Blog

  • Hari indimi bivugira! Perezida Kagame yakebuy… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2023, ubwo yasozaga Itorero rya ba 'Rushingwangerero' ry'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugali dusaga 200 basoje amasomo n’ibiganiro by’Itorero ry’igihugu.

    Mu mbwirwaruhame, Perezida Kagame akunze kugaruka ku gusigasira ururimi rw'Ikinyarwanda, akanatanga ingero z'amagambo abantu bakoresha kandi adakwiye.

    Hari amagambo agoretse yagiye avugwa n'abantu bazwi (Abasitari) mu bihe bitandukanye, agakwira ku buryo bwihuse ku mbuga nkoranyambaga, bigira ingaruka nyinshi ku mivugire y'Ikinyarwanda.

    Binyuze mu ndirimbo, muri filime n'ahandi abasitari bafitemo ijambo rinini. Hari amagambo menshi wumva ko yavuzwe bitewe n'ibyo nyirayo yari agamije.

    Yewe hari n'imvugo zamamajwe cyane n'ibyamamare, inzego za Leta ziherutse gusaba urubyiruko kureka gukoresha.

    Ushingiye ku bibazo n'ibitekerezo abayobozi b'utugari bagejeje ku mukuru w'Igihugu bakoresheje ururimi rw'Ikinyarwanda, Perezida Kagame yavuze ko 'ugereranyije bavuga neza ururimi rw’Ikinyarwanda'.

    Kagame yavuze ko hari abafite ikibazo cyo kutavuga neza Ikinyarwanda, badashaka no gushyira imbaraga mu kwiga ururimi. Banagaragaza ko badakeneye kumenya ururimi rw’Ikinyarwanda byisumbuyeho. Avuga ko bazakomeza kwibutswa. Ati “Turaza kubafasha guhora tubibutsa.”

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko atari umwihariko w'Ikinyarwanda gusa, kuko mu rurumi rwose habamo abantu baruhindura ku mpamvu runaka cyangwa se inyungu zabo.

    Akomeza ati '…Ururimi rwose hari abantu bagera aho bagahindura ururimi kubera ko hari ibyahanze biriho bijyanye no kuba bijyanye na arts [ubuhanzi] no kuba ‘artistic’ no kuba [Abasitari], hari indimi bivugira gusa zijyanye n’uko bishakiye ubwo ni abasitari ku rugero rwacu, bakarugoreka, bijyanye n’icyo bashaka kugeraho. Ibyo biremewe rimwe ngirango niko nkeka…”.

    Kagame yavuze ko mu ndimi zose harimo n’icyongereza, hari uburyo abantu bazivugamo bijyanye n’uko bishakiye cyangwa ‘bitereye mu buzima bwabo’. cyo kimwe no mu Gifaransa, ugasanga abantu barakivuga uko bishakiye bijyanye n’uko bo babishaka.

    Umukuru w’Igihugu yashishikarije buri wese gushyira imbaraga mu kwiga Ikinyarwanda. Yatanze ingero z’amagambo akoreshwa kandi atabaho mu Kinyarwanda, ndetse ko akunze no kubibona mu mabaruwa yakira agasanga harimo amagambo adakwiye.

    Yavuze ko ijambo ‘Ntago’ ritabaho ahubwo habaho ‘Ntabwo’, ‘yampereje inka’ ni ‘Yampayinka Inka’, ntabwo ari amanama ni ‘inama, ‘amashi’ ni amashyi, 'utuzi' ni akazi….

    Umuhanzi Ruti Joel wubakiye umuziki we kuri gakondo y'Abanyarwanda, yanditse kuri Twitter ashima Umukuru w'Igihugu, avuga ko yemeye gutanga umusanzu we mu kwigisha Ikinyarwanda.

    Ati 'Nejejwe n'uko muri #MeetThePresident y'uyu munsi ubwo Nyakubahwa Perezida yahuraga na ba Rushingwangerero, yongeye kwibutsa abantu gukunda ururimi rwacu. Nemeye kubigisha ikinyarwanda no gukomeza kubakundisha umuco uko nshoboye, ariko Ikinyarwanda cyacu cyeme bitarabaho cyane.'

    Perezida Kagame yasabye ko kwigisha Ikinyarwanda binyuze mu bitangazamakuru bishyirwamo imbaraga:

    Mu bihe bitandukanye cyane cyane mu bitangazamakuru bya Leta humvikanaga ibiganiro bigaruka ku kwigisha abakiri bato uburyo bwo kuvuga no kwandika Ikinyarwanda. Ariko ntibicyumvikana.

    Umukuru w'Igihugu yabajije kuri iyi gahunda yari mu bitangazamakuru. Ati 'Abangiza Ikinyarwanda babarushije imbaraga babivanaho, kugira ngo dukomeze twivugire ibyo dushatse?'

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Hon. Bizimana Jean Damascene yijeje Umukuru w’Igihugu ko hagiye kurebwa uburyo bwo kongera kwigisha Ikinyarwanda abana bagakura bazi ‘ntibavuga’ ‘Bavuga’.

    Bizimana yavuze ko iyo ururimi rupfuye bigorana kugira ngo Igihugu cyubakire ku nkingi zacyo. Yavuze ko hari gutekerezwa uburyo amashuri ya Kaminuza ku munsi wa Gatatu w’icyumweru bajya bigishwa Ikinyarwanda, kandi amasomo ajyanye n’umuco agashyirwamo imbaraga.

    Senateri Havugimana Emmanuel aherutse gutabariza Ikinyarwanda:

    Muri Kanama 2022, Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagejeje ku Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma y'u Rwanda mu rwego rw'uburezi.

    Ubwo Minisitiri Ngirente yari atanze umwanya ku bagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo babaze ibibazo, Senateri Havugimana yavuze ko ururimi rw'Ikinyarwanda rukwiye kubungabungwa, kuko ruvugwa mu buryo budakwiye.

