Blog

  • Afghanistan:Abakobwa bahorana agahinda ko gukurwa mu ishuri #rwanda #RwOT

    Buri munsi mbyukana ikizere cyo gusubira ku ishuri”. Gusa ubu hashize imyaka 2, kuburyo natangiye guta ikizere cyo kwiga

    Bahora bavuga ko bazafungura amashuri , ariko ntibibi . ubu ntawe nkizera kuko byakomezaga kunkomeretsa gusa'. Uko niko Habiba w'imyaka 17 avuga.

    Mu buhamya bwe aba agerageza kwikora mu maso buri kanya kugira ngo atangire amarira kuko aba ababaye cyane yenda no kurira kubera kutiga nk'abandi.

    Uyu mukobwa ,Habiba na bagenzi be babarirwa mu bihumbi amagana babujijwe gukomeza amashuri yisumbuye muri Afghanistan kimwe n'aba Talibani, nk'igihugu rukumbi cyemeje ko umukobwa adakwiye kwiga nka musaza we.

    Aba bakobwa batangiye kugaragaza imba mutima zabo ku byerekeye gukurwa mu ishuri nyuma y'umwaka n'igice .ariko agahinda kabo kanze kugabanuka.

    Kugeza ubu, amategeko yaba Talibani yabaye inzitizi ku mubare munini w'abene gihugu, aho abatanga ubuhamya bose bashimangira ko ari imiborogo muri buri nzu ifite umukobwa wakuwe mu ishuri. Kandi nta kizere koi bi bizarangira vuba.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/afghanistan-abakobwa-bahorana-agahinda-ko-gukurwa-mu-ishuri

  • Perezida Kagame yasabye abayobozi kureka 'gukora ubusa' #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yabwiye abayobozi ko bakwiye kumva neza inshingano bafite,bakareka gukora ubusa kuko abaturage babakeneyeho byinshi.

    Ibi yabigarutseho ubwo yahuraga n'abasaga 2000 bagize Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari bose bo mu gihugu,kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Werurwe 2023.

    Uyu muhango wabereye mu Intare Conference Arena, i Rusororo.

    Perezida Kagame yavuze ko bibabaje ko imibare y'abana barwaye bwaki,abavuye mu ishuri biyongera ukibaza niba nibyo biri mu byo bashinzwe.

    Ati “Biri mu nshingano mufite, uzasubira inyuma ubwira abantu uti njyewe mfite inzererezi zingana zitya? Umubare uko uzamuka abe ariko wujuje inshingano wari ufite? Ugira ngo umubare w'inzererezi se wiyongere cyangwa uzamuke, haba habaye iki, cyangwa haba hatakozwe iki?.

    Aho muba muri ku rwego mukoreraho, ku rwego rw'Akagari, iyo hari abana bavuye mu mashuri, bagahinduka inzererezi, nabyo biri mu nshingano mwagombaga kuzuza, kugwiza umubare w'inzererezi kuri ako kagari?.”

    Perezida Kagame yabajije aba bayobozi bavuye mu mahugurwa ikiba kitakozwe bigatuma imibare mibi y'abanyarwanda izamuka,anababaza icyo bakora.

    Ati 'Abana barwaye bwaki, ibyo duhora tuvuga buri munsi, abana bagwingira, ibijyanye n'ubuzima bwabo, aho uri urababona, barahari, biterwa n'iki?.

    Ubifitemo uruhare ki mu kubikemura, wowe nk'umuyobozi w'akagari, ukora iki, ukora ute, wumvikana ute n'abandi bayobozi, aho ukorera cyangwa se abadahari bari n'ahandi ariko mukwiye kuba mwuzuzanya?.”

    Perezida Kagame yasabye aba bayobozi kudata igihe bakora ubusa ndetse abasaba kwisuzuma mu mikorere,bakareba ko inshingano bazuzuza.

