Blog

  • Ubwongereza bugiye kwirukana mu mahoteli impunzi nyinshi z'Abanya Afuganistani #rwanda #RwOT

    Ibihumbi by'impunzi z'Abanyafuganisitani zigiye kwirukanwa mu mahoteri yo muri UK muri gahunda nshya ya Guverinoma.

    Nk'uko ikinyamakuru The Times kibitangaza ngo impunzi ziri hagati ya 8000 na 9000 zo muri Afuganisitani ziba mu mahoteri hirya no hino mu Bwongereza zizahabwa integuza y'amezi atatu muri Mata kugira ngo zivemo, kandi zizahabwa inyubako imwe zigomba kwemera.

    Imibare ya Guverinoma iheruka kwerekana ko Abanyafganistan 9.483 bahunze Abatalibani mu 2021 – hafi kimwe cya kabiri cyabo bakaba ari abana – kuri ubu baba mu mahoteri, muri gahunda yanenzwe cyane itwara hafi miliyoni 1.2 z'amapound ku munsi.

    Bamwe, ubu bimukiye mu ngo, babwiye The Standard ko kuba muri hoteri amezi menshi byarangiye 'bumvise ari nka gereza' mu gihe umugabo umwe yarwanaga no kuvuza umugore we wakuyemo inda.

    Muri gahunda ziteganijwe gushyirwa ahagaragara uyu munsi, imiryango iyo ari yo yose itarigeze isaba icumbi cyangwa yanze inzu izahabwa mu mpera z'amezi atatu,izaba idafite aho kuba.

    Biteganijwe ko itangazo rizatangazwa na Minisitiri Johnny Mercer mu Ngoro y'Abadepite kuri uyu wa kabiri. Yiteguye kubwira abadepite ko Guverinoma izabona amazu ahoraho y'impunzi.

    Aya makuru ashobora kuba gutera impungenge ko impunzi z'Abanyafuganisitani amagana zishobora kuzabura aho kuba.

    Ikinyamakuru The Times kivuga ko gahunda izatangazwa mu mpera z'iki cyumweru kugira ngo hatangire kwimura abasaba ubuhunzi ba mbere bava mu mahoteri bajya mu birindiro bya gisirikare ndetse n'ahandi.

    Impunzi zirenga 20.000 z'Abanyafuganisitani zageze mu Bwongereza nyuma yo kwigarurira igihugu no gufata Kabul mu 2021.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ubwongereza-bugiye-kwirukana-mu-mahoteli-impunzi-nyinshi-z-abanya-afuganistani

  • Karongi:Umurambo w'umugabo watemaguwe wabonetse mu murima w'ibishyimbo #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri,tariki 28 Werurwe,mu murenge wa Rubengera,akagali ka Bubazi ni bwo abaturage bo mu mudugudu wa Kavumu babonye umurambo w'umugabo batamenye imyirondoro ye wasanzwe mu murima w'ibishyimbo.

    N'umugabo uri mu kigero cy'imyaka 35 watemaguye mu mavi no mu mutwe , iruhande rwe hari umutarimba n'agafuka.

    Abaturage bakeka ko ari igisambo kibye bakacyicakuko hari amakuru yatanzwe n'abaturage ko hafi aho ko hari inzu yacukuwe ibisambo biyinjiramo,bagakeka ko ba nyirayo aribo bagicakiye bakihanira.

    inzego zitandukanye zirimo iz'umutekano,Umunyamabanga nshingwabikorwa w' Akarere ka Karongi ndetse na RIB baganirije abaturage bari bahuruye

    Karangwa James,Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Karongi yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe no kutihanira kandi bagakaza amarondo.

    Biravugwa ko muri uyu mudugudu hashize amezi abiri nta rondo rikorwa.

    Mu karere ka Karongi hari ikibazo cy'ubujura bukabije ndetse abaturage bababazwa no kubona abakora ubujura bafatwa bagahita barekurwa.

    Ntibarya indimi,bavuga ko uwo bazajya bafata batazajya bamujyana kuri RIB bazajya bamwihanira kuko kumujyana kuri RIB ntacyo bitanga.

    Mukarutesi Vestine,Umuyobozi w'akarere ka Karongi aganira na Umuryango.rw,yagize ati,” mu nteko z'abaturage turabivuga tugasaba abaturage ko mu gihe babonye umuntu batazi mu mudugudu bagomba kugira amakenga ikayi y'umudugudu ikongera igakora ,ikindi ni ugukaza amarondo, buri muntu agomba kugira uruhare.Buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.”