    Ati “Njya numva abanyamakuru bacu ukuntu bakivuga, kandi ni abantu baba barabaye intangarugero, ukumva ururimi bavuga si Ikinyarwanda.”

    “Byari bikwiye ko ruhabwa umwanya rukigishwa uhereye ku banyamakuru natwe abanyepolitiki, twese tukivuge kimwe. Icyo kintu Minisiteri igihe agaciro, abana bamenye Ikinyarwanda.”

    Inkuru bifitanye isano: Ibyo bigira aho birangirira – Perezida Kagame ku bavuga nabi Ikinyarwanda bitwaje amateka


    Perezida Paul Kagame yasabye buri wese kwihatira kumenya Ikinyarwanda, asaba gushyira imbaraga muri gahunda zifasha abantu kumenya Ikinyarwanda 

    Kuri uyu wa Kabiri, nibwo Perezida Paul Kagame yasoje Itorero rya ba Rushingwangerero, ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugali dusaga 2000 

    Perezida Paul Kagame (Hagati), Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente (Ibumoso) na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude (Iburyo)












    KANDA HANO UREBE UBWO PEREZIDA KAGAME YASOZAGA ITORERO RY’ABAYOBOZI B’UTUGARI

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127548/hari-indimi-bivugira-perezida-kagame-yakebuye-abasitari-bagoreka-ikinyarwanda-127548.html

  • Wyre, Daddy Andre na Levixone bageze mu Rwand… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo kizaba ku wa 31 Werurwe 2023. Bazahuriramo n’umuhanzikazi Aline Shengero Sano [Alyn Sano]. Kizabera muri Camp Kigali. 

    Aba bahanzi bose uko ari batatu baturutse hanze y’u Rwanda bagereye i Kigali amasaha amwe kuko bahageze saa yine zirengaho iminota. 

    Icyo bahurijeho ni uko abazitabira igitaramo bagiye guhuriramo bakwitega kuzatahana ibyishimo bisendereye.

    Daddy Andre ni ubwa mbere akandagiye mu Rwanda aje kuharirimbira, mu gihe Levixone na Wyre atari ku nshuro ya mbere.

    Wyre uri mu batumiwe muri Kigali Jazz Junction amenyerewe mu muziki wa R&B yiganjemo Reggae muri Kenya, yatangiye gukora umuziki ahagana 1999. Yakuriye mu itsinda rya Necessary Noize na East African Bashment Crew.

    Nyuma yo kuva muri aya matsinda, Wyre yakomeje gukora umuziki ku giti cye, ubu amaze gukora album ebyiri zirimo iyo yise “Definition of a Lovechild” yakoze mu 2006 na 'Ten Years Wiser' yamuritse mu 2010, igaruka ku rugendo rwe rwa muzika mu myaka 10.

    Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Sina Makosa', 'Fire Anthem' yakoze akiri mu itsinda rya East African Bashment Crew, 'Nakupenda Pia', 'Mimi naye', 'Dancehall Party' 'She say dat' yakoranye na Cecile wo muri Jamaica.

    Daddy Andre nawe ni umuhanzi ukomeye muri Uganda, uretse kuririmba atunganya indirimbo.

    Yavutse mu 1980, ku babyeyi Marget Nekesa ndetse na Jackson Ojambo.

    Yavutse yitwa Andrew Ojambo ahitamo kwitwa Daddy Andre nk'izina ry'ubuhanzi. Yakuriye cyane mu gace ka Nsambya mu Mujyi wa Kampala.

    Ubwo yari afite imyaka itandatu nibwo Nyina, Nekesa yitabye Imana. Nyuma, ubwo yari agejeje imyaka 13 y'amavuko, Se Jackson yitaba Imana.

    Uyu muririmbyi uzwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Sikikukweeka', 'Tugende Mu Church' n'izindi, yigeze kuvuga ko nyuma y'uko ababyeyi be bitabye Imana, yanyuze mu bihe bigoye n'abavandimwe be batanu kuko babayeho ubuzima bw'impfubyi, bimenyera buri kimwe- imyaka irahita.

    Daddy Andre yize amashuri abanza ahitwa Modern, akomereza ayisumbuye kuri Old Kampala. Yigeze kubwira bimwe mu binyamakuru ko atakomeje kwiga Kaminuza, kubera ko 'ahanini bitari mu byo nifuza cyane mu buzima'.

    Imyaka icyenda ya mbere y'urugendo rwe rw'umuziki, yashyize imbaraga cyane mu gutunganya indirimbo (Production), kwandika indirimbo ndetse no kumenya kuririmba neza.

    Kuva ku myaka 13, imbaraga nyinshi yazishyize mu kwiga cyane uburyo injyana zitandukanye bazikora kandi bazaririmba. Yagerageje kandi kwiga no gukora neza injyana nka Dancehall, RnB, Hi Hop, Afrobeat n'izindi zamwaguye mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda, mu 2022 byatangaje ko indirimbo 'Tugende Mu Church' y'uyu muhanzi yatumye izina rye ryigwizaho igikundiro.

    Uyu mugabo yamaze imyaka 10 akorera indirimbo abahanzi banyuranye. Yarambitse ikiganza ku ndirimbo 'Sweet Love' ya John Blaq, 'Weekend' ya Sheebah na Runtwon bakoreye mu Rwanda, 'Easy' ya Bebe Cool n'izindi.

    Ijwi rye kandi ryumvikana mu ndirimbo nka 'Don't Stop' yakoranye na John Blaq, 'Now' na Spice Diana, 'You and Me' yakoranye na Lydia Jazmine n'izindi.

    Levixone ufite mama we ukomoka mu Rwanda na se w’Umugande, nawe ategerejwe muri Kigali Jazz Junction.

    Levixone uzwi mu ndirimbo nka 'Turn the replay' aheruka i Kigali mu giterane gikomeye 'Revival Conference', cyabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

    Ubwo yari i Kigali, yanditse kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko yishimiye gutaramira abarenga ibihumbi n'ibihumbi, bari muri iki giterane cy'ububyutse.

