Blog

  • Umuherwe uzagura Manchester United ashobora kuyibuza gukina Champions League nubwo yaba yabonye itike #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United ishobora kubuzwa gukina Champions League igihe yaba iguzwe n'umuherwe Jim Ratcliffe kabone nubwo yaba yarangije mu makipe ane ya mbere.

    Kugeza ubu,iyi kipe iri ku isoko ihataniwe n'abagabo babiri barimo uyu Mwongereza ndetse n'umunya Qatar witwa Sheikh Jassim bin Hamad Al-Thani.

    Ikinyamakuru The Sun kivuga ko umuherwe Ratcliffe aguze Man United ashobora kuba intandaro zo kuba ishobora kuvutswa gukina Champions League kuko asanzwe afite indi kipe yitwa Nice yo mu Bufaransa.

    Amategeko ya UEFA,avuga ko iyo amakipe y'umuntu umwe abonye itike yo kwerekeza mu irushanwa rya Champions League,ikipe yarangije ku mwanya mwiza kurusha indi niyo ikina irushanwa.

    Ibi bivuze ko United ibonye itike ya Champions League na Nice ikayibona byatuma ikipe imwe yarangije ku mwanya mwiza muri shampiyona ikinamo ariyo yemererwa gukina iri rushanwa.

    Igihe Ratcliffe yagura Man United hanyuma Nice ikarangiza ku mwanya wa gatatu muri Ligue 1 naho United ikaba iya kane muri Premier League,Nice yaje hafi niyo yakina Champions League.

    Icyakora ubu Nice ni iya karindwi muri Ligue 1 aho irushwa amanota 13 na Lens ya gatatu mu gihe Man United ari iya gatatu mu Bwongereza ndetse ifite amahirwe menshi yo kuba yakina iri rushanwa iramutse iguzwe n'uriya muherwe wa mbere mu Bwongereza.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umuherwe-uzagura-manchester-united-ashobora-kuyibuza-gukina-champions-league

  • Wari uzi ko indwara y'uburemba ivurwa igakira? #rwanda #RwOT

    Inzobere mu buzima zivuga ko iyi ndwara ishobora guterwa n'agahinda gakabije nyamara abenshi ntibabimenya.

    Uburemba ni bumwe mu burwayi buhangayikisha umuryango bugateza amakimbirane n'urwikekwe bikaba byanatuma urugo rusenyuka.

    Indwara y'uburemba ku gitsina gabo ivugwa mugihe batagishobora kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kabone nubwo haba hari ibyo abona byakamuteye ubwo bushake.

    Urubuga hive health media rwanditse ko indwara y'uburemba irimo amoko abiri, hari uburemba bw'igihe gito ni ubwigihe kirekire.

    Rukomeza ruvuga ko uburemba bw'igihe gito bushobora guterwa n'ihungabana umutu yatewe n'ibibazo bitandukanye umuntu ahura nabyo,mugihe uburemba bw'igihe kirekire bushobora kuvukanwa cg bukaza mu bwana

    Abahanga bavuga ko hari impamvu zizwi zishibora gutera ubu burwayi.

    Harimo ibibazo mu buzima bijyanye n'imigendekere mibi mu gutera akabariro bigatera kuzinukwa ubushake bukagenda burundu.

    -Uburemba bushobora kuba ikimenyetso cy'uburwayi bukomeye mu mubiri, ushobora kuba utaramenya ko unabufite.

    Muri ubwo burwayi harimo Diyabete, indwara z'umutima, kanseri,umwingo ndetse no kuba warigeze kubagwa bikomeye.

    Igabanuka ry'umusemburo wa Testosterone (Tesitositerone) mu mubiri. Iki kibazo gishobora kuvurwa.

    -Hari imiti imwe n'imwe abantu banywa nayo ishobora gukurura ikibazo cy'uburemba,kunywa inzoga nyinshi nitabi nabyo biri mu bishobora gukurura ubu burwayi.

    Ikindi gikomeye gishobora gutera uburemba harimo Depression n'imihangayiko.