    Ubwo twakoraga iyi nkuru ,umurambo wa nyakwigendera wari ukiri aho yiciwe ariko abashinzwe kumugeza ku bitaro bya Kibuye bahageze. Ntawe uukekwa urafatwa haracyakorwa iperereza.




    Sylvain Ngoboka
    Umuryango.rw

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/karongi-umurambo-w-umugabo-watemaguwe-wabonetse-mu-murima-w-ibishyimbo

  • Nyagatare: Hatangiye iperereza kuri Sacco yibwe asaga miliyoni 25 Frw – #rwanda #RwOT

    Ukwibwa kw'aya mafaranga kwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ubwo abakozi ba SACCO babyukiraga mu kazi nk'uko bisanzwe bafungura ngo batangire akazi bagasanga amafaranga yose basize mu bubiko nta yarimo.

    Ibi byatumye bahita bitabaza inzego zitandukanye zirimo n'iz'umutekano kugira ngo hakorwe iperereza kuko ku wa Gatanu basizemo 25.400.000 Frw.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karangazi, Mutesi Hope, yabwiye IGIHE ko koko iyi SACCO yibwe kandi ko inzego z'umutekano zahise zitangiza iperereza kugira ngo ababigizemo uruhare bafatwe.

    Yagize ati 'RIB irimo gukora iperereza kugira ngo bakurikirane uburyo byagenze, ubwo nibarisoza baraduha amakuru kandi ababikoze barakurikiranwa bahanwe.'

    Mutesi yakomeje yizeza abaturage ko iyi koperative izakomeza gutanga serivisi neza nk'uko bisanzwe avuga ko amafaranga bakiyafite kandi ko biteguye gukomeza gukorana n'abaturage neza.

    Ati 'Abafitemo amafaranga nababwira ko nta byacitse yabaye amafaranga barakomeza bayabone neza nk'uko bisanzwe hanyuma inzego z'umutekano na zo zikomeze zikore akazi kazo neza.”

    Koperative Umurenge SACCO zashyizweho na Leta y'u Rwanda hagamijwe kwegereza abaturage serivisi z'imari mu mirenge yose uko ari 416.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-hatangiye-iperereza-kuri-sacco-yibwe-asaga-miliyoni-25-frw

  • Abahoze ari Abarwanyi ba Boko Haram 600 Bagiye Gusubizwa mu Buzima Busanzwe #rwanda #RwOT

    Abategetsi ba Nijeriya batangaje ko igikorwa cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze muri Boko Haram yaciye intege ubushobozi bw'uwo mutwe.

    Abarwanyi hafi 600 nibo bamaze kubona ibyangombwa by'uko barangaje amahugurwa azabafasha kubana n'abandi mu cyumweru gishize, aho bana sabye imbabazi ku makosa yose bakoze.

    Abategetsi muri Nijeriya batanguye uwo mugambi mu kwezi kwa gatandatu 2016,nk'inzira yo guca intege umutwe w'itera bwoba Boko Haram.

    Amakuru avuga ko muri ibyo byihebe byahuguwe birimo 3 bakomoka muri Nijeri, Cadi, mu gihe abasigaye ari abanyanijeriya bava mu mareta ya Borneo, Adamawa, Yobe, Zamfara, Nijeri na Nassarawa.

    Abategetsi bavuga ko abarwanyi ba Boko Haram babarirwa mu bihumbi barekuwe kuva mu 2019 kandi ko ubu batangiye gufasha mu iterambere ry'imiryango.

    Boko Haram iri mu ntambara mu burengerazuba bwa Nijeriya kuva mu 2009. Iyi ntambara imaze guhitana ibihumbi by'abanyagihugu kandi inarenga imbibe ikagaba ibitero mu bihugu bituranyi nka Nijeri, Cadi na Kameruni.

    Ku cyumweru , abategetsi bo mu gisirikare cya Nijeriya bavuze ko abarwanyi ba Boko Haram 51.000 n'imiryango yabo bishyize mu maboko y'igisirikare mu kwezi kwa karindwi 2021 n'ukwa gatanu, 2022.

    (VOA News)

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abahoze-ari-abarwanyi-ba-boko-haram-600-bagiye-gusubizwa-mu-buzima-busanzwe

  • Arsenal yemeye guhemba akayabo Bukayo Saka ugiye kongera amasezerano #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakinnyi b'Abongereza bahagaze neza cyane mu mupira w'amaguru agiye kongera amasezerano mashya mu ikipe ya Arsenal yazamukiyemo.

    Ibinyamakuru byo muri iki gihugu birimo The Sun biravuga ko uyu musore w'imyaka 21 agiye kuba umukinnyi uhembwa amafaranga menshi muri iyi kipe,kuko Arsenal yamwemereye ibihumbi 300 by'amapawundi ku cyumweru.