    Ati'Ibyo ubinyuze iruhande, ntubyumve, ntubivuge, ntubikemura, ibyo nibyo bita guta igihe, twese tuba twataye igihe, nanjye waje hano kuganira namwe mba nataye igihe.'

    Perezida Kagame yasabwe abayobozi kuba abafatanyabikorwa bagatungira urutoki abakora ibidakwiriye ndetse abasaba kureka itekinika kuko iyo udakoze ibikorwaremezo abantu bagapfa ari wowe uba ubishe.

    Ati'Muri abantu bakwicara mu cyondo ntimumenye ko ari icyondo mukavuga ngo ntabwo twakivamo kitababara.'

    Yavuze ko umuyobozi udakemuye ikibazo cyabajijwe 'ibyo bitwangiriza ntibigira ingano.”

    Yakomeje ati “Dufite ikibazo kinini cy'ishyira mu bikorwa ry'ibyemezo.Politiki tuba twarafashe,ni ikibazo kinini cyane.Kubera ko bihora biza,ukabisubiramo gatatu,kane,ikibazo kikaba mutubabarire tugiye kubikora,yabaye indirimbo.”

    Yakomeje ati “Ugiye kubikora,ni byiza ko ubisezeranyije.Ikibazo cyari mwabujijwe niki kubikora cya gihe mwari mukwiriye kuba mubikora,nicyo ukwiriye gusubiza.Nta gisubizo afite ariko mu by'ukuri aho byaturutse n'aho.Yicaye hano,mwagiye ariko nta wakurikiranye,nta n'uwavuganye n'undi.None se bizakemurwa nande?.”

    Yabibukije kandi imikoranire aho yavuze ko atumva ukuntu abantu bakora imirimo imwe badakorana.

    Perezida Kagame yavuze ko bitangaje kuba abayobozi bakiri bato ariko badafite imbaraga ndetse avuga ko bakwiriye kwitaba Imana kare aho gukora ubusa.

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo biganirwaho ariko bikarangira nta gikozwe aho yagarutse ku nyubako yo muri Kicukiro yategetse gukurikirana ba nyirayo ariko ntibikorwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yasabye-abayobozi-kureka-gukora-ubusa

  • Karongi: Habonetse umurambo watemwe mu mavi – #rwanda #RwOT

    Uyu murambo wabonetse mu mudugudu Kavumu akagari ka Bubazi mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Werurwe 2023.

    Saa kumi n'ebyiri za mu gitondo nibwo abaturage bahamagaye ubuyobozi bavuga ko babonye umurambo mu rutoki.

    Ababonye uyu murambo bavuga ko uwishwe yatemwe mu mavi, ku maguru no mu misaya ndetse ko iruhande rwe hari umufuka n'itindo bikekwa ko ariyo yakoreshejwe mu gucukura inzu y'umuturage wo muri aka gace.

    Nyiransabimana Stephanie uri mu babonye uyu murambo yagize ati “Hari ahantu baraye bacukuye inzu y'umuturage bashaka kuhiba turakeka ko uwishwe ashobora kuba ari umwe muri abo”.

    Inzego z'umutekano zageze aho iki cyaha cyabereye ziganiriza abaturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Karongi, Karangwa James yasabye abaturage kurushaho kwicungira umutekano, gukaza amarondo no gutangira amakuru ku gihe.

    Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi mu karere ka Karongi hagaragara ibibazo by'ubujura bwo gucukura inzu, kwambura abantu amaterefone n'amasakoshi, no kwiba amatungo n'imyaka mu mirima.

    Uwishwe akomoka mu murenge wa Rugabano, ariko yari atuye mu murenge wa Bwishyura.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

    Umurambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-habonetse-umurambo-watemwe-mu-mavi

  • Umunyeshuri mwiza ntiwamutegerereza muri Kaminuza-Dr Mukankomeje – #rwanda #RwOT

    Ibi Mukankomeje yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Werurwe 2023 mu nama mpuzamahanga yateguwe na Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi, yiga ku buryo uburezi buvuguruye bushobora gushyirwamo imbaraga no kugira uruhare mu mpinduramatwara ya kane mu bijyanye n'inganda.

