Blog

  • Perezida Kagame yasubije abayobozi b'utugari basabye kongererwa umushahara #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabwiye abayobozi b'utugari basabye kongererwa umushahara ko Guverinoma izabyigaho ariko ko bizajyana n'imikorere yabo.

    Ibi yabigarutseho ubwo yahuraga n'abasaga 2000 bagize Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari bose bo mu gihugu,mu muhango wabereye kuri Intare Conference Arena, i Rusororo.

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy'umushahara w'abayobozi b'utugari kizigwa kigashakirwa uburyo.

    Ati “Sinahita ntanga igisubizo nonaha ariko icyo navuga nuko ikibazo kizigwa tukagishakira uburyo.

    Ibyo bisumbanya,abo mu mujyi bakabona hafi inshuro zibyo abo mu turere babona.ibyo twashaka uko tubishyira ku murongo ariko biraterwa n'ibintu byinshi ariko ngira ngo reka tuzabone umwanya,ababishinzwe babitwigire,Guverinoma ibifateho icyemezo.”

    Perezida Kagame kandi yavuze ko uko gusaba guhembwa neza bigomba kujyana n'imikorere myiza n'umusaruro kuko bizapimwa nabyo bikagaragara.”

    Ubusanzwe ba gitifu b'utugari two mu cyaro bahembwa asaga ibihumbi 80 FRW ariko abo mu mujyi bagahembwa ibihumbi bisaga 300 FRW.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko inzego z'ibanze zigiye kongererwa miliyoni 500 Frw muri internet igenerwa utugari, wasangaga ari ikibazo giteza ingorane mu mitangire ya serivisi.

    Yavuze kandi ko abayobozi b'utugari bose bagiye guhabwa moto zibafasha mu kazi ka buri munsi.

    Minisitiri muri MINALOC yavuze ko mu myaka ibiri iri imbere utugari twose tugiye kubakwa ndetse bizakorwa mu byiciro bibiri.

    Perezida Kagame yongeye gusaba aba bayobozi b'utugari kwita ku isuku aho yavuze ko ingamba bigeze gufata bigakunda habayemo kudohoka bityo bakongera gushyiramo ingufu.

    Yabasabye kandi gukaza irondo kuko ngo naho habaye kudohoka ari nako abasaba gufasha mu kwimakaza ururimi rw'Ikinyarwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yasubije-abayobozi-b-utugari-basabwe-kongererwa-umushahara

  • Perezida Kagame yakomoje ku kibazo cy'imyubakire gikomeje kuba ingutu #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yanenze abayobozi bo mu mujyi wa Kigali bakomeje kurangara ku kibazo cy'imyubakire aho bamwe bubaka ahatemewe ndetse n'inzu zubakiwe abantu bikarangira zibaguyeho.

    Ibi yabigarutseho ubwo yahuraga n'abasaga 2000 bagize Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari bose bo mu gihugu,mu muhango wabereye kuri Intare Conference Arena, i Rusororo.

    Perezida Kagame yakomoje ku bibazo by'inzu zaguye mu murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, zubatswe mu 2015, ubuyobozi bukerekana ko zifite ibibazo, ariko nihagire icyemezo gikomeye gifawa.

    Yagize ati “Hari n'ibya vuba aha by'amazu mwubakiye abantu, abantu bakagenda bakayamurika ngo mwubatse amazu abantu bakwiye kuba babamo, akabagwa hejuru, haba habaye iki?'

    Minisitiri w'Ibikorwa remezo Dr Nsabimana Ernest yavuze ko hari imvura yaguye isenya amazu yari afatanye n'ayo aho ngo byatewe nuko hari ubuziranenge butubahirijwe biturutse kuri rwiyemezamirimo wayubatse witwa Nsabimana Jean bakunze kwita 'Dubai'.Yanavuze ko hanakoreshejwe ibikoresho bitujuje ubuziranenge.

