimana Jean Chrétien w'imyaka 26 ni we muto wari mu itsinda ry'abaregwa hamwe na Rusesabagina. Ni umwana wa Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD-Ubwiyunge yiyomoye kuri FDLR, ari na wo mutwe w'ingabo waje guhinduka FLN.

    Ndagijimana yafatiwe i Goma yaje kubikuza amafaranga se yari yamutumye yo gukoresha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda, amafaranga yoherezwaga n'abaterankunga b'uwo mutwe baba mu mahanga.

    Ati 'Ubutumwa naha abakiri mu mashyamba, bakora amahitamo meza bakitandukanya n'iyo mitwe bakaza mu rwababyaye.'

    Yari yakatiwe imyaka itatu y'igifungo ikaba yaburaga amezi make ngo yuzure. Nyuma yo kurekurwa ku mbabazi, Ndagijimana avuga ko yabishimiye.

    Ati 'Hari ku wa Gatanu numva itangazo kuri radiyo ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye imbabazi. Nabyakiriye neza. Muri gereza nari mpamaze imyaka ibiri n'igice. Isomo nabonye mu buzima ni ukwirinda gukora ibyaha kuko hariya hantu twari turi ntabwo ari ahantu heza.'

    Ntaramenya aho azagana cyangwa icyo azakora nasoza amahugurwa i Mutobo, dore ko adaheruka amakuru y'umuryango we kuko wasigaye mu mashyamba ya Congo.

    Mukashyaka Saverina w'imyaka 60 na we ari mu barekuwe ku wa Gatanu ku mbabazi za Perezida, nyuma y'imyaka icyenda yari amaze afunzwe mu myaka 20 yari yarakatiwe.

    Uyu mugore ukomoka mu Karere ka Rubavu, avuga ko yafunzwe nyuma yo guhamywa imikoranire n'umutwe w FDLR, agasiga abana be mu bukode i Rubavu.

    Yabwiye IGIHE ko icyamutunguye ari uburyo Leta y'u Rwanda yitaye ku bana be, ikabarihira amashuri kugeza muri Kaminuza.

    Ati 'Abana banjye nari nabasize nta muntu mbasigiye uzabafasha mu mashuri ariko barabakurikiranye, umukuru bamurihira amashuri yisumbuye, aza kujya muri Kaminuza.Ntabwo nari nzi ko bazamurihira kandi icyaha nakoze naragikoreye Leta y'u Rwanda. Umwana wanjye yaje kubona akazi keza, nkarya icyo nshaka, nta kibazo nongeye guhura nacyo.'

    Yavuze ko nyuma yo gufungurwa agiye kwegera umuryango we, ubuzima bwe akabumara yigisha abandi uburere mboneragihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y'Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yasabye abatangiye amahugurwa kuba intumwa nziza z'u Rwanda, bakavuga ibyo babonye byose nta kubeshya.

    Ati 'Uwo muzahura wese muzamubwire muti 'u Rwanda ni rwiza' kubera ko ruyobowe neza, ntabwo twari tuzi ko byashoboka ariko Perezida wa Repubulika yabahaye imbabazi za kibyeyi […] ni igihango kidapfa gutangwa n'uwo ari we wese, gitangwa n'ufite imbabazi za kibyeyi. Mukiri mu ishyamba bababwiraga nabi u Rwanda ariko mwiboneye ukuri, mujye mushima Imana kandi Imana ikorera mu bantu.'

    Aba bantu biteganyijwe ko i Mutobo bahamara amezi make ari hagati y'atatu n'amezi atandatu, basobanurirwa amateka y'u Rwanda, uburere mboneragihugu, imyuga n'ibindi bizabafasha kwisanga mu muryango nyarwanda.

