Blog

  • Kigali: Umuturage yageneye Umurenge wa Remera imodoka – #rwanda #RwOT

    Yayitangiye mu Nteko Rusange y'Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi iherutse kubera mu Murenge wa Remera.

    Mu bikorwa byakozwe harimo imihanda yubatswe n'abaturage ahazwi nko mu Gihogere yatwaye asaga miliyoni 300 Frw, gufasha abaturage hafi 300 kuva mu bucururuzi butemewe n'ibindi.

    Ndagijimana yashimiwe umusanzu we nk'uwatanze imodoka igiye kunganira iyari isanzwe mu bikorwa byo gucunga umutekano n'isuku mu bice bitandukanye.

    Ni modoka iri mu bwoko bwa Toyota Hilux.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera, Rugabirwa Deo, yagaragaje ko kuba umuturage ashobora gutanga imodoka yo kwifashisha mu bikorwa bitandukanye ari igisobanuro cyiza cy'ubufatanye mu iterambere.

    Ati 'Ingengo y'imari buri gihe ntabwo iba iri bukemure ibibazo byose, haba hari ibikorwa byinshi bikenewe kugerwaho kandi vuba, rero iyo hari abaturage bashobora kubigiramo uruhare kandi bikagerwaho, kuba ari ukunganira ingengo y'imari y'igihugu bituma ibikorwa byihuta bikagera hose kandi birafasha cyane.'

    Yagaragaje ko inzego z'ibanze zirajwe ishinga no guhashya ikibazo cy'abakora ubucuruzi butemewe bakigaragara muri uyu murenge n'abafite ibindi bibazo by'imibereho bagaherekezwa kwivana mu bukene.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakwiye gukomeza kugira uruhare mu bibakorerwa mu gufatanya mu iterambere ry'igihugu.

    Yagaragaje ko Akarere gafite gahunda yo kurwanya igwingira ry'abana binyuze mu gufasha umuryango mu kurinda igwingira, asaba abagize umuryango guharanira iterambere ry'imibereho myiza y'abagize umuryango.

    Ni imodoka yatanzwe n’umuturage ku bushake bwe

    Imodoka yatanzwe izajya yifashishwa mu bikorwa bitandukanye by’umurenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-umuturage-yageneye-umurenge-wa-remera-imodoka

  • ARCOS yatangije umushinga wa miliyari €16 wo kurengera ibidukije hafi y'ikiyaga cya Kivu – #rwanda #RwOT

    Uyu Umushinga wiswe 'Building resilience to climate change and sustainable agriculture value chains in agro-systems around Mukura Forest and Lake Kivu Catchment Landscape, Western Rwanda)”, mu mpine ukitwa MuLaKiLa, uzarangira utwaye miliyoni 16 z'Amayero mu gihe cy'imyaka 20.

    Uzagira n'uruhare mu guzamura imibereho myiza y'abaturage binyuze mu guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'ibikomoka ku buhinzi mu nkengero z'ishyamba rya Mukura mu turere twa Rutsiro na Ngororero no mu nkengero z'Ikiyaga cya Kivu.

    Mu muhango wo kuwutangiza ku mugaragaro wabaye ku wa 23 Mutarama 2023, ARCOS n'abafatanyabikorwa bayo bagaragaje ko igice cya mbere cy'umushinga MuLaKiLa kizatwara 1,227,407 z'Amayero mu mwaka umwe, icya kabiri gitware 16,268,803 z'amayero mu myaka 20.

    Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa n'umuryango ARCOS Network, Reforest'Action, Circular Bioeconomy Alliance n'ikigo cy'igihungu cy'amashyamba, uturere twa Rutsito na Ngororero ku nkunga y'Ikigo gikora imiti n'inkingo cya AstraZeneca.

    Igice cya MuLaKiLa, kizarangira hatewe ibiti 901000 kuri hegitari 3000, birimo 506000 bihinganwa n'imyaka, ibiti 60 000 byera imbuto ziribwa , ibiti bya kawa 175,000 n'ibiti 160,000 bizaterwa mu buryo bw'udushyamba dutoya.

    Umwaka kandi uzarangira hashyizweho amarerero y'ibiti (pépinières) 16 zizaterwa mu tugari 16 two mu mirenge itandukanye y'utwo turere, amarerero azagurwa akagera kuri 31 mu tugari 31.

    Biteganyijwe ko ibikorwa byavuzwe bizagirira akamaro ingo zigera ku 6000 zigizwe n'abaturage ibihumbi 24 ndetse n'amatsinda 200 y'inshuti z'ibidukikije (Friends of Nature Association).

    Umushinga kandi uzateza imbere uruhererekane nyongeragaciro k'ikawa n'icyayi bihinze ku buryo burambye.