    Perezida Kagame yabajije aho inzego ziba zagiye ati “birinda kuba bigahera bigitangira n'abantu bakabijyamo,inzego ziba ziri he zose?

    Buri wese yikorera ibyo yishakiye mu nyungu ze,agapfunyikira abantu amazi, akigendera.Ejo bikagira gutya bikagwa hejuru abantu.

    Biri hagati yacu y'abayobozi,guhera hasi kugera hejuru,kuki bibaho,bishoboka bite?”

    Perezida Kagame yakomeje ati 'Bimaze imyaka myinshi, rimwe bakakubwira ngo uyu muntu yubatse ahantu hatari ho, urwo ni urundi rugero, akubaka, inzu akayirangiza. Ariko muba muri abantu bazima cyangwa bakoresha ukuri.?

    Umuntu yubatse inzu ahantu hatari ho, amaze imyaka ibiri ayubaka, arayirangiza, ntawe urabona ngo uyu muntu aho yubaka ntabwo hakwiriye kuba hubakwa. Mumbwire ukuntu bishoboka.Mumbwire ukuntu bitubamo.'

    Ibikorwa bimaze imyaka ibiri,umuntu yaratangiye,amaze imyaka ibiri, arangije ibyo yakoraga hanyuma uravuze uti 'iyi nzu aho yubatse ntabwo yakagombye kuba ihari.Habaye iki ku buryo utabibonye mu myaka ibiri ngo uwo muntu ahagarikwe?.Habaye iki”.Inzego zose ziba zihari kuva hasi kugera hejuru…Tujye tumenya ikibazo kinaremereye kimaze imyaka ibiri,tubwirwe nuko cyishe abantu cyangwa havutse ikibazo nacyo kinaremereye.”

    Perezida Kagame yavuze ko ikibazo hari igihe ibyo bibaye 'bitaduha isomo'ikibazo kikongera kikagaruka.Ati “twibereho dutyo,tubyemere.Ubwo amaherezo azaba ayahe?….Tuve mu bintu by'amagambo gusa tugomba kujya mu bikorwa.Muremera ko tudakwiriye kubana nabyo dutyo kandi nibyo ariko tukananirwa gutera indi ntambwe ngo tuvuge ngo bizakemuka gutya,kuko bimaze imyaka,bimaze igihe.”

    Minisitiri Nsabimana yavuze ko biterwa n'ibirimo kudafatanya,guhishira n'ibindi.

    Perezida Kagame yavuze ko atari azi ko abanyarwanda ari ba ntibindeba,badafatana ibintu uburemere.

    Ati “Hari ugutinya kubwira umuntu ko akora nabi kubera ko ubifitemo inyungu cyangwa se ntiwamubwira kubera ko utinya.Ntiwabwira umuntu,n'ibintu biraho bifobagana bitagiramo akantu gakomeye.

    Umukuru n'umuto nta muntu uhangara ikibi cyangwa ukora ikibi ngo amubwire ngo ntabwo aribyo.Koko,nuko mumeze.Muri ibintu biraho bitagira icyo byanga, bikunze kizima.Muri ibintu amazi aza akagutembana akagutwara,ukagendera hejuru akagera nubwo akuroha ugapfa.Ubwo nuko mumeze mwebwe mwese guhera ku mukuru kugeza ku muto.N'igihugu cyanyu nuko kimeze?

    Muri abantu bakwicara mu cyondo,ntumenye ko ari n'icyondo ukavuga ngo ntagihagurukamo kikagira agahinda?ukibera mu cyondo.Nuko mumeze.”

    Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bareba 'ikibi bakagihereza'hakabura ucyamagana.Ati “Umuntu akabakorana ibibica cyangwa ibyica abanyu.Wenda wowe ntubyitaho kubera ko byahitanye abandi ariko bikugezeho bigahitana abawe,kandi nabo bizabageraho iyo byabaye umuco ntawe bitageraho.Ubwo bizagera muri mwe bibahitane abanyu.”

