Blog

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare barenga 2.000 #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 2.430, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023.

    Itangazo ryashyizwe hanze n'ingabo z'u Rwanda, rigaragaza ko Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abasirikare 1.119 bari bafite ipeti rya Lt bagahabwa irya Kapiteni.

    Umukuru w'igihugu kandi yanazamuye mu ntera abasirikare 1.311 bari bafite ipeti rya Sous Lieutenant bahabwa irya Lieutenant.

    ,

    The post Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare barenga 2.000 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/29/perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-abasirikare-barenga-2-000/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-abasirikare-barenga-2-000

  • Turaza kubafasha guhora tubibibutsa- Perezida Kagame yongeye gutabariza Ikinyarwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yongeye kugarukaho kuri uyu wa 28 Werurwe 2023, ubwo yagezaga impanuro ku barenga 2000 bagize Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari bose bo mu gihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari, nta kibazo cy'imivugire n'imyandikire y'Ikinyarwanda yabumvanye cyane ariko mu bandi bayobozi gihari gikomeye.

    Ati 'Njya mbivugaho rimwe na rimwe ariko hano numvise abayobozi b'utugari batameze nabi, Ikinyarwanda bo baracyumva ariko natwe mudufashe kucyumva. Hari abafite ikibazo cy'urwo rurimi ariko badashaka no gufashwa […] turaza kubafasha guhora tubibibutsa.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari ibintu bibiri; icyo kuba abantu bahindura ururimi kubera ko ari ibigezweho [ibyo yagereranyije n'ubuhanzi cyangwa kuba ibyamamare].

    Ati 'Hari indimi bivugira gusa zijyanye n'uko bishakiye […] ubwo ni ibyamamare ku rugero rwacu, bakarugoreka bijyanye n'icyo bashaka kugeraho. Ibyo biremewe ngira ngo, ni ko nkeka.'

    Yakomeje agira ati 'Mugerageze nka ba twebwe, abayobozi barenze ab'utugari, twige Ikinyarwanda. Sinzi niba mujya mwumva, abantu, kuvuga no kwandika […].'

    Perezida Kagame yatanze ingero z'amagambo nka 'ntabwo; usanga bamwe bajya kurivuga, bakavuga 'ntago'. Hari kandi abantu bajya kuvuga ko umuntu yabahaye inka bakavuga ngo 'yampereje inka' aho kuvuga ngo 'yampaye inka'.

    Yanasobanuye ko hari abajya kuvuga 'amashyi' bakavuga 'amashi', abavuga 'gushira' kandi bitandukanye no 'gushyira'.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ijambo “rimwe rivuga kurangira irindi rikavuga kujyana ikintu, ugishyiriye undi muntu.''

    Izindi ngero yatanze ni iz'abajya kuvuga inama nyinshi bakavuga 'amanama' kandi ubusanzwe iryo jambo ntabwo rikoreshwa ubundi n'iyo inama zaba nyinshi zikomeza kwandikwa cyangwa kuvugwa ko ari 'inama', ibi niko bimeze ku 'akazi'.

    Perezida Kagame yavuze ko na we ubwe atazi Ikinyarwanda cyane ariko kubera ko afite inyungu mu kukimenya, agerageza.

    MINUBUMWE yagaragaje ingamba

    Mu myaka ishize kuri Televiziyo y'Igihugu, hatambukagaho gahunda yiswe 'Twige Ikinyarwanda', aho banyuzagaho gahunda izwi nka 'Ntibavuga, Bavuga'.

    Umukuru w'Igihugu ati 'Abangiza Ikinyarwanda babarushije imbaraga babivanaho kugira ngo dukomeze twivugire ibyo dushatse?'

    Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ari na yo kuri ubu isigaye ifite umuco mu nshingano yagaragaje ko hari ingamba zigiye gushyirwaho mu kwigisha Ikinyarwanda.

    Minisitiri w'iyi Minisiteri, Dr Bizimana Jean Damascène, yagize ati ''Ikinyarwanda kigenda gitakaza ireme [….] turaza rero kureba uburyo hahozeho uburyo bwo kukigisha 'ntibavuga, bavuga', ku buryo abana bakura bazi inyito nyayo n'itariyo.'

    'Turaza kureba uburyo bwo kubigarura kugira ngo Ikinyarwanda kigende kiba umuco kuko burya iyo ururimi rupfuye biragoye kugira ngo n'igihugu kibashe kugira inkingi zacyo.'