    BUKAYO SAKA amaze umwaka wose aganira na Arsenal ku byerekeye kongera amasezerano gusa ngo ubu yiteguye kuyongera.

    Ibi nibiramuka bibaye ukuri,umushahara w'uyu musore uzaba wikubye inshuro zirenga enye kuko yari asanzwe ahembwa ibihumbi 70 by'amapawundi ku cyumweru.

    Uyu arahita aca kuri Gabriel Jesus wari uwa mbere uhembwa amafaranga menshi muri Arsenal kuko buri cyumweru ahembwa ibihumbi 250,000 by'amapawundi nyuma yo kuva muri Manchester City umwaka ushize aguzwe miliyoni 45 z'amapawundi.

    Umutoza Mikel Arteta n'umuyobozi wa siporo Edu bose barashaka kugumana Saka wabaye indashyikirwa muri uyu mwaka w'imikino ndetse iyi kipe itwaye igikombe ashobora kuba umukinnyi w'umwaka mu Bwonegereza.

    Saka siwe uraba ukoze agahigo ko guhembwa amafaranga menshi mu mateka ya Arsenal kuko Mesut Ozil yahembwaga ibihumbi 350 by'amapawundi mu myaka ye ya nyuma muri iyi kipe.

    Kugeza ubu Arsenal ni iya mbere muri Premier League aho irusha amanota umunani Man City iyikurikiye.Ifite umukino na Leeds kuwa Gatandatu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-yemeye-guhemba-akayabo-bukayo-saka-ugiye-kongera-amasezerano

  • Ibyiciro by'Ubudehe byari nk'amoko bikabamo itekinika n'akarengane bikabije #rwanda #RwOT

    Byari bigeze igihe umuntu ahabwa service runaka hashingiwe ku kiciro arimo.

    Hari nabo byagizeho ingaruka zo kutiga kuko bimwe inguzanyo na bank biturutse ku byiciro by'ubudehe bari barashyizwemo

    Karegeya arasobanura uko byaje n'icyakorwa ngo abakeneye ubufasha bwa Leta babubone hadashingiwe ku gucamo ibice abantu

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/ibyiciro-by-ubudehe-byari-nk-amoko-bikabamo-itekinika-n-akarengane-bikabije

  • Umuryango w'Abibumbye yagaragaje impugenge ufite ku mwuka mubi uri hagati y'u Rwanda na RD Congo #rwanda #RwOT

    Izi mpungenge za Loni zikubiye muri raporo y'igihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2023 ku kibazo cy'umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Iyi raporo igaragaza ko kuva mu Ukuboza umwaka ushize kugeza ubu mu Burasirazuba bwa RDC hamaze gupfa abaturage 700 bishwe n'imitwe yitwaje intwaro irimo ADF, CODECO n'indi.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres yagaragaje ko ahangayikishijwe no kuba ikibazo cy'umutekano muke muri RDC kigenda kirushaho gufata indi ntera aho gukemuka.

    Ati 'Ikibazo cy'umutekano muke cyagiye kirushaho gufata indi ntera mu ntara eshatu ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo kikagendana n'ukwiyongera kw'ibikorwa by'ubugizi bwa nabi bikorerwa abasivile.'

    Antonio Guterres yagaragaje ko igiteye inkeke ari uko wagira ngo mu Burasirazuba bwa Congo nta buyobozi buhaba kuko hari abaturage 628 bishwe nk'igihano bahawe n'imitwe y'iterabwoba kubera ibyaha bitandukanye yabashinjaga.

    Ikindi kibazo kigaragazwa n'iyi raporo ya Loni ni ikijyanye n'imvugo z'rwango ku baturage ba RDC bavuga Ikinyarwanda zikomeje gufata indi ntera.

    Loni igaragaza ko umuzi w'ubu bugizi bwa nabi n'urwango rushingiye ku moko byenyegejwe cyane muri RDC n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bagiye muri icyo gihugu bakarema imitwe ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside nka FDLR.

    Igikomeje gutera impungenge ni uburyo ntawe urahanirwa ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b'abanye-Congo, imvugo z'urwango n'ibindi bikorwa bishobora gukururira akaga RDC.

    Umunyamabanga wa Loni Antonio Guterres yagaragaje ko iki kibazo cyarushijeho gukora ubwo M23 yuburaga imirwano ndetse umwuka mubi ukongera kuvuka hagati y'u Rwanda na RDC.

    Yashimangiye ko ahangayikishijwe no kutumvikana kw'ibi bihugu by'ibituranyi, asaba impande bireba gushyira imbaraga mu biganiro by'amahoro.