    Mukankomeje yagaragaje ko mu gushyira mu bikorwa ingamba z'iterambere rirambye, hakwiye kubanza guteza imbere uburezi kuko ari bwo nkingi mwikorezi muri byose.

    Ati 'Uburezi ni urutirigongo rwa byose. Ntabwo washyira mu bikorwa intego z'iterambere rirambye utarize cyangwa ngo ube ufite ubumenyi bw'ibanze.'

    'Kugira ngo tuzabigereho tutagize uwo dusigaza inyuma, umwana agomba kwigishwa neza kandi ni yo mpamvu Leta ishyiramo ingufu ngo hongerwe amarerero.'

    Dr Mukankomeje yagaragaje ko hadashobora kubaho umunyeshuri mwiza mu mashuri makuru na Kaminuza mu gihe atateguwe neza.

    Ati 'Ntiwabona umunyeshuri mwiza muri Kaminuza mu gihe atateguwe neza ku nzego zose ariko rero niba bigiye kudusaba kugera mu 2100 ngo tubigereho, ubwo twaba turi kugana he? Turareba ku rwego mpuzamahanga ariko kandi tukareba no kuri Afurika twifuza mu 2060, tukagera ku rwego rw'igihugu ndetse no kureba uko byagerwaho.'

    Yakomeje agaragaza ko mu gihe u Rwanda rwakomereza ku muvuduko rufite mu guteza imbere uburezi uyu munsi, ruzagera ku ntego y'icyerekezo cya 2050 yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.

    Yagaragaje ko muri iki gihe bisaba ko umunyeshuri ahabwa ubushobozi binyuze mu kubona ibikoresho by'ibanze nka mudasobwa, internet n'ibindi bimufasha kwiga neza kandi ko u Rwanda ruri mu murongo mwiza.

    Uyu muyobozi kandi yagaragaje ko amashuri y'abigenga agihura n'ibibazo bikomeye birimo no kuba serivisi zitangwa zihenze kandi ntibikorwe mu buryo buboneye, asaba Leta gukomeza gushora imari mu burezi mu kwirinda ko bugirwa ubucuruzi.

    Dr Mukankomeje kandi yagaragaje ko indi mbogamizi ikibangamira uburezi muri Afurika ari uko usanga uburere n'uburezi bwe biharirwa mwarimu kandi n'ababyeyi bakwiye kugira uruhare muri byo.

    Abashakashatsi batandakanye kandi bagaragaje ko hari ibikwiye gukorwa mu guteza imbere uburezi bufite ireme hagamijwe iterambere rirambye kandi rishingiye ku bumenyi.

    Umuyobozi Mukuru w'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje yagaragaje ko hakenewe guhuza imbaraga mu guteza imbere uburezi

    Abashakashatsi batandukanye batanze ibitekerezo ku hazaza h’uburezi bwa Afurika

    Hagaragajwe ko hakenewe imbaraga mu kubaka uburezi bufite ireme

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyeshuri-mwiza-ntiwamutegerereza-muri-kaminuza-dr-mukankomeje

  • Abayobozi b'Utugari basabye Perezida Kagame kongererwa umushahara – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nkingo mu Karere ka Kamonyi, Rwandenzi Epimaque, wavuze mu izina ryabo, yagize ati 'Rushingwangerero akora mu masaha asanzwe ndetse n'amasaha y'ikirenga muri weekend, hakiyongeraho ko dusabwa no kubana n'abaturage tuyobora, kugira ngo tumenye ubuzima bwabo.'