    Igice cya kabiri cy'imyaka 20 kizarangira byibuze hatewe ibiti 4,505,000 ku buso bwa hegitari 14,100, birimo ibihinganwa n'imyaka 2,530,000, ibyera imbuto ziribwa 300 000, ibiti 800 000 bizaterwa mu dushyamba duto n'ibiti bya kawa 875, 000.

    Umuyobozi Mukuru wa ARCOS Network, Dr Sam Kanyamibwa yagaragaje ko umushinga w'ibanze, uzagira uruhare mu kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y'ibihe dore ko utwo turere turangwaho n'ingaruka mbi zigateza ibibazo bitandukanye ku baturage no ku bidukikije muri rusange.

    Ati 'Ni ahantu harangwa n'isuri ku buryo buri mwaka tubura amatoni n'amatoni y'ubutaka. Tugomba gukora ku buryo abahinzi babona uko bahangana n'ibyo bibazo mu gihe kirambye, binyuze mu bikorwa byo guca amaterasi n'ibindi himakazwa ubuhinzi burambye.'

    Dr Kanyamibwa yavuze kandi ko iki gice kiri no mu hantu mpuzamahanga hatoranyijwe nk'igicumbi kibungabunga urusobe rw'ibinyabuzima mu Karere k'Umuhora wa Albert (Albertine Rift), bityo ko bagomba gufasha ingo zigera ku bihumbi 30 kungukira muri uwo mushinga.

    Umushinga MuLaKiLa uri muri gahunda yatangijwe ku mugaragaro n'Umwami Charles III ubwo yari akiri Igikomangoma cya Wales mu 2020, ari nabwo hatangizwaga ikigo giteza imbere uburyo ibikorwa bya muntu byunganirana n'ibidukijije nta gihutajwe (The Circular Bio-economy Alliance).

    Na none kandi umushinga uzatera inkunga amatsinda 1000 y'inshuti z'ibidukikije binyuze mu bigega 30 bizwi nk'Umusave Funds bizafasha abaturage kwihangira imirimo ibyara amafaranga, ikanita ku bidukikije.

    U Rwanda rukeneye arenga miliyari 11$ azifashishwa mu bikorwa byo kurwanya imihindagurikire y'ibihe, ndetse rwiyemeje kugarura amashyamba ku buso bwa hegitari miliyoni ebyiri kugera mu 2030.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutaka, amazi n'amashyamba muri Minisiteri y'Ibidukikije, Kwitonda Philippe yavuze ko umushinga MuLaKiLa uzafasha igihugu muri izo gahunda hanabungabungwa umutungo kamere nk'amazi, amashyamba n'ibindi.

    Ati 'Uzashyirwa mu bice byagaragaye ko bigira isuri iri ku rwego rwo hejuru n'izindi ngaruka z'imihindagurikire y'ibihe. Abo muri iki kigero tugezemo icyo tuzibukirwaho ni uruhare tuzagira mu kurwanya imihindagurikire y'ibihe ku rugero rufatika cyane ko tugira imvura nyinshi, yakwiyongera ku kuba turi mu gihugu kigizwe n'imisozi bikaba ibindi.'

    Ubuyobozi bwa AstraZeneka bwavuze ko burajwe ishinga no gufasha Afurika ibirenze gutanga imiti binyuze mu gutera inkunga gahunda zitandukanye kuko 'ibidukikije bibungabunzwe bigira ingaruka nziza ku buzima bwa muntu n'Isi muri rusange.'

    Kuri ubu ubukungu bw'uturere twa Rutsiro na Ngororero bushingiye ku buhinzi ku kigero cya 90% ndetse inyungu abaturage bakuramo ingana na 49%, binyuze mu buhinzi bw'ikawa, icyayi, ibiti byera imbuto no gusarura ibiti bikavamo imbaho.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere, Havugimana Ethienne yavuze ko umushinga MuLaKiLa uje kubunganira muri gahunda zashyizweho mu kongerera imbaraga ubuhinzi nka rumwe mu rwego rutunze benshi.

    Umuyobozi Mukuru wa ARCOS, Dr Sam Kanyamirwa yagaragaje ko MuLaKiLa Project izasiga hatewe ibiti birenze miliyoni enye

    Umuyobozi muri ARCOS ushinzwe ishyirwa mubikorwa rya MuLaKiLa Project, Dr Festus Maniriho yagaragaje ko umushinga uzanafasha abaturage mu guhanga indi mishinga ibateza imbere

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imishinga muri Reforest' Action yagaragaje ko batewe ishema gufatanya na ARCOS mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima

    Visi Meya wa Rutsiro ushinzwe ubukungu n’iterambere yagaragaje ko MuLaKiLa Project ije kunganira imishinga itandukanye batangije ku kurengera ibidukikije

    Ubwo abitabiriye bari bakurikiye uburyo intego za MuLaKiLa Project zizashyirwa mu bikorwa