    Levixone yubakiye umuziki ku njyana ya R&B, Soul ndetse na Reggae. Uyu musore yavutse ku wa 7 Ukuboza 1992, avuka mu muryango w'abana icumi.

    Mu 2012 yavuye mu rugo iwabo, nyuma yo kumenya ko uwo yitaga Se atari we. Yigeze kubwira ibitangazamakuru byo muri Uganda, ko uyu mugabo yitaga Se yamutotezaga cyane akamukubita, igihe kiragera yumva aramuzinutswe

    Uyu musore yavuze ko benshi mu bana bari mu kigero cy'imyaka nk'iye bajyaga ku ishuri we agasigara, byanatumye acikiriza amashuri aza kuyakomeza nyuma.

    Nyuma yo kuva mu rugo, yabaye umwana wo ku muhanda mu bice bya Kosovo, atangira gukora akazi gasanzwe ashakisha imibereho.

    Mu bihe bitandukanye yagiye ajya mu bikundi by'abasore bakoraga urugomo bagafatwa.

    Yasubije inyuma amaso ava muri ako gakundi, nyuma y'uko umwe mu nshuti ze yiciwe muri ibi bikorwa byo gushakira amaramuko ku muhanda.

    Nyuma yo kuva ku muhanda, Levixone yagiye gusura Pasiteri Imelda Namutebi mu rusengero ashaka ko bamuha umwanya akabyina ariko bakamwishyura, atungurwa n'uko abakiristu hafi ya bose bamusabye kubaririmbira no kubyina.

    Nta gitekerezo na kimwe yari afite kubijyanye n'indirimbo, ariko muri we yaremye amagambo mashya ubundi aririmbira abakristu barabikunda.

    Uyu musore afite impano yo gukina umupira w'amaguru yanamufashije kubona umuterankunga bituma asubira mu ishuri, arangiza ayisumbuye kuri Grace High School mu kace ka Gayaza, ari nabwo yamenye ko afite impano yo kuririmba.

    Avuga ko yinjiye mu muziki biturutse kuri Mac Elvis, kandi ku myaka 13 y'amavuko nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere. Yakoze indirimbo nka Chikibombe, Turn The Replay, Jungle, Niwewe, Hope, Edoboozi n'izindi nyinshi.

    Umuhanzikazu Alyn sano uzahurira mu gitaramo n’aba bageze mu Rwanda yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu 2016. Yamenyekanye cyane mu myaka yo mu 2018 mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo yise 'Naremewe Wowe' n'izindi.

    Avuka ari uwa gatatu mu muryango w'abana batanu. Ahuza amateka n'abandi bahanzi bo mu Rwanda n'ahandi ku Isi barereye impano yo kuririmba muri korali zo mu nsengero bigakomeza inganzo yabo.

    Iki gitaramo aba bahanzi bose bagiye guhuriramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023.

    Kwinjira ahasanzwe ni 10 000 Frw, 15 000 Frw muri VIP  , 35 000 Frw  muri VIP naho ameza ya VVIP y’abantu umunani ni 250  000 Frw.Wyre ubwo yageraga mu Rwanda Wyre agera i Kigali Daddy Andre ni ubwa ageze mu Rwanda Daddy Andre mu modoka yamutwaye kuri hoteli yarayemo Levixone agera I Kigali Levixone [ibumoso] na Daddy Andre wambaye jumper bagera I Kigali 

    KANDA HANO UREBE UBWO ABA BAHANZI BAGERA I KIGALI N’IBYO BATANGAJE

    “>

    Kanda hano urebe amafoto ubwo aba bahanzi bageraga i Kigali

    AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael-INYARWNADA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127551/wyre-daddy-andre-na-levixone-bageze-mu-rwanda-bitabiriye-kigali-jazz-junction-amafoto-127551.html

  • Kanis.rw niryo soko rifite ibiciro byiza! Gur… – #rwanda #RwOT

    Uko iterambere ryiyongera, ni na ko ryongera ikoranabuhanga. Abantu benshi bamaze gusobanukirwa n'uburyo umuntu yahaha icyo akeneye, bitamusabye kugera ku isoko. Ni muri urwo rwego Kanis Retail Rwanda Ltd yihaye intego yo kunoza ubucuruzi bwabo, binyuze kuri murandasi.

    Kanis Retail Rwanda Ltd ni ikompanyi ikora ubucuruzi kuri murandasi, icuruza ibintu bitandukanye birimo ibikoresho bikenerwa mu gutunganya no kongera ubwiza 'Make up', by'umwihariko amavuta yo mu bwoko bwa ‘Cream’ afasha uruhu gucya no guhorana itoto.

    Aya mavuta ya Cream ari mu bwoko butandukanye kandi yose ari ku giciro gito, cyoroheye buri wese kuba yayagura nawe agasa neza. Muri aya mavuta harimo anoza uruhu akarurinda kuyaga, avura ibiheri byo mu maso bibangamira igitsinagore, ndetse akanarinda uruhu kwangirika kubera izuba.

    By'umwihariko aya mavuta ntabwo akoze mu miti yagira ingaruka ku ruhu, ahubwo ararurinda akanatuma ruhorana itoto nk’uko benshi mu bari n’abategarugori babyifuza. Niba nawe ushaka gusa neza bigezweho witindiganya, gana Kanis Retail Rwanda Ltd iguhe amavuta ajyanye n’uruhu rwawe hamwe n’ibirungo by’ubwiza bigezweho ku giciro gito.

    Mu birungo by’ubwiza Kanis ifite harimo ibyo kwisiga mu maso(uruhu), ibyo kwisiga ku munywa nka Lipsticks z’amabara atandukanye, ibyo kwisiga ku maso n’ahandi.