    Abagejejwe i Mutobo ni abarekuwe ku mbabazi za Perezida mu cyumweru gishize

    Baganirijwe n’ubuyobozi, humvwa ibibazo bafite bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y'Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare Nyirahabineza Valerie yijeje abafunguwe ko igihugu kizabafasha kwisanga mu bandi

    Nyirahabineza Valerie yasabye abafunguwe ku mbabazi za Perezida, kugaragaza isura nyayo y’u Rwanda

    Nsanzubukire yahawe imbabazi asigaje imyaka ibiri kuyo yari yarakatiwe

    Abagera kuri 20 mu baherutse guhabwa imbabazi na Perezida bari guhugurirwa i Mutobo

    Abahawe imbabazi na Perezida bahoze mu mitwe yitwaje intwaro, bagejejwe i Mutobo kuri iki Cyumweru

    Komisiyo y'Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare yatangarije abari mu mahugurwa kuzakomeza kubakurikirana bakitabwaho na nyuma yo gusubira mu miryango yabo

    Ubuyobozi bwa Komisiyo y'Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare bwijeje abageze i Mutobo kuzababa hafi

    Mukashyaka Saverina w'imyaka 60 avuga ko yafunzwe azira gukorana n’imitwe ihungabanya umutekano w’igihugu nyamara abana be barerwa na Leta

    Nsanzubukire Félicien ni umwe mu bari barakatiwe muri dosiye imwe na Rusesabagina

    Nsengimana Herman avuga ko umwanya yamaze arwanya Leta yawupfushije ubusa

    Ndagijimana Jean Chrétien yashimye imbabazi yahawe, agira inama abakiri mu mitwe y’inyeshyamba

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-ry-abarimo-umuhungu-wa-gen-wilson-irategeka-bafunguranywe-na

  • Dore igisubizo nyacyo ku bagabo bafite ikibazo cyo kurangiza vuba no kutitwara neza mu buriri #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere kubijyanye n’ubuzima bwi’imyororokere ku kinyamakuru (Healthline.com) bugaragaza ko nibura umugabo umwe mu bagabo batatu aba afite iyo nenge. Mu gihe cyose umugabo adashobora gukontorora igikorwa cy’imibonano ngo arangize ari uko abishatse nabwo tuvuga ko afite iyo nenge

    Ibi akenshi biba atabishaka, bigatera guhangayika, kwigaya ndetse bigateza ibibazo n’umwiryane mu rugo kuko hari nubwo uwo bashakanye amuca inyuma kubera kutamugeza ku byishimo bye bya nyuma (orgasme).

    Iki kibazo gihuriweho n’abagabo benshi, si urw’umwe rero, Gusa biravurwa kandi bigakira burundu umugabo akongera akitwa umugabo iwe, bitagombeye ko insoresore z’abapfubuzi zinjira iwawe. Gukoresha inyunganiramirire nka REVIVe byagufasha kongera kugarura ibyishimo by’urugo rwawe.

    REVIVe, ni inyunganiramirire ikunda kuboneka mu bihugu byo muri Aziya (China, Korea). Iyi nyunganiramirire nta ngaruka mbi zitera ku buzima bwa muntu, ahubwo igufasha mu kurwanya ingaruka zaba zaratewe no gukoresha imiti irimo chemical elements.

    ✅Iyi nyunganiramirire ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro.

    ✅yongera ubwiza n’ubwinshi bw’intangangabo.

    ✅ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro.

    ✅ivura guhorana umunaniro ukabije.

    ✅Umugabo wakoresheje iyi nyunganiramirire, atuma amarangamutima n’ipfa ry’imibonano ku mugore bishira kubera kukunezeza.

    ✅ Umugabo wakoresheje iyi nyunganiramirire umugore aramwubaha kuko nta ntonganya n’ubwumvikane buke cyangwa gucana inyuma biba mu rugo kuko umugore aba anyurwa.

    ✅Ubwawe wumva ko uri umuntu wifitiye ikizere kandi akenshi uzasanga umukobwa wese ushobora kuryamana na we azakwiruka inyuma kubera ibyishimo umuha, cyangwa ntazigere akwibagirwa.