    Avuga ko hari gahunda MINUBUMWE izafatanyamo na Minisiteri y'Uburezi ahashobora gufatwa nibura nk'amasaha y'igicamunsi cya buri wa Gatatu, agakoreshwa mu kwigisha amasomo ajyanye n'umuco.

    Minisitiri Dr Bizimana avuga ko ubusanzwe muri za kaminuza, umunsi wo ku wa Gatatu ukoreshwa mu gutanga ibiganiro bitandukanye ku banyeshuri, ari nabyo bishobora gushyirwa mu mashuri abanza n'ayisumbuye.

    Ati 'Usanga hari n'uburyo busanzwe buriho mu mashuri ariko tudakoresha […] turimo kureba uburyo ku wa Gatatu nyuma ya Saa Sita, twajya tuwuharira ibiganiro ariko n'aya masomo y'Umuco n'Ikinyarwanda, nayo akajya ahabwa umwanya.'

    MMINUBUMWE igaragaza ko no mu nzego z'imirimo hakwiye kubaho kwikosora, ururimi rugaheshwa agaciro kuko hari ibigo usanga udashobora kujya gusabamo serivisi, ngo uyihabwe uko bikwiye utavuga indimi z'amahanga.

    Perezida Kagame yavuze ko hakwiriye ubushake bw'abayobozi n'Abanyarwanda muri rusange kugira ngo bamenye Ikinyarwanda.

    Perezida Kagame yasabye abayobozi kwiga kuvuga no kwandika neza Ikinyarwanda

    Perezida Kagame yitabiriye isozwa ry’Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari bose bo mu gihugu ari kumwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard (ibumoso) na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude

    Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari barenga 2000 bagejejweho impanuro na Perezida Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turaza-kubafasha-guhora-tubibibutsa-perezida-kagame-yongeye-gutabariza

  • Abashakashatsi biyemeje kuvugurura uburezi hifashishijwe ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n'abashakashatsi batandukanye bakaba n'abarimu muri za Kaminuza bitabiriye Inama Mpuzamahanga yateguwe na Kaminuza y'u Rwanda izamara iminsi itatu iri kwiga ku burezi buvuguruye n'uburyo bwajyanishwa n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

    Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, akaba n'Umuyobozi w'Agashami ka E-Learning mu Ishami ry'Uburezi, Dr Nduwingoma Mathias, yagaragaje ko hakenewe ubufatanye n'inzego zinyuranye kugira ngo uburezi butezwe imbere.

    Ati 'Hakenewe ubufatanye, murabizi ko Leta ishyiramo uruhare rwayo, abarimu, abanyeshuri n'ababyeyi bose bategetswe gukora kugira ngo uburezi bushobore gukorwa mu buryo tudashaka.'

    Yagaragaje ko ubushakashatsi bwerekeye uburezi bukwiye gukorwa ari ubufasha Leta n'abakora mu nzego zifata ibyemezo kubona icyo bashingiraho mu gihe cyo gufata icyemezo mu guteza imbere ubuhanga n'ikoranabuhanga.

    Yavuze ko uburezi bukenewe ari ubushingiye ku munyeshuri hagamijwe kububakira ubushobozi aho gushingira ku mwarimu kuko bimwongerera ubushobozi.

    Ati 'Iyo tuvuze uburezi bushingiye ku munyeshuri bivuze ko ahabwa ibyo ajya gushakisha yifashishije ikoranabuhanga. Ni ikintu gikomeye cyane iyo tuvuga impinduka z'uburezi tukava mu buryo bushyashya. Ubwo buryo dushaka ni ubukoresha ikoranabuhanga ku buryo umwana wese yagira uburyo bwo kwiga bikazafasha mu kugabanya urugendo rw'abanyeshuri.'

    Umwarimu wigisha Ikoranabuhanga mu Ishami ry'Uburezi muri Kaminuza y'u Rwanda, Habimana Olivier, yagaragaje ko hakenewe gukorwa ubushakashatsi bucukumbuye ku bibazo biri mu burezi mu kubishakira igisubizo.

    Ati 'Kugira ngo umuntu avurwe indwara runaka hagomba kubanza kumenya ikiyitera. Ubushakashatsi buza bugamije kumenya aho Isi igeze, twafasha iki Leta tugendeye ku bushakashatsi twakoze. Twebwe twibanda ku burezi mu mashuri abanza n'ayisumbuye. Ibivuye muri ubwo bushakashatsi nibwo bushingirwaho mu gufata ibyemezo.'