    Perezida Kagame yagarutse ku nzu yo ku muhanda ku Kicukiro yasabye ko ikurikiranwa kubera ko yari yubatse nabi ariko ntiyakurikiranwa,hashira amezi menshi.

    Yagaragaraje ko ikibazo cy'imyubakire kidakemuka kubera ko abayobozi batacyitaho uko bikwiriye kuva ku nzego zo hasi kugeza ku zo hejuru.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yakomoje-ku-kibazo-cy-imyubakire-gikomeje-kuba-ingutu

  • Inzego z'ibanze zigiye guhabwa amafaranga ya internet #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko inzego z'ibanze zigiye kongererwa miliyoni 500 Frw muri internet igenerwa utugari, wasangaga ari ikibazo giteza ingorane mu mitangire ya serivisi.

    Iki kibazo kiri mu byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko ikibazo gihari ari uko inzego z'ibanze zitari zifite internet, biza kugaragara ko biterwa n'ingengo y'imari idahagije.

    Yakomeje ati “Dufatanyije na Minaloc n'inzego z'ibanze, tubereka ubushobozi buri hasi bakeneye kugira ngo bashobore gutanga serivisi ku baturage, ubu turakorana n'inzego zitandukanye kugira ngo turebe uko twabona ingengo yimari ihagije, ariko hagati aho ibe izamuwe, ntibidindize akazi.”

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko ikibazo cyatinze kugaragazwa, ariko cyakurikiranywe.

    Ati “Ngira ngo batinze kukivuga, ariko aho kimenyekaniye ni uko ubu bakeneye miliyoni 500 Frw ku gihugu cyose kugira ngo bongere ku mafaranga bahabwaga, ubundi babonaga miliyari 1,5 Frw mu gihugu hose kugira ngo uturere tuyahe utugari, ubu rero miliyoni 500 Frw bakeneye tuzazitanga muri iyi ngengo y'imari igiye kuza, ikibazo ni uko batakivugiye igihe, bakitubwiye muri iki cyumweru, naho ubundi nabwo ari ikibazo kigoye, mu gihe internet yaba ihari, kwishyura ntabwo ari cyo kibazo.”

    Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo kiza gukemuka, ariko ko ayo mafaranga ataza kuzamurwa, ngo umusaruro wabo wo ugume hasi.
    Ati “Ibyo nabyo mubizirikane, ntabwo ari ukongera gusa ibyo muvuga mukeneye, bishobotse bikabagezwaho ariko umusaruro ukaguma ari wa wundi, ntabwo ari byo. Ibyo mubyibuke.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/inzego-z-ibanze-zigiye-guhabwa-amafaranga-ya-internet

  • The Ben yahaye umugore we Pamella impano y'imodoka yakataraboneka [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi ufite izina rikomeye muri muzika nyarwanda yaguriye umugore we Miss Uwicyeza Pamella imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover iri mu izigezweho nk'impano y'urwo amukunda.

    Amakuru yizewe dufite nuko The Ben yatumije I Dubai iyi modoka yo mu bwoko bwa Range Rover ,kugira ngo ayihe umugore we Pamella nk'impano y'urukundo amunda uko bwije nuko bucyeye .

    The Ben na Miss Pamella bamaze igice cy'umwaka ari umugore n'umugabo mu mategeko nk'uko babihamije ku ya 31 Kanama 2022.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/the-ben-yahaye-umugore-we-pamella-impano-y-imodoka-yakataraboneka-amafoto

  • Bongeye kugaragara mu bihe byiza ! Diamond na Tanasha urukundo ni rwose #rwanda #RwOT

    Nk'uko ikinyamakuru cyo muri Tanzania, Global Publishers nyuma y'urwango nk'urw'amazi n'umuriro, Diamond Platnumz na Tanasha baba bariyunze ubu umubano wa bo umeze neza.

    Iki kinyamakuru cyatangaje ko Tanasha Donna yavuye muri Kenya ageze muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam yahitiye mu rugo rwa Diamond Platnumz.
    Hafashwe amashusho uyu mugore ari kumwe n'umuhungu we Naseeb Jr yabyaranye na Diamond bicaranye mu ntebe kwa Diamond.