    Urubuga hive health media ruvuga ko mugihe wumva udafite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, uba ukwiye kwihutira kujya kwa muganga hakarebwa ikibazo gihari.

    Inzobere mu buzima zivuga ko ufite ubu burwayi aba akwiye kujya kwa muganga bakareba impamvu yabuteye, ikaba ariyo ivurwa, rimwe na rimwe ngo bushobora no gukira.

    Gusa abahanga bagaragaza ko impamvu abenshi batakira urwaye ubu burwayi bigatuma akenshi abigira ibanga, akabana nabwo cyangwa akivuriza ahadakwiye.

    Umuntu wagize ikibazo ntakwiye kubyihererana agombye guhita ajya kwa muganga kandi agakurikiza inama agirwa.

    Nubwo imibonano mpuzabitsina ari ikintu cy'ibanga kiganirwaho nawe n'umufasha wawe gusa, iyo ufite iki kibazo ni ngombwa ko ushaka ubufasha kwa muganga.

     Abaganga b'ingenzi uba ugomba kujya kwivuzaho ni abo twita aba 'urologists' bakaba bazobereye mu bibazo by'imyororokere y'abagabo n'imiyoboro y'inkari na Prostate.

    Ushobora kandi no kwegera abaganga bavura indwara zo mu mutwe.

    Inzobere mu buzima zivuga ko kutivuza uburwayi bw'uburemba bitera kubura urubyaro hagati y'abashakanye.

     Ubushakashatsi butangwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS, bugaragaza ko  ku mu ngo 100 zibura urubyaro 50 muri zo, biba byaraturutse ku buremba bw' umugabo.

    Yvette Umutesi

    The post Wari uzi ko indwara y'uburemba ivurwa igakira? appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/29/wari-uzi-ko-indwara-yuburemba-ivurwa-igakira/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=wari-uzi-ko-indwara-yuburemba-ivurwa-igakira

  • Imbamutima zabamwe bari bafunganwe na Rusesabagina nyuma yo guhabwa imbabazi #rwanda #RwOT

    Ibi Babitangaje ku munsi w'ejo tariki ya 28 Werurwe 2023, ubwo bagezwaga mu Kigo cya Mutobo mu Ntara y'Amajyaruguru, aho bagiye kumara iminsi bahugurwa mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe, nka bamwe mu bahoze mu mitwe yitwara gisirikare.

    Abari bafunzwe muri dosiye imwe na Rusesabagina bashinjwaga ibyaha by'iterabwoba n'ubugizi bwa nabi, byakozwe n'umutwe wa MRCD-FLN babarizwagamo, wagabye ibitero bitandukanye ku Rwanda bigahitana ubuzima bw'abaturage.

    Mu kiganiro bamwe bahaye IGIHE dukesha iyi nkuru ,ubwo cyabasuraga aho bajyanwe I Mutobo , bose bagaragaje ko bishimiye bikomeye imbazi bahawe na Perezida ku byaha bakoze bakiri mu mitwe yitwaje intwaro yashakaga guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara wahoze ari Umuvugizi wa FLN ntabwo yari yakagejejwe i Mutobo aho bagenzi be bari.

    Nsengimana Herman wasimbuye Sankara ku buvugizi bwa FLN yavuze ko yishimiye imbabazi yahawe kuko zaje zitunguranye.

    Uyu musore wari wakatiwe igifungo cy'imyaka irindwi, itangazo ry'imbabazi za Perezida ryasomwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe ari kumva Radio Rwanda.

    Ati 'Amakuru twayumvise kuri radiyo mu makuru ya saa moya za nijoro turi i Mageragere. Mu by'ukuri twabaye nk'abatunguwe turishima.'

    Nsengimana yaherukaga mu Rwanda mu 2014, arugarukamo ubwo yatabwaga muri yombi mu mashyamba ya Congo.

    Avuga ko yataye umwanya munini ari mu bitubaka igihugu ari naho ahera asaba abakiri mu mitwe irwanya u Rwanda kubivamo.