    'Ibi rero nibyo bizatuma akagari kaba ishingiro rya serivisi zihabwa umuturage koko, tukaba twizera ko uko ubushobozi buzagenda buboneka, muzarushaho kutugenera igikwiye, kandi natwe turabizeza ko tuzabafasha kusa ikivi mwatangiye kuko turimo neza.'

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yashimiye Perezida Kagame wagiye gusoza iri torero, ryaherukaga mu 2015.

    Yavuze ko ari itorero ryari rigamije ibintu bitandukanye birimo gukosora ibitagenda no kongera ubumenyi.

    Yavuze ko Urwego rw'Akagari rufite uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zose za leta, bityo bisaba ko rwitabwaho by'umwihariko.

    Ati 'Akagari ni rwo rwego rwa mbere rwa leta umuturage ahura narwo asaba serivisi. Birakwiye rero ko rugira abakozi bahagije, kandi bashoboye, rugira aho gukorera hakwiriye, ndese n'ibikoresho bihagije. Ni muri urwo rwego rero nk'uko twabitangiye, tuzakomeza kurwubakira ubushobozi.”

    Perezida Kagame yagarutse ku byasabwe bijyanye no kongera abakozi b'utugari.

    Ati “Byo birumvikana, murifuza ko umubare wakwiyongera ku Kagari, nibyo. Umubare wiyongere, gukora iki, murakora iki? Ushobora kongera umubare gusa ariko ntiwongere ibikorwa, birashoboka.'

    'Mushobora kuva kuri batatu bakaba batanu, twongereye umubare w'abakorera ku Kagari, mwebwe. Ku rwego rwanyu, ariko uko kongera umubare biragaragara ko hongerewe iki kijyanye no kongera wa mubare? Cyangwa se twongereye umubare gusa?”

    “Mu kongera umushahara, nibyo, abantu bakwiriye, mu bushobozi bwacu, uko wabishoboye, bakwiriye guhembwa neza. Ariko uko guhembwa neza kugomba kujyana n'imikorere myiza n'umusaruro, nabyo bigomba gupimwa, bikagaragara.”

    Yavuze ko bibayeho kongera umubare w'abakozi n'umushahara ariko umusaruro ntuzamuke, byaba ari uguta igihe.

    Perezida Kagame yabwiye abayobozi basabye kongererwa umushahara ko bikwiriye kujyana n'imikorere mizima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-b-utugari-basabye-perezida-kagame-kongererwa-umushahara

  • EAPCCO 2023: U Rwanda rwihariye imidari, ibih… – #rwanda #RwOT

    Iyi mikino yaberaga mu Rwanda, yatangiye tariki 21 Werurwe, ikaba yasojwe kuri iki cyumweru tariki 27 Werurwe 2023 muri BK Arena ubwo hakinwaga umukino wa nyuma muri Handball, u Rwanda rutsinda Uganda ibitego 41 kuri 27.

    Ibihugu umunani ni byo byari byitabiriye iyi mikino, harimo: U Rwanda rwakiriye, Éthiopie, Tanzania, Kenya, Sudan, Sudan y'Epfo, u Burundi na Uganda.

    Abakinnyi bagera ku 1250 ni bo bitabiriye iri rushanwa.

    U Rwanda nk'igihugu cyakiriye iri rushanwa, ni cyo gihugu cyitabiriye imikino myinshi kuko imikino yose yabaye irimo: Umupira w'amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Taekwondo, Karate, Judo, Darts  Shooting, Gusiganwa ku maguru, Handball, Boxing na Beach-Volleyball yase  igipolisi cy’u Rwanda cyarayitabiriye.

    Uko ibihugu byegukanye imidari

    U Rwanda rwegukanye imidari ya zahabu igera ku icyenda harimo, mu mupira w'amaguru, Volleyball, Beach-Volleyball, Kurasa, Handball, Basketball, Karate, Iteramakofi na Taekwondo, bisobanuye ko mu midari 13 yakiniwe, 4 ariyo bategukanye.

