Blog

  • Perezida Kagame yazamuye mu mapeti Abofisiye 2430 #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame akaba n'Umugaba rw'ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yazamuye mu ntera ba Ofisiye 2430, barimo 1119 bavuye ku ipeti rya Lieutenant bahabwa irya Capitaine na 1311 bavuye ku ipeti rya Sous Lieutenant bahabwa irya Lieutenant.

    Ni icyemezo cyashyizwe hanze n'Ingabo z'u Rwanda, RDF, kuri uyu wa 29 Werurwe 2023.

    Ipeti niryo rishyira mu cyiciro ofisiye cyangwa umusirikare utari ofisiye, kandi rikamuha ububasha bwo gukora umurimo wa gisirikare ukwiranye na ryo.

    Aya mapeti ya Sous Lieutenant, Lieutenant na Capitaine abarwa mu cyiciro cya ba Ofisiye bato.

    Iteka rya Perezida rishyiraho sitati yihariye y'Ingabo z'u Rwanda ryo muri Gashyantare 2020, riteganya ko ibishingirwaho mu kuzamura mu mapeti Abofisiye, ari ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y'isuzumabushobozi; imyanya ihari; cyangwa gutsinda ikizamini gituma azamurwa mu ntera, iyo ari ngombwa.

    Hagendewe ku gihe ngenderwaho gisabwa ngo ofisiye azamurwe ku ipeti yisumbuye, hateganywa umwaka umwe kuva ku ipeti rya Sous – Lieutenant ujya ku ipeti rya Lieutenant; imyaka ine kuva ku ipeti rya Lieutenant ujya ku ipeti rya Capitaine; n'imyaka itanu kuva ku ipeti rya Capitaine ujya ku ipeti rya Major.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yazamuye-mu-mapeti-abofisiye-2430

  • M23 yisubije Mweso yari yarekuye ingabo za FARDC zikayisubiza #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Mweso uri muri teritwari ya Masisi, nyuma gato yo kuwurekura ikawuha ingabo za EAC ariko Mai Mai na FDLR na Mai Mai bakawisubiza bigatuma abaturage baho batangira kwicwa.

    Umuvugizi w'umutwe witwaje wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abarwanyi babo bafashe agace ka Mwesso muri teritwari ya Masisi saa saba n'iminota 45 zo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Werurwe 2023,mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru.

    Bwana Kanyuka yagize ati: 'Ingabo za Leta ya Kinshasa mu kwica ihagarikwa ry'imirwano, zagabye ibitero ku birindiro byacu muri Muhongozi kuva mu gitondo. M23 yirwanyeho kinyamwuga kandi yabohoje Mweso.'

    Hari amakuru avuga ko umutwe wa M23 ushaka gufata utundi duce twa Mpati, Kivuye n'ahandi kugira ngo urinde ubuzima bw'abaturage bugarijwe n'imitwe y'inyeshyamba yiyambajwe n'ingabo z'Igihugu.

    Leta ya Congo ivuga ko umutwe wa M23 wanze kuva mu bice washyize mu maboko y'ingabo za EAC ahubwo igakomeza kuzenguruka hafi aho no kwimurira abarwanyi bayo mu tundi duce.

    M23 irabihakana igashinja Leta ya RDC kwanga gushyira mu bikorwa ibiganiro by'amahoro no kwica abaturage bayo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yisubije-mweso-yari-yarekuye-ingabo-za-fardc-zikayisubiza

  • “Amavubi agomba gutsinda Benin byanze bikunze”-Umutoza Carlos Ferrer #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru wa Amavubi, Carlos Alos Ferrer,yashimangiye ko umukino wo kuri uyu wa gatatu na Benin kuri Stade ya Kigali Pelé bagomba kuwutsinda' byanze bikunze kugira ngo bongere amahirwe yo kwerekeza muri AFCON 2024.

    U Rwanda na Benin barahura mu mukino wo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika 2024 kizabera muri Côte d'Ivoire.

    U Rwanda ruri mu itsinda L mu majonjora ya AFCON hamwe na Senegal, Mozambique na Benin.

    Aganira n'itangazamakuru kuri uyu wa kabiri,tariki ya 28 Werurwe 2023, nyuma gato y'imyitozo ya nyuma ya Amavubi kuri Kigali Pelé Stadium, umunya Espagne Ferrer yagize ati: 'Tuzakina na Benin mu mukino utoroshye. Turashaka gutsinda uyu mukino; ntabwo turi gutekereza ku mukino wa mbere cyangwa ikindi kintu cyose.