    Ati 'Ibintu umuntu yagiye anyuramo ni ibintu bibi kandi bihagije, babishaka bashyira intwaro hasi bakaza bakakirwa nk'abandi, bagafatanya n'abandi kubaka igihugu.'

    Ndagijimana Jean Chrétien w'imyaka 26 ni we muto wari mu itsinda ry'abaregwa hamwe na Rusesabagina. Ni umwana wa Gen Irategeka Wilson wayoboraga CNRD-Ubwiyunge yiyomoye kuri FDLR, ari na wo mutwe w'ingabo waje guhinduka FLN.

    Ndagijimana yafatiwe i Goma yaje kubikuza amafaranga se yari yamutumye yo gukoresha mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w'u Rwanda, amafaranga yoherezwaga n'abaterankunga b'uwo mutwe baba mu mahanga.

    Ati 'Ubutumwa naha abakiri mu mashyamba, bakora amahitamo meza bakitandukanya n'iyo mitwe bakaza mu rwababyaye.'

    Yari yakatiwe imyaka itatu y'igifungo ikaba yaburaga amezi make ngo yuzure. Nyuma yo kurekurwa ku mbabazi, Ndagijimana avuga ko yabishimiye.

    Ati 'Hari ku wa Gatanu numva itangazo kuri radiyo ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye imbabazi. Nabyakiriye neza. Muri gereza nari mpamaze imyaka ibiri n'igice. Isomo nabonye mu buzima ni ukwirinda gukora ibyaha kuko hariya hantu twari turi ntabwo ari ahantu heza.'

    Ntaramenya aho azagana cyangwa icyo azakora nasoza amahugurwa i Mutobo, dore ko adaheruka amakuru y'umuryango we kuko wasigaye mu mashyamba ya Congo.
    Mukashyaka Saverina w'imyaka 60 na we ari mu barekuwe ku wa Gatanu ku mbabazi za Perezida, nyuma y'imyaka icyenda yari amaze afunzwe mu myaka 20 yari yarakatiwe.

    Uyu mugore ukomoka mu Karere ka Rubavu, avuga ko yafunzwe nyuma yo guhamywa imikoranire n'umutwe w FDLR, agasiga abana be mu bukode i Rubavu.
    Yabwiye IGIHE ko icyamutunguye ari uburyo Leta y'u Rwanda yitaye ku bana be, ikabarihira amashuri kugeza muri Kaminuza.

    Ati 'Abana banjye nari nabasize nta muntu mbasigiye uzabafasha mu mashuri ariko barabakurikiranye, umukuru bamurihira amashuri yisumbuye, aza kujya muri Kaminuza.Ntabwo nari nzi ko bazamurihira kandi icyaha nakoze naragikoreye Leta y'u Rwanda. Umwana wanjye yaje kubona akazi keza, nkarya icyo nshaka, nta kibazo nongeye guhura nacyo.'

    Yavuze ko nyuma yo gufungurwa agiye kwegera umuryango we, ubuzima bwe akabumara yigisha abandi uburere mboneragihugu.

    Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y'Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari Abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yasabye abatangiye amahugurwa kuba intumwa nziza z'u Rwanda, bakavuga ibyo babonye byose nta kubeshya.

    Ati 'Uwo muzahura wese muzamubwire muti 'u Rwanda ni rwiza' kubera ko ruyobowe neza, ntabwo twari tuzi ko byashoboka ariko Perezida wa Repubulika yabahaye imbabazi za kibyeyi […] ni igihango kidapfa gutangwa n'uwo ari we wese, gitangwa n'ufite imbabazi za kibyeyi. Mukiri mu ishyamba bababwiraga nabi u Rwanda ariko mwiboneye ukuri, mujye mushima Imana kandi Imana ikorera mu bantu.'