    Ushobora gusura Kanis ku rubuga rwayo  www.kanis.rw nawe ukabasha kugura aya mavuto ku giciro gito. Kanis Retail Rwanda Ltd yanorohereje abayigana mu buryo bwo kwishyura, kuko bashobora kwishyura bakoresheje Mobile money kandi ko bafite ubushobozi bwo kugeza ibicuruzwa byabo mu mujyi wa kigali hose.

    Basange aho bakorera ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

    Cyangwa ubahamagare kuri telefone: +250 782 799 120

    Ushobora no kubandikira kuri Email: [email protected]

    Dore amavuta meza yo mu bwoko bwa ”Cream’ Kanis Retail Rwanda Ltd ibafitiye:

    Ku giciro gito ushobora kugura amavuta yagufasha gukesha uruhu rwawe

    Kanis ibafitiye amavuta ya ‘Tea Tree & Salicylic Acid Face Serum’ yongerera itoto uruhu

    Inabafitiye amavuta akoze muri Vitamin C arinda uruhu kwangizwa n’izuba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127542/kanisrw-niryo-soko-rifite-ibiciro-byiza-gura-ibirungo-byubwiza-ku-mafaranga-macye-babigusa-127542.html

  • Kwinjira ni ibihumbi 40 Frw! Ruti Jol agiye… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo avuga ko azakora ku wa 1 Mata 2023, aho kwinjira ari ibihumbi 40 Frw (40,000 Frw) kuri Hotel des Mille Collines.

    Ruti Joël yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo kigamije kumvikanisha urugendo rwe rwo kuba Intore.

    Ati 'Ni igitaramo nahisemo kwita ‘Intore cyane’ cyumvikanamo urugendo rwanjye rwo kuba intore. Mbese gusubira mu mizi y’ikinyarwanda, ibyo nzajya nganira n’abantu banjye bashaka kugira icyo bamenya ku butore no kubaganiriza uburyo njye nabigiyemo ariko nkoresheje indirimbo n’imbyino.'

    'Kubasobanurira ubutore […] Muri macye navuga ko ari ‘Back to the roots’ (Kugaruka ku isoko) yanjye. Tuzavuga cyane ku butore, ku rubyiruko, ubutore bwanjye na Ruti.  Ndatumira abantu, muzaze mubikurikire.”

    Uyu muhanzi uzwi cyane mu ndirimbo nka 'Igikobwa' yavuze ko muri iki gitaramo bizaba ari n’umwanya mwiza kuri we wo gushishikiriza urubyiruko gukunda Ikinyarwanda ariko ‘mbisobanura neza nkoresheje kuganira no kuririmba’.

    Avuga ko azava imuzi uburyo yabaye intore, uko yabikuranye n’urugendo rwe rwo kubyiga.

    Ubwo yashyiraga hanze Album ye 'Musomandera', Ruti yumvikanishije uburyo yatoye umuco w'intore, ndetse anabigaragaza ku mbuga nkoranyamba ze.

    Yifashishije ifoto ye imugaragaza ari mu ngamba nk'intore yavuze ikivugo cye, agira ati 'Ndi ruti mu ngeri baririmba rwamwaga mu ngabo iyogeye ingabo y'Inkotanyi umukogoto wa marere ngira ingoga sintinda ngira imbaraga simbashwa.'

    Ruti ni umusore w'urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore bamuharuriye urugendo rw'umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo Group n’itoreri Ibihame anywana n'umuco kuva ubwo.

    Ijwi ry'uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo 'Diarabi' yakoranye na Jules Sentore ndetse na King Bayo witabye Imana. 

    Ni indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y'umuziki, abatari bamuzi batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w'ijwi ryiza!

    Muri Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'La vie est belle' yasubiyemo y'umuhanzi w'umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw'Igifaransa n'Igishwahili.

    Uyu musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n'ibindi.

    Urugendo rw'umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z'indirimbo ze azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba. 

    Nyuma yo kumurika album ye 'Musomandera', Ruti Joël agiye gukora igitaramo cye cya mbere 

    Ruti yavuze ko muri iki gitaramo azakundisha urubyiruko umuco w'u Rwanda

    KANDA HANO WUMVE BIRAMBUYE 'MUSOMANDERA' YA RUTI JOEL


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127547/kwinjira-ni-ibihumbi-40-frw-ruti-joel-agiye-gukora-igitaramo-azerekaniramo-urugendo-rwe-rw-127547.html

  • Kuri Kigali Pele Stadium hashobora kubera ubu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu saa 15:00 PM kuri Sitade ya Kigali Pele Stadium, u Rwanda rurahakirira igihugu cya Benin mu mukino wa kane wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire umwaka utaha. 

    Ni umukino ugomba kuba nta bafana bari ku kibuga nyuma yaho u Rwanda rugiye kwakirira Benin kuri sitade itujuje ibyangombwa CAF isaba, kugira ngo sitade yakire umukino mpuzamahanga.

    Ni inkuru yatunguye abanyarwanda nk’abafana bakuru b’ikipe y’igihugu gusa bavuga ko aho kugira ngo u Rwanda rujye kwarira Benin iwayo bakemera umukino ukabera mu Rwanda nta bafana bahari. 

    Inzira y’Amavubi ijya mu gikombe cy’Afurika iracyaharurwa bigakunda

    Amavubi amaze gukina imikino 3 mu itsinda L aho yanganyije imikino 2 itsindwa umwe. Ntabwo byari biherutse ko nibura u Rwanda rugera ku mukino wa 3 rufite amanota 2 ndetse rumaze no kwinjiza ibitego 2 ariyo mpamvu abanyarwanda batangiye kugaragaza Ishusho y’akamwenyu ku basore ba Carlos Alos Ferrer.