    Tuzakinira mu rugo kandi tuzi ko dukomeye mu rugo kandi tugomba gukoresha ayo mahirwe.Uzaba ari umukino utoroshye ariko turiteguye '.

    Ferrer arakina uyu mukino adafite umusore ukiri muto w'umuhanga,Hakim Sahabo wahawe ikarita itukura mu mukino ubanza.

    Ati: 'Kubura umukinnyi wacu ukiri muto Hakim Sahabo ni bibi ariko twizeye abakinnyi bose. Abakinnyi barifuza kwerekana ko bashobora gukora neza kandi tuzi ko bashobora kubikora.

    Byose birashoboka kandi,tiramutse dutsinze umukino w'ejo, turizera ko, kuri ubu, amahirwe azahita ajya ku ruhande rwacu. Tuzareba ibizavamo. Turi abantu bashyira mu gaciro, turashaka gukina umukino mwiza no gutsinda '.

    Intsinzi yo kuri uyu wa gatatu yaha u Rwanda ibyiringiro byo gusubira mu mikino ya nyuma ya AFCON nyuma yimyaka 20. U Rwanda ruheruka muri iri rushanwa muri 2004.

    Ubu u Rwanda rwicaye ku mwanya wa gatatu mu itsinda ryarwo n'amanota abiri mu mikino itatu rwakinnye kandi rutsinze Benin i Kigali byatuma ruzamuka ku mwanya wa kabiri imbere ya Mozambique yatsinzwe na Senegal 1-0 i Maputo ku wa kabiri.

    Ikipe ya Senegal yamaze kubona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika iheruka gutwara yo n'andi makipe nka Burkina Faso,Algeria,Afurka y'epfo,Tunisia,Maroc,Cote d'Ivoire.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yiyemeje-gutsinda-benin-byanze-bikunze-akiyongerera-amahirwe-yo-kujya

  • Zinedine Zidane yongeye kwifuzwa n'ikipe yo mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Umutoza Zinedine Zidane udafite akazi arifuzwa n'ikipe ya Tottenham yo mu Bwongereza iheruka kwirukana Antonio Conte kubera umusaruro muke.

    Umutoza Conte w'imyaka 53,aheruka kuva muri Tottenham ku bwumvikane, nyuma y'amezi 16 yari ayimazemo ariko uyu mwaka w'imikino ukamugora cyane.

    Nyuma yo kugenda kwe,iyi kipe iri gushaka umusimbura we aho kuri babiri bavugwaga barimo Mauricio Pochettino na Julian Nagelsmann hiyongereyeho kizigenza Zidane watwaye Champions League eshatu zikurikiranya ari kumwe na Real Madrid.

    Spurs irifuza umutoza w'igihe kirekire cyane ko yahaye akazi k'igihe gito,Umutaliyani Cristian Stellini.

    Sky Sports Italia yavuze ko umunyabigwi wa Real Madrid, Zidane ari ku rutonde rw'abo Spurs yifuza kugira ngo ayizahure ibe ikipe ikomeye.

    Uyu mugabo w'imyaka 50 amaze igihe kinini nta kazi nyuma yo kuva muri Madrid ku nshuro ya kabiri mu mpera z'umwaka w'imikino 2020/21.

    Umutoza Zidane yari yizeye guhabwa akazi mu ikipe y'Ubufaransa ariko kwitwara neza kwa Didier Deschamps kwatumye yongererwa amasezerano agera muri 2026.

    Zidane arahabwa amahirwe yo guhabwa akazi na PSG asimbuye Christophe Galtier utamerewe neza kubera umusaruro mubi urimo no gusezererwa nabi muri Champions League.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/zinedine-zidane-yongeye-kwifuzwa-n-ikipe-yo-mu-bwongereza

  • MINEDUC yasabwe byihutirwa gukemura ikibazo cy'imiyoborere mibi ikiboneka mu bigo by'amashuri #rwanda #RwOT

    Abadepite bagize Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n'Urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, basabye Minisiteri y'Uburezi gukemura ikibazo cy'imiyoborere mibi kiri muri bimwe mu bigo by'amashuri kuko aricyo ntandaro y'ibibazo bibangamiye iterambere ry'ibi bigo n'imikoreshereze mibi y'umutungo.

    Iki ni kimwe mu bibazo aba badepite bagaragarije minisitiri w'uburezi kiri mubyo babonye mu ngendo baherutse kugirira hirya no hino mu turere by'umwihariko mu bigo by'amashuri.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Valentine Uwamariya yagaragaje ko hari ikiri gukorwa kuri iki kibazo cy'imiyoborere itanoze kuri bimwe mu bigo by'amashuri.