    Aba bantu biteganyijwe ko i Mutobo bahamara amezi make ari hagati y'atatu n'amezi atandatu, basobanurirwa amateka y'u Rwanda, uburere mboneragihugu, imyuga n'ibindi bizabafasha kwisanga mu muryango nyarwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/imbamutima-zabamwe-bari-bafunganwe-na-rusesabagina-nyuma-yo-guhabwa-imbabazi

  • Uganda: Imodoka ya Volcano yakoze impanuka ikomeye hakomereka benshi #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu i saa munani n'iminota 20, Imodoka ya Sosiyete itwara abagenzi ya Volcano Express , yakoreye impanuka hafi y'i Ntungano iri kujya i Kampala muri Uganda ubwo yagonganaga n'indi ya Trinity yari iri kujya i Kigali.

    Bivugwa ko abantu umunani mu bari mu modoka ya Volcano bakomeretse mu gihe mu ya Trinity hakomeretse abandi 21.

    Ntabwo impamvu yateye iyi mpanuka iramenyekana gusa bivugwa ko ishobora kuba yetewe n'umuvuduko mwinshi cyangwa se kubura feri kuko imodoka ya Trinity yarenze umuhanda ikagwa mu mukingo.

    Volcano yaherukaga gukora impanuka mu mpera z'umwaka ushize ubwo yari iturutse i Kampala igana i Kigali ikagongana n'indi itwara abagenzi mu muhanda Ntungamo-Kabale ku musozi wa Rwahi, batandatu barimo Abanyarwanda bakitaba bitaba Imana.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/uganda-imodoka-itwara-abagenzi-yarije-i-kigali-yakoze-impanuka-ikomeye

  • Bostwana: Leta yahakanye kwica Khama wari Perezida #rwanda #RwOT

    Leta ya Botswana yahakanye ibivugwa ko ifite umugambi wo guta muri yombi no kwica Ian Khama wahoze ari perezida wayo wahunze mu gihe azaba agarutse mu gihugu.

    Mu kiganiro mu cyumweru gishize, Khama yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko afite amakuru ku mugambi wo kumufunga no kumuroga akigera mu gihugu avuye muri Africa y'Epfo, aho ari mu buhungiro kuva mu 2021.

    Khama yavuze ko leta ya Botswana itinya imbaraga ze mu matora rusange azaba umwaka utaha.

    Ariko mu itangazo ryo kuwa kabiri, William Sentshebeng ushinzwe itangazamakuru muri leta yahakanye ibivugwa na Khama abyita 'ibiteye umujinya kandi bibabaje'.

    The post Bostwana: Leta yahakanye kwica Khama wari Perezida appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/29/bostwana-leta-yahakanye-kwica-khama-wari-perezida/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bostwana-leta-yahakanye-kwica-khama-wari-perezida

  • Ubutumwa bwa Haruna Niyonzima ku Mavubi n’Abanyarwanda mbere yo kwesurana na Benin #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi ariko utarahamagawe kuri iyi nshuro, Haruna Niyonzima yasabye Abanyarwanda kuyishyigikira na we akaba yizeye ko Imana iri bubafashe bakarara bishimye.

    Ku isaha ya saa 15h00′ zo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Werurwe 2023, kuri Kigali Pelé Stadium Amavubi arakira Benin mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023.

    Nyuma yo kunganyiriza muri Benin 1-1, Amavubi arakina uyu mukino nta bafana kuko Stade iri bwakire uyu mukino itari ku rwego CAF yifuza.

    Mbere y’uyu mukino, kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima ubu ukina muri Libya mu ikipe ya Al Ta’awon utarahamagawe, yifurije intsinzi bagenzi be ndetse avuga ko ku giti cye abona intsinzi ari iy’u Rwanda.

    Ati “Ndifuriza ikipe y’igihugu Amavubi, ikipe y’abanyarwanda kugira umukino mwiza, ndabizi ko ari umukino utoroshye, ni umukino buri wese yifuza gutsinda yaba ku Rwanda cyangwa kuri Benin ariko ku bwanjye amahirwe nyahaye ikipe y’igihugu yanjye nanabasabira nabifuriza kugira umukino mwiza, ndabifuriza kubyuka neza kugira ngo babashe gushimisha abanyarwanda .”

    Yasabye n’Abanyarwanda muri rusange gushyigikira Amavubi ndetse akaba yizeye ko n’Uwiteka ari ku ruhande rw’u Rwanda.