    Amavubi birashoboka ko yakiyunga n’abanyarwanda

    Tariki 3 Nzeri 2022 Amavubi ya Carlos yababaje abanyarwanda bari bagiye i Huye kuyashyigikira akina na Ethiopia mu gushaka itike y’igikombe cya CHAN, byatumye bataha bababaye ndetse bavuga ko n’ubundi nta cyahindutse. 

    Kari agahinda gasanga ako abanyarwanda bamaranye igihe nyuma y’imyaka 20 batitabira igikombe cy’Afurika baherukamo 2004.

    Ku mukino wo kuri uyu wa Gatatu, Amavubi arasabwa gutsinda Benin akagira amanota 5 agafata umwanya wa kabiri, ndetse akazatsinda ikipe ya Mozambique ubundi akabona itike y’igikombe cy’Afurika nta mananiza.

    Senegal iri kumwe n’u Rwanda nyuma yo gutsinda ikipe ya Mozambique igitego 1-0 yahise ibona itike y’igikombe cy’Afurika, ndetse ifasha u Rwanda kuba rwaba urwa kabiri mu gihe rwatsinda Benin

    'Abakinnyi bose bariteguye ndetse barashaka gukina, barawufata nk'uwo gupfa cyangwa gukira. Nk'uko mubibona kandi mubizi, amahirwe turayafite 100% [yo kujya muri CAN], igisigaye ni ukubyaza umusaruro amahirwe tubona.” Kagere Meddie Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi agaruka ku muhirwe ahari yo gukina CAN.
    Kagere Meddie ni we mukinnyi mu baza guhangana na Benin umaze igihe kinini mu Amavubi 

    U Rwanda ruheruka gutsinda ikipe ya Mozambique igitego 1-0 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, umukino ukaba warabereye kuri Kigali Pele Stadium, icyo gihe nabwo umukino ukaba warabaye nta bafana bahari.

    'Ndatekereza ikipe yiteguye, tuzi icyo dushaka kuri uyu mukino. Ntabwo ari byiza, imikino itatu ibanza twayikiniye hanze none n'uyu tugiye kuwukina nta bafana. Niba dushaka kubona itike, twakabaye dufite abafana ariko ni icyemezo cya CAF.” Umutoza Carlos ufite impungenge zo gukina nta bafana bahari.

    Umutoza Carlos Alos Ferrer igihe ni iki ngo akore amateka dore ko asabwa amanota 6 ku 9 agomba guhatanira

    Abanyarwanda bafite icyizere cyinshi ndetse intero ni “Twese Inyuma y’Amavubi.” Si rimwe si kabiri Amavubi akora igikorwa abantu batayahaga icyizere gusa abafana bakabitura ibyishimo.

    Abibuka neza 2021 u Rwanda rutsinda Togo mu mikino ya CHAN abanyarwanda bari muri Guma Mu Rugo ariko ibyishimo bikabasaga, abanyarwanda hari ibihe byiza bibuka ubwo bakinaga CHAN i Kigali 2016, ndetse n’ibyishimo nyamukuru bya 2003. Amavubi kuri ubu abisubiyemo yaba yiyunze n’abanyarwanda ku buryo bweruye.

    Amavubi yaraye akoze imyitozo ya nyuma kuri sitade ya Kigali Pele Stadium  

    Imanishimwe Emmanuel ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza mu makipe yabo, u Rwanda rukaba ruza kumwifashisha nka nimero 3 

    Abanyarwanda, icyizere cyo ni cyose cyo kwiyunga n’Amavubi 

    Abaturanyi bo mu Burundi nabo bateye ingabo mu bitugu u Rwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127553/kuri-kigali-pele-stadium-hashobora-kubera-ubumwe-nubwiyunge-127553.html

  • Imodoka ya Volcano yakoreye impanuka muri Uganda benshi barakomereka – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko iyo mpanuka yabaye ahagana Saa munani n'iminota 20 zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu. Kugeza ubu nta muntu biravugwa ko yaburiye ubuzima muri iyi mpanuka.

    Bivugwa ko abantu umunani mu bari mu modoka ya Volcano bakomeretse mu gihe mu ya Trinity hakomeretse abandi 21.

    Ntabwo impamvu yateye iyi mpanuka iramenyekana gusa bivugwa ko ishobora kuba yetewe n'umuvuduko mwinshi cyangwa se kubura feri kuko imodoka ya Trinity yarenze umuhanda ikagwa mu mukingo.

    Volcano yaherukaga gukora impanuka mu mpera z'umwaka ushize ubwo yari iturutse i Kampala igana i Kigali ikagongana n'indi itwara abagenzi mu muhanda Ntungamo-Kabale ku musozi wa Rwahi, batandatu barimo Abanyarwanda bakitaba bitaba Imana.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imodoka-ya-volcano-yakoreye-impanuka-muri-uganda-benshi-barakomereka

  • Amashimwe ku batuye Rwamagana na Ngoma bakorewe ikiraro bambukaga bahetswe mu mugongo – #rwanda #RwOT

    Ni umuhanda uca Cyaruhogo ukambuka ukagera mu Murenge wa Karembo ukagenda ukagera no mu Murenge wa Zaza, mu minsi mike ishize kuwambuka byasabaga amafaranga 500 Frw ubundi ugahekwa ku mugongo.

    Iyangirika ry'uyu muhanda ryanatumye imodoka za Ritco zavaga Kigali zigera i Zaza zihagarika uru rugendo abahajya bikabasaba kuzenguruka bakajya kunyura mu Mujyi wa Ngoma, ibintu abaturage bavuga ko byabahombeje cyane.

    Nyuma y'aho iki kiraro kizamuriwe ndetse imirimo yo gukora uyu muhanda ikaba irimbanyije, bamwe mu baturage bawucamo babwiye IGIHE ko bishimiye ikorwa ry'uyu muhanda ngo kuko ryakuyeho abahekaga mu mugongo.