    Dr Sam Kanyamibwa yagaragaje ko umushinga MuLaKiLa Project uzashyiraho ibigega byo gufasha abaturage 30 mu tugari tugize imirenge ya Rutsiro na Ngororero biziyongera kuri 50 basanzwe bafite

    Dr Sam Kanyamibwa ubwo yasubizaga ibibazo bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga

    David Toovey ni we wayoboye umuhango wo gutangiza MuLaKiLa Project

    Umuhango wo gutangiza MuLaKiLa Project witabiriye n’abantu bo mu bigo bitandukanye byita ku kurengera ibidukikije

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arcos-yatangije-umushinga-wa-miliyari-eur16-wo-kurengera-ibidukije-hafi-y

  • Abasaga 200 bitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku mpinduka mu burezi – #rwanda #RwOT

    Ni inama yateguwe na Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Uburezi, UR-CE binyuze muri gahunda yayo yo kubakira ubushobozi abarimu n'abanyeshuri bitegura kuzakora mu burezi, gahunda UR-CE iterwamo inkunga na Mastercard Foundation binyuze muri porogaramu ya 'Leaders in Teaching Initiative Program: LIT'.

    Ni inama igiye kuba mu minsi itatu uhereye ku wa 28 Werurwe 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, yitabiriwe n'abashakashatsi banyuranye mu burezi, inzego zinyuranye z'uburezi n'abandi.

    Biteganyijwe ko muri iyi nama hazagaragarizwamo ibyakorwa n'uburyo bushya bushobora gushyirwamo imbaraga mu myigishirize igezweho, ubushakashatsi n'uko bwakongerwamo imbaraga ndetse n'ibindi bitandukanye bigamije guteza imbere uburezi.

    Kaminuza y'u Rwanda izayakira ku bufatanye n'Ihuriro ry'Amashuri Makuru na Kaminuza n'ibigo by'ubushakashatsi.

    Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwansa, Ishami ry'Uburezi Dr. Florien Nsanganwimana, yagaragagaje ko ari nama yitezweho kurebera hamwe ingamba zikwiye gushyirwa mu bikorwa hagamijwe guteza imbere uburezi bujyanye n'ibikenewe mu buzima bwa buri munsi.

    Ati 'Ndizera ko ibiganiro tugiye kugirana, bizatuma tubona ubumenyi bushya bukenewe. Ni ugutekereza ku buryo busanzwe bukoreshwa hagamijwe guteza imbere imibereho y'abaturage binyuze mu bushakashatsi butandukanye no gusangira ibitekerezo binyuranye.'

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n'Imiyoborere, muri Kaminuza y'u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera, yagaragaje ko intego y'iyi nama ihuye neza n'icyerekezo cy'u Rwanda mu 2030.

    Ati 'Inama nk'iyi itanga umwanya mwiza wo kuganira ku bintu bitandukanye bigamije guteza imbere ireme ry'uburezi mu iterarambere rirambye. Ndabasaba ko buri wese yakoresha iyi nama kuzamura no gusangira ibitekerezo byubaka mu kuzamura uburezi.'

    Umukozi ushinzwe porogaramu y'Uburezi muri Mastercard Foundation, Byusa Isabelle, yagaragaje ko gahunda yo guha ubushobozi abanyeshuri n'abarimu (LIT Academic Lead)yatangijwe hagamije kuzamura ireme ry'uburezi mu Rwanda.

    Ati 'Yaje nk'igisubizo ku mbogamizi ku kibazo twabonaga mu burezi, kirimo kuba abarimu bari bafite ubumenyi buke ariko n'umubare munini w'abanyeshuri bavaga mu ishuri.

    Yagaragaje ko gukorana na Kaminuza y'u Rwanda harimo ibintu bitandukanye bahereye mu itangwa ry'akazi, amahugurwa y'abarimu, abahugurwa y'abayobozi b'ibigo by'amashuri n'ibindi.

    Yagaragaje ko binyuze muri iyi gahunda hari byinshi ubufatanye bwagejeje ku mpande zombie nk'ibigo 842 byahuguwe, abitegura kwinjira mu mwuga w'uburezi 600, ibyumba by'ikoranabuhanga bigezweho na Laboratwari, mudasobwa zirenga 100 zahawe abarimu muri Kaminuza n'ibindi bitandukanye.

    Yagaragaje ko Mastercard Foundation yifuza kugabanya ubushomeri nibura ku rubyiruko hahangwa imirimo irenga ibihumbi 300 mu 2030, binyuze mu mahugurwa ashingi ku nzego zirimo ubukerarugendo n'ubuhinzi.