    U Burundi bwegukanye umudari wa zahabu muri Judo, Uganda yegukanye uwa zahabu muri Netball, Tanzania yegukana umudari wa zahabu mu Kumasha, mu gihe Kenya yegukanye umudari wa zahabu mu gusiganwa ku maguru.

    Mu bihembo byegukanywe n'amakipe, u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere nk'urwegukanye imidari myinshi, Kenya iza ku mwanya wa Kabiri mu gihe Uganda yaje ku mwanya wa Gatatu. Ibihugu bitatu aribyo: Sudan y’Epfo Sudan na Ethiopia, ni bwo bihugu bitegukanye umudari wa zahabu n’umwe, mu bihugu byari byitabiriye iri rushanwa.

    Mashami Vincent yishimira igikombe ari kumwe na Kwizera Janvier wamufashije gukora amateka ubwo yakuragamo penariti 

    Hakizimana Muhadjiri yegukanye igikombe cya mbere ari muri Police FC 

    Rutanga Eric kapiteni wa Police ubwo yari agiye kwakira igikombe begukanye 

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura arimo aganira n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence 

    Minisitiri w’Umutekano Gasana Alfred na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert bari mu bitabiriye umuhango wo gusoza imikino ya EAPCCO 

    U Rwanda rwihariye imidari mu mukino rwari wakiriye bwa mbere, ndetse ikaba inshuro ya mbere rwegukanye iyi mikino

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI 

    KANDA UREBE VIDEO YO GUTANGA IBIHEMBO

    AMAFOTO: Ngabo Serge 

    VIDEO: Ishimwe Olivier Ba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127514/eapcco-2023-u-rwanda-rwihariye-imidari-ibihugu-3-bitahira-aho-amafoto-video-127514.html

  • Rocky Kimomo yavuze imyato Junior Giti ahishu… – #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko baba ibyamamare, aka gasobanuye kari kicaweho nya nyakwigendera Yanga akaba ari nawe mwami wako ufatwa nk'uw’ibihe byose, nyuma y'uko agakundishije abantu batagira ingano, bakagakunda koko.

    Mu kugakunda kwabo ni nako abinjira muri uyu mwuga wo gusobanura bawinjiyemo ari benshi, ari ho Rocky Kimomo na Junior bahoraga bawuhanganiyemo, umunsi ku munsi ugasanga abakunda agasobanuye bari kubahanganisha.

    Mu mvugo za bamwe wumvaga bavuga ko Rocky ari we urenze, abanda bati ‘Junior ararenze’, ugasanga hari n'abatangiye kugereranya filime babaha bavuga ko umwe arenze kuri filime z'Ibihinde, undi ku nyakoreya, undi ku ziteye ubwoba, undi nawe ku zirimo ubwenge cyangwa tekinoroji.

    Nyamara nubwo byavugwaga ndetse bigahabwa intera, aba bagabo bo ku ruhande rwabo babaga biturije bafite intumbero yo gukora, ndetse nta kibazo cyabaga gihari kuko ari umuryango nk'ibisanzwe.

    Rocky Kimomo aganira na inyaRwanda.com, yavuze ko yubaha cyane Junior ndetse ko yamufunguriye inzira cyane cyane ku byo yagiye akora, ahishura ko no mu gihe yarwaraga nta wundi wamurwazaga atari we.

    Yavuze ko ari ihangana rye nawe kuko hatariho Junior nawe atakora cyane ndetse na Rocky adahari atakora cyane. Ibi butuma avuga k ikintu yishimira cyane “nuko nkora cyane nawe agakora cyane.''

    Rocky Kimomo yasohoye filime ye ya mbere “Wrath of Soldier” cyangwa se umujinya w'umusirikare, aho iri kunyuzwa ku rubuga rwa Eastflix.tv.Wifuza kureba iyi filime wishyura amafaranga 5,000 gusa ukayireba yose.