    Ati 'Mpangayikishijwe kandi n'umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Rwanda. Ndashishikariza impande zombi gukemura ibibazo zifitanye binyuze mu biganiro n'uburyo buhari bwo guhosha amakimbirane.'

    Umwuka mubi uri hagati y'ibi bihugu byombi uterwa ahanini no kuba Leta ya Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23, mu gihe rwo rubihakana ahubwo rukavuga ko ibyo abayobozi b'iki gihugu bakora ari ukwihunza inshingano bagashakira ikibazo aho kitari, ibintu byagiye binashimangirwa n'abandi bayobozi batandukanye barimo na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron.

    U Rwanda rushinja RDC gukorana n'umutwe wa FDLR ugizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'ibikorwa by'ubushotoranyi birimo ibisasu byagiye biraswa ku butaka bwarwo n'indege za FARDC zavogerereye ikirere cy'u Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Mu rwego rwo guhosha uyu mwuka mubi hagiye hashyirwaho uburyo butandukanye burimo ibiganiro bya Luanda, ibya Nairobi ndetse n'ubuhuza bwagiye bugirwamo uruhare n'ibihugu bitandukanye nubwo kugeza ubu nta musaruro ufatika ibi byose biratanga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umuryango-w-abibumbye-yagaragaje-impugenge-ifite-ku-mwuka-mubi-uri-hagati-y-u

  • Ubudage bwoherereje Ukraine ibifaru bidasanzwe yari itegereje cyane #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ingabo y'Ubudage ivuga ko ibifaru bya mbere by'Ubudage byo mu bwoko bwa Leopard 2 byoherejwe muri Ukraine.

    Ibifaru 18 bigezweho byo kurwana ku rugamba byatanzwe nyuma yuko abasirikare ba Ukraine bahawe imyitozo yo kubikoresha.

    Minisitiri w'ingabo w'Ubudage Boris Pistorius yavuze ko atazi neza niba ibyo bifaru bishobora “gutanga umusanzu uhindura ibintu” ku rugamba muri iyi ntambara.

    Ibifaru byatanzwe n'Ubwongereza byo mu bwoko bwa Challenger 2 na byo byageze muri Ukraine, nkuko amakuru ava muri Ukraine abivuga.

    Ukraine imaze amezi isaba guhabwa ibindi bifaru bigezweho hamwe n'intwaro zo kuyifasha mu gitero yagabweho n'Uburusiya mu kwezi kwa kabiri mu 2022.

    Leta ya Ukraine nta cyo iravuga ku kuhagera kw'ibifaru bya Leopard 2, ariko yemeje kuhagera kw'ibya mbere mu bifaru by'Ubwongereza bya Challenger 2.

    Ibifaru bigera ku 2,000 bya Leopard 2, bifatwa na benshi nka bimwe mu bifaru bigezweho cyane mu bikorwa n'ibihugu byo mu muryango w'ubwirinzi w'Uburayi n'Amerika (OTAN/NATO), bikoreshwa n'ibihugu by'i Burayi.

    Mu kwezi kwa mbere ni bwo Ubudage bwemeye guha Ukraine ibyo bifaru, nyuma yuko bwari bwabanje kwigononwa mu kuyibiha – cyangwa no kwemerera ibindi bihugu koherereza Ukraine ibyo bifite byo muri ubwo bwoko.

    Bijyanye n'amategeko y'Ubudage, Ubudage ni bwo bugomba gutanga uruhushya ku kuba ibifaru bya Leopard 2 igihugu runaka gifite na cyo cyabyoherereza ikindi gihugu.

    Minisitiri w'ingabo w'Ubudage Boris Pistorius yavuze ko ibyo bifaru “byageze mu biganza by'inshuti zacu z'Abanya-Ukraine nkuko twazibisezeranyije kandi ku gihe”.

    Mu byumweru bishize, igisirikare cy'Ubudage cyatoje abasirikare ba Ukraine gukoresha ubwoko bwo ku rwego rwo hejuru bwa A6 by'ibifaru bya Leopard 2.

    Ubwo bwoko bwabyo bwakorewe by'umwihariko guhangana n'igifaru cy'ingenzi cy'Uburusiya bukoresha ku rugamba cyo mu bwoko T-90.

    Ndetse icyo gifaru cya Leopard 2 cyo mu bwoko bwa A6 gifatwa nk'icyoroshye kurushaho mu kucyitaho kandi ntigikoresheje ibitoro byinshi ugereranyije na byinshi mu bindi bifaru byo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika).

