Blog

  • Reba ibintu 10 umukobwa ashobora gukorera umusore bakundana bigatuma amutwara umutima #rwanda #RwOT

    By'umwihariko hano mu Rwanda dukurikije n'umuco, imyumvire na kamere y'abanyarwanda, hari ibyo umukobwa yakorera umusore bakundana akarushaho kumwishimira. Muri ibyo harimo ibi bikurikira :

    1. Mwubahe umwereke ko ari umuntu w'igiciro kuri wowe, wirinde kumwereka ko agukundira ko uruta abandi ahubwo umwereke ko agukundira agaciro umuha abandi batamuha bityo bizatuma akwimariramo kuko burya abahungu bakunda kubahwa cyane.

    2. Jya umutungura(surprise) umusohokane cyangwa umugurire impano bitewe n'ubushobozi ufite kabone n'ubwo umukunzi wawe yaba yishoboye cyane kukurusha ! N'iyo wamugurira agakarita ka phone biba bihagije. Burya umukunzi wawe biramwubaka bigatuma akugirira icyizere ko utarambirije ku bintu (materialism) kandi ushishikajwe no kumwitaho.

    3. Jya wishimira gusangira na we, umutumire musangire kandi umugaragarize ko gusangira na we ntako bisa ! Rimwe na rimwe muri gusangira mwenyine jya umutamika burya abahungu nabo bifuza kwitabwaho nk'abana.

    4. Jya umuhamagara kenshi cyangwa umwoherereze ubutumwa bugufi umwereke ko umuzirikana, umubaze uko yiriwe cyangwa uko yaramutse, niba yariye n'icyo yariye ! Bizatuma ahora aterwa ishema n'uko hari umuntu umuzirikana wifuza kumumenyera buri kimwe cyose.

    5. Niba muri kumwe, jya ukunda kumuganiriza ku buzima bwawe bwa buri munsi no ku dukuru tujyanye n'inshuti zawe z'abakobwa nk'uburyo babanye n'abakunzi babo n'ibindi, mbese n'ibyo ubona bikwiye ku bakundana ubivugeho utanze urugero ku bandi, bimwubakamo kurushaho kukwiyumvamo.

    6. Jya umwita akazina k'igiciro muri kumwe unakandike nk'izina rye kuri nimero ye ya telefone bityo bizamwereka ko nta pfunwe uterwa no kuba umufite nk'umukunzi. Ni bibi cyane kwandika nko muri telefone izina ridasobanutse, utumenyetso cyangwa impine z'amazina kuko bishobora gutuma akeka ko umutendeka ukaba wirinda ko abandi babona utwo tuzina nka honey, my love, Sweetheart,…

    7. Nimuba muri kumwe mugahura n'inshuti zawe ntukazuyaze kuziratira uwo wihebeye muri kumwe, bituma arushaho kukugirira icyizere no kumva ko umuhesha agaciro mu bandi.

    8. Ntukagire ibintu byawe utinda kumugezaho. Niba ugize amahirwe nko kuzamurwa (promotion) mu kazi cyangwa ikindi kintu wungutse mu buzima, bimumenyeshe musangire ibyishimo. Nuhura n'ikibazo nabwo ntukazuyaze kumumenyesha no kumusaba inama.

    9.Niba yibana jya umusura umuterere ipasi, umutekere icyayi,… Ni utuntu tworoheje ariko tumucengera agatwarwa wese.

    10. Jya umuganiriza kubuzima bwanyu bw'ahazaza bimwereke ko umwibonamo, umwizera kandi umufiteho ibyifuzo byiza n'umugambi uhamye mu gihe cy'ahazaza.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-ibintu-10-umukobwa-ashobora-gukorera-umusore-bakundana-bigatuma-amutwara

  • Guverineri wa Goma yatanze impuruza kubera ubwoba bw'uko M23 yabatera #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'umujyi wa Goma afatanije n'umuyobozi wa Gisirikare mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru yahamagariye urubyiruko ruva mu mitwe y'inyeshyamba itandukanye, kwinjira mu gisirikare no mu gipolisi kugira ngo bafashe abandi kubungabunga umutekano wo muri uyu mujyi, kuko ngo ushobora kwibasirwa n'inyeshyamba za M23

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 28 Werurwe mu nama y'imbonankubone yagiranye n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze, abahagarariye imitwe y'inyeshyamba itandukanye ikomoka imbere mu gihugu n'indi miryango itegamiye kuri Leta.

    Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru ivuga ko mu ngingo y'umutekano yagaragaje ko umutekano ugenda urushaho kuba muke ndetse bakaba bafite ubwoba ko inyeshyamba za M23 zigenda zivuga ko ziri kurekura ibice bitandukanye, zishobora kuba ziri kwegeranya imbaraga kugira ngo zibone uko zimanukira mu mujyi zifite imbaraga.

    Muri iyi nama hagaragajwe ko ikibazo cy'umutekano wo muri Kivu y'amajyaruguru umeze nabi kandi ko no mu mujyi wa Goma usanzwe ari umurwa mukuru w'intara naho bitameze neza.

    Zimwe mu ngamba zafashwe harimo kuba hari ingando za gisirikare ziri kubera ahantu hatandukanye mu mujyi wa Goma nko mu gace ka Munzenze no mu gace ka Katindo.

    Indi ngamba ni urubyiruko rwakoze itsinda ryitwa Wazalendo rwiyemeje gufata intwaro rukarwanya inyeshyamba zoze z'inyamahanga ziri k'ubutaka bwa Congo mu rwego rwo kurengera ubusugire bw'igihugu cyabo, ruhereye ku nyeshyamba za M23

    Komiseri Mukuru François Kabeya Makosa we mbere na mbere yishimiye iki gikorwa cy'abaturage cyo kwegera ubuyobozi, avuga ko bizatanga umusaruro ushimishije, kuko kwishyira hamwe nibyo bizagwiza imbaraga z'igihugu ndetse bagashobora guhashya umwanzi.

    Kabeya Makosa avuga ko asangiye imibabaro n'abaturage, mu gihe yabahamagariye gukomeza kuba maso no kureba ukora ibitajyanye mu baturanyi babo.

    yongeyeho ati' Guhuriza imbaraga hamwe kw'urubyiruko, abaturage n'ubuyobozi nibyo bizatuma dushobora kurinda ubusugire bw'igihugu cyacu'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/guverineri-wa-goma-yatanze-impuruza-kubera-ubwoba-bw-uko-m23-yabatera

  • Nyamasheke: Abahinzi bagiye kujya bahabwa inguzanyo ishingiye ku musaruro #rwanda #RwOT

    Mu gihe abahinzi batakaga kutabona inguzanyo zishingiye ku musaruro w'ubuhinzi, bamwe batuye mu Mirenge yo mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko kuba bashyiriweho inguzanyo zishingiye ku musaruro w'ubuhinzi bigiye kuzamura iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi bakoragabakoraga.

    Hirya no hino mu gihugu usanga Abahinzi bataka kutabona inguzanyo zishingiye ku musaruro w'ubuhinzi n'ubworozi  bo mu mu Mirenge ya Karambi, Macuba n'indi irimo abaturage bakorana na Koperative umurenge Sacco, Karambi vision Sacco bagiye kujya bahabwa iyo nguzanyo nk'uko bisobanurwa na Kajyimbangabo Jean, Perezida w'iyi Sacco.

    Ati 'Ni ukumvikanisha tukumva ko tugiye gukora iyo serivisi nshyashya, ninabyo twasabaga abanyamuryango bagize inteko rusange ko batwemerera tukavugurura iyo politiqwe y'inguzanyo, kugira ngo icyo nacyo tucyongeremo.'

    Ni ibyatanze igisubizo kuri aba bahinzi n'aborozi, benshi muri bo bakaba bahinga b'icyayi, bavuga ko Aacco y'Abahinzi b'icyayi ya gatare yabahaga inguzanyo ntoya bityo ko bigiye kubafasha kwagura ubuhinzi bakoraga.

    Umwe ati 'Abahinzi b'icyayi abenshi cyane baba ari abakire bakenera amafaranga menshi cyane, ngo biteze imbere ariko Sacco ya Cyivugiza ntabwo igira amafaranga menshi, itanga amafaranga macye ashobora gutuma imishinga y'ahabinzi idatera imbere.Tukimara kumva ko hari inguzanyo tuzahabwa hano turabyishimiye cyane, njye ndi muba mbere bazafata iyo nguzanyo.'

    Undi ati 'Icyayiu gihingwa gatatu cyangwa kane mu mwaka, azadufasha kubagara kiriya cyayi gitange umusaruro, bizadufasha kubona umusaruro. Iyo tutakibagaye ntitubona umusaruro uhagije, ikindi kandi bizadufasha kwiteza imbere mu ngo zacu'

    .

    Umuyobozi wa Sacco Vision Karambi, Bumbari Machiavel, avuga ko ari ikifuzo cyaturutse ku banyamuryango aho ngo hari abahinzi bari barasigaye inyuma, bakazajya bishyura nyuma y'amezi ane.  