    Ntibakunze Erneste usanzwe ari umumotari mu Karere ka Rwamagana yavuze ko ubusanzwe iyo bageraga kuri iki kiraro ngo hari abantu babambutsaga babahetse ku migongo mu gihe moto nayo bayambutsaga bigasaba kwishyura abambukije moto ndetse n'abaguhetse ku mugongo.

    Ati 'Moto bayiteruriraga 500 Frw umugenzi bakamutwarira guhera kuri 200 Frw kugeza kuri 500 Frw wanahindukira bakongera bakaguca ya mafaranga, urumva rero kwambuka byasabaga amafaranga menshi none ubu turi kwiyambutsa ni ibintu bishimishije cyane.'

    Ntibakunze ariko yasabye ko uyu muhanda wakongerwa ukaba munini kurushaho ngo kuko nibidakorwa n'ubundi amazi azongera akarengera uyu muhanda.

    Nkunzwenimana Jean Damascene utuye mu Murenge wa Munyaga we yavuze ko bishimiye ikorwa ry'uyu muhanda ngo kuko ryari ryarahagaritse ubuhahirane hagati y'abatuye muri Rwamagana ndetse n'abatuye muri Ngoma.

    Ati ' Ubundi twe turema isoko ryo muri Ngoma kuko niho hafi cyane hatwegereye, mu gihe rero uyu muhanda wari warapfuye twaburaga aho duhahira, tukabura naho tujyana ibicuruzwa byacu, nkanjye neza ibitoki n'imboga rwose naburaga ahantu hafi mbigurisha none ubu nishimiye ko umuhanda wongeye kuba nyabagendwa.'

    Mukantagwabira Alphonsine we yavuze ko yishimiye ko ubu nta muntu uzongera kumwambutsa ku mugongo ngo kuko uretse no kuba byabahendeshaga ngo byanabateraga ubwoba kuko ngo hari ubwo mwageragamo hagati uguhetse akaruha ukagira ubwoba ko ashobora kugutamo, yashimiye Leta yabakoreye ikiraro asaba ko uyu muhanda wose wakwitabwaho ndetse n'imodoka z'abagenzi zikongera kuhakorera.

    Nsengiyumva Kasim usanzwe akorera mu Karere ka Ngoma ataha muri Rwamagana we yavuze ko bishimishije kuba umuhanda uhuza utu turere wongeye gukora neza asaba inzego zibishinzwe kuwukora neza kugira ngo utazongera gupfa ukongera guhagarika ubuhahirane.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye IGIHE ko uyu muhanda uri gukorwa kubufatanye na RTDA ngo bikaba biteganyijwe ko uzakorwa wose ku buryo wongera kuba nyabagendwa ndetse n'imodoka zikawucamo nkuko bisanzwe.

    Ati ' Twawukoreye ubuvugizi turi uturere tubiri biza kugaragara ko bizaba byiza ukozwe uhereye muri Rwamagana, uri gukorwa ku bufatanye na RTDA ugakorwa na Engineering Brigade ari nabo bakoze kiriya kiraro bazawukora rero wose kugera mu Murenge wa Sake ahitwa ku matara.'

    Uyu muyobozi yavuze ko kuba uyu muhanda uri gukorwa ari andi mahirwe ku baturage bo mu Karere ka Ngoma ngo kuko ikorwa ry'uyu muhanda rizongera ubuhahirane hagati y'abaturage ndetse imodoka zongere kuba nyinshi mu mirenge yegereye iki kiraro zinabashe kujyana ibicuruzwa bitandukanye ndetse n'umusaruro wabo.

    Ntibakunze Erneste yishimiye ko uyu muhanda wakozwe ndetse ngo amafaranga bacaga abagenzi agiye kugabanuka

    Nkunzwenimana yavuze ko buri munsi yambukaga atanze amafaranga yo kumuheka ku mugongo ndetse n’ayo guheka igare rye, ubu yishimiye kwambuka yitwaye ku igare

    Mukantagwabira Alphonsine yavuze ko yishimiye ko ari kwambuka nta muntu umuhetse ku mugongo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashimwe-ku-batuye-rwamagana-na-ngoma-bakorewe-ikiraro-bambukaga-bahetswe-mu

  • Gicumbi: Abaturage biyemeje guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu nyubako y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ku Kimihurura n'ahandi.

    Abaturage biganjemo urubyiruko, abikorera , abarimu, ndetse na bamwe mu bakorera mu bigo bishamikiye kuri leta. Batekereje uko bajya gusura andi mateka atandukanye n'ayo basanzwe bazi y'urugamba rwo kubohora igihugu dore ko banarugizemo uruhare ubwo ingabo za RPA zari ku Murindi.

    Nyamvura Marie Constantine ukora murenge wa Kaniga, mu marerero 17, yavuze ko amatsiko yari afite ashize, nubwo yababajwe no kubona abana benshi bishwe muri Jenoside.

    Ati 'Nta kintu cyadushimishije nko kuba umuhigo wo gusura amateka y'ahandi twawuhiguye, ay'aho dukomoka turayazi. Ikindi nishimiye ni uko igihugu cyakomeje kubungabunga amateka y'ibyabaye mu gihugu, ku buryo abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi n'abagifite ingengabitekerezo yayo bagomba guhindura imyumvire, kuko ibyabaye birigaragaza, ariko turifuza ko bitazasubira ukundi'.

    Nshizirungu Adalbert yavuze ko nk'urubyiruko biteguye gufasha bagenzi babo kujya bumva ukuri ndetse no gufatanya kurwanya uwo ariwe wese ushaka kugarura amacakubiri n' ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati 'Nk' urubyiruko twahamenyeye byinshi, kuba uruyiruko rwarashutswe rukigishwa amacakubiri byateje ubwicanyi bukomeye, gusa kuri ubu twe ntitwamera nk' ababikoze, ahubwo uko basenye u Rwanda dukore itandukaniro, ahubwo twerekeze mu nzira nziza yo kurwubaka'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kaniga, Kayiranga Theobard, avuga ko abaturage ari bo bikusanyirije ubushobozi bwo kujyayo, nyuma bagasaba umurenge kubashyigikira.