    Nyuma y'uko amakuru agiye hanze byatangiye kuvugwa ko biyunze ndetse basubiye mu rukundo bikaba bivugwa ko baba barimo no gutegura ubukwe.

    Umuhungu wa Diamond na Tanasha akaba yari amaze iminsi muri Tanzania aho yari yaragiye gusura se ndetse bakaba baranagiranye ibihe byiza, gusa andi makuru akavuga ko Tanasha yagiye gucyura umuhungu we.

    Muri Gashyantare 2020 nyuma yo kubyarana umwana w'umuhungu Naseeb Jr, Diamond Platnumz ni bwo yatandukanye n'uwari umukunzi we ukomoka muri Kenya akaba n'umuhanzi, Tanasha Donna.

    Nyuma yo gutandukana na Tanasha yagiye yumvikana mu itangazamakuru ashinja Diamond kumuca inyuma no kutamuha agaciro, ibi byagiye bikurikirwa n'andi magambo menshi arimo kuba Diamond Platnumz ntacyo ajya amufasha.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bongeye-kugaragara-mu-bihe-byiza-diamond-na-tanasha-urukundo-ni-rwose

  • Inzego z'ibanze zigiye kongererwa miliyoni 500 Frw ya internet – #rwanda #RwOT

    Iki kibazo kiri mu byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko ikibazo gihari ari uko inzego z'ibanze zitari zifite internet, biza kugaragara ko biterwa n'ingengo y'imari idahagije.

    Yakomeje ati “Dufatanyije na Minaloc n'inzego z'ibanze, tubereka ubushobozi buri hasi bakeneye kugira ngo bashobore gutanga serivisi ku baturage, ubu turakorana n'inzego zitandukanye kugira ngo turebe uko twabona ingengo yimari ihagije, ariko hagati aho ibe izamuwe, ntibidindize akazi.”

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko ikibazo cyatinze kugaragazwa, ariko cyakurikiranywe.

    Ati “Ngira ngo batinze kukivuga, ariko aho kimenyekaniye ni uko ubu bakeneye miliyoni 500 Frw ku gihugu cyose kugira ngo bongere ku mafaranga bahabwaga, ubundi babonaga miliyari 1,5 Frw mu gihugu hose kugira ngo uturere tuyahe utugari, ubu rero miliyoni 500 Frw bakeneye tuzazitanga muri iyi ngengo y'imari igiye kuza, ikibazo ni uko batakivugiye igihe, bakitubwiye muri iki cyumweru, naho ubundi nabwo ari ikibazo kigoye, mu gihe internet yaba ihari, kwishyura ntabwo ari cyo kibazo.”

    Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo kiza gukemuka, ariko ko ayo mafaranga ataza kuzamurwa, ngo umusaruro wabo wo ugume hasi.

    Ati “Ibyo nabyo mubizirikane, ntabwo ari ukongera gusa ibyo muvuga mukeneye, bishobotse bikabagezwaho ariko umusaruro ukaguma ari wa wundi, ntabwo ari byo. Ibyo mubyibuke.”


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzego-z-ibanze-zigiye-kongererwa-miliyoni-500-frw-ya-internet

  • Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda n'iya Namibia zigiye kugirana imikoranire – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro aba bombi bagiranye ku wa Mbere, tariki 27 Werurwe 2023, byanitabiriwe na ba Visi Perezida ba Sena, Nyirasafari Espérance na Dr Mukabaramba Alvera.

    Byibanze cyane ku mikorere ya Sena, uburyo ifatanya n'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite ndetse n'uko hari ibikorwa byihariye bya Sena n'ibyo imitwe yombi ihuriraho.

    Lukas Sinimbo Muha yabwiye itangazamakuru ko hari ibyo bazigira ku Rwanda bazashingiraho bahindura amwe mu mategeko y'iwabo muri Namibia.