    Ati 'Kiriya gitekerezo cyaturutse ku cyifuzo cy'abanyamuryango bamaze kutubwira ko twanoza serivisi dutanga tukabihuza nibyo bakenera, ariko cyane cyane ibyiciro by'abahinzi borozi bataragera ku rwego rushimishije. Rero twabashije gukora iyi gahunda y'inguzanyo yitwa Aguka Muhinzi kugira ngo ifashe abahinzi, icyo bifuza ni uko bakwishyura bashingiye ku musaruro ariko wowe ukamuha inguzanyo yajyana mu mushinga w'iterambere ugamije kugira icyo umugezaho. Rero twabahaye amezi ane kuko hari ibyerera amezi atatu ugashyiraho n'ukundi ko kujyana ku isoko.'

    Sacco ya Karambi ifite abanyamuryango basaga ibihumbi 11, bakaba bavuga ko izi gahunda z'inguzanyo zizongera ubwinshi bw'igishoro bafite no kuzamura imibereho y'abanyamuryango ndetse zikazaba zifite ubwishingizi.

    Sitio Ndoli

    The post <strong>Nyamasheke: Abahinzi bagiye kujya bahabwa inguzanyo ishingiye ku musaruro</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/29/nyamasheke-abahinzi-bagiye-kujya-bahabwa-inguzanyo-ishingiye-ku-musaruro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyamasheke-abahinzi-bagiye-kujya-bahabwa-inguzanyo-ishingiye-ku-musaruro

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa MIZERO Oscar mwene Ntigurirwa Pascal na Mukamana Marie, utuye mu Mudugudu wa Kagunga, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo MIZERO Oscar, akitwa MIZERO NYABAMI mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Ndashaka izina ry'umuco nyarwanda.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-46/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-46

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa TUYIZERE THEOPHILA mwene Muvunyi Samuel na Musengimana, utuye mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Kitazigurwa, Umurenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, mu Ntara y'Iburasirazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo TUYIZERE THEOPHILA, akitwa BATAMURIZA Theophilla mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu ishuli kuva ngitangira kwiga.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-45/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-45

  • Impinduka muri 11 b’Amavubi #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make ikipe y’igihugu Amavubi igacakirana na Benin mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.

    Ni umukino uri bube uyu munsi tariki ya 29 Werurwe 2022 aho uri bubere i Kigali kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00′.

    Nta mpinduka nyinshi yakoze ugereranyije n’abakinnyi babanjemo ku mukino ubanza aho banganyije na Benin muri 1-1.

    Impinduka zabaye ni Hakim Sahabo utari bukine uyu mukino kubera ikarita itukura yabonye ku mukino ubanza, yahise agarura Rafael York mu kibuga hagati maze yinjizamo Muhozi Fred mu busatirizi.

    Serumogo Ali kandi yaje mu mwanya wa Omborenga Fitina wari babanjemo umukino ubanza.

    Ni mu gihe indi mpinduka ari iya Steve Rubanguka utarakinnye umukino ubanza kubera ko atajyanye n’ikipe muri Benin kubera kubura ibyangombwa, yasimbuye Djihad Bizimana.

    Uyu mutoza umenyerewe kuri sisiteme ya 3-5-3 ariko ku mukino wa Benin ubanza yakoresheje 4-3-3 akaba ari na yo ari bukoreshe uyu munsi.

    11 bari bubanzemo

    Umunyezamu: Ntwali Fiacre

    Ba Myugariro: Serumogo Ali, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy na Imanishimwe Emmanuel Mangwende

    Abakina Hagati: Rubanguka Steve, Muhire Kevin na Rafael York

    Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert, Muhozi Fred na Meddie Kagere

    11 abanzamo ku mukino wo kwishyura wa Benin

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-muri-11-b-amavubi

  • Transgender yarashe abana batatu mw’ishuri ryo muri America #RWOT #Rwanda

    Umutinganyi yishe abana batatu akomeretsa abandi benshi mw’ishuri rya gikristu muri Leta zunze ubumwe za America. Akoresheje imbunda ya AR15.

  • Abashakashatsi bagaragaje ko  ikoranabuhanga ryafasha mu kurinda abana guta ishuri #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi ba Kaminuza y'u Rwanda, bagaragaraje ko iterambere ry'ikoranabunga mu burezi ryakemura ikibazo cy'Abanyeshuri bakora urugendo rurero bajya Ku ishuri.