    2. Hari abagabo rero usanga bafite igitsina gito nabo ubwabo kibatera isoni.

    Abashakashatsi bo muri kaminuza ya King’s mubwongereza bamaze amatsiko abibazaga kungano nyayo yigitsina cy’umugabo

    Nyuma y’ubushakashatsi bakoze inshuro 20 kubantu 15 500 bagaragaje ko mu gihe igitsina kiri mubihe bisanzwe kiba gifite uburebure bwa sentimetero 9, 16 (cm) cyaba cyafashe umurego kikareshya na 13, 12 cm
    Basanze kandi umuzenguruko w’igitsina ari 9, 31 cm mu gihe iyo cyafashe umurego kigira 11, 66 cm

    umugabo wese ufite igitsina kidahuye nubushakashatsi bwavuzwe haruguru

    Bene abo bagirwa inama yo gukoresha umuti w’amavuta ukoreshwa umasa igitsina mu gitondo na nimugoroba ugamije kongera ubunini n’uburebure bw’igitsina ukawukoresha iminsi cumi n’itanu ariko iminsi irindwi uba watangiye kubona impinduka, uwo ni uwitwa Titan Gold

    Ushaka service zacu waza aho dukorera i Kigali mu mujyi rwagati ariko nanone mukeneye gusobanuza, mwabariza kuri nomero : +250783303692 (Call&WhatsApp)

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-rwanda/Ubuzima/article/Dore-igisubizo-nyacyo-ku-bagabo-bafite-ikibazo-cyo-kurangiza-vuba-no-kutitwara-neza-mu-buriri

  • Amarushanwa ku muco afasha kurwanya ibyonnyi by'umuco wacu-Amb. Masozera #rwanda #RwOT

    Abashinzwe guteza imbere umuco mu Rwanda, basanga amarushanwa ku muco w'u Rwanda mu bigo by'amashuri ari ingenzi mu guhangana n'imico y'ahandi, isa n'imaze kwakirwa n'urubyiruko.

    Kuva umwaka ushize wa 2022, Inteko y'Umuco ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishizwe Uburezi bw'Ibanze bateguye amarushanwa ku muco, indangagaciro n'umurage by'u Rwanda mu mashuri yisumbuye yasojwe kuri uyu wa Mbere  tariki ya 27 Werurwe 2023.

    Intebe y'Inteko y'Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, avuga ko mu gihe bigaragara ko imico y'ibindi bihugu isa n'iyamaze guhabwa intebe na bamwe mu rubyiruko, gutegura amarushanwa ku muco ari imwe mu nzira nziza yo guhangana n'ibyo byonnyi.

    Yagize ati 'Ukabibona mu mivugire no mu mikoreshereze y'ururimi rwabo kavukire aho bagenda bavangamo izindi ndimi, ukabibona mu mitekerereze, mu myifatire no mu bikorwa bakora. Ibyo rero tubigereranya n'isuri irimo guterwa n'iyo mico mva mahanga ikaza mu rubyiruko.'

    Bamwe mu banyeshuri bitabira aya marushanwa bavuga ko hari ibyo baba batazi ku mateka n'umuco by'u Rwanda, bigira mu bibazo babazwa bikanabafasha guhiga imihigo ishingiye ku ndangagaciro z'umuco w'u Rwanda.

    Irakoze Keza Phiona wiga muri FAWE Girls School yagize ati 'Iyo ufite kurushanwa bituma ucukumbura ugashaka byinshi ku bijyanye n'umuco ugashakisha, kandi muri uko gushakisha wunguka ubumenyi ku bijyanye n'umuco birumvikana.'

    Imanishimwe Thierry wiga muri Petit Seminaire Virgo Fidelis nawe ati 'Nimbona mugenzi wanjye atangiye gutana agateshuka ku ndangagaciro, njye nzamuhwitura mubwire ko igihugu cyacu kitagendera mu byo arimo.'