    Ati “Ndasaba abanyarwanda ko twaba hafi y’ikipe yacu, twashyigikira ikipe yacu kandi nanizera ko abasore babishoboye kandi Uwiteka aradufasha turare twishimye, amahirwe masa, amahirwe ku banyarwanda, amahirwe ku Mavubi. “

    Uko mu itsinda L bihagaze, Senegal ni iya mbere n’amanota 12 aho yo yamaze no kubona itike ya CAN, Mozambique ifite 4, Amavubi 2 n’aho Benin ikagira 1.

    Haruna Niyonzima yifurije Amavubi intsinzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bwa-haruna-niyonzima-ku-mavubi-n-abanyarwanda-mbere-yo-kwesurana-na-benin

  • Hari indimi bivugira! Perezida Kagame yakebuy… – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2023, ubwo yasozaga Itorero rya ba 'Rushingwangerero' ry'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugali dusaga 200 basoje amasomo n’ibiganiro by’Itorero ry’igihugu.

    Mu mbwirwaruhame, Perezida Kagame akunze kugaruka ku gusigasira ururimi rw'Ikinyarwanda, akanatanga ingero z'amagambo abantu bakoresha kandi adakwiye.

    Hari amagambo agoretse yagiye avugwa n'abantu bazwi (Abasitari) mu bihe bitandukanye, agakwira ku buryo bwihuse ku mbuga nkoranyambaga, bigira ingaruka nyinshi ku mivugire y'Ikinyarwanda.

    Binyuze mu ndirimbo, muri filime n'ahandi abasitari bafitemo ijambo rinini. Hari amagambo menshi wumva ko yavuzwe bitewe n'ibyo nyirayo yari agamije.

    Yewe hari n'imvugo zamamajwe cyane n'ibyamamare, inzego za Leta ziherutse gusaba urubyiruko kureka gukoresha.

    Ushingiye ku bibazo n'ibitekerezo abayobozi b'utugari bagejeje ku mukuru w'Igihugu bakoresheje ururimi rw'Ikinyarwanda, Perezida Kagame yavuze ko 'ugereranyije bavuga neza ururimi rw’Ikinyarwanda'.

    Kagame yavuze ko hari abafite ikibazo cyo kutavuga neza Ikinyarwanda, badashaka no gushyira imbaraga mu kwiga ururimi. Banagaragaza ko badakeneye kumenya ururimi rw’Ikinyarwanda byisumbuyeho. Avuga ko bazakomeza kwibutswa. Ati “Turaza kubafasha guhora tubibutsa.”

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko atari umwihariko w'Ikinyarwanda gusa, kuko mu rurumi rwose habamo abantu baruhindura ku mpamvu runaka cyangwa se inyungu zabo.

    Akomeza ati '…Ururimi rwose hari abantu bagera aho bagahindura ururimi kubera ko hari ibyahanze biriho bijyanye no kuba bijyanye na arts [ubuhanzi] no kuba ‘artistic’ no kuba [Abasitari], hari indimi bivugira gusa zijyanye n’uko bishakiye ubwo ni abasitari ku rugero rwacu, bakarugoreka, bijyanye n’icyo bashaka kugeraho. Ibyo biremewe rimwe ngirango niko nkeka…”.

    Kagame yavuze ko mu ndimi zose harimo n’icyongereza, hari uburyo abantu bazivugamo bijyanye n’uko bishakiye cyangwa ‘bitereye mu buzima bwabo’. cyo kimwe no mu Gifaransa, ugasanga abantu barakivuga uko bishakiye bijyanye n’uko bo babishaka.

    Umukuru w’Igihugu yashishikarije buri wese gushyira imbaraga mu kwiga Ikinyarwanda. Yatanze ingero z’amagambo akoreshwa kandi atabaho mu Kinyarwanda, ndetse ko akunze no kubibona mu mabaruwa yakira agasanga harimo amagambo adakwiye.