     Iterambere ry'ikoranabunga ku Isi riri ku muvuduko udasanzwe, nicyo cyatumye Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'Uburezi, itumiza abashakashatsi b'imbere mu gihugu no hanze ngo bicare bigira hamwe uko hatezwa imbere uburezi  buvuguruye, bukajyana n'impinduramatwara ya Kane mu by'inganda , aho ikoranabuhanga rigenda ryongerwamo umuvuduko  rigahindura uko abantu babaho. 

    Dr Florient Nsanganwimana Umuyobozi w'Ishami ry'uburezi UR.

    Ati 'Ikindi noneho muri iyi Si y'ikoranabuhanga, muzi ko cyera umwana yigiraga ku rubaho imbere ya mwarimu bikarangira, ariko kuri ubu haje ikoranabuhanga. Mwabonye ko no mu cyumba cy'inama harimo ikoranabuhanga umuntu uri imbere n'uri inyuma abasha kumubona. Kuvugurura uburezi bwacu ni ugukora ku buryo tubukora mu buryo butari bumenyerewe, cyane cyane dushyiramo ikoranabuhanga kandi dutanga ubumenyi bufasha umwana, umunyeshuri urangije kuba yakora mu Rwanda akaba yakora n'ahandi.

    Intego ya Kane muri 17 z'iterambere rirambye isaba ibihugu gushyira imbaraga mu guteza imbere ireme ry'uburezi kandi kuri bose.

    Icyakora mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere n'u Rwanda,  iyi ntego ikomwa mu nkokora no kuba abana bata ishuri kubera impamvu zitandukanye, zirimo ubukene no kuba amashuri ari kure y'aho batuye.

    Hari abashakashatsi ba Kaminuza y'u Rwanda, bagaragaraje ko igihugu gishyize imbaraga mu iterambere ry'ikoranabunga abarimu bagafashwa kubona ibikoresho byaryo, ndetse n'imiryango ikennye igafashwa kurigeraho byakemura ikibazo cy'abana bata ishuri, kubera ko amashuri ari kure cyangwa se bitewe n'izindi mpamvu.

    Dr. Mathias Nduwingoma  na Habimana Olivier bombi ni n'abashakashatsi bakaba n'abarimu bakaba muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Dr.  Nduwingoma ati 'Yego igihugu cyarakoze amashuri yegereye abana, ariko turacyabona abana bata ishuri. Tukibaza tuti rya koranabuhanga rije mu burezi, umwana wese akaba afite ubushobozi bwo kugera ku bikoresho by'ikoranabuhanga, ni ukuvuga abonye mudasobwa n'ibindi. Ibyo abifite mwarimu nawe akaba yafashe za nyigisho akazishyira ku rubuga akabikora atiriwe aza (ku ishuri).'

    Habimana ati 'Urwo rugendo kugira ngo begerweho ni impande zitandukanye zigomba kubigiramo uruhare, kandi turashima na leta y'u Rwanda kuko biri mu nzira. Icya mbere, abarimu dufite ese bafite ubushozi mu gukoresha ikoranabuhanga? Urwo ni uruhare rwacu. Icya Kabiri, ese abanyeshuri twigisha bafite ibikoresho bibafasha kugera kuri rya koranabuhanga?'

    Mu minsi ishize Leta y'u Rwanda yatangije ikoreshwa rya Interineti ya Starlink ikoresha na Satellite, ibizatuma  ibice bigoye nk'iby'imisozi hagera interineti mu buryo bworoshye.

     Amashuri ahari yahawe umwihariko cyane ko nubwo 'smart classrooms' nyinshi zubatswe zidakora uko bikwiye.

    Abarebera ibintu ahirengeye bagaragaza ko iyi gahunda yo kugeza interineti mu mashuri  ishyizwemo  imbaraga, yafasha mu guteza imbere uburezi buvuguruye bukajyana n'igihe tugezemo cy'Isi y'ikorabuhanga.

    Icyakora ngo binasaba ko abarimu bahugurwa ku ikoranabuhanga kandi n'abaturage b'amikoro macye, bakoroherezwa gutunga telefone zigezweho zikoresha interineti, nk'uko bimaze igihe bitangijwe muri gahunda ya 'Connect Rwanda' igamije ko buri Munyarwanda yatunga telefoni igendanwa ikoranye ikoranabuhanga rigezweho.

    Daniel Hakizimana

    The post Abashakashatsi bagaragaje ko  ikoranabuhanga ryafasha mu kurinda abana guta ishuri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/03/29/abashakashatsi-bagaragaje-ko-ikoranabuhanga-ryafasha-mu-kurinda-abana-guta-ishuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abashakashatsi-bagaragaje-ko-ikoranabuhanga-ryafasha-mu-kurinda-abana-guta-ishuri

  • Uwo mu mujyi akuba hafi kane uwo mu cyaro: Perezida Kagame yijeje isuzuma ry'imishahara ya ba Gitifu b'Utugari – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri Perezida Kagame yitabiriye isozwa ry'Itorero rya ba Rushingwangerero, ryahuzaga abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari twose two mu gihugu.