    Ku ruhande rw'umuyobozi w'Ikigo gishinzwe Uburezi bw'Ibanze REB, Dr. Nelson Mbarushimana, avuga ko amarushanwa ku muco w'u Rwanda afasha mu gutegura abanyeshuri kugira indangagaciro mu byo bakora, no mu byo bazakora ubwo bazaba basoje amasomo.

    Yagize ati 'Ni byiza ko umwana arangiza afite ubwenge bwa siyansi, azi gukoresha mudasobwa ariko tukanamubonamo indangagaciro remezo z'umuco nyarwanda.'

    Ku rundi ruhande abanyeshuri banagaragaza ko aya marushanwa afasha abanyeshuri bafite Impano zishingiye ku muco nk'ubusizi, binyuze mu kurushanwa n'ababarusha.

    REB ivuga ko izakomeza guhugura abarimu bigisha amateka n'umuco hagamijwe kurushaho kubongerera ubumenyi.

    Inteko y'Umuco igaragaza ko igice kinini cy'ingengo y'imari biyemeje ko kizajya kigendera mu bikorwa byo kwigisha amateka, umuco, umurage n'indangagaciro z'umuco w'u Rwanda harimo n'amarushanwa, kandi akajya aba buri mwaka.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post <strong>Amarushanwa ku muco afasha kurwanya ibyonnyi by'umuco wacu-Amb. Masozera</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/28/amarushanwa-ku-muco-afasha-kurwanya-ibyonnyi-byumuco-wacu-amb-masozera/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amarushanwa-ku-muco-afasha-kurwanya-ibyonnyi-byumuco-wacu-amb-masozera

  • Intare zazuye umugara, FERWAFA na Rayon zisanga mu nama zonyine #rwanda #RwOT

    Intare FC yanze kwitabira inama yari yatumijweho na FERWAFA igomba guhuriramo na Rayon Sports haganirwa ku mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro.

    Nyuma y’uko uyu mukino wagiye usubikwa, FERWAFA yafashe umwanzuro ko uyu mukino ugomba kuba tariki ya 27 Werurwe 2023 (ejo hashize).

    Intare zahise zandikira FERWAFA ziyimenyesha ko kuba uyu mukino wagombaga kuba tariki ya 8 Werurwe 2023 kuri Stade Muhanga waje kwimurwa habura amasaha 24 (kuko iyo tariki hagombaga kubera ibirori byo kwizihiza umunsi w’abagore) ugashyirwa i Bugesera maze Intare na zo zikabyanga zivuga ko amasaha arimo atari ahagije kugira ngo umukino wimurwe;

    Ku wa Gatatu (tariki ya 8 Werurwe) Rayon Sports yitegura kujya ku kibuga ni bwo ikandikirwa na FERWAFA iyimenyesha ko umukino washyizwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe kubera ko hari kubera imikino 2 kandi bishoboka ko bari kugera mu minota y’inyongera hakanaterwa penaliti kandi iki kibuga nta matara gifite, ngo gusubika uyu mukino byari bifite ishingiro.

    Intare FC yakomeje ivuga ko kuba FERWAFA yarasabye Rayon Sports kuba yamaze gutanga ikibuga kizakira uyu mukino bitarenze saa 12h00′ zo ku wa 8 Werurwe 2023 ahubwo yo igahita isezera mu irushanwa iyo yakabaye ari mpaga.

    Ngo ntabwo yumva ukuntu bamenyeshejwe ko Rayon yagarutse mu irushanwa bataramenyeshejwe ko yarivuyemo.

    Ngo kubategeka igihe bazakinira na Rayon mu nama zose zabaye bataratumiwemo, bavuze ko batiteguye bityo ko impande zakoze iyo nama ari zo zizakina uyu mukino. Intare FC yo ivuga ko irimo yitegura umukino wa 1/4 na Police FC kuko 1/8 bakirenze.