    Yagaragaje ko gahunda yo guteza imbere uburezi buvuguruye ari urugendo rwatangijwe na Leta y'u Rwanda kandi mu ishami ry'uburezi hatangijwe gahunda zo gufasha abarimu kubona ibikoresho by'ibanze mu myigire ye kandi bikajyana n'aho isi igeze.

    Ku ruhande rw'Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi, Dr. Florien Nsanganwimana, yagaragagaje ko kuvugurura uburezi bw'u Rwanda bushingiye ku guha imbaraga ikoranabuhanga no kubakira ubushobozi abanyeshuri barangiza.

    Yagaragaje ko Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi ryatangiye gahunda yo kwifashisha ikoranabuhanga mu kwiga, bitabaye ngombwa ko bava aho bari kandi bagafashwa kugira ubumenyi bwabafasha kuba bakora akazi kabo.

    Yakomeje agira ati 'Icyo tubona nk'imbogamizi muri iryo koranabuhanga ni uko internet no gukoresha mudasobwa bikiri imbogamizi ariko twizeye ko tuzabigeraho kuko turavuga iterambere ridaheza n'uburezi budaheza uwo ari we wese.'

    Dr Nsanganwimana yagaragaje ko ibikoresho bihagije na byo bikiri imbogamizi ku burezi buvuguruye, umubare muke w'ibyumba by'amashuri, abari bashoboye n'ibindi bigikenewe gukorwaho ubushakashatsi.

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n'Imiyoborere muri Kaminuza y'u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera, yagaragaje ko intego y'iyi nama ihuye neza n'icyerekezo cy'u Rwanda cya 2030.

    Ati 'Inama nk'iyi itanga umwanya mwiza wo kuganira ku bintu bitandukanye bigamije guteza imbere ireme ry'uburezi mu iterarambere rirambye. Ndabasaba ko buri wese yakoresha iyi nama kuzamura no gusangira ibitekerezo byubaka mu kuzamura uburezi.'

    Iyi nama izamara iminsi itatu, yitabiriwe n'abashakashatsi, abahanga, abanyeshuri n'abayobozi ba za Kaminuza mu bihugu binyuranye igamije kurebera hamwe ibyakorwa ngo uburezi buvuguruye butezwe imbere muri Afurika.

    Abashakashatsi batandukanye batanze ibitekerezo ku hazaza h’uburezi bwa Afurika

    Abashakashatsi bagaragaje ko hari ibikwiye gukorwa ngo uburezi butezwe imbere

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n'Imiyoborere muri Kaminuza y'u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera, yasabye abitabiriye iyi nama gushaka igisubizo ku burezi bukenewe

    Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi, Dr. Florien Nsanganwimana, yagaragaje ko kuvugurura uburezi bizajyana no kwimakaza ikoranabuhanga

    Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko uburezi bukwiye gushyirwamo imbaraga

    Iyi nama yitezweho gufatirwamo ingamba nshya zigamije guteza imbere uburezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abashakashatsi-biyemeje-kuvugurura-uburezi-hifashishijwe-ikoranabuhanga

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abofisiye 2430 ba RDF – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyashyizwe hanze n'Ingabo z'u Rwanda, RDF, kuri uyu wa 29 Werurwe 2023.

    Ipeti niryo rishyira mu cyiciro ofisiye cyangwa umusirikare utari ofisiye, kandi rikamuha ububasha bwo gukora umurimo wa gisirikare ukwiranye na ryo.

    Aya mapeti ya Sous Lieutenant, Lieutenant na Capitaine abarwa mu cyiciro cya ba Ofisiye bato.

    Iteka rya Perezida rishyiraho sitati yihariye y'Ingabo z'u Rwanda ryo muri Gashyantare 2020, riteganya ko ibishingirwaho mu kuzamura mu mapeti Abofisiye, ari ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y'isuzumabushobozi; imyanya ihari; cyangwa gutsinda ikizamini gituma azamurwa mu ntera, iyo ari ngombwa.

    Hagendewe ku gihe ngenderwaho gisabwa ngo ofisiye azamurwe ku ipeti yisumbuye, hateganywa umwaka umwe kuva ku ipeti rya Sous – Lieutenant ujya ku ipeti rya Lieutenant; imyaka ine kuva ku ipeti rya Lieutenant ujya ku ipeti rya Capitaine; n'imyaka itanu kuva ku ipeti rya Capitaine ujya ku ipeti rya Major.