    Yavuze ko bizanafasha cyane mu gutangiza icyumweru cy'icyunamo, kandi ko hari isomo rikomeye abaturage ayoboye bahakuye.

    Ati 'Nibo bishatsemo ubushobozi, twabatembere je ahari urwibutso ku Gisozi, tubajyana kubereka ingoro ndangamateka yo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, nyuma tubafasha kubereka Kigali Convention Centre nk'imwe mu ntambwe igihugu cyateye cyerecyeza mu iterambere, biraza kudufasha mu biganiro byo gutangiza icyumweru cy'icyunamo'.

    Yakomeje avuga ko ibi byashimangiye ko bidakwiye ko habaho abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi kandi ibikorwa byigaragaza.

    Mu murenge wa Kaniga niho usanga indaki umuyobozi w'igihugu Perezida Paul Kagame yabagamo mu gihe cyo kuyobora urugamba rwo guhagarika Jenoside hakaba hari gushyirwa ingoro ndangamateka ibigaragaza, kandi ibikorwa byo kuhatunganya bigeze ku musozo.

    Bavuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi bizabafasha kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside

    Bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Batemberejwe muri Kigali Convention Centre


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-abaturage-biyemeje-guhangana-n-abapfobya-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Perezida Kagame yakomoje ku Urukumbuzi Real Estate, inzu zagwiriye abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni inzu zubatswe mu mushinga uzwi nka Urukumbuzi Real Estate ziherereye mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama mu Mudugudu w'Urukumbuzi.

    Ubusanzwe izi nyubako zahawe icyangombwa cyo kubakwa muri Gicurasi 2013, biteganyijwe ko zizura mu myaka itatu. Ni umushinga wari ugamije kubaka inzu ziciriritse.

    Ku ikubitiro mu 2015, hubatswe inyubako y'imiryango 264 ndetse icyiciro cya kabiri hubakwa inyubako umunani.

    Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hatambuka inkuru zigaragaza amashusho y'izi nyubako zimwe zarasenyutse mu buryo bukomeye mu mvura iheruka kugwa.

    Ibi ni byo Perezida Kagame yagarutseho ubwo yari mu kiganiro n'abayobozi b'utugari tunyuranye hirya no hino mu gihugu abaza abayobozi impamvu iki kibazo kidakurikiranwa.

    Ati 'Hari n'ibya vuba aha by'amazu mwubakiye abantu, mukayamurika ngo twubatse amazu y'abantu bakwiriye kuba babamo yarangiza akabagwa hejuru haba habaye iki? Biriho cyangwa ntibiriho?'

    Perezida Kagame yabajije aho abayobozi b'inzego zitandukanye barebaga kugira ngo ibyo bijye kubaho, asobanura ko byerekana ko ushatse wese yikorera ibyo yishakiye mu nyungu ze ariko agapfunyikira abantu.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo Dr Nsabimana Erneste yagaragaje ko ibyo bibazo byabayeho koko kuri uyu mudugudu uba Kinyinya ahubatswe mu 2015 n'umuntu witwa Nsabimana Jean bakunze kwita Dubai.

    Ati 'Mu minsi yashize hari imvura yaguye, isenya amazu yari afatanye n'andi ariko iperereza riri gukorwa ryagaragaje ko amazu yubatswe nta buziranenge byubahirijwe. Ikindi kimaze kugaragara ni uko bakoresheje ibikoresho bitujuje ubuziranenge.'

    Yagaragaje hatabayeho imikoranire hagati y'inzego bireba ari nayo mpamvu ayo makosa yabayeho, akibaza impamvu yanahawe icyemezo cyo gutuma abantu bemererwa gutura muri izo nzu.

    Perezida Kagame kandi yagaragaje uko abayobozi bareberera abantu bubaka ahantu hatariho, inzu yamara kuzura akaba ari bwo bamenya ko aho yubatswe hatemewe.

    Ati 'Umuntu yaratangiye amaze imyaka ibiri, arangije ibyo yakoraga hanyuma uravuze uti iyi nzu aho yubatswe ntabwo yakabaye ihari. Icyo mbaza habaye iki muri iyo myaka ibiri ku buryo utabibonye ngo uwo muntu ahagarikwe?'

    Perezida Kagame yabajije abayobozi icyo bazakorerwa kugira ngo bahinduke mu mikorere n'imikoranire yabo hagamijwe gutanga umusaruro ukenewe.

    Ati 'Gute se? Muzajya mu Kiliziya musenge? Hari icyuma umuntu yabanyuzamo? Hari urukingo? Nimungire inama. Hari umugezi twabajyanamo tukabajandikamo? Rwose niteguye kubaherekeza nkirirwa mbajandika muri uwo mugezi. Nimumbwire ni uwuhe? Tuve mu bintu by'amagambo gusa dukwiye kujya mu bikorwa.'

    Hari ababigiramo inyungu n'abatinya

    Perezida Kagame yagaragaje ko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma abayobozi batabwira abantu bari mu makos,a hari ubwo baba babifitemo inyungu cyangwa se batinya uwo bagiye kubibwira.

    Ati 'Ntiwabwira umuntu, ntiwamureba mu maso ngo umubwire. Icyo nicyo mvuga. Ni ikintu kiraho gifobagana kiraho. Kubaho utyo gusa nta muntu uhangara ikibi cyangwa ukora ikibi amubwire ngo ntabwo ari byo. Koko ubu ni uko mumeze.'

    Yakomeje ati 'Ibintu mukora, umuntu akora ikibi mukagiherekeza. Umuntu witwa Dubai, akabakorana ibyo mukajyaho mukabura umubwira ngo we. Umuntu akaza akabakorana ibibica cyangwa ibyica abanyu.'