    Uretse ibyo bifaru bya Leopard 2, Ubudage bwanoherereje Ukraine ibimodoka bibiri byo guhungisha no gusana ibifaru ku rugamba n'ibimodoka 40 birwanira ku butaka byo mu bwoko bwa Marder.

    Hagati aho, ibifaru bya Challenger 2 bivuye mu Bwongereza “byamaze kugera muri Ukraine”, nkuko umuvugizi wa minisiteri y'ingabo ya Ukraine Iryna Zolotar yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP.

    Atangaza kuri paji ye kuri Facebook ifoto y'igifaru cya Challenger 2 hamwe n'ibindi bimodoka bya gisirikare byakorewe mu burengerazuba, Minisitiri w'ingabo wa Ukraine Oleksii Reznikov yavuze ko icyo gifaru cy'Ubwongereza ari igikorwa cy'ubuhanga bwa gisirikare.

    Minisiteri y'ingabo y'Ubwongereza yanze kugira icyo ibivugaho, ariko mbere yari yemeje ko abasirikare barwanisha ibifaru ba Ukraine bitorezaga mu Bwongereza basubiye iwabo nyuma yo gusoza imyitozo yabo ku bifaru.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ubudage-bwoherereje-ukraine-ibifaru-bidasanzwe-yari-itegereje-cyane

  • Arsenal ishaka igikombe irahangayitse kubera umukinnyi igenderaho wagize ikibazo cy'imvune #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakinnyi Arsenal igenderaho cyane,Thomas Partey arasubira vuba na bwangu muri Arsenal nyuma yo kutaboneka mu mukino w'amajonjora yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika banganyije na Angola igitego 1-1 wabaye kuri uyu wa Mbere.

    Amakuru aravuga ko Partey yumvise akantu k'imvune mu kuguru kwe kw'iburyo bituma atagaragara muri uyu mukino.

    Amakuru aturuka hafi y'uyu mukinnyi ashimangira ko atari ikibazo gikomeye kandi bemeza ko ashobora kuzagaragara mu mukino wo kuwa gatandatu Arsenal ifitanye na Leeds.

    Partey w'imyaka 29,yakinnye umukino Black Stars yatsinze igitego 1-0 Angola kuwa Kane w'icyumweru gishize.

    Ariko Partey ntiyagaragaye mu mukino wo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Werurwe, nkuko umutoza wa Ghana,Chris Hughton yabyemeje nyuma y'umukino ko byatewe n'ikibazo cy'imvune.

    Ati: “Thomas afite ikibazo gito cy'imvune kandi twumvaga ari akaga gakomeye ko kumukoresha.”

    Arsenal yohereje umukozi wayo w'imyitozo ngororamubiri, Simon Murphy,mu ikipe ya Ghana gukurikirana Partey.

    Arsenal iri ku mwanya wa mbere muri Premier League igiye gukina imikino ikurikira: Leeds Liverpool, West Ham, Southampton, Man City na Chelsea.

    Amahirwe ya Arsenal yo gutsinda aragabanuka akava kuri 50% avuye kuri 65% iyo Partey atakinnye.


    Thomas Partey ahangayikishije abo muri Arsenal

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-ishaka-igikombe-irahangayitse-kubera-umukinnyi-igenderaho-wagize

  • America yemereye Akarere k'Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara akayabo ko Kurwanya Iterabwoba #rwanda #RwOT

    Visi Perezida w' Amerika, Kamala Harris,yaraye yemereye Ghana n'ibihugu byo mu karere ka Sahel, imfashanyo y' Amerika ingana na miriyoni zirenga 100 z'amadolari.

    Mu rugendo arimo muri icyo gihugu cyo mu burengerazuba bw' Afrika, yashimangiye ko inyungu z' Amerika mu bihugu by' Afrika zigamije guhangana n'Ubushinwa.

    Harris yavuze ko ayo mafaranga angana na miriyoni 139 z'amadolari, ahanini azafasha gukumira intambara mu karere ka Sahel, aho intagondwa z'abayisilam zayogoje ibihugu bya Benin, Ghana, Gineya, Kotedivuware na Togo.

    Yabivugiye ku ngoro y'umukuru w'igihugu cya Ghana, ari kumwe na Prezida, Nana Akufo-Addo.

    Harris ateganya kumara undi musi muri Ghana imbere yo kwerekeza mu burasirazuba bw' Afrika, muri Tanzaniya, aho azava yerekeza muri Zambiya mbere yo gusubira muri Amerika.

    VOA

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/america-yemereye-akarere-k-afurika-yo-munsi-y-ubutayu-bwa-sahara-akayabo-ko