    Ububasha bwo kuzamura ku ipeti ryisumbuye abofisiye bufitwe na Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'Ikirenga wa RDF.

    Aya mapeti ni nayo agenderwaho mu kugenerwa imishahara, kimwe n' izindi nshingano zihariye umusirikare afite mu rwego rw'ubuyobozi.

    Mu mwaka ushize RDF yinjije abasirikare bashya ku rwego rwo Ofisiye, bahawe ipeti rya Sous Lieutenant


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-abofisiye-2430-ba-rdf

  • Rutsiro: Umuryango w'umwana watoye igikapu cya ba mukerarugendo ugiye kubakirwa inzu y'ishimwe – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku wa 26 Werurwe 2023, ubwo bari mu gikorwa cyo gushima ibyagezweho muri Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere mu myaka irindwi izwi nka NST1 cyahuriranye na gahunda yo gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kwesa imihigo.

    Mu kwezi gushize kwa kabiri ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye inkuru yakoze benshi ku mutima, ni iy'umwana w'imyaka 11 witwa Izibyose Eric wo mu Mudugudu wa Nteko, Akagari ka Nyagahinika, Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, watoye igikapu cyari cyatawe na ba mukerarugendo, akijyana kuri Polisi na yo igisubiza ba nyiracyo.

    Ba mukerarugendo bavaga mu Karere ka Musanze bagiye i Karongi ubwo bataga igikapu cyarimo camera, ibyangombwa, amafaranga n'ibindi bikoresho.

    Shyaka Vedaste, uzwi nka Minister of Happiness kuri Twitter, yavuze ko iki gikorwa uyu mwana yakoze cyahesheje ishema n'agaciro igihugu n'abakiyoboye.

    Ati 'Twamenye amakuru ko hari abashatse kumwaka igikapu akiryamaho bahamagara ubuyobozi burahurura. Iyo ataza kugira ababyeyi bamuhaye indangagaciro ntabwo yari gukora biriya. Gutekereza kubakira umuryango we ni ababyeyi dushaka gushimira ku bw'uburere bahaye umwana wabo. Umwana twamuhaye inkunga kugira ngo abashe kugura inkweto n'imyenda'.

    Shyaka yabwiye IGIHE ko nk'urubyiruko biteguye guhita batangira kubaka iyi nzu izaba ifite igikoni n'ubwiherero.

    Ati 'Amafaranga y'inzugi, amabati na sima ndayafite. Uru rubyiruko rwamaze kubinshyikiriza. Ubuyobozi nibumara kwegeranya abaturage bakabumba amatafari, binyuze mu miganda tuzahita dutangira kubakira uriya muryango'.

    Umubyeyi w'uyu mwana, Sinaribonye Anastase, nyuma yo kumva ko bagiye kubakirwa inzu nziza bakava mu manegeka, yavuze ko bimushimishije.

    Ati 'Igikorwa umwana wanjye yakoze kiduhesheje ishema nk'ababyeyi, cyahesheje ishema igihugu n'ubuyobozi. Icyo nasaba abakiri bato ni uko bakora bakajya batungwa n'ibyo bavunikiye aho kumva ko bazatungwa n'iby'ubusa.'

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi, Ntawuruhunga Abdul Madjid, yabwiye IGIHE ko igikorwa cy'uyu mwana kigaragaza uruhare rw'ubuyobozi bwiza mu kubaka umuturage ufite indangagaciro nzima.

    Ati 'Igikorwa uriya mwana yakoze ni igikorwa tuzakomeza kwigiraho nk'urubyiruko duharanire kuba intwari tubikomoye ku miyoborere myiza ya Perezida wacu'.

    Umuryango wa Izibyose Eric watoye igikapu cya ba mukerarugendo ugiye kubakirwa

    Urubyiruko rwibumbiye mu itsinda Kagame 2017-2024 rugiye gufatanya n’Akarere ka Rutsiro kubakira umuryango wa Izibyose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-umuryango-w-umwana-watoye-igikapu-cya-ba-mukerarugendo-ugiye-kubakirwa

  • Priyanka Chopra yahishuye impamvu yaretse guk… – #rwanda #RwOT

    Ubwo yari mu kiganiro Armchair Expert n’umunyamakuru Dax Shepherd, umukinnyi wa filime, Priyanka Chopra, wabayeho n’umuririmbyi yasobanuye ko atari yishimiye akazi yakoraga mu ruganda rwa sinema mu Buhinde, ndetse ko ari ubwa mbere yumvise abohokewe kubivuga.