    Ibi byatumye uyu mukino wari uteganyijwe ku munsi w’ejo hashize uhita usubikwa ahubwo FERWAFA itumizaho inama y’abayobozi b’amakipe, Uwayezu Jean Fidele wa Rayon Sports na Katibito wa Intare FC kugira ngo bicare ku meza baganire kuri iki kibazo gishakirwe umuti.

    Ku munsi w’ejo umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yageze ku biro bya FERWAFA yitabiriye iyi nama bategereza umuyobozi w’Intare FC arabura.

    Nyuma y’isaha imwe na we yarasohotse aragenda ariko amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko inama we yayikoranye n’ubuyobozi bwa FERWAFA nubwo Intare zitari zihagarariwe.

    Amakuru kandi agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko Katibito uyobora Intare FC na we uyu munsi agomba kugirana inama n’ubuyobozi bwa FERWAFA hakabona gufatwa umwanzuro.

    Mu gihe na bwo atakwitabira iyi nama, byitezwe ko FERWAFA igomba gufata umwanzuro w’igihe umukino uzabera Intare FC zitaza kuwukina zigaterwa mpaga.

    Umukino wa Rayon Sports n’Intare FC ukomeje guteza impagarara

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/intare-zazuye-umugara-ferwafa-na-rayon-zisanga-mu-nama-zonyine

  • Uganda: General Muhoozi yongeye gushimangira ko uyu mwaka azava mu gisirikare #rwanda #RwOT

    General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni yongeye gutangaza ko uyu mwaka azava mu gisirikare.

    Uyu mugabo w'imyaka 49 ni jenerali w'inyenyeri Enye(4) ku ntugu zombie, ubu ni umujyanama wa Se mu birebana n'umutekano.

    Ikinyamakuru Nile Post cyanditse ko Gen. Muhoozi yanditse kuri twitter ko igihe kigeze akava mu gisirikare yari amazemo imyaka ikabakaba muri 30.

    Ni ubwa Kabiri Muhoozi Kainerugaba, yanditse ko asezeye igisirikare kuko umwaka ushize nabwo yarabyanditse, ariko birangira yisubiyeho.

    Muri iki gihe ari kugaragaza inyota yo gusimbura Se ku butegetsi bwa Uganda, kandi amategeko yaho ntiyemera ko umusirikare ukiri mu kazi ajya muri politiki.

    Ibi bivuze ko nk'uko aherutse kwandika ko muri 2026 aziyamamariza gutegeka Uganda, yaba ashatse kuva mu ngabo akabona kwitegura ibi bikorwa.

    Bamwe mu banyapolitiki muri Uganda banze kumushyigikira bavuga ko akazi ke gakwiriye kuba ako kurinda igihugu, akareka Gen. Museveni agategeka igihugu.

    Muhoozi avuga ko abadashaka ko ategeka, ari abamunzwe na ruswa bahora bashaka kwikinga mu bitugu bya Se kuko ashaje bagasahura Uganda.

    Gen. Muhoozi arashaka gusimbura Se umaze imyaka 36 ku butegetsi, ndetse aherutse gutsindira manda itaravuzweho rumwe kuko abatavuga rumwe nawe bavuze ko yabibye amajwi.

    Muri iki gihe Gen.Muhoozi Kainerugaba, ari kugaragara mu bikorwa byinshi bimuhuza n'abaturage, bigakekwa ko yaba ari amayeri yo kwiyamamaza mu ibanga.

    Aherutse gutangiza umuganda mu gihugu ngo yihuze n'urubyiruko, ubu yanateguye ibitaramo muri Mata 2023, yanatumiyemo abahanzi bo mu Rwanda.