    Umukozi ushinzwe porogaramu y'Uburezi muri Mastercard Foundation, Byusa Isabelle yagaragaje ko Mastercard ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere uburezi

    Ni Inama yitabiriwe n’abaturutse mu nzego zinyuranye

    Impuguke mu burezi, abashakashatsi n’abandi bitabiriye inama igamije kwigira hamwe impinduka mu burezi

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye

    Basabwe gukora ubushakashatsi bugamije iterambere

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n'Imiyoborere muri Kaminuza y'u Rwanda, Françoise Kayitare Tengera yasabye abitabiriye iyi nama gushaka igisubizo ku burezi bukenewe

    Babonye umwanya wo kungurana ibitekerezo

    Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko uburezi bukwiye gushyirwamo imbaraga

    Amafoto: Nezerwa Salomon


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-200-bitabiriye-inama-mpuzamahanga-yiga-ku-mpinduka-mu-burezi

  • U Rwanda rukeneye ibyumba by'amashuri ibihumbi 17 – #rwanda #RwOT

    Ni ukuvuga ko urebye ingengo y'imari ya miliyari 300 Frw yakoreshejwe mu kubaka ibyumba by'amashuri ibihumbi 22, bivuze ko n'ubundi akenewe iyenda kungana gutyo.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, yari yitabye iyo Komisiyo ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere Imyuga n'Ubumenyingiro (RTB), Eng Paul Umukunzi.

    Yari kumwe kandi n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Uburezi bw'Ibanze (Rwanda Basic Education, REB), Dr Nelson Mbarushimana ndetse n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki muri Mineduc, Rose Bagumya.

    Basubizaga ibibazo byagaragariye Abadepite ubwo bari mu ngendo bakoreye hirya no hino mu gihugu kuva tariki 15 Ukuboza 2022.

    Muri byo harimo icy'inyubako z'amashuri zidahagije ndetse n'izikeneye kuvugururwa.

    Mu bishaje bikeneye kuvugururwa harimo ibyumba by'amashuri, ibikoni, aho abanyeshuri bafatira amafunguro, amacumbi, amasomero, ibyumba by'ikoranabuhanga ndetse n'ubwiherero.

    Visi Perezida wa Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n'Urubyiruko, Madina Ndangiza, yavuze ko hari n'ikibazo cy'abanyeshuri bagikora ingendo ndende bajya ku mashuri.

    Depite Ndangiza yagaragaje ko kugeza ubu mu mashuri y'incuke hakiri ubucucike ndetse hari n'amashuri ubu ataratangiza gahunda yo kwiga rimwe ku munsi.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko mu myaka itatu ishize hubatswe ibyumba by'amashuri birenga ibihumbi 22, ubwiherero ibihumbi 31 n'ibikoni birenga 2604.

    Yagaragaje kandi ko hubatswe amashuri mashya y'imyuga n'ubumenyingiro agera kuri 81, yongerewe ku mashuri asanzwe n'andi arindwi yahanzwe.

    Ati 'Ikindi ni uko dusabwa kongera amashuri y'imyuga ku buryo nibura muri buri murenge hazaba hari ishuri ry'imyuga.'

    Mu mwaka w'ingengo y'imari 2021/22, hubatswe amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro 21. Kuri ubu hari kubakwa kandi amashuri y'imyuga 90 ndetse n'ibyumba by'amashuri y'incuke birenga 360 mu gihe kandi hari no kubakwa ibikoni bigera kuri 317.

    Ati 'Gusa ibi ntibihagije kugira ngo ikibazo mwabonye kibe gikemutse, ingamba zirahari zo kongera ibikorwaremezo, birimo ibyumba by'amashuri n'ubwiherero.'

    Guverinoma kandi ifite gahunda yo kubaka nibura ishuri ry'imyuga muri buri murenge, aho kuri ubu hari kubakwa mu mirenge 12, indi isigaye 24 ikazubakwamo amashuri y'imyuga mu mwaka utaha w'ingengo y'imari.

    Ku kijyanye n'amashuri atagira ibigega bifata amazi, Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko umwaka ushize w'ingengo y'imari muri gahunda yo gushyira ibigega ku mashuri, hakoreshejwe miliyari 1 Frw, zubatse ibigega 1019 ku mashuri atandukanye.

    Mu 2022/23, hagenwe miliyoni 850 Frw yo kubaka no gushyira ibigega ku mashuri. Ku rundi ruhande ariko ibigega byubatswe ni bike ugereranije n'amashuri yubatswe.

    Minisitiri Dr Uwamariya avuga ko hari inkunga yatanzwe na Banki y'Isi ku buryo hari izindi miliyari 5,5 Frw zizajya ku bigega ndetse na miliyari 17 Frw zizashorwa mu gufata imikingo.

    Ati 'Ingamba zihari ni ugukomeza gushyira ibigega ku mashuri, uko ingengo y'imari izagenda iboneka no gufatanya n'abafatanyabikorwa kugira ngo ayo mazi aho kuva ku mashuri yangiza ibintu ahubwo afatwe abyazwe umusaruro, akoreshwe mu zindi gahunda z'ishuri.'

    Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari hazakoreshwa miliyari 8 Frw zo kubaka amashuri y'imyuga mu mirenge icyenda itandukanye.

    Igisabwa ngo hakemurwe ubucucike n'ingendo

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya yagaragaje ko n'ubwo hubatswe ibyumba by'amashuri byinshi, ari intambwe yatewe ariko ikibazo kitarakemuka neza.

    Nko mu bijyanye no kugabanya ingendo ndende ku banyeshuri, hahanzwe amashuri mashya agera ku 650.
    Igenzura ryakozwe na Minisiteri y'Uburezi ryagaragaje ko hakenewe ibindi byumba bishya by'amashuri nibura 13 296.

    Ibyo ni ibikenewe mu kugabanya ikibazo cy'ubucucike ariko by'umwihariko ku kijyanye n'ingendo ho hakenewe ibyumba by'amashuri 3637.

    Minisitiri Dr Uwamariya ati 'Byumvikane ko ubiteranyije birenda kungana n'ibyumba byubatswe kandi iyo urebye ingengo y'imari yagiye ku byumba byubatswe, ikabakaba miliyari 300 Frw.'

    Yakomeje agira ati 'Kugira ngo dukemura iki kibazo cy'ingendo ndende n'ubucucike, birasaba undi mushinga. Birasaba undi mushinga wo kubaka ibikorwaremezo, dufite ingamba zo gukomeza kongera ibyo bikorwaremezo.'

    Mu 2021, nibwo hatangijwe gahunda yo kwakira abana b'incuke, ku buryo mu kubaka ibyumba by'amashuri hari hagiye hateganywa icyumba kimwe. Ni ibintu bituma kuri ubu hariho ubucucike mu mashuri y'incuke.

    Ati 'Muri iyi gahunda yo kubaka ibikorwaremezo ni yo mpamvu twagaragaje ko muri uyu mwaka hari kubakwa amashuri mashya y'incuke agera kuri 360 n'ubundi ni gahunda igomba gukomeza.'

    Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko yatangiye gutekereza uburyo bushya bwo kubaka inyubako zigeretse kubera ko kubona ubutaka ari ibintu bitazaba byoroshye mu bihe biri imbere.

    Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje ko hari ingamba zafashwe mu kubaka ibikorwaremezo ku mashuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rukeneye-ibyumba-by-amashuri-ibihumbi-17

  • Polisi y'u Rwanda yihariye imidali mu mikino ya EAPCCO yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama, muri BK Arena i Remera mu Karere ka Gasabo, habereye umuhango wo gusoza imikino yaberaga mu Rwanda, ihuza abapolisi bo mu bihugu bigize umuryango w'abayobozi ba Polisi mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO Games).

    U Rwanda rwitwaye neza rubasha gutsinda imikino 9 kuri 13 yitabiriwe muri iri rushanwa ribaye ku nshuro ya Kane.

    Ku nsanganyamatsiko igira iti: 'Guteza imbere ubufatanye bwa Polisi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu mikino n'imyidagaduro', iyi mikino yitabiriwe n'amakipe yo mu bihugu 8 muri 14 bigize umuryango.

    Mu gihe cy'icyumweru rimaze ribera ku bibuga bitandukanye mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera, u Rwanda rwegukanye imidali ya Zahabu mu mukino w'umupira w'amaguru, umukino w'intoki wa Volleyball, Handball na Basketball.

    Mu yindi mikino u Rwanda rwatsinze harimo Volleyball yo ku mucanga, taekwondo, iteramakofe, Karate no kumasha.

    Kenya yabashije kwitwara neza mu gusiganwa ku maguru, yegukanye umwanya wa Kabiri muri rusange itsindira umudali wa silver, Uganda uba iya mbere mu mukino wa netball itsindira umudali wa bronze.

    Umuhango wo gusoza iyi mikino wayobowe na Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu, Alfred Gasana, witabirwa n'abandi banyacyubahiro barimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, Minisitiri w'ingabo, Maj. Gen. Albert Murasira, Komiseri Mukuru wa Polisi ya Ethiopia akaba n'umuyobozi wa EAPCCO, Demelash Gebremicheal Weldeyes, Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda Jean Bosco Kazura, n'abahagarariye Polisi zo mu bihugu bigize EAPCCO.

    Umuhango wabimburiwe n'umukino w'intoki wa Handball wahuje u Rwanda na Uganda, urangira u Rwanda rutsinze ibitego 41 kuri 27 bya Uganda rwegukana n'igikombe muri uyu mukino ku nshuro ya kane kuva iyi mikino yatangira mu mwaka wa 2017 rwikurikiranya.

    Minisitiri Gasana yavuze ko imikino yubaka umurunga w'ubufatanye bwa Polisi zo mu bihugu binyamuryango.
    Yavuze ko imikoranire hagati y'abakinnyi n'abafana babo ifasha mu kubahuza no guhanahana amakuru atuma habaho imikorere myiza.