    Chopra yagize ati “Nari narashyizwe ku ruhande mu ruganda rwa sinema (muri Bollywood) nari mpfite abantu batankinisha, hari kutumvikana, nsanga ntazashobora gukina iyo mikino kuko nari ndambiwe politiki ibirimo ndavuga nti reka mpfate akaruhuko.”

    Yakomeje avuga ku mwuga we wo kuririmba yatangiriye mu nzu itunganya umuziki yo mu buhinde izwi nka Desi Hits, agira ati “Uyu muziki wampaye amahirwe yo kujya mu bindi bice by’Isi” ariko bidakuyeho ko yari afite inzozi zo gukomeza gukina filime. 

    Chopra yagarutse ku bahanzi batandukanye bagiye bakorana barimo Pharell Williams, Pitbull, Will.I.Am ndetse ko yahuye na Jay-Z. N’ubwo umuziki ataje kuwukomeza ubwo yari ageze muri Amerika, umwe mu bantu be ba hafi yamusabye ko yakomeza urugendo rwo gukina filime. 

    Nyuma ya filime ya mbere yakiniye muri Amerika muri 2015 yitwa ‘Quantico’, ubu Chopra amaze gukina muri filime zikomeye zirimo ‘Baywatch’, ‘Matrix: Revolution’, ‘The White Tiger’ ndetse azagaragara muri ‘Citadel’ na ‘Love Again’. 

    Priyanka Chopra yahishuye ko yaretse gukina filime z’Impinde kuko yari afitanye ubwumvikane buke n’abandi bakinnyi bazo

    N’ubwo hari ibikorwa bike bya Bollywood akigaragaramo, umwuga we yawukomereje muri Hollywood aho abana n’umugabo we Nick Jonnas n’umwana wabo w’umukobwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127543/priyanka-chopra-yahishuye-impamvu-yaretse-gukina-bollywood-127543.html

  • Inkomoko y’Igitabo ‘Singizwa Nyagasani’ n’uko… – #rwanda #RwOT

    Iki gitabo cy’indirimbo zikoreshwa mu gutura igitambo cy’ukarisitiya zahimbwe bwa mbere n’abaririmbyi bo mu makorari atatu yo muri Paruwasi Gatolika ya Rwamagana, mu mwaka wa 1988.

    Icyo gitabo “Singizwa Nyagasani” cyandikwa, indirimbo zirimo zaririmbwe n’ amakorari atatu yavuyemo abahimbyi batangira gukora indirimbo ziganjemo izifite injyana zibyinitse, zirimo amashyi n’umudiho.

    Twagirayezu Theogene ni umuririmbi wa korari Emmaus watangiranye nayo, avuga ko iyo korari ubu igiye kuzuza imyaka 40 iririmbira kuri Paruwasi yafatanyije n’amakorari ya Yeruzalemu yo muri santarari ya Ruramira, na korari Nazareti ubu ibarizwa muri Paruwasi Gatolika ya Ruhunda ariko yari santarari yabarizwaga mu masantarari yo muri Paruwasi  Rwamagana, bagahimba indirimbo zanditswe mu gitabo bise “Singizwa Nyagasani”.

    Twagirayezu yavuze ko indirimbo bakoze zahinduye byinshi mu bakirisitu Gatolika, bagatangira kwizihirwa.

    Yagize ati  Tubifashijwemo n’umupadiri w’umutariyani witwa padiri Walteur, twatangiye guhimba indirimbo zanditswe muri ‘Singizwa Nyagasani’ kuburyo zatangiye gususurutsa abakiristu barizihirwa cyane, kuburyo abantu batangiye kutubona nk’idini ryadutse. ‘Singizwa Nyagasani’ rero twayandikiye hano i Rwamagana, ariko isusurutsa abakirisitu mu gihugu hose kuko yahise yamamara”.

    Umwe mu bahanzi bahimbye indirimbo zo muri ‘Singizwa Nyagasani’ zakunzwe cyane, Alexis Rwanyange yagaragaje uburyo ‘Singizwa Nyagasani’ yamenyekanye mu maparuwasi yose n’uko yaje kwemerwa na Musenyeri Joseph Sibomana wayoboraga Diyosezi Gatulika ya Kibungo.