    Ati 'Ntitwakwicara ngo tunezezwe n'ibyo dukora iwacu muri Namibia ariko twakwigira ku nteko zo mu bindi bihugu n'uburyo zikora. Binyuze muri muri izo nzira twanareba uburyo tuvugurura ibyo dufite mu mategeko nk'inyandiko zituyobora mu bikorwa byose dukora.'

    'Icya mbere tukareba uburyo Sena ishyirwaho, inshingano zayo n'imikorere yayo muri rusange. Kuri twe ibyo tuzahigira bizaduha amahirwe yo gushyira mu bikorwa amwe mu mategeko tugenderaho.'

    Perezida wa Sena y' u Rwanda, Kalinda François Xavier, yavuze ko bateganya gusinyana amasezerano y'imikoranire hagati y'inteko zombi mu nyungu z'abaturage.

    Ati 'Inteko zacu zari zitaragangira gukorana ariko twiyemeje ko tugomba gukorana mu nyungu z'abaturage bacu.'

    U Rwanda na Namibia ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye cyane ko Perezida Kagame amaze kugirira ingendo zitandukanye muri icyo gihugu ndetse n'uwa Namibia yasuye u Rwanda kabiri.

    Uretse kuba ibihugu byombi bihuriye mu miryango irimo Commonwealth, bikorana mu nzego zirimo iz'umutekano aho Polisi y'u Rwanda n'iya Namibia zifitanye amasezerano y'imikoranire.

    Lukas Sinimbo Muha yasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, asobanurirwa uburyo yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa igahitana Abatutsi basaga miliyoni mu gihe cy'iminsi 100.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yakiriwe na Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille baganira ku ngingo zitandukanye.

    Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier yakiriye mugenzi we wa Namibia, Lukas Sinimbo Muha

    Dr Kalinda François Xavier uyobora Sena y’u Rwanda yakiriye Perezida wa Sena ya Namibia, Lukas Sinimbo Muha

    Perezida wa Sena ya Namibia, Lukas Sinimbo Muha, yagaragaje ko hari byinshi biteze kwigira ku Rwanda

    Abagize Sena y’u Rwanda bakiriye Perezida wa Sena ya Namibia, Lukas Muha

    Perezida wa Sena ya Namibia, Lukas Muha yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Perezida wa Sena ya Namibia, Lukas Muha yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Perezida wa Sena ya Namibia, Lukas Sinimbo Muha, yanditse mu gitabo cy’abasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-ishinga-amategeko-y-u-rwanda-n-iya-namibia-zigiye-kugirana-imikoranire

  • Perezida Kagame yatunze agatoki ibibazo bikomeye biri mu myubakire – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo yagarutseho ubwo yasozaga Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari.

    Perezida Kagame yakomoje ku bibazo by'inzu zaguye mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, zubatswe mu 2015, ubuyobozi bukerekana ko zifite ibibazo, ariko ntihagire icyemezo gikomeye gifawa.

    Yagize ati “Hari n'ibya vuba aha by'inzu mwubakiye abantu, abantu bakagenda bakazimurika ngo wubatse inzu abantu bakwiye kuba babamo, zikabagwa hejuru, baba babaye iki?”

    Perezida Kagame yahagurukije Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Dr Nsabimana Ernest, amubaza uko biba byagenze.

    Minisitiri Nsabimana yavuze ko uwo mudugudu w'Urukumbuzi w'i Kinyinya, wubatswe mu 2015 n'uwitwa Nsabimana Jean bakunda kwita Dubai, mu cyumweru gishize imvura iguye, isenya inzu zimwe.

    Ati 'Iperereza ririmo gukorwa ryagaragaje ko inzu zubatswe zitubahirije ibisabwa, ikindi kimaze kugaragara ni uko bakoresheje ibikoresho bitujuje ubuziranenge.'

    Perezida Kagame yabajije ukuntu biba bikarinda birangira abaturage bakajya muri izo nzu.