    Yagize ati:' Ubufatanye buhamye hagati y'inzego zishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko nibwo bushobora gutuma akarere k'Afurika y'Iburasirazuba kagira umutekano mu buryo burambye ari nawo soko y'iterambere. '

    Yakomeje agira ati:' Ku makipe yahuriye mu mikino itandukanye, intego yari ugushimangira ubufatanye bwa Polisi binyuze mu mikino kandi byagezweho bityo buri wese atahukanye intsinzi. '

    IGP Namuhoranye yavuze ko imikino yagaragaje ko abapolisi bayitabiriye bafite ubushake, kwiyemeza, disipulini ndetse no kudacika intege mu gihe baharanira kugera ku ntego.

    Yagize ati:' Mu myaka ishize hakinwa imikino ya EAPCCO, yahindutse inkingi ikomeye y'ubufatanye bw'inzego za Polisi mu karere, ifasha mu kwagura imikoranire y'ibihugu binyamuryango. '

    Yavuze ko abitabiriye imikino babonye umwanya wo kumarana igihe, baramenyana kandi bagirana ubucuti buzabafasha gukorana mu bihe bizaza ari nayo yari intego yayo.

    Umuyobozi wa EAPCCO, CG Demelash Gebremicheal Weldeyes, nawe yavuze ko imikino yatekerejwe hagamijwe kurushaho kongera ubufatanye mu rwego rwo guhangana n'ibyaha ndengamipaka bihangayikishije isi yose kuri iki gihe.

    Ati:'Duhurira mu mikino kugira ngo turusheho kumenyana no gushimangira ubufatanye bw'inzego z'umutekano mu karere. Gutsinda no gutsindwa n'ubwo byose bibaho ariko ntibibuza ko intego y'irushanwa igerwaho yo guharanira gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ibyaha ndengamipaka bishobora kugira ingaruka mu bihugu binyamuryango bitandukanye. '

    The post Polisi y'u Rwanda yihariye imidali mu mikino ya EAPCCO yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/polisi-yu-rwanda-yihariye-imidali-mu-mikino-ya-eapcco-yari-imaze-icyumweru-ibera-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=polisi-yu-rwanda-yihariye-imidali-mu-mikino-ya-eapcco-yari-imaze-icyumweru-ibera-mu-rwanda

  • Abayobozi ba Sacco ya Karangazi iherutse kwibwa batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare buravuga ko Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umuyobozi wa Sacco ya Karangazi, abakozi bayikoramo n'umusekirite bacyekwaho icyaha cy'ubujura bw'amafaranga asaga miliyoni 25 yibwe muri iyi Sacco mu mpera z'iki cyumweru dusoje.

    Amakuru y'uko Sacco ya Karangazi mu karere ka Nyagatare yibwe yatangiye kucicikana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ubwo abakozi b'iyi Sacco baje mu kazi gasanga amafaranga yose yari muri iyi Sacco bayacucuye.

    Perezida w'Inama y'ubutegetsi bw'iyi Sacco Bwana Mwesigwa Dan aravuga ko miliyoni zisaga 25 arizo zimaze kubarurwa ko zibwe.

    Ati 'Amakuru twayamenye ejo ku wa Mbere, umukozi uhagarariye abandi ari we 'Manager' yambwiye ko Sacco yibwe. Yampamagaye ambwira ati dufunguye iyi nzu uko bisanzwe hanyuma tugeze mu cyumba cyibikwamo amafaranga aricyo 'coffre-fort'dusa yatewe yagiye. Nashoboye kuhagera mpamagara inzego z'umutekano, mpamagara polisi itwegereye na RIB barahagera. Bibye Miliyoni 25 n'ibihumbi 400 n'andi arenga.'

    Kugeza ubu ntiharamenyekana umunsi iyi Sacco yibiweho, kuko kuva kuwa gatanu kugeza ku cyumweru nta mukozi winjiye muri iyi sacco.

    Umunyamakuru wa Flash yageze kuri iyi Sacco asanga serivisi zongeye gutangwa, nubwo hakoraga umukozi umwe ndetse n'amafaranga yatangwaga yari make cyane.

    Abaturage bari bicaye babuze ayo bacira nayo bamira bategereje guhabwa amafaranga nubwo hari abahisemo gutaha ntayo babonye.

    Aba barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri iki kibazo, kuko batumva uburyo abirye iyi sacco yafunguye umuryango bagatwara amafaranga.

    Umwe ati 'Twumvise ko bibye Sacco ariko nta rugi bamennye nta n'idirishya , ubwo rero hagati aho tukibaza ese ko niba umuzamu, ayo mafaranga yaba yaraciye he? Abagenzuzi bakwiye kureba uko ayo mafaranga yagiye. Ariko twe nk'abaturage ntabwo twahomba amafaranga yacu tugomba kuyabona.'