    Mu bindi bibazo bikwiye kwitabwaho byagaragarijwe minisiteri y'uburezi ni ikibazo cy'ibyumba by'amashuri bishaje, ibigo by'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro bitagira amashanyarazi n'ibigo by'igisha amasomo y'ubumenyi n'ikoranabuhanga bitagira laboratoire nyamara abanyeshuri bagakora ibizamini bya leta bimwe n'ikibazo cy'abana bata amashuri.

    Minisiteri y'Uburezi ikaba yijeje abadepite ubufatanye n'izindi nzego mu gukemura ibi bibazo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/mineduc-yasabwe-byihutirwa-gukemura-ikibazo-cy-imiyoborere-mibi-ikiboneka-mu

  • Ntibagisahaka kwitwa indaya! Abakora umwuga w'uburaya mu mugi wa Kigali barashaka guhindurirwa izina #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bicuruza bo mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, bazwi ku kabyiniriro k'Indaya ntibakinyurwa no kwitwa gutyo ndetse ntibifuza ko hari uwabita iryo zina ngo kuko ribasebya rikabambura n'agaciro muri sosiyete.

    Bamwe mu bakorera uburaya mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, ngo bahisemo guhindura izina ry'indaya bakitwa ' Indangamirwa' kuko ari iri izina ribahesha agaciro rinagaragaza ko hari byinshi bahuriyeho.

    Indangamirwa ni izina rikoreshwa n'inzego zitandukanye zirimo n'iz'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze mu kugaragaza abantu b'intore mu byiciro runaka.

    Umugore w'abana babiri utuye mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, atunzwe no kwigurisha. Ahamya ko nyuma y'aho basigaye bitwa Indangamirwa hari icyo byahinduye mu buzima bwabo.

    Undi mukobwa ukorera uburaya i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, yemeza ko abantu benshi basigaye babita Indangamirwa aho kubita indaya kandi hari abo byahinduriye isura.

    Ati ' Ntabwo tucyitwa indaya uzanumve n'abayobozi iyo bari kuduhamagara bakoresha Indangamirwa, bifite icyo byatumariye kuko icya mbere umuntu iyo yakwitaga indaya hari abahitaga bagufata nk'ikindi kintu mbese nk'umunyabyaha ariko ubu indangamirwa ni nk'uko wumva bavuze ngo bariya ni abasheshakanguhe cyangwa intore n'andi mazina ku buryo hari icyo byahinduye .'

    Undi yagize ati ' Umwana wanjye yarabinyibwiriye ko nta kintu kimubabza nk'iyo yumvise banyise indaya.”

    Gusa nubwo aba bakora uburaya bafashe umwanzuro wo kwanga kwitwa indaya bagahitamo Indangamirwa, ubusanzwe kwicuruza ntibyemewe n'amategeko y'u Rwanda, ku buryo ari imwe mu mpamvu ituma benshi mu babikora biba ari mu bwiru.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ntibagisahaka-kwitwa-indaya-abakora-umwuga-w-uburaya-mu-mugi-wa-kigali

  • Uganda: Inama y'abaminisitiri iherutse kuterana yirengagije ubujura bw'amabati ya Karamoja #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni aherutse gutumiza inama idasanzwe y'abaminisitiri, ariko yirinda kuvuga ku kibazo cyabaye agatereranzamba cy'ubujura bw'amabati, yari agenewe mu ntara ya Karamoja.

    Ikinyamakuru the Monitor cyanditse ko umutegetsi mukuru mu gihugu mbere y'inama yo ku wa Gatanu, yabanje guteguza ko nta kintu azavuga ku mabati ya Karamoja.

    Iyi ni dosiye nini kandi iremereye kuko ivugwamo abategetsi hafi ya bose bakomeye muri Uganda. 

    Urugero haravugwamo visi perezida Jesca Alupo, minisitiri w'intebe Robinah Nabajja, Rebeca Kadaga umwungirije, Matia Kasaija minisitiri w'imari n'abandi bategetsi bakomeye.

    Uwahaye amakuru iki kinyamakuru yavuze ko aho kuvuga kuri aya mabati, bavuze ko hakwiye umwanya bakaganira politiki yo kurwanya ruswa.

    Uyu muntu yavuze ko batunguwe no kubona Perezida Museveni atabwije ukuri aba minisitiri bijanditse muri za ruswa, akivugira gusa abariye amafaranga yagenewe ibikorwa by'iterambere mu nzego z'ibanze.