    Rocky Kimomo yavuze ko we na Junior Giti ari abavandimwe nbwo hataburaho ihangana

    Junior Giti ni umwe mu babereye inzira Rocky Kimomo

    Filime Rocky Kimomo yashyize hanze

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ROCKY KIMOMO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127531/rocky-kimomo-yavuze-imyato-junior-giti-ahishura-byinshi-kuri-we-no-kubakunda-kubagereranya-127531.html

  • Perezida Kagame yahaye umukoro abayobora utugari wo kwita ku kibazo cy'abana bataye ishuri #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yibukije abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari tugize igihugu ko aho bayobora bakwiye kwita ku kibazo cy'abana bata ishuri kuko gikomeje guftaa indi ntera.

    Ni abagitifu basaga 2000 bahuriye ku Intare Arena mu murenge wa Rusororo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023.

    Perezida avuga ko mu gihe abayobozi badakorana ngo bakemure ibibazo baba bari guta igihe.

    Ati 'Aho muba muri, ku rwego muriho mukoreraho, urwego rw'akagari, iyo hari abana bavuye mu mashuri, bagahinduka inzererezi, nabyo biri mu nshingano mwagombaga kuzuza kugwiza umubare w'inzererezi kuri ako Kagari?Biri mu nshingano mufite? Uzasubira inyuma ubwire abantu uti njyewe mfite inzererezi zingana zitya? Umubare uko uzamuka abe ariko wujuje inshingano wari ufite? Kugira ngo umubare w'inzererezi wiyongere  haba habaye iki?Haba habaye iki cyangwa haba hatakozwe iki?'

    The post <strong>Perezida Kagame yahaye umukoro abayobora utugari wo kwita ku kibazo cy'abana bataye ishuri</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/28/perezida-kagame-yahaye-umukoro-abayobora-utugari-wo-kwita-ku-kibazo-cyabana-bataye-ishuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yahaye-umukoro-abayobora-utugari-wo-kwita-ku-kibazo-cyabana-bataye-ishuri

  • Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma. #rwanda #RwOT

    Kuva mu mwaka wa 2018 Félix Tshisekedi yajya ku butegetsi muri Kongo amaze kwiba amajwi, yaranzwe n'ikinyoma, gusahura ibya rubanda, ruswa iruta n'iyo ku butegetsi bwa Mobutu, kutubahiriza amasezerano yagiranye n'abantu, harimo n'abafite imitwe yitwaje intwaro, imwe mu mpamvu yanatumye yubura imirwano.

    Ibi byose abaturage barabizi, ku buryo batekanya kwihorera mu matora ateganyijwe mu mpera z'uyu mwaka wa 2023. Mu buswa cyangwa ubwana muri politiki, Tshisekedi yasanze aya amahano adahagije, maze ejobundi ashyira muri guverinoma abantu bafite ubusembwa bukabije, ku buryo iri kosa naryo azarihanirwa muri ayo matora.

    Nyamara Tshisekedi ajya gushyira mu myanya ikomeye Jean-Pierre Benmba, Vitatal Kamerhe n'abandi bagizi ba nabi bagombye kuba bari muri gereza, yibeshyaga ko yungutse amaboko azamugoboka mu matora, dore ko yikangaga ko bashobora gushyigikira abarwanya ubutegetsi bwe. Byahe byo kajya, ko ahubwo yicukuriye imva !

    Aba bantu barakibuka akagambane yabakoreye, bakaba bashobora kuzamuhinduka ku munota wa nyuma, cyangwa bagakoresha ububasha bahawe mu kurushaho guhindanya isira y'ubutegetsi bwa Tshisekedi, busanzwe n'ubundi ari umwanda. Jean-Pierre Bemba yagizwe Minisitiri w'Ingabo z'igihugu, ufite inshingano zo kurengera ubusugire bwa Kongo.