    Undi ati 'Ikibazo urumva niba hari kwakirwa abantu nka 50 bakirwa n'abantu Babiri kandi bari basanzwe bakirwa n'abantu Bane, serivisi igenda gacye.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare ushinzwe ubukungu n'iterammbere, Bwana Matsiko Gonzague, avuga ko bamenye iby'aya makuru ndetse ko n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umuyobozi w'iyi Sacco ndetse n'abandi bakozi bakurikiranweho ibura ry'aya mafaranga.

    Ati 'Sacco y'umurenge wa Karangazi yibwe amafaranga twagerageje kubikurikirana dufatanyije n'inzego z'ubugenzacyaha. […] Hari 'Manager'(Umuyobozi) wa Sacco ari kumwe n'umucungamutungo wa Sacco na ba 'Cachier'(abakiraga ababitsa n'ababikuza) babiri,'loan recovery officer'(ushinzwe inguzanyo) n'umusekirite umwe, nibo kugeza ubu bari kumwe n'ubugenzacyaha kugira ngo batange amakuru. Bafungiye i Nyagatare aho ubugenzacyaha bukorera.'

    Hari umwe mu barindaga iyi Sacco ya Karangazi waburiwe irengero kuva kuwa gatanu kugeza ubu ntabwo araboneka.

    Amakuru avuga ko mu bihe byashize iyi Sacco yageragejwe kwibwa amafaranga mu ijoro, ariko habaho gutabara amabandi barayatesha ariruka.

    Ntambara Garleon

    The post <strong>Abayobozi ba Sacco ya Karangazi iherutse kwibwa batawe muri yombi</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/28/abayobozi-ba-sacco-ya-karangazi-iherutse-kwibwa-batawe-muri-yombi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abayobozi-ba-sacco-ya-karangazi-iherutse-kwibwa-batawe-muri-yombi

  • Diamond Platumz na Tanasha bongeye gushyushya abantu imitwe #rwanda #RwOT

    Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Tanzania, Global Publishers nyuma y’urwango nk’urw’amazi n’umuriro, Diamond Platnumz na Tanasha baba bariyunze ubu umubano wa bo umeze neza.

    Iki kinyamakuru cyatangaje ko Tanasha Donna yavuye muri Kenya ageze muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam yahitiye mu rugo rwa Diamond Platnumz.

    Hafashwe amashusho uyu mugore ari kumwe n’umuhungu we Naseeb Jr yabyaranye na Diamond bicaranye mu ntebe kwa Diamond.

    Nyuma y’uko amakuru agiye hanze byatangiye kuvugwa ko biyunze ndetse basubiye mu rukundo bikaba bivugwa ko baba barimo no gutegura ubukwe.

    Umuhungu wa Diamond na Tanasha akaba yari amaze iminsi muri Tanzania aho yari yaragiye gusura se ndetse bakaba baranagiranye ibihe byiza, gusa andi makuru akavuga ko Tanasha yagiye gucyura umuhungu we.

    Muri Gashyantare 2020 nyuma yo kubyarana umwana w’umuhungu Naseeb Jr, Diamond Platnumz ni bwo yatandukanye n’uwari umukunzi we ukomoka muri Kenya akaba n’umuhanzi, Tanasha Donna.

    Nyuma yo gutandukana na Tanasha yagiye yumvikana mu itangazamakuru ashinja Diamond kumuca inyuma no kutamuha agaciro, ibi byagiye bikurikirwa n’andi magambo menshi arimo kuba Diamond Platnumz ntacyo ajya amufasha.

    Diamond Platnumz amaze iminsi agirana ibihe byiza n’umuhungu we Naseeb Jr

    Tanasha yagaragaye kwa Diamond Platnumz

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-platumz-na-tanasha-bongeye-gushyushya-abantu-imitwe

  • Thibaut Courtois n'umukunzi we bahishuye umuntu bifuza cyane ko yazaza mu bukwe bwabo #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umupira w'amaguru w'Umubiligi, Thibaut Courtois n'umunyamideli wo muri Isiraheli Mishel Gerzig bavuze ku bukwe bwabo mu kiganiro n'ikinyamakuru 'Vanity Fair'.

    Aba bashakanye basobanura ibijyanye n'ubukwe bwabo bati: “Twamaze gushyiraho itariki, ahantu hadasanzwe. Bizaba ibirori byigenga, by'urukundo kandi bishimishije,bitazaburamo umuziki. Dukunda kubyina reggaeton.”

    Mishel Gerzig yagize ati: “Twatumiye Florentino Pérez mu bukwe bwacu kandi turizera ko azaza.”