    Umuvugizi wa leta ya Uganda yavuze ko nta mpamvu yo kuganira ku bujura bw'amabati cyane ko iki kibazo gikeneye iperereza, nubwo bwose abavugwa badahakana ko aya mabati batayatwaye, ngo hari bamwe babonye ko umutegetsi mukuru muri Uganda nta gahunda ifatika afite yo kurwanya ruswa no kwikuraho bamwe mu bategetsi bamukikije bayogoje ibintu.

    The post <strong>Uganda: Inama y'abaminisitiri iherutse kuterana yirengagije ubujura bw'amabati ya Karamoja</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/29/uganda-inama-yabaminisitiri-iherutse-kuterana-yirengagije-ubujura-bwamabati-ya-karamoja/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-inama-yabaminisitiri-iherutse-kuterana-yirengagije-ubujura-bwamabati-ya-karamoja

  • Bruno Fernandez yanyomoje Cristiano Ronaldo #rwanda #RwOT

    Bruno Fernandez ntabwo yemeranya na Cristiano Ronaldo watangaje ko kuza k’umutoza mushya w’umunya-Espagne, Roberto Martínez Montoliu ari nk’umwuka mushya babonye wo guhumeka.

    Umutoza w’umunya-Espagne, Roberto Martínez Montoliu yatoranyijwe nk’umusimbura wa Fernando Santos ku mwanya w’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Portugal nyuma yo gukurwamo na Maroc muri 1/4 mu gikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar.

    Cristiano Ronaldo agaruka kuri uyu mutoza yavuze ko kuza kwe byabaye nk’umwuka mushya bongeye guhumeka.

    Ati “ni ikiragano gishya kuri buri umwe, ku bakinnyi, abatoza ndetse n’igihugu. Turumva tumeze neza. Ni nko guhumeka umwuka umeze neza.”

    Ibi ntabwo abihurizaho na Bruno Fernandez wavuze ko icyabaye ari uguhindura umutoza n’aho umwuka wahoze ari mwiza mu ikipe y’igihugu.

    Ati “Oya, ni umutoza mushya gusa ufite ibitekerezo bishya. Nta guhumeka umwuka umeze neza, ni igihe cy’impinduka. Umwuka mu ikipe y’igihugu wahoze umeze neza, nta kintu kitari kimeze neza, ntekereza ko ari umutoza mushya ugomba kwemera ibitekerezo bye.”

    Uyu mutoza amaze gutoza imikino 2 yose yo gushaka itike y’igikombe cy’u Burayi aho yatsinze Liechtenstein 4-0 mbere yo kunyagira Luxembourg 6-0. Cristiano yatsinzemo 4 aho buri mukino yatsinze 2.

    Martinez aheruka kugirwa umutoza wa Portugal

    Bruno Fernandez ntabwo yemeranya n’ibyo Cristiano yavuze ku mutoza Martinez

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bruno-fernandez-yanyomoje-cristiano-ronaldo

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare barenga 2.000 #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 2.430, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023.

    Itangazo ryashyizwe hanze n'ingabo z'u Rwanda, rigaragaza ko Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abasirikare 1.119 bari bafite ipeti rya Lt bagahabwa irya Kapiteni.

    Umukuru w'igihugu kandi yanazamuye mu ntera abasirikare 1.311 bari bafite ipeti rya Sous Lieutenant bahabwa irya Lieutenant.

    ,

    The post Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare barenga 2.000 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/29/perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-abasirikare-barenga-2-000/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-abasirikare-barenga-2-000

  • Turaza kubafasha guhora tubibibutsa- Perezida Kagame yongeye gutabariza Ikinyarwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yongeye kugarukaho kuri uyu wa 28 Werurwe 2023, ubwo yagezaga impanuro ku barenga 2000 bagize Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari bose bo mu gihugu.

    Perezida Kagame yavuze ko mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari, nta kibazo cy'imivugire n'imyandikire y'Ikinyarwanda yabumvanye cyane ariko mu bandi bayobozi gihari gikomeye.

    Ati 'Njya mbivugaho rimwe na rimwe ariko hano numvise abayobozi b'utugari batameze nabi, Ikinyarwanda bo baracyumva ariko natwe mudufashe kucyumva. Hari abafite ikibazo cy'urwo rurimi ariko badashaka no gufashwa […] turaza kubafasha guhora tubibibutsa.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari ibintu bibiri; icyo kuba abantu bahindura ururimi kubera ko ari ibigezweho [ibyo yagereranyije n'ubuhanzi cyangwa kuba ibyamamare].