    Nyamara Abanyekongo ntibaribagirwa ko ari mu ba mbere bavogereye ubwo busugire, ubwo yari Perezida wa MLC, umutwe witwara gisirikari wamennye amaraso y'izirakarengane zitabarika, ndetse aza no kubifungirwa imyaka 10 muri gereza y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Nubwo yaje gufungurwa ku mpamvu zitasobanutse, Bemba ubwe nawe ntiyibagiwe ko Tshisekedi ari umwe mu bamubangamiye, ubwo yashakaga kwiyamamariza kubobora Kongo, amushinja ubwo bwicanyi ndengakamere.

    Vital Kamerhe yabaye umufatanyabikorwa wa Tshisekedi, dore ko banabanye mu ishyaka rya UDPS. Kamerhe yemeye guharira Tshisekedi umwanya wa Perezida wa Repubulika, ariko mu masezerano aba bagabo bombi bagiranye, Tshisekedi yemerera Kamerhe ko ariwe mukandida wa UDPS mu matora ataha, ni ukuvuga ay'uyu mwaka. Muri bwa buhemu n'ubugambanyi bwe, Tshisekedi yafungishije Kamerhe amuziza kwiba miliyoni 46 z'amadolari y'Amarika yagombaga kubaka amacumbi y'abasirikari n'abapolisi.

    Ababikurikiraniye hafi bazi neza ko ubwo bujura Khamere yari abuziranyeho n'ishumi ye Tshisekedi, ahubwo amufungisha agirango amusige ubwandu butazamwemerera kwiyamamaza nk'uko babyumvikanyeho. Kamerhe yaje kurekurwa kugirango atamena amabanga, ariko se yibagiwe uwo mutego yagushijwemo n'uwo yitaga “ inshuti “ ?

    Birumvikana rero ko atakongera kumushyigikira nk'uko yabikoze muw'2018. Iyo usomye ibyo abanyekongo bavuga mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, usanga bafitiye inzika aba bagabo uko ari batatu, bitandukanye n'uburyo Abanyekongo bari bazwi, dore ko imyaka yose bafatwaga nka ba “  Humirizankuyobore “.

    Ntibishimiye uyu muco wo kwimika abicanyi n'ibisambo, mu gihe bo ubukene bubageze habi. Jean-Pierre Bemba na Vital Kamerhe ariko nabo si abana. Kwemera bwangu kujya muri Leta y'umuntu bafata nk'umugambanyi, biravugwa ko ari umwanya mwiza batari kwitesha wo guhirika umwanzi. Hari abanyapolitiki bafite ihame ko kugirango usenye ubutegetsi, ugomba kuba uburimo. Bemeye kwirira inoti muri aya mezi make asigaye ngo amatora abe, kandi n'undi uzatorwa azabaha imyanya kubo bamukiniye ikarita nziza, yo guca mu mizi Tshisekedi bakarushaho kumwangisha abaturage, n'ubwo nabo badakunzwe ku buryo rubanda ibajya inyuma.

    Jean-Pierre Bemba na Vital Kamerhe kandi bongeye kugwa mu mutego wo kwibwira ko Tshisekedi ayuafa umufatanyabikorwa wo kwizerwa, nabyo byaha imbaraga abamurwanya, kuko bakwereka abaturage ko ubutegetsi bwe ari ubwa ba “ Bihemu “, badakwiye icyizere na mba.

    Nguko uko umugezi w'isibo wisiba.

    The post Mu kwitegura amatora, Tshisekedi yiteze umutego uzamushibukana, ashyira Bemba na Kamerhe muri guverinoma. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-kwitegura-amatora-tshisekedi-yiteze-umutego-uzamushibukana-ashyira-bemba-na-kamerhe-muri-guverinoma/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-kwitegura-amatora-tshisekedi-yiteze-umutego-uzamushibukana-ashyira-bemba-na-kamerhe-muri-guverinoma

  • Ibihano byahabwaga abatinze kwishyura imisoro byagabanyijwe, guteza cyamunara biranozwa – #rwanda #RwOT

    Muri iri tegeko, ingingo zijyanye n'uburyo bwo guteza cyamunara zaranogejwe ngo hirindwe amakimbirane yakomoka ku ivuguruzanya ry'iri tegeko n'andi mategeko agenga icyamunara.