    Yavuze ko ijambo ‘Ntago’ ritabaho ahubwo habaho ‘Ntabwo’, ‘yampereje inka’ ni ‘Yampayinka Inka’, ntabwo ari amanama ni ‘inama, ‘amashi’ ni amashyi, 'utuzi' ni akazi….

    Umuhanzi Ruti Joel wubakiye umuziki we kuri gakondo y'Abanyarwanda, yanditse kuri Twitter ashima Umukuru w'Igihugu, avuga ko yemeye gutanga umusanzu we mu kwigisha Ikinyarwanda.

    Ati 'Nejejwe n'uko muri #MeetThePresident y'uyu munsi ubwo Nyakubahwa Perezida yahuraga na ba Rushingwangerero, yongeye kwibutsa abantu gukunda ururimi rwacu. Nemeye kubigisha ikinyarwanda no gukomeza kubakundisha umuco uko nshoboye, ariko Ikinyarwanda cyacu cyeme bitarabaho cyane.'

    Perezida Kagame yasabye ko kwigisha Ikinyarwanda binyuze mu bitangazamakuru bishyirwamo imbaraga:

    Mu bihe bitandukanye cyane cyane mu bitangazamakuru bya Leta humvikanaga ibiganiro bigaruka ku kwigisha abakiri bato uburyo bwo kuvuga no kwandika Ikinyarwanda. Ariko ntibicyumvikana.

    Umukuru w'Igihugu yabajije kuri iyi gahunda yari mu bitangazamakuru. Ati 'Abangiza Ikinyarwanda babarushije imbaraga babivanaho, kugira ngo dukomeze twivugire ibyo dushatse?'

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Hon. Bizimana Jean Damascene yijeje Umukuru w’Igihugu ko hagiye kurebwa uburyo bwo kongera kwigisha Ikinyarwanda abana bagakura bazi ‘ntibavuga’ ‘Bavuga’.

    Bizimana yavuze ko iyo ururimi rupfuye bigorana kugira ngo Igihugu cyubakire ku nkingi zacyo. Yavuze ko hari gutekerezwa uburyo amashuri ya Kaminuza ku munsi wa Gatatu w’icyumweru bajya bigishwa Ikinyarwanda, kandi amasomo ajyanye n’umuco agashyirwamo imbaraga.

    Senateri Havugimana Emmanuel aherutse gutabariza Ikinyarwanda:

    Muri Kanama 2022, Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagejeje ku Inteko Ishinga Amategeko ibikorwa bya Guverinoma y'u Rwanda mu rwego rw'uburezi.

    Ubwo Minisitiri Ngirente yari atanze umwanya ku bagize Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo babaze ibibazo, Senateri Havugimana yavuze ko ururimi rw'Ikinyarwanda rukwiye kubungabungwa, kuko ruvugwa mu buryo budakwiye.

    Ati “Njya numva abanyamakuru bacu ukuntu bakivuga, kandi ni abantu baba barabaye intangarugero, ukumva ururimi bavuga si Ikinyarwanda.”

    “Byari bikwiye ko ruhabwa umwanya rukigishwa uhereye ku banyamakuru natwe abanyepolitiki, twese tukivuge kimwe. Icyo kintu Minisiteri igihe agaciro, abana bamenye Ikinyarwanda.”

    Inkuru bifitanye isano: Ibyo bigira aho birangirira – Perezida Kagame ku bavuga nabi Ikinyarwanda bitwaje amateka


    Perezida Paul Kagame yasabye buri wese kwihatira kumenya Ikinyarwanda, asaba gushyira imbaraga muri gahunda zifasha abantu kumenya Ikinyarwanda 

    Kuri uyu wa Kabiri, nibwo Perezida Paul Kagame yasoje Itorero rya ba Rushingwangerero, ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugali dusaga 2000 

    Perezida Paul Kagame (Hagati), Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente (Ibumoso) na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude (Iburyo)












    KANDA HANO UREBE UBWO PEREZIDA KAGAME YASOZAGA ITORERO RY’ABAYOBOZI B’UTUGARI

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127548/hari-indimi-bivugira-perezida-kagame-yakebuye-abasitari-bagoreka-ikinyarwanda-127548.html