    Ati 'Hari indimi bivugira gusa zijyanye n'uko bishakiye […] ubwo ni ibyamamare ku rugero rwacu, bakarugoreka bijyanye n'icyo bashaka kugeraho. Ibyo biremewe ngira ngo, ni ko nkeka.'

    Yakomeje agira ati 'Mugerageze nka ba twebwe, abayobozi barenze ab'utugari, twige Ikinyarwanda. Sinzi niba mujya mwumva, abantu, kuvuga no kwandika […].'

    Perezida Kagame yatanze ingero z'amagambo nka 'ntabwo; usanga bamwe bajya kurivuga, bakavuga 'ntago'. Hari kandi abantu bajya kuvuga ko umuntu yabahaye inka bakavuga ngo 'yampereje inka' aho kuvuga ngo 'yampaye inka'.

    Yanasobanuye ko hari abajya kuvuga 'amashyi' bakavuga 'amashi', abavuga 'gushira' kandi bitandukanye no 'gushyira'.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko ijambo “rimwe rivuga kurangira irindi rikavuga kujyana ikintu, ugishyiriye undi muntu.''

    Izindi ngero yatanze ni iz'abajya kuvuga inama nyinshi bakavuga 'amanama' kandi ubusanzwe iryo jambo ntabwo rikoreshwa ubundi n'iyo inama zaba nyinshi zikomeza kwandikwa cyangwa kuvugwa ko ari 'inama', ibi niko bimeze ku 'akazi'.

    Perezida Kagame yavuze ko na we ubwe atazi Ikinyarwanda cyane ariko kubera ko afite inyungu mu kukimenya, agerageza.

    MINUBUMWE yagaragaje ingamba

    Mu myaka ishize kuri Televiziyo y'Igihugu, hatambukagaho gahunda yiswe 'Twige Ikinyarwanda', aho banyuzagaho gahunda izwi nka 'Ntibavuga, Bavuga'.

    Umukuru w'Igihugu ati 'Abangiza Ikinyarwanda babarushije imbaraga babivanaho kugira ngo dukomeze twivugire ibyo dushatse?'

    Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ari na yo kuri ubu isigaye ifite umuco mu nshingano yagaragaje ko hari ingamba zigiye gushyirwaho mu kwigisha Ikinyarwanda.

    Minisitiri w'iyi Minisiteri, Dr Bizimana Jean Damascène, yagize ati ''Ikinyarwanda kigenda gitakaza ireme [….] turaza rero kureba uburyo hahozeho uburyo bwo kukigisha 'ntibavuga, bavuga', ku buryo abana bakura bazi inyito nyayo n'itariyo.'

    'Turaza kureba uburyo bwo kubigarura kugira ngo Ikinyarwanda kigende kiba umuco kuko burya iyo ururimi rupfuye biragoye kugira ngo n'igihugu kibashe kugira inkingi zacyo.'

    Avuga ko hari gahunda MINUBUMWE izafatanyamo na Minisiteri y'Uburezi ahashobora gufatwa nibura nk'amasaha y'igicamunsi cya buri wa Gatatu, agakoreshwa mu kwigisha amasomo ajyanye n'umuco.

    Minisitiri Dr Bizimana avuga ko ubusanzwe muri za kaminuza, umunsi wo ku wa Gatatu ukoreshwa mu gutanga ibiganiro bitandukanye ku banyeshuri, ari nabyo bishobora gushyirwa mu mashuri abanza n'ayisumbuye.

    Ati 'Usanga hari n'uburyo busanzwe buriho mu mashuri ariko tudakoresha […] turimo kureba uburyo ku wa Gatatu nyuma ya Saa Sita, twajya tuwuharira ibiganiro ariko n'aya masomo y'Umuco n'Ikinyarwanda, nayo akajya ahabwa umwanya.'

    MMINUBUMWE igaragaza ko no mu nzego z'imirimo hakwiye kubaho kwikosora, ururimi rugaheshwa agaciro kuko hari ibigo usanga udashobora kujya gusabamo serivisi, ngo uyihabwe uko bikwiye utavuga indimi z'amahanga.

    Perezida Kagame yavuze ko hakwiriye ubushake bw'abayobozi n'Abanyarwanda muri rusange kugira ngo bamenye Ikinyarwanda.

    Perezida Kagame yasabye abayobozi kwiga kuvuga no kwandika neza Ikinyarwanda

    Perezida Kagame yitabiriye isozwa ry’Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari bose bo mu gihugu ari kumwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard (ibumoso) na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude

    Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari barenga 2000 bagejejweho impanuro na Perezida Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turaza-kubafasha-guhora-tubibibutsa-perezida-kagame-yongeye-gutabariza