    Hashyizweho kandi ingingo nshya yo guhana abasora basaba gusubizwa umusoro mu buriganya. Igihe cyo kubika ibitabo by'ibaruramari cyarongerewe kiva ku myaka 5 kijya ku myaka 10.

    Perezida wa Komisiyo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, ari nayo yasesenguye iri tegeko, Prof. Omar Munyaneza, yasobanuye ko mu byongerewe muri iri tegeko harimo ko nta mucuruzi uzongera guterezwa cyamunara ku bicuruzwa byafatiriwe kubera kutishyura umusoro.

    Ati 'Nk'umusoro wenda wa miliyoni eshanu, ugasanga ibihano, amahazabu birazamutse bigeze ku kuba arimo kubazwa nka miliyoni 20Frw cyangwa izirenga, ibyo rero byagabanutse kuko hari ingingo nshya yashyizwe muri uyu mushinga w'itegeko ivuga ko 'ibihano by'ubukererwe bidashobora kurenga umusoro fatizo wari ubereyemo ikigo cy'imisoro n'amahoro'.

    Yakomeje avuga ko igihe usora ageze igihe cyo kuba yaterezwa cyamunara, ubu afite uburenganzira bwo gusaba ubuyobozi bw'imisoro kugira ngo yigurishirize uwo mutungo we, bakamuha amezi atatu yo kuba yakwishakira umukiriya akaba ari we wigurishiriza noneho akishyura wa musoro yabazwaga.

    Ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi icibwa usora wamenyekanishije umusoro mu gihe giteganyijwe n'amategeko ariko ntawishyure mu gihe cyagenwe yagabanyijwe mo kabiri hagamijwe gufasha usora kwikura mu ngorane zibangamira umurimo we 'igihe nta buryarya yabikoranye'.

    Amafaranga yacibwaga umucuruzi muto watinze kumenyekanisha azaba ibihumbi 50Frw mu gihe itegeko ryari risanzwe yari ibihumbi 100Frw, umucuruzi uzajya utinda kwishyura mu gihe kitarenze amezi atandatu azajya acibwa amande angana na 0.5% nageza ku mezi 12 ahanishwe kwishyura 1% by'agaciro k'umusoro ugomba kwishyurwa kandi nawo awutange.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, avuga ko kugabanya ibihano ku basora bigamije kubashishikariza gutanga ibyo bagomba igihugu batarindiriye guhanwa.

    Yavuze ko iyo witegereje amafaranga abasora batanga umwaka ku wundi ubona ko bagenda basobanukirwa inshingano zabo, bityo akaba ari na ngombwa gusuzuma ibihano bihabwa abatabyubahirije.

    Ati 'Itegeko mu by'ukuri si ukoroshya ibihano ahubwo ni ukugenda ubinoza, ukareba uwabikoze abigambiriye umuhana gute, uwabikoze atabigambiriye ni ikihe gihano umuca'.

    Iri tegeko nirisohoka mu igazeti ya leta rizasimbura iryakoreshwaga ryo mu 2019. Ni itegeko ryateguwe hagamijwe gushyiraho uruhando rw'ishoramari rikurura abashoramari mpuzamahanga, kubahiriza amahame mpuzamahanga no kuziba ibyuho byagaragaye mu Itegeko ryari risanzwe.

    Umutwe w'Abadepite watoye itegeko rigena uburyo bw'isoresha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihano-byahabwaga-abatinze-kwishyura-imisoro-byagabanyijwe-guteza-cyamunara