    Yagize ati “Ndi umwe mu bahanzi bahimbye indirimbo nyinshi zanakunzwe, navuga iyitwa ‘Umurwa Muhire’, ‘Muze dushimire uwatwiguranye’, ‘Singizwa Nyagasani Alleluia’, ‘Nabuzwa kugushimira Nyagasani’, n’izindi nyinshi. Indirimbo twarazikoraga ariko dushingiye ku magambo yanditse muri Bibiliya noneho zigashyirwa kuri kasete (Cassette), mu gihe gito zakwiriye mu maparuwasi yose barazikunda kuko zarimo umwihariko ugereranyije n’izo baririmbaga z’i Nyakibanda ndetse n’izo mu gatabo k’umukirisitu.”

    Umuhanzi Rwanyange yakomeje agaragaza uko ‘Singizwa Nyagasani’ yemerewe muri Kiliziya Gatolika.

    Ati “Indirimbo zacu zibajijweho n’abantu babazaga uko duhimba tutarize amanota (Solfege), ariko padiri Walteur twajyanye kuri diyoseze i Kibungo tujyanye n’igitabo cyacu atubaza ibibazo turabisubiza, noneho Musenyeri Joseph Sibomana yemeza icyo gitabo cya ‘Singizwa Nyagasani’.

    Umuhanzi Rwanyange Alexis yavuze ko akomeje gukora indirimbo nk’izo muri ‘Singizwa Nyagasani’, ndetse akavuga ko amikoro naboneka azakomeza kuzishyira mu majwi n’amashusho.

    Amakorari atatu yahimbye ‘Singizwa Nyagasani’, harimo korari Emmaus yitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 imaze ishinzwe. Iyi korari hashize ukwezi kumwe ikoze igitaramo mu rwego rwo kwitegura isabukuru yayo, ndetse icyo gitaramo amashusho yacyo yashyizwe  ku muyoboro wa youtube witwa Emmaus choir Rwamagana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127541/inkomoko-yigitabo-singizwa-nyagasani-nuko-cyakomotse-muri-paruwasi-gatolika-ya-rwamagana-127541.html

  • Kagere Meddie yasabye Abanyarwanda amasengesho #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Kagere Meddie yasabye abanyarwanda kubaba hafi n’amasengesho na bo ko bazakora ibishoboka byose bakabona intsinzi.

    Uyu rutahizamu yavuze ko nubwo bazakina nta bafana bahari ariko bizeye ko Abanyarwanda bazaba babari inyuma.

    Kagere avuga ko n’imikino 3 iheruka bayikiniye hanze y’u Rwanda imbere y’abafana b’abo bahanganye, gusa ngo kuba bari mu rugo ni byiza, asaba abanyarwanda kuzababa inyuma n’amasengesho.

    Ati “Urebye imikino 3 iheruka twayikiniye hanze kandi twagerageje gukora ibishoboka byose kandi ubu nubwo bazaba batari muri Stade twizeye ko tuzi ko hanze ya stade bazaba baturi inyuma kandi bazanadusengera kugira ngo tube twakwegukana amanota 3.”

    Ejo u Rwanda ruzakira Benin mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

    Ni umukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ukaba uzaba nta mufana wemewe muri Stade kubera ko iki kibuga kitemewe CAF ndetse na FIFA.

    Kugeza ubu mu itsinda L Senegal ni iya mbere n’amanota 12 aho yo yamaze no kubona itike ya CAN, Mozambique ifite 4, Amavubi 2 n’aho Benin ikagira 1.

    Meddie Kagere yasabye Abanyarwanda inkunga y’amasengesho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kagere-meddie-yasabye-abanyarwanda-amasengesho

  • Notice: International Non Government Organisational change name(Second Publication) #rwanda #RwOT

    We, Saemaul Globalization Foundation, registered with the Rwanda Governance Board under certificate of registration number 001/RGB/17, hereby given notice for changing the NGO's name to: Saemaul Foundation.

    Our commitment to serving communities for the development and prosperity of Rwanda remains unchanged.

    Any objection to this change of name should be sent in writing to Plot UPI No.1260, Bodifa Mercy Building 8th floor, KN 5Rd, Kimihurura, Gasabo, Kigali within Seven (7) days from the publication of this notice.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/notice-international-non-government-organisational-change-name-second

  • Itangazo: TUYISHIME Sanctus yasabye guhindura amazina akitwa MUSEMAKWELI Sanctus #rwanda #RwOT

    Uwitwa TUYISHIME Sanctus yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa MUSEMAKWELI Sanctus mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari izina akoresha.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-tuyishime-sanctus-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-musemakweli-sanctus