    Yagaragaje ko abayobozi bakomeje kumuhishira [Dubai] bakwiye kureka inshingano bafite ahubwo bagahitamo guhabwa akazi na we.

    Uruhuri rw'ibibazo mu myubakire ya Urukumbuzi Real Estate

    Hari raporo y'ubugenzuzi yakozwe kuwa 23 Nzeri 2017, n'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe imiturire gifatanyije n'Umujyi wa Kigali, igaragaza ko hari ibyo icyo Kigo cyasabwe gukosoraa ariko nyiracyo akavunira ibiti mu matwi.

    Iyo raporo yagaragaza ko muri ubwo bugenzuzi basanze hari ibibazo byinshi izi nyubako zitari zujuje.

    Mu igenzura ry'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe imiturire, RHA n'umujyi wa Kigali wari uhagarariwe n'Akarere ka Gasabo, ryasanze ibijyanye n'ubunyamwuga mu myubakire biri ku rwego rwo hasi.

    Iryo genzura ryerekanaga ko nta nyandiko (Documents) zerekana ko nta bayobozi (Staff) bashinzwe gukurikirana inyubako, nta Injeniyeri wihariye, nta muntu ushinzwe gukurikirana site (Site Manager ) uretse gusa Nsabimana Jean ari nawe nyiri umushinga.

    Mu bindi ni uko izi nyubako zagaragaye ko nta muntu ushinzwe ubugenzuzi bw'iyi nyubako (supervisor) zari zifite.

    Iyo raporo inenga ko mu bijyanye n'imyubakire y'izi nyubako nta buryo bwagenwe bwo kuyobora amazi, bityo ko imvura nyinshi ishobora kuza igasenya.

    Hanagaragajwe impungenge z'uburyo ibikoresho byo kubaka bakoresheje bitujuje ubuziranenge birimo fer à béton ndetse ko amatafari yahirima mu gihe yahura n'imvura.

    Ikindi ngo uburyo insiga z'amashanyarazi zashyizwe mu nzu biteye impungenge ndetse n'ibinogo bifata amazi byagaragajwe ko bitujuje ibisabwa n'urundi ruhuri rw'ibibazo byagaragajwe muri yo raporo.

    IGIHE yashatse kuvugana na Nsabimana Jean wubakishije izo nzu ariko ahamagawe ahita akupa telefoni akimara kumva ko ari umunyamakuru umuhamagaye.

    Zimwe mu nzu zubatswe mu Urukumbuzi Real Estate

    Perezida Kagame yabajijwe impamvu umuntu akora amakosa ntakurikiranwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakomoje-ku-urukumbuzi-real-estate-inzu-zagwiriye-abaturage

  • Perezida Kagame yakebuye abatuma abaturiye imipaka bahahira hakurya – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri, ubwo yasozaga Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari.

    Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko iyo ari ibintu bikeneye amikoro ngo bikorwe ashakishwa, rimwe nabe ahagije, ariko hari ibintu bikeneye ubushake bwabo gusa.

    Yagize ati “Mwaretse tugashakisha ibyo dushakisha bituruka ahandi! Ariko mwebwe muri aho namwe mwaribuze? Umuntu yibura ate, muribura mute? Rwose mwebwe mukwiye gufasha abaturage, aho baba, aho bakorera, mugakorana nabo, mukabayobora, abahinga bagahinga kijyambere bakeza, bagasarura, aborora ni uko, abacuruza, abafite inganda zishobora kugira ibyo zikora.”

    “Urashaka gukora ibintu hano, ibyanyu mwamenyereye byo guhora mwambuka imipaka, no kugura ikibiriti ukambuka umupaka, kujya kugura ikibiriti? Ariko ubwo pe, mu mutwe n'iyo umuntu yabagira ate nta kijyamo?”

    Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo umuntu uturiye umupaka, yambuka n'igihe akeneye nk'isabune, ugasanga n'ibikorerwa imbere mu Rwanda ntibishobora kugera ku masoko yo ku mipaka.

    Yakomeje ati “Ni ukuvuga ngo wowe uri hano, umuntu uri i Nyagatare, nkwiye kuba mugezaho ibyo nkora cyangwa ncuruza. Nutajyayo, nutabimugezayo, nudashaka uburyo bimugeraho, ku buryo ndese wagira ibikorwa uhakorera cyangwa ikigo uhashyira gitanga ibyo ukora ahongaho, ikizavamo, uwa Nyagatare azajya yambuka umupaka ajye kubigura hakurya. Ubwo ahubwo bamuhinduye isoko ry'ahandi. Nicyo bivuze.”

    “Imipaka yose, uko tuyifite, niba mushaka mwe gukora ubusa mukaba isoko ry'abandi gusa bajya gukora ikintu cyose, n'amazi, ugasanga abantu hano barakora amazi, Inyange irakora amazi hano, ariko ntishobora kuyageza ku mupaka, ni ukuvuga ngo bararetse ngo abo mu mujyi gusa abe aribo banywa ayo mazi, abandi mwishakire. Bazishakira, barambuka bajye gushaka amazi hanze, atari na meza k'ayo wowe wakoraga, kuko ni ko ugize abawe, bo mu gihugu cyawe.”

    Yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyahitanye abantu, cyagaragaje ko hari ubwo igihugu gifunga imipaka, ku buryo haramutse hari ibyangombwa byose mu gihugu, ubukana bw'icyorezo bwagabanyuka.

    Perezida Kagame yavuze ko nk'ibijya hanze bikomoka ku buhinzi byiyongera, ariko ukwiyongera, ntabwo biragera aho igihugu cyifuza, ku buryo cyagenda gake mu kubyaza umusaruro amahirwe yose ahari.

    Ba Gitifu b’Utugari basaga 2000 bari bakoraniye mu Intare Conference Arena kuri uyu wa Kabiri

    Perezida Kagame yasabye abayobozi kutibura, ahubwo bagafasha abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakebuye-abatuma-abaturiye-imipaka-bahahira-hakurya