    Ati 'Ubwo ni ukuvuga ngo umuntu wese ushatse akora ibyo yishakiye, ni bya bindi navugaga, mu nyungu ze, agapfunyikira abantu amazi, ni uko akigendera, ejo bikagira bitya bikagwa hejuru y'abantu. Biri hagati yacu guhera hasi kugera hejuru.'

    Minisitiri Nsabimana yavuze ko ibi biterwa n'imikoranire y'inzego itameze neza, yaba urwego rushinzwe kugenzura imyubakire n'ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza abigenga.

    Perezida Kagame yakomeje ati 'Bimaze imyaka myinshi, rimwe bakakubwira ngo uyu muntu yubatse ahantu hatari ho, urwo ni urundi rugero, akubaka, inzu akayirangiza.'

    'Ariko ubwo mu ba muri abantu bazima cyangwa bakoresha ukuri? Umuntu yubatse inzu ahantu hatari ho, amaze imyaka ibiri ayubaka, arayirangiza, ntawe urabona ngo uyu muntu aho yubaka ntabwo hakwiriye kuba hubakwa. Mumbwire ukuntu bishoboka.'

    Ni ibintu ngo bimara imyaka ibiri, ariko imirimo ikarinda irangira nta muntu urabahagarika, ikibazo kikazavugwa yarasoje kubaka, abantu bakabibwirwa n'uko cyishe abantu cyangwa havuyemo ikindi kibazo.

    Minisitiri Nsabimana yavuze ko inzego zihari ndetse n'amatsinda ashinzwe igenzura, ariko habaho ikibazo cy'imikoranire amakuru ntatangwe ku gihe.

    Perezida Kagame yabajijwe uko izo mpinduka zabaho, niba ari amasengesho akenewe cyangwa kubatizwa, kuko hakenewe ko biva mu magambo, bikajya mu bikorwa.

    Minisitiri Nsabimana yavuze ko usanga hari abayobozi bigira ba 'ntibindeba' bakabiharira abandi cyangwa hakabamo 'guhishira', ibyavuye mu igenzura ntibyubahirizwe.

    Yakomeje ati 'Urebye nk'icyo kibazo cyabaye mu 2015, hari aho byagaragaye ko hari igenzura ryamubwiye ko yakoresheje ibikoresho bitujuje ubuziranenge by'umwihariko ferabeto, ibyo bikagaragara ariko nyuma bigahishirwa, nyuma bakamureka bagakomeza bakubaka.'

    Ibyo ngo bikagenda bityo kugeza ya nzu batangiye kuyikoreramo.

    Perezida Kagame yavuze ko yari azi ko abanyarwanda banga umugayo, ariko usanga hari ubwo utinya kureba umuntu ngo umubwize ukuri.

    Perezida Kagame yanenze abayobozi bemeye ko abantu 'babakorana ibibica'.

    Yakomeje ati 'Ariko inshingano mufite mwafashe iz'iki, wagiye Dubai akaguha akazi, ugakorana nawe, ukaba umukozi we? Erega nubwo byarabaye, muzi n'icyabiteye, muzi n'uwabiteye, ariko nta n'utinyuka kuba yamuvuga ngo amubwire ngo wowe ufite icyaha hano, ashwi. Ubwo na minisitiri uri aho ntabwo uzavuga kuri Dubai? Anakurikiranwe babimubaze. Nawe uzicecekera?'

    Yanakomoje ku byo aheruka kubona muri Kicukiro, ku nzu yanyuzeho ituzuye, isa n'ititabwaho, nyuma y'amezi ahanyuze asanga nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko barangaye kuko basanze icyemezo cyo kubaka cye cyari cyararangiye, acyongerera igihe ariko ntiyasubukura kubaka.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko basuye uyu mugabo Perezida Kagame abasubijeyo, yemera ko bagize intege nke mu gukurikirana.