    Mutimukeye Aline wo mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, mu Kagari ka Nsanga, yabwiye umukuru w'igihugu ko ikibazo cy'imishahara gifite uburemere bukomeye.

    Ati “Urebye impuzandengo y'umushahara wa Rushingwangerero wo mu ntara ni 80,000 Frw, hanyuma bakuru bacu b'i Kigali, ni 300,000 Frw, bityo rero ugereranyije n'inshingano twebwe dusabwa, harimo inshingano cyane cyane ikomeye ko Rushingwangerero agomba kubana n'abo ayobora, akaba mu ifasi.”

    “Ibi bituma Rushingwangerero agira ingo ebyiri. Urugo rw'umuryango we, n'urugo rwo ku kazi kandi akaba agomba kuba mu nzu ihesheje urwego akorera agaciro.”

    Yavuze ko mu gihe abayobozi baba babwira abaturage kuva mu nzu mbi, Rushingwangerero uhembwa 80,000 Frw ntibimukundira ngo anatunge umuryango we.

    Yavuze ko urebye uyu mushahara, bitanakunda kwishyurira amashuri abana, uko bikwiye.

    Mutimukeye yakomeje ati “Hari umurongo uri muri Bibiliya uvuga ngo “nk'uko abagaragu amaso yabo bayahanga sebuja”, ba Rushingwangerero amaso bayabahanzeho.”

    Perezida Kagame yavuze ko ari ibintu bikeneye gusuzumwa, bigafatwaho icyemezo.

    Ati “Ntabwo natanga igisubizo cyuzuye hano muri aka kanya, ariko icyo navuga ni uko ikibazo kizigwa, tukagishakira uburyo. Byo birumvikana, ibyo bisumbanya, abo mu mujyi bakabona hafi inshuro enye z'iby'abo mu turere mu tugari babona, washaka uko tubishyira ku murongo, ariko biraterwa n'ibintu byinshi, ariko ngira ngo reka tuzabone umwanya, ababishinzwe babitwigire, guverinoma ibifateho icyemezo.”

    Mu ijambo rye kandi, Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko harebwa gusa ku kongera umubare w'abakozi n'umushahara wabo, hatarebwa no ku musaruro wabo.

    Yakomeje ati “Mushobora kuva kuri batatu bakaba batanu, twongereye umubare w'abakorera ku Kagari, mwebwe. Ku rwego rwanyu, ariko uko kongera umubare biragaragara ko hongerewe iki kijyanye no kongera wa mubare? Cyangwa se twongereye umubare gusa?”

    “Mu kongera umushahara, nibyo, abantu bakwiriye, mu bushobozi bwacu, uko wabishoboye, bakwiriye guhembwa neza. Ariko uko guhembwa neza kugomba kujyana n'imikorere myiza n'umusaruro, nabyo bigomba gupimwa, bikagaragara.”

    Yavuze ko bibayeho kongera umubare w'abakozi n'umushahara ariko umusaruro ntuzamuke, byaba ari uguta igihe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwo-mu-mujyi-akuba-hafi-kane-uwo-mu-cyaro-perezida-kagame-yijeje-isuzuma-ry

  • Emery Bayisenge yatangajwe mu ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda Emery Bayisenge yamaze kwerekanwa mu ikipe ya Gor Mahia muri Kenya.

    Iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo Gor Mahia yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu mukinnyi nka myugariro mushya wa yo.

    Emery Bayisenge wakiniraga ikipe ya Saif Sporting Club, akaba yasinyiye iyi kipe amasezerano y’umwaka n’igice.

    Gor Mahia yo muri Kenya yanyuzemo abanyarwanda nka Meddie Kagere, Abouba Sibomana, Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste Migi.

    Emery ukina mu mutima w’ubwugarizi kimwe n’abandi bashya 5 batangarijwe rimwe, biteganyijwe ko bagiye gukomeza gufasha iyi kipe muri shampiyona aho mu mikino 20 ari yo ya mbere n’amanota 42.

    Emery Bayisenge yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC na AS Kigali zo mu Rwanda, Kenitra na JS Massira zo muri Maroc, Saham Club yo muri Oman USM Alger yo muri Algeria na Saif Club yo muri Bangladesh aherukamo.

    Emery Bayisenge yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Gor Mahia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/emery-bayisenge-yatangajwe-mu-ikipe-nshya