    Ku bijyanye n'umubano we na Florentino Pérez, perezida wa Real Madrid, Courtois yagize ati “Tubanye neza. Ni umuyobozi wacu. Aba ashaka ko dutsinda. Nkunda uburyo bwe,aba ari hafi cyane. Ntakunda gutsindwa umukino, ikintu ntigeze mbona mbere ku bandi. Agusaba byinshi, ariko ni perezida ukomeye. Yageze kuri byinshi. Ntabwo ari uko twohererezanya WhatsApp (aseka), ariko turaganira mbere na nyuma y'imikino.Mu ibanga, akunda kuganira na Mishel, hamwe n'imiryango y'abandi bakinnyi”.

    Thibaut Courtois avuga ko ahura bwa mbere n'umukunzi we Mishel Gerzig,hari muri resitora ya 'Ten con Ten'.Ati: “Tumaze kubonana imbonankubone, twumvise ibinyugunyugu mu nda, cyangwa uko mwabyita kose.”

    Muri iki kiganiro aba bombi bagiranaga n'umunyamakuru,Paloma Simón,Courtois yavuze ko yishimira kuba yarakiniye Atlético de Madrid na Chelsea,ariko Real Madrid akinira kuva 2018 ariyo kipe ya mbere ku isi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/thibaut-courtois-n-umukunzi-we-bahishuye-umuntu-bifuza-cyane-ko-yazaza-mu-bukwe

  • Selena Gomez aravugwa mu rukundo na Zayn Malik wahoze muri One Direction #rwanda #RwOT

    Abahanzi bakomeye ku isi mu njyana ya Pop,Selena Gomez na Zayn Malik baravugwa mu rukundo ndetse biravugwa ko bombi bafitanye amateka akomeye.

    Umuhanzikazi Selena Gomez w'imyaka 30 yasohokanye na Zayn nawe w'imyaka 30 mu ibanga rikomeye bajya gusangira i New York.

    Zayn wahoze ari umukunzi wa Gigi Hadid banabyaranye,yasohokanye muri resitora n'uyu mukobwa mu ntangiriro ziki cyumweru ndetse bivugwa ko 'harimo akantu' mu mubano wabo kuva mu myaka yashize, nk'uko bivugwa na Page Six.

    Bivugwa ko bombi bahuye bwa mbere muri 2012, ubwo inshuti magara ya Selena,Taylor Swift yakundanaga na mugenzi wa Zayn mu itsinda rya One Direction, Harry Styles.

    Uwahaye amakuru Page Six yagize ati “Bafitanye akantu kuva mu myaka ishize,ubwo Taylor na Harry bari mu rukundo.

    Ntabwo byatunguye kuko ubu bari kumwe cyane.”

    Undi muntu yabwiye US Weekly ko Zayn na Selena bakundana ariko mu ibanga ndetse ko badakomeje cyane.

    Uyu yagize ati “Selena yemerewe kureba abandi bantu ko byakunda mu gihe Zayn yifuza kureba Selena n'aho ibintu byerekeza.”

    Gomez na Malik ngo bari bameze neza umunsi basohokana muri resitora imwe muri New York muri iki cyumweru.

    Yaba Selena na Zayn barazwi cyane mu nkundo zabo za mbere kuko uyu muhanzikazi yagacishijeho na Justin Bieber mu gihe Zayn yakundanye igihe kinini n'umunyamideli Gigi Hadid.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/selena-gomeza-aravugwa-mu-rukundo-na-zayn-malik-wahoze-muri-one-direction

  • Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27-28 werurwe imibumbe itanu yagaragaye iri ku murongo umwe n'Ukwezi #rwanda #RwOT

    Imibumbe ya Mercury, Jupiter, Venus, Uranus, Mars, n'Ukwezi yari ku murongo umwe w'igice cy'uruziga mu ijoro ryo kuwa mbere, kandi ibi bamwe babashije kubirebesha amaso yonyine.

    Ibi kenshi byitwa 'akarasisi k'imibumbe' byagaragaye ubwo izuba ryari rirenze mu gice cy'isi cy'iburengerazuba.

    Ababashaga kureba neza ahirengeye mu kirere gicyeye babonaga neza ako 'karasisi'.

    Mu mpeshyi ishize imibumbe ya Mercury, Venus, Mars, Jupiter, na Saturn nayo yatoye umurongo iboneka neza mu rukerera, ibyo byaherukaga mu 2004 kandi bizongera mu 2040.

    Uburyo bwiza bwo kureba iyi mibumbe mu ijoro ryacyeye bwari ku bari kure y'amatara yo mu mijyi, ahantu hirengeye hari ikirere gicyeye kidafite ibindi bikimuritsemo.

    Byasabaga kureba hakiri kare ku mugoroba w'ejo kuko imibumbe ya Mercury na Jupiter yahise irenga ntiyongera kuboneka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/mu-ijoro-ryo-kuri-uyu-wa-27-28-werurwe-imibumbe-itanu-yagaragaye-iri-ku-murongo