    The post <strong>Uganda: General Muhoozi yongeye gushimangira ko uyu mwaka azava mu gisirikare</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/28/uganda-general-muhoozi-yongeye-gushimangira-ko-uyu-mwaka-azava-mu-gisirikare/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-general-muhoozi-yongeye-gushimangira-ko-uyu-mwaka-azava-mu-gisirikare

  • Kera kabaye Benin yageze mu Rwanda guhatana n’Amavubi yanga kuvugana n’itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ni bwo ikipe y’igihugu ya Benin yageze mu Rwanda ije gukina n’Amavubi mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

    Ni umukino w’umunsi wa 4 mu itsinda L ugomba kubera kuri Kigali Pelé Stadium ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023.

    Ni nyuma y’umukino ubanza wabereye muri Benin amakipe yombi akanganya 1-1.

    Mu ijoro ryakeye ni bwo “Le Guépards” nk’uko ikipe y’igihugu ya Benin bakunze kuyita, nibwo yasesekaye mu Rwanda ikaba icumbitse muri Park Inn Hotel.

    Ubwo bari bageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, banze ko n’umushoferi wa Park Inn Hotel wari waje kubakira abafasha gupakira imizigo mu modoka, aho bamubwiye ko babyikorera nta kintu na kimwe cya bo yemerewe gukoraho.

    Iyi kipe kandi wabonaga itishimye, umutoza mukuru wa yo akaba yanze kuvugisha itangazamakuru ku kibuga cy’indege.

    Biteganyijwe ko iyi kipe iri bukore umwitozo umwe gusa mbere yo gucakirana n’ikipe y’igihugu Amavubi ku munsi w’ejo saa 15h00′.

    Uyu mwitozo uraba saa 15h00′ kuri Kigali Pelé Stadium uyu munsi ku wa 2 tariki ya 28 Werurwe 2023.

    Kugeza ubu mu itsinda L, Senegal ni yo iyoboye itsinda n’amanota 9, Mozambique ifite 4, u Rwanda 2 mu gihe Benin ari 1.

    Benin yageze mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kera-kabaye-benin-yageze-mu-rwanda-guhatana-n-amavubi-yanga-kuvugana-n-itangazamakuru

  • RDC: Imitwe ya APCLS, M23 na Raia Mutomboki ku isonga mu gushimuta abantu #rwanda #RwOT

    Ibiro bihuriweho by'amashami ya Loni arengera uburenganzira bwa muntu muri Kongo, byasohoyse icyegeranye kigaragaza ko imitwe y'inyeshyamba nka APCLS, M23 na Raia Mutomboki, iza ku isonga mu gushimuta abaturage b'abasivili muri iki gihugu.

    Ikinyamakuru Actualite cyanditse ko muri Mutarama uyu mwaka wa 2023, abasivili 166 bashimuswe muri aba kandi 120 ni abagabo, abagore bagera kuri  31 mu gihe abana bari 15.

    Iki kinyamakuru cyanditse ko nubwo imibare iteye inkeke, ariko igenda igabanuka kuko mu kwezi k'Ukuboza 2022, abasivili bashimuswe bari 256.

    Intara ya Nord Kivu niyo iza ku isonga mu kugira imitwe ishimuta abaturage, kuko abashimutwa bose 70% ni aba Nord Kivu, Kivu y'Epfo ikagira 17%, Ituli ikagira 11% naho intara ya Tanganyika yagize 1%.

    Imibare ya Loni igaragaza ko imitwe wa APLCS,Raila Mutomboki na M23 iza ku mwanya wa Mbere, umwanya wa Kabiri hariho imitwe ya ADF na CODECO, hakaza n'indi mitwe nka za Mai Mai Nyatura.

     Uyu mutwe wa APLCS wiganje cyane muri MASISI ukavuga ko urengera abaturage bo mu bwoko bw'aba Hunde.

    The post <strong>RDC: Imitwe ya APCLS, M23 na Raia Mutomboki ku isonga mu gushimuta abantu </strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/28/rdc-imitwe-ya-apcls-m23-na-raia-mutomboki-ku-isonga-mu-gushimuta-abantu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-imitwe-ya-apcls-m23-na-raia-mutomboki-ku-isonga-mu-gushimuta-abantu