    Ati 'Mwarabitwerese, hashira amezi agera kuri abiri [Perezida Kagame ati : ni ane, sinzi ukuntu ubara], twararangaye, turabisabira imbabazi.'

    Perezida Kagame yavuze ko buri munsi habamo kurangara, asaba abayobozi guhindura imikorere, kuko nubarebye abona ari bato, ariko ko badakoresha imbaraga uko bikwiye.

    Amafoto: Irakiza Augustin


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatunze-agatoki-ibibazo-bikomeye-biri-mu-myubakire

  • Carlos yagarutse ku gihombo yagize mbere y’umukino wo ku mukino #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yavuze ko gukina umukino wo kwishyura na Benin adafite Hakim Sahabo ari igihombo gikomeye ariko na none batamushyiraho igitutu.

    Amavubi y’u Rwanda ejo azakira Benin mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

    Uyu munsi yakoze yakoze imyitozo yitegura umukino uzaba ejo ku wa Gatatu kuri Kigali Pelé Stadium, abakinnyi bose bakaba bahari aho na Rubanguka Steve utarakinnye umukino ubanza kubera ibyangombwa na we ari kumwe n’abandi.

    Mu bakinnyi bahamagawe batari kumwe n’abandi ni Hakim Sahabo wabonye ikarita itukura ku mukino ubanza wo banganyije 1-1.

    Carlos Alós akaba yavuze ko kubura Hakim Sahabo ari igihombo gikomeye kuko ari umukinnyi ushobora gahindura umukino isaha iyo ari yo yose.

    Ati “Sahabo ni umukinnyi ukiri muto, ni umukinnyi ufite impano buri wese arabizi. Yego kumubura ni igihombo gikomeye kuri twe kuko ni umukinnyi ushobora guhindura umukino mu mwanya muto.”

    Ariko na none yavuze ko yizera abakinnyi bose yahamagaye ku buryo atajya gushyira igitutu kuri Sahabo ukiri muto.

    Ati “Nizera abakinnyi bose turi kumwe kandi nizeye ko bazabampa intsinzi n’aho ntabwo watanga urwitwazo ku mukinnyi ukinnye umukino umwe mu ikipe y’igihugu, ntabwo wamushyiraho igitutu, ahubwo igitutu ugomba kugishyira kuri kapiteni (Kagere).”

    Kugeza ubu mu itsinda L, Senegal ni yo iyoboye itsinda n’amanota 9, Mozambique ifite 4, u Rwanda 2 mu gihe Benin ari 1.

    Carlos avuga kubura Hakim Sahabo ari igihombo ariko na none batamushyiraho igitutu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/carlos-yagarutse-ku-gihombo-yagize-mbere-y-umukino-wo-ku-mukino

  • Kenya: AU yasabye abigaragambya gutuza ariko bakemererwa ibiganiro na leta #rwanda #RwOT

    Kenya hadutse urugomo ruhitana abantu batatu kuva mu cyumweru gishize.

    Umuyobozi w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi Raila Odinga yasabye ko habaho imyigaragambyo yo kwamagana ubuzima buhenze ndetse n'icyo yita ubutabera bw'amatora y'umwaka ushize.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi wa AU, Moussa Faki Mahamat, yasabye impande zihanganye kuganira kubyo batumvikanaho ariko umutuzo ukagaruka.

    Yongeyeho ko amatora y'umwaka ushize yagenze neza ,kandi ko ibyo byemejwe n'Urukiko rw'Ikirenga.

    Ni ijambo ryakomeje rishimira umuhate w'abanya Kenya mu gutera inkunga leta yabo hagamijwe kubaka ubumwe mu gihugu,amahoro n'umutekano w'igihugu ndetse n'iterambere.

    Kurundi ruhande, Abayobozi b'amadini yo muri Kenya yasabye ibiganiro byihutirwa hagati ya Perezida William Ruto na Bwana Odinga kandi ntayandi mananiza abayeho.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kenya-au-yasabye-abigaragambya-gutuza-ariko-bakemererwa-ibiganiro-na-leta